Gisagara: Abatwara abagenzi ku magare basobanuriwe ingaruka z’ibiyobyabwenge

Polisi y’u Rwanda mu karere ka Gisagara, ku itariki 16 Gashyantare, yagiranye inama n’abakora umwuga wo gutwara abagenzi ku magare bagera kuri 60 bakorera muri santere y’ubucuruzi ya Ndora, ho mu murenge wa Ndora, ibasobanurira ububi bw’ibiyobyabwenge kandi ibasaba kubyirinda no kubirwanya. Ushinzwe imikoranire ya Polisi y’u Rwanda n’abaturage ndetse n’izindi nzego hagamijwe ubufatanye mu […]

Uwunganira Ingabire Victoire ngo yangiwe kumugeraho aho ari muri gereza

Mu gihe hari inkuru yari yasohotse mu binyamakuru ivuga ko Me Gatera Gashabana wunganira ingabire Victoire mu mategeko yaba yarangiwe guhura n’umukiriya we, Urwego rw’igihugu rushinzwe imfungwa n’abagororwa rurahakana aya makuru rwivuye inyuma ko atari yo. Uru rwego ruhakana aya makuru mu gihe bitangazwa ko Ku itariki ya 5 Gashyantare, Me Gashabana yagiye kuri gereza […]

U Buyapani: Umukinnyi wa filimi yishwe n’inkota y’aba Samurai ari gusubiramo ibyo yari kuzakina

Umukinnyi wa filimi wo mu Buyapani w’imyaka 33 yishwe n’inkota y’aba Samurai yatewe mu nda ubwo bari barimo kwitoza scene ya filimi hari n’abandi bakinnyi benshi mu mujyi wa Tokyo. Uyu mukinnyi wa filimi witwa Daigo Kashino ngo yishwe n’inkota yatewe mu nda bari gusubiramo agakino kazagaragara muri filimi nk’uko byatangajwe kuri uyu wa kabiri […]

Uganda: Mu gihe bikekwa ko amaraso ashobora kumeneka, Perezida Museveni yaburiye abashaka kuzana imikino

Kuri uyu wa Kane taliki ya 18 Gashyantare 2016 muri Uganda hateganyijwe amatora, Perezida Museveni yihanangirije abashaka kuzana akaduruvayo ababwira ko uzazana iyo mikino azabona ishyano yongeraho ko uwumva abikeneye azashaka ahandi ajya hatari mu gihugu cya Uganda. Perezida Museveni w’imyaka 71 y’amavuko, yabishimangiye ibyo ubwo yari yagiye kwiyamamariza mu gace ka Kololo, ahumuriza abamushyigikiye […]

Senegal: Perezida Macky Sall yisubiye ntakigabanyije imyaka manda ye yari kuzamara

Perezida wa Senegal, Macky Sall yatangarije kuri uyu wa Kabiri, tariki 16 Gashyantare, mu kiganiro cyatambukaga kuri televiziyo y’igihugu ko nyuma yo kugirwa inama n’Inama ishinzwe kurinda itegeko nshinga, yisubiye ku kugabanya imyaka manda ayoboye yari kuzamara aho yateganyaga ko yava ku myaka 7 ikagera ku myaka 5, naho umushinga wo kuvugurura itegeko nshinga kugirango […]

Muhanga: Abaturage ba Kabacuzi ntibazongera guhitanwa n'Umugezi wa Gasave

Abaturage bo mu Murenge wa Kabacuzi barishimira kubakirwa ikiraro cyo mu kirere ku mugezi wa Gasave wajyaga wuzura ugatwara n’abantu. Ikiraro cya 97m cyubatswe ku mugezi wa Gasave wiroha muri Bakokwe, cyubatswe ku bufatanye n’umuryango w’abanyamerika wita ku mibereho myiza (American Bridge to Prosperties) cyuzuye gitwaye miliyoni 25frw. Abaturage bo mu Midugudu ya Nyirabwayi na […]

Rayon Sports iri ku mwanya wa 2 yanganyije na AS Muhanga iri ku mwanya wa nyuma

Ku munsi wa 11 wa shampiona y’u Rwanda amakipe 2 ayoboye ariyo Rayon Sports na AS Kigali byatakaje amanota. Byatunguranye ubwo aya makipe yombi yakwitwa ko akomenye anganyije, ubwo AS Kigali yanganyaga na Bugesera 1-1- n’aho Rayon Sports ikanganya ubusa ku busa na AS Muhanga iri ku mwanya wa nyuma ku rutonde rwa shampiona. Umutoza […]

Rubavu: Abanyeshuri bahawe ubumenyi ku icuruzwa ry’abantu

​Ku itariki 15 Gashyantare, abanyeshuri bagera ku 175 biga muri Complexe Scolaire de la FraternitĂ©, riherereye mu kagari ka Nengo, Umurenge wa Gisenyi, mu karere ka Rubavu, bahawe ubumenyi ku icuruzwa ry’abantu. Usibye abanyeshuri kandi, iki kiganiro kitabiriwe n’abarezi n’abayobozi b’iri shuri. Ibi babyigishijwe na Inspector of Police (IP) Solange Nyiraneza, akaba ashinzwe imikoranire ya […]

Burundi: Abasore batanu bavuga ko bakoranaga n’imitwe yitwaje intwaro bishyikirije igipolisi

Abasore batanu b’Abarundi biyemerera ko bahoze ari abarwanyi mu mutwe witwaje ibirwanisho urwanya ubutegetsi bishyikirije inzego z’umutekano muri Zone Musaga ya Komini Muha mu majyepfo ya Bujumbura. Aba basore bavuga ko bitanze ku bushake bwabo nta gahato, igipolisi cy’u Burundi nacyo kikaba kivuga ko kigiye gukorana nabo mu gukomeza kubungabunga umutekano. Hari kuri uyu wa […]

Desire Luzinda wamamaye kubera amafoto y’urukozasoni ngo azakomeza ashake ifaranga abavuga bavuge

Umuhanzikazi Desire Luzinda ukomoka muri Uganda unasanzwe azwiho amafoto y’urukozasoni ku mbuga nkoranyambaga, kuri ubu yatangaje ko yimye amatwi abamuvuga ibyo bashatse, ngo azajya akora abavuga bavuge. Abinyujije ku rukuta rwe rwa facebook, Luzinda yatangaje ko adatewe ubwoba n’abagendana amazina ye aho bagiye hose kuko ngo ntacyo byahindura ku buzima abayeho, icyangombwa ngo ni uko […]

Argentine: Umukinnyi yahawe ikarita itukura (carton rouge) ahita yica umusifuzi

Mu ntara ya Cordoba yo muri Espagne, Umusifuzi wari umaze gutanga ikarita y’umutuku (carton rouge) yishwe n’umukinnyi yari ayihaye mu mukino wa gicuti w’umupira w’amaguru wakinwaga n’abatarabigize umwuga (match amateur) Nk’uko byatangajwe n’ikinyamakuru le Guardian, kivuga ko uwo mukino wabaye ku cyumweru tariki ya 14 Gashyantare 2016, ngo ubwo umusifuzi yari amaze guha umukinnyi ikarita […]

U Rwanda rugiye guha akazi abantu barugabaho ibitero hakoreshejwe ikoranabuhanga

Minisitiri w’ikoranabuhanga Jean Philbert Nsengimana aravuga ko leta y’u Rwanda ikomeje urugamba rwo guhangana n’ibitero by’ikoranabuhanga bigera ku 1000 birugabwaho buri munsi. Iyi Minisiteri ikaba yarateguye umushinga w’itegeko rishinzwe umutekano w’ikoranabuhanga aho ngo bashobora kuzaha akazi abagaba ibyo bitero bazwi nka hackers. Jean Philbert Nsengimana Minisitiri w’Urubyiruko n’Ikoranabuhanga ejo kuwa mbere yagejeje ku nteko ishinga […]

Imyanya 14 y’akazi mu bitaro bya Bushenge/Nyamasheke (Itariki ntarengwa 22/02/2016)

REPUBULIKA Y’U RWANDA INTARA Y’UBURENGERAZUBA AKARERE KA NYAMASHEKE IBITARO BYA BUSHENGE ITANGAZO RY’AKAZI Ubuyobozi bw’Ibitaro bya Bushenge burifuza gutanga akazi ku myanya ikurikira: Abaforomo (8) Ibisabwa kuri uwo mwanya Kuba afite impamyabumenyi muri Sciences Infirmières yo mu rwego rwa A1 Kuba afite uruhushya rw’umwuga rutangwa n’urugaga rw’abaforomo n’ababyaza mu Rwanda Ababyaza (3) Ibisabwa kuri uwo […]

Imyanya 14 y'akazi mu bitaro bya Bushenge/Nyamasheke (Itariki ntarengwa 22/02/2016)

REPUBULIKA Y’U RWANDA INTARA Y’UBURENGERAZUBA AKARERE KA NYAMASHEKE   IBITARO BYA BUSHENGE   ITANGAZO RY’AKAZI   Ubuyobozi bw’Ibitaro bya Bushenge burifuza gutanga akazi ku myanya ikurikira:   Abaforomo (8)   Ibisabwa kuri uwo mwanya   Kuba afite impamyabumenyi muri Sciences Infirmières yo mu rwego rwa A1   Kuba afite uruhushya rw’umwuga rutangwa n’urugaga rw’abaforomo n’ababyaza […]

Umushinga w’amashyuza muri Nyabihu wasize abaturage mu cyeragati

Umushinga wari ugamije kubyaza ingufu amashyuza wakoreraga mu karere ka Nyabihu hagati y’ikirunga cya Karisimbi n’ikiyaga cya Karago wagiye utishyuye abaturage nyuma y’aho utageze ku ntego wari wiyemeje. Abatuye mu Karere ka Nyabihu ahakorewe igerageza ry’umushinga wa Leta wari ugamije gushakisha ingufu z’amashuyuza, baravuga ko bari mu rusobe rw’ibibazo basigiwe n’uwo mushinga nyuma yo gufata […]

Ibyiza 5 byo kurara wambaye ubusa (kubunuza)-REBA AMAFOTO

Abantu bamwe batinda kuryama bibaza ku mwambaro bari burarane, ariko kandi kurara umuntu yambaye si byiza nko kurara umuntu yambaye uko yavutse, kuko bituma umuntu asinzira neza kandi umubiri we ukagira ubushyuhe bukwiriye, ndetse n’ibinure bikagabanuka umubiri ukabugwa neza. Dore ibyiza byo kurara umuntu yambaye uko yavutse 1.Kurara umuntu atambaye bituma umubiri ugira ubushyuhe bwa […]

Rulindo: Hangijwe ibiyobyabwenge bitandukanye

Ku itariki 12 Gashyantare,mu karere ka Rulindo habereye igikorwa cyo kwangiza ibiyobyabwenge by’ubwoko butandukanye bigizwe n’amaduzeni 468. Ibyo biyobyabwenge bigizwe na Kanyanga, Chief waragi, Kitoko, African Gin, na Blue Sky, bikaba byarafatiwe mu mikwabo Polisi y’u Rwanda yakoze ahantu hanyuranye ho muri aka karere mu kwezi gushize. Igikorwa cyo kubyangiza cyabereye mu kagari ka Kajevuba, […]

Ibicurane n’ inkorora byatumye Rihanna ataririmba mu birori bya Grammy Award

Kuri iki Cyumweru taliki 14 Gashyantare 2016, nibwo icyamamare Rihanna w’imyaka 27 y’amavuko yahagaritse kuririmba mu birori bya Grammy Award bitewe n’indwara y’ibicurane n’inkorora. Uyu mukobwa yageze i Los Angels aho ibirori byagombaga kubera ku cyumweru nijoro ariko ntiyigeze agaragara aca ku itapi itukura nk’uko bagenzi be babikoze. Nk’uko bitangazwa na Dailymail, Rihanna ntiyari amerewe […]

Abanyarwanda 2 biciwe muri Sudani y’Epfo n’abantu bataramenyekana barangije barabatwika

Imirambo 2 y’Abanyarwanda biciwe muri leta ya Yei River ho muri Sudani y’Epfo yagaragaye kuri uyu wa Gatandatu ushize ku muhanda wa Maridi nk’uko bitangazwa n’ikinyamakuru Sudantribune. Birakekwa ko abo bagabo babiri b’Abanyarwanda bishwe nyuma yo gutegwa igico ku muhanda, bakaba barakoreraga ikigo cy’ishoramari mu gukora itabi cyo muri Yei. Umuyobozi w’igipolisi muri Yei, Col […]

Bujumbura: Abasirikare barashinjwa gusahura za butike no guca abacuruzi amafaranga mu buryo budasobanutse

Mu gace ka Mutakura ku muhanda wa 6 n’uwa 10 biravugwa ko za butike, restaurants, n’aho bogoshera hafunze, aka gace kakaba gasa nk’akashizemo abaturage, n’abacuruzi bahasigaye bakaba bakwa n’abasirikare amafaranga kugirango bakore. Abapolisi babiri cyangwa batatu bahagaze kuri buri muhanda, isoko rito ryo ku muhanda wa 4 ryarafunzwe kandi iyo uhatembereye ngo ubona hari umwuka […]

Amafoto: Abari bahatanira kuvamo Miss Rwanda 2016 bapimwe agakoko gatera Sida

Kuri uyu wa Mbere tariki 15 Gashyantare mu Karere ka Nyamata abari bahatanira ikamba rya Nyampinga w’u Rwanda 2016 bajyanwe mu Bitaro bya Nyamata bagiye kwisuzumisha ubwandu bw’agakoko gatera sida mu rwego rwo kubumvisha ko ubuzima bwabo buzira umuze ari ingenzi mu byo bakora n’ibyo bateganya byose. Mu gitondo cyo ku itariki 15/2/2016 nibwo abakobwa […]

Amavubi yatumye umutoza Mashami aterekeza mu ikipe ya Simba

Mashami ni umutoza w’ungirije w’ikipe y’Igihugu “Amavubi” kandi aracyafite amasezerano n’ubwo ikipe yo muri Uganda yamwifuzaga, nubwo uyu mutoza ataragagaye muri CHAN 2016. Ibrahim Masoudi ni umwe mu bagize itsinda ryo gushakira ikipe ya Simba abakinnyi ndetse n’abatoza, bakimara gusezererwa muri CHAN 2016, bagerageje kwegera Umutoza Mashami Vincent, ababwira ko agifite amasezerano n’ikipe y’igihugu. Yagize […]

Perezida Nkurunziza n’abandi bashinjwa kugira uruhare mu bwicanyi bubera i Burundi bagiye gukurikiranwa

Mu gihe umuti w’ibibazo bikomeje kugaragara mu Burundi utari waboneka, mu nama yabereye i Bruxelles mu Bubiligi kuri uyu wa mbere tariki ya 15 Gashyantare 2016, yahuje Abaminisitiri b’ububanyi n’amahanga bo mu bihugu bigize Umuryango w’Ubumwe bw’u Burayi (EU), batangaje ko biteguye gukaza ibihano kuri buri umwe wese utungwa agatoki ko afite uruhare mu bibazo […]

Col Camille Karege yakomeje kugereranya Brig. Gen. Frank Rusagara nk’umusazi

Nyuma yo gushinjwa na Col Jill Rutaremera kuri uyu wa Mbere, ubushinjacyaha bwari bwitwaje umutangabuhamya wa kabiri wo gushinja Brig. Gen. (Rtd) Frank Rusagara, ari we Col Camille Karege wasubijwe mu buzima busanzwe akaba yashimangiye ko Gen Rusagara yamubwiye aya magambo “Our guy is Finished, Museveni is smart”, bivuze ko Kagame arangiye mu gihe Museveni […]

Uganda: Imyigaragambyo yo kwamagana Perezida Museveni irarimbanyije

Nyuma y’aho kandida Perezida Dr Kiiza Besigye ashimuswe na Polisi ya Uganda aregwa kuba yiyamamaje mu buryo budakwiye, abamushyigikiye nabo bahise batangira imyigaragambyo yo kumubohoza yakomeje kugeza muri iki gitondo cyo kuwa kabiri tariki ya 16 Gashyantare 2016. Mu gihe muri Uganda amatora asigaje iminsi ibiri ngo atangire, ku munsi w’ejo ku wa mbere taliki […]

MIFOTRA yasobanuriye inteko ingamba ifite mu kurwanya ruswa mu itangwa ry’akazi ka leta

Kuri uyu wa Mbere tariki ya 15 Gashyantare, Minisitiri w’Abakozi ba Leta n’Umurimo, Judith Uwizeye yagiranye ibiganiro na Komisiyo y’imibereho myiza y’abaturage mu Nteko Ishinga Amategeko, byari bigamije gusobanura ingamba zashyiriweho ruswa ivugwa mu itangwa ry’akazi. Minisitiri Uwizeye Judith yasobanuriye Abadepite bagize Komisiyo y’imibereho myiza y’abaturage, ingamba yafashe mu rwego rwo guca ruswa ivugwa mu […]

Komiseri Munyambo yagizwe umuyobozi wa Polisi muri UNMISS

​Loni yashyizeho umunyarwanda Commissioner of Police(CP) Bruce Munyambo nk’umuyobozi wa Polisi(D2) mu butumwa bwayo muri Sudani y’Epfo(UNMISS). Ishyirwa rya CP Munyambo kuri uyu mwanya , ryakurikiye gutangwaho umukandida na Leta y’u Rwanda, aho mu mpera z’uku kwezi azasimbura kuri uwo mwanya umugande witwa Frederich Yiga wari uwumazeho imyaka itatu. Ahawe iyi mirimo kubera uburambe asanganywe […]

RDC: Abarwanyi 5 ba FRPI bishwe abandi 9 bafatwa mpiri mu bushyamirane na FARDC

Abarwanyi ba b’umutwe wa FRPI ( Force de resistance patriotique de l’Ituri) barishwe abandi 9 bafatwa mpiri mu bitero byabashyamiranyije n’abasirikare ba FARDC yabereye Ituri. Aya makuru yemejwe kuri uyu wambere tariki ya 15 Gashyantare 2016 na Colonel Chico Citambo umukuru w’ingabo za FARDC wungirije mu gace ka Ituri. Kuva kuwa gatandatu w’icyumweru gishize ingabo […]

Minisitiri Rwamukwaya ngo agiye gusubiza abanyeshuri n’abarimu ba APRED Ndera i Bugande

Umunyamabanga wa Leta muri Minisiteri y’uburezi ushinzwe amashuri abanza n’ayisumbuye Olivier Rwamukwaya ubwo yasangaga umwanda ukabije ku ishuri rya APRED Ndera yabwiye abanyeshuri n’abarezi b’iri shuri ko niyongera gusanga umwanda nk’uwo yahasanze azahita asubiza abarimu n’abanyeshuri i Bugande. Iri jambo rikaba ryahungabanyije abanyeshuri n’abarimu b’iri shuri Nyuma yuko amashuri atangije igihembwe cya mbere cy’umwaka wa […]

Byatahuwe ko hari ibitsina by’ibyomekano abagore bambariraho bikabafasha kureshya abagabo

Mu gihe hirya no hino ku isi hakunze kugaragara abagore n’abakobwa bashakisha ubwiza butari karemano, ubu noneho hagaragaye ibitsina by’ibiterano abagore bagura ku masoko bagamije gukurura abagabo. Abagore bagura ibyo bitsina babyambariraho indi myenda, ubirebeye inyuma akibaza ko ari ibya nyabyo. Ibyo bitsina bigurishwa ku masoko agiye atandukanye bigaragara ko bifite abaguzi batandunye. Iyo ibyo […]

Umupasitoro akurikiranweho gutera inda abagore 9 bo mu itorero rye

Umupasitoro yatawe muri yombi ashinjwa icyaha cyo gufata ku ngufu nyuma y’uko bivugiwe ko yasambanyije abakobwa benshi bo mu itorero rye nk’uko bitangazwa n’igipolisi cyo muri Nigeria. Iki gipolisi muri Leta ya Delta cyavuze ko cyataye muri yombi uyu mupasitoro witwa Dukes, nyuma yo gushinjwa gushuka abana b’abakobwa bakaryamana nawe. Dukes kandi ashinjwa gusambana n’abagore […]

Amabanga y’urukundo rwa Papa Yohani Paul II n’umugore yashyizwe ku karubanda

Uwahoze ari Papa kuva mu 1978 kugeza mu 2005 aravugwaho kuba yarakundanye n’umugore ufite umugabo bigera bakorana ibikorwa byinshi bigaragaza abakundana cyangwa abashakanye hagati y’umugore n’umugabo. Inyandiko n’amafoto bibarirwa mu magana bivuga ukuntu Papa Yohani Pawulo wa II yigeze kugirana ubucuti bukomeye n’umugore wari ufite umugabo byatangarijwe Radio BBC n’ubucuti bwamaze hafi imyaka 30. Nkuko […]

Ese umugore ashobora kugira ububabare mu gihe cy'imibonano mpuzabitsina byagenze gute?

Niba uri umukobwa cyangwa umudamu, ukaba ubabara igihe uri gukora imibonano mpuzabitsina, hari uko wakwitwara ntuzongere kubabara.Niba utekereza ko igitsina cy’umugabo kinanirwa guca mu cy’umugore kubera ubunini bwacyo aha ho sibyo kuko umutwe w’igitsina cy’umugabo ntiwaba uruta umutwe w’umwana ubasha gucamo avuka, menya impamvu. Biragoye cyane kubasha kumenya uko imibonano mpuzabitsina yagenze neza kandi irimo […]

Col Jill Rutaremara yahakanye ubucuti bwe na Brig. Gen. (Rtd) Rusagara ubwo yazaga kumushinja

Kuri uyu wa Mbere tariki 15 Gashyantare 2016 ubushinjacyaha mu rubanza rwa Brig. Gen. Frank Rusagara n’abo areganwa nabo, bwaje buzanye Col Jill Rutaremara nk’umutangabuhamya wabwo wo gushinja Rusagara. Col Rutaremara waje mu rukiko mu myambaro ye ya gisirikare, yavuze ibyo ashinja Rusagara atuje avuga ko abishingira kubyo yagiye amwibwirira mu bihe bitandukanye. Yabanje gusomerwa […]

Ruganzu Ndoli, Intwari tudakwiriye kwibagirwa yateje imbere igihugu cyane mu ubukerarugendo

Nkuko tubibona mu mateka y’u Rwanda, abagerageje kuyandika bose ntabwo bahuje kuri byinshi. Cyakora hari ibyo bahuriraho cyane cyane iyo bavuze ku myato yibyerekeranye n’intambara dore ko, u Rwanda nta gihugu cyaruhagararaga imbere. Ubutwari bwarwo ni ubwa kera. Ku ntambara kandi naho hari abagira ibikabyo ukabona buri gihe ni impaka. Urugero ku bumvise indirimbo za […]

Dr Kiiza Besigye mu maboko ya polisi mu gihe hasigaye iminsi mbarwa amatora agatangira

Igipolisi cya Uganda cyataye muri yombi umukandida w’ishyaka FDC, Dr Kiiza Besigye ubwo yageragezaga kuri uyu wa Mbere kwinjira mu karere k’ubucuruzi kari hagati mu mujyi wa Kampala akoresheje umuhanda Kampala-Jinja. Umuvugizi wa FDC, Semujju Nganda, yabwiye Daily Monitor ko Besigye yatawe muri yombi ubwo yari arimo arerekeza mu bikorwa byo kwiyamamariza muri aka karere. […]

Burundi : Ibitero bya grenade mu duce dutandukanye byahitanye 1 bikomeretsa 32

Mu gitondo cyo kuri uyu wa mbere tariki 15 Gashyantare 2016, mu duce dutandukanye tw’umujyi wa Bujumbura haramukiye ibitero by’amagerenade byagabwe n’abantu batazwi. Ibyo bitero bikaba bimaze guhitana guhitana 1 bikomeretsa 32 nk’uko Radio BBC ibivuga Abantu 32 ni bo bakomerekeye mu bitero bya grenade mu mujyi wa Bujumbura, umunani kuri station ya Peteroli ya […]

Uganda: Abatwara abantu n’ibyabo baturutse mu Rwanda barinubira amafaranga bagenda bacibwa mu nzira

Umuryango wa Afurika y’Iburasirazuba uravuga ko uhangayikishijwe n’amafaranga y’umurengera ya parikingi abayobozi b’inzego z’ibanze muri Uganda baca imodoka zifite ibirango byo mu mahanga by’umwihariko izifite ibirango byo mu Rwanda. U Rwanda rusaba ko amafaranga y’umurengera agenda acibwa imodoka ziturutse mu Rwanda yavanwaho Uganda igashyiraho uburyo bwo kujya yishyuza inshuro imwe. Umujyi wa Kigali wubatse gare […]

Abakobwa 15 nibo batsindiye gukomeza muri Miss Rwanda 2016

Kuri iki cyumweru tariki 14 Gashyantare 2016, nibwo habaye umuhango wo gutoranya abakobwa 15 bakomeza mu irushanwa rya Miss Rwanda 2016. Abakobwa 24 bari bitabiriye iri rushanwa bagiye batambuka imbere y’akanama nkemurampaka, banabazwa ibibazo bakabisubiza, biza kurangira 15 babashije gukomeza abandi 9 barasezererwa. Uwo muhango wabereye i Remera kuri stade (petit stade) ahagana saa 19h […]

Mu mujyi wa Kigali hakozwe igitaramo gikumbuza abawutuye umuco Nyarwanda-Amafoto

Umujyi wa Kigali watangiye kujya ukora ibitaramo bijyanye n’umuco Nyarwanda bizajya bigaruka buri kwezi, ibi bikaba byarakozwe habanje gushakwa impano ziri mu matorero abyina ibijyanye n’umuco ari mu turere tugize umujyi wa Kigali. Ku musi w’ejo Tariki ya 14 Gashyantare 2016 mu mujyi wa Kigali, mu Karere Gasabo kuri Hill Top Hotel habereye igitaramo cyateguwe […]

Gen.Major Biremba Merchiade yagizwe umugaba mukuru w’umutwe wa gisirikare urwanya Perezida Nkurunziza

Umutwe wa gisirikare “Red Tabara” umwe mu mitwe isaga 4 izwi ko yashinzwe igamije guhirika Perezida Nkurunziza w’u Burundi ku butegetsi, washyizeho ubuyobozi Gen Maj Biremba Merchiade agirwa umugaba mukuru w’ingabo. Nk’uko bitangazwa n’ibinyamakuru bitandukanye by’i Burundi, Gen Maj Biremba Merchiade wagizwe umugaba mukuru w’ingabo ntagaragarizwa umwirondoro cyangwa se ibindi yaba yarakoze. Nk’uko bigaragara mu […]

Abakozi bagiye kujya bigishirizwa imyuga ku kazi

Mu gihe byari bimenyerewe ko imyuga n’ubumenyi ngiron byigishwa kimwe n’andi masomo ariko hakazatangwa igihe cyo gushyira mu bikorwa ibyo abanyeshuri bize, ku nkunga ya Leta y’u Budage, igice kinini cy’amasomo y’ubwubatsi kigiye kujya cyigishirizwa mu kazi, bigizwemo uruhare n’ibigo by’ubwubatsi. Nk’uko byasobanuwe na Ambasaderi w’u Budage mu Rwanda bikanashimangirwa na Jerome Gasana, Umuyobozi w’Ikigo […]

USA: Hakenewe italiki nshya y'ibiganiro by'Abarundi

Intumwa idasanzwe ya leta zunze ubumwe za Amerika mu karere k’ibiyaga bigari, Thomas Perriello azagenderera ibihugu bya Angola, Afurika y’epfo, Uburundi, Republika iharanira Demokarasi ya Kongo na Tanzaniya. Uru rugendo rwe nta kindi rugamije uretse gusubukura ibiganiro by’amahoro mu Burundi ndetse no gushyigikira amatora ateganyijwe muri RD Congo. Leta ya Amerika ivuga ko ishyigikiye ko […]

Impunzi z’Abarundi zitewe ubwoba n’icyemezo cy’u Rwanda cyo kuzimurira ahandi zivuga ko nta handi zizeye umutekano

“Mu Rwanda turatekanye. Simbona ahandi twajya”, uwo ni uwitwa Audrey, umwe mu mpunzi z’Abarundi nyinshi zahungiye mu Rwanda ariko zikaba zatashywe n’icyoba nyuma y’aho guverinoma y’u Rwanda itangarije ko igiye kwimurira izi mpunzi mu bindi bihugu. Uyu mugore w’imyaka 27, uvuga ko ubwe yatewe ubwoba iwabo azira kugira uruhare mu myigaragambyo yo kwamagana perezida Nkurunziza, […]

UGANDA: Perezida Museveni ku isonga mu bazegukana amajwi menshi

Perezida Yoweli Kaguta Museveni uri ku butegetsi muri Uganda akomeje kwanikira bagenzi mu bamushyigikiye. Mu busesenguzi buri gukorwa n’ibinyamakuru bikorera mu karere burerekana mu matora azaba kuri uyu wa kane Perezida Museveni ashobora kuzaza ku mwanya ya mbere. Radio KFM muri iki gitondo cyo kuwa mbere yatangaje tariki ya 15 Gashyantare 2016 yavuze ikinyamakuru The […]

Kamonyi: Abanyeshuri b’ishuri ribanza rya Gihinga bigishijwe uburyo bwo kugenda mu muhanda

​Polisi y’u Rwanda mu karere ka Kamonyi yigishije uburyo bwo kugenda mu muhanda abanyeshuri bagera kuri 300 biga mu ishuri ribanza rya Gihinga riherereye mu kagari Gihinga, mu murenge wa Gacurabwenge. Babyigishijwe na Inspector of Police (IP) Athanase Niyonagira, akaba ashinzwe imikoranire ya Polisi y’u Rwanda n’abaturage ndetse n’izindi nzego hagamijwe ubufatanye mu kwicungira umutekano […]

APR FC yatsinzwe na Mbabane Swallows 1-0

Mu mukino ubanza w’imikino y’Afurika y’amakipe yegukanye ibikombe iwayo “Orange CAF Champions League 2016”, ikipe ya APR FC yaraye itsinzwe na Mbabane Swallows yo muri Swaziland igitego 1-0 cyatsinzwe na Ndzinisa Wilson Sabelo ku munota wa 25 w’igice cya mbere. APR FC yagerageje kwihagararaho ari nako ishaka igitego cyo kwishyura ariko biranga, rutahizamu wayo Ndahinduka […]

ESI yiyemeje kurwanya ibiyobyabwenge

Ecole SĂ©condarire Islamique (ESI), yiyemeje kuba umufatanyabikorwa wa Polisi y’u Rwanda mu kurwanya ibiyobyabwenge. Ibi byatangajwe n’umuyobozi wayo, Nshimiyimana Haruna mu gikorwa cy’ubukangurambaga bwo kurwanya ibiyobyabwenge cyabereye muri iri shuri ku itariki 12 Gashyantare. Nshimiyimana yagize ati:” Umuyobozi nyawe ni ureberera abo ashinzwe, akabarinda icyo ari cyo cyose gishobora kubavutsa ahazaza heza. Iyo atabikoze, aba […]

Igipolisi cyangwa igisirikare ntibikorera ubutegetsi — Umuvugizi w’igipolisi cy’u Burundi

Igipolisi cy’u Burundi gishyirwa mu majwi n’imiryango itandukanye itegamiye kuri leta n’abaturage benshi bo mu duce twakunze kurangwamo imyigaragambyo ikomeye mu mujyi wa Bujumbura, bagishinja ibikorwa by’ubugizi bwa nabi bukorwa n’ubutegetsi buriho kuva mu mezi 10 ashize. Umuvugizi w’igipolisi cy’u Burundi ibi byose yabiteye utwatsi. Mu kiganiro yagiranye na Jeune Afrique, umuvugizi w’igipolisi cy’u Burundi, […]

Uganda: ICC ntabwo ari seriye — Perezida Museveni

Perezida wa Uganda, Yoweri Museveni yatangaje ko Uganda igomba kuva mu Rukiko Mpuzamahanga Mpanabyaha (ICC) kubera ko ngo uru rukiko rutari seriye. Ubwo yasubizaga ikibazo mu cyiciro cya kabiri cy’Ikiganirompaka hagati y’abakandida bahatanira kuyobora Uganda mu matora ya perezida ateganyijwe muri iki cyumweru tugiye gutangira kuri uyu wa Gatandatu, perezida Museveni yagize ati: “Turwanya kudahana, […]

Uwari umuyobozi w’umutwe ushinzwe kurinda umugaba mukuru wa FDLR yafashe icyemezo cyo gucika

Uwari ukuriye abashinzwe kurinda umukuru w’umutwe wa FDLR kuri uyu wa Gatanu yafashe icyemezo cyo kwitandukanya n’uyu mutwe arataha nyuma y’imyaka irenga 20 y’ubuzima bwo mu ishyamba. Uyu ni Capt. Nyirimpeta Aphrodice bitaga Prince, akaba yari umukuru w’umutwe ushinzwe kurinda Maj. Gen. Iyamuremye Gaston uzwi nka Byiringiro Victor akaba ari umugaba w’ingabo za FDLR . […]

Abayobozi bakuru muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika basuye Ingabo z'u Rwanda ziri mu butumwa bw'amahoro muri Sudani y'Epfo

Itsinda ry’abayobozi bakuru bo muri Leta Zunze Ubumwe z’Amerika bayobowe na Brian Mckeon, Umuyobozi Wungirije Umunyamabanga w’Ingabo ushinzwe Politiki (Principal under Secretary of Defence for Policy) ryasuye ingabo z’u Rwanda zibugabunga amahoro muri Sudani y’Amajyepfo, muri iki cyumweru gishize mu kigo cyazo i Juba. Urwo ruzinduko rwari rugamije kureba ibibazo Ingabo za Loni Zibungabunga Amahoro […]

Burundi: Abantu babiri bo mu ishyaka riri ku butegetsi bishwe n’abantu bitwaje ibirwanisho

Abantu 2 biciwe mu gitero cyagabwe n’agatsiko k’abantu bitwaje ibirwanisho mu Ntara ya Mwaro iherereye hagati mu Burundi, mu ijoro ryo kuwa Gatanu rishyira kuwa Gatandatu nk’uko amakuru aturuka mu buyobozi agera kuri AFP avuga. Abo bantu bitwaje ibirwanisho bageze ku gasozi ka Gacimbirigongo bahatira abaturage gusohoka mu mazu, barangije bahamagara abantu babiri mu mazina […]

Amahanga arashinja Uburusiya kugaba ibitero ku basivili

Ubufaransa na leta Zunze Ubumwe za Amerika basabye leta y’ Uburusiya kureka gutera ibisasu mu gihugu cya Syria bikomeje guhitana ubuzima bw’ abasivili muri iki gihugu kiganjemo imitwe y’ iterabwoba harimo na Islamic State iri ku isonga. Umunyamabanga wa Leta muri Leta zunze Ubumwe za Amerika, Johnny Kerry yongeye gushinja Uburusiya kugaba igitero muri Syria […]

Police Fc yanyagiye Atlabara, yizera kujya muri Sudan y’ epfo yemye

Ikipe ya Police Fc itsinze ikipe ya Atlabara yo muri Sudan y’ epfo ibitego 3-1 mu mukino ubanza w’ irushanwa nyafurika rihuza amakipe yabaye aya kabiri iwayo, Orange CAF Confederation Cup wabereye kuri stade Regional Nyamirambo kuri uyu wa gatandatu. Police FC yatangiye umukino isatira cyane yabonye igitego cya mbere ku munota wa 8 cya […]

Pasteur yaguwe gitumo asambanya umugore w’umugabo-REBA VIDEO

Umu Pasteur yaciye umugabo mu rusengero kugirango abone uko yigarurira umugore w’uwo mugabo nta nkomyi Mu minsi yakurikiyeho uyu mu Pasteur yaguwe gitumo mu nzu y’ichumbi izwi nka “guest house” asambanya umugore wa wa mugabo wachiwe mu rusengero umushumba amushinja kuba ari umupagani n’inkozi y’ikibi ndetse akaba yarashinjwaga imyitwarire mibi. Nyiri umugore akibageraho yatangiye kubakubita […]