Mukunzi Yannick yatandukanye na Sandvikens IF

Umukinnyi wo hagati w’Umunyarwanda, Mukunzi Yannick, yasezeye ku ikipe ya Sandvikens IF yo mu gihugu cya Suède nyuma y’imyaka itandatu ayikinira. Yabitangaje mu butumwa yashyize kuri Instagram ku mugoroba wo ku wa 3 Ukuboza 2025. Mu magambo ye, yashimiye cyane buri wese bakoranye muri iyi kipe kuva yayigeramo mu 2019, avuga ko yakiriwe neza, agahabwa […]
Amashirakinyoma ku byo kuba Yampano n’umukunzi we batorokeye mu Bubiligi

Uworizagwira Florien, wamamaye nka Yampano, yageze mu Bubiligi ari kumwe n’umukunzi we, ibintu byahise bitera ibihuha byinshi ku mbuga nkoranyambaga harimo n’abemezaga ko “batorotse” u Rwanda. Gusa amakuru ava mu bantu ba hafi b’uyu muhanzi ahamya ko uru rugendo rwe rufitanye isano n’akazi ka muzika, atari ukuburanira kure cyangwa guhunga ikibazo. Abakorana na Yampano bemeza […]
Miss Muheto yifurije se ikiruhuko cyiza cy’izabukuru

Nshuti Muheto Divine, wabaye Nyampinga w’u Rwanda mu 2022, yagaragaje urukundo n’ishimwe kuri se, ACP Muheto Francis, washyizwe mu kiruhuko cy’izabukuru hamwe n’abandi bapolisi 74. Ku mugoroba wo ku wa Kabiri ni bwo Polisi y’u Rwanda yatangaje urutonde rw’abagiye mu kiruhuko, barimo ba komiseri ACP Sam Rumanzi na ACP Muheto Francis. Mu butumwa yanyujije ku […]
ADEPR yavuze ku byo kwanga gusezeranya Vestine Ishimwe n’Umukunzi we

Itorero ADEPR ryahakanye amakuru yavugaga ko ryanze gusezeranya umuramyi Vestine Ishimwe n’umukunzi we Idriss Jean Luc OuĂ©draogo. Umushumba Mukuru wa ADEPR, Rev. Ndayizeye IsaĂŻe, yavuze ko ibyo byakwirakwijwe ku mbuga nkoranyambaga nta shingiro bifite. Ibi yabivugiye mu kiganiro n’itangazamakuru cyabaye ku wa 2 Ukuboza 2025, cyagarutse ku myaka 85 ADEPR imaze ishinzwe n’ibikorwa by’ivugabutumwa byakozwe […]
Sindi umuswa: umutoza wa APR FC

Nyuma yo gutsinda Etincelles FC ibitego 2–1 mu mukino w’ikirarane w’umunsi wa 3, umutoza wa APR FC, Taleb Abderrahim, yongeye kugaruka ku bihuha bimaze iminsi bimuvugwaho n’ibinyamakuru n’imbuga zitandukanye. Kuva shampiyona yatangira, hari inkuru zimunenga ko ikipe ye ititwara neza, ko ikina nabi ndetse ko akwiye kwirukanwa. Taleb yavuze ko ibyo byose atabisobanura nk’umuntu utarabimenyereye, […]
Cyusa yashyize hanze album yitiriye nyirakuru

Umuhanzi w’umuziki Gakondo, Cyusa Ibrahim, yashyize ku mugaragaro alubumu ye ya kabiri yise “Muvumwamata”, izina yakuye kuri nyirakuru kugira ngo amushimire ku ruhare rukomeye yagize mu buzima bwe no mu iterambere ry’inganzo ye. Iyi alubumu yashyizwe hanze ku wa 1 Ukuboza 2025, ikaba igizwe n’indirimbo 14 zubatse ku muco nyarwanda no ku butumwa bwimbitse bujyana […]
Perezida Museveni agiye gukomorera Facebook muri Uganda

Perezida wa Uganda, Yoweri Kaguta Museveni, yatangaje ko guverinoma iri gusuzuma uburyo bwa nyuma bwo kongera gufungura urubuga rwa Facebook, rumaze imyaka irenga itanu rufunze mu gihugu. Urubuga Facebook rwigeze kuba urubuga ruyoboye mu itumanaho, ubucuruzi no kwamamaza kuri interineti muri Uganda, rwahagaritswe mu gihe cy’amatora yo mu 2021. Kuva icyo gihe, Abanya-uganda barenga miliyoni […]
Igitsure cya Bonnie Mugabe muri FERWAFA

Ku wa 1 Ukuboza 2025 ni bwo habaye umuhango wo guhererekanya ububasha muri FERWAFA hagati ya Mugisha Richard wari usanzwe uyobora ubunyamabanga by’agateganyo na Bonnie Mugabe wemejwe nk’umunyamabanga mushya mu myaka ine iri imbere. Nyuma y’uyu muhango, Bonnie Mugabe yashimiye Mugisha Richard ku kazi yakoze mu mezi atatu ashize ndetse anakangurira abakozi bose ba FERWAFA […]
Djihad akurikiranyweho ibirego 9

Umuvugizi wa RIB, Dr Murangira B. Thierry, yabibwiye abanyamakuru ku wa 1 Ukuboza 2025 ko mu myaka itatu ishize, RIB yakiriye ibirego 9 birega Cyprien Uzabakiriho uzwi nka Djihad. Ku wa 26 Ugushyingo, Djihad na Kwizera Nestor bafashwe na RIB bakurikiranyweho gukwirakwiza amashusho y’ubusambanyi ya Yampano. Bukeye bwaho, dosiye yabo yahise ijyanwa mu bushinjacyaha. Dr […]
Yampano ari gukorwaho iperereza ku mashusho y’urukozasoni ye

Umuvugizi wa RIB, Dr. Murangira Thierry, yavuze ko hakiri gukorwa iperereza ngo hamenyekane niba Yampano yagize uruhare mu gusakazwa kw’amashusho ye n’umukunzi we bari mu bikorwa by’ubusambanyi. Ibi yabivugiye mu kiganiro n’itangazamakuru ku wa Mbere, tariki ya 1 Ukuboza 2025. Dr. Murangira yavuze ko babonye ayo mashusho bagira ngo hari ikindi kibazo yaba afite cyatumye […]
Perezida Kagame si umunyedini: Richard Nick Ngendahayo ku ifungwa ry’insengeroÂ

Umuramyi w’Umunyarwanda uba muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika, Richard Nick Ngendahayo, yagarutse ku ifunga ry’insengero mu Rwanda mu kiganiro yagiranye n’itangazamakuru nyuma y’igitaramo gikomeye yakoreye muri BK Arena, cyitabiriwe n’abantu barenga ibihumbi 10. Nyuma yo kuririmba indirimbo ze zamenyekanye mu myaka myinshi amaze mu muziki wo kuramya no guhimbaza Imana, Ngendahayo yabajijwe ku nsengero […]
Icyo France Mpundu avuga kuri Juno Kizigenza bavuzwe mu rukundo

Nyuma y’igihe kingana n’amezi abiri ari muri Afurika y’Epfo mu marushanwa ya Secret Story Afrique, France Mpundu yagarutse mu Rwanda. Akigera i Kigali, yatangaje byinshi birimo n’uburyo ahagaze mu rukundo rwe na Moctar, umusore wamwambikiye impeta muri iryo rushanwa, ndetse n’inkuru zagiye zimuzwa na Juno Kizigenza mu rukundo. France yashimye Imana n’abamushyigikiye kuba yarabashije gutahana […]
Richard Ngendahayo yasubiye ku rubyiniro i Kigali nyuma y’imyaka 17 (Amafoto)

Umuramyi Richard Ngendahayo, umwe mu bahanzi bakunzwe cyane mu ndirimbo zo kuramya no guhimbaza Imana mu myaka ya 2000, yongeye gutaramira mu Rwanda nyuma y’imyaka irenga 17. Ni mu gitaramo cyafunguriye BK Arena ku mugoroba wo kuri uyu wa Gatandatu, yacyise “Niwe Healing Concert.” Ngendahayo, uba muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika kuva mu 2008, […]
Nyuma y’impaka nyinshi Samuel Eto’o yongeye gutorwa

Samuel Eto’o, wahoze ari rutahizamu w’ikipe y’igihugu ya Cameroun, yongeye gutorerwa kuyobora Ishyirahamwe ry’Umupira w’Amaguru muri Cameroun (FECAFOOT) mu matora yabaye ku wa Gatandatu, tariki ya 29 Ugushyingo 2025, i Mbankomo. Mu matora yabereye ku Kigo cya CAF Excellence Centre, Eto’o wari umukandida wenyine yabonye amajwi 85 kuri 87, andi majwi abiri agirwa impfabusa. Ibi […]
Ukuri ku byavuyemo ibitutsi hagati y’umuhanzi B-Face n’Abanyarwanda

Amashusho yakwirakwijwe ku mbuga nkoranyambaga yerekanye umuhanzi B-Face wo mu Burundi avuga amagambo akarishye ku Banyarwanda, bituma benshi bamurakarira. Ariko nyuma hasobanuwe ko ayo mashusho yari agace gato kakaswe mu kiganiro kirekire, bityo ntihagaragara uko ibintu byari bimeze byose. Mu kiganiro cyuzuye yagiranye n’umunyamakuru, B-Face yasobanuye ko ayo magambo atari aye ahubwo yari ari gusubiramo […]
Inoti zishaje zakuweho

Inama y’Abaminisitiri yo ku wa Gatanu, tariki 28 Ugushyingo 2025, iyobowe na Perezida Paul Kagame muri Village Urugwiro, yafashe ibyemezo bikomeye birimo no kwemeza Iteka rya Perezida rihagarika zimwe mu noti zimaze igihe kinini zikoreshwa mu Rwanda. Iri teka riteganya ko inoti za 500 Frw, 1000 Frw, 2000 Frw na 5000 Frw zakoreshejwe mu myaka […]
KNC abitse indirimbo ya nyuma Jay Polly yasize adasohoye

Ku munsi wo ku wa Kane, tariki ya 27 Ugushyingo 2025, Kigali yashyuhijwe n’amakuru adasanzwe mu ruganda rwa hip hop nyarwanda. Umunyamakuru n’umushoramari uzwi cyane, Charles Kakooza Nkuliza (KNC), yatangaje ko afite indirimbo ya nyuma Jay Polly yakoranye na we mbere y’uko yitaba Imana. Ibi yabivugiye mu kiganiro cya mu gitondo cya TV1 Rirarashe, aho […]
Umuramyi Rev. Emmanuel Ganza yatanze Mutuelle 300 ku muryango itishoboye

Umuramyi Rev. Emmanuel Ganza, uzwi mu ndirimbo zo kuramya no guhimbaza Imana, yatanze ubwisungane mu kwivuza (Mutuelle de SantĂ©) ku batishoboye 300 bo mu Karere ka Kamonyi. Iki gikorwa cyabaye ku wa Gatanu tariki ya 29 Ugushyingo 2024, kibera mu Kagari ka Kabagesera, Umurenge wa Runda. Rev. Ganza, uyobora Abanyarwanda batuye mu gace kamwe k’Umujyi […]
Bukayo Saka yambitse impeta umukunzi we [Amafoto]
![Bukayo Saka yambitse impeta umukunzi we [Amafoto] 48 589087121 18540274138057040 8509548574137781529 n](https://bwiza.com/wp-content/uploads/2025/11/589087121_18540274138057040_8509548574137781529_n.jpg)
Umukinnyi wa Arsenal n’uw’ikipe y’Igihugu y’u Bwongereza, Bukayo Saka, yemeye kurushinga n’umukunzi we bamaze imyaka itanu bakundana, Tolami Benson. Amakuru avuga ko Saka yamutereye ivi mu ijoro ryihariye ry’abakundana muri hoteli yo ku rwego rwo hejuru i London. Abatanze amakuru bavuga ko Saka yakoze uko ashoboye ngo uwo mwanya ube udasanzwe, kandi impeta yamuhaye ngo […]
Al Hilal SC yamaganye ibihano bya CAF

Ikipe ya Al Hilal SC yatangaje ko itemeranya n’ibyemezo yafatiwe n’Ishyirahamwe ry’Umupira w’Amaguru muri Afurika (CAF), nyuma y’imvururu zavutse ku mukino watsinzwemo MC Alger ibitego 2–1 wakinirwa kuri Stade Amahoro. Mu ijoro ryo ku wa 27 Ugushyingo 2025, Al Hilal yakiriye ibaruwa ivuye mu kanama ka CAF gashinzwe imyitwarire, ibamenyesha ko umukinnyi wabo ukomeye Jean […]
Nonese abafana ba Rayon Sports baziyice: Chairman wa APR FC

Chairman wa APR FC, Brig. Gen Deo Rusanganwa, yavuze ko abafana b’amakipe bakunda bakwiye kwihangana no gusubiza umutima hamwe aho guhangayika cyane igihe batsindwa. Mu kiganiro yagiranye na Isibo Radio ku wa 27 Ugushyingo 2025, yasabye abafana kubona ko gutsindwa ari ibisanzwe, ndetse ko mbere yo kunenga bagomba kubanza kureba ibyo ubuyobozi bw’ikipe bukora. Rusanganwa […]
Umusifuzi yatanze amakarita 17 y’umutuku mu mukino umwe

Umukino wa Copa Bolivia wahuje Blooming na Real Oruro warangiye mu kavuyo gakomeye, aho abakinnyi n’abatoza 17 bose bahawe amakarita atukura nyuma y’imirwano yavuzweho cyane ku mbuga nkoranyambaga. Uyu mukino wari uwa ÂĽ cy’irangiza. Nubwo Real Oruro yari ikeneye igitego kimwe gusa ngo iyobore umukino, ntiyabigezeho maze Blooming ikomeza muri ½ cy’irangiza bitewe n’intsinzi yo […]
N’iyo biba njye nta nsengero nafungura: Perezida Kagame

Perezida Paul Kagame yavuze ko kuri we nta rusengero na rumwe rwari gukomeza gufungura mu gihe hari ibibazo bikomeye igihugu n’isi bihanganye nabyo. Yabivugiye mu kiganiro n’abanyamakuru cyabereye i Village Urugwiro ku wa 27 Ugushyingo 2025. Yasubizaga ikibazo cy’uko hari insengero zafunzwe kubera kutuzuza ibisabwa, ariko nyuma zikabikora ntizifungurwe. Perezida Kagame yavuze ko n’iyo biba […]
Umugabo wabyaranye na Sheebah Karungi yamaze kumenyekana

Umuririmbyi w’umunyamideli wo muri Uganda, Sheebah Karungi, yongeye kuvugisha abantu nyuma y’aho hagaragaye amakuru mashya y’uwo babyaranye umwana w’umuhungu aherutse kwibaruka, Prince Amir, uzwi nka Little Bird. Hashize amezi menshi abantu bibaza uwo mugabo Sheebah yahishiraga, ariko amakuru mashya yemeza ko ari Jaffar Suleiman, umunyemari ukorera ibikorwa bya muzika mu Bwongereza, utuye i London. Amakuru […]
Umuramyi Dorcas wa Papy Clever yasubije abamuteye imijugujugu nyuma yo kumubona yambaye ipantaloÂ

Dorcas, umuramyi uririmbana n’umugabo we Papy Clever, yavuze ko atishimiye amagambo abantu banditse ku mbuga nkoranyambaga bamunengera imyambarire ye. Ku mbuga nkoranyambaga hari hakwirakwijwe amashusho yabo bagiye kurira indege. Dorcas yari yambaye ipantalo arenzaho ijipo, ibintu byatumye abantu batanga ibitekerezo byinshi abandi babifata nk’ubuturage, abandi bavuga ko bidakwiye kuba umunyetorero. Dorcas yavuze ko ibitekerezo yasomye […]
Djihad arafunzwe

Tariki ya 26 Ugushyingo 2025, Urwego rw’Ubugenzacyaha (RIB) rwataye muri yombi Cyprien Uzabakiriho uzwi nka Djihad, hamwe na Kwizera Nestor, uzwi cyane nka Pappy Nesta, kubera gukekwaho gukwirakwiza amashusho agaragaza Yampano ari gukora imibonano mpuzabitsina. Ibi byatumye umubare w’abamaze gufatwa muri iki kibazo ugera kuri batanu. Umuvugizi wa RIB, Dr. Murangira Thierry, yemeje ifatwa ry’aba […]
ADEPR yatangije ko nta mwana uri munsi y’imyaka 18 wemerewe kuririmba ku giti cye

Itorero ADEPR ryashyize hanze amabwiriza mashya agenga abahanzi, amakorali n’amatsinda yo kuramya no guhimbaza Imana (worship teams), arimo ihame rishya rivuga ko nta muntu wemerewe gukora umuziki ku giti cye ari munsi y’imyaka 18. Aya mabwiriza mashya yasohotse ku wa 17 Ugushyingo 2025, agaragaza neza uko abahanzi n’abaririmbyi babarizwa muri ADEPR bakwiye kwitwara, cyane cyane […]
RDC: Abakozi ba Minisiteri ya Siporo bangije Sitade mu myigaragambyo

Mu gihe akazi kadahagaze neza muri Minisiteri ya Siporo ya Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, Umuyobozi w’ibiro bya Minisitiri Didier Budimbu, Magloire Kasongo, yasabye abakozi bari mu myigaragambyo kugira ituze no guhitamo inzira y’ibiganiro. Kasongo, wavugiye kuri Radio Okapi, yatangaje ko kuri uyu wa Gatatu hateganyijwe inama iziga ku bibazo byose byashyizwe imbere n’aba bakozi. […]
Indege yabaye imbarutso ya “Niwe” igiye guhuriza hamwe abarenga ibihumbi 10

Umuramyi Richard Nick Ngendahayo yavuze ko Album ye “Niwe” yayihawe mu gihe yari mu ndege, ubwo yaruhukaga akabona ubutumwa bw’Imana bwaje mu buryo budasanzwe, bukaba bwaragize ingaruka zikomeye ku buzima bw’abantu benshi. Ni nabwo bwamuhaye icyerekezo gishya mu muziki wo kuramya Imana. Nyuma y’imyaka irenga 17 adakorera igitaramo gikomeye mu Rwanda, Richard yongeye kugaruka i […]
Rurageretse hagati ya Papa Cyangwa n’inyubako y’umuherwe

Umuraperi Abijuru King Lewis, wamenyekanye nka Papa Cyangwe yatangaje ko yababajwe cyane n’ukuntu yafungiwe muri Kigali Universe amasaha arenga atanu nyuma yo kumurika Album ye Now or Never. Byabaye mu ijoro ryo ku wa 23 Ugushyingo 2025. Amakuru avuga ko uyu muhanzi yagumishijwe muri iyi nyubako kubera ikibazo cy’amafaranga atishyuwe ku bikoresho bya Sound yari […]
RGB yahagaritse inzego zayoboraga Rayon Sports

Ku wa 25 Ugushyingo 2025, Urwego rw’Igihugu rushinzwe Imiyoborere (RGB) rwatangaje ko ruhagaritse inzego zose zari ziyoboye Umuryango Rayon Sports, kubera ibibazo byakomeje kugaragara mu miyoborere y’iyi kipe. Ibi byatangajwe nyuma y’inama yabereye ku cyicaro cya RGB, yahuje ubuyobozi bw’uru rwego n’abagize inzego zitandukanye za Rayon Sports zirimo Inama y’Ubutegetsi, Komite Nyobozi, Komite Ngenzuzi ndetse […]
Ubukwe bwa Cristiano Ronaldo buzabera mu cyaro

Cristiano Ronaldo n’umukunzi we Georgina Rodriguez batangaje bidasubirwaho ko bazasezerana mu mpeshyi itaha, ku ivuko rya Ronaldo, mu kirwa cya Madère. Amakuru yemejwe na Jornal da Madeira avuga ko ubukwe buzaba nyuma y’igikombe cy’Isi 2026, bukabera muri Katedarali ya Funchal, imwe mu nyubako z’iyobokamana z’ amateka muri Portugal. Kuri CR7, ibi ni byinshi kurusha ubukwe […]
Burundi: Pasiteri yahunganye amaturo y’abakirisito

Mu gihe ikibazo cy’imikoreshereze mibi y’umutungo mu matorero gikomeje gutera impaka mu Burundi, bamwe mu bayoboke n’abayobozi b’Églises de PentecĂ´te du Burundi (CEPBU) bandikiye ku mugaragaro ibiro by’abinjira n’abasohoka mu Bubiligi basaba ko Pasiteri Nicolas Hakizimana, wahoze ari Umunyamabanga Mukuru w’iri torero, yimwa ubuhungiro nyuma yo guhunga igihugu akurikiranweho ibyaha bikomeye. Hakizimana ngo yasohotse mu […]
Igikomangomakazi Mukabayojo yasezeweho mbere yo gushyingurwa

Igikomangomakazi SpĂ©ciose Bideri Mukabayojo, umwana w’Umwami Yuhi V Musinga, yasezeweho muri Kiliziya ya Don Bosco muri Kenya mbere y’uko umurambo we woherezwa mu Rwanda. Mukabayojo yari atuye muri Kenya imyaka irenga 30, kandi yatabarutse tariki ya 27 Ukwakira 2025 ku bitaro bya Mater i Nairobi. Umuryango we wafashe icyemezo cyo kumushyingura mu Rwanda. Mu muhango […]
RIB yafunze uwacuruzaga amashusho y’urukozasoni ya Yampano

Urwego rw’Igihugu rw’Ubugenzacyaha (RIB) rwataye muri yombi Ishimwe François Xavier ukurikiranyweho kwishyuza abantu amafaranga kugira ngo abahe amashusho y’urukozasoni agaragaramo Yampano n’umukunzi we Uwineza Diane. Uyu yafashwe ku wa 18 Ugushyingo 2025, mu gihe iperereza ryari rigikomeje ku bafite uruhare mu gukwirakwiza ayo mashusho. RIB ivuga ko dosiye y’abafashwe aribo; Kalisa John uzwi nka Kjohn […]
Ukraine yaturikije MI-8 y’Uburusiya

Ingabo za Ukraine zatangaje ko zagushije helikopteri y’igisirikare cy’Uburusiya yo mu bwoko bwa Mi-8 mu gace ka Rostov, bakoresheje drone yo mu bwoko bwa deep-strike, ku nshuro ya mbere kuva intambara yatangira. Ibyo byatangajwe n’Urwego rw’Abasirikare bihariye rwa Ukraine (SSO) ku rubuga rwa Telegram kuri uyu wa 23 Ugushyingo, nubwo batanatangaje amatariki n’amakuru arambuye y’igikorwa […]
RDC: ADF yishe abasivile 89

MONUSCO itangaza ko abarwanyi ba ADF bifitanye isano n’umutwe wa Islamic State bishe abantu 89 mu bitero byinshi byabaye hagati ya tariki ya 13 na 19 Ugushyingo muri Lubero, mu ntara ya Kivu y’Amajyaruguru. Mu itangazo yasohoye kuri uyu wa Gatanu, MONUSCO ivuga ko abaguye muri ibyo bitero barimo nibura abagore 20 ndetse n’abana bataramenyekana […]
Polisi y’u Rwanda yarashe mu kico umusore uherutse kwica umukunzi we

Polisi y’u Rwanda yatangaje ko umusore w’imyaka 33 wacyekwagaho kwica Mutoni Diane umukobwa bakundanaga wiciwe i Masaka mu Karere ka Kicukiro aciwe umutwe, yarashwe ahita apfa ubwo yashakaga kurwanya inzego z’umutekano mu Karere ka Rwamagana. Ku wa Gatanu mu gitondo nibwo hamenyekanye urupfu rwa Mutoni Diane wacurizaga akabari mu Murenge wa Masaka. Ukekwaho icyaha yahise […]
Uwashakaga kuba Perezida w’u Rwanda yabenze umugeni ku munsi w’Ubukwe

Manirareba Herman, wahoze ashaka kwiyamamariza kuba Perezida wa Repubulika y’u Rwanda, yasubitse ubukwe bwe ku munota wa nyuma, mu buryo bwatunguranye abatashye bose. Kuri uyu wa Gatandatu tariki 22 Ugushyingo 2025, nibwo Herman yari gusezerana n’umukunzi we Uwayezu Hyacinthe. Imihango yari gutangirira muri Hope Garden Norverge i Karama saa tatu za mu gitondo, hakaba n’iyindi […]
Ikamyo ya HOWO yishe abana 2 ibasanze mu nzu

Mu murenge wa Gikonko, Akarere ka Gisagara, habereye impanuka ikomeye mu gitondo cyo kuri uyu wa Gatandatu tariki 22 Ugushyingo 2025, ubwo imodoka yo mu bwoko bwa HOWO yari itwaye umucanga yarenzaga umuhanda igahita isatira inzu y’umuturage ikayigonga. Iyi nzu yarimo umubyeyi n’abana bane, aho abana babiri b’abakobwa ufite imyaka 11 n’uwa 6 bahise bahasiga […]
FERWAFA yabonye Umunyamabanga Mukuru

Ishyirahamwe ry’Umupira w’Amaguru mu Rwanda (FERWAFA) ryemeje ku mugaragaro Bonnie Mugabe nka Umunyamabanga Mukuru mushya w’iri shyirahamwe, nyuma y’igihe hasakara amakuru atandukanye ku mbuga nkoranyambaga. Mu itangazo ryashyizwe hanze, Komite Nyobozi ya FERWAFA yemeje ko Mugabe atangira izi nshingano kuva ku wa 1 Ugushyingo 2025. Mugabe azwi nk’umukozi wa FIFA ushinzwe ibijyanye n’umutekano w’ibibuga by’imikino […]
Prophète Joshua ntazigera atanga Miliyoni 5 Frw yemereye Platini na Nel Ngabo

Prophète Joshua yakomeje kuvugisha benshi ku mbuga nkoranyambaga nyuma yo gutangaza ko atazatanga miliyoni 5 Frw yari yemereye Platini na Nel Ngabo ubwo baguraga album yabo Vibranium. Aya mafaranga yayasezeranye mu gitaramo cyabereye muri Zaria Court ku wa 29 Kanama 2025, aho yahawe ijambo akemera ko ejo bukeye saa tatu azaba yayashyikirije Platini. Ariko ntabwo […]
Murindahabi yasobanuye ibyerekeye Vestine wakomeje gutera urujijo ku mbuga nkoranyambaga

Murindahabi Irene, uyobora MIE Empire ifasha itsinda Vestine & Dorcas, yagize icyo avuga ku byahagurukije rubanda nyuma y’ubutumwa Ishimwe Vestine yashyize kuri Instagram bukaza gusibwa vuba. Vestine aherutse gushyira hanze amagambo agaragaza ko arimo kunyura mu bihe bikomeye mu buzima bwe, agaragaza ko adahumurizwa n’uko ibintu bihagaze mu kubana n’umugabo we. Mu butumwa bwe bwamaze […]
Umukobwa wa Jacob Zuma akurikiranyweho kujyana urubyiruko mu ntambara muri Ukraine

Duduzile Zuma, umukobwa wa Jacob Zuma wabaye Perezida wa Afurika y’Epfo, ari mu iperereza nyuma y’uko imiryango y’abantu bo muri Afurika y’Epfo na Botswana ivuze ko yagize uruhare mu kohereza abasore bajyanywe mu Burusiya, bakaza no gushyirwa ku rugamba muri Ukraine. Amakuru yemejwe n’imiryango, hamwe n’ubutumwa bwa WhatsApp bwabonwe na Bloomberg, ashimangira ko Duduzile yaba […]
Kera kabaye Sudan yemeye ibiganiro by’Amerika na Arabia SauditeÂ

Sudan yongeye gutanga icyizere gishya mu rugendo rwo gushaka amahoro nyuma y’imyaka ibiri y’intambara imaze gusenya igihugu. Ubuyobozi bwa Sudan buyobowe na Jenerali Abdel Fattah Abdelrahman al-Burhan bwatangaje ko bwiteguye gukorana bya hafi na Leta Zunze Ubumwe za Amerika na Arabia Saudite kugira ngo habeho inzira ihamye ijyana igihugu mu mahoro arambye. Ubutumwa bwa Burhan: […]
Prince Kid yaburaniye muri Amerika

Urukiko rwo muri Leta ya Texas rwatangaje ko Ishimwe DieudonnĂ© uzwi nka Prince Kid agomba koherezwa mu Rwanda kurangizayo igihano yahawe, nyuma yo kuburana ku birebana n’ubusabe bwe bwo kutoherezwa no guhabwa ubuhungiro. Uyu mwanzuro wafashwe ku wa Kabiri, nk’uko byatangajwe na Ukwezi Tv. Prince Kid yasabaga ko ataherezwa mu Rwanda, avuga ko ataba yizeye […]
Polisi y’u Rwanda iri gukurikirana Abanya-Sudan bakomeje gukubita abamotari

Polisi y’u Rwanda yatangaje ko yatangiye gukurikirana ikibazo cy’abantu bakekwaho kuba bakomoka muri Sudani y’Epfo bagaragaye mu mashusho bakubita umumotari w’Umunyarwanda mu gace ka Gisozi/Gasave, mu Mujyi wa Kigali. Aya mashusho yakwirakwiye hirya no hino kuri X (Twitter), Instagram na WhatsApp, agaragaza umumotari ukururwa kandi akubitirwa imbere y’abantu benshi, mu gihe bagenzi be n’abaturage bari […]
U Rwanda ntirutirimuka ku rutonde rwa FIFA

Ku mugoroba wo ku wa Gatatu, tariki 19 Ugushyingo 2025, Ishyirahamwe Mpuzamahanga ry’Umupira w’Amaguru (FIFA) ryashyize hanze urutonde rushya rugaragaza uko ibihugu bikurikirana, aho Amavubi yagumanye umwanya wa 131 nk’uko byari byifashe mu kwezi gushize. Muri uku kwezi, Ikipe y’Igihugu ntirwakinnye imikino mpuzamahanga, uretse umwiherero w’abakinnyi bakina imbere mu gihugu, n’umukino wa gicuti abakinnyi b’u […]
Gushyukwa inshuro 21 mu kwezi birinda kanseri ya Prostate

Ubushakashatsi bushya bwakorewe muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika na Australia buratanga icyizere ku bagabo ku bijyanye n’impungenge za kanseri ya prostate, imwe mu ndwara zikomeje kwibasira benshi bageze mu za bukuru. Iki gitekerezo gishingiye ku isesengura ryakozwe na Harvard Health Publishing, ryerekana ko abagabo bafite umuco wo kugira ubushake no gushyukwa kenshi ni ukuvuga […]
U Rwanda rwakuriyeho isi yose Visa

U Rwanda rwongeye kugaragaza umurongo warwo w’ubufungure n’ubutumwa bukomeye bw’ikaze ku batuye isi, nyuma yo gutangaza ko nta gihugu na kimwe kigikeneye gusaba viza mbere yo kwinjira mu Rwanda. Guhera ubu, umugenzi uwo ari we wese ava ku mugabane uwo ari wo wose ahabwa viza y’iminsi 30 ageze ku kibuga cy’indege cyangwa ku mupaka, nta […]
DRC: Abantu 64 baburiwe irengero mu ruzi Sankuru

Nibura abantu 64 baracyashakishwa nyuma y’uko ubwato bwari butwaye abarenga 120 burohamye mu ruzi rwa Sankuru mu ntara ya Kasai, mu burasirazuba bwo hagati bwa Republika ya Demokarasi ya Kongo. Amakuru yemejwe n’ubuyobozi bwo mu gace byabereyemo, aho François Ahaka, umuyobozi w’akarere, yabwiye Associated Press ko ibi byabaye ku wa Mbere, hafi y’aho uruzi Sankuru […]
Bill Ruzima wafatanwe urumogi yajyanwe kugororwa

Umuhanzi Bill Ruzima, uherutse gufatirwa mu bikorwa bijyanye n’ibiyobyabwenge by’urumogi, yajyanywe mu kigo ngororamuco cyo mu Karere ka Huye mu gitondo cyo ku wa 19 Ugushyingo 2025. Ibi byemejwe n’Umuvugizi wa RIB, Dr. Murangira B. Thierry, wavuze ko Ruzima yajyanywe mu kigo Huye Isange Rehabilitation Center kugira ngo yitabweho n’abaganga babashe kumufasha gukira ingaruka zo […]
U Rwanda ntiruzakomeza kwamamaza muri Arsenal

Urwego rw’Igihugu rw’Iterambere (RDB) rwatangaje ko amasezerano yo kwamamaza u Rwanda binyuze muri gahunda ya Visit Rwanda ryagiranye na Arsenal azasozwa muri Kamena 2026, kandi ntazongera kuvugururwa. Ubufatanye bwa RDB na Arsenal bwatangajwe mu Gicurasi 2018, aho u Rwanda rwabaye umuterankunga mukuru ugaragara ku kuboko kw’ibumoso kw’imipira y’iyi kipe yo mu Bwongereza, mu ikipe nkuru, […]
U Rwanda rwasabye abagabo bacyihisha muri DRC gutahuka

Komisiyo y’u Rwanda ishinzwe Gusubiza mu Buzima Busanzwe no Gusezerera Ingabo (RDRC) irasaba Abanyarwanda bacyihishe mu mashyamba ya Repubulika ya Demokarasi ya Congo (RDC) gutahuka, by’umwihariko abasore n’abagabo, kuko abenshi mu bataha ari abagore n’abana. Ibi byavuzwe na Maj Gen (Rtd) Jack Nziza, Umuyobozi Mukuru Wungirije wa RDRC, ubwo yaganirizaga abaturage batandukanye bo mu Karere […]
Abasirikare n’umupolisi bashatse kwica Perezida wa Brazil bakatiwe

Urukiko rw’Ikirenga rwa Braziliya rwakatiye abasirikare batatu n’umupolisi igifungo hagati y’imyaka 21 na 24, nyuma yo guhamwa n’icyaha cyo gutegura umugambi wo kwica Perezida Luiz Inacio Lula da Silva mbere y’uko arahirira kuyobora igihugu. Uyu mugambi wari ugamije gukuraho amajwi y’amatora yo mu 2022 aho Lula yatsinze uwari Perezida, Jair Bolsonaro, wari uhagarariye ibitekerezo by’uruhande […]
Icyo IMF ivuga ku birego Leta y’u Rwanda iregwa byo gusesagura umutungo wa rubanda

Raporo nshya yashyizwe ahagaragara n’Ikigega Mpuzamahanga cy’Imari (IMF) mu Ukwakira 2025 yerekana ishusho itandukanye cyane n’ibivugwa n’abakunze kunenga uko u Rwanda rukoresha umutungo rusange. Mu gihe bamwe mu barwanya ubutegetsi bavuga ko amafaranga ya Leta akoreshwa nabi, cyane cyane mu mishinga minini y’ibikorwa remezo, IMF ivuga ko mu by’ukuri u Rwanda ruri mu bihugu bikeya […]
Urugo rw’umuramyi Ishimwe Vestine rwaba rwasenyutse

Umuririmbyi w’indirimbo zo kuramya no guhimbaza Imana, Ishimwe Vestine, yashyize hanze ubutumwa bwakomeje gutuma abakunzi be bibaza byinshi ku buzima bwe bwite, cyane cyane ku mubano we n’umugabo we Idrissa Jean Luc OuĂ©draogo, bamaze amezi make bashyingiranywe. Ubu butumwa bwasohotse nyuma y’iminsi 136 gusa basezeranye imbere y’Imana mu bukwe bwavuzwe cyane mu Rwanda no hanze […]
Wazalendo zishe umusore wari ugiye kuzitwaza ibyo zasahuye

Ku wa Mambere tariki 17 Ugushyingo 2025, umusore wo mu mudugudu wa Buhendje, mu gace ka Luberike, teritwari ya Walikale muri Kivu y’Amajyaruguru, yishwe arashwe n’abarwanyi ba Wazalendo bo mu mutwe wa APCLS. Amakuru atangwa n’abaturage hamwe n’ubuyobozi bw’akarere ka Luberike avuga ko aba barwanyi bari bayobowe na Kambuzi, bakaba bari bamaze gusahura mu gace […]
Nyamagabe habaye umutingito wa 4.8

Ishami ry’Urwego rw’Igihugu rushinzwe Mine, Peteroli na Gaz (RMB) rigenzura imitingito ryemeje ko mu Murenge wa Gatare, mu Karere ka Nyamagabe, habaye umutingito wari ku gipimo cya 4.8 ku manywa yo ku itariki ya 17 Ugushyingo 2025 saa 15:12. Uwo mutingito wumvikanye no mu bindi bice by’igihugu birimo n’Umujyi wa Kigali. RMB isobanura ko umutingito […]
RIB yafunze umuhanzi Bill Ruzima

Umuhanzi Bill Ruzima, yafashwe n’Urwego rw’Igihugu rw’Ubugenzacyaha (RIB) akurikiranyweho ibyaha bijyanye no gukoresha no gutunda ibiyobyabwenge byo mu bwoko bw’urumogi. Iby’ifatwa rye byemejwe n’Umuvugizi wa RIB, Dr. Murangira B. Thierry, watangaje ko Ruzima yafatiwe ku wa 15 Ugushyingo 2025. Murangira yagize ati: “Ni byo, yatawe muri yombi ku itariki ya 15 Ugushyingo 2025, akekwaho gukoresha […]