Iwacu na Muzika Festival yagarutse mu isura nshya

Nyuma y’Umwaka urenga hasubitswe ibitaramo bya Iwacu na Muzika Festival ahanini bikomwe mu nkokora n’icyorezo cya Covid19, kuri ubu bikaba bigiye kongera gukomeza, aho abahanzi bazazenguruka intara zose basusurutsa abakunzi babo nk’uko byari bisanzwe. Mu 2019, nibwo ibi bitaramo byatangiye ariko 2020 biza gukomwa mu nkokora na Covid ndetse na 2021 biza kugenda uko ariko […]
Gen Nduru yasuye FARDC ku irasaniro
Umugaba Mukuru wungirije w’Ingabo za Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo ushinzwe ibikorwa n’ubutasi, Général-Major Nduru Ychaligonza, kuri uyu wa Kane yasuye ingabo ku mirongo y’urugamba. Uyu mujenerali yasuye FARDC mu birindiro bitandukanye ifite mu duce imaze igihe irwaniramo n’inyeshyamba za M23. Ni uduce turimo Kibati, Trois antennes, Kanyamahoro, Kibumba, Rusayo na Mubambiro, ho muri Teritwari […]
Munyankindi wari SG wa Ferwacy yisobanuye imbere y’Urukiko
Munyankindi Benoit wari Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umukino w’Amagare FERWACY yagejejwe imbere y’Urukiko arisobanura ku byaha aregwa birimo itonesha ,n’icyenewabo. Kuri uyu wa Kane taliki 7 Nzeri 2023, nibwo uyu Munyankindi yageze imbere y’Urukiko rw’ibanze rwa Kicukiro aho akurikiranyweho gufata icyemezo gishingiye ku bushuti n’icyenewabo. Ibi bishingira ku bivugwa ko yohereje umugore we nk’uhagarariye u Rwanda mu […]
Kazungu ukekwaho kuba umwicanyi ruharwa ‘yari umupangayi uruhanyije’: Uwamukodeshaga inzu
Shyirambere Augustin wakodeshaga inzu Kazungu Denis ukekwaho kwica abantu akabashyingura mu nzu yari atuyemo, avuga ko no mu busanzwe uri mugabo yari umupangayi ugoranye. Ku mugoroba wo ku wa Kabiri tariki ya 5 Nzeri, ni bwo Urwego rw’Igihugu rw’Ubugenzacyaha RIB rwatangaje ko rwataye muri yombi Kazungu. Uyu mugabo w’imyaka 34 y’amavuko wari utuye mu kagari […]
Nsanzimfura Keddy yasinye muri El-Qanah yo mu Misiri
Nyuma y’Igihe kirenga iminsi 30 Nsanzimfura Keddy ari mu igeragezwa,kuri ubu yamaze gusinya mu ikipe ya El-Qanah (Canal SC) ikina muri Shampiyona y’icyiciro cya Kabiri mu Misiri. Ni ikipe yagiyemo avuye muri shampiyona y’Urwanda nyuma yo kunyura mu makipe atandukanye arimo Lajeunness na APR FC.Gusinya muri iyi kipe ni nk’intsinzi kuri musore kuko yagiye abyifuza […]
RDC yashyize urwitwazo kuri RDF nyuma yo kwiyicira abaturage
Guverinoma ya Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo yashyize urwitwazo ku ngabo z’u Rwanda, nyuma y’uko Ingabo zayo zishe abaturage benshi bari mu myigaragambyo. Ku wa Gatatu tariki ya 30 Kanama ni bwo Ingabo zo mu mutwe urinda Perezida Félix Antoine Tshisekedi ziraye mu baturage bigaragambyaga basaba ko Ingabo za MONUSCO ziri muri RDC zataha iwabo. […]
Dosiye ya Luis uherutse gusoma Jennifer yagejejwe mu rukiko
Perezida wa Federasiyo y’umupira w’amaguru ya Espagne akomeje kwitendekwaho na Jennifer Hermoso nyuma yo kumusomera mu ruhame. Uyu mukobwa ukinira ikipe y’Igihugu ya Espagne yamaze kugeza dosiye mu rukiko ashinja uyu mugabo kumuhohotera ubwo yamusomaga ku munwa bidaturutse ku bushake bwe. Luis yamusomye ubwo bishimiraga Igikombe cy’Isi begukanye ku nshuro ya mbere ubwo yatsindaga iy’Ubwongereza […]
APR BBC irakoza imitwe y’intoki ku Gikombe cya shampiyona iheruka mu myaka 14
Ikipe ya APR BBC yaraye itsinze REG BBC amanota 80-75, biyongerera amahirwe yo kwegukana igikombe cya shampiyona iheruka mu myaka 14 ishize. Amakipe yombi yari yahuriye mu mukino wa nyuma wa gatatu, nyuma y’uko ibiri yari yabanje iriya kipe y’Ingabo z’Igihugu yari yayitsinze yombi. Uwa mbere wakinwe ku itariki ya 01 Nzeri yawutsinze ku manota […]
Kacyiru: Inyubako ya l’Espace yibasiwe n’inkongi ikomeye
Inkongi y’umuriro ikomeye kuri uyu wa Gatatu yibasiye inyubako izwi nka l’Espace iherereye ku Kacyiru mu karere ka Gasabo. Byabaye mu mugoroba wo kuri uyu wa Gatatu tariki ya 6 Nzeri 2023. Amashusho yafashwe na Televiziyo y’u Rwanda yerekana umuriro mwinshi ugurumana hafi ya Sitasiyo icuruza ibikomoka kuri Peteroli iri kuri iriya nyubako. Umuvugizi wa […]
Niba umugabo wawe atagira ubushake mu mibonano mukorere ibi bintu
Ubusanzwe umugabo n’umugore ntabwo ubushake bwabo bwihuta ku kigero cyimwe.Uzasanga umugabo bwihuta cyane ariko ubw’ubw’umugore bugatinda ari nayo mpamvu hagomba kubaho gutegurwa. Ubushake bw’umugore ubundi bugererenywa no gucana ifuru y’umugati aho ubanza ukayicana kugirango ishyuhe, mu gihe ubushake bw’umugabo usangwa bugereranywa no kurasa umwambi w’ikibiriti. Ibi rero nibyo umugore agomba gukora agatuma umugabo ashaka gutera […]
Goma: Abasirikare barinda Tshisekedi bagaragaye basahura ihene n’intama by’abaturage
Abasirikare bo mu mutwe urinda Perezida Félix Antoine Tshisekedi wa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, bagaragaye mu bikorwa by’ubujura mu mujyi wa Goma. Ni ibikorwa bakoze ku wa 30, ubwo i Goma haberaga imyigaragambyo ikomeye yo kwamagana Ingabo za MONUSCO. Amashusho yagiye hanze yerekana abasirikare bo mu mutwe urinda abayobozi bakuru muri RDC basahura amatungo […]
Messi yashyizwe ku ruhembe rw’imbere mu bashobora kuzatwara Ballon D’or
Mu gihe hategerejwe umunsi ntarengwa hazamenyekana umukinnyi uzegukana umupira wa Zahabu(Ballon D’or), Lionel Messi arahabwa amahirwe yo kuzegukana iki gihembo. Ni mu gihe Karim Benzema na Alexia Putellas aribo batsinze umwaka ushizeKuri aho kuri uyu wa gatatu akaba aribwo abakandida 30 b’igitsina gabo na 20 baza kumenyekana ku isaha ya saa 17h30 z’Ubwongereza. Abandi bahabwa […]
Impinduka ku mikino ya shampiyona y’u Rwanda kubera Champions league
Ishyirahamwe ry’Umupira w’Amaguru mu Rwanda FERWAFA ryakoze impinduka ku mikino ibiri ya shampiyona, irimo ugomba guhuza Gasogi United ndetse n’uwa Gorilla FC na As Kigali. Ni impinduka FERWAFA yatangaje ko zatewe n’imikino ya CAF Champions izabera kuri Kigali Pele Stadium iriya mikino ya shampiyona izakinirwaho. Irimo uwo APR FC izakiramo Pyramids FC yo mu Misiri […]
Amwe mu mavuta abagore n’abakobwa basiga ku munwa ashobora gucibwa mu Rwanda
Nyuma y’uko mu myaka micye ishize,Leta y’u Rwanda yatangiye guhashya no gukumira amavuta ahindura uruhu azwi nka mukorogo,kuri ubu ni uko hakomeje kugaragara ko n’amwe mu mavuta abakobwa n’abagore bisiga ku munwa harimo abateza uburwayi. Ni muri urwo rwego Ubuyobozi bw’Ikigo cy’Igihugu gishinzwe kugenzura Ubuziranenge bw’Ibiribwa n’Imiti mu Rwanda (FDA) buvuga ko bugiye gutangira gusuzuma […]
Bobi Wine yanze kwiteranya mu rugamba rwa Sheebah na Cindy
Nyuma y’uko muri iyi minsi mu gihugu cya Uganda hari urugamba rw’umuziki hagati ya Sheebah na Cindy buri wese yivuga imyato,kuri ibi uko guhangana kurakomeje. Ni mugihe hari ihangana rikomeye ry’imbonankubone iteganijwe ku ya 15 Nzeri hagati y’aba bahanzi, aho bose bazajya ku rubyiniro kugirango biyereke abafana barebe ushoboye kurusha undi haba mu miririmbire ndetse […]
Kivu y’Amajyaruguru yahawe Guverineri mushya
Général Jacques Nduru Chaligonza yagizwe Guverinoma wa gisirikare w’agateganyo w’Intara ya Kivu y’Amajyaruguru. Uyu musirikare yasimbuye kuri izi nshingano Lt Gen Constant Ndima Kongba uheruka guhamagazwa i Kinshasa. Gen Ndima yahamagajwe nyuma y’ubwicanyi Ingabo za Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo zakoreye abaturage bigaragambyaga basaba ko Ingabo za MONUSCO zava muri Congo ku wa 30 Kanama […]
The Ben agiye gukora igitaramo gishobora kwitabirwa n’umugabo kigasiba undi

Muhisha Benjamin uzwi nka The Ben agiye gukorera igitaramo mu Burundi Aho gishobora kuzitabirwa n’umugabo kigasiba undi bitewe n’amatike yo kwinjira. Ni igitaramo kizaba mu mpera z’ukwezi k’Ukwakira uyu mwaka , aho biteganyijwe ko azahura n’abafana be bagasabana . Gusa n’ubwo hari gahunda yo kwishimana n’abafana, hari impungenge z’uko amafaranga yo kwinjira ashobora kuzaba menshi […]
Ingabo za EAC ziri muri RDC zongerewe igihe
Abakuru b’ibihugu bigize Umuryango wa Afurika y’Iburasirazuba (EAC), bongereye igihe Ingabo z’uyu muryango zoherejwe kugarura amahoro muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo zizamarayo. Ni icyemezo bafatiye mu nama yabahuje, ku wa Kabiri tariki ya 5 Nzeri 2023. Ni inama yakiriwe na Perezida William Ruto wa Kenya, iyoborwa na Perezida Evariste Ndayishimiye w’u Burundi. Mu bandi […]
Kicukiro: RIB yataye muri yombi ukekwaho kwica abantu akabashyingura mu nzu yakodeshaga
Urwego rw’Igihugu rw’Ubugenzacyaha (RIB) rwataye muri yombi uwitwa Kazungu Dénis rukekaho kwica abantu akabashyingura mu nzu yakodeshaga. Uru rwego rwatangaje ko Kazungu rwamufashe rufatanyije n’izindi nzego. Inzu yashyinguragamo bariya bantu batatangajwe umubare iherereye mu Karere ka Kicukiro, Umurenge wa Kanombe, Akagari ka Busanza. Hari amakuru avuga ko uyu mugabo yajyaga acyura abakobwa, hanyuma akaza kubica […]
MINEDUC yatangaje ingengabihe y’umwaka w’amashuri 2023-2024
Minisiteri y’Uburezi (MINEDUC) kuri uyu wa Kabiri yashyize hanze ingengabihe y’umwaka w’amashuri wa 2023/24. Iyi Minisiteri ibinyujije ku mbuga nkoranyambaga zayo, yatangaje ko igihembwe cya mbere kizatangira ku wa 25 Nzeri. Iki gihembwe kirekire kurusha ibindi (kuko kizamara ibyumweru 13) kizarangira ku itariki ya 22 Ukuboza. Ibiruhuko by’iki gihembwe bizatangira ku wa 23 Ukuboza, bigeze […]
Gen. Oligui nyuma yo guhirika Bongo yagejeje imigabo n’imigambi ye i Paris
Nyuma y’umunsi umwe Perezida mushya wa Gabon, Gen Brice Clotaire Oligui ahiritse ku butegetsi mubyara we Ali Bongo Ondimba, byabaye ngombwa ko asobanurira ubutegetsi bw’u Bufaransa gahunda afite. Ku wa Gatatu w’icyumweru gishize ni bwo uriya musirikare wahoze akuriye umutwe w’abasirikare barindaga Bongo yamuhiritse ku butegetsi, mbere yo kurahirira kuyobora Gabon nka Perezida w’inzibacyuho ku […]
Davido na Bruce Melodie bagiye guhurira ku rubyiniro

Nyuma y’iminsi micye umuhanzi Davido avuye gutaramira i Kigali, hari amakuru avuga ko mu kwezi gutaha uyu muhanzi azaba yagarutse mu Rwanda aho azasusurutsa abazitabira Trace Awards&Festival n’ubwo nawe azaba ari ku rutonde twabazaba bahatanye muri ibyo bihembo. Ntabwo ariwe wenyine byitezwe ko azataramira abazitabira ibyo birori kuko harimo n’abandi bazaba baturutse mu bindi bihugu […]
Ishyamba si ryeru hagati ya Mashami na Muhadjiri Hakizimana
Umwuka mubi wamaze kwaduka hagati y’umutoza Mashami Vincent wa Police FC na Hakizimana Muhadjiri, kubera imyitwarire y’uriya mukinnyi. Hakizimana Muhadjiri ntiyigeze agaragara mu mukino w’umunsi wa gatatu wa shampiyona Police FC yaguyemo miswi na Mukura VS igitego 1-1 ku Cyumweru gishize. Amakuru aturuka muri Police FC avuga ko umutoza Mashami ari we wafashe icyemezo cyo […]
Uwari umukunzi wa Antony wa Man.United yatangiye kumwubikira imbehe
Umukinnyi wo ku ruhande wa Manchester United Antony Matheus yongeye guhakana ibirego ashinjwa n’uwari umukunzi we Gabriela Cavallin byo kumukorera ihohotera rishingiye ku mubiri. Ni i ibirego bishya byatangajwe mu bitangazamakuru byo muri Bresil, aho byagarukaga ku kuba ngo uyu mukinnyi yarakubitiye uyu mukunzi we muri hotel y’i Manchester hafi ku muca urutoki. Antony yahakanye […]
Zari yongeye ubundi bwiza ku buranga yari asanganywe

Umunyamideri akaba n’umucuruzi w’ibirungo by’ubwiza Zari Hassan, yongeye kuvugwaho kongeresha ubwiza ku isura ye nyuma yo vugwaho ko n’ubundi ikimero cye gishamaje atari umwimerere. Ku mbuga nkoranyambaga hamaze igihe havugwa ko uyu mubyeyi w’abana 5 yiyongereshejeho utwobo tubiri ku matama yombi(Dimples) mu rwego rwo kurushaho kongera ubwiza yari asanganywe. Ifoto ye yagaragaye ku binyamakuru bitandukanye […]
Cyera kabaye Uwamahoro yasanze wa mugabo w’umuzungu mu Bwongereza

Simon Danczuk yongeye guhura n’umugore we Uwamahoro Claudine nyuma yo guhabwa viza yo kuba mu Bwongereza.Ni nyuma y’uko kandi hari hashize igihe ayisaba ariko akayimwa ubundi yayisaba agategereza igisubizo akakibura. Ku cyumweru gishize, uyu wahoze ari umudepite w’abakozi mu bwami bw’Ubwongereza n’umugore mushya Claudine Uwamahoro, bongeye guhurira i Heathrow akaba aribwo bwa mbere babonanye nyuma […]
Perezida Paul Kagame ari i Nairobi
Perezida Paul Kagame mu gitondo cyo kuri uyu wa Kabiri yageze i Nairobi mu gihugu cya Kenya, aho yitabiriye inama yiga ku ihindagurika ry’ikirere. Ni inama yitabirwa n’abakuru b’ibihugu n’aba za Guverinoma zitandukanye, barimo na Perezida William Ruto uyitangiza. Iyi nama yateguwe n’Umuryango wa Afurika yunze Ubumwe ufatanyije na Guverinoma ya Kenya. Iyi nama y’iminsi […]
Nyamagabe:Gitifu yacanyweho umuriro ashinjwa gushyiraho mudugudu watsinzwe mu matora
Bamwe mu baturage bo mu karere ka Nyamagabe,Umurenge wa Cyanika,mu kagali ka Karama baratabaza inzego zitandukanye ngo zibarengere nyuma y’uko gitifu w’aka kagali ngo ashyizeho umuyobozi w’umwe mu midugudu watsinzwe amatora uwayatsinze akamukuraho. Ni igikorwa abaturage bavuga ko kitabashimishije, bitewe n’uko bakibona nko kudatanga demokarasi.Icyo bashingiraho ngo ni uko uyu muyobozi w’Akagali yakoze ibinyuranye n’ibyo […]
Lt Gen Ndima yahamagajwe i Kinshasa kubera ubwicanyi bw’i Goma
Guverineri wa gisirikare w’Intara ya Kivu y’Amajyaruguru, Lt Gen Constant Ndima Kongba, yahamagajwe i Kinshasa nyuma y’ubwicanyi bukomeye buheruka gukorerwa mu mujyi wa Goma. Ni ubwicanyi bwabaye mu cyumweru gishize. Leta ya Congo yemera ko abapfuye ari abantu 43, gusa hari amakuru avuga ko baba barenga 100. Lt Gen Ndima yahamagajwe i Kinshasa nyuma y’uko […]
U Bubiligi bwahaye ubuhungiro abakinnyi b’u Burundi batorokeye mu Gikombe cy’Isi
Leta y’u Bubiligi yahaye ubuhungiro abakinnyi 10 bari bagize ikipe y’igihugu y’u Burundi ya Handball, mbere yo gutorokera mu Gikombe cy’Isi cyaberaga muri Croatia. Mu byumweru bitatu bishize ni bwo bariya bakinnyi batorokeye i Belgrade, ahaberaga Igikombe cy’Isi cya Handball cy’abatarengeje imyaka 19. Nyuma yo gutoroka bahise basaba ubuhungiro mu gihugu cy’u Bubiligi nk’uko Leta […]
Winston Duke wamamaye muri filme ‘Black Parnter yabaye umunyarwanda

Nyuma y’uko kuri uyu wa Gatanu habaye umuhango wo kwita izina abana b’Ingagi 23 ukitabirwa n’ibyamamare bitandukanye birimo na Winston Duke wamamaye muri Film “Black Panter” , kuri ubu uyu mugabo yabaze kubona ubwenegihugu bw’u Rwanda. Iki cyamamare muri Hollywood w’imyaka 36, uretse kuba mu b’imena muri iyi filme ‘ yanakinnye mu zindi filime zirimo, […]
Kagame yohereje intumwa mu irahira rya Mnangagwa
Perezida wa Sena, Kalinda Franà§ois Xavier n’Umunyamabanga wa Leta muri Minisiteri y’Ububanyi n’Amahanga, Prof Nshuti Manasseh, bari i Harare muri Zimbabwe aho bitabiriye umuhango w’irahira rya Perezida Emmerson Mnangagwa. Ni umuhango bitabiriye bahagarariye Perezida Paul Kagame. Kuri uyu wa Mbere tariki ya 04 Nzeri ni bwo Emmerson Mnangagwa yarahiriye kuyobora Zimbabwe muri manda ye ya […]
Abagabo banywa itabi na Shisha ntibapfa kugira ubushake ‘Gushyukwa’ mu mibonano
Ubushakashatsi buherutse muri 2021 bwagaragaje ko abagabo banywa itabi na shisha bari hagati y’imyaka 20 na 65 baba bafite ibyago byo kutagira ubushake mu gihe cy’imibonano mpuzabitsina. Umwanditsi akaba n’umushakashatsi Dr. Omar El Shahawy n’umwungiriza we muri kaminuza ya New York mu ishami rikora ubushakashatsi by’umwihariko ku nzoga n’itabi yavuze ko itabi riba ririmo ikinyabutabire […]
Gen Brice Nguema yarahiriye kuyobora Gabon, aha abaturage isezerano
General Brice Oligui Nguema uheruka guhirika ubutegetsi bw’uwari Perezida wa Gabon, Ali Bongo Ondimba, yarahiriye kuyobora kiriya gihugu mu nzibacyuho. Kuri uyu wa Mbere ni bwo uyu musirikare wahoze akuriye umutwe w’abasirikare barindaga Bongo yarahiriye imbere y’abacamanza b’urukiko rushinzwe kurinda itegekonshinga. Ni umuhango witabiriwe n’abanyapolitiki batandukanye muri Gabon. Uriya Jenerali w’inyenyeri ebyiri nyuma yo kurahira […]
Murumuna wa Celine Dion yongeye kuvuga uko ubuzima bwa mukuru we bumeze

Murumuna w’umuhanzikazi Celine Dion ‘yasangije abakunzi be amakuru ajyanye n’ubuzima bw’uyu muririmbyi amaranye igihe kugeza ubwo asubitse ibitaramo yateganyaga. Ni nyuma y’uko hashize igihe bamusanganye uburwayi bw’imitsi, yitwa stiff person syndrome yibasira umuntu umwe muri miliyoni, byatumye asubika asubika ibitaramo yateganyaga gukora muri 2024. Gusa Claudette yavuze ko abaganga barimo gukora ibishoboka byose kugirango mukuru […]
Abahanzi nyarwanda 5 bigeze kugerwaho mu ndirimbo zihimbaza Imana bakaza kuzima

Mu ruganda rwa muzika by’umwihariko mu muziki waririmbiwe Imana hari abahanzi bigeze kugerwaho ariko nyuma baza kuburirwa irengero ku buryo utatinya kuvuga ko abakunzi babo bajya babakumbura bakababura. 1.Papa Emile Emile Nzeyimana ni umwe mu bahanzi bigeze kugerwaho mu myaka ya za 2011 nyuma yo kuririmba indirimbo zakunzwe nka ‘Mbayeho’.n’izindi zitandukanye.Uyu mugabo yagiye atumirwa mu […]
Kinshasa: Urugo rwa Joseph Kabila rwagoswe n’abarinda Tshisekedi
Urugo rwa Joseph Kabila wahoze ari Perezida wa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo rwagoswe n’abasirikare, ku mabwiriza ya Perezida Félix Antoine Tshisekedi. Urugo rwa Kabila rwagoswe n’abarinda Tshisekedi ni uruherereye muri Komine Gombe i Kinshasa. Mbere y’uko abasirikare n’abapolisi bo mu mutwe urinda Perezida barwoherezwamo, Perezida Tshisekedi abinyujije mu muyobozi w’abasirikare bashinzwe kumurinda yari yabanje […]
Abasirikare bakomeye muri FARDC batawe muri yombi ku itegeko rya Tshisekedi
Abasirikare babiri bakomeye bo mu ngabo za Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, batawe muri yombi ku itegeko rya Perezida Félix Antoine Tshisekedi. Abatawe muri yombi harimo Colonel Mike Mikombe uyobira Brigade y’Ingabo zirinda Umukuru w’Igihugu cya Congo Kinshasa, cyo kimwe na Colonel Donatien Bawili uyobora Régiment ya 19 y’Ingabo zikorera i Goma. Aba bombi batawe […]
APR FC yakuye amanota 3 mu Gisaka, Bugesera FC iha umubatizo Kiyovu Sports
Ikipe ya APR FC yongeye kubona amanota atatu muri shampiyona y’u Rwanda, nyuma yo gutsinda Etoile de l’Est igitego 1-0. Iyi kipe y’Ingabo z’Igihugu yari yasuye Etoile de l’Est, mu mukino w’umunsi wa gatatu wa shampiyona wabereye kuri Stade ya Ngoma. Ni umukino muri rusange iyi kipe y’umutoza Thierry Froger yaremyemo uburyo bwinshi bw’ibitego, gusa […]
Tshisekedi yariye karungu nyuma y’ubwicanyi bwa FARDC na FDLR i Goma

Perezida Félix Antoine Tshisekedi Tshilombo wa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, yagaragaje uburakari bukomeye nyuma y’ubwicanyi bukomeye buheruka gukorerwa mu mujyi wa Goma. Ni ubwicanyi bwabaye ku wa Gatatu tariki ya 30 Kanama, ubwo abasirikare ba Congo Kinshasa biraraga mu baturage bigaragambyaga bakicamo ababarirwa mu ijana. Ubu bwicanyi kandi bunavugwamo abarwanyi b’umutwe wa FDLR umaze […]
Rubavu: Gitifu w’Umurenge afunzwe azira urupfu rw’umushumba
Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Rubavu, Harerimana Blaise, ari mu maboko y’Urwego rw’Igihugu rw’Ubugenzacyaha (RIB) akurikiranweho ibyaha birimo kutamenyekanisha icyaha cy’ubugome cyangwa igikomeye. Gitifu Harerimana yatawe muri yombi ku wa Gatanu tariki ya 01 Nzeri 2023, akaba afungiye kuri Sitasiyo ya RIB ya Gisenyi mu gihe dosiye ye igitunganywa kugira ngo ishyikirizwe ubushinjacyaha. Umuvugizi wa RIB, […]
Nyamasheke: Umunyeshuri wa kaminuza yarohamye mu Kivu
Mugisha Ngabo Aimé wari umunyeshuri muri Kaminuza ya Kibogora Polytechnic iherereye mu karere ka Nyamasheke, yarohamye mu kiyaga cya Kivu arapfa. Uyu musore wari ufite imyaka 20 y’amavuko akomoka mu murenge wa Gacaca w’akarere ka Musanze. Yigaga ubuvuzi muri iriya Kaminuza. Ku wa Kane tariki ya 31 Nyakanga ni bwo yarohamye mu kiyaga cya Kivu, […]
Miss Iradukunda Liliane yasigiwe igifunguzo mu bukwe bwa Prince Kid na Elsa

Mu ijoro ryo kuri uyu wa Gatanu Taliki 1 Nzeri 2023 , nibwo habaye umuhango wo gusezerana imbere y’Imana no kwiyakira mu bukwe bwa Ishimwe Dieudonne na Miss Iradukunda Elsa . Ni ibirori byabereye mu Intare Conference Arena mu murenge wa Rusororo.Mu bitabitiye ibyo birori harimo ba Nyampinga babiri aribo Miss 2018 Iradukunda Liliane na […]
P. Kagame yanenze imyitwarire ya Amerika n’u Bufaransa mu bibazo bya Niger na Gabon
Perezida Paul Kagame yanenze ibihugu bya Leta Zunze Ubumwe n’u Bufaransa, kubera uko biri kwitwara mu bibazo byugarije ibihugu bya Niger na Gabon. Ibi bihugu bombi biheruka kubamo Coup d’état za gisirikare zashyize iherezo ku butegetsi bw’abari ba Perezida babyo. Nko muri Niger ku wa 26 Nyakanga uwari Perezida w’iki gihugu yahiritswe ku butegetsi n’abasirikare […]
Diamond yacyuriye abagore babyaranye nawe yifashishije Micheal Jackson
Umuhanzi Diamond Platnumz wo muri Tanzaniya yateje impaka ku mbuga nkoranyambaga nyuma yo kugaragaza ko atishimiye uburyo abagore babyaranye nawe bibagishije. Ni nyuma y’uko uyu muhanzi ashyize ku mbuga ze agace gato ka Videwo ya nyakwigendera Micheal Jackson akaza gukurikzaho amagambo avuga ko hari abagore bibagisha maze bakitwara nkaho imibiri yabo ari karemano Yavuze Ibi […]
Greenwood wagizwe igicibwa na Manchester United yabonye ikipe nshya
Umwongereza Mason Greenwood wagizwe igicibwa na Manchester United yakuriyemo, ari mu bakinnyi baraye babonye amakipe mashya mbere y’uko isoko ryo kugura no kugurisha abakinnyi rifunga imiryango i Burayi. Uyu rutahizamu ukiri muto yerekeje muri Getafe FC yo mu gihugu cya Espagne ariko nk’intizanyo ya Manchester United. Nta mafaranga iyi kipe yigeze itanga kuri uyu mukinnyi […]
RDF yasezeye mu cyubahiro ba Jenerali bagiye mu kiruhuko (Amafoto)

Ubuyobozi bw’Igisirikare cy’u Rwanda bwasezeye mu cyubahiro abasirikare barimo ba Jenerali n’abandi ba Ofisiye bakuru baheruka koherezwa mu kiruhuko cy’izabukuru. Ku wa Gatatu tariki ya 30 bwo Perezida Paul akanaba Umugaba w’Ikirenga w’Ingabo z’u Rwanda yemeje ko abasirikare barimo ba Jenerali 12 na ba Ofisiye bakuru 83 bajya mu kiruhuko cy’izabukuru. Aba barimo Gen James […]
Perezida Kagame yahuye na ba Jenerali baheruka gusezererwa muri RDF
Perezida Paul Kagame akanaba Umugaba w’Ikirenga w’Ingabo z’u Rwanda, kuri uyu wa Gatanu yahuye n’abasirikare bo ku rwego rwa ba Jenerali ndetse na ba Ofisiye bakuru baheruka gusezererwa mu ngabo z’u Rwanda. Ibiro by’Umukuru w’Igihugu byatangaje ko yabashimiye ku bw’akazi bakoreye igihugu. Abagiye mu kiruhuko cy’izabukuru na bo bashimiye Perezida Paul Kagame ku bw’imiyoborere ye, […]
Rayon Sports yikuye mu nzara z’Amagaju yiyushye akuya
Ikipe ya Rayon Sports yongeye gutakaza amanota abiri muri shampiyona, nyuma yo kugwa miswi n’Amagaju igitego 1-1. Iyi kipe ikunzwe kurusha izindi mu Rwanda yari yakiriye Amagaju y’i Nyamagabe kuri Kigali Pele Stadium, mu mukino ufungura umunsi wa gatatu wa shampiyona. Ni umukino waranzwe no gusatirana gukomeye hagati y’amakipe yombi. Igice cya mbere cy’umukino cyarangiye […]
Impamvu Amerika yafatiye ibihano Brig Gen Nyamvumba mu mboni za P. Kagame
Perezida wa Repubulika, Paul Kagame, yagaragaje ko ibihano Leta Zunze Ubumwe za Amerika zafatiye Brig Gen Andrew Nyamvumba wo mu ngabo z’u Rwanda biri mu rwego rwo gushimisha Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo. Mu kwezi gushize ni bwo Amerika yafatiye ibihano Brig Gen Nyamvumba n’abandi bantu batanu, ibashinja kwenyegeza amakimbirane mu ntara ya Kivu y’Amajyaruguru. […]
Umwana w’Ingagi miss Kalimpinya yise izina amaze iminsi 5 avutse
Queen Kalimpinya ari mu bitabiriye umuhango wo kwita izina abana b’Ingagi, mu birori byabaye kuri uyu wa Gatanu taliki ya 1 Nzeri 2023. Abana b’ingagi bahawe amazina ni abo mu miryango ya Muhoza, Mutobo, Hirwa, Pablo, Ntambara, Dushishoze, Segasira, Isimbi, Musirikare, Kwitonda, Igisha , Sabyinyo na Agashya. Kalimpinya ni Umunyarwanda wa gatatu wari watangajwe ku […]
I Goma: Abacanshuro baravugwa mu bwicanyi bw’abaturage bigaragambyaga
Abacancuro b’abanya-Roumanie boherejwe muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, baravugwa mu bwicanyi buheruka gukorerwa mu mujyi wa Goma. Ni ubwicanyi bwabaye ku wa Gatatu tariki ya 30 Kanama 2023. Leta ya Congo Kinshasa yemera ko hari abaturage 43 baguye muri iriya myigaragambyo, na ho ababarirwa muri 56 bayikomerekeramo. Imibare y’abaguye muri iyi myigaragambyo cyakora ntivugwaho […]
Rutahizamu umaze igihe yifuzwa n’Amavubi mu muryango winjira muri Premier league
Rutahizamu Mike Trésor Ndayishimiye, yatangiye gukora ikizamini cy’ubuzima mu kipe ya Burnley yo mu Bwongereza. Mike Trésor Ndayishimiye umaze igihe yifuzwa n’Amavubi y’u Rwanda, akomoka ku babyeyi barimo Umurundi n’Umunyarwanda. Uyu rutahizamu w’imyaka 24 y’amavuko, mu mwaka ushize w’imikino yatowe nk’umukinnyi mwiza waranze shampiyona y’u Bubiligi. Ni nyuma yo gutsindira Genk yakiniraga ibitego umunani ndetse […]
Kuva kuri uyu wa Gatanu ubucuruzi bujyanye no kwidagadura burahindura isura
Mu ntangiro z’ukwezi kwa Kanama uyu mwaka wa 2023, nibwo inama y’Abaminisitiri yanzuye ko kuva taliki ya 1 Nzeri amasaha y’ahokorerwa ibikorwa by’ubucuruzi bujyanye no kwidagadura azahinduka. Aya mabwiriza mashya arebana n’ibikorwa by’imyidagaduro,avuga ko mu minsi isanzwe ahakorerwa ubucuruzi bw’imyidagaduro hazajya hafunga ibikorwa byaho kuva saa saba (01:00) naho mu mpera z’icyumweru (Kuwa Gatandatu no […]
Fille Mutoni uvugwaho kwanduzwa SIDA na MC Kats yanenze Sheila Gashumba

Umuhanzi Fille Mutoni yatangaje wigeze kuvugwaho kwanduzwa HIV/SIDA na MC Kats yanenze Sheila Gashumba nyuma y’uko hasakaye amashusho ye y’urukozasoni yifashe arikumwe n’umukunzi we. Uyu muhanzikazi Fille yeruye ko atazigera asangira amashusho yihariye n’uwahoze ari umukunzi we Edwin Katamba, uzwi kandi ku izina rya MC Kats ashimangira ko bitiyubashye. Yagize ati” Ntabwo nigeze noherereza ibintu […]
Goma: Umubare w’abo RDC yemera ko FARDC yiciye mu myigaragambyo ukomeje gutumbagira
Abantu 43 ni bo Guverinoma ya Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo ivuga ko baguye mu myigaragambyo ikomeye iheruka kubera mu mujyi wa Goma. Ni imyigaragambyo yabaye ku wa Gatatu tariki ya 30 Kanama 2023. Iyi myigaragambyo yari yateguwe n’abantu batandukanye barimo abo mu miryango y’abihaye Imana irimo uzwi nka ‘La Foi Naturelle Judaà¯que Messianique vers […]
Champions League: Man United yatomboye Bayern Munich, PSG yisanga mu itsinda ry’urupfu

Tombola y’uko amakipe azahura mu matsinda ya UEFA Champions league, yasize Manchester United itomboye itsinda ririmo Bayern Munich, na ho PSG yisanga mu tsinda ryafashwe nk’iry’urupfu. Ni tombola yabaye ku mugoroba wo kuri uyu wa Kane tariki ya 31 Kanama 2023. Manchester United yisanze mu tsinda rya mbere ririmo amakipe ya Bayern Munich, FC Copenhagen […]
Kate Bashabe na Platini mu bitabiriye ubukwe bwa Prince Kid na Miss Elsa

Kuri uyu wa Kane taliki 31 Kanama 2023, nibwo Ishimwe Dieudonne Alias Prince Kid na Miss Iradukunda Elsa bakoze ubukwe bwitabiriwe n’ibyamamare bitandukanye birimo umuhanzi Nemeye Platini na Kate Bashabe. Byari ibyishimo uyu Kate Bashabe wambariye Prince Kid mu muhango wo gusaba gusaba no gukwa umukunzi uyu mukunzi we wabaye nyampinga w’U Rwanda 2017. Mu […]
Umunyarwenya Kevin Hart agiye kugaruka mu Rwanda
Nyuma yo kumara igice cy’ikiruhuko cye i Kigali n’umuryango we, Umunyamerika w’umunyarwenya akaba umukinnyi w’amafirime Kevin Darnel Hart biteganijwe ko agiye kugaruka mu Rwanda ku nshuro ya kabiri muri uyu mwaka. Mu gihe Buri mwaka mu Rwanda haba ibirori byo kwita izina abana b’ingagi mu Kinigi bikitabirwa n’abantu ingeri zose by’umwihariko hagatumirwa n’ibyamamare, kuri wa […]
Abakinnyi 25 bazacakirana na Sénégal bamenyekanye

Umutoza w’agateganyo w’Ikipe y’Igihugu ‘Amavubi’, Gerard Buschier, yahamagaye abakinnyi 25 Amavubi aziyambaza ahura na Les Lions de la Téranga ya Sénégal. Amakipe yombi azahurira mu mukino wa nyuma wo mu itsinda L mu ijonjora ryo gushaka itike y’Igikombe cya Afurika kizabera muri Côte d’Ivoire. Ni umukino uzabera kuri Stade Mpuzamahanga ya Huye, ku wa 09 […]