Ibicuruzwa byo mu Rwanda mu bikunzwe ku isoko ryo muri Asia

Ibicuruzwa byo mu Rwanda biri mu bikunzwe mu bicururizwa kuri internet ku isoko ryo muri Asia. Ababikora bakaba bafite intego yo kubyongera kugira ngo babashe kungukira mu mahirwe aboneka kuri iryo soko. Ibicuruzwa by’ikawa nka Gorilla, West Hills na Land Of Thousand Hills bikomeje kuza ku isonga mu bigurwa na benshi ku rubuga mbuzamahanga rwa […]

Migi afashije APR FC gutsindira Mukura VS imbere y'abafana bayo

Umukinnyi Mugiraneza Jean Baptiste bakunze kwita ‘Migi’ afashije ikipe ya APR FC gutsinda ikipe ya Mukura Victory Sports ibitego bibiri kuri kimwe (2:1) bikaba bifashije APR gushimangira umwanya wa mbere ku rutonde rwa Shampiyona. Uyu mukino watangiye ikipe ya APR FC isatira mu buryo bukomeye aho yaje kubona igitego ku munota wa 18 gitsinzwe na […]

Umubyeyi utwite apfiriye ku mupaka yambuka ajya muri Uganda

Umubyeyi w’Umunyarwandakazi utwite yapfiriye ku mupaka mu nzira z’ubusamo , ubwo yambukaga ajya kugura ibiribwa n’imiti hakurya muri Uganda. Uyu mubyeyi Mukarugwiza Elizbeth yapfuye ku gicamunsi cyo kuri uyu wa Gatatu tariki ya 27/03/2019, azize kwitura hasi ubwo yirukanswaga n’abantu bamubuzaga kwambuka ngo agere muri Uganda. Mu ntege nke z’umubiri nk’umubyeyi utwite, yikubise hasi ararabirana, […]

Nyamasheke/ Karambi: Kutagira interineti, kimwe mu bikoma mu nkokora ireme ry’uburezi

Ubuyobozi bw’ishuri ‘Collège officiel Mburabuturo’ riri mu Murenge wa Karambi mu karere ka Nyamasheke, ababyeyi barirereramo, abanyeshuri  n’abarezi babo, bavuga ko bahangayikishijwe bikomeye no kuba nta Interineti ihagera ngo aba bana babashe kwiga ikoranabuhanga, bakabibona nka kimwe mu bibangamiye cyane ireme ry’uburezi muri iri shuri. Mu kiganiro na Bwiza.com, abarebwa n’iri shuri risanzwe ari iry’uburezi […]

Abize n’urubyiruko ku isonga mu bifuza kwimukira mu bindi bihugu

Ubushakashatsi bwakozwe n’ikigo cy’ubushakashatsi cya Afrobarometer mu bihugu 33, bwerekanye ko urubyiruko n’abize aribo benshi bifuza kwimukira no kuba mu bihugu bifite ubukungu bwifashe neza. Mu rubyiruko rwo muri kenya, umwe muri batatu yifuza kwimukira mu bindi bihugu agiye gushaka akazi cyangwa kwiga aramutse ahawe ayo mahirwe. Gyimah Boadi, Umuyobozi w’icyo kigo yavuze ko aho […]

Justin Bieber yabaye ahagaritse ibikorwa by’umuziki

Ku wa mbere, tariki ya 25 Werurwe, umuhanzi wo muri Canada, Justin Bieber yatangaje ko abaye ahagaritse ibikorwa by’umuziki mu gihe ubuzima bwe budahagaze neza . Mu butumwa yanyujije ku rubuga rwa Instagram nyuma y’aho abakunzi be bari bamaze igihe kinini bamusaba gukora izindi ndirimbo, Justin Bieber yabasubije ati: “ Nakoze ibitaramo byinshi ariko mu […]

Burundi: Abana bari bafungiye kwangiza ifoto ya Nkurunziza iri mu gitabo bafunguwe

Minisitiri w’Ubutabera, Kanyana Aimee Laurentine atangaza ko abanyeshuri batatu b’abakobwa bari bafungiye konona ifoto y’umukuru w’igihugu, Pierre Nkurunziza, bafunguwe. Min. Kanyana yabitangaje mu itangazo iyi Minisiteri yashyize hanze kuri uyu wa Kabiri tariki ya 26 Werurwe 2019, akavuga ko aba banyeshuri bazakomeza gukurikiranwa bari hanze. Yasabye abakiri bato kwirinda kugwa mu byaha bishobora kubaviramo guhanwa, […]

Visi Meya wa Kicukiro na Gitifu wa Kanombe beguye

Mukunde Angelique wari Umuyobozi w’Akarere ka Kicukiro Wungirije ushinzwe ubukungu, ndetse na Higiro Emmanuel wari Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Kanombe, beguriye rimwe ku mirimo yabo nk’uko bigaragara ku rubuga rw’akarere. “Mukunde Angélique wari Umuyobozi w’Akarere ka Kicukiro wungirije ushinzwe iterambere ry’ubukungu, yeguye ku mirimo ye ku mpamvu ze bwite”. Ubwo ni ubutumwa bwa mbere bugaragara […]

Umuhanzi Clarisse Karasira avuga ko abangamiwe n’ibivugwa ko agiye gukorana ubukwe na Kizito Mihigo

Umuhanzikazi Clarisse Karasira urimo kuzamuka mu ruhando rwa muzika nyarwanda atangaza ko ibivugwa ko agiye gukorana ubukwe n’umuhanzi Kizito Mihigo bimubangamira ahanini bitewe n’uko ari ibinyoma. Mu ntangiro z’iki cyumweru,ku mbuga nkoranyambaga hadutse urupapuro rugaragaza ko hari ubukwe buteganyijwe hagati ya Karasira na Kizito Mihigo. Uru ruzwi nka Save The Date mu rurimi rw’Icyongereza. Uyu […]

Dr Gallimore arashinja Canada uruhare mu guhakana no gupfobya jenoside yakorewe Abatutsi

Umunyamerika, Dr Tim Gallimore arashinja Abanyamategeko b’Abanyakanada bunganiraga abashinjwa uruhare muri jenoside kuba ari bo nyirabayazana y’ibikorwa byo guhakana no gupfobya Jenoside yakorewe Abatutsi bijya byumvikana hirya no hino ku Isi. Dr Tim Gallimore yahoze ari umuvugizi w’Umushinjacyaha w’Urukiko Mpuzamahanga Mpanabyaha rwa Arusha. Aritegura kuzavuga ku ngengabitekerezo ya Jenoside no kuyihakana  kuwa 11 Mata mu […]

RDC: Batatu bashinjwa kwica Abashinwa bafashwe

Guverineri w’Intara ya Ituri, Pacifique Keta yatangaje kuri uyu wa Kabiri tariki ya 26 Werurwe 2019, ko inzego z’umutekano zataye muri yombi abashinjwa kwica Abashinwa babiri n’umunye-Congo umwe. Aba bashinwa n’uyu muturage wo muri Congo bishwe mu cyumweru gishize, mu gace gacukurwamo amabuye y’agaciro, muri teritwari ya Mambasa. Ikinyamakuru Actualitecd gitangaza ko ari abantu batatu […]

Perezida Tshisekedi arizera ko u Rwanda na Uganda bitazagera aho kurwana

Perezida wa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, Felix Tshisekedi avuga ko n’ubwo umubano w’u Rwanda na Uganda utifashe neza, yizeye ko bitazagera aho bikozanyaho. Perezida Tshiseketi yabitangaje kuri uyu wa Kabiri tariki ya 26 Werurwe 2019, mu nama Nyafurika y’abayobozi b’ibigo, Africa CEO Forum 2019, yaberaga i Kigali. Avuga ko nk’umuyobozi w’igihugu cyo mu karere […]

Gasabo : Urukiko rwemeye kwakira ubujurire bw’umuryango wa Rwigara

Urukiko Rwisumbuye rwa Gasabo rwemeye kwakira ikirego cy’uruganda rw’itabi rwa Rwigara gisaba gutesha agaciro cyamunara y’imitungo yarwo. Ni icyemezo cyasomewe mu cyumba cy’urukiko baba abanyamategeko bahagarariye abaregwa, uhagarariye ikigo MM&RGD cyatsindiye cyamunara, ndetse n’umunyamategeko uhagarariye uruganda rw’itabi rwa Rwigara badahari. Mu rukiko hagaragaye gusa Uwamahoro Anne Rwigara umuyobozi w’uruganda Premier Tobacco Company Ltd akaba n’umunyamigabane […]

U Rwanda na Maroc byiyemeje gusangizanya ubunararibonye bifite

Itsinda ry’abayobozi bagera ku 100 ryaturutse mu gihugu cya Maroc ryakiriwe mu Rwanda, rigirana ibiganiro na Minisitiri w’Intebe w’u Rwanda, Dr. Ngirente Edouard ndetse na Perezida wa Sena y’u Rwanda, Hon. Makuza Bernard. Mu biganiro bagiranye impande zombi zikaba zishima umubano mwiza uri hagati y’ibihugu byombi. Itsinda ry’abayobozi b’abanya- Maroc ryari riyobowe na Hon. Mohcine […]

Uganda: Umunyarwanda yishe umugore we amukebye ijosi n’amabere abana bareba

Umunyarwanda William Bizimungu utuye ahitwa Luteete- Gayaza mu Mujyi wa Kampala yakebye ijosi n’amabere by’umugore we Justine Kayitesi  uzwi nka mama Rachel na we ufite inkomoko mu Rwanda  abana babo bareba.  Ubusanzwe aba bombi bari bafitanye amakimbirane ashingiye ku kuba umugabo atita ku bana batatu bafitanye bitewe no kujya mu nshoreke. Kayitesi yagannye inkiko zitegeka […]

Hon. Mbidde arashinja igihugu cye kuba inyuma y’umwuka mubi hagati yacyo n’u Rwanda

Dennis Mukasa Mbidde, Umudepite uhagarariye Uganda mu Nteko shinga Amategeko ya EAC (EALA) arashinja igihugu cye kuba ari cyo nyirabayazana y’umwuka mubi uri hagati yacyo n’u Rwanda muri iki gihe. Mu kiganiro yagiranye na The New Times ku murongo wa telephone, yavuze ko kuba Uganda ntacyo ivuga ku birego ikomeje gushinjwa n’u Rwanda birushaho gukomeza […]

Ukuriye igisirikare cya Algeria yasabye Perezida Abdelaziz Bouteflika kuva ku butegetsi

Ukuriye igisirikare cya Algeria yasabye Perezida wa Repubulika, Abdelaziz Bouteflika kurekura ubutegetsi mu gihe imyigaragambyo y’abaturage ikomeje imusaba kubuvaho. Gen. Ahmed Gaid Salah, asanzwe yungirije Minisitiri w’Ingabo akaba asaba Abdelaziz kwegura hakurikijwe ingingo yo mu Itegeko Nshinga. Nk’uko BBC yabitangaje, ngo iyo ngingo yo mu Itegeko Nshinga yemera ko hatangazwa ko umwanya w’umukuru w’igihugu nta […]

Twe abayobozi ntituzahoraho, ariko ibihugu byacu bizaturana iteka —Tshisekedi

  Perezida Tshisekedi wa Repubulika ya Demokarasi ya Congo yavugiye i Kigali mu Rwanda ijambo rikomeye akebura abakuru b’ibihugu by’umwihariko n’abandi bayobozi muri rusange, ko bagomba kwirinda ibyatuma ibihugu byabo bitabana neza, kuko bazabisiga nyamara byo bigakomeza guturana iteka.   Ibi Perezida Felix Antoine Tshisekedi Tshilombo yabivuze mu nama mpuzamahanga yiswe CEOs Forum, mu kiganiro […]

KU MUNSI NK'UYU: Amwe mu mateka yaranze tariki ya 27 Werurwe ku isi yose

Mbahaye ikaze mu cyegeranyo ‘Ku Munsi nk’Uyu’ kivuga ku mateka y’ingenzi yaranze isi kuri buri tariki. Ngewe ugitegura nitwa Tuyizere Jean de Dieu. Iki cyegeranyo kandi kizajya gikomoza ku byaranze isi harimo ibikorwa bitandukanye byakozwe n’ibyamamare muri politiki, abaturage ubwabo, imyidagaduro, ubukungu n’izindi ngeri. Hari ibyaranze ibihugu bikomeye ku isi mu bihe byatambutse; ibi na […]

Ubuyapani bwijeje u Rwanda kongera imari bushora

Minisitiri wungirije w’ububanyi n’amahanga w’Ubuyapani, Nkeji Yamada yijeje u Rwanda ko bazakomeza gukurura abashoramari b’iwabo baza mu Rwanda. Ni ubufatanye yijeje u Rwanda nyuma y’inama y’iminsi ibiri yahuzaga abayobozi b’ibigo bikomeye muri Africa izwi nka Africa CEO Forum. Yamada yashimangiye ko u Rwanda ari kimwe mu bihugu bike byo muri Afrika byoroshya ishoramari.Mu Kiganiro na […]

Harmonize yashyize hanze amashusho y’indirimbo ‘Niteke’ agaragaramo umukunzi we

Harmonize wamamaye cyane mu muziki wa Tanzaniya na Afurika y’i Burasirazuba, yashyize hanze amashusho y’indirimbo ‘Niteke’ yasohotse mu muzingo muto(EP) w’indirimbo enye. Muri aya mashusho kandi harimo umukunzi we w’umunya-Kenya , Sarah nk’umukinnyi(Actress). Mu minsi ishize uyu muhanzi yasohoye amashusho ya ‘Kainama’ nk’imwe mu ndirimbo zari zigize uyu muzingo. Kainama ni indirimbo yafatanyije na Diamond […]

Kenya: Inkambi nini ku Isi igiye gufungwa

Kenya ifite gahunda yo gufunga muri Kanama inkambi ya Dadaab imaze imyaka 30. Ni nyuma y’urwandiko yandikiye Ishami ry’Umuryango w’Abibumbye ryita ku mpunzi, UNHCR, rusaba kwihutisha igikorwa cyo kuzimura. Tariki ya 28 Gashyantare, Kenya yandikiye UNHCR iyimenyesha umugambi wo gufunga inkambi irimo impunzi zisaga 230,000 ziganjemo izo muri Somalia zahunze mu ntambara yabaye mu 1991. […]

Ibigo by’ubucuruzi bikoresha ibirango birimo inyamaswa bizajya bitanga amafaranga-UN

Ibigo by’ubucuzi bikoresha amafoto y’inyamaswa zo mu gasozi mu birango cyangwa mu kwamamaza ubu bizajya bisabwa amafaranga n’Umuryango w’Abibumbye. Ayo maafaranga akazajya akoreshwa mu kubungabunga inyamaswa hifashishijwe ikigega cyiswe Lion ‘s Share Fund. Ni igikorwa bise Lion’s Share, aho buriwese ukoresheje inyamaswa mu kwamamaza azajya atanga ayo mafaranga ku bushake buri uko atambukije itangazo rigaragaramo […]

Areruya Joseph agiye kwitabira isiganwa ry’amagare rikomeye ku Isi

Umunyarwanda Areruya Joseph ukina umukino wo gusiganwa ku magare ,agiye kwitabira rimwe mu masiganwa y’amagare akomeye kw’isi rya Paris —Roubaix, akaba azaba akoze amateka yo kuba umunyafurika wa mbere wo munsi y’ubutayu bwa Sahara witabiriye iri siganwa. Iri rushanwa rizatangira ku wa 14 Mata 2019 mu Bufaransa , rizaba ribaye ku nshuro ya 117 dore […]

Abari mu byaha by’inzaduka ntibazigera barusha ingufu ababirwanya — Min. Busingye

Minisitiri w’Ubutabera, Johnston Busingye avuga ko uri mu byaha byitwa ko ari inzaduka kubera ko bitari bimenyerewe mu muryango nyarwanda yabivamo inzira zikigendwa kuko atazigera arusha ingufu ababirwanya. Kuva tariki ya 18 kugeza ku ku ya 22 Werurwe 2019 cyari icyumweru cyahariwe ubutabera / Justice week ku nsanganyamatsiko “ Sobanukirwa kandi ukumire ibyaha by’inzaduka mu […]

Abanyeshuri ba G.S Mubumbano bafite impungenge z’amafunguro bahabwa

Ku Rwunge rw’Amashuri rwa Mubumbano ruherereye mu Murenge wa Mukura mu karere ka Huye, abanyeshuri baravuga ko bagaburirwa indyo mbi ishobora no kubatera indwara. Umwe mu baganiriye na RadioTV10 dukesha iyi nkuru yemeje ko bahabwa ibiryo bimeze nabi ku buryo bishobora gukururira ubuzima bwabo mu kaga. Ati “Umuntu ajya guterura imboga agasanga ni amazi menshi, […]

Ntabwo twaruciye ngo turumire- Sosiyete sivile ishinjwa guceceka  ku bibazo by’u Rwanda na Uganda

Umuyobozi wa Sosiyete Sivile Nyarwanda, Sekanyange Jean Léonard atangaza ko batacecetse ku bibazo birimo kugira ingaruka ku baturage bitewe n’ibibazo by’ubuhahirane biri hagati y’u Rwanda na Uganda. Bamwe mu baturage baganiriye na Bwiza.com batangaza ko batumva uburyo Sosiyete Sivile Nyarwanda kugeza ubu itaragira icyo ivuga ku kibazo cy’ubuhahirane hagati y’u Rwanda na Uganda kandi biri […]

RDC: Abasirikare bakuru ba FARDC b'Abanyamulenge barashinjwa gutera inkunga inyeshyamba

Umwe mu bagize inteko ishinga amategeko ya Congo, Kaliba Mulanga, arashinja abasirikare b’Abanyamulenge bari muri FARDC gushyigikira inyeshyamba z’Abanyamulenge zo mu mitwe ya Gumino na Twirwaneho ivuga ko igamije kubungabunga umutekano w’Abanyamulenge n’ibyabo. Ni nyuma y’imirwano yagiye ishyamiranya inyeshyamba za mai-Mai na Twirwaneho mu murenge wa Lulenge mu kwezi gushize kwa Gashyantare 2019 bivugwa ko […]

Ubwongereza bwashyira igitutu kuri Uganda ikareka gukorana na FDLR na RNC- Amb.Nduhungirehe

Umunyamabanga wa Leta  muri Minisiteri y’Ububanyi n’Amahanga, Ubutwererane n’Ibikorwa by’Umuryango wa Afurika y’Iburasirazuba, Amb. Nduhungirehe Olivier, avuga ko u Rwanda rudakeneye umuhuza hagati yarwo na Uganda. Avuga ku Bwongereza, yashimangiye ko uruhare bwagira ari iyo gushyira igitutu kuri Uganda akareka gukorana n’imitwe irwanya Leta y’u Rwanda no kurekura Abanyarwanda bafungiyeyo. Kuri uyu wa Kabiri tariki ya 26 Werurwe […]

Perezida Nkurunziza ntiyorohewe ku mbuga nkoranyambaga

Abakoresha Twitter bakomeje gukoresha amafoto y’umukuru w’igihugu cy’u Burundi, Pierre Nkurunziza, bayahindura mu buryo bashaka, bigana abanyeshuri batatu bafunzwe bashinjwa konona amafoto y’umukuru w’igihugu. Ni abanyeshuri batatu b’abakobwa bari mu kigero cy’imyaka 15, 16 na 17 y’amavuko, ubu bari mu maboko y’ubutabera, bashinjwa konona ifoto y’umukuru w’igihugu cy’u Burundi, Pierre Nkurunziza, iri mu gitabo bigiramo. Biga […]

Nyabihu: Ubwoba ni bwose mu baturage babonye uburyo inka z’umuturanyi zatemwe

Mu ijoro ryo ku Cyumweru rishyira iryo ku wa Mbere tariki ya 25 Werurwe 2019, abantu bataramenyekana batemye inka 11 z’umuturage mu Karere ka Nyabihu. Abaturanyi bavuga ari ubugome ndengakamere ndetse ko byabateye uhungabana. Ni inka 11 za Ndabarinze Kabera utuye mu Karere ka Nyabihu zatemwe, icyenda muri zo ngo zikaba zatemwe imitsi y’amaguru ku […]

Shaddy Boo yaretse Diamond afata uwo badacana uwaka

Umuhanzi Ommy Dimpoz yagaragaye ku mbuga nkoranyambaga arimo kubyinana n’umugore w’Umunyarwandakazi, Shaddy Boo.Byari bimeneyerewe ko iki kimenyabose cyiziranye bya hafi na Diamond kurusha undi muhanzi uwo ari we wese muri Tanzania. Nyuma yo kubona uko aba bombi bakaraga umubyimba, benshi bahise batangira kuvuga ko mu by’ukuri Dimpoz wari umaze iminsi arembye yaba agenda amera neza […]

Meya wa Accra ati isuku ya Kigali n’iterambere u Rwanda rufite ni ukubera igitugu

“ Ubuze icyo atuka inka ati dore igicebe cyayo ,” uyu ni umugani wa Kinyarwanda wajyanisha n’amagambo yatangajwe n’Umuyobozi w’Umujyi wa Accra muri Ghana, bwana Mohammed Adjei Sowah watangaje kuri uyu wa mbere ko isuku iri mu Rwanda no kubahiriza amategeko biterwa n’igitugu cy’ubuyobozi. Maya w’Umujyi wa Accra, umurwa mukuru wa Ghana ashimangira ko isuku […]

Goma: Ibiro 600 by’amabuye y’agaciro byasanzwe mu mapine y’imodoka byibwe

Ibiro bigera kuri 600 by’amabuye y’agaciro yo mu bwoko bwa Coltan, inzego z’umutekano muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, zabitahuye aho byari bihishe mu mapine y’imodoka yari ibikuye mu gace ka Rubaya, Teritwari ya Masisi. Ibyo biro bya Coltan byafashwe ku Cyumweru tariki ya 24 Werurwe 2019, na Polisi yari kuri bariyeri ya Rutoboko, iherereye […]

Perezida Magufuli yahembye ibibanza abakinnyi ba Taifa Stars

Perezida wa Tanzanian, John Magufuli yahembye abakinnyi b’ikipe y’igihugu y’umupira w’amaguru ibibanza byo kubakamo, abashimira ko babashije kubona itike yo kujya mu Gikombe cya Afurika cy’Ibihugu cya 2019. Ni nyuma y’aho kuri iki Cyumweru gishize Tanzania yabashije gutsinda Uganda ibitego 3-0 . “ Nejejwe cyane n’icyubahiro mwazaniye igihugu cyacu ,” uyu ni Perezida John Pombe […]

Muhanga: Urukiko rwakatiye umwanditsi w’urukiko wari ukurikiranweho ubwambuzi bushukana

Mu minsi ishize Urukiko Rwisumbuye rwa Muhanga rwasomye mu bujurire urubanza ruregwamo umwanditsi w’urukiko witwa Hakizimana Felix wari ukurikiranyweho  n’ubushinjacyaha icyaha cy’ubwambuzi bushukana maze rumuhanisha igihano cy’igifungo cy’imyaka itatu n’ihazabu ya miliyoni eshatu (3,000,000frw) Muri Gashyantare 2018, Hakizimana Felix wari umwanditsi w’Urukiko yiherereranye umuturage wari ufite nyina ufungiye muri gereza ya Muhanga, amusaba amafaranga y’itike […]

Apple yageze ku isoko ry’itangazamakuru

Apple, ikigo cy’ubucuruzi cyo muri Amerika kizwi cyane mu gukora ibikoresho by’itumanaho nk’amatelefone na mudasobwa kuri uyu wa mbere cyageze ku isoko ry’itangazamakuru. Ni umwe mu mishinga cyashize hanze ugamije guhangana n’ ubukungu bwacyo butifashe neza muri iyi minsi. Iki kigo cyashize hanze porogaramu yitwa Apple News+ izajya yifashishwa mu kubona amakuru. Uyikorsha akazaba ashobora […]

Buravan yasoje ibitaramo 12 yakoreraga muri Afurika

Yvan Buravan yasoje urugendo rw’ibitaramo 12 yateguriwe muri Afurika nyuma yo kwegukana irushanwa rya Le Prix Decouverte rya Radio Mpuzamahanga y’Abafaransa, RFI. Mu bihembo byari bikubiye muri iri rushanwa yatwaye ku wa 8 Ugushyingo,2018, harimo ibitaramo 12 mu bihugu bitandukanye, amayero 10,000 nk’igihembo nyamukuru n’igitaramo azakorerwa mu Bufaransa ubwo azaba ashyikirizwa iki gihembo. Abicishije ku […]

U Rwanda na Uganda bishobora kumvikana mbere y’ U Burundi ?

Nyuma yaho umubano w’ u Rwanda n’ u Burundi utangiye gucumbagira kuri  ubu haravugwa umwiryane no guterana amagambo hagati ya Leta ya Uganda n’ u Rwanda. Hagati y’ ibi bihugu by’ inshuti(Rwanda na Uganda) ibintu  byarahindutse intambara y’ amagambo yafashe intebe mu ruhame. Kuva aho U Rwanda rutangaje ko hari imirimo y’ubwubatsi irimo gukorwa ku […]

Uburusiya bwohereje indege za gisirikare muri Venezuela

Indege ebyiri za gisirikare z’Uburusiya ku wa Gatandatu tariki ya 23 Werurwe 2019, zageze ku kibuga cy’indege cy’ingenzi muri Venezuela, amakuru akavuga ko zari zitwaye abasirikare babarirwa mu macumi ndetse n’ibikoresho byinshi. Ibiro ntaramakuru Sputnik bya Leta y’Uburusiya bitangaza ko izo ndege zoherejwe ngo “zuzuze kontaro z’ibya tekinike mu gisirikare”. umunyamakuru wo muri Venezuela, Javier […]

Ibihugu bifite abaturage banezerewe ku isi 2019: U Rwanda ruherereye hehe?

Tariki ya 20 Werurwe, wari umunsi mpuzamahanga w’ibyishimo. Hasohotse urutonde rw’ibihugu bifite abaturage banezerewe, Finland iza ku mwanya wa mbere, Sudan y’Epfo ku mwanya wa nyuma. Muri uru rutonde kandi, u Rwanda rwaje ku mwanya w’152, inyuma ya Uganda (136), Kenya(121),Burundi (145), Tanzania na yo ikaza inyuma ku mwanya w’153. Iyi raporo yakozwe na UNSDSN(United […]

Perezida Kagame yongeye gutunga urutoki Uganda

Perezida wa Repubulika, Paul Kagame, kuri uyu wa Mbere, itariki 25 Werurwe yongeye gutunga urutoki Uganda ayishinja kubangamira ubukungu bw’u Rwanda avuga ukuntu ibyo u Rwanda rwohereza mu mahanga byagiye bihagarikwa n’abayobozi ba Uganda. Perezida Kagame ati: “ Uganda yafashe imizigo iturutse mu Rwanda yari iy’umushoramari w’Umudage iyimarana igihe kirekire nta mpamvu .” Yakomeje ashimangira […]

Mourinho avuga ko Messi na C.Ronaldo bazacakinara ku mukino wa nyuma wa Champions League

Umutoza Jose Mourinho atangaza ko igikombe cy’irushanwa rw’amakipe yabaye aya mbere iwayo ku mugabane w’u Burayi (Champions League) kizatwara n’ikipe ya Juventus yo mu Butaliyani cyangwa se FC Barcelone yo muri Espagne. Aya makipe Mourinho avuga ko azahatanira igikombe, niyo akinamo ibyamamare muri ruhago, Umunya-Portugal, Cristiano Ronaldo n’umunya-Argentine, Lionel Messi. Bityo ngo igikombe kikaba kiri […]

Uganda: Minisitiri Ida Nantaba yarusimbutse umwe mu bashakaga kumwica aricwa

Umunyamabanga wa leta muri minisiteri y’itumanaho n’ikoranabuhanga muri Uganda, Ida Nantaba, kuri iki Cyumweru, itariki 24 Werurwe, yarokotse urupfu ubwo abicanyi bamukurikiranaga bari kuri moto bagerageza kumwica Imana igakinga akaboko umwe mu bari bamukurikiranye akahasiga ubuzima. Ibi ngo byabaye mu masaha ya saa 14h40 hafi ya Naggalama ubwo minisitiri Nantaba yavaga Kayunga yerekeza I Kampala. […]

Meze nk’umwana wavukiye muri WASAFI, biragoye kuba nahangana na data (Diamond)- Harmonize

Umuhanzi Rajab Abdul Kahali uzwi ku izina rya Harmonize yahakanye amakuru amaze iminsi acicikana ku mbuga nkoranyambaga ko yaba ari mu nzira zo guhirika ku butegetsi Diamond Platnumz, bw’inzu itunganya umuziki ya WASAFI. Avuga ko yubaha cyane Diamond ndetse ko amufata nka se muri muzika. Bimwe mu binyamakuru byo muri Tanzania byatangazaga ko Harmonize afite […]

Angola: Umuhungu w’uwahoze ari perezida yafunguwe nyuma y’amezi 7 afunze

Jose Filomeno dos Santos, umuhungu w’uwahoze ari Perezida wa Angola, Jose Eduardo dos Santos, wari ukurikiranweho icyaha cyo kugerageza kwiba akayabo ka miliyari 1,5 y’Amadolari ubwo yari akuriye ikigega cy’ubusugire bw’ubukungu bwa Angola, kuri iki Cyumweru yarekuwe nyuma yo kumara amezi arindwi muri gereza. Jose Filomeno yarekuwe ku gicamunsi cyo kuri iki Cyumweru, itariki 24 […]

Dr Minani avuga ko nta biganiro by’ibanga CNARED igirana na Leta y’u Burundi

Impuzamashyaka atavuga rumwe na Leta y’u Burundi akorera hanze y’igihugu (CNARED) iyobowe na Dr Minani Jean, itangaza ko nta biganiro by’ibanga igirana na Leta y’u Burundi. CNARED ni impuzamashyaka atavuga rumwe na Leta y’u Burundi, ikaba yaravutse nyuma y’imvururu zari zishingiye kuri politiki zavutse mu gihugu mu mwaka wa 2015, ubwo ishyaka CNDD-FDD ryatangaga Nkurunziza […]

Nanga abanyapolitiki bateza intambara mu gihe abaturage bifuza amahoro – Jah Bone D

Umuhanzi w’ umunyarwanda uba mu Busuwisi, Darius Rurangirwa uzwi nka Jah Bone D, ashimangira mu ndirimbo ze ndetse anagaragara mu itangazamakuru avuga ko atemeranya n’ abanyapolitiki bashyira imbere inyungu zabo bigatuma bashora ibihugu byabo mu ntambara aho guharanira amahoro nk’ uko abaturage bahora babyifuza. Iki ni kimwe mu bitekerezo uyu muhanzi w’ injyana ya Reggae […]

Uko umuherwe Jack Ma wa Ali Baba Group yemeye gukorana n’u Rwanda aho gukorana na Kenya

Dr Mukhisa Kituyi, Umunyamabanga Mukuru w’Inama y’Umuryango w’Abibumbye ku Bucuruzi n’Iterambere (UNCTAD) yahishuye ukuntu igihugu cya Kenya cyahombye amasezerano abyara inyungu cyagombaga kugirana n’umuherwe w’Umushinwa, Jack Ma, Chairman wa Ali Baba Group, wahisemo gukorana n’u Rwanda. Ibi Dr Mukhisa Kituyi yabihushuye mu kiganiro yagiranye n’umunyamakuru Jeff Koinange wa JKL, aho ashimangira ko Guverinoma ya Kenya […]

Guv. Mufulukye arasaba amadini n’amatorero kugira uruhare mu kurwanya amakimbirane yo mu ngo

Guverineri w’Intara y’Iburasirazuba, Mufulukye Fred yasabye abahagarariye amadini n’amatorero kugira uruhare mu kurwanya amakimbirane akirangwa mu ngo. Ibi Guverineri Mufulukye yabitangaje mu mpera z’icyumweru gishize mu muhango w’amasengesho yo gushimira Imana no gusengera igihugu, akaba yaberaga muri Hoteli EPIC mu Karere ka Nyagatare, Intara y’Iburasirazuba. Uyu muyobozi w’Intara akaba ashima uruhare rw’amadini mu iterambere ry’igihugu. […]

Umugore wa Eddy Kenzo yazinze utwe

Umugore w’umuhanzi Eddy Kenzo, Rema Namakula yahafashe ava mu nzu byari bizwi ko ari yo rugo rw’aba bombi iherereye ahitwa Seguku mu Mujyi wa Kampala. Hashize imyaka ibiri Eddy Kenzo aretse kuba mu nzu imwe na Rema ajya gukodesha ahitwa mu gace ka Buziga. Uyu mugore yatangarije ikinyamakuru Bigeye cyo muri Uganda ko na we […]

Burundi: Yishe umukunzi we bari gutera akabariro mbere y’uko abaturage bamwihanira

Mu Ntara ya Karusi mu gihugu cy’u Burundi, umugabo yivuganye umukunzi we mu ijoro ryo kuwa Gatandatu ushize, mbere y’uko nawe yicwa n’abaturage. Ibi bikaba byarabereye ku gasozi ka Mubaragaza, ko muri Komini Mutumba, mu Ntara ya Karusi nk’uko iyi nkuru dukesha SOS Medias Burundi ikomeza ivuga. Igipolisi cy’u Burundi kiravuga ko cyatabaye nyuma yo […]

Perezida Félix Tshisekedi yakiriwe na Perezida Kagame i Kigali- AMAFOTO

Ku mugoroba wo kuri iki Cyumweru tariki ya 24 Werurwe 2019, Perezida wa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, Etienne Félix Tshisekedi yakiriwe na mugenzi we Paul Kagame w’u Rwanda mu biro bye muri Village Urugwiro i Kigali. Ku wa 24 Mutarama 2019, nibwo Félix Tshisekedi yarahiriye imbere y’ibihumbi by’abaturage ba Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo […]

Rulindo: Yafatanwe udupfunyika dusaga 150 tw'urumogi arwambariyeho

Kuri iki cyumweru tariki 24 Werurwe, Polisi ikorera mu karere ka Rulindo yafatanye umugabo uri mu kigero cy’imyaka 40 y’amavuko udupfunyika dusaga 150 tw’urumogi arwambariyeho imyenda y’imbere. Manirafasha Claude yafatiwe mu murenge wa Kinihira akarere ka Rulindo afite udupfunyika 157 tw’urumogi bivugwa ko yari akuye mu karere ka Gicumbi mu murenge wa Miyove. Chief Inspector […]

Iminsi ya Museveni nka perezida irabaze- Bobi Wine

Depite Robert Kyagulanyi uzwi nka Bobi Wine atangaza ko iminsi ya Yoweri Kaguta Museveni nka Perezida wa Uganda ibarirwa ku ntoki. Ibi uyu mugabo yabitangarije mu birori byo gushimira Imana byateguwe na mugenzi we Kassiano Wadri,uharariye akarere ka Arua. Ati “ Ndakubwira ]Museveni), iminsi yawe irabaze. Ni gute wavuga ko wagiye mu ishyamba uharanira demokarasi […]

REB irashyize yishyura abamenta yirukanye mu 2015

Abamenta basaga 800 bahuguraga abarimu mu rurimi rw’Icyongereza mu mashuri abanza n’ayisumbuye ya Leta, mu mwaka wa 2015 bakaza guhagarikwa amasezerano y’akazi atarangiye, ubu batangiye kwishyurwa amezi yari asigaye. Urugize kera ruhinyuza intwari, REB iranze ivuye ku izima. Iri yishyurwa ry’abamenta kandi ribaye mu gihe Rutayisire John wabahaye akazi na Gasana Janvier wabirukanye; bombi batawe […]

Tugiye gukomeza imyitozo twitegura umukino dufitanye na Mukura VS- Umutoza wa APR FC

Umutoza w’ikipe ya APR FC, Zlatko avuga ko nta wundi mukino wa gicuti bashobora gukina mu gihe batari bacakirana na  Mukura V.S  mu mikino w’ikiraranwa w’umunsi wa 21 wa shampiyona. Umutoza Zlatko atangaje ibi nyuma yaho FERWAFA yandikiye amakipe afite imikino y’ibirarane iyamenyesha amatariki bizasubukurirwa. Ikipe ya APR FC izakina na Mukura VS ku wa […]

Nyamasheke: Ababyeyi barasabwa gukurikirana imyigire y’abana babo

Ubuyobozi bw’urwunge rw’amashuri Umucyo Karengera ruri mu murenge wa Kirimbi, mu Karere ka Nyamasheke buvuga ko hari bamwe mu babyeyi  bumva ko kurihira umwana amafaranga y’ishuri no kumugaburira bihagije ngo yige,ariko ko kugira ngo ireme ry’uburezi bwifuzwa rishoboke,ababyeyi bakwiye kugiramo uruhare bakurikirana amasomo y’abana babo. Ni bimwe mu byo ubu buyobozi bwibukije ababyeyi mu nama […]