Kenya: Abaganga batangiye icyumweru cya gatatu cy’imyigaragambyo
Sendika y’abaganga, abize iby’imiti (pharmaciens) ndetse n’ibyamenyo (dentistes) muri Kenya yitwa KMPDU, ikaba ihuje abagera ku bihumbi birindwi, yatangiye imyigaragambyo kuva mu kwezi gushize ubu ikaba yinjiye mu cyumweru cya gatatu. Barasaba byinshi. Mbere na mbere barasaba ubwishingizi bwuzuye ni ukuvuga ijana ku ijana bwo kwivuza kuri bo no ku babo, kongererwa umushahara, kwishyurwa ibirarane […]
Edouard Ngirente yahagarariye Perezida Kagame mu irahira rya Perezida wa Senegal
Kuri uyu wa Kabili taliki ya 02 Mata 2024, Minisitiri w’intebe w’u Rwanda Edouard Ngirente yahagarariye PErezida Paul Kagame mu irahira rya Perezida mushya wa Senegal, Bwana Bassirou Diomaye Bakhtar Faye. Bassirou Diamaye Bakhtar Faye yashimiye abahagariye ibihugu bitandukanye bamuhaye amashimwe igihe yatsindaga. Yashimiye abitabiriye irahira rye, kandi ashimira urukiko rushinzwe iremezo ry’itegeko nshinga rwirengagije […]
Amakuru y’ihunga ry’uwahoze avugira Primature
Amakuru agera ku kinyamakuru Bwiza.com n’uko uwitwa Ndayizeye Janvier wahoze ari umuvugizi wa Serivisi za Minisitiri w’Intebe (Primature) amaze imyaka igera kuri itatu yarahunze igihugu. Ni amakuru atarigeze amenyekana kuko yahunze mu mwaka wa 2021 mu gihe igihugu cyari cyugarijwe n’icyorezo cya Covid-19. Bamwe mu bari bamuzi basanzwe bakorana nk’abanyamakuru batandukanye bari bamaze igihe batamubona […]
Niba kwakira abimukira ari ikibazo, hashyirweho ingamba zirambye zibuza “ubwimukira”
Ibitangazamakuru mpuzamahanga bimaze iminsi bicishaho amakuru y’umushinga wo kohereza abimukira mu Rwanda, umushinga hagati ya Leta y’u Rwanda na Leta y’Ubwongereza. Ni umushinga ishyirwa mu bikorwa ryawo rikomeje kugorana kubera amategeko ndetse n’imiryango mpuzamahanga iwitambika. U Rwanda ruwugaragaza nk’igisubizo ku kibazo cy’abimukira baremerera ibihugu bagiyemo, badafite uburenganzira ariko kandi badafite n’andi mahitamo kuko baba badashobora […]
Afurika y’epfo: Komisiyo y’amatora yateye utwatsi kandidatire ya Jacob Zuma
Komisiyo yigenga ishinzwe amatora muri Afurika y’epfo yavuze ko uwahoze ari Perezida wa Afurika y’Epfo, Jacob Zuma, atamererewe kwiyamamamaza mu matora ataha. Ni mu kiganiro n’abanyamakuru cyabaye kuri uyu wa kane aho iyi komisiyo yavuze ko yanze kandidatire ya Bwana Zuma mu matora yo ku ya 29 Gicurasi 2024. Muri Nyakanga 2021, Bwana Zuma yakatiwe […]
Rwanda-RDC: Umubano mwiza w’abakuru b’ibihugu uzongera gushoboka?
Bavuga ko nta banzi nta n’inshuti zibaho by’iteka muri politiki. Abakundanaga uyu munsi ejo barashwana aho umwe aciye undi akahanyuza umuriro, abanganaga bakongera bagahurira hamwe bakicarana, imbere y’ibitangazamakuru bakavuga amagambo mashya yibagiza icyitwa amateka, ukababona baseka, bavuga byiza nubwo wenda ukuri k’umutima imbere kwaba kuvuga ibindi. Nta myaka ibiri ishize abanyarwanda n’abagande bibaza bati “ese […]
Ibyo wamenya ku musore wiyahuye nyuma yo “guhira muri betting”
Ku wa kabiri, 26 Werurwe 2024, umusore w’imyaka 32 y’amavuko yiyahuye asimbutse mu igorofa rya kane ryo mu nyubako Promise House iherereye mu Murenge wa Kimironko mu Karere ka Gasabo ahita ahasiga ubuzima. Amakuru yacicikanye ku bitangazamakuru bitandukanye avuga ko umusore yiyahuye nyuma y’uko yari yariwe amafaranga ye agera kuri miliyoni 5Frw mu mukino w’amahirwe. […]
Menya Bassirou Diomaye Faye, Prezida watsinze amatora amaze iminsi 10 avuye mu buroko
Bassirou Diomaye Faye, perezida mushya wa Senegal, yavutse taliki ya 25 Werurwe 1980 avukira i Ndiaganiao mu gace ka Thiès muri Senegali. Yize amategeko muri UniversitĂ© Cheikh-Anta-Diop y’I Dakar aho yavuye ajya kwiga mu ishuri ry’imiyoborere rya Senegali rizwi nka Ecole Nationale d’Integration du Senegal. Yakoze cyane mu bijyanye n’ubugenzuzi bw’imari ya Leta. Akaba impirimbanyi […]
Kenya: Bane biciwe mu gitero cyabereye I Mandera
Abantu bane biciwe kuri uyu wa mbere mu gitero cyabereye kuri Hotel mu mugi wa Mandera mu majyaruguru ya Kenya, nk’uko byatangajwe n’inzego z’umutekano za Kenya. Abayobozi bavuze ko mu bitabye Imana harimo abapolisi batatu, abandi bantu benshi bakaba bakomerekejwe n’icyo gitero. Nk’uko www.africanews.com ibitangaza, abayobozi b’uyu mugi wegereye igihugu cya Somalia, igisasu gikozwe gakondo […]
Irengero rya Gatabazi wabaye Minisitiri w’Ubutegetsi bw’Igihugu rikomeje kuba amayobera
Haribazwa aho Gatabazi Jean Marie Vianney, wigeze kuba Minisitiri w’Ubutegetsi bw’Igihugu na Guverineri w’Intara y’Amajyaruguru amaze amezi abarirwa mu munani atagaragara mu ruhame, ndetse irengero rye rikomeje kuba amayobera. Mu ntangiriro za Kanama 2023 ni bwo uyu mugabo yatangiye kutagaragara mu ruhame, ndetse no ku mbuga nkoranyambaga yakoreshaga zirimo urwa X rwahoze rwitwa Twitter. Gatabazi […]
Umugano: Igihingwa cyitezweho guhindura ubukungu bwa Uganda
Guverinoma ya Uganda irashyira ingufu mu buhinzi bw’imigano. Ibona ko iki gihingwa gikomeye, gikura vuba, gifite ubushobozi bwo guhindura ubuzima bw’abagihinga mu gihe abayobozi b’ibanze bashimangira akamaro mu gufashwa mu kongera ibicanwa mu baturage bo mu cyaro, gufasha kugabanya igitutu cy’igabanuka ry’amashyamba, ahanini agizwe n’inturusu. Abashinzwe kubungabunga ibidukikije bashima imigano nk’igihingwa gikomeye gishobora guhingwa hafi […]
Ubufaransa: Ingamba z’umutekano zakajijwe mu kwirinda ibitero by’iterabwoba
Umutekano mu kwirinda iterabwoba wakajijwe nyuma y’ibitero by’iterabwoba byagabwe ku Burusiya. Nk’uko Minisitiri w’intebe, Gabriel Attal yabitangaje, gukaza umutekano ni kimwe mu bishyizwe imbere kandi mu gihugu hose mu rwego rwo gukumira ibitero nk’ibyabaye i Moscou. Gabriel Attal yabitangaje ku rubuga rwa X agira ati “kuva aho umutwe wa Leta ya kiyisilamu wigambiye igitero cyabaye […]
Agathon Rwasa yirukanwe ku buyobozi bw’ishyaka CNL
Uwahoze ari umuyobozi w’ishayaka CNL « Congres National pour la LibertĂ©  » Agathon Rwasa yirukanwe ku buyobozi bw’ishyaka n’inama idasanzwe y’ishyaka rye yateranye adahari. Iyo nama yabaye ku wa 10 Werurwe 2024, yirukanye Agathon Rwasa igikorwa cyanahawe umugisha na Minisiteri y’ubutegetsi bw’igihugu (Minisitere de l’Interieur) yemeje ibyavuye muri iyo Kongere. Agathon Rwasa yasimbujwe Nestor Girukwishaka. […]
Anta Babacar Ngom: Umugore wa mbere wiyamamarije kuba perezida muri Senegali
Anta Babacar Ngom ni we mugore rukumbi uri mubari kwiyamamariza kuba perezida muri Senagali mu matora azaba kuri iki cyumweru. Nubwo adafite amahirwe menshi yo gutsinda amatora, ariko abamushyigikiye bavuga ko ari ikimenyetso kigaragaza ko nyuma y’igihe kirekire intambara y’uburinganire irwanya noneho umugore nawe ashobora gutinyuka akaba yakwiyamamaza. Anta Babacar Ngom, ni umugore w’umushabitsi ufite […]
Kenya: Icyumweru kirashize abaganga ba Leta bahagaritse akazi
Abaganga bakorera ibitaro bya Leta mu gihugu cya Kenya bakomeje imyigaragambyo uyu akaba ari umunsi wabo wa karindwi. Barasaba byinshi. Mbere na mbere barasaba ubwishingizi bwuzuye ni ukuvuga ijana ku ijana bwo kwivuza, kongererwa umushahara, ndetse no gusubiza mu kazi abaganga bahagaritswe. Barasaba kandi ko ibyo bemerewe nyuma yuko bakoze imyigaragambyo y’iminsi ijana mu mwaka […]
Senagal: Macky Sall ntiyicuza kuba yaratindije amatora
Perezida wa Senegali Macky Sall yabwiye BBC ko atigeze yicuza kuba yaratindije amatora y’uyu mwaka, ibi bikaba byarateje imyivumbagatanyo yanahitanye bamwe mu baturage. Ubu amatora azaba ku cyumweru akereweho ukwezi kose ku gihe yari ateganirijwe iyo Macky Sall atabihindura ngo abishyire mu Kuboza 2024 nubwo byanzwe n’Urukiko rushinzwe kurinda iremezo ry’itegeko nshinga. Macky Sall yavuze […]
Gaza: Kwicisha abanyapalesitina inzara “birakoreshwa nk’intwaro y’intambara”
Ku ya 18 Werurwe, umuyobozi w’ubutasi bwa Isiraheli, Minisitiri w’intebe wa Qatar n’abayobozi ba Misiri byari biteganijwe ko bahurira i Doha kugira ngo baganire ku masezerano y’amahoro ashobora gushyirwaho umukono muri Gaza. Nk’uko urubuga rw’Abanyamerika Axios rubitangaza, ibiganiro byabaye « byiza  » kandi abahagarariye Isiraheli bazaguma I Doha kugira ngo bakomeze ibiganiro n’abunga impande zombi […]
Gambie: Impaka ku gukuraho itegeko ribuza “gusiramura” abakobwa
Abadepite bo muri Gambiya bahisemo gusubiza muri komisiyo umushinga w’itegeko rikuraho itegeko ryabuzaga “gusiramura” abakobwa uko ryari ryaremejwe mu mwaka wa 2015. Iki cyemezo cyafashwe ku wa mbere ubwo abadepite basuzumaga ingingo yari yaciyemo ibice abadepite bo muri Gambiya. Abaharanira uburenganzira bwa muntu muri Gambiya bavuga ko gutora uyu mushinga w’itegeko bizaba ari nko gusuzugura […]
Uganda ihangayikishijwe n’igabanuka ry’amafaranga agenewe impunzi
Uganda ni cyo gihugu gicumbikiye umubare munini w’impunzi ku mugabane w’Afrika. Miliyoni 1.6. Nyamara, ubu impunzi zugarijwe n’ikibazo cy’ibura ry’amafaranga azitunga yagabanutse cyane. Abenshi muri izo mpunzi baturuka muri Sudani y’Amajyepfo na Repubulika Iharanira Demokarasi ya Kongo, bahunga amakimbirane n’ihohoterwa mu bihugu bakomokamo. Muri izi nkambi, 81% by’abaturage ni abagore n’abana. Nakivale mu majyepfo y’uburengerazuba […]
Afurika y’Iburengerazuba: Ibihugu icumi byabuze internet
Ku wa kane taliki ya 14 Werurwe 2024, , ibihugu icumi byo muri Afurika byahuye n’ikibazo gikomeye cy’ibura rya interineti mu guhe kimwe, nyuma y’uko insinga nyinshi z’itumanaho zica munsi y’inyanja zigize ikibazo, nk’uko bitangazwa n’abashinzwe gukurikirana ibya interineti . Itsinda rya MTN, umwe mu batanga imiyoboro ya interineti muri Afurika, yavuze ko ihungabana rikomeje […]
Leta ikwiye kumenyesha abanyarwanda aho ibashyirira Nkunganire ikabateguza n’icutswa
Inkuru iri kuvugwa muri iyi minsi, ni izamuka ry’ibiciro ry’ingendo ryatumbagiye cyane ku ngendo zijya mu ntara ugereranije n’izo mu mugi wa Kigali. Gusa iryo gereranya naryo riterwa n’urikora kuko kuba abantu benshi batajya mu ntara buri munsi, bivuze ko batishyura amafaranga y’urugendo buri munsi, bitandukanye n’abanyamugi basabwa gutega buri munsi, aho usanga nabo ayo […]
GAZA: Intagondwa zashatse kubuza inkunga kugera ku baturage
Mu gihe umuryango mpuzamahanga ukangurira abagiraneza gutanga inkunga z’ubutabazi muri Gaza, muri Isiraheli abagera kuri 68%, nk’uko ubushakashatsi buherutse gukorwa bubigaragaza, ntibashaka ko iyo nkunga itangwa. Aba bahezanguni cyangwa izi ntagondwa ziza no kwigaragambiriza mu nzira ijyana iyo nkunga muri Gaza, basa n’abahagarika amakamyo azijyanayo ngo atazigezayo. Itsinda ry’izo ntagondwa z’Abanyayisirayeri , n’amabendera mu ntoki, […]
Putini yahakanye ko Uburusiya butaje kwirukana Ubufaransa muri Afurika
Iminsi ibiri mbere y’amatora wa Perezida w’Uburusiya, Perezida Vladimir Putin yagize icyo avuga ku bijyanye n’uko Uburusiya bugenda bwiyongera muri Afurika ndetse n’uko Perezida w’Ubufaransa Emmanuel Macron abifata. Bwana Putin yavuze ko Uburusiya butinjiye ku mugabane wa Afurika bugamije gushyira Ubufaransa hanze, yongeraho ko ikibazo nyamukuru cya Perezida Macron ari uguhangana n’umutwe w’abaparakomando bo mu […]
Gufunga imipaka bizahaza abenegihugu mu nyungu z’abanyapolitiki
Muri iyi minsi mu Rwanda, Uganda, Burundi muri iyi Afurika y’uburasirazuba, gufunga imipaka byabaye ibihano abayobozi ba politiki baha bagenzi babo bayobora ibihugu. Nyamara ariko ibyo bihano ugasanga biragira ingaruka ku baturage basanzwe baba batunzwe n’ubuhahirane mu buryo bw’ubucuruzi kuruta uko bikemura ibibazo biba biriho bya politiki. Umwaka wa 2024 utangira abanyarwanda batunguwe no kumva […]
Kenya nticyohereje abapolisi bayo muri HaĂ ÂŻti
Nyuma y’uko Minisitiri w’intebe wa HaĂ ÂŻti yegurye ku mirimo ye kubera gushyirwa ku nkeke n’udutsiko tw’amabandi twari twavuze ko nategura iki gihugu gishobora kujya mu ntambara ya gisivili ishobora kubyara na jenoside, Kenya yahagaritse ibyo kuba yohereje abapolisi bayo muri HaĂ ÂŻti. Kenya yateganyaga koherezayo abapolisi 1000 bari kwifatanya n’abandi mu butumwa bwiswe mpuzamahanga ngo bafashe […]
Johannesburg: Izuba riramena agahanga
Umujyi wa Johannesburg, umurwa mukuru w’ubukungu w’Afurika yepfo, kuri ubu ufite ikibazo cy’ibura ry’amazi rikomeje kwiyongera, bigahungabanya ubuzima bwa buri munsi bw’ibihumbi by’abaturage bawutuye. Kuva mu mpera z’umwaka ushize, uduce tumwe na tumwe tugira ikibazo cy’igabanuka ry’amazi kubera imiyoboro ishaje. Isosiyete ishinzwe gutunganya amazi mu ntara ya Gauteng « Rand Water » yatangaje ko imwe muri sitasiyo […]
Tchad: Impungenge mbere y’amatora nyuma y’urupfu rw’utavuga rumwe n’ubutegetsi
Urupfu rwa Yaya Dillo wari uhanganye na perezida w’inzibacyuho wa Tchad, Mahamat Idriss DĂ©by mu matora ari imbere muri Gicurasi, byakajije umurego mu makimbirane ya politiki yibasiye igihugu. Umuryango w’ubumwe bw’ibihugu by’Uburayi n’Umuryangio Human Right Watch byasabye ko hakorwa iperereza mpuzamahanga ku rupfu rwa Dillo. Mu ruzinduko i Paris ku wa kabiri ushize, Minisitiri w’intebe […]
Senegal: Kwiyamamariza kuba Perezida byatangiye
Muri Senegali, ku wa gatandatu taliki ya 09 Werurwe, kwiyamamariza mu matora ya perezida byaratangiye. Abakandida 19 biyamamariza bazagerageza kwemeza abatora ngo bazabahitemo. Ubu bukangurambaga buzaba mu minsi 12 aho kuba iminsi 21 nkuko bisabwa n’amategeko agenga amatora yo muri Senegali. Umukandida Khalifa Sall, n’abamushyigikiye basa n’abatangiye kare. Umwe mu bagize ihuriro rishyigikiye kandidatire ya […]
Itangazo ryo guhindura izina akitwa NDAYISHIMIYE Antoinette
RRA izagurisha mu cyamunara ibinyabiziga tariki ya 19 Werurwe 2024

Ikigo cy’Imisoro n’Amahoro, kiramenyesha abantu bose babyifuza ko guhera tariki ya 12 Werurwe 2024 Saa yine za mu gitondo (10h00) kugeza Tariki yay a 19 Werurwe 2024 Saa yine za mu gitondo (10h00) , kizagurisha mu cyamunara binyuze mu buryo bw’ikoranabuhanga ibinyabiziga by’abasora batandukanye, nk’uko bikubiye mu mbonerahamwe iri ku mugereka w’iri tangazo. Gusura ibyo […]
Mombasa: Imyanda ya Pulasitike ikorwamo intebe z’ishuri
Ku nkombe za Kenya zo mu nyanja y’Abahinde, hafi ya Mombasa, isosiyete ikizamuka irimo gukemura ikibazo cy’umwanda wa pulasitike ikusanya imyanda yajugunywe ku nkombe ikayitunganyamo ibikoresho by’ishuri bikoreshwa n’abana muri ako karere. “Nubwo i Mombasa, buri munsi toni zirenga 80 zisohoka. Muri toni 80 z’imyanda, 20% ni plastiki. Muri iyi plastiki 20%, 5% yonyine niyo […]
Intambara yo muri Sudani ishobora kototera akarere
Ku wa kane taliki ya 07 Werurwe 2024, umunyamabanga mukuru w’umuryango w’abibumbye, Antonio Guterres, yatangarije akanama gashinzwe umutekano ko amakimbirane abera muri Sudani « yangije abaturage ba Sudani, abangamira ubumwe bw’igihugu  » kandi ko ubu hari ingaruka zikomeye z’uko amakimbirane ashobora guteza umutekano muke mu karere ku buryo butangaje, kuva mu gace ka Sahel kugera […]
RRA izagurisha ibicuruzwa yafatiye muri magendu tariki ya 04 Mata 2024

Ubuyobozi bwa Gasutamo buramenyesha abantu bose, ko ku wa 04 Mata 2024, hazagurishwa muri cyamunara ibicuruzwa bitandukanye byafatiwe muri magendu biherereye ku Ishami ry’Imisoro i Musanze no ku mupaka wa Cyanika nk’uko bigaragara ku mugereka w’iri tangazo. Iyo cyamunara izabera ku umupaka wa Cyanika Saa yine (10h:00AM) Abifuza kugura ibyo bicuruzwa bazatangira kubisura aho biherereye […]
Zambia: Yakatiwe amezi 30 n’imirimo y’agahato azira gucuruza inyama z’imbwa
Mu guhugu cya Zambia, Urukiko rw’ibanze muri Nchelenge rwakatiye umugabo w’imyaka 34 igihano cyo gufungwa muri gereza amezi 30 n’imirimo y’agahato kubera kugurisha inyama z’imbwa ku baturage batabizi. Titus Malama wo mu mudugudu wa Kabulo muri Kabwali mu karere ka Nchelenge yatawe muri yombi azira kugurisha inyama z’imbwa azita iz’ihene. Umucamanza wo muri Nchelenge, Luckson […]
Haiti: Leta yongeye iminsi y’ibihe bidasanzwe
Ku wa kane, guverinoma ya Haiti yatangaje ko yongerewe isaha yo gutaha hagamijwe guhagarika ibitero by’agatsiko k’urugomo byahagaritse umurwa mukuru wa Haiti Port-au-Prince. Abayobozi bavuze ko imyigaragambyo rusange nayo yabujijwe mu murwa mukuru ndetse no hanze yawo. Agatsiko k’abagizi ba nabi kagenzura igice kinini cy’umurwa mukuru ndetse n’imihanda igana ku butaka busigaye, bamaze iminsi myinshi […]
Senegal: Amatora ya perezida azaba muri uku kwezi
Mu gihugu cya Senegal,urukiko rushinzwe kurinda iremezo ry’itegeko nshinga rwemeje ko amatora ya perezida wa Repubulika azaba kuri uyu wa 24 Werurwe 2024. Nubwo bamwe batunguwe n’icyo cyemezo ariko abandi benshi babyishimiye cyane ko bari batarishimiye igihe perezida ucyuye igihe Macky Sall yavugaga ko amatora azaba mu kwezi kwa 12 bigateza imvururu. Ni icyemezo cyafatiwe […]
Tchad : Mahamat Idriss Déby yatanze kandidatire yo kuba perezida
Mu cyumba cyuzuye abarwanashyaka bashyigikiye ishyaka ryahoze riri ku butegetsi muri Tchad, abadepite batandukanye, andi mashyaka 200 ya politiki ndetse n’amashyirahamwe ibihumbi n’ibihumbi bahuriye mu muhango wo gutangaza perezida w’inzibacyuho uriho muri Tchad Mahamat Kaka Deby nk’umukandida ku mwanya wa perezida wa Tchad mu matora azaba mu kwezi kwa Gicurasi uyu mwaka. Nta cyatunguranye Mahamat […]
Menya Mitahato, agace ko muri Kenya kavuga igifaransa
Muri Mitahato, umudugudu muto wo mu cyaro cya Kenya, si igitangaza kubona amagambo nka bienvenue aho abantu binjirira , no kumva abantu bavuga bonjour cyangwa bati à §a va iyo barimo basuhuzanya bagenda. Nyamara kandi Kenya nk’igihugu cyakoronijwe n’Ubwongereza bimenyerewe ko bavuga icyongereza, igiswayile n’indimi gakondo zo muri icyo gihugu. Umwe mu miryango yo muri ako […]
Palestine: Umubare w’abicwa ukomeje kwiyongera
Minisiteri y’ubuzima ya Palesitine ivuga ko umubare w’abapfuye b’Abanyapalestine mu karere ka Gaza urenga 30.400 kuva amakimbirane yatangira mu Kwakira k’umwaka ushize. Mu masaha 24 ashize, ingabo za Isiraheli zahitanye Abanyapalestine 90 zikomeretsa abandi 177 mu bitero zikomeje kugaba kuri Palestine. Abategetsi ba Palesitine bavuga ko Isiraheli ikomeje kugaba ibitero ku karere ka Gaza, aho […]
Zimbabwe: Yashyinguwe nyuma y’imyaka ibiri yishwe
Ku wa gatandatu, Moreblesing Ali, impirimbanyi y’uburenganzira bwa muntu ikomoka muri Zimbabwe yashyinguwe mu buryo bwa rwihishwa kandi aherekejwe na bake mu bavandimwe be. Iyi mpirimbanyi ishyinguwe hashize hafi imyaka ibiri yishwe, uyu akaba yari umwe mu bayobozi batavuga rumwe ugize ihuriro ry’abaturage riharanira impinduka (Coalition des citoyens pour le changement.) Kuva icyo gihe, umubiri […]
CYAMUNARA Y’IBIKORESHO BITANDUKANYE

Ubuyobozi bwa za Gasutamo buramenyesha abantu bose babyifuza ko buzagurisha muri Cyamunara ibikoresho bitandukanye nk’uko bigaragara ku mugereka w’Itangazo ry’iyo cyamunara. Cyamunara izaba ku wa 28 Werurwe 2024 ikazabera ku biro ikazabera ahakorera ishami rya za Gasutamo rya Mutara i Rusizi. Ku bifuza ibindi bisobanuro kuri iyi cyamunara mwabisoma ku itangazo ryayo riri ku ifoto […]
Tchad: Ibyo wamenya kuri mubyara wa perezida wishwe arashwe
Yaya Dillo wari ukuriye ishyaka ritavugarumwe n’ubutegetsi byari byitezwe ko aziyamamaza mu matora ya Perezida ateganyijwe muri Gicurasi Dillo Yaya umwe mu banyapolitike bakomeye batavugarumwe n’ubutegetsi muri Tchad yishwe arashwe n’abashinzwe umutekano. Gusa uyu ntiyari umunyapolitike usanzwe, yari na mubyara wa Perezida Mahamat DĂ©by. Urupfu rwe rwatangajwe kuwa kane rubaye nyuma y’uko iki gihugu gitangaje […]
Cameroun: Samuel Eto yatangaje ko adateganya kwiyamamariza kuba Perezida
Aganira na radio Mpuzamahanga y’Abafaransa, Samuel Eto’o, Perezida wa federasiyo y’umupira w’amaguru muri Cameroun, yahakanye ko adateganya kwiyamamariza kuba perezida wa Repubulika. Ubwo umunyamakuru yamwibutsaga ko mu mwaka wa 2028, yashyigikiye perezida wa Cameroun, Paul Biya mu buryo bweruye, bikaba ari byo byateye bamwe gutangira gukeka ko nawe ateganya kwiyamamaza, Eto’o yabihakanye yivuye inyuma. Ati […]
Nyarugenge: Umuvunyi yabasabye kutihutira kujyana ibibazo mu nkiko

Muri gahunda yo gukumira no kurwanya akarengane Urwego rw’Umuvunyi rwatangiye mu mirenge yose igize akarere ka Nyarugenge, kuri uyu wa gatatu abatuye mu mirenge ya Nyamirambo na Nyakabanda basuwe n’uru rwego aho umuvunyi yasabye abatuye muri iyo mirenge kutihutira kujyana ibibazo byabo mu nkiko. Urwego rw’Umuvunyi rwabwiye aba baturage ko Inkiko ruzemera ariko ko ku […]
Kenya: Porogaramu ya telefoni izafasha kuvumbura igituntu
Muri Kenya, Ikigo cy’ubushakashatsi mu by’ubuvuzi kirimo gutegura porogaramu igendanwa ikoresha ubwenge bw’ubukorano (AI) mu gusuzuma igituntu n’izindi ndwara z’ubuhumekero. Intego y’abashakashatsi ni ugukora porogaramu igendanwa ishobora kumenya neza inkorora ijyanye n’igituntu n’izindi ndwara zikomeye. Nduba, umushakashatsi mukuru, asobanura ko “ubu bwoko bwa Progaramu (software) bukoresha ubwenge bw’ubukorano kandi bugerageza gusesengura inkorora, ibyo twita garama […]
Cabo Delgado: Ibyihebe byongeye gukaza umurego
Muri Mozambike, ibihumbi by’abaturage bahunze intara ya Cabo Delgado mu majyaruguru, kubera ibitero by’ibyihebe byingeye gukaza umurego. . Aya makuru yemejwe n’umuvugizi wa guverinoma, Filimao Suaze, mu kiganiro n’abanyamakuru ku wa kabiri i Maputo. Nk’uko Filimao Suaze abitangaza ngo byibuze imiryango 14.270 yageze mu ntara ituranye ya Nampula n’ahandi, kubera ko abarwanyi bafitanye isano na […]
RRA irahamagara abasora bose bari muri iri tangazo kwihutira kujya ku biro byayo Sonatube bitarenze iminsi 7

Abatumiwe kujya ku biro bikuru by’Ikigo cy’Imisoro n’Amahoro (RRA) biherereye Sonatube mu mujyi wa Kigali ku Kicykiro , mu gihe kitarenze iminsi 7, uhereye igihe iri tangazo risohokeye. Reba urutonde rwabahamagawe
Perezida Ruto mu kugerageza kumvikanisha Etiyopiya na Somalia
Kuri uyu wa gatatu taliki ya 28 Gashyantare 2024, Perezida wa Kenya, William Ruto, yakiriye Minisitiri w’intebe wa Etiyopiya Abiy Ahmed i Nairobi, mu ruzinduko rwa mbere rw’umuyobozi wa Etiyopiya muri Kenya kuva mu 2020. Biteganijwe ko abo bayobozi bombi bazaganira ku mikoranire ya Etiyopiya n’”igihugu cya Somaliland” hagamijwe kureba uburyo bwo kugera ku cyambu […]
RRA izagurisha mu cyamunara ibicuruzwa bitandukanye i Masaka

Ubuyobozi bwa za Gasutamo buramenyesha abantu bose ko tariki ya 21 Werurwe 2024, hazagurishwa ibicuruzwa bitandukanye byafatiwe muri magendu biherereye mu bubiko rusange bwa Africa Global Logistics (Bollore ) n’ubwa DP World/ i Masaka nk’uko bigaragara ku mugereka w’iri tangazo. Cyamunara izabera ahakorera DP World/i Masaka. Abifuza kugura iyo myenda n’inkweto bazatangira kubisura aho biherereye […]
Kuki hari ba Minisitiri bajyaho hakagaragara impinduka abandi ukabumvira mu mazina?
Hari abaminisitiri bashyirwaho mu Rwanda nyuma y’ukwezi ukumva izina rye riravugwa kurusha minisiteri ayobora. Akenshi bigaterwa n’impinduka zihita zigaragara. Abandi bakajyaho ukibuka izina ryabo barahira, ukazongera kuryibuka bavuye muri uwo mwanya. Mbese ntumenye impinduka basize. Ibi bigatera kwibaza niba gukora ibigaragara byaba biterwa n’ubushobozi Minisitiri yifitemo cyangwa biterwa n’inshingano zihariye ahabwa n’uwamushyizeho? Kutabikora se bo […]
Ese “agenda politique” ya Kongo ishingiye ku Rwanda?
Hashize iminsi ibiri Umuryango w’Ubumwe bw’Uburayi (EU) usinyanye na Leta y’U Rwanda amasezerano y’ubufatanye mu bucukuzi bw’amabuye y’agaciro. Ni amasezerano yahise asamirwa hejuru na Leta ya kongo abayobozi bayo bayamagana. Bavuga ko u Rwanda amabuye y’agaciro rucuruza ari ayo rwiba mu gihugu cya Kongo. Hashize umunsi umwe, Perezida wa Kongo Antoine Felix Tshisekedi mu magambo […]
Rwanda: Abashoramari ku bikomoka kuri peteroli barikanga kurenganwa no guhombywa nkana na RURA

Bamwe mu bashoramari bakora ishoramari mu kubaka amasitasiyo y’ubucuruzi bw’ibikomoka kuri peteroli bo mu Rwanda babwiye Bwiza.com ko bakeka ko baba bagiye gukorerwa igisa n’akarengane n’ikigo ngenzura mikorere n’imirimo ifitiye igihugu akamaro (RURA. Umwe muri aba bashoramari , utashatse ko amazina ye atangazwa yabwiye iki gitangamakuru ko bamenye ko RURA iri mu mugambi wo gutesha […]
Niger igiye gutangira kohereza peteroli yicukuriye mu bihugu bituranyi
Kuva igihugu cya Niger cyafatirwa ibihano byo mu karere n’umuryango CEDEAO (cyamaze nomkwikuramo) kubera ihirikwa ry’ubutegetsi ryo muri Nyakanga umwaka ushize, cyafashe ingamba zo gutangira kugurisha ibikomoka kuri peteroli byacyo mu bihigu bituranyi nk’uko byatangajwe mu itangazo ryashyizwe ahagaragara nyuma y’inama y’abaminisitiri b’ibyo bihugu bashinzwe ingufu i Niamey. Ibyo bihugu ni Niger, Tchad, Burkina na […]
Gabon: Abajenerari bagiye kwemererwa gutunga umugore urenze umwe
Muri Gabon, amategeko mbonezamubano yo mu 1972 yagiye ahuzwa n’imigenzo gakondo akagira aibyo yemera nko kuba umugabo umwe yagira abagore benshi. abacamanza bafite abagore benshi “bahuza” n’imigenzo gakondo y’abashakanye. Mu 2021, umuhanga mu bumenyi bw’ikiremwamuntu n’imigebereho y’abantu, Emmanuelle Nguema Minko yagize ati: “Yaba amategeko mbonezamubano ya Gabon cyangwa amategeko gakondo yacu, yemera kugira abagore benshi […]
CYAMUNARA Y’IBIKORESHO BITANDUKANYE BYIGANJEMO IMODOKA
Ubuyobozi bwa za Gasutamo buramenyesha abantu bose babyifuza ko ku wa 14 Werurwe 2024 buzagurisha muri cyamunara ibikoresho byiganjemo imodoka n’ibindi byinshi. Abashaka gusura ibyo bikoresho babisanga ku i Gikondo-Magerwa imbere y’ububiko rusange bwa EDA mu masaha y’akazi guhera tariki ya 09-13 Werurwe 2024. Ku bifuza ibindi bisobanuro mushobora kubisoma kuri iyo foto ikurikira naho […]
Intambara yeruye hagati y’u Rwanda na RDC irashoboka?
Imyaka ibaye igiye kuba ibiri umutwe wa M23, igihugu cya Kongo Kinshasa kivuga ko ufatashwa n’u Rwanda wongeye kubura imirwano n’ingabo za Repubulika iharanira Demokarasi ya Kongo. Ni imirwano yatangiriye mu gace ka Bunagana gahana imbibi n’igihugu cya Uganda. Ubu kamaze imyaka ibiri katazi ubutegetsi bwa Kinshasa. Kayoborwa n’inyeshyamba. Ndetse n’icyicaro cyazo niho giherereye. Uretse […]
RDC: Imyigaragambyo, urwiyerurutso ku kunanirwa kugarura amahoro mu gihugu
Mu gihe ibitero bya M23 byibasiye inkengero z’umugi wa Goma mu burasirazuba bwa DRC biteye impungenge haba muri DRC ndetse no ku rwego mpuzamahanga, ubu I Goma ndetse no mu minsi ishize I Kinshasa habereye imyigaragambyo yibasiye Loni ndetse n’ibihugu byo mu burengerazuba bw’isi. Umunyamakuru, umusesenguzi akaba n’umwanditsi mukuru wa Jeune Afrique Franà §ois Soudan yabikoreye […]
Ituri: CODECO yishe abagera kuri 12
Ku wa kane, umuryango utegamiye kuri Leta wavuze ko byibuze abantu icumi bishwe abandi 16 bashimuswe n’inyeshyamba ahacukurwa amabuye y’agaciro mu burasirazuba bwa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Kongo. Ku wa gatatu, inyeshyamba zo mu mutwe witwaje intwaro CODECO zagabye igitero ku kirombe cya zahabu hafi y’akarere ka Djugu mu ntara ya Ituri, nk’uko byatangajwe na […]
SUD KIVU: Sosiyete sivile irasaba ko abasirikari bahoze mu mitwe yitwaje intwaro bakwirukanwa
Sosiyete sivile mu buryo yo mu nzego zitandukanye muri Kivu y’Amajyepfo yandikiye ibaruwa Perezida wa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Kongo, FĂ©lix Antoine Tshisekedi Tshilombo imusaba gukura abasirikare bose baturutse mu mitwe y’abarwanyi ku rutonde rw’abasirikari b’iki gihugu. Ibi bikubiye mu nyandiko yahawe abayobozi b’intara ya Kivu yohererezwa Perezida wa Repubulika nyuma y’urugendo rwo gushyigikira FARDC […]
Hateganijwe inama yiga ku mutekano muke mu burasirazuba bwa Kongo
Mu nshingano ze nk’umuhuza wagenwe n’umuryango w’ubumwe bw’Afurika, Joao Lourenà §o, Perezida wa Repubulika ya Angola, arakora kuri uyu wa gatanu, tariki ya 16 Gashyantare 2024 i Addis Abeba, inama nto idasanzwe ku kibazo cy’umutekano cyiganje mu burasirazuba bwa Repubulika iharanira Demokarasi ya Kongo. Iyi nama nto kandi yemejwe na Tina Salama, umuvugizi wa Felix Tshisekedi […]