Amatora 2024: Mu minsi itarenze itatu, umutwe w’Abadepite uraba usheshwe

Ingingo ya 79 y’itegeko nshinga rya repubulika y’u Rwanda uko ryavuguruwe kugeza ubu riteganya uko Inteko Ishinga Amategeko, Umutwe w’Abatepite useswa. Igira iti “Ku mpamvu z’amatora, Perezida wa Repubulika asesa Umutwe w’Abadepite hasigaye nibura iminsi mirongo itatu (30) kandi itarenga iminsi mirongo itandatu (60) ngo manda y’abawugize irangire.” Mu gihe biteganijwe ko amatora y’abadepite azaba […]

Amatora 2024: Menya Iteka rya Perezida ryerekeye amatora ya Perezida wa Repubulika n’ay’Abadepite

Iteka rya Perezida n° 077/01 ryerekeye amatora ya Perezida wa Repubulika n’ay’Abadepite ryasohotse mu igazeti ya Leta ku wa 11/12/2023 nyuma yo gushyirwaho umukono na Perezida wa Repubulika. Mu ngingo yaryo ya kabiri iri teka ryemeje umunsi w’itora rya Perezida n’abadepite 53 batorerwa kuri lisiti y’amazina ndakuka y’abakandida batangwa n’imitwe ya politiki cyangwa biyamamaza ku […]

Uburusiya na Biyelarusi byatangije icyiciro cya kabiri cy’imyitozo y’intwaro za kirimbuzi

Mu bikorwa by’Uburusiya byo guca intege ibihugu byo mu burengerazuba kongera inkunga yo gushyigikira Ukraine, kuri uyu wa kabiri, Uburusiya na Biyelarusi batangije icyiciro cya kabiri cy’imyitozo igamije gutoza ingabo zabo gukoresha intwaro za kirimbuzi. Mu gutangaza ibikorwa bya kirimbuzi mu kwezi gushize, Minisiteri y’ingabo y’Uburusiya yavuze ko “basubije amagambo y’ubushotoranyi n’iterabwoba bya bamwe mu […]

Imirwano hagati y’imiryango ibiri muri Somaliya yahitanye 55

Kuri uyu wa mbere, abaturage n’abashinzwe ubuvuzi bavuze ko imirwano ikaze yabaye mu mpera z’icyumweru hagati y’imiryango ibiri yo muri Somaliya rwagati yahitanye byibuze abantu mirongo itanu n’itanu abandi ijana na mirongo itanu na batanu barakomereka. Iyi mirwano yabaye hagati y’imiryango ya Dir n’imiryango ya Marihan, yahoze irwana na Al- Shabaab mu myaka yashize ku […]

Kenya: Umugabo yapfiriye mu buriri

Mamulata Kisaka Moses w’imyaka 52 yapfiriye mu nzu ye ,nyuma yo gushyamirana n’undi mugabo mu makimbirane yabereye mu mudugudu wa Namulata, mu Ntara ya Bungoma.Polisi yo muri iyo ntara yatangarije ikinyamakuru the star dukesha iyi nkuru, ko umurambo wa Moses Mamulata Kisaka basanze uryamye ku buriri bwe ariko utagaragaza ibikomere. Polisi yavuze ko nyakwigendera yatewe […]

Macron na Frank Walter basuye umudugudu wasibanganijwe n’abanazi mu myaka 80 ishize

Kuri uyu wa mbere, Perezida w’Ubufaransa, Emmanuel Macron na mugenzi we w’Ubudage Frank-Walter Steinmeier, basuye umudugudu wa Oradour-sur-Glane, aho ingabo z’Abanazi zishe abasivili barenga Magana atandatu mu 1944. Abaperezida b’Ubufaransa n’Ubudage bahuriye hamwe bizihiza isabukuru y’imyaka mirongo inani ubwo bwicanyi bumaze bubaye , aho abasirikare b’aba nazi bishe abantu magana atandatu mirongo ine na batatu, […]

Menya uruziga (cycle) ruranga amatora

Nubwo abantu benshi bazi ko amatora ari igihe cyo gutora abayobozi, ariko amatora ategurwa kare ku buryoumunsi w’itora ufatwa nk’agasongero kayo. Amatora ashobora kuba ataziguye cyangwa aziguye nk’uko biteganywa n’itegeko nshinga rya Repubulika y’u Rwanda uko ryavuguruwe kugeza ubu mu ngingo yaryo ya 1-2. Ingingo ya mbere igira iti “inkomoko y’ubutegetsi bw’Igihugu Ubutegetsi bwose bukomoka […]

Macron yakiriye Joe Biden

Mu birori byabereye muri Arc de Triomphe I Paris ,Kuri uyu wa gatandatu, Emmanuel Macron yakiriye Perezida w’Amerika Joe Biden, hateganijwe inama hagati y’abayobozi bombi ku bijyanye no gushimangira ubukaka bwa OTAN,ku biri k’umurongo w’ibyigwa harimo kureba amakimbirane hagati ya Isiraheli na Hamas, intambara yo muri Ukraine, ndetse n’ubucuruzi. Muri uru ruzinduko rwo kuganira ku […]

Zambiya: Abashinwa bari mu bafungiwe ibyaha by’ikorabuhanga

Ku wa gatanu, urukiko rwo muri Zambiya rwafunze Abashinwa 22 bakurikiranweho ibyaha bishingiye ku ikoranabuhanga birimo uburiganya bwo kuri interineti bwibasiye Zambiya n’abandi bantu baturutse muri Singapuru, Peru na Leta Zunze Ubumwe z’Abarabu. Abo bashinwa bakatiwe n’urukiko rw’ibanze rwa Zambiya igihano cy’igifungo kiri hagati y’imyaka irindwi n’imyaka cumi n’umwe. Urukiko kandi rwabaciye amande ari hagati […]

RRA izagurisha mu cyamunara ibicuruzwa bitandukanye i Masaka doubai port

Ubuyobozi bwa za Gasutamo buramenyesha abantu bose ko tariki ya 28 Kamena 2024, hazagurishwa mu cyamunara ibicuruzwa biri ku mugereka wiri tangazo , bibitse i Masaka doubai port. Iyi cyamunara izabera ahakorera ishami ry’ikigo cy’imisoro n’amahoro rishinzwe kurwana magendu (SI&ID) mu cyanya cy’inganda i Masoro saa tatu za mu gitondo (09h00 am) . Abifuza kugura […]

Yemen: Inyeshyamba z’abahuthi zashimuse abakozi ba Loni

Ku wa gatanu, inyeshyamba z’aba Houthi zo muri Yemeni zashimuse abakozi barenga icumi b’abatabazi, barimo n’abakozi b’umuryango w’abibumbye bagera kuri cumi n’umunani, mu buryo bugaragara ko bwari bwateguwe,abo bakozi bashimutiwe mu bice bine byigaruriwe n’izo nyeshyamba, nk’uko byatangajwe n’umuryango w’ububanyi n’amahanga ndetse n’umuryango utegamiye kuri Leta wa Yemeni. Kugeza ubu ntabisobanuro biratangwa n’abahuthi ku ishimutwa […]

IsraĂ«l-Hamas : 33 baguye mu iraswa ry’ikigo cy’ishuri

Abashinzwe ubuzima bavuga ko igitero cya Isiraheli giherutse kwibasira ishuri ry’impunzi z’Abanyapalestine rwagati muri Gaza cyahitanye byibuze abantu 33, barimo abagore n’abana 12. Ingabo za Isiraheli zavuze ko abarwanyi ba Hamas bakoreraga imbere mu ishuri. Uru ni rumwe mu ngero rugaragaza akaga k’abanyapalestine bagerageza gushaka ubuhungiro mu gihe Isiraheli yaguye ibitero byayo. Nyuma y’umunsi umwe, […]

Hari impungenge ko umutingito ushobora kongera kwibasira Papouasie-Nouvelle-Guinée

Abahanga mu bumenyi bwa jewoloji bavuga ko mu gushakisha abantu baburiwe irengero mu mpanuka yo ku ya 24 Gicurasi, abaturage bagenda bakomeza kwangiza ubutaka bw’ahabereye umutingito. Abayobozi b’Igihugu cya Gineya barahamagarira abatuye muri ako gace kwimuka. Abayobozi bo muri Papouasie-Nouvelle-GuinĂ©e baraburira abaturiye ako gace ko hashobora kubaho impanuka nyinshi zitewe n’iyangirika ry’ubutaka bw’aho hantu haherutse […]

Ukraine irasaba umudendezo wo kugaba ibitero

Perezida wa Ukraine, Volodymyr Zelensky, yavuze inshuro nyinshi ko inzira imwe yo kurangiza intambara ,ari ugukoresha intwaro ziva mu Burengerazuba bw’isi zifite ubushobozi bwo kurasa mu ntera ndende. Mu cyumweru gishize, nyuma yo gukuraho igice cy’uko Leta Zunze Ubumwe z’Amerika zabuzaga intwaro zimwe na zimwe zahawe Kiev, Washington yahaye Ukraine uruhushya rwo gukoresha ibikoresho yahawe […]

Umusenateri muri Amerika yise Netanyahu umunyabyaha ugomba gushyikirizwa urukiko mpuzamahanga

Ku cyumweru, taliki ya 2 Kamena, Senateri w’Amerika, Bernie Sanders, yatangaje ko yanze gutumira Minisitiri w’intebe wa Isiraheli Benjamin Netanyahu ,kugira ngo ahabwe ijambo imbere ya kongere ya Leta Zunze Ubumwez’Amerika ndetse ko nibiramuka bibaye we atazitabira. Bernie Sanders avuga ko Benjamin Netanyahu ari inkozi y’ibibi, ko atagomba gutumirwa ngo ahabwe ijambo mu nama ihuriweho […]

Chili yiteguye gushyigikra Afrika y’Epfo mu kurega Isirayeli

Ku wa gatandatu, Perezida wa Chili, Gabriel Boric, mu ijambo yagejeje kuri Kongere y’igihugu i Valparaiso, yatangaje ko Chili izashyigikira ikirego cya Afurika yepfo kirega Isiraheli mu rukiko mpuzamahanga rw’i La Haye. Mu ijambo ryamaze amasaha arenga abiri n’igice, Boric yavuze ko iki cyemezo gishingiye ku masezerano y’umuryango w’abibumbye ya jenoside. Iri tangazo ryateje abantu […]

Kenya: Ingabo z’Abongereza zirashinjwa guhohotera abaturage

Mu myaka irenga icumi, abaturage bo mu gihugu cya Kenya mu bihe bitandukanye bashinje abasirikare b’Abongereza bitoreza mu mijyi yo muri Kenya rwagati, imyitwarire idahwitse irimo, kwangiza ibidukikije, ubwicanyi ,ibisasu biturika basize aho bakorera imyitozo,imiti yica udukoko ya fosifore ikoreshwa mu myitozo ,n’ibindi byaha bikomeye byinshi. Muri iki cyumweru, Kenya yatangiye ibiganiro mbwirwaruhame ku birego […]

Nyaruguru: Kwigisha abagiye gushyingirwa byafashije imiryango mishya kuboneza urubyaro

whatsapp_image_2024-06-01_at_18_37.03.jpg

Abajyanama bubuzima mu karere ka Nyaruguru barishimira ko gahunda yo kuboneza urubyaro igenda itera intambwe, binyuze mu bukangurambaga bwo gushishikariza abashaka gushyingiranwa kuzaboneza urubyaro mu gihe bazaba batangiye kubyara. Ibi byatangiriye mu mirenge ya Nyabimata na Muganza, imwe mu mirenge iri inyuma muri gahunda yo kuboneza urubyaro. Akarere ka Nyaruguru, katangije ubukangurambaga muri gahunda yo […]

Afurika y’Epfo: Mu matora yabaye, amajwi ya mbere aragaragaraza ko ANC ifite 42%

Muri Afurika y’Epfo, Komisiyo y’amatora yatangaje ku wa kane ko ibarura ry’amatora yabaye ku wa gatatu kuamatora y’abadepite yihariye ryarangiye. Komisiyo y’amatora ivuga ko amajwi 35% yabazwe ku mugoroba wo ku wa kane, ishyaka rya ANC rifite amajwi 42.3%. Ibi bikomeje gutya bivuze ko ishyaka rya Nelson Mandela ryazabura amajwi 50% ku ijana ngo rigire […]

CYAMUNARA Y’IBICURUZWA BITANDUKANYE

Hashingiwe ku biteganywa n’Itegeko rigenga za Gasutamo z’Umuryango w’Afurika y’Uburasirazuba ryo muri 2004 mu ngingo ya 57 n’iya 60, Ubuyobozi bwa za Gasutamo buramenyesha abantu bose babyifuza ko buzagurisha mu cyamunara ibicuruzwa bitandukanye bigaragara ku mugereka w’iri tangazo. UMUGEREKA W’ITANGAZO cyamunara_rusumo_kagitumba_6_11_june_2024.pdf

Mosadi yihanije Irani ku gushyigikira imitwe y’iterabwoba

Ikigo cy’ubutasi cya Isiraheli Mossad ,cyatangaje ko Irani iri inyuma y’ibitero by’iterabwoba by’imitwe yitwara gisirikare cyagabwe kuri ambasade ya Isiraheli mu Burayi cyabaye ku ya 7 Ukwakira umwaka ushize . Mossad, yatangije iperereza hamwe na bagenzi babo b’i Burayi nyuma y’igisasu cyo mu bwoko bwa grenade y’intoki, cyabonetse mu busitani bwa Ambasade ya Isiraheli i […]

Abanyamerika n’Abongereza barashe ku birindiro by’aba Houthi muri Yemen

Ingabo z’Abanyamerika niz’Ubwongereza zagabye ibitero by’indege mu duce dutandukanye twa Yemeni mu ijoro ryo ku wa kane rishyira ku wa gatanu hagamijwe “kurandura ” ubushobozi bwa gisirikare bw’inyeshyamba zaba Houthi zagize uruhare mu bitero byibasiye ingendo zo mu nyanja Itukura ,mu rwego rwo gushyigikira Gaza. Mu duce twibasiwe harimo umurwa mukuru Sanaa n’umujyi wa Hodeida […]

Burundi: Ibiciro byibikoresho by’ubwubatsi bikomeje guhenda

Mu mpeshyi muri rusange ni mugihe cyiza cyo gukora imirimo y’ubwubatsi.Ubu mu Burundi ubona ko hari izamuka rihanitse ry’ibiciro by’ibikoresho by’ubwubatsi, ibi bikaba biteye ikibazo kubafite ibibanza bashaka kubaka. Kubera ikibazo cy’imivurungano mu by’ubukungu iterwa no kubura amadovize n’ibikomoka kuri peteroli,ibi bibazo bikaba byarateje ibibazo bishingiye ku izamuka rikabije ry’ibikoresho byose birimo n’iby’ubwubatsi ,ibi byagize […]

Perezida Ruto yakuye urujijo ku mafaranga yakodesheje indege

Mu ijambo perezida wa Kenya ,William Ruto yavugiye mu ifunguro rya mu gitondo ry’amasengesho( morning breakfast prayer) kuwa kane, yavuze ko” Atari umusazi kuburyo ashobora gukodesha indege ya milioni magana abiri z’amashillingi” , akomeza avuga ko mu rugendo yakoze yerekeza muri leta zunze ubumwe z’Amerika,aho yari yitabiriye ubutumire bwa mugenzi we Joe Biden , indege […]

Inkubi y’umuyaga yahitanye 15 muri Amerika y’epfo

Kuwa 26 Gicurasi,mumajyepfo y’Amerika, nibura abantu 15 bahitanywe n’inkubi y’umuyaga wa (Tornado), nk’uko abayobozi babitangaje mu bitangazamakuru, nyuma y’umuyaga ukomeye wibasiye Umujyi wa Texas, Oklahoma na Arkansas, ijoro ryose ku wa gatandatu kugeza ku cyumweru. Abashinzwe ubutabazi bakomeje gushakisha mu bisigazwa by’amazu byangijwe n’uwo iyo nkubi y’umuyaga, ngo barebe ko haba hari abarokotse. Serivisi zishinzwe […]

Uburayi bwugarijwe n’ubushyuhe bukabije kurusha ahandi ku isi

Imihindagurikire y’ibihe iratera Uburayi gushyuha vuba kurusha iyindi migabane yose yo ku isi.Ubushakashatsi buherutse gukorwa bwasanze ubushyuhe bwarikubye kabiri ,buburira abantu ko hashobora kubura ibiribwa, amazi n’ingufu, ubuzima bw’abantu, ndetse n’ubukungu kamere. Ni iki gituma umugabane w’uburayi wibasirwa kurusha indi migabane? Impuzandengo y’ubushakashatsi bwakozwe mugihe cy’imyaka itanu, iheruka bwerekana ko ubushyuhe mu burayi,bugenda bwegereza dogere2.3 […]

Umuburo ku batekamutwe bamaze iminsi biyitirira bwiza.com na BWIZA TV

Bwiza Media yamenye amakuru y’uko hari abatekamutwe bamaze iminsi bayiyitirira, bagakoresha izina ryayo mu bushukanyi n’ubwambuzi aho baka abantu amafaranga biyitirira kuba abakozi bayo. Mu bo twamenye hari uwitwa Emmy washatse kwambura Perezida w’Inama Njyanama y’Akarere ka Nyagatare. Hari kandi uwiyita Veneranda wigeze gusaba uwitwa Jean Claude Karangwa Sewase kumwoherereza amafaranga kuri numero ya Telefoni […]

Ingabo za Burukina Faso zirashinjwa kwica abasivili

Raporo y’Umuryango Uharanira Uburenganzira bwa Muntu ivuga ko ingabo za Burkina Faso zahitanye abasivili 223, barimo impinja ndetse n’abana bagera kuri 56, ibi bikaba byarakozwe n’ibitero byibasiye imidugudu ibiri ya Nondin na Solo ishinjwa gukorana n’abarwanyi baba jihadiste bafitanye isano na Al —Qaida n’umutwe wa leta ya kiyisilamu mu kurwanya ingabo zishyigikiwe na leta. Umuryango […]

Antony Blinken yerekeje mu Bushinwa aburira Beijing gushyigikira Uburusiya

Kuri uyu wa gatatu, umunyamabanga wa Leta Zunze Ubumwe z’Amerika Antony Blinken yagiriye urugendo rw’akazi mu Bushinwa. Mu rugendo yagiriye muri icyo gihugu Anthony Blinken yaburiye Ubushinwa ko Amerika n’abafatanyabikorwa bayo b’Uburayi batiteguye kwihanganira na rimwe Ubushinwa mu gihe buzakomeza kugurisha ibikoresho bikora intwaro, n’ibicuruzwa mu gihugu cy’Uburusiya , bifasha Vladimir Putin kubaka inganda zikora […]

Isirayeli yahaye ubutumwa abanzi bayo

Umwotsi wiyongereye nyuma y’ibisasu Isiraheli yateye mu majyaruguru ya Nuseirat mu karere ka Gaza rwagati Mu ntambara yatangiye umwaka ushize kugeza uyu munsi igihugu cya Isiraheli kirwana na Palestine, kuri uyu wa gatatu, Minisitiri w’ububanyi n’amahanga wa Isiraheli yashimiye Sena y’Amerika kuba yemeje ko hatangwa inkunga ingana na miliyari 13 z’amadorali z’inkunga ya gisirikare muri […]

Barasaba ko MINEDUC itangaza ingengabihe y’amashuri y’igihe kirekire kandi kare

Hambere nari kumwe n’umunyamahanga ahantu, maze tuvuze ku bantu bakora ibintu batunguranye, uwo munyamahanga avuga asa n’uninura ati “mu Rwanda ni ho hantu nabonye Minisiteri Ishinzwe Amashuri itangaza igihe amashuri azatangirira hasigaye icyumweru kimwe ngo amashuri atangire!” Sinabyitayeho ako kanya ariko uko byangarukaga mu bitekerezo nakomeje kwibaza nti “Ese wa mugani kuba umuntu yamenya ingengabihe […]

Imvura idasanzwe yibasiye amajyepfo y’Ubushinwa

Nyuma y’imvura nyinshi yibasiye ubushinwa mu cyumeru gishize, kuri iki icyumweru hongeye kugwa imvura nyinshi yateje imyuzure mu majyepfo y’ubushinwa igahitana abantu batatu, abandi cumi n’umwe bagakomereka .Umwuzure kandi wateje abantu ibihumbi n’ibihumbi kuva mu byabo. Nk’uko ibiro ntaramakuru by’ubushinwa byatangarije urubuga france .fr dukesha iyi nkuru iyi mvura yatangiye kugwa ku wa kane w’icyumweru […]

Islamabad: Abayapani batanu barokotse igitero cy’ubwiyahuzi

Kuri uyu wa gatanu imodoka yari itwaye abakozi 5 b’abayapani bakora amamodoka ubwo yerekezaga mu murwa mukuru wa Pakistan igeze mu karere k’inganda mu mujyi wa Karachi ku cyambu cya Pakistan, abiyahuzi babiri bayiteye igisasu ariko abari muri iyo modoka uko ari batanu bararokoka . Ijwi ry’amerika dukesha iyi nkuru ryatangaje ko umupolisi mukuru yabwiye […]

Palestine: Abarwayi barasabirwa kujya kwivuriza mu mahanga

Nyuma y’amezi atandatu agace ka Palestine kari mu ntambara abagera ku bihumbi mirongo irindwi na bitandatu nibo bamaze kumenyekana bamaze gukomerekera mu ntambara ihuza Palestine na Israel. Mu itangazo Ministere y’ubuzima ya Palestine yanyujije ku rukuta rwayo rwa Telegram irahamagarira abaturage bo mu gace ka Gaza bacyeneye kwivuza kanseri n’izindi ndwara zikomeye guhabwa uruhushya rwo […]

Gushaka imibereho birashora bamwe mu Barundi mu bucakara_OLCT

Ikigo cy’igihugu gishinzwe kurwanya ibyaha ndengamipaka (ONLCT) “umuvandimwe wawe ari he”? kirahamagarira guverinoma y’Uburundi kugirana ibiganiro bya diplomasi na guverinoma y’Afurika y’Epfo kugira ngo uburenganzira, ubuzima n’umutekano by’abaturage b’Abarundi baba muri Africa y’Epfo barindirwe umutekano nyuma yulo bigaragaye ko bibasirwa n’ubwicanyi. . Mu itangazo rigenewe abanyamakuru ryashyizwe ahagaragara ku wa kabiri, tariki ya 16 Mata […]

Afurika y’Epfo: Inkongi y’umuriro yibasiye agace ka Cape Winelands

Abashinzwe kuzimya umuriro mu karere ka Cape Winelands mu gihugu cya Afurika y’Epfo barimo guhangana n’inkongi y’umuriro yibasiye agace ka kloof du toit. Nk’uko umuyobozi w’akarere ka Cape Winelands , Jo-Anne Otto yabitangarije 24news, umuriro watangiye ufata amacumbi (du kloof lodge) aherereye muri ako gace,ukomeza kugenda utwika mu bitare werekeza ku muyoboro wa huguenot. Gusa […]

Mali: Abatavuga rumwe n’ubutegetsi barasaba ko hatangazwa italiki y’amatora

Muri Mali, amashyaka atavuga rumwe n’ubutegetsi ndetse n’imiryango itegamiye kuri leta barasaba ko hashyirwaho italiki y’amatora kandi agakorwa vuba bishoboka. Ubundi amatora yari ateganijwe mu kwezi kwa kabiri uyu mwaka. Nyamara ariko mu kwezi kwa cyenda kwa 2023, umuvugizi w’ingabo ziri kubutegetsi colonel Abdoulaye MaĂ ÂŻga yavuze ko ayo matora azigizwa inyuma kubera ibibazo bya tekiniki […]

Musanze: Ubutabera bwahisemo uburyo bushya bwo gukemura ikibazo cya Nyirakabera ‘wanyazwe’ n’abahungu be

Urukiko rw’ibanze rwa Muhoza ku wa Kabiri tariki ya 16 Mata rwafashe umwanzuro wo gukemura ikibazo cya Nyirakabera Elizabeth n’abahungu be, habanje kubungira aho ikibazo cyabereye byananirana hagakurikizwa icyo amategeko ateganya. Ni urubanza rwagejejwe imbere y’ubutabera, nyuma y’uko abahungu b’uyu mukecuru w’imyaka 89 ari bo Rukundo Celestin na Ngirabatware Olivier bihereranye imitungo yamuramiraga akaba amaze […]

Centrafrique: Inyeshyamba za CPC zubuye umutwe

Inyeshyamba zirwanira mu gihugu cya Centrafrique zibumbiye mwihuriro ryitwa CPC (Coalition des Patriotes pour le Changement ) zirimo kugaba ibitero byibasira abasivili n’ibirindiro by’ingabo z’igihugu. Ku cyumweru gishize, abasivili bagera ku icumi barishwe kandi byibuze amazu atandatu yaratwitswe n’izo nyeshyamba mu mudugudu wa Kologbota, ku birometero mirongo itatu uvuye i Bakouma, mu majyaruguru ya Centrafrique. […]

Burundi: Ubwinshi bw’amatungo agurishwa bwaciye aborozi ku isoko

Ababazi b’inka mu Burundi bavuga ko inka zihenze cyane bikaba bigoye kuba barekeraho igiciro cyari gisanzwe cy’inyama aho cyaguraga amafranga y’ amarundi ibihumbi cumi na bitanu (15000 FBU) ku kilo. Ababaga inka bavuga ko iryo zamuka ry’ibiciro by’inyama ahanini biterwa n’ifaranga ry’uburundi ryataye agaciro,n’imisoro bagenda bishyura kuri za bariyeri banyuzaho izo nka. Ku wa mbere, […]

Menya byinshi ku munyemari Rujugiro Tribert wapfuye

Ku mazina ye Rujugiro Ayabatwa Tribert, Rujugiro witabye Imana afite imyaka 83 ni umunyemari w’umunyarwanda. Mu Rwanda yamenyekanye cyane nyuma ya jenoside yakorewe abatutsi muri 1994 aho nawe yaje mu Rwanda avuye mu buhungiro yari yaragiyemo ari umwana w’imyaka 19, mu mwaka wa 1960 ubwo abo mu bwoko bw’abatutsi birukanwaga nabi mu gihugu mu cyiswe […]

Yorudaniya yihanangirije Isirayeli na Irani

Nyuma y’icyumweru kitoroshye muri Yorodaniya, cyaranzwe no kunyura ku indege zitagira abapilote za Irani na misile zo mu bwoko bwa ballistique zirashwe muri Isiraheli kandi inyinshi muri zo zikaba zaragurutse hejuru y’ikirere cy’ubwami bwa Hashemite (Yorudaniya), havutse impaka mu baturage. Bivugwa ko Yorudaniya yafashije Isiraheli mu guhanura indege zitagira abadereva za Irani zinyura mu kirere […]

Tanzania na Kenya byibasiwe n’imvura idasanzwe

Imyuzure yibasiye Tanzania mu byumweru bibiri bishize yahitanye abantu 58 yangiza n’ibikorwaremezo cyane. Ubu Leta yasabye abatuye ahagererewe n’ibyago kwimuka byihuse. Ahegereye inyanja, abantu bagera ku bihumbi 130 bahuye n’iyo myuzure. Leta irateganya kubaka inkuta (barrages) 14 nini zirinda amazi gutambuka mu rwego rwo kurinda abaturage kuba bahura n’imyuzure. Gusa hari n’izindi ngamba zirimo gufatwa. […]

Nigeria: Imyaka 10 irashize abakobwa ba Chibok bashimuswe

Ku ya 14 Mata 2014, intagondwa z’abayisilamu zagabye igitero ku ishuri ryisumbuye rya Leta ry’abakobwa mu mudugudu wa Chibok muri Leta ya Borno maze bashimuta abakobwa bagera kuri 300 mu gihe biteguraga ibizamini bya siyansi. Kuri iki cyumweru abagize ingaruka kuri ibyo bitero n’abandi baturage bateraniye I Lagos mu rwego rwo kwizihiza isabukuru y’imyaka 10 […]

Kenya: Umwuzure wangije ibintu ukura n’abantu mu byabo

Kuri uyu wa kane, umwuzure watewe n’imvura nyinshi yaguye muri Kenya wangirije ibintu byinshi mu bice bitandukanye by’igihugu. Ibitangazamakuru byo muri icyo gihugu byatangaje ko umubare w’abahitanwe n’umwuzure mu minsi yashize ari 11, aho abantu barenga 2000 bavanywe mu byabo. Willis Omulo, umuturage utuye Homa Bay mu burengerazuba bw’igihugu aragira ati “dufite abantu bimuwe mu […]

Afrika y’epfo: Umuhanuzi ushinjwa gufata ku ngufu yakatiwe imyaka 45

Umuhanuzi w’ibinyoma w’imyaka 40 washakishaga abakobwa bakiri bato akabasambanya abashutse yakatiwe igifungo cy’imyaka 45 azira gushaka gufata ku ngufu no gufata ku ngufu. Dingaan Abram Rantsho yatawe muri yombi nyuma yo kugaragara mu rukiko rw’umucamanza wa Tseki n’umwe mu bagenzacyaha nyuma yiminsi 3 havuzwe ikibazo cyo gushaka gufata ku ngufu. Nkuko ikinyamakuru Daily dispatch cyabitangarijwe […]

Senegal : Urugendo ruhuza Dakar n’intara ya Casamance rwasubukuwe.

Nyuma yamezi icumi mu majyepfo ya Senegal ingendo zinyura mu mazi zihuza umujyi wa Dakar n’umujyi wa Ziguincor mu ntara ya Casamance zihagaritswe zasubukuwe kuri uyu 10 Mata 2024. Ikinyamakuru Jeune Afrique dukesha iyi nkuru kivuga ko kuva muri Kamena umwaka ushize ubwato bwa Aline Sitoe Diatta butwara abagenzi babarirwa mu magana buri cyumweru hagati […]

AFRICA Y’EPFO: Udutsiko tw’abacuruza ibiyobyabwenge twasakiraniye I Maneberg.

Ku mugoroba wo kuri uyu wa kabiri ,mu nkengero z’umugi wa Captown I Maneberg, udutsiko tw’amabandi twashyamiranye turasana amasasu agera ku ijana ahantu 20 hatandukanye mu mugi muto wa Manberg. MMC JP Smith umuyobozi wa polisi muri aka karere yatangaje ko bakimara kubimenya bohereje byihutirwa polisi ishinzwe kurwanya iterabwoba n’imodoka zabugenewe ngo bashobore gukumira utwo […]

Musanze: Barasaba ubuyobozi kubakiza ‘umujura ubajogoroje’

Abaturage bo mu kagari ka Murandi ho mu murenge wa Remera w’akarere ka Musanze, barasaba inzego bireba kubakiza umugabo bavuga ko amaze igihe abiba ku buryo bavuga ko amaze kubajogoroza. Niyonsenga CĂ©lestin ushyirwa mu majwi n’aba baturage asanzwe atuye mu mudugudu wa Karuruma, akagari ka Murandi. Amakuru BWIZA yamenye ni uko kuri uyu wa Gatatu […]

Kenya: Abantu 51 barokowe impanuka ya bisi yatwawe n’amazi

Mu majyaruguru ya Kenya ku wa 9 Mata 2024 habereye impanuka ya bisi yatewe n’umwuzure aho iyo bisi yatwawe n’amazi igeze ku kiraro giherereye mu ntara ya Tana river. Abagenzi 51 bari muri iyo bisi bashoboye kurokorwa. Nkuko umuyobozi w’intara ya Tana river Ali Ndiema muri kenya yabitangarije ibiro ntaramakuru by’abanyamerika (Associeated Press) avuga ko […]

Alijeriya iratangira gukora urukingo rw’ibicurane muri Nyakanga

Mu rwego rwo guteza imbere ubuvuzi no kwirinda gutumiza imiti n’inkingo bituruka mu mahanga igihugu cya Alijeriya cyatangije gahunda yo guteza imbere urwego rw’inganda zikora imiti n’inkingo muri icyo gihugu . Nk’uko minisiteri y’ubuzima yabitangarije ikinyamakuru Jeune Afrique “Icyiciro cya mbere cy’urukingo rw’ibicurane kizashyirwa ahagaragara muri Nyakanga 2024”. Iki kibazo cyagaragaye cyane mu gihe cy’icyorezo […]

ZIG: Ifaranga rishya rigiye gukoreshwa muri Zimbabwe

Guverinoma ya Zimbabwe yatangaje ko yafashe icyemezo cyo gushyiraho ifaranga rishya no gusimbuza iryataye agaciro. Iki cyemezo kije mu mezi ashize rigaragaza guta agaciro bikabije ndetse n’abaturage bamaze igihe bagaragaza kutarishaka. ZIG (Zimbabwe Gold) ni ryo faranga rizasimbura Idolari rya Zimbabwe ryataye agaciro bidasanzwe. Guverineri wa Banki Nkuru ya Zimbabwe bwana John Mushayavanhu yagize ati” […]

Sierra Leone ihangayikishijwe n’ikoreshwa ry’ikiyobyabwenge cya Kush

Perezida JULIUS MAADA BIO wa Sierra Leone yatangaje ko hari izamuka rikabije ry’ikoreshwa ry’ibiyobyabwenge bizwi ku izina rya kush muri icyo gihugu. Kush ni ikiyobyabwenge cyabase cyane abatuye Sierra Leone. Kigizwe n’uruvange rw’imiti ya marijuana,tentany na tramado. Nkuko africanews ibitangaza bivugwa ko icyo kiyobyabwenge cya kush cyateje impfu amagana z’abantu kandi kigatera abantu benshi uburwayi […]

Abaharanira uburenganzira bw’umugore bishimiye Minisitiri w’Intebe wa mbere w’umugore wa RDC

Repubulika Iharanaira Demokarasi ya Kongo, nyuma yo kubona ubwigenge kuva 1960 yabonye Ministre w’Intebe wa mbere w’umugore. Uyu ministre w’intebe ashyizweho nyuma yaho Felix Antoine Tshilombo Tshisekedi atsindiye amatora yabaye kuwa 20 Ukuboza umwaka ushize aho yari ahanganye n’amashyaka atavuga rumwe n’ubutegetsi bwe, agatsindira kongera kuyobora igihugu mu gihe cya manda ye ya 2 y’imyaka […]

Goma: Igiciro cy’inyama cyiyongereyeho amadolari atatu

Nk’uko Radio okapi ikorera mu ntara ya Kivu ibitangaza, ku masoko atandukanye yo mu mujyi wa Goma hari ibura ry’inyama z’inka. Ibi bikaba byarateye ukwiyongera gukabije kw’igiciro cy’inyama aho ikilo kimwe cy’inyama cyavuye ku madorali 3 kikagera ku madorali 6. Abagemura inyama n’abazicuruza mu mujyi wa Goma ndetse n’aborozi baganiriye na okapi bavuga ko icyateye […]

RDC: Igitero cyitiriwe ADF cyahitanye abasivili 10

Nibura abantu icumi baguye mu gitero cyitiriwe ingabo z’ubumwe bwa demokarasi (ADF), zifatanije n’umutwe wa kisilamu. Bivugwa izo ngabo zagabye igitero muri Mangodomu, muri komini ya Mangina yo mu karere ka Beni. Zari zaigamije gusahura imiti n’ibiryo nk’uko byatangajwe n’umuyobozi w’akarere ka Mangina, Emmanuel Kathembo Salamu. Nkuko ikinyamakuru jeune afrique dukesha iyi nkuru cyakomeje kibivuga […]

Macky Sall ari mu rugendo nyobokamana muri Arabiya Sawudite

Nyuma y’amasaha make avuye muri Senegali, uwahoze ari Perezida Macky Sall yagaragaye muri Arabiya Sawudite ari kumwe n’umugore we Marième Faye Sall. Mu rugendo rwe rwa Oumra, (akaba ari urugendo rujya i Maka ariko rudategetswe umusilamu uwo ari we wese nk’urwitwa «  hajj  ») muri Arabiya Sawudite kuri uyu wa 2 Mata 2024, Macky Sall […]

Uganda: Urukiko rushinzwe iremezo ry’itegeko nshinga rwemeje itegeko rihana abatinganyi

Kuri uyu wa gatatu taliki ya 03 Mata 2024, Urukiko Rushinzwe Kurinda Iremezo ry’Itegeko Nshinga rwa Uganda rwemeje itegeko rirwanya abaryamana bahuje ibitsina riteganya igihano cy’urupfu kubera “ubutinganyi bukabije”(“homosexualitĂ© aggravĂ©e”) Muri Gicurasi umwaka ushize, Perezida Yoweri Museveni yashyize umukono kuri iri tegeko. Iri tegeko rishyigikiwe n’abagande benshi, ariko ryamaganwa cyane n’abaharanira uburenganzira bwa muntu cyane […]

Ubudage bwakuye numero 44 isa n’ikirango cy’abanazi ku myenda y’abakinnyi

Ishyirahamwe ry’umupira w’amaguru mu Budage na Sosiyete Adidas bemeranije gukura ku isoko no kutazongera kwandika ku myambaro y’abakinnyi numero 44 yandikwaga imeze nk’inyuguti SS ryakoreshwaga n’abanazi mu gihe cy’intambara ya kabiri y’isi. Ubu Ishyirahamwe ry’umupira w’amaguru mu Budage riri gushaka indi Sosiyete yakwandika umubare 4 neza ntugire aho uhurira n’izo nyuguti. Ibiganiro birigukoranwa n’isosiyete ya […]