Kenya: Umusore yapfuye nyuma yo kumara ijoro ryose akorana imibonano mpuzabitsina n’umukunzi we
Polisi mu gace ka Migori, muri Kenya, yatangiye iperereza nyuma y’urupfu rw’umusore w’imyaka 36 wapfuye mu buryo butunguranye nyuma yo kumara ijoro ryose muri Lodge iherereye i Rongo, ari kumwe n’umukunzi we bakoranaga imibonano mpuzabitsina. Uy musore witwaga Collins Odhiambo Ochieng ngo yari yararanye n’umukunzi we witwa, Dona Anyango. Umuvigizi wa Polisi muri Rongo, Peter […]
RDC: Majoro mu gisirikare cya FARDC yarashwe n’umurinzi we
Majoro mu gisirikare cya Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, yarashwe ku wa Gatandatu tariki ya 23 Werurwe 2019, n’uwari ushinzwe kumurindira umutekano. Major Ngalabuka Joà«l ni we warashwe n’uwari ushinzwe kumurinda, akaba yamurasiye mu gace ka Masumbuko, Teritwari ya Djugu. Akaba yari umuyobozi wungirije mu karere k’ingabo ka 1301 i Largu, ngo kuraswa kwe kukaba […]
Nyanza: Impaka mu rubanza ruregwamo abayoboke 11 ba FDU-Inkingi
Mu rubanza ubushinjacyaha buregamo abayoboke 11 ba FDU-Inkingi, ishyaka ritaremerwa mu Rwanda, ku wa Gatatu w’iki cyumweru hagaragaye impaka nyinshi, bityo urubanza ntirwatangira kuburanishwa mu mizi. Umwe mu bunganira abaregwa, Me Gatera Gashabana yasabye urukiko kubanza gusuzuma inzitizi bari batanze mbere y’uko uru rubanza rwoherezwa mu rukiko ruburanisha ibyaha ndengamupaka rw’i Nyanza. Inzitizi ya mbere […]
Umuntu ahangana n’uwo banganya imbaraga…izabo ntaho zihuriye n’iz’ingabo z’igihugu — Gen. Murokore
Umukuru w’Inkeragutabara mu Ntara y’Iburengerazuba, Gen.Major Eric Murokore yasabye inzego z’ubutegetsi mu mirenge ikora ku Kiyaga cya Kivu no ku Ishyamba rya Nyungwe kuba maso ngo hatazagira umwanzi wongera kubona aho amenera nyuma y’aho abantu bitwaje intwaro bagaragaye mu Murenge wa Karambi bajya mu ishyamba rya Nyungwe ahabereye imirwano ariko we atita guhangana kuko ngo […]
Bwa mbere mu mateka u Burundi bwerekeje mu mikino ya nyuma y’Igikombe cya Afurika
Ikipe y’igihugu y’umupira w’amaguru y’u Burundi, Intamba mu Rugamba, kuri uyu wa Gatandatu, itariki 23 Werurwe yabonye itike yo kwerekeza mu mikino ya nyuma y’igikombe cya Afurika (CAN 2019) izabera mu gihugu cya Misiri. Ni nyuma y’aho Intamba mu Rugamba zinganyije na Gabon 1-1 i Bujumbura mu mukino wo kwishyura, mu gihe amakipe yombi yari […]
RDC: Inkuba yibasiye ibyumba by’ishuri ribanza yahitanye abantu 8
Mu mvura yaguye mu ijoro ryo kuri uyu wa Gatanu ushize, itariki 22 Werurwe, ahitwa Kikwit, mu Ntara ya Kwilu, muri Repubulika iharanira Demokarasi ya Congo, Inkuba yagize itya ikubita mu byumba by’ishuri ihitana abana bagera kuri barindwi, naho abandi banyeshuri babiri n’abarimu babiri bakomeretse bajyanwa mu bitaro. Abantu bapfuye ni abanyeshuri barindwi bo mu […]
Abacuruza ibiyobyabwenge amayeri yose bakoresha ntateze kuzabahira-CIP Gasasira
Umuvugizi wa Polisi y’u Rwanda Innocent Gasasira aravuga ko amayeri yose akoreshwa n’abacuruza ibiyobyabwenge adateze kuzabahire kubera ubufatanye bwiza buri hagati ya Polisi ndetse n’abaturage mu kurwanya ibiyobyabwenge. Ibi yabivuze kuri uyu wa Gatandatu tariki 23 Werurwe nyuma y’aho Polisi k’ubufatanye n’abaturage bafashe abantu 4 bafatanywe ibiyobyabwenge by’urumogi barukuye mu gihugu cy’abaturanyi cya RDC. Abafashwe […]
MTN-Uganda: Imyanya Umunyarwandakazi Annie Tabula na bagenzi be bakoragamo yashyizwe ku isoko
Ikigo cy’itumanaho cya MTN Uganda cyashyize ku isoko imyanya itatu yo hejuru muri iki kigo yakoragamo abanyamahanga batatu barimo Umunyarwandakazi baherutse kwirukanwa muri iki gihugu bashinjwa ibikorwa bigamije guhangabanya umutekano w’igihugu. Imyanya yatangajwe mu itangazamakuru kuri uyu wa Gatanu ikeneye abayikoramo ni Umuyobozi ushinzwe mobile money, umuyobozi ushinzwe ubucuruzi no gukwirakwiza n’umuyobozi ushinzwe kwamamaza. Ni […]
Amavubi -17: FERWAFA yateguye irushanwa rizitabirwa na Tanzania na Cameroun.
Ishyirahamwe ry’Umupira w’Amaguru mu Rwanda, FERWAFA, ryateguye irushanwa ry’amavubi atarengeje imyaka 17 . Byamaze kwemezwa ko rizitabirwa na Tanzania na Cameroun. Nk’uko iri shyirahamwe ryabitangaje ribicishije ku rubuga rwaryo, iri rushanwa rigamije kumenyereza abakinnyi mu rwego rwo kwitegura amarushanwa mpuzamahanga yo mu bihe bizaza. Tanzania na Cameroun bo bazitabira iri rushanwa mu myiteguro y’irushanwa ry’ […]
Mbappe ari hejuru ya Cristiano na Messi- Mourinho
Uwahoze ari umutoza w’Ikipe ya Manchester United, Jose Mourinho atangaza ko muri iki gihe umukinnyi wa Paris Saint Germain, Kylian Mbappe ari ku rwego rwo hejuru mu gaciro ugereranyije na Messi ndetse na Cristiano Ronaldo. Mourinho avuga ibi ashingiye ku kuba ibyo Mbappe akora ibitangaza ku myaka ye micye. Aganira na BEin Sports yagize ati […]
Rwamagana: Ababyeyi barasabwa gukundisha abana babo umuco Nyarwanda
Ntwari ufite imyaka umunani na mukuru we witwa Nyirirugo batuye mu Kagari ka Cyanya, mu Murenge wa Kigabiro, bamaze kwamamara mu kuvuga amazina y’inka mu bukwe, bavuga ko umubyeyi wabo yabigishije amazina y’inka n’indangagaciro z’umuco nyarwanda none bagasaba n’abandi kubyigisha abakiri bato. Mu kiganiro Bwiza.com yagiranye n’abo bana, batangaje ko umubyeyi wabo yatumye biga uko […]
Umwanditsi Kibel'bel avuga ko nta butegetsi inyeshyamba za ADF zigambiriye guhirika
Umwanditsi w’ibitabo, Nicaise Kibel’bel avuga ko inyeshyamba za ADF zikomoka muri Uganda, zikaba zimaze imyaka isaga 20 zirwanira ku butaka bwa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo. Izi nyeshyamba ngo zigamije kwinjiza amatwara ya Kisilamu kurusha uko zaba zigamije guhirika ubutegetsi bivugwa ko zirwanya. Izi nyeshyamba zazengereje teritwari ya Beni, iherereye mu Majyaruguru ya Congo. Zishinjwa […]
Museveni nta mpano afite ya muzika- Maurice Kirya
Icyamamare muri muzika akaba n’umukinnyi wa Filimi, Maurice Kirya avuga ko Perezida Museveni nta mpano afite ya muzika n’ubwo yitegura gushyira hanze Album. Kirya avuga ko Museveni yagiriye inama Bobi Wine kuva muri Politiki agakomeza umuziki cyangwa ajyaka mu rwenya, aha niho na we ahera acyemanga Museveni ko na we nta mpano amubonama y’umuziki. Mu […]
Imigi 10 ihenze kuyibamo kurusha iyindi ku Isi
Umugi wa Paris , Hong Kong na Singapore niyo migi yahuriye ku mwanya wa mbere mu migi ihenze kuyibamo kurusha iyindi ku rwego rw’isi . Ubushakashatsi bwakozwe n’ikigo cyita ku bukungu cya Economist Intelligence Unit cyagaragaje ko umugi wa Paris wo mu Bufaransa, Hong Kong wo mu Bushinwa na Singapore yo muri Singapore ariyo migi […]
Mbarara: Abantu bane bakurikiranweho kwica Umunyarwanda Nzavugankize
Abantu bagera kuri bane batawe muri yombi mu Karere ka Mbarara, mu gihugu cya Uganda, bakurikiranweho uruhare mu iyicwa ry’umugabo w’Umunyarwanda. Uyu Munyarwanda witwa Cedric Nzavugankize w’imyaka 40 bivugwa ko yishwe ku mugoroba wo kuri iki Cyumweru gishize nyuma yo kugirana ubwumvikane bucye n’umukunzi we, Venesi Nzayisenga nawe utuye muri Mbarara. Nzavugankize ngo akaba yarashwanye […]
Burundi: Abapolisi babiri bishwe n’abantu bitwaje imbunda
Abapolisi babiri b’u Burundi bakorerga ahitwa Muzinda muri Komini Rugazi baraye bishwe mu ijoro ryo kuri uyu wa Mbere, itariki 18 Werurwe, imbunda zabo nazo zibwa n’abantu bitwaje intwaro bateye ku gasozi ka Mutara, muri Muramvya, yo muri Komini Mutimbuzi ho mu Ntara ya Bujumbura. Iyi nkuru dukesha SOS Media Burundi iravuga ko abapolisi bishwe […]
Museveni yemeye ko yabonanye na Mukankusi wa RNC na Ambasaderi Gasana
Ishyaka RNC rirwanya ubutegetsi bw’u Rwanda rikorera hanze y’igihugu ngo ryasabye Perezida Museveni ubufasha bwo kurwanya ubuyobozi bwa Perezida Paul Kagame nk’uko biherutse gushyirwa ahagaragara na nyir’ubwite mu ibaruwa yandikiye mugenzi we w’u Rwanda kuwa 10 Werurwe. Perezida Museveni ngo yabwiye Perezida Kagame ko kubw’impanuka yabonanye na Charlotte Mukankusi wasabaga gushyigikira ibikorwa bya RNC. “ […]
Mobetto yahaye gasopo uwamubazaga iby’indezo ahabwa na Diamond
Umunyamideli Hamisa Mobetto wo muri Tanzania, yihanije uwamubazaga amakuru avuga ko Diamond Platnumz babyaranye, yahagaritse indezo yamugeneraga buri kwezi yo kwita ku mwana wabo. Amakuru akomeje gukwirakwizwa ku mbuga nkoranyambaga, avuga ko kuva muri Kanama umwaka ushize, Diamond na Hamisa batakivugana bitewe n’ibyo Diamond yatangaje ko yashatse [Hamisa] kumuroga yifashishije amapfumu. Ibi ngo nibyo byaba […]
Nyamasheke: Mu bitaro bya Kibogora igitanda kimwe kiryamaho ababyeyi babiri n’impinja babyaye
Mu bitaro bya Kibogora mu karere ka Nyamasheke hamaze igihe kinini havugwa ubuto bw’icyumba baruhukiramo n’impinja zabo nyuma yo kubyara ndetse n’ubuke bw’ibitanda, aho usanga bagerekeranye n’impinja babyaye ,umwe areba haruguru n’uruhinjwa rwe, undi areba hepfo n’urwe, hakaba ngo n’igihe begeranya ibitanda iyo ababyara babaye benshi ,bagashyiraho batatu ku gitanda n’impinja zabo. Ubwo Umuyobozi Mukuru […]
RDC: Perezida yahagaritse ibyavuye mu matora y’abasenateri asubika n’andi yari ateganyijwe
Perezida Felix Tshisekedi wa Repubulika iharanira Demokarasi ya Congo, kuri uyu wa Mbere yafashe icyemezo cyo kuba ahagaritse by’agateganyo ibyavuye mu matora y’abasenateri yabaye kuwa Gatanu w’icyumweru gishize, itariki 15 Werurwe. Mu nama yagiranye n’abakuriye inzego zose ziyobora igihugu, Perezida Tshisekedi yanahagaritse amatora y’abakuru b’intara yari ateganijwe kuba kw’itariki ya 27 Werurwe. Impamvu y’ibi nk’uko […]
Karongi: Abarema isoko rya Mukungu barasaba ubuyobozi kububakira ubwiherereo rusange
Bamwe mu batuye mu murenge wa Mutuntu bakorera n’abagana mu isoko rya Mukungu bavuga ko bahangayikishijwe no kubona ubwiherero muri iyi santeri ,kuko ubwo bari barubakiwe bwuzuye ndetse n’abahacururiza babufite bakabukinga maze bakabura aho bikinga. Niyirora umwe mu baturage bahagana avuga ko ubusanzwe bari bafite ubwiherero rusange bari barubakiwe na Leta ari nabwo abaturage baremaga […]
Philippines nayo yitandukanyije n’Urukiko Mpuzamahanga Mpanabyaha
Igihugu cya Philippines kitandukanyije ku mugaragaro n’Urukiko Mpuzamahanga Mpanabyaha kuri iki Cyumweru gishize, mu gihe uru rukiko ruteganya gukomeza gusuzuma ibirego bishinja guverinoma y’iki gihugu ibyaha byakozwe mu ntambara yo kurwanya ibiyobyabwenge. Kwitandukanya n’urukiko mpuzamahanga mpanabyaha kwa Philippines bije nyuma y’umwaka iki gihugu gitangarije Umuryango w’Abibumbye iki cyemezo. Iki kikaba kibaye igihugu cya kabiri kibikoze […]
ACP Theogene Nsengiyumva wari umwarimu muri NPC yitabye Imana
Polisi y’u Rwanda yatakaje umupolisi wo ku rwego rwa Komiseri wari umwarimu mu ishuri rikuru rya Polisi i Musanze( National Police College-NPC) Assistant Commissioner of Police Theogene Nsengiyumva. Inshamake y’ubuzima bwa ACP Theogene Nsengiyumva ACP Theogene Nsengiyumva, wari umwarimu mu ishuri rikuru rya Polisi i Musanze(NPC), Yavukiye mu Karere ka Burera, mu Ntara y’Amajyaruguru ku […]
Umwe mu bashinjwa ‘gushimuta’ Lt. Joel Mutabazi yatunze agatoki Gen Kayihura
Umwe mu bapolisi bakuru, SSP Nixon Agasirwe Karuhanga ufunzwe ashinjwa kugira uruhare mu ishimutwa rya Lt. Joel Mutabazi yashinjwe gukwirakwiza imbunda gusa akavuga ko ibi yabikoze ku bw’amabwiriza yari ahawe na Gen Kayihura wayoboraga Polisi. Agasirwe wayoboraga ibikorwa bidasanzwe bya polisi yemera ko yahaye imbunda yo mu bwoko bwa pisitori umurinzi wa kabuhariwe Abdallah Kitata, […]
Umugore yarutse igikeri ubwo yasengerwaga ngo areke ubusinzi
Umugore wo muri Afurika y’Epfo witwa Annah Maluleka w’imyaka 32 y’amavuko, wari umaze igihe kirekire yivuza ngo areka ubusinzi, yasengewe aruka igikeri. Uyu mugore w’imyaka 32 y’amavuko, avuga ko yari amaze imyaka 19 ari umusirinzi, aza gusengerwa n’umuhanzuri asubira ibuzima gutyo. Avuga ko ubu businzi bwamugizeho ingaruka ku buryo nta mugabo bashyikiranye cyangwa ngo abone […]
Perezida Kenyatta yatunguye abakirisitu ubwo yageraga ku kiliziya wenyine nta burinzi
Perezida Uhuru Kenyatta wa Kenya kuri iki Cyumweru, itariki 17 Werurwe yatunguye abakirisitu bari bari mu rusengero ubwo bagiraga gutya bakabona bicaranye nawe nta burinzi ubwo ari bwo bwose afite, aho bivugwa ko uyu mugabo akunze kwicisha bugufi mu gihe atari mu kazi. Kuri iki Cyumweru, Perezida Kenyatta ngo yatunguye abakirisitu kuri Bazilika yitiriwe Umuryango […]
Meddy yashimiye abafana be batumye aca agahigo kuri You Tube
Umuhanzi Ngabo Medard ( Meddy) arashimira abakunzi be bamubaye inyuma kugeza ubwo yuzuza abakurikirana ibihangano bye (subscribers) kuri You Tube basaga ibihumbi 100. Uyu musore uri mu bakunzwe hano mu Rwanda bitewe ahanini n’indirimbo ze z’urukundo zikora ku mutima. Abinyujije ku rukuta rwe rwa Instagram, Meddy ni we wafashe iya mbere atangaza ko yamaze kuzuza […]
Abadepite baturutse muri Canada basobanuriwe ibimaze kugerwaho mu gukumira jenoside
Kuwa gatanu tariki ya 15 Werurwe 2019, itsinda ry’abantu barindwi mu bagize Inteko ishinga Amategeko ya Kanada imitwe yombi ryasuye Komisiyo y’Igihugu yo Kurwanya Jenoside (CNLG) baherekejwe na bagenzi babo babiri bo mu Nteko ishinga Amategeko y’u Rwanda. Ni muri Gahunda y’uruzinduko iri tsinda ririmo mu Rwanda hitegurwa kwibuka ku nshuro ya 25 Jenoside yakorewe Abatutsi […]
Perezida Habyarimana yaba yarazize gusezerera mu ngabo Serubuga na Bagosora ?
Muri Gashyantare 2019, nibwo bwa mbere ibitangazamakuru byo mu Bufaransa nka Mediapart na Radio France byatangaje ko indege yari itwaye Perezida Habyarimana yaba yarahanuwe ku bugambanyi bw’ abasirikare be bakuru babiri. Iyi nkuru yaturutse mu nzego z’ iperereza z’ u Bufaransa yemeza ko muri Nzeri 1994 ari bwo byamenyekanye ko indege ya Habyarimana ishobora kuba […]
Nyamasheke: Abantu bitwaje intwaro bagabye igitero bashimuta umuyobozi
Amakuru atangazwa n’abaturage bo mu karere ka Nyamasheke, Intara y’Iburengerazuba, avuga ko hari abantu bari bitwaje intwaro bahagabye igitero, bashimuta abantu babiri barimo n’umuyobozi ariko nyuma baza kubarekura. Abo bantu barimo abitwaje intwaro ngo banavugaga Ikinyarwanda, bagaragaye mu Cyankuba, Akagali ka Kagarama, mu Murenge wa Karambiuri hafi y’ishyamba rya Nyungwe, mu rukerera rwo ku Cyumweru […]
Burundi: Imirambo itatu yatoraguwe iboheye inyuma
Imirambo itatu yatoraguwe ku musozi wa Bihembe, Komini Bukinanyana, Intara ya Cibitoke, iherereye mu Burengerazuba bw’Amajyaruguru y’u Burundi. Amakuru ava mu nzego z’umutekano nk’uko bitangazwa na SOS Media/ Burundi, avuga ko iyi mirambo ari iy’abantu bakiri urubyiruko, ikaba yari iboheye inyuma, by’umwihariko ngo ikaba yari itangiye kwangirika. Umwe mu basirikare utatangajwe amazina yagize ati “Yabonwe […]
Iki gitsina ni icy’Imana n’igihugu, si icyanyu- Bad Black
Icyamamare mu kwicuruza cyo muri Uganda, Shanita Namuyimbwa uzwi nka Bad Black atangaza ko igitsina cye ari icy’Imana ndetse n’igihugu cye ari nako yihanangiriza abagabo baryamana bagashaka kutamuvirira. Uyu mugore azwiho kudaterwa ipfunwe n’umwuga azwiho wo kwicuruza kuko ngo umwinjiriza. Abinyujije ku rukuta rwe rwa Snapchat, mu ka videwo gato Bwiza.com yabonye, Bad Black yibutsa […]
RDC: Byibuze abantu 24 bahitanywe n’impanuka ya gari ya moshi abandi barakomereka
Byibuze abantu 24 nibo bapfuye abandi 31 barakomeraka kuri iki Cyumweru, itariki 17 Werurwe, ubwo gari ya moshi yari ipakiye yakoraga impanuka muri Repubulika iharanira Demokarasi ya Congo nk’uko byatangajwe n’igipolisi na serivisi z’ubuvuzi. Iyi mpanuka yabereye mu Ntara ya Kasai hagati mu burengerazuba bwo hagati muri Congo. Umwe mu bayobozi b’imihanda ya gari ya […]
USA: Yabyaye abana 6 mu minota 9 gusa.
Umugore utuye muri Houston muri leta ya Texas ho muri Leta Zunze Ubumwe z’Amerika yabyariye rimwe abana 6 mu minota 9 gusa. Ibi byabaye kuri uyu wa gatanu, tariki ya 15 Werurwe. Thelma Chiaka ni we mugore wibarutse abana bane b’abahungu n’abandi babiri b’abakobwa. Bane b’abahungu baje bakurikiranye, nyuma haza abakobwa babiri, bose bavukiye ku […]
Museveni yasabye Rujugiro guhagarika ubucuruzi bwe no kwirinda Dr Himbara
Umuherwe Tribert Rujugiro atangaza ko Perezida wa Uganda, Museveni Yoweri yamusabye guhagarika ubucuruzi bwe muri iki gihugu ndetse no kwirinda kugirana ubucuti na Dr David Himbara uba muri Canada. Ibi ngo ni ukugira ngo umubano w’iki gihugu n’u Rwanda uvemo agatotsi. Ibi Rujugiro yabitanga mu kiganiro kirekire yagiranye na The New Vision dukesha iyi nkuru. […]
Boeing iravuga ko yenda kurangiza gukosora ikosa riri mu ndege za 737 MAX
Nyuma y’aho imwe mu ndege zayo, Boeing 737 MAX ya Ethiopian Airlines igiriye impanuka mu minsi ishize igahitana abantu bose bari bayirimo 157, kuri ubu uruganda rukora izi ndege rwatangaje ko rwenda kurangiza gukosora imwe muri gahunda zo muri ubu bwoko bw’indege. Ikiri gukosorwa ni uburyo bwo gusubiza indege mu buryo (système de stabilisation en […]
Karongi: Hari abagabo bacyumva ko kurwanya imirire mibi y’abana bireba abagore gusa
Bamwe mu batuye mu Murenge wa Gitesi, mu Karere ka Karongi, bavuga ko hari abagabo bacyumva ko abagore babo ari bo barebwa n’imirire y’abana no gutegura indyo yuzuye ngo kuko ari bo bahorana nabo kurusha abagabo kuko abenshi ngo bataha abana bamaze no kuryama ntibamenye niba bariye cyangwa batariye. Uwamahoro Matilde utuye mu Murenge wa […]
RDC: Abashinwa babiri n’Umunyekongo biciwe mu gitero cy’inyeshyamba
Abashinwa babiri n’Umukongomani kuri iki Cyumweru bishwe n’inyeshyamba za Mai-Mai ubwo zateraga ahacukurwa amabuye y’agaciro muri Bihombo, muri Teritwari ya Mambasa muri Repubulika iharanira Demokarasi ya Congo. Umuyobozi w’iyi teritwari akavuga ko byabaye nyuma y’uko izi nyeshyamba zihanganye n’abashinzwe umutekano bari bashinzwe kurinda aha hantu. Ni igitero cyagabwe ahagana saa moya ku isaha yo muri […]
Rusizi: Imiryango irenga 60 ntifite aho ikinga umusaya nyuma y’imvura nyinshi yahaguye
Imvura nyinshi ivanze n’umuyaga yaguye mu karere ka Rusizi , yasize imiryango igera kuri 60 idafite aho ikinga umusaya. Kugeza ubu abantu bagera kuri 13 bakaba bari gukurikiranwa n’abaganga nyuma y’iki kiza cy’imvura. Iyi mvura yaguye kuwa gatandatu tariki ya 16 Werurwe 2018, yibasiye imirenge ya Gikundamvura na Gitambi. Iyi mvura kandi yanasenye amazu y’abaturage […]
Ku myaka 104 y’amavuko, yasabye polisi kumufunga kubera ko atishe amategeko.
Umukecuru w’imyaka 104 yatangaje ko yifuza ko polisi imuta muri yombi ku mpamvu y’uko atigeze ahabanya n’amategeko. Mu buryo bwo gusubiza uyu mukecuru witwa Anne Brokenbrow, polisi yamwemereye kumufunga ku nshuro ye ya mbere mu buzima nk’uko Daily Mail yabitangaje. Mu gace ka Bristol mu Bwongereza, abasheshe akanguhe basabwe kwandika ibyifuzo byabo ku mpapuro, kugira […]
Umunyarwanda yegukanye umudari wa Zahabu muri Shampiyona Nyafurika y’Amagare
Umunyarwanda, Mugisha Moise ukina umukino wo gusiganwa ku magare, yegukanye umudari wa Zahabu muri Shampiyona Nyafurika y’amagare iri kubera muri Ethiopia. Uyu mudari yawegukanye kuri icyi cyumweru , ubwo abasiganwa bahatanaga basiganwa n’igihe harebwa buri wese ibihe yakoresheje ku giti cye ( Individual Time Trial). Iri risiganwa rikaba ryari ryitabiriwe n’abakinnyi batandukanye mu byiciro byose. […]
Rujugiro arameza ko ashatse gufasha inyeshyamba ubutegetsi butamara amezi atandatu
Umuherwe Tribert Rujugiro Ayabatwa yahakanye ibyo ashinjwa byo gushyigikira inyeshyamba zishaka gukuraho ubutegetsi buriho mu Rwanda avuga ko adashishikajwe n’ibintu bya politiki ndetse yemeza ko afashije inyeshyamba ubutegetsi buriho butarenza amezi atandatu. Uyu muherwe wubatse izina hirya no hino ku Isi mu bucuruzi bw’itabi ni umwe mu baherutse gutungwa urutoki na Perezida Kagame nk’umwe mu […]
Impamvu zituma ugira inshuti nke cyangwa ukazitakaza
Burya, ubuzima busa n’urugendo. Nk’uko urugendo ruba rwiza iyo abantu barufatanyije ni ko n’ubuzima buba bwiza iyo ububanyemo n’abandi. Iyi mibanire mvuga ni ya yindi ‘myiza’. Abantu tubana neza mu buzima ni bo twita inshuti, mu gihe abo tubanye nabi tubita abanzi. Hari uburyo bwinshi uzwi cyangwa utazi bwo kurema inshuti hakaba n’ubundi bwo kwangiriza […]
Ababuriye ababo mu mpanuka ya Ethiopian Airlines bahawe igitaka ngo abe ari cyo bashyingura
Amakuru avuga ko ubuyobozi bwa Ethiopian Airlines bwahaye imifuka irimo igitaka abo mu miryango y’abagenzi 157 baguye mu mpanuka y’indege ya Boeing 737 Max y’iyi kompanyi yakoze impanuka ku cyumweru gishize ngo babe ari cyo bashyingura. Ibiro ntaramakuru Reuters bitangaza ko iki gitaka cyavuye ahabereye iyo mpanuka, kiri guhabwa buri wese ugishaka muri benewabo ba […]
Igisubizo cya Perezida Museveni ku Ngabo z’u Rwanda ziri ku mupaka
Ingabo kabuhariwe za Uganda ngo zizaguma mu bigo byazo byegereye umupaka w’iki gihugu n’u Rwanda nubwo ngo Ingabo z’u Rwanda zoherejwe ku dusozi turebana na Kabale na Ntungamo nk’uko byemezwa na Perezida Museveni. Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga w’u Rwanda aherutse gutangaza ko igihugu gifite uburenganzira bwo kohereza ingabo aho ari ho hose mu gihugu ariko ko […]
RDC: Umupolisi yiciwe mu myigaragambyo y’abayoboke b’ishyaka rya Tshisekedi
Kuri uyu wa Gatandatu, itariki 16 Werurwe, I Mbuji-Mayi mu Ntara ya Kasai y’Iburasirazuba muri Repubulika iharanira Demokarasi ya Congo, umupolisi yiciwe mu myigaragambyo y’abayoboke b’ishyaka UDPS rya Perezida Felix Tshisekedi, bamaganaga gutsindwa kw’ishyaka ryabo mu matora y’abagize Senat yateguwe mu ntara 24 zigize igihugu. Amakuru aturuka aho byabereye aravuga ko umupolisi umwe wishwe yari […]
Kaminuza zikomeye ku isi 2018: Havard University ku mwanya wa gatatu.
I kigo cyo mu Bwongereza gikora ubushakashatsi bushingiye ku mibare kuri kaminuza, Quacquarelli Symonds (QS), cyakoje ubushakashatsi bwa kaminuza zikomeye muri 2018. Muri kaminuza 1000, cyakoreyemo ubu bushakashatsi, cyakoze urutonde rw’ 10 zikomeye kuri iyi si, ziganjemo iza Leta Zunze Ubumwe za Amerika (USA), N’Ubwami b’Ubwongereza(UK). Intego y’ubu bushakashatsi ni ugufasha abanyeshuri kwihitiramo kaminuzaba nziza […]
Uganda: Abanyeshuri 12 b’Abanyarwanda banze kuva mu gihugu nyuma y’aho ishuri bigagamo rifunzwe
Abanyeshuri 12 b’Abanyarwanda bigaga muri Uganda banze kuva mu gihugu nyuma y’aho ishuri bigagamo ryisumbuye rya Kigezi High School rifunze imiryango kubera imyigaragambyo y’abanyeshuri. Amakuru aturuka muri Uganda aravuga ko abanyeshuri 589 biga muri iri shuri riherereye mu Karere ka Kabale kuri uyu wa Gatanu ushize boherejwe iwabo nyuma y’imyigaragambyo yadutse abanyeshuri bamaze kumva ko […]
Zimbabwe: Abantu 31 nibo bahitanywe na Serwakira yangije n’ibindi byinshi
Abantu 31 nibo bahitanywe n’imvura iherekejwe n’inkubi ya serwakira yasenye amazu n’ibiraro kuri uyu wa Gatandatu mu gihugu cya Zimbabwe mu gihe hari n’ababuriwe irengero nk’uko byatangajwe na Televiziyo y’iki gihugu. Iyo serwakira yahawe izina Idai yateje imyuzure yangiza ibice bimwe byo mu bihugu bya Mozambique na Malawi. Yageze muri Zimbabwe ku wa gatanu yangiza […]
Nyabihu: Abagore bafashwe bahetse inzoga za magendu nk’abahetse abana
Polisi y’u Rwanda ikorera mu karere ka Nyabihu mu murenge wa Mukamira kuri uyu wa 16 Werurwe, yafashe abagore babiri bahetse ibiyobyabwenge mu mugongo by’inzoga zitemewe mu Rwanda. Abafashwe ni Maniriho Oleya w’imyaka 25 na Uwamahoro Umurisa na we w’imyaka 25. Bakaba bafatanwe amaduzeni 540 y’inzoga za magendu zitemewe mu Rwanda ziganjemo izitwa Blu Sky. […]
DRC: OMS yihaye intego yo kurandura burundu Ebola mu mezi 6 gusa
Ishami ry’umuryango w’Abibumbye ryita ku buzima OMS ryihaye intego yuko mu gihe cy’amezi atandatu, rizaba ryaranduye icyorezo cya Ebola mu gihugu cya Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo. Umuyobozi w’ishami ry’umuryango w’Abibumbye ryita ku buzima (OMS) Dr Tedros Adhanom Ghebreyesus yatangaje ko icyorezo cya Ebola gishobora kuba amateka muri Congo mu gihe cy’amezi atandatu , mu […]
Imiti itujuje ubuziranenge itwara ubuzima bw’abana nibura 300,000 buri mwaka.
Ubushakashatsi bwakozwe n’ishami ry’umuryango w’abibumbye ryita ku buzima, WHO/OMS, buragaragaza ko abana basaga 300,000 bapfa bazize imiti itujuje ubuziranenge buri mwaka. Imiti yashyizwe mu majwi ni iy’indwara nka Malariya, Pneumonia n’izindi. Dr. Joel Breman, umujyanama mu by’ubumenyi mu kigo mpuzamahanga cya Leta Zunze Ubumwe za Amerika cyita ku buzima(US National Institute of Health), yatangarije CNN […]
Afurika y'Epfo: Umunyamakuru yakubiswe azira ko ari umwirabura.
Umunyamakuru wa Radio na Televisiyo byo muri Afurika y’Epfo, Samora Mangesi yatangaje ko yakubiswe n’agatsiko k’abazungu ku wa gatanu w’icyumweru cyashize, azira ko ari umwirabura. Uyu munyamakuru abicishije ku rubuga rwe rwa Twitter kuri uyu wa 13 Werurwe, yatangaje ko yaparitse imodoka ye kugira ngo afashe abazungu bari bafite ikibazo cy’imodoka yabo yari yapfuye. Samora […]
RDC: Joseph Kabila yahawe umwanya uhoraho muri Sena
Urugaga rwa Joseph Kabila wahoze ari Perezida wa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo rwatsindiye ubwiganze busesuye mu matora y’abagize Sena, Kabila ahita ahabwa umwanya uhoraho muri Sena. Amatora yabaye ku wa Gatanu tariki ya 15 Werurwe 2019. Ubu bwiganze muri sena bw’urugaga rw’uwo Perezida Félix Tshisekedi yasimbuye, burushijeho kubangamira ubushobozi bwe bwo gutegeka mu bwigenge. […]
Umutoza wa Manchester Utd ntatewe ubwoba na FC Barcelona bazacakirana
Umutoza w’agateganyo wa Manchester United, Ole Gunnar Solskjaer, avuga ko ikipe ye “ishobora kugera kure hashoboka” nyuma yaho tomboleye kuzakina na Barcelona mu mikino ya kimwe cya kane cya Champions League. Iyi tombola igiye gutuma Ole Gunnar asubira ku kibuga Nou Camp cya Barcelona yaherukagaho mu myaka 20 ishize ubwo yahatsindiraga igitego cy’intsinzi cyo mu […]
Ibyo u Rwanda rwoherezaga mu Burundi byagabanutseho 40% gusa ngo “ Si bibi nk’uko byari byitezwe.”
Minisiteri y’Imari n’Igenamigambi y’u Rwanda itangaza ko iyo iki gihugu cyoherezaga mu Burundi byagabanutseho 40% ariko bikaba ari amahire kuko ngo bitari ku gipimo bari biteze. U Rwanda rwari rusanzwe rwohereza mu Burundi ibicuruzwa bifite agaciro ka miliyoni 20 z’amadolari ya Amerika. Kuva umubano w’ibihugu byombi wazamba,imibare yo mu mwaka wa 2018 irerekana ko u […]
Byaba bikabije Abagande badafite intasi hano mu Rwanda- Dr Kayumba
Impuguke muri Politiki akaba n’umwarimu muri Kaminuza, Dr Kayumba Christophe avuga ko ari ibintu byo gusetsa gusa kuba Uganda ivuga ko ikibazo ifitanye n’u Rwanda giterwa n’Abanyarwanda ngo bajyayo gukorayo ubutasi. Dr. Kayumba avuga ko ubutasi bukorwa n’ibihugu byose, ndetse ko na Uganda itabura intasi zayo mu Rwanda. Agasobanura ko ubutasi ariryo banga ibihugu bikoresha […]
Abasirikare 37 basoje amasomo,basabwa kutaba imburamumaro
Abasirikare 35 n’abapolis babiri basoje amasomo yo ku rwego rw’abasirikare bato mu Ishuri Rikuru rya Gisirkare riri Nyakinama mu Karere ka Musanze. Aba basabwe gukoresha ubumenyi babonye mu bifite akamaro. Mu ijambo rye, Umushyitsi Mukuru akaba n’Umuyobozi w’Ishuri rya Gisirikare rya Nyakinama, Maj.Gen. Jean Bosco Kazura yasabye aba basirikare guharanira kuba ingirakamaro barinda umutekano n’amahoro […]
Museveni ni umuririmbyi mwiza kurusha Chameleone- Ssabavvulu Balaam
Ushinzwe kwamamaza no guteza imbere ibihangano by’abahanzi cyane cyane iby’indirimbo, Ssabavvulu Balaam yatangaje ko Museveni ari umuhanzi mwiza kurusha benshi muri Uganda barimo na Dr Joseph Chameleone. Nk’uko bitangazwa n’ikinyamakuru cyo muri Uganda, Chimpreports, Museveni wamamaye ku ndirimbo nka ‘Mpe Nkoni’, aritegura gushyira hanze indi ndirimbo ngo izanashyirwa kuri Album ye izitwa ‘Museveni Non-Stop’ […]
Rusizi: Umuturage yafashwe agerageza guha ruswa y'ibihumbi 80 umupolisi
Polisi ikorera mu karere ka Rusizi, mu Murenge wa Mururu, ku bufatanye n’izindi nzego z’umutekano yafatiye ku mupaka wa Rusizi ya Mbere ibicuruzwa bya magendu bigizwe n’imifuka ine(4) y’imyenda ya caguwa yavaga mu gihugu cya Congo. Ibyo bicuruzwa byafatanwe uwitwa Nshimiyimna Felecien w’imyaka 30 ubwo yari amaze ku byambutsa mu mazi kuri uwo mupaka ari […]