M23 yahaye Tshisekedi gasopo

Umutwe wa AFC/M23 wahaye gasopo Perezida Félix Tshisekedi wa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo washinje kuba akomeje kuba ikibazo kuri kiriya gihugu. AFC/M23 yaburiye Tshisekedi kuri uyu wa Mbere tariki ya 1 Nzeri 2025, mu kiganiro umuhuzabikorwa wayo, Corneille Nangaa na Bertrand Bisimwa umwungirijr bagiranye n’itangazamakuru, i Goma. Ni ikiganiro cyabaye nyuma y’iminsi ibiri Tshisekedi […]
Abanyeshuri barenga 11,500 bakoze ikizamini cya Leta gisoza amashuri yisumbuye bararase

Minisiteri y’Uburezi ifatanyije n’Ikigo cy’Igihugu Gishizwe Ubugenzuzi bw’Amashuri (NESA), kuri uyu wa Mbere tariki ya 1 Nzeri batangaje amanota y’ibizamini bya Leta bisoza amashuri yisumbuye y’umwaka w’amashuri wa 2024/2025. Abanyeshuri 106,418 ni bo bari biyandikishije mu bizamini, ariko hakora 106,078. Abatsinze (babashije kugira 50%) barangana na 89.1% by’abakoze bose; mu gihe abatsinzwe ari 10.9%. Ibi […]
KNC azigaye, yabeshye Abanyarwanda: Ricard nyuma yo kuva muri gereza

Umunyamakuru w’imikino Ishimwe Ricard, yasabye umuyobozi wa Radio & TV1 Kakooza Nkuliza Charles ‘KNC’ kwigaya, nyuma yo gutangaza ko ubwo yatabwaga muri yombi mu kwezi gushize yasanzwe yihishe munsi y’igitanda. Ricard yabigarutseho mu kiganiro ‘Urukiko rw’Ikirenga rw’Imikino’ yongeye kumvikanamo, nyuma y’igihe kigera ku kwezi kumwe ari mu maboko y’ubutabera bwa gisirikare. Ishimwe Ricard yavuze ko […]
Erik Ten Hag yirukanwe adatoje imikino 3

Ikipe ya Bayer Leverkusen yo mu Budage, yirukanye Umuholandi Erik Ten Hag yari imaze igihe gito ihaye akazi ko kuyibera umutoza mukuru. Muri iyi mpeshyi ni bwo Erik Ten Hag wahoze atoza Manchester United yari yagizwe umutoza wa Bayer Leverkusen, nk’umusimbura wa Xabi Alonso werekeje muri Real Madrid. Leverkusen yatwaye igikombe cya shampiyona cya 2023/2024, […]
Tshisekedi yiyemeje gushora imbaraga asigaranye mu ntambara

Perezida Félix Antoine Tshisekedi wa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, yatangaje ko agomba gukomeza kurwana n’abo yise abanye-Congo bahaza ibyifuzo bya bimwe mu bihugu by’abaturanyi byo kugirira nabi abavandimwe babo, kugeza amahitamo yose amushiranye. Yabitangaje mu mpera z’icyumweru gishize, ubwo yayoboraga Inteko Rusange y’Ihuriro l’Union Sacrée de la Nation. Tshisekedi yiyemeje gukomeza kurwana, mu gihe […]
Perezida Kagame yakiriwe kwa Diomadaye Faye

Perezida Paul Kagame ku Cyumweru tariki ya 31 Kanama yageze i Dakar muri Senegal, ahakirirwa na Perezida Bassirou Diomadaye Faye w’iki gihugu. Umukuru w’Igihugu i Dakar yahitabiriye Inama Nyafurika yiga ku kwihaza mu biribwa (AFS). Ni inama igiye gukurikira ebyiri zabereye i Kigali mu mwaka ushize wa 2024. “Guhanga udushya, kwihuta no kwaguka: Gushyiraho uburyo […]
Ibizamini bya Leta: Menya amashuri yagize umusaruro wa nta kigenda kurusha andi mu Rwanda

Urwego rw’Igihugu Rushinzwe Ubugenzuzi bw’Amashuri mu Rwanda, rwasohoye urutonde rugaragaza uko amashuri yo hirya no hino mu gihugu yitwaye mu bizami bya Leta by’umwaka w’amashuri wa 2024/2025. Ni urutonde NESA yasohoye ku wa Gatanu tariki ya 29 Kanama, nyuma y’iminsi 10 isohoye amanota y’ibizamini bya Leta ku banyeshuri bakoze ikizamini gisoza amashuri abanza ndetse n’abakoze […]
Drones za FARDC zarashe Abanyamulenge bwa 3

Ihuriro ry’Ingabo za Leta ya Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, ryaraye ryongeye kugaba ibitero bya drones mu bice by’Intara ya Kivu y’Amajyepfo bituwe n’abanye-Congo bo mu bwoko bw’Abanyamulenge. Ku mugoroba (mu ma saa mbili) wo ku wa Gatanu tariki ya 29 Kanama ni bwo Drones zari zitangiye kugaba ibitero mu Minembwe; mu duce twa Mikenke […]
Indege z’indwanyi mu bikoresho bya RDF Perezida Kagame yategetse ko bigirwa ibanga

Perezida Paul Kagame akanaba Umugaba w’Ikirenga w’Ingabo z’u Rwanda, yakoze amavugurura atandukanye yasize hongerewe ingano y’ibikoresho byazo bigomba kugirwa ibanga. Iby’aya mavugurura bigaragara mu Iteka rya Perezida n° 013/01 ryo ku wa 25/08/2025 rigena ibikoresho bya gisirikare bigirirwa ibanga. Umukuru w’Igihugu yakoze aya mavugurura yisunze Itegeko Nshinga rya Repubulika y’u Rwanda; Itegeko n° 64/2024 ryo […]
Maj. Gen. Birungi yatawe muri yombi

Maj. Gen. James Birungi wahoze ari umuyobozi w’urwego rushinzwe ubutasi bwa gisirikare muri Uganda (CMI), yatawe muri yombi. ChimpReports iravuga ko uyu musirikare afungiye muri gereza ya Polisi ya Gisirikare mu kigo cya gisirikare cya Makindye. Byitezwe ko agomba kugezwa imbere y’ubutabera ngo yisobanure ku byaha bikomeye acyekwaho birimo kugambanira igihugu, ruswa n’ibindi. Birungi yatawe […]
Amerika yumvikanye n’u Rwanda kujya ruyigurisha Wolfram icukurwa i Rulindo

U Rwanda na Leta Zunze Ubumwe za Amerika ku wa Kane tariki ya 28 Kanama, byasinyanye amasezerano yerekeye ubucuruzi bw’amabuye y’agaciro yo mu bwoko bwa Wolfram. Ni amasezerano yashyizweho umukono na Sosiyete ya Trinity Metals icukura Wolfram mu birombe bya Nyakabingo mu karere ka Rulindo n’iya Global Tungsten Powders yo muri Amerika. Ku wa Kane […]
Menya amashuri yatsindishije kurusha andi mu bizamini bya Leta

Urwego rw’Igihugu Rushinzwe Ubugenzuzi bw’Amashuri (NESA), rwasohoye urutonde rugaragaza uko amashuri yo hirya no hino mu gihugu yitwaye mu bizamini bya Leta mu mwaka w’amashuri wa 2025/2026. Ni ibizamini birimo ibisoza amashuri abanza ndetse n’ibisoza Icyiciro cya Mbere cy’Amashuri yisumbuye. Urutonde NESA yasohoye kuri uyu wa Gatanu tariki ya 29 Kanama rurakurikira amanota y’ibizamini bya […]
Bwa mbere RDF yashyize hanze amashusho y’abasirikare bayo barasa ibyihebe

Igisirikare cy’u Rwanda (RDF) cyashyize hanze amashusho yerekana abasirikare bacyo barasa ibyihebe, mu ntara ya Cabo Delgado yo mu majyaruguru ya Mozambique. Ni amashusho yafashwe guhera muri 2021, ubwo ingabo z’u Rwanda zatangiraga ibikorwa byo guhashya ibyihebe byo mu mutwe w’iterabwoba wa Ansar-Al-Sunnah byari byarayogoje Cabo Delgado. Muri aya mashusho, Lt. Gen. Innocent Kabandana wabaye […]
Igitero gishya FARDC n’abambari bayo cyiciwemo abaturage 3

Umutwe wa AFC/M23, washinje Ihuriro ry’Ingabo za Leta ya Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo kwica abaturage batatu, mu bitero bishya ryagabye mu gace ka Bukombo muri Teritwari ya Masisi. Umuvugizi wa AFC/M23, Lawrence Kanyuka, yatangaje ko icyo gitero cyabaye mu rucyerera rwo kuri uyu wa Gatanu tariki ya 29 Kanama. Yavuze ko abantu batatu: Mbirinde […]
Tshisekedi agiye kuzamura mu ntera Maj. Gen. Cirimwami umaze amezi 7 atarashyingurwa

Général-Major Peter Nkuba Cirimwami wahoze ari Guverineri wa Gisirikare w’Intara y’Amajyaruguru, kera kabaye agiye gushyingurwa nyuma y’amezi arindwi yiciwe mu mirwano y’ingabo za Leta ya Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo n’inyeshyamba zo mu mutwe wa M23. Ku wa 24 Mutarama ni bwo Cirimwami yarasiwe mu gace ka Kasengezi hafi y’umujyi wa Sake, aho yari yagiye […]
Ubusinzi, imiyoborere mibi n’amakimbirane mu byatumye Musanze iba iya nyuma mu bizamini bya Leta

Ikibazo cy’amakimbirane hagati y’abayobozi b’amashuri n’abo bakorana, imiyoborere mibi n’imyitwarire igayitse irimo ubusinzi; biri mu byagaragajwe nk’intandaro yatumye akarere ka Musanze kaba aka nyuma mu bizamini bya Leta by’umwaka w’amashuri wa 2024/2025. Byagaragarijwe mu mwiherero w’umunsi umwe wahuje abayobozi b’ibigo by’amashuri byo mu karere ka Musanze n’inzego zirimo ubuyobozi bw’Intara y’Amajyaruguru n’ubuyobozi bw’akarere ka Musanze […]
CECAFA Kagame Cup: APR FC yisanze mu itsinda ririmo ikipe y’i Burundi no muri Uganda

Ikipe ya APR FC igomba guhagararira u Rwanda mu irushanwa rya CECAFA Kagame Cup, yisanze mu itsinda rya kabiri. Amakipe 12 ni yo agomba kwitabira ririya rushanwa rizabera i Dar Es Salaam hagati y’itariki ya 2 n’iya 12 Nzeri. Tombola y’iri rushanwa yabereye i Nairobi kuri uyu wa Kane, yasize APR FC yakinnye umukino wa […]
Umukoro wa Gen. Makenga ku bapolisi ba mbere M23 yungutse

Umugaba Mukuru w’Ingabo z’umutwe wa M23, Gen. Sultani Makenga, ku cyumweru tariki ya 24 Kanama yayoboye umuhango wo gusoza imyitozo ku bapolisi ba mbere b’uriya mutwe. Ni imyitozo yitabiriwe n’abarimo abapolisi bashya binjiye muri Polisi ya M23 ndetse n’abahoze muri Polisi ya Leta ya Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo. Mu bumenyi bariya bapolisi bahawe harimo […]
Ukraine ikomeje kwenyegeza umwuka mubi hagati y’u Rwanda na RDC: U Burusiya

Abatoza b’abasirikare ba Ukraine hamwe n’abandi bakozi bayo b’iperereza, barashinjwa kugira uruhare mu guteza umutekano mucye mu karere k’ibiyaga bigari, by’umwihariko mu gukongeza umwuka mubi hagati y’u Rwanda na Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo (RDC). Byatangajwe na Alexander Ivanov, Umurusiya uyobora Ihuriro ry’Abasirikare b’Inzobere ku Mutekano Mpuzamahanga. Ivanov yavuze ko aba bakozi ba Ukraine bashyigikira […]
Musanze: Urujijo ku mwana w’umunyamakuru Bazatsinda wasanzwe yapfuye

Umwana w’abanyamakuru Bazatsinda Jean Claude na Nyirandikubwimana Janvière, kuri uyu wa Gatatu tariki ya 27 Kanama yasanzwe iwabo yapfuye. Ku gicamunsi cyo kuri uyu wa Gatatu ni bwo uyu mwana w’umuhungu wari ufite imyaka 12 y’amavuko yasanzwe aziritse kuri ‘grillage’ z’idirishya ryo mu gipangu umuryango we utuyemo, mu murenge wa Cyuve w’akarere ka Musanze, ahambirishije […]
FARDC, FDLR n’Ingabo z’u Burundi bagabye ibitero byiciwemo abaturage mu Minembwe

Ihuriro ry’Ingabo za Leta ya Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, kuri uyu wa Gatatu tariki ya 27 Kanama ryagabye ibitero mu midugudu yo mu ntara ya Kivu y’Amajyepfo isanzwe ituwe n’abanye-Congo bo mu bwoko bw’Abanyamulenge. Umuvugizi w’umutwe wa AFC/M23, Lawrence Kanyuka, yatangaje ko ibyo bitero byagabwe n’Ingabo zirimo iza Leta ya RDC (FARDC), umutwe wa […]
Perezida Daniel Chapo ategerejwe mu Rwanda

Perezida wa Mozambique, Daniel Francisco Chapo, ategerejwe i Kigali mu ruzinduko rw’akazi ruzamara iminsi ibiri. Amakuru y’uruzinduko rwa Perezida Chapo yatangajwe na Perezidansi ya Mozambique. Muri uru ruzinduko atangira kuri uyu wa Gatatu, biteganyijwe ko yakirwa na Perezida Kagame, bakagirana ibiganiro bigaruka ku mubano w’ibihugu byombi. Ni bwo bwa mbere Chapo agiye gusura u Rwanda, […]
Uvira: FARDC na Wazalendo barwaniye kugenzura umupaka wa RDC n’u Burundi, hapfa benshi

Amakuru aturuka mu mujyi wa Uvira wa kabiri munini muri Kivu y’Amajyepfo aravuga ko ku wa Kabiri tariki ya 26 Kanama wiriwemo imirwano y’ingabo za Leta ya Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, FARDC, n’abarwanyi b’imitwe ya Wazalendo basanzwe bazifasha ku rugamba. Kuva umutwe wa M23 wigarurira imijyi ya Goma na Bukavu hagati ya Mutarama na […]
Meya wa Orléans yanze ko Zigiranyirazo Protais ahashyingurwa

Umuyobozi w’Umujyi wa Orléans wo mu Bufaransa, Serge Grouard, yanze ko Umunyarwanda Protais Zigiranyirazo wigeze kuba Perefe w’iyahoze ari Perefegitura ya Ruhengeri ashyingurwa mu irimbi ryo muri uriya mujyi. Ku wa Kane tariki ya 28 Kanama ni bwo Zigiranyirazo yagombaga gushyingurwa mu irimbi rinini ry’i Orléans, nyuma ya Misa yo kumusabira igomba kubera muri Église […]
Umunsi Perezida Kagame afatirwaho imbunda akanafungirwa kwa Mitterrand

Perezida Paul Kagame yigeze gutangaza ko mu myaka irenga 30 ishize yigeze kumara umunsi umwe afungiwe i Paris mu Bufaransa, nyuma yo gutabwa muri yombi n’inzego zishinzwe umutekano za kiriya gihugu. Byabaye muri Mutarama mu 1992, nyuma y’umwaka urenga ingabo zari iza RPA zitangije urugamba rwo kubohora igihugu. Mbere yaho gato u Bufaransa bwari buyobowe […]
FDLR yishe mushiki wanjye, nanjye habuze gato ngo yo na Wazalendo banyicire i Sake: Twagirumukiza

U Rwanda ku wa Mbere tariki ya 25 Kanama 2025, rwakiriye Abanyarwanda 532 babaga mu burasirazuba bwa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo nk’impunzi. Aba Banyarwanda bakiriwe nyuma y’inama yaherukaga guhuriza i Addis-Abeba muri Ethiopie Leta y’u Rwanda, iya RDC ndetse n’Ishami ry’Umuryango w’Abibumbye Ryita ku Mpunzi (UNHCR) yigaga ku gucyura impunzi ku bushake. Impunzi 532 […]
RDC iyo idusaba imfashanyo tuba twarayiyihaye: Perezida Kagame

Perezida Paul Kagame yatangaje ko iyo Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo isaba u Rwanda imfashanyo yo kugira ngo igire umutekano rwari kuyiyiha, nk’uko rwabikoze kuri Repubulika ya Centrafrique na Mozambique. Yabitangarije i Gabiro mu karere ka Gatsibo, aho ku wa Mbere yasoreje amasomo y’abarenga 6,000 barimo ingabo z’u Rwanda, abapolisi ndetse n’abacungagereza. Umukuru w’Igihugu mu […]
Isasu urashe rigomba kugenda ryanditseho izina ry’uwo urigeneye: P. Kagame abwira RDF

Perezida Paul Kagame yasabye ingabo z’u Rwanda kuzirikana guhamya intego mu gihe ziri ku rugamba, mu rwego rwo kwirinda ko ubuzima bwazo ndetse n’ubw’Abanyarwanda zishinzwe kurinda bwajya mu kaga. Umukuru w’Igihugu yabigarutseho kuri uyu wa Mbere tariki ya 25 Kanama ubwo yasozaga amasomo y’ababarirwa mu 6,000 barimo abasirikare, abapolisi ndetse n’abacungagereza yaberaga i Gabiro. Mu […]
Kagame yasoje amasomo y’abarenga 6,000 biganjemo abasirikare (Amafoto)

Perezida Paul Kagame akanaba Umugaba w’Ikirenga w’Ingabo z’u Rwanda, kuri uyu wa Mbere tariki ya 25 Kanama yasoje amasomo y’abarenga 6,000 barimo ba Ofisiye n’abandi basirikare bo mu ngabo z’u Rwanda, abapolisi ndetse n’abacungagereza. Aya masomo azwi nka ‘Military Course Career’ yari amaze igihe abera mu kigo cy’imyitozo cy’ingabo z’u Rwanda cy’i Gabiro mu karere […]
Icyo FARDC ivuga ku makuru ari kuvuga ko M23 yafashe Uvira

Igisirikare cya Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo (FARDC) cyahakanye amakuru yatangiye gukwirakwizwa avuga ko inyeshyamba z’umutwe wa M23 zamaze kwigarurira Umujyi wa Uvira wa kabiri munini muri Kivu y’Amajyepfo. Amakuru y’uko M23 iri muri Uvira yatangiye kuvugwa kuva mu mpera z’icyumweru gishize. Icyakora umuvugizi w’ibikorwa bya gisirikare by’ingabo za FARDC bizwi nka Sokola 2, Lt […]
FARDC na FDLR bateye i Goma

Ihuriro ry’Ingabo za Leta ya Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, mu gicuku cyo kuri uyu wa Mbere tariki ya 25 Kanama ryagabye ibitero mu mujyi wa Goma no mu nkengero zawo. Ni ibitero izi ngabo zigizwe na FARDC, FDLR, Mai-Mai Wazalendo na Nyatura zagabye mu duce twa Kibati, Munigi, i Goma no mu nkengero zaho. […]
Ndayishimiye yaba agiye kugororera Mbayahaga ukunze gutuka abayobozi b’u Rwanda

Amakuru aturuka mu gihugu cy’u Burundi aravuga ko Perezida Evariste Ndayishimiye ateganya gukuraho Visi-Perezida w’iki gihugu, Prosper Bazombanza, akamusimbuza undi muntu. Bazombanza w’imyaka 65 y’amavuko, ni Visi-Perezida w’u Burundi kuva muri 2020 ubwo Ndayishimiye yageraga ku butegetsi, gusa hagati ya 2014 na 2015 ubwo u Burundi bwari buyobowe na Petero Nkurunziza na bwo yakoze ziriya […]
MINEDUC yakebuye amashuri akomeje kwishyuza ababyeyi amafaranga adafututse

Minisiteri y’Uburezi yibukije amashuri ya Leta n’afashwa na yo ko hari amabwiriza amaze igihe yarashyizweho agena umubare w’amafaranga ntarengwa abanyeshuri biga mu mashuri y’incuke, abanza ndetse n’ayisumbuye bagomba kwishyura; atandukanye n’adafututse amwe mu mashuri akomeje kwishyuza. Iyi Minisiteri yibukije iby’aya mabwiriza, mu gihe hari amashuri yo hirya no hino mu gihugu akomeje gusaba ababyeyi kwishyura […]
Umunyamakuru Kassim Yussuf yapfuye

Umunyamakuru Kassim Yussuf wari umaze igihe kirekire akorera urwego rw’Igihugu rw’Itangazamakuru (RBA), yitabye Imana. Inkuru y’urupfu rw’uyu mukambwe yamenyekanye mu gitondo cyo kuri uyu wa Mbere tariki ya 25 Kanama 2025, akaba yazize uburwayi. Umunyamakuru Kayishema Thierry wa RBA, ari mu babitse Mzee Kassim Yussuf mu butumwa yanditse ku rubuga rwe rwa X. Ati: “Rest […]
Menya ibitera kubabara mu gihe uri gukora imibonano mpuzabitsina n’icyo wabikoraho

Niba ukunze kubabara mu gihe cyangwa nyuma yo gukora imibonano mpuzabitsina, umubiri wawe uba uri kugerageza kukuburira ko hari ikitagenda neza; bityo ntugomba kubyirengagiza ahubwo ni ngombwa kwihutira kugana ivuriro ukamenya neza ikibitera. Akenshi kubabara nyuma yo gukora imibonano mpuzabitsina, biterwa n’impamvu zitandukanye. Muri zo, harimo uburwayi mu mubiri, ikibazo mu myanya ndagagitsina, ikibazo mu […]
Colonel Nduwantare yiciwe muri Zambia

Colonel de Police Dieudonné Nduwantare wari umaze igihe gito asezerewe muri Polisi y’u Burundi, yiciwe muri Zambia. Amakuru atangwa n’umuryango w’uyu mupolisi avuga ko ku wa Kane w’iki cyumweru ari bwo yishwe n’abagizi ba nabi. Muri Zambia aho yiciwe yari yagiyeho gusura murumuna we. Umuryango we uvuga ko aticiwe kwa murumuna we, ko ahubwo hari […]
FARDC irigamba guhanura drone ya M23

Igisirikare cya Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo (FARDC), ku wa Gatanu cyatangaje ko cyahanuye drone y’ihuriro rya AFC/M23 bamaze igihe bari mu ntambara. FARDC biciye mu muvugizi w’ibikorwa byayo bya gisirikare bizwi nka Sokola 2, Sous-Lieutenant Mbuyi Kalonji Reagan, yatangaje ko iyo drone yahanuriwe mu gace ka Nzibira gaherereye muri Teritwari ya Walungu ho mu […]
Amb. Ngoga yabajije UNSC niba itagira ibimenyetso by’uko RDC ikorana na FDLR

Intumwa y’u Rwanda mu Muryango w’Abibumbye, Amb. Martin Ngoga, yanenze akanama gashinzwe amahoro n’umutekano muri uriya muryango (UNSC) kamaze igihe karimakaje imvugo y’uko umutwe wa AFC/M23 ushyigikiwe n’u Rwanda, nyamara kakaba kadashobora kuvuga ku kuba FDLR ishyigikiwe na RDC. Amb. Ngoga yabitangaje ku wa Gatanu tariki ya 22 Kanama, mu ijambo yagejeje kuri kariya kanama. […]
Joseph Kabila yasabiwe igihano cy’urupfu

Ubushinjacyaha bwa Gisirikare muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo bwasabiye Joseph Kabila Kabange wahoze ari Perezida w’iki gihugu gukatirwa igihano cy’urupfu kubera ibyaha aregwa. Kabila wayoboye RDC hagati ya 2001 na 2019, aregwa ibyaha birimo kugambanira igihugu ndetse n’ibyaha by’intambara. Ni ibyaha yarezwe nyuma y’uko muri Gicurasi uyu mwaka yatangazaga ko agiye kuva mu buhungiro […]
U Rwanda rwateye utwatsi raporo ishinja RDF na M23 kwica abasivile 140 i Binza

Guverinoma y’u Rwanda kuri uyu wa Gatanu yateye utwatsi raporo y’umuryango Human Rights Watch (HRW) ishinja ingabo z’u Rwanda (RDF) gufatanya n’umutwe wa M23 kwica abaturage barenga 100 b’i Binza ho muri Teritwari ya Rutshuru. HRW muri raporo yasohoye ku wa Gatatu, yashinje “M23 igenzurwa n’u Rwanda” kwica abasivile nibura 140 biganjemo Abahutu mu kwezi […]
Impamvu AFC/M23 yohereje i Doha intumwa 2 zonyine

Umutwe wa AFC/M23 watangaje ko intumwa ebyiri zonyine ari zo uheruka kohereza i Doha, aho uri kuganirira na Leta ya Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo. Ku wa 19 Kanama ni bwo uyu mutwe na Kinshasa basubukuye ibiganiro bamaze igihe bagirana, nyuma yo gusinyana amahame y’ibanze aganisha ku guhagarika intambara yashyizweho umukono ku wa 19 Nyakanga […]
Kim Jong-un yasutse amarira kubera abasirikare be biciwe muri Ukraine

Perezida Kim Jong-un wa Koreya ya Ruguru, yagaragaye asuka amarira kubera abasirikare b’igihugu cye biciwe muri Ukraine aho bagiye gufasha ku rugamba ingabo z’u Burusiya. Perezida Kim ubwo yavugiraga ijambo mu muhango wo kwibuka bariya basirikare yashimagije ku bw’ubutwari bagaragaje, yagaragaye abaririra. Amafoto yashyizwe hanze n’itangazamakuru rya Leta ya Koreya ya Ruguru, yerekana Perezida Kim […]
Katumbi yamaganye ibyo ‘kuvugana na Kigali’ ngo yinjire muri AFC/M23

Umunyapolitiki Moïse Katumbi Chapwe utavuga rumwe n’ubutegetsi bwa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, yandikiye Komite ishinzwe ibihano mu kanama ka Loni gashinzwe Umuryango w’Abibumbye yamagana ibirego uwo muryango wamushinje byo kuvugana n’u Rwanda ngo yinjire mu mutwe wa AFC/M23. Mu mezi make ashize impuguke za Loni kuri RDC zasohoraga raporo yazo, zavuze ko Katumbi, Joseph […]
M23 na FDLR mu mirwano ikaze muri Parike ya Virunga

Umutwe wa M23 n’imitwe ya FDLR na Wazalendo ikorana n’Igisirikare cya Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, bamaze iminsi ibiri barwanira mu gace ka Kahumiro gaherereye muri Parike ya Virunga. Amakuru avuga ko imirwano ikaze ikomeje gusakiranya ziriya mpande zombi yatangiye ku wa Gatatu tariki ya 20 Kanama. Bivugwa ko M23 iyobowe na Gen. Sultani Makenga […]
Gen. Bertin Gahungu yatawe muri yombi

Général de Brigade de Police Gahungu Bertin uri mu bapolisi bakomeye mu Burundi, yatawe muri yombi ejo ku wa Kane tariki ya 21 Kanama 2025. Gahungu wigeze kuyobora iperereza ry’imbere mu Burundi (DDI), amakuru aturuka muri iki gihugu aravuga ko yaraye muri gereza y’urwego rw’iperereza iherereye hafi ya cathédrale Regina Mundi i Bujumbura. Kugeza ubu […]
Abacamanza b’Abafaransa batesheje agaciro urubanza ruregwamo umugore wa Habyarimana

Abacamanza b’Abafaransa kuri uyu wa Kane tariki ya 21 Kanama, batesheje agaciro ikirego kuri Agathe Kanziga wahoze ari umugore wa Habyarimana Juvenal wabaye Perezida w’u Rwanda bakoragaho iperereza ku ruhare akekwaho muri Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994. Kanziga w’imyaka 82 y’amavuko, aba mu Bufaransa kuva mu 1998; gusa Leta y’u Rwanda yakunze gusaba u Bufaransa […]
Uganda yaciye muri Stade ‘Jersey’ zanditseho amagambo y’ibishegu

Komite ishinzwe gutegura igikombe cya Afurika gihuza abakinnyi bakina imbere muri za shampiyona zo mu bihugu byabo (CHAN), yateguje abanya-Uganda ko nta mufana uzongera kwemererwa kwinjira muri Stade yambaye umwambaro uriho amagambo arimo kwibasira. Ni icyemezo cyafashwe mu gihe mu mikino itatu Uganda iheruka gukina, abafana batandukanye bagaragaye bambaye imyambaro iriho ubutumwa busekeje, amagambo y’urukozasoni […]
Minembwe yagizwe Teritwari, ihabwa Colonel ngo ayiyobore

Ihuriro Alliance Fleuve Congo ribarizwamo imitwe ya M23 na MRDP Twirwaneho, ryamaze kugena ko igice cy’ahazwi nko mu Minembwe mu ntara ya Kivu y’Amajyepfo kigomba guhinduka Teritwari. Minembwe mu busanzwe yabarizwaga muri Segiteri ya Lulenge, muri Teritwari ya Fizi iri mu zigize intara ya Kivu y’Amajyepfo. Icyemezo cyo kuyigira Teritwari cyafashwe mu rwego rwo kwegera […]
Hamenyekanye igihe shampiyona y’u Rwanda izatangira

Ubuyobozi bwa Rwanda Premier League bwatangaje ko Shampiyona y’icyiciro cya mbere mu mupira w’amaguru mu Rwanda izatangira ku wa 12 Nzeri 2025, ikazasozwa ku wa 24 Gicurasi 2026. Ibi byemejwe mu itangazo ryasohowe n’ishyirahamwe riyobora iyi Shampiyona, aho bavuze ko gahunda nshya yateguwe hagamijwe guhuza amarushanwa yo mu gihugu n’ayo ku rwego mpuzamahanga. Abakunzi b’umupira […]
Amerika yatumije inama y’igitaraganya ku bwicanyi M23 yashinjwe gukorera abaturage

Leta Zunze Ubumwe za Amerika zatangaje ko zatumije inama y’ikitaraganya y’akanama k’Umuryango w’Abibumbye gashinzwe amahoro n’umutekano ku Isi, kugira ngo haganirwe ku bwicanyi bukomeje gukorerwa muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo burimo n’ubwashinjwe umutwe wa M23. Amerika yemeje ko yamaze gutumiza iriya nama biciye mu biro bishinzwe ibibazo bya Afurika muri Minisiteri y’Ububanyi n’Amahanga yayo. […]
Amerika yaba igiye gukuraho ibihano yafatiye abayobozi ba M23

Leta Zunze Ubumwe za Amerika biravugwa ko ziri guteganya gukuraho ibihano zafatiye abayobozi b’umutwe wa AFC/M23 urwanya ubutegetsi bwa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo. Amakuru agera kuri BWIZA avuga ko nta gihindutse Washington izakuraho biriya bihano mu minsi iri imbere. Amerika imaze igihe yarafatiye ibihano abayobozi ba AFC/M23 ibashinja kugira uruhare mu guteza umutekano muke […]
Israel Katz yahaye umugisha gahunda ya IDF yo kwigarurira Umujyi wa Gaza

Minisitiri w’Ingabo za Israel, Israel Katz, yemeje gahunda y’ingabo za kiriya gihugu (IDF) yo kwigarurira umujyi wa Gaza wo muri Palestine. Gahunda yo kwigarurira Gaza Minisitiri Katz yaherukaga kuyigezwaho n’Umugaba Mukuru w’Ingabo za Israel, Lt. Gen Eyal Zamil n’abandi bayobozi bakuru ba IDF. Kuri ubu byitezwe ko mu minsi iri imbere ari bwo Israel izatangira […]
Kisoro: Umusirikare wa UPDF yiyahuye nyuma yo kureba umukino wa Manchester United na Arsenal

Umusirikare wo mu ngabo za Uganda (UPDF), yiyahuye nyuma yo kureba umukino w’umunsi wa mbere wa shampiyona y’Abongereza Manchester United yatsinzwemo na Arsenal ku Cyumweru gishize. Private Samuel Kwesiga w’imyaka 32 y’amavuko, yakoreraga muri batayo ya 35 y’ingabo za Uganda ibarizwa ahitwa Nyanamo mu karere ka Kisoro. Amakuru avuga ko yirashe mu cyico nyuma yo […]
Ba Jenerali 25 bakekwaho gutuma FARDC ikubitwa na M23 bari gukorwaho iperereza

Ubushinjacyaha Bukuru bwa Gisirikare muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo kuva mu kwezi gushize buri gukora iperereza ku basirikare bo ku rwego rwa ba Jenerali bo mu ngabo za kiriya gihugu, bakekwaho kugira uruhare mu gutuma ingabo za RDC zitsindirwa mu ntambara yo mu burasirazuba bw’iki gihugu. Abari gukorwaho iperereza ni abari bayoboye igisirikare, kuva […]
FARDC iravuga ko M23 yongeye kuyigabaho uruhuri rw’ibitero

Igisirikare cya Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo (FARDC), kirashinja umutwe wa M23 kugaba uruhuri rw’ibitero ku birindiro by’ingabo zacyo biri mu ntara za Kivu y’Amajyaruguru ndetse n’iy’Amajyepfo. Umuvugizi wa FARDC, Général-Major Sylvain Ekenge, kuri uyu wa Kabiri yatangaje ko ku wa 11 Kanama M23 yarashe ibirindiro by’ingabo za Leta zirwanira mu mazi bya Musenda biherereye […]
Abakobwa batsinze neza ibizamini bya leta kurusha abahungu

Minisiteri y’Uburezi ifatanyije n’Ikigo cy’Igihugu Gishizwe Ubugenzuzi bw’Amashuri (NESA), kuri uyu wa Kabiri tariki ya 19 Kanama batangaje amanota y’abanyeshuri bakoze ibizamini bya Leta bisoza amashuri abanza, ndetse n’ibisoza Icyiciro Rusange (Tron-Commun). Ni umuhango wayobowe na Minisitiri w’Uburezi, Nsengimana Joseph. Imibare itangwa na NESA yerekana ko mu banyeshuri 219,900 bakoze Ikizamini cya Leta gisoza amashuri […]
Kenya yatanze umucyo k’uyihagarariye i Goma yagennye bikarakaza Kinshasa

Guverinoma ya Kenya yatanze umucyo ku cyemezo cya Perezida William Ruto cyo kugena Judy Kiaria Nkumiri nk’uhagarariye inyungu z’igihugu cye mu mujyi wa Goma cyamaganwe na Leta ya Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo. Ku wa Gatanu w’icyumweru gishize ni bwo Ruto yagennye uriya mudipolomate nk’ugomba guhagararira inyungu za Kenya muri uriya mujyi ugenzurwa n’inyeshyamba zo […]
AFC/M23 na RDC mu mushinga wo gushinga ‘Special Force’ bihuriyeho

Guverinoma ya Qatar yahaye Leta ya Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo n’umutwe wa AFC/M23 igitekerezo cyo gushinga umutwe w’Ingabo zidasanzwe (Special Force) uhuriweho n’impande zombi, nka bumwe mu buryo bwatuma amahoro agaruka mu burasirazuba bwa RDC. Ibi bikubiye mu nyandiko y’umushinga w’amasezerano y’amahoro Qatar yageneye impande zombi; mbere y’uko zisubira ku meza y’ibiganiro. Mu busanzwe […]
Abantu 5 bishwe n’imvura

Minisiteri y’Ibikorwa by’Ubutabazi yatangaje ko abantu batanu bishwe n’ibiza byatewe n’imvura nyinshi imaze iminsi ibiri igwa hirya no hino mu gihugu. Iyi Minisiteri yatangaje ko bane mu bapfuye bishwe n’inkuba, undi umwe agwirwa n’inzu. Ni mu gihe inzu 15 zangijwe n’ibi biza mu gihugu hose. Abantu batanu bishwe n’ibiza byatewe n’imvura nyinshi imaze iminsi igwa […]
FIFA yahaye Rayon Sports nyirantarengwa yo kuba yamaze kwishyura Robertinho Frw miliyoni 32.5 ye

Impuzamashyirahamwe y’Umupira w’Amaguru ku Isi (FIFA), yahaye Rayon Sports iminsi 45 nka nyirantarengwa yo kuba yamaze kwishyura $ 22,500 (Frw 32,500,000) ibereyemo umunya-Brésil Robertinho wahoze ari umutoza wayo. Muri Gicurasi uyu mwaka ni bwo umutoza Roberto Oliveira Gonçalves do Carmo ’Robertinho’ yari yareze Rayon Sports muri FERWAFA asaba ko yamwishyura umushahara w’amezi ane ungana na […]