Amahitamo Perezida Kagame yahaye guverinoma ku kibazo cy’umubano na Uganda
Ambasaderi Olivier Nduhungirehe, Umunyamabanga wa Leta muri Minisiteri y’Ububanyi n’Amahanga, yasobanuye amahitamo atatu Perezida wa Repubulika, Paul Kagame, yahaye guverinoma y’u Rwanda mu guhangana n’ikibazo cy’umwuka mubi ukomeje gufata intera mu mibanire y’u Rwanda na Uganda mu kiganiro aherutse kugirana n’ikinyamakuru Daily Monitor kuwa Kane ushize. “ Niba tudashoboye gukorana nk’abavandimwe n’inshuti dushobora guhitamo guhana […]
Uganda: Min. uherutse kurusimbuka afungishijwe ijisho ku itegeko rya Museveni
Umunyamabanga wa Leta muri Minisiteri y’Ikoranabuhanga muri Uganda, Idah Nantaba Erios uherutse kurokoka ubwicanyi yemeza ko kuva kuwa Gatanu w’iki cyumweru afungishijwe ijisho iwe mu rugo. Ibaruwa uyu mugore yandikiye abashinzwe iperereza ku byaha by’ubwicanyi muri Polisi ya Uganda (CID), Nantaba yavuze ko atagera Kibuli aho ikorera bitewe n’amabwiriza ya Perezida Museveni. Yagize ati “ […]
Polisi y’u Rwanda yashyikirijwe ububiko 145 bw’imbunda nto bugezweho
Polisi y’u Rwanda kuri uyu wa 30 Werurwe, yashyikirijwe ububiko bugezweho bw’imbunda nto bugera ku 145.Yabushyikirijwe n’ Umuryango ushinzwe kurwanya Ikwirakwira ry’Intwaro nto n’iziciriritse mu Karere k’Afurika y’Iburasirazuba (RECSA). Ubu bubiko buzafasha Polisi ubwikorezi bwazo ndetse no Kuzibika mu buryo bunoze. Ubwo bubiko bugizwe n’amasanduku 105 ndetse n’utubati tw’imbunda 40. Ibi bokoresho kabuhariwe mu kubika […]
Burundi: Hatangiye igikorwa cyo gufungura abemerewe imbabazi na perezida
Kuri uyu wa Gatanu, itariki 29 Werurwe, mu Burundi hatangijwe igikorwa cyo gufungura imfungwa zagiriwe imbabazi na Perezida Nkurunziza ubwo umwaka watangiraga ariko iki cyemezo kikaba cyari kitarashyirwa mu bikorwa. Minisitiri w’ubutabera, Aimee Laurentine Kanyana niwe watangije iki gikorwa mu murwa mukuru Gitega, ahahise hafungurwa abantu 140 kuri uwo munsi. Umuvugizi wa minisiteri y’ubutabera mu […]
RDC: Abantu 8 baguye mu mirwano hagati y’imitwe y’inyeshyamba itandukanye
Abantu umunani baguye mu mirwano yahuje kuri uyu wa gatanu ushize inyeshyamba za NDC/R ya Guidon, Nyatura, n’undi mutwe w’inyeshyamba uzwi nka APCLS w’uwitwa Janvier Kalairi mu giturage cya Rukonde muri Repubulika iharanira Demokarasi ya Congo. Nk’uko byatangajwe n’igipolisi cya Kitchanga, ngo inyeshyamba za NDC/ Rénové nizo zagabye igitero mu rukererera ahagana saa kumi n’imwe […]
Amerika yahaye Amb. Gasana icumbi nyuma yo kwanga kugaruka mu Rwanda
Eugene Gasana, wigeze kuba Ambasaderi w’u Rwanda mu Muryango w’Abibumbye (LONI) yahawe uburenganzira bwa burundu bwo kuba muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika. Gasana yahawe ubu burenganzira nyuma y’aho kuva mu 2016 yabagaho nk’impunzi arinzwe bikomeye na Polisi y’iki gihugu. Umunyamategeko wa Gasana, Wildes Michael yagize ati “ Nshimishijwe no guhagararira Bwana Eugene Gasana, wahoze […]
Abagande batatu bafashwe binjiza ibicuruzwa binyuranyije n’amategeko mu Rwanda.
Abagande 3: Nareeba Naboth, w’imyaka 21, Tumwesigye John, w’imyaka 30, Akankwasa Dan, w‘imyaka 28, ubu bari mu maboko ya Polisi y’u Rwanda kuva tariki ya 30 Werurwe, aho bakurikiranweho kwinjiza ibicuruzwa ku isoko ry’u Rwanda binyuranyije n’amategeko. Iyi nkuru dukesha The New Times, ivuga ko aba bagande batatu bafashwe kuwa gatandatu mu mudugudu wa Kanyinya, […]
KU MUNSI NK’UYU: Amateka yaranze tariki ya 31 Werurwe
Mbahaye ikaze ku munsi wa 90 w’umwaka wa 2019. Nabateguriye icyegeranyo kuva mu mwaka w’1880 kugeza mu 2017. Nitwa Tuyizere Jean de Dieu, nishimiye gukomeza kubagezaho iki cyegeranyo, “ KU MUNSI NK’UYU”. Tudatinze rero, muri iyi myaka byagenze bite? 1880: Umugi wa mbere wagezemo umuriro w’amashanyarazi wose. Uyu mugi ni Wabash mu Buhinde. 1889: Umunara […]
APR FC itsinze Sunrise biyifasha gushimangira umwanya wa mbere
Ibitego bibiri bya Nshuti Dominic Savio na Byiringiro Lague bifashije ikipe ya APR FC kwegukana amanota atatu nyuma yo gutsinda ikipe ya Sunrise mu mukino w’ikirarane bari bafitanye. Ni umukino wabereye kuri sitade ya Kigali I Nyamirambo aho APR ariyo yari yakiriye umukino.Wari umukino w’ikirarane cyo ku munsi wa 22 wa shampiyona utarabereye igihe […]
56 % by’ abakobwa bo muri Amerika bifuza ikintu kimwe aho kwambikwa impeta zihenze.
Mu gihe gukora ubukwe ari kimwe mu by’ingenzi ku bifuza kubana, hafi kimwe cya kabiri (1/2) cy’akobwa bo muri Amerika bareka ubukwe no kwambikwa impeta zihenze ariko bakagira amafaranga. Ni ubushakashatsi bwakozwe n’ ikigo cya Financial chatbot Charlie Finance bwashizwe ahagaragara ku wa 28 Werurwe 2019 muri Leta Zunze Ubumwe z’America. Ubwo bushakashatsi bukaba bwarakozwe […]
Mazimpaka Andre yahembwe nk’umukinnyi witwaye neza muri Rayon Sports mu kwezi gushize
Umunyezamu wa Rayon Sports Mazimpaka Andre yatowe nk’umukinnyi witwaye neza mu ikipe ya Rayon Sports mu kwezi kwa Gashyantare ahigitse Habimana Hussein na Niyonzima Olivier bakunze kwita ‘Sefu’. Ni umuhango wabaye kuri uyu wa gatanu tariki ya 29 Werurwe 2019, ukabera ku kibuga cy’imyitozo cya Rayon Sports giherereye mu Nzove ubwo imyitozo yari irangiye. […]
Hon. Sebaba mu cyiciro cy’ubudehe, ndatakambira Mwalimu Shyaka Anastase
Abantu benshi murikanze muti ese noneho Sebaba yasaze! None se ngirente ko nisanze mucyiciro mbona kitankwiye ( cya kane) nkisanga ndi kumwe n’abandi banyemali bazwi cyane mu gihugu cyacu, aha ndavuga ba banyamafaranga, bibitseho iritubutse, ba banyenganda, ba banyacyubahiro dusangiye umwuga, mbese babandi mwese mutayobewe basobanutse, akenshi bagendera muri za V8 imbere mu gihugu, mu […]
Umunyabigwi mu muziki wa RDC, Simaro Lutumba yatabarutse
Kuri uyu wa Gatandatu, tariki ya 30 Werurwe i Paris mu Bufaransa, Simaro Lutumba wavuze ko ari mwarimu w’abahanzi muri Repubulika Iharanira Demukarasi ya Congo yatabarutse ku myaka 81 y’amavuko. Uyu musaza wamaze imyaka 60 mu muziki yabwiye Radio Okapi ubwo yahagarikaga ibikorwa bijyanye na wo ko ubutumwa bwe abusoje, yemeza ko ibisigaye abihariye abakiri […]
Imitwe ya politiki yemewe mu Rwanda yiyemeje guhagurukira ikibazo cy’imirire mibi mu bana
Abagize ihuriro ry’imitwe ya politiki yemewe mu Rwanda basobanuriwe ko imirire mibi n’igwingira ry’abana bakiri bato riterwa n’imyumvire y’ababyeyi iba ikiri hasi, basabwa kugira uruhare mu kuyizamura. Nk’uko bigarukwaho n’Umuhuzabikorwa wa Porogaramu y’Igihugu Mbonezamikurire y’Abana bato, Dr Anita Asiimwe avuga ko amashyaka nabigiramo uruhare agakangurira abayoboke bayo, ko iki kibazo kizakemuka. Yagize ati “Iyo basobanuriye […]
Iyo aza kuba akiriho [Rwigema] yari kubabazwa n’ibyo so akorera Abanyarwanda- Mahirwe asubiza Gen. Muhoozi
Ku wa Gatanu tariki ya 29 Werurwe 2019, nibwo umuhungu wa Perezida Museveni yashyize ku rukuta rwe rwa Twitter ifoto yibutsa amateka, ubwo se yambikaga Fred Rwigema ipeti rya Major General mu mwaka wa 1988. Nyuma yo gushyiraho iyi foto, abantu benshi bakurikira Lt. Gen. Muhoozi Kainerugaba, ku rukuta rwa Twitter, bagiye bayivugaho byinshi ndetse […]
Urupfu rwa Radio ntabwo ariryo rangira ry’Isi- Pallaso
Umuhanzi mu gihugu cya Uganda, Pius Mayanja uzwi ku izina rya Pallaso, yahaye gasopo abafana bakomeza kuvuga ko mukuru we [Weasel] atagifite ubushobozi bwo kuba yasohora indirimbo nyuma y’urupfu rwa mugenzi we Radio bari bafatanyije itsinda ‘Goodlyfe’. Pallaso avuga ko Weasel afite uburenganzira bwo gusohora indirimbo ku bushobozi afite. Ibi akaba yabitangaje mu gihe we […]
Radio Ijwi rya Amerika yamaganye ihagarikwa ry'ibiganiro byayo mu Burundi
Umuyobozi wa Radio Ijwi rya Amerika, Amanda Bannett yamaganye icyemezo cy’urwego rugenzura itangazamakuru mu Burundi, gihagarika ibiganiro byayo kuko ngo “ amakuru batanga ahabanye n’ukuri”. Inkuru dukesha Ijwi ry’Amerika(VOA), iravuga ko ibiganiro byayo muri iki gihugu byahagaritswe kugeza mu gihe kitazwi, mu gihe ibya Radio BBC byo byahagaritswe burundu. Ni umwanzuro wafashwe ku munsi w’ejo, […]
Minisitiri w’Intebe yagaragaje inyungu zo guha amahirwe angana umugabo n’umugore
Minisitiri w’Intebe, Dr Ngirente Edouard ubwo yasozaga ku mugaragaro ibirori byo kwizihiza Umunsi Mpuzamahanga w’Umugore muri uyu mwaka wa 2019, yavuze ko iterambere ry’Umuryango n’iry’igihugu ritagerwaho, hatabayeho ugufatanye hagati y’abagore n’abagabo. Ni ibirori yitabiriye ku mugoroba wo kuri uyu wa Gatanu tariki ya 29 Werurwe 2019, muri Kigali Convention Center i Kigali. Minisitiri w’Intebe yavuze […]
Leta ya Uganda yasabye impunzi zirimo iz’Abanyarwanda n’Abarundi gutaha iwabo
Minisitiri ufite impunzi mu nshingano ze mu gihugu cya Uganda, M.Hilary Onek yasabye impunzi zirimo iz’Abarundi, Abanyarwanda n’izo mu bindi bihugu nka Sudani y’Amajyepfo, gutaha iwabo azibwira ko umutekano mu bihugu ziturukamo wabonetse. Ubu butumwa zabushyikirijwe ku wa Gatanu tariki ya 29 Werurwe 2019, i Kampala, mu nama yagiranye n’inzobere ndetse na ba Minisitiri batandukanye […]
RDC: Inyeshyamba zisaga 900 zashyize hasi intwaro, intsinzi ya Tshisekedi ibaye iy’amateka
Kuva aho Perezida Tshisekedi wa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo atsindiye amatora y’umukuru w’igihugu, zimwe mu nyeshyamba zikomeje gushyira intwaro hasi zitangaza ko icyo zarwaniraga zakigezeho. Ni muri urwo rwego inyeshyamba zisaga 900 mu Ntara ya Tanganyika zishyize mu maboko y’inzego z’umutekano, nk’uko ubuyobozi bw’iyi ntara bwabitangarije itangazamakuru ku wa Kane tariki ya 28 Werurwe […]
Karongi: Abanye Congo babiri bafashwe bapakiye urumogi mu bwato
Mu kiyaga cya Kivu mu karere ka Karongi mu Murenge wa Bwishyura hafatiwe ubwato burimo abagabo babiri b’abanye Congo bafite imifuka ibiri y’urumogi aho bari baruzaniye uwitwa Kimana utuye mu murenge wa Gishyita mu karere ka Karongi. Mu ijoro ryo kuri uyu wa 28 Werurwe nibwo inzego z’umutekano zari mu kazi zafashe ubu bwato butwaye […]
KU MUNSI NK’UYU: Amateka y’ingenzi yaranze uwa 30 Werurwe
Mbahaye ikaze mu cyegeranyo cyacu kuri uyu wa 30 Werurwe, umunsi nifuza ko wababera mwiza. Aya ni yo mateka yaranze uyu munsi ubanziriza uwa nyuma wa Werurwe: 2013: Uhuru Kenyatta yemejwe n’urukiko rw’ikirenga ko ari we watsinze amatora y’umukuru w’igihugu. 2012: Ubuyapani bwarirahiye buvuga ko Koreya ya Ruguru nigerageza igisasu cyayo kikagwa ku butaka bwabo, […]
Menya impamvu Papa Fransisiko atagishaka ko abantu basoma impeta ye
Papa Fransisiko muri iki gihe ariko kugerageza guca abayoboke ba Kiliziya Gaturika ku muco wo gusoma impeta ye atinya ko bazayikuraho microbe nk’uko byatangajwe na Vatican kuri uyu wa Kane nyuma ya video imaze iminsi ikwirakwizwa yerekana Papa asubiza inyuma ukuboko kwe mu gihe hari ushatse gusoma impeta yye nk’uko byari bisanzwe bikunda kugenda. Ni […]
Kwiyongera kw’ abantu mu mijyi bigira ingaruka ku bana
Raporo zitandukanye zakozwe n’ impuguke ku miturire y’ umujyi zagaragaje ko umubare w’ abantu baturuka mu byaro baza mujyi ukomeje kwiyongera. Ubu bushakashatsi bwakozwe n’ abashakashatsi b’ abanyarwanda ndetse n’ abanyamahanga ku bufasha bwa Loni bwakomeje kwerekana ko abantu benshi bahunga ibyaro bitewe no kubura akazi. Uko imiryango yakomeje kugana imijyi mu Rwanda ni nako […]
Abarundikazi 25 bafatiwe muri Kenya bajyanwe gucuruzwa muri Aziya
Ibinyamakuru bitandukanye byo muri Kenya bitangaza ko abarundikazi 25 bafatiwe muri iki gihugu bagiye ku mugabane wa Aziya. Abagore batatu b’abanya Kenya bakaba bafashwe bashinjwa kuba inyuma y’uru rugendo. Aba barundikazi batangaza ko bahunze ugufatwa nabi mu ngo ndetse n’ubukene bavuga bwugarije igihugu cyabo, bakaba bari bafashe umwanzuro wo kwerekeza mu bihugu by’abarabu gushakirayo ubuzima. […]
Lt Gen. Muhoozi yashyize hanze ifoto ya Fred Rwigema yambikwa na se ipeti rya jenerali
Imfura ya Perezida Museveni, akaba n’umuhungu we umwe rukumbi, Lt. Gen. Muhoozi Kainerugaba, yashyize hanze ifoto igaragaza se yambika umunyarwanda, Fred Rwigema ipeti rya Jenerali. Uyu musirikare wa Uganda washyize hanze iyi foto yibutsa amateka y’ahashize ha Uganda, avuga ko Rwigema yambikwaga iri peti nk’umwe mu basirikare ba mbere bari wambitswe ipeti rya Jenerali Majoro […]
Rwanda: Incamake y’ imibereho y’ abana batuye mu Mijyi
Mu gihe ubushakashatsi bugaragaza ko muri 2050, abantu 70% y’ abari ku isi bazatura mu mijyi , mu Rwanda ho bishobora kuzaba mbere y’ uyu myaka. Ku ruhande rumwe, abayobozi b’ u Rwanda bagiye berekana ubushake bwa politiki mu guteza imbere ibikorwa remezo bikenewe kugira ngo uduce tw’ igihugu turusheho kurangwa n’ ibikorwa remezo bijyanye […]
Nyabihu: Abari bitwaje imihoro n’udufuni batemye abantu babiri
Abantu bataramenyekana bari bitwaje intwaro zirimo imihoro n’udufuni bagabye igitero ku Rwunge rw’Amashuri rwa Jenda (G.S Jenda) riherereye mu karere ka Nyabihu, Intara y’Iburengerazuba, batema umuzamu n’umutetsi. Ni igitero bagabye mu ijoro ryo ku wa Kane rishyira iryo ku wa Gatanu tariki ya 29 Werurwe 2019, ubuyobozi bw’Umurenge bwemera aya makuru bugatangaza ko hari umwe […]
Jose Chameleone yinjiye muri rwaserera hagati y’umuraperi w’imyaka irindwi na Minisitiri w’urubyiruko
Umuhanzi Jose Chameleone yagize icyo atangaza kuri rwaserera iri hagati y’umuraperi w’imyaka irindwi uzwi nka Fresh Kid na Minisitiri w’Urubyiruko muri Uganda, Florence Nakiwala Kiyingi. Minisitiri Florence Nakiwala Kiyingi, avuga ko Fresh Kid agomba kureka umuziki akajya ku ishuri. Aganira na BBC yavuze ko amategeko agenga umurimo muri Uganda atemera ko umuntu uri munsi y’imyaka […]
Hon. Sebaba aribuka ku nshuro ya 25
1994-2019, imyaka 25 irashize jenoside yakorewe abatutsi mu Rwanda ibaye. Hari mu ijoro ryo ku 6-7/04, 1994 ubwo indege yari itwaye uwari Perezida w’u Rwanda, Juvénal Habyarimana yahanurwaga abari bayirimo bose bakayigwamo. Icyakurikiyeho ni uko bariyeri zashinzwe hose mu gihugu, hicwa abatutsi n’abahutu batari bafite ibitekerezo by’ubuhezanguni bakabakaba miliyoni imwe. Ibi kwari ukwibukiranya gusa kugira […]
Ntamabyariro Agnes yavugiye mu rukiko ko yamaze iminsi 30 atarya atanoga
Ntamabyariro Agnes wari Minisitiri w’Ubutabera mu gihe cya Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994, wakatiwe n’Urukiko Rukuru mu Rwanda igifungo cya burundu kubera ibyaha ahamwa bya jenoside, mu rukiko rw’ubujurire, yavuze ko yamaze iminsi 30 atarya, atanabona amazi yo koga. Ni iburanisha ryabaye kuri uyu wa Kane tariki ya 29 Werurwe 2019, Ntamabyariro watangiranye ijambo abwira […]
ICGLR irasaba u Rwanda, Uganda n’u Burundi guhura vuba bigakemura ibibazo bifitanye
Inama y’inteko zishinga amategeko z’ibihugu bigize Inama Mpuzamahanga ku Biyaga Bigari (FP-ICGLR) yasabye ko abayobozi ba Uganda, u Burundi n’u Rwanda guhura byihuse bagakemura ibibazo bafitanye. Nyuma y’inama ya Kampala, Komite ishinzwe amahoro n’umutekano y’Inama y’Inteko zishinga amategeko z’ibihugu bigize ICGLR, irifuza ko ibihugu by’u Rwanda, u Burundi ndetse na Uganda byahura bigakemura amakimbirane bifitanye muri […]
KU MUNSI NK’UYU: Amateka y’ingenzi yaranze tariki ya 29 Werurwe
Nongeye kubasuhuza. Nk’uko bisanzwe buri munsi tubategurira tukanabagezaho icyegerenyo kivuga ku mateka y’ingenzi yaranze uyu mubumbe dutuyemo. Turahera mu 1461 tugeze mu 2014: 1461: Urugamba rwa Towton mu Bwongereza. Edward yatsinze umwamikazi, Margret ahinduka umwami Edward IV w’iki gihugu. 1549: Umugi wa Salvador da Bahia wabaye umurwa mukuru wa mbere wa Brazil, waravumbuwe. 1632: Amasezerano […]
Mama yantegetse kubenga umwarimu yitaga umutindi none ashaka kunshyingira umusore w’imyaka 49- NKORE IKI?
Muraho neza! Nitwa Josiane, nkaba ndi umukobwa w’imyaka 27, iwacu ni mu karere ka Huye, akazi nkora ka buri munsi nkakorera mu Majyaruguru. Mama ni umushoramari, nta data ngira kuko yitabye Imana. Ndi imfura iwacu, nkaba mfite abavandimwe batatu. Najyaga numva ko mu rukundo habamo amakorosi menshi si mbyumve neza ariko ubu narasobanukiwe. Hari umusore […]
Yahaye akazi abagabo batanu ngo bamukosorere umukunzi birangira bamwivuganye
Umukobwa w’imyaka 21 mu gihugu cya Kenya yahaye abagabo batanu akazi ko gukosora umukunzi we nyuma yo kugirana amakimbirane, birangira abo bagabo bamwishe nk’uko Urukiko Rukuru rwa Nyeri rwabyumvise kuri uyu wa Kane, itariki 28 Werurwe. Urukiko rwabwiwe ko Esther Wambui, umunyeshuri kuri Utalii College, iherereye Nairobi, yateguye kwica umukunzi we, Dennis Okumu w’imyaka 23 […]
Umugabo w’umugore wapfiriye ku mupaka avuga ko ibi Uganda yabigize ibya politiki
Umugabo wa Nyakwigendera Mukarugwiza Elisabeth, Dan Hakizimana avuga Ugandayafashe urupfu rw’umugore we ikarugira ikibazo cya politiki yifashishije ibinyamakuru byo muri iki gihugu . Uyu mugore yapfuye kuwa 27 Werurwe 2019, ubwo yageragezaga kwambuka anyuze iy’ubusamo ngo ajye muri Uganda mu byavuzwe ko yashakaga imiti n’ibyo kurya kandi ko yari atwite. Mu muhango wo gushyingura umugore […]
RDC: Igisirikare cya Leta cyakozanyijeho na Mai-Mai ifatanyije n’Abarundi
Imirwano hagati y’inyeshyamba za Mai-Mai zishyize hamwe n’izikomoka mu Burundi, n’igisirikare cya Leta ya Congo (FARDC), yatangiye mu gitondo cyo ku wa Kane tariki ya 28 Werurwe 2019, muri Teritwari ya Uvira. Ni imirwano yabereye mu gace ka Kikozi, muri Teritwari ya Uvira. Igisirikare cya Leta ngo kikaba cyagabye igitero kigamije gutsimbura mu birindiro izi […]
Bujumbura: Bane barimo abazungu babiri bafatanywe heroine ifite agaciro ka miliyoni zisaga 360
Igipolisi cy’u Burundi cyataye muri yombi abagabo bane barimo abazungu babiri nyuma yo kubafatana ikiyobyabwenge cyo mu bwoko bwa heroine gifite agaciro k’Amayero 360,000 (364,828,874 z’Amanyarwanda) ku Kibuga cy’Indege cya Bujumbura kuwa 20 Werurwe 2019. Igipolisi kuri uyu wa 28 Werurwe nibwo cyerekanye abo bagabo uko ari bane barimo Abarundi babiri,Nahimana Juma na Ndayisenga Radjabu […]
Kigali: Abatuye mu Manegeka babwiwe kwimuka barasaba Leta ubufasha
Abatuye mu Mujyi wa Kigali, mu bice bifatwa nk’ibyashyira ubuzima bwabo mu kaga cyangwa se mu Manegeka, bavuga ko Leta yakagomye kubafasha kubona uburyo baturamo bujyanye n’igihe aho kubwirwa kwimuka nta n’ingurane bahawe y’aho bari basanzwe batuye. Aba baturage bo mu bice bitandukanye by’Umujyi wa Kigali, bamwe bavuga ko kuva mu nzu bari basanzwe batuyemo […]
Rwamagana: Polisi yasubije umuturage akabakaba miliyoni 2 yari yibwe
Ku gicamunsi cyo ku wa 27 Werurwe, Polisi y’u Rwanda ikorera mu karere ka Rwamagana mu murenge wa Muyumbu, yashubije umuturage witwa Seburima Sarathiel w’imyka 67 amafaranga angana na 1,588,000frw muri mliyoni 1,927,000 yari yibwe n’abasore babiri barimo umwe wamukoreraga muri depo y’inzoga. Abo basore bakekwaho kwiba ayo mafaranga ni Manishimwe Jean de Dieu w’imyaka […]
Abakiliya ba MTN barinubira kwimwa serivisi na ba Agents bayo
Kubitsa, kubikuza no kohererezanya amafaranga hakoreshejwe uburyo bwa telefoni ngendanwa ni imwe mu nzira zimaze kwitabirwa na benshi mu bakoresha iryo koranabuhanga, ariko bamwe muri bo bakinubira uburyo bahabwa serivisi zitanoze. Izi serivisi zirahenze cyane ku buryo bamwe batabasha guhita babibona, bitewe no kwihuta cyane cyangwa no gushaka gukemura ikibazo cy’amafaranga batavuye aho bari, bityo […]
Karongi: Abagizweho ingaruka n’ibiza bagenewe inkunga n’abagore bo mu itorero Méthodiste Libre
Nyuma y’aho muri tumwe mu tugari tugize umurenge wa Rwankuba mu karere ka Karongi hagwiriye imvura igateza inkangu yatwaye ubuzima bw’abantu 19, abantu batandukanye n’ubu baracyafata mu mugongo abahuye n’iryo sanganya bityo abagore b’itorero Méthoditse Libre mu Rwanda na bo bakaba babashyikirije inkunga igizwe n’ibiribwa n’ibindi binyuranye. Ibi biza ngo byari bifite ubukana bukomeye cyane […]
Amerika yishimiye uruzinduko Perezida Tshisekedi agiye kugirirayo
Leta Zunze Ubumwe za Amerika zishimiye urugendo Perezida wa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, Felix Tshisekedi ateganya kugirrayo mu Cyumweru gitaha. Nk’uko byatangajwe na Ambasaderi wa Amerika muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, Mike A. Hammer, ngo uruzinduko rwa mbere Perezida Tshisekedi agiye kugirirayo, ruzagira ingaruka nziza ku baturage b’igihugu cye ndetse runashimangire umubano ibihugu […]
Sarpong afashije Rayon Sports kwihimura kuri mukeba wayo Kiyovu sports
Rutahizamu wa Rayon Sports Michael Sarpong yatsinze igitego gifashije Rayon Sports gutsinda mukeba wayo Kiyovu sports mu mukino w’ikirarane wari wahuje amakipe yombi. Wari umukino w’ikirarane kubera ko abakinnyi b’impande zombi bari bitabiriye imikino y’ikipe y’igihugu “Amavubi”. Uyu mukino wabereye kuri stade ya Kigali I Nyamirambo warangiye Rayon sports itsinze igitego kimwe ku busa bwa […]
RIB yerekanye ucyekwaho gutema inka 12 z’umuturage w’i Nyabihu
Urwego rw’Igihugu rw’Ubugenzacyaha (RIB) rweretse itangazamakuru umugabo ruvuga ko rwataye muri yombi ku wa Gatatu tariki ya 27 Werurwe 2019, ucyekwaho gutema inka 12 z’umuturage witwa Ndabarinze Kabera wo mu karere ka Nyabihu. Kuri uyu wa Kane tariki ya 28 Werurwe, nibwo RIB yerekanye uyu mugabo w’imyaka 39 y’amavuko, akaba ari impunzi y’Umunye Congo, iba […]
Ole Gunnar Solskjaer yagizwe umutoza wa Manchester United mu buryo buhoraho
Ikipe ya Manchester United yamaze kugira Ole Gunnar Solskjaer umutoza wayo mukuru mu buryo budasubirwaho nyuma yo gutoza iyi kipe amezi 4 nk’ umutoza w’agateganyo. Uyu mutoza ukomoka mu gihugu cya Norway yatangiye gutoza Manchester United mu kwezi kw’ Ukuboza 2018, nyuma yo gusimbura Jose Mourinho wari umaze kwirukanwa kubera umusaruro mubi w’ikipe. Kuri uyu […]
Burundi: Abayoboke ba Agathon Rwasa bavuga ko Imbonerakure zirirwa zibahiga bukware
Visi Perezida w’Inteko Nshingamategeko y’u Burundi akana n’umuyobozi w’ishyaka CNL (Congres National Pour la Liberation), Agathon Rwasa avuga ko abayoboke be bakomeje guhohoterwa mu buryo butandukanye. Urubyiruko rw’Imbonerakure rugashinjwa kwirirwa babahiga bukware. Mu kiganiro yagiranye n’ikinyamakuru Isanganiro, Rwasa yavuze ko abayoboke be bafatwa bagafungwa mu buryo bunyuranyije n’amategeko, ibyo ngo bikaba bikorwa hirya no hino […]
Abaturiye umupaka wa Uganda n’u Rwanda bakomeje gukoresha inzira zitemewe bashaka imibereho – Amafoto
Nyuma y’ibibazo ku mipaka ihuza u Rwanda na Uganda, abaturage bayituriye bari basanzwe bahahirana bigiriye inama yo gukoresha ubundi buryo burimo no gucengana n’abashinzwe umutekano bajya gushaka ibyo bakenera buri munsi ku ruhande rumwe cyangwa urundi. Mu gihe u Rwanda ruherutse kugira inama abaturage barwo yo kutajya muri Uganda kubera gutinya gutabwa muri yombi, gutotezwa […]
Amerika yasabye u Burusiya kuvana vuba na bwangu abasirikare babwo muri Venezuela
Nyuma y’iminsi igera kuri itanu u Burusiya bwohereje abasirikare babwo muri Venezuela, Perezida wa Leta Zunze Ubumwe za Amerika, Donald Trump yabusabye kubavanayo vuba na bwangu. Ku wa Gatandatu tariki ya 23 Werurwe 2019 nibwo indege ebyiri za gisirikare z’Uburusiya, zageze ku kibuga cy’indege cy’ingenzi muri Venezuela, amakuru akavuga ko zari zitwaye abasirikare babarirwa mu […]
Iri ryaba ari ryo herezo ry’imisoro ku bikomoka ku buhinzi n’ubworozi mu Rwanda?
Leta y’ u Rwanda irimo kureba uburyo hakurwaho imisoro n’amahooro yishuzwaga ku bikokomoka ku buhinzi n’ubworozi bikorerwa mu gihugu. Impamvu nyamukuru ni ukugabanya uguhangana n’ibindi bicuruzwa bihendutse bitumizwa mu mahanga. Minisitiri w’ubuhinzi n’ubworozi yagaragaje ko bagomba kuvugurura imisoro ibangamira ibyo bicuruzwa by’umwihariko ibikorerwa mu gihugu. Ni umwe mu myanzuro yafatiwe mu mwihererero w’abayobozi bakuru b’igihugu […]
Hatangiye inyigo ishingiye ku ikoranabuhanga ku butaka buhingwa hagamijwe kongera umusaruro
Leta y’u Rwanda yatangiye inyigo ishingiye ku ikoranabuhanga ku butaka buhingwa hagamijwe kumenya neza uburumbuke bwabwo kugirango umusaruro urusheho kwiyongera. Minisiteri y’ubuhinzi n’ubworozi yasobanuye ko iyi nyigo yatangiye igamije kumenya imiterere y’uburumbuke bw’ubutaka bw’u Rwanda, ije yunganira iyari isanzweho. Ni inyigo isobanura ko izakorwa ku butaka bwose bw’igihugu hakajya hamenyekana imiterere yabwo, igihingwa kijyanye na […]
Lil Wayne arasabwa kugura inyandiko yiyandikiye ubwe
Umuraperi Lil Wayne agiye kwitabaza inkiko nyuma yo gusabwa kugura inyandiko yiyandikiye ubwe mu myaka 20 ishize. Umusore uri kugurisha iyi nyandiko miliyoni Frw zisaga 22 avuga ko uyu muraperi azagura izi nyandiko nk’abandi bose. Iyi nyandiko ikubiyemo imirongo y’indirimbo za Lil Wayne zo mu mwaka w’1999. Ikinyamakuru TMZ dukesha iyi nkuru kivuga ko iyi […]
Umuraperi ukiri muto muri Uganda yasabwe gushyira micro hasi akajya kwiga cyangwa agafungwa
Umuraperi ukiri muto cyane wo muri Uganda uzwi nka Fresh Kid yasabwe na minisitiri gushyira microphone hasi akabanza akiga atabyubahiriza agafungwa. Minisitiri w’urubyiruko muri Uganda, Florence Nakiwala Kiyingi, yabwiye BBC ko amategeko agenga umurimo muri Uganda atemera ko umuntu uri munsi y’imyaka 18 yemererwa gukora. Mu kiganiro cyatambutse kuri televiziyo NBS yo muri Uganda, minisitiri […]
Polisi y’u Rwanda n’iya Malawi basinye amasezerano y’ubufatanye: Amafoto
Polisi y’u Rwanda n’iya Malawi basinyanye amasezerano y’ubufatanye azibanda mu gusangira ubumenyi hagati y’impande zombi ndetse no guhanahana amakuru agamije kurwanya ibyaha byambukiranya imipaka. Aya masezerano yashyizweho umukono kuri uyu wa 26 Werurwe, hagati y’ umuyobozi mukuru wa Polisi y’u Rwanda IGP Dan Munyuza na mugenzi we wa Malawi Rodney Jose mu murwa mukuru Lilongwe […]
Umurambo w’umubyeyi utwite wapfiriye ku mupaka wa Cyanika wagaruwe mu Rwanda
Umurambo w’umubyeyi w’Umunyarwandakazi, Elisabeth Mukarugwiza wari utwite wapfiriye ku mupaka mu nzira z’ubusamo ubwo yambukaga ajya kugura ibiribwa n’imiti muri Uganda wagaruwe mu Rwanda . Uyu yapfuye ku gicamunsi cyo kuri uyu wa Gatatu tariki ya 27/03/2019, azize kwitura hasi ubwo yirukanswaga n’abantu bataramenyekana bamubuzaga kwambuka ngo agere muri Uganda. Inkuru bifitanye isano: https://bwiza.com/2019/03/27/umubyeyi-utwite-yapfiriye-ku-mupaka-yambuka-ajya-muri-uganda/ Mu […]
Diamond Platinumz yateranye amagambo na Lynn uvugwa ko ari umukunzi we.
Ku wa 27 Werurwe, umuhanzi Diamond Platinumz yateranye amagambo n’undi muhanzi witwa Lynn, wavuzwe cyane ko akundana na we. Lynn wagaragaye muri bimwe mu bikorwa by’inzu ikora umuziki iyobowe na Diamond Platinumz,Wasafi(WCB) harimo n’ubukwe bwa Diamond, yafashe umwanya yandikira ubutumwa iki cyamamare muri Tanzania abicishije kuri WhatsApp. Ubu butumwa bwari bwiganjemo amafoto akurura, harimo n’iyo […]
KU MUNSI NK’UYU: Amateka y’ingenzi yaranze tariki ya 28 Werurwe.
Twongeye kubaha ikaze mu cyegeranyo cyacu cya buri munsi, “Ku Munsi nk’Uyu”. Muracyari kumwe na Tuyizere Jean de Dieu. Uyu munsi, tariki ya 28 Werurwe, turabagezaho amateka y’ingenzi yawuranze kuva mu 1799 kugeza mu 2017. 1799: Leta ya New York yakuyeho ubucakara. 1804: Ohio yashyizeho itegeko ribuza abirabura kwinjira. 1854: Ubwongereza n’Ubufaransa byafashe umwanzuro wo […]
Uganda: URSB irahakana ko Gen Salim Saleh afite imigabane mu nganda za Rujugiro
Ikigo cy’igihugu gishinzwe kwandika business muri Uganda kizwi nka Uganda Registration Services Bureau (URSB), cyahakanye amakuru avuga ko umuvandimwe wa Perezida Museveni, Gen Caleb Akandwaho uzwi nka Salim Saleh, afite imigabane mu nganda z’itabi Meridian Tobacco Company no muri Leaf Tobacco and Commodities Ltd by’umuherwe Tribert Rujugiro w’Umunyarwanda. Ni nyuma y’uko byakunze kuvugwa mu itangazamakuru […]
Amajyaruguru: Min. Nyirahabimana yasabye inzego zose kugira uruhare mu gukemura ibibazo byugarije umuryango
Minisitiri w’Uburinganire n’Iterambere ry’Umuryango Amb. Soline Nyirahabimana, avuga ko hakenewe ukwishyira hamwe kw’inzego mu guhangana n’ibibazo bikigaragara mu miryango kuko hatabaye uruhare rwa buri wese ngo inzego zitandukanye z’ubuyobozi zibigize ibyazo bitakemuka. Yabitangaje kuri uyu wa Gatatu tariki ya 27 Werurwe 2019, mu nama mpuzabikorwa n’abayobozi b’Intara y’Amajyaruguru, ab’uturere n’abafatanyabikorwa bo muri iyi Ntara mu […]
Kwibuka25 – Nyanza: Urubyiruko rurahurira mu muganda wo gutunganya imibiri 90. 000 y’Abatutsi izashyingurwa
Akarere ka Nyanza gafatanyije n’Umuryango w’Abarokotse Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994 bo mu Mayaga (OSRGM); bateguye umuganda rusanjye, uzabera mumurenge wa Muyira Kuwa 30/03/2019. Muri uyu muganda, hateganyijwe gutangiza igikorwa cyo gutunganya imibiri y’abatutsi bishwe muri 1994, bashyinguwe mu buryo budashimishije mu mirenge itandukanye igize agace k’amayaga ya Nyanza, ariyo: Kibilizi, Ntyazo, Busoro, Muyira na […]