Sudani: Gen Gosh Salah wari ukuriye ubutasi nawe yeguye nyuma y’ihirikwa rya Bashir

Gen Gosh Salah wari igikomerezwa mu butegetsi bwa Perezida Omar Al-Bashir, akaba yari akuriye inzego z’iperereza nawe yeguye ku mwanya we akurikira uwayoboye igikorwa cyo gukura Bashir ku butegetsi. Impamvu zaba zatumye Gen Salah (uri ku ifoto) ava kuri uyu mwanya ntizirasobanuka nk’uko iyi nkuru dukesha Chimpreports ikomeza ivuga. Gusa, iyegura rye ryakurikiye imyigaragambyo ikomeye […]

Musha/Rwamagana:Hashyinguwe imibiri 51 y’abatutsi bishwe muri Jenoside yakorewe Abatutsi 1994

Umuhango wo gusoza icyumweru cyo kwibuka Jenoside yakorewe Abatutsi mu Karere ka Rwamagana wabereye kuri Paruwasi ya Musha mu murenge wa Musha hashyingurwa imibiri 51 y’inzirakarengane zazize jenoside yakorewe abatutsi  yabonetse mu mirenge ya Musha ,Munyiginya,Gahengeri na Fumbwe Urwibutso ruri kuri Kiliziya ya Musha rushyinguyemo imibiri y’Abatutsi bazize jenoside yakorewe abatusi bagera ku bihumbi makumyabiri […]

Abantu babiri batandukanye bafashwe bakekwaho gutanga ruswa no kwiyita abapolisi

Polisi ku bufatanye n’Urwego rw’ubugenzacyaha (RIB) yafashe Micomyiza Vedaste w’imyaka 42 y’amavuko utuye mu kagari ka Karambi Umurenge wa Kabagari mu karere ka Ruhango ukekwaho gutanga ruswa y’amafaranga ibihumbi 50 kugirango harekurwe umuvandimwe we ufungiye kuri Sitasiyo ya Kabagari. Chief Inspector of Police (CIP) Bonaventure Karekezi Umuvugizi wa Polisi mu Ntara y’Amajyepfo yavuze ko Micomyiza […]

Kwibuka 25: Ijambo rya Hon. Sebaba hasozwa icyumweru cyo kwibuka

Nyakubahwa Perezida, banyacyubahiro mwese muteraniye hano, baturarwanda mwese, nshuti z’u Rwanda ndabaramukije kandi mbifurije amahoro y’Imana ndetse nkomeza kwihanganisha abafite ababo bazize Jenoside yakorewe Abatutsi . Umunsi nk’uyu, buri mwaka, duteranira aha hantu kugira ngo twibuke inzirakarengane zapfuye zizira uko zavutse cyangwa ibitekerezo. Kwibuka ni inshingano zacu kuko biha agaciro izo nzirakarengane, kongera gutekereza ku […]

Amakimbirane yahungabanyije ubukungu bw’Afurika mu myaka 20 ishize- IMF

Ikigega mpuzamahanga cy’imari, IMF, kivuga ko amakimbirane mu bihugu byo muri Afurika yamunze ubukungu bw’uwo mugabane mu myaka 20 ishize. Ibyo bikaba bikubiye muri raporo cyatangaje ku wa 12 Mata, 2019 i Washington D.C muri America. Iyi raporo, Sub Saharan Africa Regional Economic Outlook, yita ku bukungu mu gace kibanda kuri Afurika yo munsi y’ubutayu […]

Robo yandikiye abantu ibasaba agaciro n’icyubahiro nk’ibyo bahabwa.

Imwe mu marobo y’ingore yamamaye cyane ku izina rya Sophia, yanditse kuri Twitter ubutumwa busaba abantu kuyiha agaciro n’icyubahiro gihabwa ikiremwamuntu, ako kuyigira incakara. Ni inkuru yasakaye kuri murandasi kuva tariki ya 10 Mata. Kuri uru rubuga, Sophia yahawe ubwenegihugu bwa Arabia Saudite yagize iti: “Nkunze ko ndi irobo(robot) ariko ndifuza ko abantu badufata nk’ibiremwa […]

Rulindo-Gicumbi: Hari ba rwiyemezamirimo bishyuriwe imigano itagaragara

Mu turere twa Rulindo na Gicumbi mu Ntara y’Amajyaruguru, biragoye kubona amakuru ku migano yatewe habungabungwa ubutaka n’imigezi. Mu gihe ibigo nka FONERWA na REMA bivuga ko imishinga yeteye imigano ari myinshi, ababishinzwe mu Karere, ba Gitifu b’Utugari ndetse n’abaturage ntibahuza amakuru batanga. Umubare w’imigano iri mu bitabo ntihura n’iri ku misozi cyangwa ku migezi, […]

Kwibuka25: Itorero rya ADEPR rirasaba abakirisito baryo kwibohora ingoyi

Mu muhango wo Kwibuka  Jenoside yakorewe Abatutsi mu Karere ka Rubavu wabaye tariki ya 11 na 12 Mata 2019, Umuyobozi mukuru w’itorero rya ADEPR Rev. Pasitoro Karuranga Ephraim, yasabye abakirisito kwibohora ingoyi basizwe n’amateka ya Jenoside kugirango babe abakirisito bemewe by’ukuri. Umuvugizi w’itorero rya ADEPR mu ijambo rye yavugiye mu muhango wo kwibuka ku nshuro […]

Ntituzihanganira uzanyuranya n’amahitamo y’Abanyarwanda yo kuba umwe- Hon. Makuza

Perezida w’Inteko Nshingamategeko, umutwe wa Sena, Hon. Makuza Bernard avuga ko Leta y’u Rwanda itazihanganira uwo ariwe wese uzagaragaraho ingengabitekerezo ya jenoside, kuyihakana ndetse no kuyipfobya. Yabitangaje kuri uyu wa Gatandatu tariki ya 13 Mata 2019, mu muhango wo gusoza icyumweru cy’icyunamo wabereye i Rebero, hari urwibutso rushyinguyemo imibiri isaga ibihumbi 14 y’inzirakarengane zishwe muri […]

CHUR yatangiye kwandika abanyeshuri bifuza kwiga mu Burusiya n’i Dubai

Kaminuza ya Gikirisitu mu Rwanda (Christian University of Rwanda (CHUR) yatangiye ku mugaragaro kwandika abanyeshuri bifuza kujya muri kaminuza ya Synergy University ifite campuses I Dubai n’I Moscow. Itangazo ryashyizwe ahagaragara CHUR riragira riti: “ Hashingiwe ku masezerano y’ubufatanye n’Umuryango PHRECO muri Philippines, Kaminuza ya Gikirisitu mu Rwanda yafunguye kwandika abifuza kwiga muri Synergy University […]

Kenya: Abaganga babiri bakomoka muri Cuba bashimuswe

Kuri uyu wa Gatanu, itariki 12 Mata, abaganga babairi bakomoka muri Cuba bashimutiwe mu gihugu cya Kenya ubwo bari mu nzira bajya ku bitaro biri mu majyaruguru y’uburasirazuba bw’igihugu ku mupaka wa Somalia. Intagondwa za Al Shabab ziratungwa urutoki. Ni igitero bivugwa ko cyakozwe vuba vuba ahagana saa tatu za mugitondo ubwo abo baganga babiri […]

Rwamagana: Amadini n’amatorero yasabwe kubaka ubumwe n’ubumuntu mu bayoboke bayo

Mu mugoroba wo kwibuka abahoze ari abayoboke b’itorero rya Pantekote mu karere Rwamagana, Umuyobozi w’akarere  Radjabu Mbonyumuvunyi yasabye abanyamadini n’amatorero gufasha abakiristo bayobora kugira ubumwe no kubana neza na bagenzi babo bagafasha Leta kubaka umunyarwanda utandukanye n’abijanditse muri jenoside kandi barasengeraga mu matorero n’amadini Umwe mu bayoboke ba ADPR mu Karere ka Rwamagana warokotse Jenoside yakorewe […]

Dukwiye no kwibuka ko hari imbaraga muri twe zitapfuye- Gen. Kabarebe

Umujyanama wa Perezida wa Repubulika mu by’umutekano, Gen. Kabarebe James avuga ko hari imbaraga mu banyarwanda zitapfuye mu gihe cya jenoside yakorewe Abatutsi, ko izo mbaraga ari izo kubaka igihugu. Izi mbaraga Gen. Kabarebe yazikomojeho kuri uyu wa Gatanu tariki ya 12 Mata 2019, mu mugoroba wo kwibuka ku nshuro ya 25 jenoside yakorewe Abatutsi […]

Sudani: Uwayoboye ihirikwa rya Perezida Bashir yeguye hadaciye kabiri

Awad Ibn Auf, Umukuru w’akanama ka gisirikare ka Sudani, yeguye ku mirimo ye hashize umunsi umwe ayoboye ihirikwa ku butegetsi kwa Omar al-Bashir wari utegetse Sudani imyaka igera hafi kuri 30 ku gitutu cy’imyigaragambyo. Minisitiri w’ingabo Awad Ibn Auf yatangarije kwegura kwe kuri televiziyo y’igihugu. Yavuze ko Liyetona Jenerali Abdel Fattah Abdelrahman Burhan ari we […]

FARDC yakozanyijeho n’inyeshyamba zo muri Uganda barindwi bahasiga ubuzima

Abasivile barindwi bishwe mu ijoro ryo ku wa 11 Mata 2019, ubwo abacyekwa kuba inyeshyamba za ADF zikomoka muri Uganda zakozanyagaho n’ingabo za Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo (FARDC) i Kyanimbe muri Watalinga, mu bilometero 10 uvuye mu Majyaruguru y’Umujyi wa Beni, mu Kivu y’Amajyaruguru. Nk’uko bitangazwa na sosiyeti Sivile, ngo bamwe muri aba bantu […]

Minisitiri Sezibera arasaba ko inyandiko zerekeye Jenoside zicukumburwa zigahabwa u Rwanda

Minisitiri w’ububanyi n’amahanga, Dr Richard Sezibera, arashima intambwe imaze guterwa na bimwe mu bihugu mu kuburanisha abagize uruhare muri Jenoside yakorewe Abatutsi ariko agasaba ibihugu bibitse amakuru kuri jenoside kuyaha u Rwanda mu rwego rwo gukumira ko hari ahandi jenoside yazaba. Ku itariki 11 Mata 2019, abahagarariye ibihugu byabo n’abahagarariye imiryango mpuzamahanga nibwo bahuriye mu […]

Nyarugenge: Hafatiwe imodoka ipakiye ibicuruzwa bya magendu

Mu rukerera rwo kuri uyu wa 12 Mata, Polisi ikorera mu karere ka Nyarugenge umurenge wa Nyamirambo, yafashe imodoka  RAB 761 U yo mu bwoko bwa ISUZU TROOPER ipakiye ibicuruzwa bya magendu bitandukanye. Iyo modoka yari itwawe na Nzabahimana Alphonse w’imyaka 33 yari ipakiye ibicuruzwa birimo amabaro 10 y’imyenda ya caguwa, amasafuriya 127 n’ibindi bitandukanye. […]

Uburyo Bobi Wine avuga ko azifashisha mu gukura Museveni ku butegetsi

Depite Robert Kyagulanyi uzwi nka Bobi Wine atangaza ko we na bagenzi be bafite uburyo bufatika bwo gukuraho ubutegetsi bwa Perezida Museveni Yoweri. Bobi Wine mu itangazo yashyize hanze yatangaje ko kuri ubu Museveni ari gushaka uko yamubuza kuzahatana mu matora y’umukuru w’igihugu mu 2021 ariko ko ibi ntacyo bivuze. Ati “ Tuzi neza ko […]

Nta foto y'umuryango wanjye mfite- Uwarokotse Jenoside abwira LONI

Esther Mujawayo Keiner, warokotse jenoside yakorewe Abatutsi atangaza ko yanyuze mu bihe bikomeye bya jenoside byahitanye buri kimwe by’umwihariko umuryango we wose ku buryo nta n’ifoto wayo yasigaranye. Ibi yabitangaje kuri uyu wa Gatanu kuwa 12 Mata, mu muhango wo kwibuka jenoside yakorewe Abatutsi ku nshuro ya 25 wabereye ku biro by’Umuryango w’Abibumbye. Ati “ […]

Umuyobozi wa CAF arashinjwa ibirego birimo ihohotera rishingiye ku gitsina

Ahmad Ahmad, umuyobozi w’Ishyirahamwe ry’Umupira w’Amaguru muri Afurika arashinjwa ibirego bitandukanye birimo ruswa, kuyobora nabi ishyirahamwe no gukora ihohotera rishingiye ku gitsina. Kopi (copies) z’impapuro zishinja uyu mugabo ziherereye mu Bwongereza zigaragaza ihohotera Ahmad yakoreye muri Marroc n’ibaruwa ubunyamabanga bwa CAF bwoherereje FIFA igaragaza ibirego by’abayobozi bane boherejwe  gukorana na we. Inside World Football dukesha […]

MINALOC, MIFOTRA, na Migration bibutse abari abakozi ba MINIFOP, MINITRASO na MININTER bazize Jenoside- AMAFOTO

Ku gicamunsi cyo kuri uyu wa gatanu tariki ya 12 Mata 2019 , Minisiteri y’ubutegetsi bw’igihugu (MINALOC), Minisiteri y’Abakozi ba Leta n’Umurimo (MIFOTRA) n’Ikigo gishinzwe abinjira n’abasohoka bibutse ku nshuro ya 25 abari abakozi ba MINIFOP, MINITRASO na MININTER bazize Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994, bakoreraga aho ibi bigo bikorera ubu. Uyu muhango wabimburiwe no […]

Perezida Kagame yitabiriye umuhango wo #Kwibuka25 ku cyicaro cya ONU

Umukuru w’Igihugu, Paul Kagame yitabiriye umuhango wo Kwibuka abazize Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994, ku cyicaro cy’Umuryango w’Abibumbye(ONU), uyu munsi ku wa 12 Mata. Mu gihe u Rwanda ruri kwibuka abazize Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994, amahanga na yo yagiye agaragaza ubufatanye muri iki gikorwa cyo guha icyubahiro abayizize no guhumuriza abagizweho ingaruka na yo. […]

Ni ubwa mbere mu mateka y’Iki Gihugu hashize imyaka 25 nta munyarwanda umeneshejwe- Hon. Gasamagera

Ubwo  hibukwaga  abari abakozi  b’amakomini  yahujwe  akaba akarere ka Muhanga bishwe muri Jenoside  yakorewe Abatutsi  mu 1994,  Hon.Senateri Gasamagera  Wellars  yavuze  ko ubusanzwe  nta myaka 10 yashiraga mu Rwanda Abatutsi  batishwe  cyangwa  ngo bameneshwe mu byabo, none ubu imyaka  25 irashize  nta muntu wongeye kumeneshwa. Hon.Senateri Gasamagera avuga ko kuba  nta munyarwanda urongera  gukurwa mu […]

Nyamasheke: Ibitaro bya Kibogora byibutse abari abakozi babyo bazize Jenoside

Ibitaro bya Kibogora biri mu Murenge wa Kanjongo, mu Karere ka Nyamasheke, byibutse abari abaganga, abaforomo n’abaforomokazi  bagera kuri 15 n’abandi baforomo  n’abaforomokazi  15 bakoraga mu bigo nderabuzima bibishamikiyeho ndeste n’ abari abarwayi n’abarwaza bishwe muri Jenoside yakorewe Abatutsi. Mu muhango wo kubibuka, umuyobozi mukuru w’ibi bitaro, Dr Kanyarukiko Salathiel,yavuze ko biteye isoni n’ikimwaro ku […]

Tanzania: Impunzi z’Abarundi ziri mu nkambi zashyiriweho amabwiriza akakaye

Leta ya Tanzania yashyizeho amategeko akakaye mu nkambi y’impunzi zikomoka mu Burundi, mu gihe hashize iminsi havugwamo ibibazo birebana n’umutekano muke. Mu nkambi ya Nduta ikambitsemo impunzi z’Abarundi hari hamaze iminsi havugwamo ishimutwa rya hato na hato rikorwa n’abantu biyita abakozi b’inzego z’umutekano nyuma bikagaragara ko ataribo. Mu mashyamba yegereye iyi nkambi kandi havugwa umutwe […]

Uganda: Ababyeyi batwitse abana babashinja kwiba amagi

Abana bane barimo kuvurirwa mu bitaro bya Busolwe mu Karere ka Butaleja nyuma yo gutwikwa n’ababyeyi b’abo babashinja kwiba amagi. Umuvugizi wa Polisi muri Uganda, Fred Enanga, yavuze ko nyina w’abo bana ari mu maboko ya polisi ariko umugabo we akaba yabashije kwiruka. Yongeyeho ko abo babyeyi bo mu mudugudu wa Jabusiba, icyo cyaha bakurikiranweho […]

Icyogajuru cya Israeli cyakoreye impanuka ku kwezi

Ejo ku wa kane, tariki ya 11 Mata, Beresheet, Icyogajuru cya Israeli cyoherejwe ku kwezi mu bushakashatsi no gufata amafoto, cyakoze impanuka yatewe n’ibibazo by’ikoranabuhanga harimo no kubura itumanaho. Israeli yari igiye kuba igihugu cya kane cyari gishoboye kugusha icyogajuru ku kwezi nta kibazo kihabaye. Ni nyuma y’ icyitwaga Ubumwe bw’Abasoviete(USSR),Leta Zunze Ubumwe z’Amerika n’Ubushinwa. […]

Iburasirazuba: Hibutswe Abatutsi basaga 5,000 biciwe muri Paruwasi ya Mukarange ku itariki 12 Mata 1994

Kuri uyu wa Gatanu, itariki 12 Mata 2019, mu Ntara y’Iburasirazuba hibutswe Abatutsi basaga 5,000 biciwe muri Paruwasi ya Mukarange ku itariki nk’iyi bigizwemo uruhare n’uwari Burugumesitiri wa Komini Kayonza. Umwe mu baharokokeye witwa Musabyeyezu, avuga ko tariki ya 12/04/1994, igitero cy’Interahamwe n’abasirikare kiyobowe na Burugumesitiri Senkware wayoboraga Komini Kayonza cyaje bagatera za gerenade Abatutsi […]

Muhima: Bavuga ko nta ngengabitekerezo ya Jenoside iharangwa

Ubuyobozi n’abaturage b’Imidugudu ya Nyarurembo, Ubuzima na Kabirizi mu Kagari k’Amahoro mu Murenge wa Muhima bavuga ko kugeza ubu nta kimenyetso na kimwe cy’ingengabitekerezo ya Jenoside barabona mu batuye akaga gace. Baratangaza ibi mu gihe u Rwanda rwibuka ku nshuro ya 25 Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994 igahitana abasaga miliyoni mu minsi 100. Bamwe mu […]

Abishwe ntibataye agaciro ahubwo abagataye ni ababishe – Guverineri Munyantwali

Ku cyicaro cy’Intara y’Iburengerazuba habereye umuhango wo kwibuka abari abakozi ba Perefegitura, Superefegitura na Komini byahurijwe mu Ntara y’Iburengerazuba bazize Jenoside yakorewe Abatutsi. Mu ijambo yagejeje ku bari bitabiriye uwo muhango, Guverineri w’Intara y’Iburengerazuba, Munyantwali Alphonse yihanganishije abarokotse Jenoside yakorewe Abatutsi asaba abantu bose guharanira ko itazongera kubaho ukundi. Yashimiye kandi abahagaritse Jenoside ati:”Kuba twaragize […]

Perezida Nkurunziza yajuririye icyemezo cy’Urukiko rwa Paris

Perezida Pierre Nkurunziza w’u Burundi yajuriye mu rubanza aregamo abarimo Televiziyo France 3 kumuharabika. Abunganira Pierre Nkurunziza mu rubanza aregamo televiziyo yo mu Bufransa, France Trois, umunyamategeko Bernard Maingain, n’umwanditsi David Gakunzi baravuga ko bajuririye icyemezo giherutse gufatwa n’Urukiko rwa Paris ko nta cyaha gihama abaregwa muri uru rubanza. Perezida Nkurunziza avuga ko bamuharabitse mu […]

Intara y’amajyepfo iri ku isonga mu kugaragaramo ingengabitekerezo ya Jenoside- RIB

Urwego rw’Igihugu rw’Ubugenzacyaha (RIB), rutangaza ko watangaje ko mu minsi ine ya mbere y’icyumweru cyo Kwibuka ku nshuro ya 25 Jenoside yakorewe abatutsi, rumaze kwakira ibirego 47 by’abantu baregwa ingengabitekerezo ya Jenoside harimo 19 by’abaturage b’Intara y’Amajyepfo. Mu kiganiro na RBA, Umuvugizi wa RIB, Mbabazi Modeste, yavuze ko  kugaragaza iyi mibare bigamije kwerekana ko kuba […]

Sudani: Igisirikare cyatangaje ko kidateganya kohereza Bashir muri ICC

Igisirikare cya Sudani cyatangaje ko kidateganya gushyikiriza Urukiko Mpuzamahanga Mpanabyaha (ICC) Perezida Omar Bashir cyavanyeho ngo akurikiranwe ku byaha uru rukiko rumaze igihe rumushinja. Ibi Igisirikare cya Sudani cyabitangaje mu itangazo cyashyize ahagaragara kuri uyu wa Gatanu ko Bashir azaburanishirizwa mu gihugu cye. Ibi kandi byatangajwe nyuma y’uko Human Rights Watch ihamagariye Igisirikare cya Sudani […]

Umuyobozi wa MTN Uganda wirukanwe aravuga icyatumye akomeza kuvugana n’Umunyarwandakazi Tabura

Uwahoze ayobora MTN Uganda, Wim Vanhellepute yatangaje impamvu yakomeje kuvugana n’Umunyarwanda  Annie Tabula Bilenge na Elsa Mussolini kandi barirukanwe ku butaka bw’igihugu cya Uganda. Umutaliyanikazi, Elsa Mussolini wari ukuriye ibijyanye na Mobile Money, Umufaransa, Olivier Prentout wari ukuriye ibijyanye no kwamamaza n’Umunyarwandakazi, Annie Bilenge Tabura wari ushinzwe ibijyanye n’ubucuruzi. Birukanwe ku butaka bwa Uganda muri […]

Kubungabunga amateka yacu ni intwaro yo gutsinda abashaka kuyagoreka- Hon. Mukabalisa

Perezida w’Inteko Nshingamategeko, umutwe w’ Abadepite, Hon. Mukabalisa Donatille, avuga ko kubungabunga amateka yaranze jenoside yakorewe Abatutsi mu mwaka wa 1994 ari uburyo bwo gutsinda abagamije kuyagoreka. Yabitangaje kuri uyu wa 11 Mata 2019, mu muhango wo kwibuka abiciwe i Nyanza ya Kicukiro, Umujyi wa Kigali, muri Jenoside yakorewe Abatutsi mu mwaka wa 194, anasaba […]

RDC: Gen Aloys Zabampema uyobora inyeshyamba za FNL yakomerekejwe n’amasasu

Igisirikare cya Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo (FARDC) gitangaza ko kishe abasirikare 36 b’inyeshyamba za FNL ziyobowe na Gen Aloys Zabampema na we wakomerekejwe n’amasasu. Nk’uko bitangazwa n’umuvugizi w’ingabo zishinzwe ibitero ku nyeshyamba (Sokola 2), Capt. DieudonnĂ© Kasereka, avuga ko ku ruhande rw’ingabo za Leta ari abasirikare batatu bishwe, mu bitero bagabye ku nyeshyamba za […]

Mu gihe umugati ari wo ukozeho Bashir , haribazwa Perezida utahiwe guhirikwa!

Hashize amezi make igihugu cya Sudani cyugarijwe n’imyigaragambyo y’abaturage yatewe n’izamuka ry’igiciro cy’umugati, ari nako ikibazo cy’ubukungu butifashe neza muri rusange. Nyuma yo guhirikwa k’ubutegetsi n’igisirikare cyatijwe umurindi n’abaturage bigaragambyaga kuri ubu haribazwa undi mu perezida utahihwe guhirikwa. Hashize iminsi abaturage bo mu gihugu cya Sudan barariye karungu ndetse bashinga ibirindiro hafi y’ingoro y’umukuru w’igihugu […]

Sudani : Igihugu cya Gatatu muri Afrika cyayobowe na Marshal

Mu mapeti ya Gisirikare ariho ku Isi kugeza ubu, irya Marshal ni ryo ry’ikirenga, kuko risumba andi yose. Cyakora ni ipeti ridatangwa mu bihugu byose, kuko  bijyana n’ubunini bw’igihugu, ubwinshi bw’abagituye, ubwinshi bw’ingabo gifite, n’ibigwi bihanitse mu gisirikare bya nyiri ukurihabwa . Mu mateka ya Afrika, ibihugu byayobowe n’abasirikare bafite iri peti rya Marshal si […]

Urugaga rw'abavoka ntirushaka abakomisiyoneri

Nyuma y’uko hakomeje kuvugwa abavoka bigize abakomisiyoneri, umuyobozi w’urugaga avuga ko abakora ibyo mu rugaga rw’abavoka badakenewe kuko atari abavoka Inzego zitandukanye zifite aho zihuriye no kurwanya ruswa zagaragaje ko hasigaye hari amayeri yo gutanga ruswa ku bacamanza n’abandi bafata ibyemezo bijyanye n’ubutabera, hakifashishwa abakomisiyoneri. Umuryago Transparency International, Ishami ry’u Rwanda igihe wamurikaga umushinga ufite […]

Kwibuka25: Abarokotse Jenoside ba Gatsibo bahaye Perezida Kagame Inka y'ishimwe

Abavuka mu karere ka Gatsibo n’abahatuye bibutse Abatutsi bazize Jenoside yo muri mata 1994, bagaruka kuruhare Inkotanyi zagize ngo zirokore Abatutsi bari mu kaga ku isonga bashimira umukuru w’igihugu Perezida Paul Kagame ndetse bamugabira inka y’ishimwe. Ni igikorwa cyabaye , aho imiryango ndetse nabavukiye i Gatsibo mu ntara yiburasirazuba, barangajwe imbere n’umuyobozi wabo basuye urwibutso […]

MINISPOC, MINIYOUTH bibutse abari abakozi ba MIJEUMA

Kuri uyu wa 10 Mata 2019 kuri Petit Stade i Remera, habereye umuhango wo Kwibuka ku nshuro ya 25 Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994. By’umwihariko hibukwaga abari abakozi ba Minisiteri y’Urubyiruko n’Amashyirahamwe MIJEUMA, abakinnyi, abahanzi n’abandi batezaga imbere siporo n’Umuco bazize Jenoside yakorewe abatusti. Uyu muhango wateguwe ku bufatanye bwa Minisiteri ya Siporo n’Umuco, Minisiteri […]

Ushinjwa kwiba amabanga y’Amerika yatawe muri yombi.

Kuri uyu wa 11 Mata, umwe mu bashinze urubuga rwa WikiLeaks w’umunya-Australia, Julian Assange yatawe muri yombi na polisi yo mu Bwongereza, mu murwa wa Londre. Ni nyuma yo gushinjwa ibyaha byo kwiba amwe mu mabanga ya Leta Zunze Ubumwe z’Amerika. Assange wari warahawe ubuhungiro muri Ambasade ya Equateur iri mu Bwongereza kuva mu 2012, […]

Colorado: Umusaza w’imyaka 92 amaze gutanga litiro zisaga185 z’amaraso.

Ron Reidy, umukambwe w’imyaka 92 wo muri leta ya Colorado/Leta Zunze Ubumwe z’Amerika amaze gutanga amaraso hafi litiro 190. Amakuru dukesha ikinyamakuru, Reporter Herald, gikorera muri iki gihugu kiratangaza ko uyu musaza yagiye gutanga amaraso ku kigo cya polisi cya Loveland ku wa kabiri. Iki gihe yashakaga gutanga andi maraso ariko nyuma yo gupimwa, abaganga […]

Bobi Wine avuga ko nyuma ya Gaddafi na Bashir ari Museveni utahiwe kuva ku butegetsi

Umunyapolitiki Robert Kyagulanyi Ssentamu uzwi ku izina rya Bobi Wine, atangaza ko nyuma yo kuva ku butegetsi kwa Perezida wa Libya, Muammar Mohammed Abu Minyar Gaddafi wari umaze imyaka 42 akiyobora na Omar Bashir wari umaze imyaka 30 ayobora Sudani, ari Museveni ugiye gukurikira. Abicishije ku rukuta rwe rwa Twitter, yagize ati “Abanyagitugu bose bashobora […]

Nyamagabe: Itorero ADEPR ryibutse abari abayoboke baryo bazize Jenoside- AMAFOTO

Ubuyobozi bw’itorero ADEPR buragaya abari abayoboke baryo bijanditse muri Jenoside yakorewe abatutsi bakica bagenzi babo basenganaga,ikibabaje ngo kikaba ari uko hari n’abari abapasiteri n’abavugabutumwa  bishe cyangwa bakicisha bagenzi babo, abandi ntibagire icyo bakora ngo babatabare, ahubwo bakihutira kurwana ku ntebe n’ibindi bikoresho byabaga mu nsengero aho kwita ku buzima bw’abahigwaga. Ni bimwe mu byavuzwe n’umuvugizi […]

Perezida Bashir wa Sudani wari umaze imyaka 30 ku butegetsi yeguye

Perezida wa Sudani, Omar al-Bashir wari umaze imyaka 30 ari ku butegetsi yeguye nyuma y’amezi agera kuri ane yari ashize mu gihugu hari imyigaragambyo. Mu gitondo cyo kuri uyu wa Kane tariki ya 11 Mata 2019, nibwo Perezida Bashir yeguye ku buyobozi, nk’uko bitangazwa n’ibiro ntaramakuru by’Abongereza, Reuters. Ibihumbi by’abaturage bari bamaze iminsi itanu bigaragambya […]

Icyo dusabwa ubu si urugamba rw'amasasu- Hon. Makuza Bernard

Perezida w’Inteko Nshingamategeko umutwe wa Sena, Hon Makuza Bernard avuga ko Abanyarwanda basabwa gukora cyane kugira ngo igihugu kirusheho gutera imbere, banarinda ibyagezweho mu rugamba rw’iterambere. Uru rugamba rw’iterambere rutari urw’amasasu, Hon. Makuza yarukomojeho mu muhango wo kwibuka ku nshuro ya 25 jenoside yekorewe Abatutsi mu mwaka wa 1994, wabaye kuri uyu wa Gatatu tariki […]

Uganda: Abaturage bafite amazina asa n'ay'Ikinyarwanda bimwe indangamuntu

Abaturage bo muri Uganda bafite amazina ari mu rurimi rw’Ikinyarwanda bangiwe gufata indangamuntu n’Ikigo cy’Igihugu  gishinzwe kuzitanga (NIRA). Iyi ni ingingo yazamuwe na Depite w’agace ka Nyabushozi, Col. Fred Mwesigye na mugenzi we wa Mityana, Francis Zaake bo mu nteko ishinga amategeko ya Uganda. Depite Zaake yavuze ko abaturage bafite amazina asa n’ay’Abanyarwanda bangiwe gufata […]

Burundi: Inyeshyamba zivuga Ikinyarwanda zagaragaye mu ishyamba rya Kibira

Kuva ku wa Mbere tariki ya 8 Mata 2019, bitangazwa ko hari umutwe w’inyeshyamba zivuga Ikinyarwanda zibarizwa hafi y’ahari ibirindiro by’ingabo z’u Burundi i Ruhororo, Muri Komini Mabayi, Intara ya Cibitoke, mu ishyamba rya Kibira. Izi nyeshyamba ziri mu ishyamba rya Kibira mu Burundi, ngo zambaye imyenda ya gisirikare ndetse zinafite intwaro. SOS Media Burundi […]

Ndi gukorana na Gen Muntu kugira ngo dukureho Museveni- Bobi Wine

Depite  Robert Kyagulanyi uzwi nka Bobi Wine atangaza ko kuri ubu ari gukorana na Rtd. Maj. Gen. Mugisha Muntu kugira ngo bavane Perezida Museveni ku butegetsi. Bobi Wine yemeza ko azahangana na Museveni wa Uganda mu matora ya perezida ateganyijwe mu 2021. Aganira na Televiziyo yo mu Budage, Deutsche Welle, kuwa Gatatu w’iki cyumweru, Bobi […]

RDC: Ishyaka rya Joseph Kabila ryikubiye imyanya mu matora y’abayobozi b’Intara

Ishyaka FCC (Front Commun pour le Congo ) rya Perezida wa Repbulika Iharanira Demokarasi ya Congo ucyuye igihe, Joseph Kabila ryikubiye imyaka hafi ya yose mu matora y’abayobozi b’Intara. Ni amatora yabaye ku wa Gatatu tariki ya 10 Mata 2019, abakandida 16 b’ishyaka FCC bakaba bihariye imyanya y’ubuyobozi bw’intara. Amatora yabaye mu Ntara 18 muri 26 […]

Abakoze Jenoside ntaho bagiye, baracyafite ingengabitekerezo yayo – Hon. Harerimana

Ku nshuro ya 25 hibukwa jenoside yakorewe Abatutsi mu Rwanda mu mwaka wa 1994, Visi Perezida w’inteko ishinga amategeko umutwe wa Sena, Hon Harerimana Fatou, yasabye abatuye Akarere ka Kayonza, kwima amatwi abagifite ingengabitekerezo ya Jenoside. Ni mu muhango wo kwibuka wo kuri uyu wa Gatatu tariki ya 10 Mata 2019, wabereye i Kabarondo mu karere ka […]

Sudan y’Epfo: Abahanganiye ubutegetsi bahuriye i Vatican mu biganiro by’amahoro

Abahanganiye ubutegetsi muri Sudan y’Epfo Perezida Salva Kiir n’umuyobozi w’abatavuga rumwe na leta ,wahoze ari visi Perezida, Riek Machar batangiye ibiganiro bigamije gushaka inzira y’amahoro yakemura ibibazo bishingiye kuri politiki biri mu gihugu. Ni ibiganiro byatangiye kuru uyu wa 10 Mata 2019. Abo bose bahuriye muri Casa Santa Marta i Vatican. Ubusanzwe ni ahantu hahurira […]

Taiwan: Yagiye kwivuza bamusangamo inzuki enye mu jisho

Umugore muri Taiwan waribwaga n’ijisho yagiye kwivuza atungurwa n’uko muganga yamusanzemo inzuki enye. Iyi nkuru dukesha The Guardian iravuga ko uyu mugore yatokowe, afata akatsi ngo yitokore kuko yari azi ko ari itaka. Yagerageje no kuryoza n’amazi ariko bigeze mu ijoro ijisho ryatangiye kumurya cyane. Dr Chi-Ting, muganga mukuru mu bitaro bya kaminuza ya Fooyin […]

Gen Nyamvumba yasabye abayobozi bahawe imirimo mishya muri RDF gukorana umurava no gukorera hamwe

  Umugaba mukuru w’ingabo z’u Rwanda (RDF) Gen Patrick Nyamvumba yasabye abayobozi bashya mu ngabo z’u Rwanda gukorana umurava no gukorera hamwe nk’ikipe kugira ngo babashe gushyira mu bikorwa inshingano zikomeye RDF ifite. Ibi Gen Nyamvumba yabitangaje kuri uyu wa gatatu ubwo Lieutenant General Jacques Musemakweli yashyikirizaga ububusha Lt.Gen. Jean-Jacques Mupenzi nk’umugaba mukuru w’ingabo zirwanira […]

DRC: Tshisekedi yanze Minisitiri w’Intebe Kabila yatanze

Umukuru wa Repubulika Iharanira Demukarasi ya Congo, Felix Tshisekedi yanze Albert Yuma nka Minisitiri w’Intebe watanzwe n’uwahoze ayoboye iki gihugu, Joseph Kabila. Perezida Tshisekedi we aravuga ko adashobora kwemera ko Yuma aba Minisitiri ngo kubera ko afite isura mbi ku ruhando mpuzamahanga. Bwana Albert Yuma ni umuyobozi w’ikigo cya leta cy’ubucukuzi bw’amabuye y’agaciro cya Gecamines. […]

Karongi: Ibura ry’akazi n’igishoro mu bibangamiye urubyiruko

Urubyiruko rwo mu karere ka Karongi, umurenge wa Tumba, rwatangaje ko bimwe mu bikomeje kubangamira iterambere ryabo ari ibura ry’akazi n’igishoro. Ibyo bikaba bibabuza kwihangira imirimo cyane ko n’ibura ry’akazi ari kimwe mu byugarije n’abarangije kaminuza. Ibyo babitangaje mu kiganiro bagiranye na Rwanda Today mu cyumweru cyashize. Urubyiruko rwo muri uwo murenge rugaragaza ko rufite […]