Rwamagana: Barishimira ibikorwa by’ingabo z’igihugu mu iterambere ry’abaturage

Ubuyobozi n’abaturage batuye mu karere ka Rwamagana, barishimira ibikorwa birimo gukorwa n’ingabo z’igihugu hagamijwe kwihutisha iterambere n’imibereho myiza y’abaturage. Ibikorwa by’ingabo bigamije iterambere ry’umuturage mu Karere ka Rwamagana byatangiye tariki ya 17 Mata 2019, ibikorwa bikorwa birimo kuvura indwara,  gutunganya ibishanga no kubakira abatishoboye,… Kuri uyu wa 8 Mata 2019 nibwo ingabo zifatanyije n’abayobozi n’abaturage […]

Umunsi begereye umuriro uzabotsa- Perezida Kagame avuga abarwanya Leta y’u Rwanda

Perezida Kagame avuga ko umutekano w’u Rwanda ugomba kuboneka ku neza byaba ngombwa no ku bundi buryo, agashimangira ko abirirwa bagambirira ku wuhungabanya bavugira kure mu mahanga,umunsi bazaba basatiriye igihugu ko umuriro uzabotsa. Umukuru w’igihugu yabitangarije mu Karere ka Burera, Intara y’Amajyaruguru, aho yasuye abaturage kuri uyu wa Gatatu tariki ya 8 Gicurasi 2019. Yavuze […]

Barcelona yakinnye nk’abana bari munsi y’imyaka 14- Jose Mourinho

Uwahoze ari Umutoza wa Manchester United, Jose Mourinho avuga ko atabona uko asobanura uburyo ikipe ya Barcelona yatsinzwemo na Loverpool ibitego bine ku busa, bityo igasezererwa muri UEFA Champions League. Ku mugoroba wo kuri uyu wa 7 Gicurasi Liverpool yigaranzuye FC Barcelona iyitsinda ibitego bine ku busa. Mu mukino ubanza, Barcelona yari yatsinze ibitego bitatu […]

RDC: Inyeshyamba 11 n'umusirikare wa FARDC baguye mu mirwano yabahuje

Imirwano yahuje inyeshyamba za Mai-Mai n’igisirikare cya Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, yaguyemo abantu 12 barimo 11 ku runde rw’inyeshyamba n’umusirikare wa Leta umwe. Ni imirwano yabereye mu mugi wa Butembo uri mu Burasirazuba bwa Repubulika ya Demokarasi ya Congo, utuwe n’abantu bagera kuri miliyoni imwe, uri mu Ntara ya Ituri imaze iminsi ishegeshwe n’icyorezo […]

Mu buzima bwacu, buri wese akikijwe n’abantu bafite ibikomere n’ihungabana bitandukanye- Mme J.Kagame

Madamu Jeannette Kagame avuga ko bitewe n’amateka u Rwanda rwaciyemo uko imyaka yagiye ishira, buri Munyarwanda aturage n’abantu bafite ibikomere byinshi ku mitima ndetse n’ihungabana. Umufasha wa Perezida wa Repubulika, Paul Kagame, yabitangaje kuri uyu wa Gatatu tariki ya 8 Gicurasi 2019, ubwo yitabiraga inama ku ‘Ihungabana’ yaberaga mu mujyi wa Kigali. Ni inama yateguwe […]

Burundi: Perezida w’ishyaka RANAC ari mu mazi abira

Perezida w’ishyaka RANAC ritavuga rumwe n’ubutegetsi bwa Perezida Nkurunziza, mu Burundi, biravugwa ko amaze iminsi mu bwihisho atinya kugirirwa nabi. Nk’uko byatangajwe n’abo mu muryango wa Aloys Baricako, perezida w’ishyaka RANAC riharanira impinduka mu Burundi, ngo uyu arimo gukangishwa gutabwa muri yombi kubera imikoranire yaba afitanye n’ihuriro CNARED ry’abatavuga rumwe n’ubutegetsi bari mu buhungiro. Umwe […]

Nyamasheke/ Karambi: Barashimira Perezida Kagame wabegereje ibigo by’imari bagatinyuka inguzanyo

Abaturage b’umurenge wa Karambi, mu Karere ka Nyamasheke, bizigamira bakanaka inguzanyo zo kwiteza imbere muri banki n’ibindi bigo by’imari, bavuga ko iterambere bagezeho nyuma y’aho Perezida wa Repubulika Paul Kagame ashyiriyeho imirenge SACCO nta bundi baryigeze, bakavuga ko hari amafaranga menshi mbere bapfushaga ubusa ubu akaba abagirira akamaro. Baganira na Bwiza.com, bamwe muri bo bavuze […]

Perezida Kagame yageze mu Karere ka Burera yakirwa n’imbaga y’abaturage – Amafoto

Perezida wa Repubulika, Paul Kagame, yageze mu Karere ka Burera, aho biteganyijwe ko aganira n’ibihumb by’abaturage byabukereye bigiye kumwakira no kumugezaho ibibazo n’inyunganizi bamwe muri bo bafite ndetse n’ibyo bishimira bamaze kugeraho. Kuri uyu wa kabiri, itariki 07 Gicurasi nibwo byari biteganyijwe ko umukuru w’igihugu atangira uruzinduko mu turere twa Burera, Musanze, Rubavu na Rutsiro […]

Ifoto ya Tanasha na Diamond bambaye kiyisilamu yateje impagarara

Diamond n’umukobwa bari mu rukundo, Tanasha Donna bashyize hanze ifoto bambaye mu buryo bwa kiyisilamu. Ibi byatumye ababakurikira bibaza byinshi ari nako bakemanga iki gikorwa. Bizwi ko abayisilamu bari mu gisibo ku isi yose. Aba bombi ntibatanzwe kwifatanya na bagenzi babo, gusa ikibazo kigarauka kuri Tanasha kuko we atari umuyisilamukazi. Ku ifoto Diamond Platnumz yashyize […]

Gisagara: Umusaza w’imyaka 74 yafashwe acuruza imiti mu buryo bunyuranyije n’amategeko

Igipolisi mu Karere ka Gisagara cyataye muri yombi umusaza w’imyaka 74 ukurikiranweho kwinjiza no gucuruza magendu imiti mu buryo bunyuranyije n’amategeko bigashyira mu kaga ubuzima bw’abantu. UUyu musaza witwa Augustine Misago kuri ubu afungiye kuri station ya polisi ya Gisagara ari naho imiti yafatanywe ibitse nk’ibimenyetso mu gihe iperereza rikomeje. CIP Bonaventure Karekezi, umuvugizi wa […]

Tanzania: Mu nkambi y’impunzi z’Abarundi hafatiwemo umuntu wari ufite isakoshi yuzuyemo Gerenade

Impunzi z’Abarundi zikambitse mu Nkambi y’impunzi ya Nyarugusu muri Tanzania, barasaba Umuryango w’Abibumbye kubakemurira ikibazo bafite cy’umutekano muke nyuma yaho mu mpera z’icyumweru gishize humvikanyemo urusaku rw’amasasu menshi. Ahagana saa munani z’ijoro ryo ku wa Gatandatu w’icyumweru gishize nibwo muri iyi nkambi humvikanyemo urusaku rw’amasasu rwakurikiwe n’isaka ryakozwe n’igipolisi cya Tanzania, aho cyaje gufata umuntu […]

Perezida Kagame arahakana ko arimo gutegura uzamusimbura

Perezida wa Repubulika, Paul Kagame yahakanye ko yaba arimo gutegura uzamusimbura avuga ko umuntu ukwiye kumusimbura azizamura ubwe. Ibi Perezida Paul Kagame yabitangaje kuri uyu wa Kabiri, itariki 07 Gicurasi, ubwo yaganiraga n’abagize umuryango wa Young Presidents’ Organisation (YPO) baturutse muri Australia ubwo bamubazaga kuri gahunda ijyanye n’uzamusimbura. Yagize ati: “ Ikintu cy’ingenzi kurusha ibindi […]

Min. Busingye yahaye impanuro abahesha b’inkiko na ba Noteri barahiriye imbere ye

Minisitiri w’Ubutabera akaba n’ Intumwa Nkuru ya Leta, Busingye Johnston, ubwo yakiraga indahiro z’abahesha b’Inkiko b’Umwuga na ba Noteri, yabasabye gukora kinyamwuga kandi bakanakorana ubushishozi,  ko ariyo banga rizabafasha kuzuza neza inshingano zabo. Ni indahiro bagiriye imbere ye, kuri uyu wa Kabiri tariki ya 8 Gicurasi 2019, akaba yabasabye kwirinda gukoresha umwuga wabo bafite umugambi […]

Inkuru nziza ku bafana ba Yesu

Mu Ijoro ryashize imitima ya benshi yaraye ibabaye. Abana banjye bari bicaye kuri TV biteguye intsinzi y’ikipe bafana, biteguye ibitego by’umukinyi bakunda ndetse Umwe mu bana banjye yiyitirira. Njye nari nibereye mu cyumba ariko Amakuru y’umupira yansangagayo Kuko abafana b’umupira bo ku rubuga rwa Gospel mbaho (AGT) bakomeje kogeza cyangwa kubabazwa n’ibiba kugeza ku ifirimbi […]

USA: Igitero ku ishuri ryisumbuye cyahitanye umunyeshuri abandi barakomereka

Umunyeshuri umwe yaraye yishwe kuri uyu wa Kabiri abandi umunani barakomereka nyuma y’igitero cyagabwe ku ishuri riri muri Leta ya Colorado, muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika. Umupolisi (sheriff) witwa Tony Spurlock yaangaje ko nta mukozi cyangwa umwarimu bizwi ko yakomeretse kandi ko uwapfuye yari afite imyaka 18, naho mu bakomeretse umuto afite imyaka 15. […]

RDC: Amadolari 1000 azahembwa uzabona abashinjwa kwica abakozi ba Loni batorotse gereza

Ubuyobozi bukuru bw’igisirikare cya Congo, FARDC bwashyizeho igihembo cy’amadolari 1000 ku muntu uwo ariwe wese uzabasha kubona abashinjwa kwica impuguke ebyiri z’umuryango w’abibumbye nyuma yo gutoroka gereza. Ku wa Kabiri tariki ya 7 Gicurasi 2019, nibwo imfungwa zatorotse gereza Nkuru ya Kananga mu Ntara ya Kasa௠yo Hagati, muri izo mfungwa harimo abitwa à‰variste Ilunga […]

Amajyepfo: Polisi iraburira abafite ingeso y’ubujura n’ibindi byaha

Polisi y’u Rwanda ikorera mu Ntara y’Amajyepfo iravuga ko muri iyi minsi yahagurukiye ubujura bumaze iminsi buvugwa muri tumwe mu turere tugize iyi Ntara. Mu ijoro ryo kuri uyu wa 07 Gicurasi k’ubufatanye n’abanyerondo Polisi y’u Rwanda ikorera mu Karere ka Huye mu Murenge wa Huye yafashe uwitwa Mugenzi Hassan w’imyaka 34 nyuma yo kwiba […]

Inzu nziza cyane ikodeshwa make iherereye kabeza

Iyi nzu iri kuri kaburimbo ku muhanda KK 296 St , KK 305 AV. Ni urupangu rwa 12 ibumoso umanuka uturutse aho umuhanda wa giporoso kabeza uhurira na kabeza St Joseph. Abashaka aho kuba hisanzuye, abashaka gukora business ya guest house, maison de passage, ubukwe, akabari, etc,,, ntawe uhejwe . Igiciro 350.000 frws gusa ku […]

RDC: Abanyururu barimo abashinjwa kwica impuguke 2 za Loni batorotse Gereza ya Kananga

Amakuru aturuka muri Repubulika iharanira Demokarasi ya Congo aravuga ko mu ijoro ryo kuwa Mbere rishyira kuri uyu wa kabiri, itariki 07 Gicurasi, habayeho gutoroka kwa zimwe mu mfungwa zo muri Gereza Nkuru ya Kanga, muri Kasai yo Hagati. Umubare w’abatorotse nturamenyekana, gusa muri bo harimo abantu bakurikiranweho iyicwa ry’impuguke ebyiri za Loni ziciwe muri […]

N'abo bicanyi nabo bafite umunsi wabo- Kayumba avuga abishe Patrick Karegeya

Kayumba Nyamwasa wahoze ari umugaba w’ingabo z’u Rwanda, ubu akaba atavuga rumwe na Leta aho aba mu buhunzi, avuga ko mugenzi we Karegeya Patrick atagombaga gusimbuka urupfu umunsi we wageze. Kayumba ubu ushinjwa n’u Rwanda kuyobora umutwe w’iterabwoba RNC, abarizwa mu gihugu cya Afurika y’Epfo, akaba yarabanagayo na Karegeya Patrick wari Koloneli mu gisirikare cy’u […]

U Rwanda rwatangiye kuyobora Akanama k’Amahoro n’Umutekano ka Afurika Yunze Ubumwe

U Rwanda rwatangiye imirimo yo kuyobora Akanama ka Afurika Yunze Ubumwe k’Amahoro n’Umutekano muri uku kwezi kwa Gicurasi nk’uko ibihugu bisimburana buri kwezi. Nk’uko itangazo ryaturutse muri Ambasade y’u Rwanda muri Ethiopia, I Addis Abeba, ku cyicaro cya Afurika Yunze Ubumwe rivuga, Ambasaderi Hope Tumukunde Gasatura, Intumwa ihoraho y’u Rwanda muri Afurika Yunze Ubumwe, niwe […]

Umugore yigabye kwa Chris Brown ngo akemure ikibazo cy’umwaku

Umugore ufite Bibiliya yagaragaye ku rugo rw’umuhanzi, Chris Brown amusaba ko yakuraho umwaku yateye umuhungu we. Abapolisi mu Mujyi wa Los Angeles batangaza ko mu mpera z’icyumweru gishize bakiriye telefoni ivuga ko hari umugore uri ku rugo rwa Chris Brown ajugunya Bibiliya ku rukuta rw’inzu ubutitsa. Inzego z’umutekano zabwiye TMZ dukesha iyi nkuru ko uyu […]

Amerika irasaba ubufatanye bw’ibihugu birimo u Rwanda mu kurwanya Islamic State muri Congo

Ambasaderi wa Leta Zunze Ubumwe za Amerika muri Repubulika iharanira Demokarasi ya Congo aratangaza ko bari gukurikiranira hafi kandi mu bwitonzi ikibazo cy’umutekano muri iki gihugu mbere yo kwemeza cyangwa ngo anyomoze ko umutwe w’iterabwoba wa Islamic State uri gukorera ku butaka bwacyo, by’umwihariko mu burasirazuba. Uyu akaba asaba ubufatanye bw’ibihugu byo mu karere birimo […]

 Abacuruzi b’Abanyayuganda bahinduye umuvuno ku gucuruza mu Rwanda

Abacuruzi bo muri Uganda bagenda buhoro buhoro bagana andi masoko y’iibicuruzwa byabo nyuma yo kubona ko amezi abaye atatu nta muti uravugutirwa ikibazo cy’ubucuruzi bwambukiranya imipaka y’ibihugu byombi. Ikinyamakuru The Indeependent kivuga ko imipaka ya Katuna, Kagitumba na Cyakina ifunze kuva mu mpera za Gashyantare 2019. U Rwanda rwavuze ko rutafunze imipaka ko ahubwo nko […]

RDC: Moise Katumbi yiteguye gutaha akazenguruka igihugu ashimira abaturage

Umunyapolitiki, Moise Katumbi, utavuga rumwe n’ubutegetsi muri Republika iharanira Demokarasi ya Congo kuri uyu wa Mbere yatangaje ko yitegura gutaha mu gihugu cye ku itariki 20 Gicurasi nyuma y’imyaka itatu ataba mu gihugu. Moise Katumbi wigeze kuba Guverineri w’Intara ya Katanga uvuga ko agiye gutangiza urugamba rwo kurwanya abashaka guhindura itegeko nshinga, yabwiye itangazamakuru ko […]

FARDC iremeza ko intwaro inyeshyamba zirwanisha muri Kivu y’Amajyepfo zizikura mu Burundi

Igisirikare cya Leta ya Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo gitangaza ko kimaze guta muri yombi abantu benshi bava i Burundi binjiranye intwaro, ibi ngo bikaba ari ikimenyetso cyerekana ko imitwe y’inyeshyamba irwanira muri Kivu y’Amajyepfo irwanisha intwaro zituruka muri iki gihugu cy’igituranyi. Uyoboye ibitero muri Kivu y’Amajyepfo, Brig.Gen Rugayi David, avuga ko amakuru bafite amwe […]

Mu Burasirazuba bwo Hagati harikangwa intambara hagati ya Amerika na Iran

Leta Zunze Ubumwe za Amerika zohereje ubwato bwazo bw’intambara mu burasirazuba bwo hagati guhangana n’icyo Amerika yise ubushotoranyi bwa Iran ku nyungu za Amerika no ku nshuti zayo. Mu itangazo ryashyizwe ahagaragara n’umujyanama mu bijyanye n’umutekano muri Peresidansi ya Amerika, John Bolton, yavuze ko kohereza ubwo bwato bigamije kwihaniza igihugu cya Irani ko nikiramuka kigabye […]

Tanasha ukundana na Diamond yagereranije urwango Yesu yanzwe n’urw’abamuvugaho byinshi

Umuhanzikazi Tanasha Donna ukundana n’icyamamare muri Muzika muri aka karere, Diamond Platnumz yatangaje ko batangira gukundana abantu bakomeje kumuvugaho ibitandukanye, agera aho yumva agiye gusara, ariko ko ubu yabyakiriye. Aganira na Citizen TV, uyu muhanzikazi Tanasha wanasohoye indirimbo yise ‘Radio’ yatangaje ko iby’amagambo bitakomeje kumuca intege, atanga urugero ahereye ku rwango avuga ko Yesu yanzwe. […]

Rulindo : Polisi yasubije Litiro 1060 za Mazout zari zibwe Kompanyi ya CHICO

Muri iki cyumweru dushoje, Polisi ikorera mu karere ka Rulindo yasubije kompanyi ikora umuhanda Base-Rukomo amavuta angana na litiro 1060 yari yibwe n’abakozi bahakora. Ikigikorwa cyabaye kuri uyu wa gatanu tariki ya 3 Gicurasi  Cyitabiriwe n’Umujyanama wa Guverineri w’intara y’Amajyaruguru Bwana Karake Ferdinand, Umuyobozi wa Polisi muri ino ntara, ACP Jean Baptiste Ntaganira, uhagarariye CHICO, […]

Nyamasheke/ Karambi: Abahinzi b'icyayi barataka igihombo baterwa n'umuhanda mubi

Abahinzi b’icyayi bo mu tugari twa Kagarama, Gitwe,na Gasovu ,mu murenge wa Karambi mu karere ka Nyamasheke bavuga ko kuba umuhanda Gikangaga-Wimvumu-Nyarutoyi  w’ibilometero bisaga 12 wagombaga kubafasha kugeza umusaruro w’icyayi aho gipimurirwa ngo kibashe kugezwa ku ruganda rw’icyayi rwa Gatare  udakoze neza, bituma hari abakora ibilometero byinshi bacyikoreye ku mutwe kikabahiraho bakakimena bagahomba. Mu kiganiro […]

RDC: Abanyamulenge bakozanyijeho n’ Abanyindu babiri bahasiga ubuzima

Ubwoko bw’Abanyamulenge n’ubw’ Abanyindu, yombi yo muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, yakozanyijeho abantu babiri bahaburira ubuzima. Iyi mirwano yabereye mu Ntara ya Kivu y’Epfo,  mu Karere ka Fizi, amakuru aturukayo avuga ko izo ntambara zahitanye abantu babiri ku Cyumweru tariki ya 5 Gicurasi 2019, abandi bata ingo zabo barahunga. Nk’uko BBC ibitangaza, Umuvugizi w’igisirikare […]

Uburusiya: 41 baguye mu mpanuka y'indege

Mu mugoroba wuyu wa 5 Mata, ni bwo indege yahiriye ku kibuga cyindege cya Sheremetyevo mu Burusiya, kugeza ubu bikaba bimaze kumenyekana ko yatwaye ubuzima bwabantu 41. Ni impanuka yakozwe nindege yo mu bwoko bwa Sukhoi Superjet-100, yakorewe muri iki gihugu. Iyi ndege yari itwaye abantu 78 muri rusange; harimo abagenzi 73 nabakozi 5. Umuvugizi […]

60 ku ijana by’Abanyayuganda bemeza ko igihugu cyabo kigana ahabi

Abaturage batandatu ku icumi bo muri Uganda bemeza ko igihugu cyabo kiri kwerekeza ahabi nk’uko ubushakashatsi bwabyerekanye. Ikusanyabitekerezo ryakozwe n’umuryango utegamiye kuri Leta witwa ‘Research World International (RWI), Abanyayuganda bagaragaje ko ari ko babona ahazaza h’iki gihugu kiyobowe na Museveni Kaguta Yoweri mu myaka 33 ishize. RWI ivuga ko yakoze ubu bushakashatsi igendeye ku mibare […]

Mohamed Salah ntazakina umukino uzahuza Liverpool na FC Barcelone

Rutahizamu w’ikipe ya Liverpool, Mohamed Saleh ntabwo azagaragara mu mukino wa ½ wa shampiyona y’amakipe yabaye aya mbere iwayo (Champions League) ku mugabane w’u Burayi, bitewe n’imvune yagize. Ni umukino uzaba ku wa Kabiri tariki ya 7 Gicurasi 2019, saa tatu z’ijoro (21:00), uyu mukinnyi ukomoka muri Misiri akaba yaravunikiye mu mukino wo ku wa […]

Amakimbirane muri UDEPR : Uwari Umuvugizi waryo yarirukanywe

Rev. Kavamahanga Alphonse wavugwaga mu gushinga itorero UDEPR, biravugwa ko yirukanwemo agahitamo gushaka kugurisha ibyuma bigabyutsa amakimbirane yari asanzwe yarakuruwe nuko yabeshye ko yavuye muri ADEPR ari Pasiteri ndetse afite n’umugore, byavumburwa ko yabeshye agahita yerekwa umuryango. Kavamahanga Alphonse wabanje gushinga umuryango witwa Filadelphia International Ministries (FIM) utari wemewe gukorera mu itorero ADEPR, bimuviramo gutengwa […]

Ibihugu byo mu karere bikomeje kongera ingengo y’imari igenda ku gisirikare

Ibihugu byo mu bihugu bigize Umuryango wa Afurika y’Iburasirazuba bikomeje kuzamura ingengo y’imari igenda ku gisirikare, aho bivugwa ko ingengo y’imari yabyo yageze kuri miliyari 2,9 z’amadolari ivuye kuri miliyoni 200$ mu rwego rwo gushyira ku rwego rugezweho ibikoresho. Nk’uko imibare yashyizwe ahagaragara n’Ikigo mpuzamahanga cya Stockholm cy’Ubushakashatsi ku Mahoro (Sipri) ibigaragaza, ngo igihugu cya […]

RDC: Batatu bakomeretse abandi baburirwa irengero mu mirwano yahuje FARDC na ADF

Abantu batatu bakomeretse abandi benshi baburirwa irengero kuri iki Cyumweru, mu mirwano yahuje ingabo za Congo, FARDC, n’inyeshyamba zo mu mutwe wa ADF mu giturage cya Batonga cyo muri groupement ya Banande-kainama muri Kivu y’Amajyaruguru no muri Sheferi ya Banyali-Tchabi muri Ituri. Nk’uko bitangazwa na Sosiyete sivile yo muri iyi groupement ya Banande-Kainama, ngo igiturage […]

Mukuru wanjye yitabye Imana none umugabo we aransaba kumubera umugore ngo musimbure- NKORE IKI?

Ndagisha inama nyuma yo guhura n’ikigeragezo gikomeye cyambayeho nyuma y’aho mukuru wanjye yitabye Imana yari afite abana bato, none umugabo we akaba ansaba ko twabana. Mu mwaka wa 2013 nibwo mukuru wanjye yashakanye n’umugabo we, bari bamaze kubyarana abana babiri, umukuru afite imyaka itanu, umuto ni ibiri. Hashize igihe kitarenze amezi atandatu yitabye Imana. Mu […]

Uko Museveni yigaruriye Kayumba na Bizimungu muri gahunda ye ku Rwanda

Perezida Yoweri Museveni wa Uganda ngo yifuje gukomeza kugenzura u Rwanda kuva kera abinyujije muri Kayumba Nyamwasa na Pasiteri Bizimungu, wabaye Perezida w’u Rwanda nyuma y’intambara na Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994 akaza kuva ku butegetsi mu 2000 yeguye ku mirimo ye nk’uko inkuru dukesha The New Times ivuga. Iyi nkuru itangira ivuga ko umwanya […]

Diamond yahishuye ko uwamurindaga yaryamanye n’umugore wa Harmonize

Umuhanzi Diamond Platnumz aherutse gushyira ku karubanda ko uwahoze ari umurinzi we, Mwarabu Fighter yaryamanye n’umukunzi wa mugenzi we, Harmonize ari we Sarah Michelloti. Ikinyamakuru Ghafla kivuga ko Diamond yashyize ku karubanda aya makuru mu ndirimbo yafatanyije na Fally Ipupa yitwa ‘Inama’. Diamond avuga ko umurinzi we, Mwarabu yirukanwe nyuma yo kuryamana n’umugore wa Harmonize. […]

Amerika iremeza ko iminsi ya Perezida Maduro ku butegetsi muri Venezuela ibaze

Umunyamabanga wa Leta ushinzwe Ububanyi n’Amahanga muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika, Mike Pompeo, kuri iki Cyumweru yatangaje ko Perezida Nicholas Maduro wa Venezuela nta gihe kinini asigaje ku butegetsi nubwo Juan Guaido umurwanya akomeje kugerageza kumukura ku butegetsi ntihagire icyo bitanga. Mu kiganiro na Televiziyo ABC News yo muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika, […]

Tanzania: Mdude Nyangali utavuga rumwe na Leta ya Magufuli yashimuswe n'abatazwi

Polisi yo mu gace ka Songwe mu magepfo ya Tanzaniya yatangaje ko itazi amakuru yo gufatwa kwa Mdude Nyangali, umurwanashyaka w’ishyaka Chadema ritavuga rumwe n’ubutegetsi bivugwa ko yashimuswe n’abantu bataramenyekana. Bwana Nyangali azwi cyane kuko akunze kunenga ku mugaragaro bimwe mu byemezo bya politiki bya Perezida John Pombe Magufuli n’ishyaka rye Chama Cha Mapinduzi(CCM). Ku […]

Perezida Kagame ategerejwe mu Ntara z’Amajyaruguru n’Uburengerazuba

Perezida wa Repubulika, Paul Kagame, guhera kuri uyu wa Kabiri aragenderera uturere dutandatu two mu ntara z’Amajyaruguru n’Uburengerazuba. Biteganyijwe ko azatangirira uruzinduko rwe mu Karere ka Burera na Musanze akazasoreza ku munsi wa kabiri I Nyamasheke na Karongi ariko yabanje guca i Rubavu na Rutsiro. Muri uyu mwaka mu kwezi kwa Gashyantare nibwo Perezida wa […]

Nari gusoma Nick Canon iyo aza kumpa amahirwe- Miss Anita Fabiola

Miss Anita Fabiola wo muri Uganda, avuga ko iyo aza guhabwa amahirwe n’icyamamare Nick Canon cyo muri Leta Zunze Ubumwe, yari kugisoma. Nick Canon yagaragaye mu gihugu cya Uganda mu cyumweru gishize aho yagiye abonana n’ibyamamare bitandukanye byaho birimo na Lt Gen Muhoozi Kainerugaba, umuhungu w’imfura wa Perezida Museveni. Miss Fabiola wamaranye n’iki cyamamare igihe […]

Burundi: Umuyobozi muri CNDD- FDD arashinjwa gufata umugore ku ngufu

Umuyobozi mu ishyaka CNDD FDD riri ku butegetsi mu Burundi, Mu Ntara ya Gitega, Komini Bugendana arashinjwa  gufata abagore n’abakobwa ku ngufu. Ihuriro ry’abagore rikaba risaba ko yava ku buyobozi agakurikiranwa. Ntahonsigaye Deo asanzwe ari umuyobozi wa Zone ariko akaba ari n’umuyobozi ukomeye muri CNDD- FDD, ngo akaba yarafashe ku ngufu umukobwa muri zone ayobora, […]

Capt.Herman Nsengimana ni we wasimbuye Sankara ku buvugizi bwa FLN

Nyuma y’aho Leta y’u Rwanda itangarije ko ifite Nsabimana Callixte uzwi ku izina rya Sankara, wari umuvugizi w’inyeshyamba za MRCD/FLN, kuri ubu zatangaje ko yasimbuwe n’uwitwa Capt. Nsengimana Herman. Nk’uko byatangajwe n’ibinyamakuru bitandukanye, bivuga ko itangazo izi nyeshyamba zasohoye ku wa 5 Gicurasi 2019, rigaragaza ko uyu Herman yahise atangira akazi ke k’ubuvugizi, ngo zizeye […]

Ijoro ry'impinduka

ITANGIRIRO 32:23 “Abyuka muri iryo joro, ajyana n’abagore be bombi n’inshoreke ze zombi n’abana be uko ari cumi n’umwe, yambuka icyambu cya Yaboki. Arabajyana, abambutsa uwo mugezi, yambutsa n’ibyo yari afite byose. Yakobo asigarayo wenyine. Haza umugabo aramukiranya, bageza mu museke “. Muri uru rukerera ubwo narimo gusenga navugishijwe n’umuntu warwaje umuntu mu ijoro. Musengera […]

Kwibuka ntibireba abacitse ku icumu gusa- Minisitiri Soraya

Minisitiri w’Ubucuruzi n’Inganda, Hakuziyaremye Soraya, avuga ko kwibuka inzirakarengane zishwe muri jenoside yakorewe Abatutsi mu mwaka wa 1994, ari ibya buri munyarwanda wese, ko bidakwiye guharirwa abayirokotse. Min. Soraya yabitangaje mu gikorwa cyo kwibuka abazize Jenoside yakorewe Abatutsi, mu Murenge wa Mbuye, ho mu Karere ka Ruhango, aho yanibukije ko kwita mu buryo butandukanye abarokotse jenoside yakorewe […]

Rusizi: Abarokotse bababazwa n’uko uwari umuvugizi wa ADEPR, Rév. Nsanzurwimo yabatereye interahamwe akaba yidegembya mu Bubiligi

Ubwo Jenoside yakorerwaga abatutsi mu 1994 yari irimbanije, umuvugizi w’itorero ADEPR Rév Pasiteri Nsanzurwimo Joséph n’umuryango we babaga muri GS Gihundwe, aho ngo bari barinzwe n’abajandarume banaganira bya hafi n’uwari perefe w’icyari perefegitura ya Cyangugu Emmanuel Bagambiki mu nama za nyirarureshwa uyu muperefe ngo yazaga gukoresha abatutsi bari bahahungiye ngo bajyanwe muri Sitade ya Cyangugu […]

Diamond avuga ko Zari yabaye urukuta hagati ye n’abana be

Umuhanzi Diamond Platnumz wo Tanzania avuga ko umuherwe Zari Hassan babyaranye abana babiri, atakimwemerera kubonana nabo, ahubwo ko na we ategereza kubareba kuri Instagram. Zari yabyarabye na Diamond abana babiri ubwo babanaga nk’umugabo n’umugore, baje gutandukana muri Gashyantare umwaka ushize uyu mugore amushinja kumuca inyuma. Diamond wari waririnze kugira byinshi atangaza ku itandukana ryabo, mu […]

Min. Busingye yaburiye abinangira gutanga amakuru bazi kuri jenoside yakorewe Abatutsi

Minisitiri w’Ubutabera akaba n’intumwa ya Leta, Busingye Johnston avuga ko ababa bafite amakuru kuri jenoside bakaba binangira kuyatangaza, ari abadashaka kujyana  n’intambwe Leta yateye yo kubanisha neza Abanyarwanda. Min. Busingye yabitangaje kuri uyu wa Gatandatu tariki ya 4 Gicurasi 2019, ubwo yifatanyaga n’abatuye mu Mujyi wa Kigali mu muhango yo gushyingura mu cyubahiro imibiri 84,439 […]

Kigali: Perezida Kagame mu myitozo ngororamubiri- AMAFOTO

Mu gitondo cyo kuri iki Cyumweru tariki ya 5 Gicurasi 2019, Perezida wa Repubulika, Paul Kagame yagaragaye muri Siporo rusange izwi nka Car free day, mu Mujyi wa Kigali. Perezida Kagame yanyongaga igare, anifatanya n’abandi mu myitozo ngororamubiri ku Kimihurura ku mbuga y’Ikigo cy’Igihugu cy’Imisoro n’amahoro, RRA. Yavuze ko siporo ikorwa atari ukugira ngo umunti […]

RDC: Inyeshyamba enye zishwe n’igisirikare cya Leta

Inyeshyamba enye za Mai – Mai zishwe ku wa Gatandatu tariki ya 4 Mata 2019 n’igisirikare cya Leta mu gace ka Senga, kari mu bilometero 26 uvuye mu Burengerazuba bwa Teritwari ya Beni, Intara ya Kivu y’Amajyaruguru. Nk’uko byatangajwe n’umuyobozi w’ibitero muri ako gace , Major Mak Hazukay, yavuze ko izi nyeshyamba zishwe ari iza […]

Tanzania: Inkambi ya Nyarugusu icumbikiye impunzi z’Abarundi yumvikanyemo amasasu

Mu ijoro ryo kuri uyu wa Gatandatu ushize, mu Nkambi y’impunzi z’Abarundi ya Nyarugusu mu gihugu cya Tanzania humvikanye amasasu muri zone ya 8. Amakuru aturuka aha aravuga ko bushobora kuba ari ubujura. Amasasu yumvikanye iminota igera kuri 20 bituma impunzi zitahwa n’ubwoba nk’uko iyi nkuru dukesha SOSMediasBurundi ikomeza ivuga. Amakuru akaba avuga koumucuruzi witwa […]

Ibintu wakora bikagufasha kwigarurira umutima w’ imana ndetse ni y’ abantu

Yesaya 1:19 “ Nimwemera kumvira muzarya ibyiza byo Mu gihugu “ Mu isezerano rya kera hatubwira uburyo Dawidi yanditse amateka mu mibereho yose uvuye mu igihe yari akiri umwana muto. Herekana nabwo uburyo yagiye agaragaza kubaha ndetse no gukora imirimo y’ indashyikirwa bityo bigatuma yigarurira umutima w’ Imana ndetse niy’ abantu. Ijambo ry’Imana ritwereka uburyo […]

RDC: Abasirikare bane ba FARDC baguye mu mirwano abandi barakomereka

Abasirikare bane ba FARDC barishwe abandi batatu barakomereka nyuma y’igitero cyagabwe ku birindiro byabo mu biturage bya Musekere na Laudjo muri Teritwari ya Djugu mu burasirazuba bwa Congo. Ngo igitero cya mbere cyagabwe kuwa Kane, itariki 02 Gicurasi mu giturage cya Musekere giherereye nko mu isaha ebyiri z’urugendo uvuye ahitwa Tchomia muri Teritwari ya Djugu. […]

Rwamagana: Polisi yafashe amafaranga 800,000, telephone n’ibindi byari byibwe i Kigali

Polisi mu Karere ka Rwamagana yataye muri yombi uwitwa Jean Pierre Nshimiyimana utuye mu Murenge wa Gitega, mu Karere ka Nyarugenge ndetse ifata amafaranga 800,000 na telephone ya smart phone n’ibindi bikoresho byo mu nzu bifite agaciro k’amafaranga 400,000. Nk’uko byatangajwe n’Umuvugizi wa Polisi mu Burasirazuba, CIP Hamdun Twizeyimana, ngo ukekwa yafatiwe mu Murenge wa […]

Icyorezo cya Ebola gikomeje kwiyongera muri Congo

Umuryango mpuzamahanga utabara imbabare uratangaza ko icyorezo cya Ebola muri Repubulika iharanira Demokarasi ya Congo gikomeje kugarika ingogo. Kimaze guhitana abarenga 1,000. Uwo muryango uravuga ko mu cyumweru gishize abantu 23 banduye mu munsi umwe gusa. Uwo ni wo mubare munini w’abanduye ubwo burwayi mu gihe cy’umunsi umwe kuva mu mwaka wa 2018. Kuwa gatanu […]