Messi yahindutse Mesiya mu mukino we wa mbere muri Inter Miami
Umunya-Argentine Lionel Messi yafashije Inter Miami kwegukana intsinzi yo ku munota wa nyuma, mu mukino we wa mbere nk’umukinnyi w’iyi kipe yo muri shampiyona ya Leta Zunze Ubumwe za Amerika. Inter Miami yesuranaga na Cruz Azul, mu mukino wa League Cup warebwe n’ibyamamare nka LeBron James, Selena Williams na Kim Kardashian. Ni umukino wa mbere […]
P. Kagame yambitse umudari w’icyubahiro Denis Sassou N’guesso (Amafoto)

Perezida wa Repubulika, Paul Kagame, yaraye yambitse umudari w’icyubahiro uzwi nk’”Agaciro” mugenzi we Denis Sassou N’guesso wa Congo-Brazzaville wagendereye u Rwanda. Umukuru w’Igihugu yambitse mugenzi we wa Congo uriya mudari, ubwo ku mugoroba wo ku wa Gatanu we na madamu we bamwakiraga mu musangiro. Perezidansi y’u Rwanda yatangaje ko Kagame yambitse Denis Sassou N’guesso uriya […]
Umuraperi Ama G The Black arokotse urupfu
Umuhanzi Hakizimana Amani uzwi nka Ama G The Black nyuma yo kumara iminsi ataboneka mu bitangazamakuru yasobanuye ko yari yarabuze kubera impamvu z’uburwayi. Uyu mugabo mu kiganiro yagiranye n’umunyamakuru , yavuze ko nyuma yo kumurika Album ye yise “Ibishingwe” yahise ajya mu bikorwa bitandukanye by’umuziki ariko nyuma aza kurwara nyuma y’uko ngo ariye ibiryo bihumanye. […]
APR FC yatumiye abafana bayo kujya kuyireba ikora imyitozo
APR FC kuri uyu wa Gatanu yararikiye abafana bayo kujya kureba imyitozo iri butangire kuri iki gicamunsi. Ni imyitozo iri bubere kuri Kigali Pele Stadium i Nyamirambo guhera saa kumi n’imwe. APR FC mu butumwa yanyujije kuri Twitter yayo yavuze ko “abifuza kureba iyi myitozo baratumiwe.” Imyitozo y’iyi kipe y’Ingabo z’Igihugu byitezwe ko igaragaramo abakinnyi […]
Perezida wa Congo ari mu Rwanda
Perezida Denis Sassou N’guesso wa Repubulika ya Congo-Brazzaville yamaze kugera i Kigali, aho kuri uyu wa Gatanu yatangiye uruzinduko rw’akazi. Ni uruzinduko rugomba kumara iminsi itatu nk’uko Perezidansi y’u Rwanda yabitangaje kuri Twitter. Perezida wa Congo ubwo yageraga ku kibuga cy’indege mpuzamahanga cya Kigali, yakiriwe na mugenzi we w’u Rwanda Paul Kagame ari na we […]
Kenya:Indaya zariye karungu zishyiriraho ibiciro bishya kubera izamurwa ry’imisoro
Indaya zo mu Ntara ya Tana yatangaje ko zizongera ibiciro bya serivisi zabo guhera muri Kanama. Ubwiyongere buterwa n’izamuka ry’ubuzima bwo mu gihugu, bikaba byaragoraga indaya kwibeshaho. Umuyobozi w’itsinda ry’indaya muri iyo ntara yatangarije ikinyamakuru Taifa Leo ko igiciro cy’udukingirizo, ibiryo, n’amazi byose byiyongereye mu mezi ashize,kandi n’abafite amahoteri nabo bazamuye ibiciro byibyumba, ibyo bikaba […]
Uwahoze ari umutoza wa APR FC na Rayon Sports yapfuye
Umukongomani Andy-Magloire Mfutila wigeze gutoza amakipe arimo APR FC na Rayon Sports ya hano mu Rwanda, yitabye Imana. Amakuru aturuka muri Congo aravuga ko Mfutila yapfuye mu gitondo cyo kuri uyu wa Gatanu tariki ya 21 Nyakanga azize uburwayi. Urupfu rwe rwemejwe n’ikipe ya La Jeunesse Sportive Groupe Bazano iri mu makipe atandukanye yatoje. Andy […]
DCG Felix Namuhoranye yahawe ipeti riruta andi muri Polisi y’u Rwanda
Perezida Paul Kagame akanaba Umugaba w’Ikirenga w’inzego z’umutekano z’u Rwanda, yazamuye mu ntera DCG Félix Namuhoranye uyobora Polisi y’u Rwanda amuha ipeti rya Commissioner General (CG). Umukuru w’Igihugu yamuhaye iri peti riruta ayandi nyuma y’uko muri Gashyantare uyu mwaka yamugize Umuyobozi Mukuru wa Polisi y’u Rwanda, asimbuye CG Dan Munyuza wari uwumazeho igihe. Afande Namuhoranye […]
Kuki kompanyi zimwe zibuza inkumi n’umusore kujya mu rukundo iyo bakorana?
Amakompanyi atandukanye usanga atemera umubana wihariye hagati y’abasore n’inkumi biganisha ku mubano wo gushakana.Impamvu nyayo ni uko ngo akenshi usanga imicungire yabo igoye ndetse bikaba byanakwangiza akazi. 75% by’abantu babajijwe mu bushakashatsi bwakozwe na SHRM bemeje ko bemeye gusohokana n’abo bakorana. Kandi kimwe cya kabiri cyabo bemeje ko mu gihe runaka bumvise bishimiye uwo bakorana. […]
Harmonize yavuganiye Diamond ku bujura ashinjwa gukorera abahanzi bo muri Nigeria
Umuyobozi wa Konde Music Worldwide, Rajab Abdul Kahali, uzwi cyane ku izina rya stage Harmonize, yaje kurengera uwahoze ari umuyobozi we Diamond Platnumz, washinjwaga kuba yaribye indirimbo yabandi. Diamond yashinjwaga kwiba injyana (Beat) y’abacuranzi bo muri Nijeriya, vuba aha mu ndirimbo ye “enjoy ” hamwe na Jux, bivugwa ko yakuye kuri Spyro na Tiwa Savage […]
Abatoza ba APR FC bageze i Kigali
APR FC kuri uyu wa Kane yakiriye abatoza bayo bashya, nyuma yo kugera i Kigali aho baje gutegura umwaka utaha w’imikino. Mu gitondo cyo kuri uyu wa Kane ni bwo iyi kipe y’Ingabo z’Igihugu yerekanye Thierry Froger cyo kimwe n’umwungiriza we Karim Khouda nyuma yo kugera i Kigali. Amafoto Nyamukandagira yashyize ku rubuga rwayo rwa […]
Ibya Titi Brown byongeye kuzamba nyuma y’imyaka yasabiwe y’igifungo
Urukiko rukuru rwa Nyarugenge rwasubukuye iburanisha ry’urubanza Ubushinjacyaha buregamo Ishimwe Thierry ‘Titi Brown’ icyaha cyo Gusambanya umwana. Bukaba bwasabiye uyu mubyinnyi, Titi Brown gufungwa imyaka 25. Ni nyuma y’uko Umunyamategeko we yasabye ko uyu musore agirwa umwere kuko ibipimo by’isano y’amaraso byari byarapimwe (AND) byagaragaje ko atari we wateye inda inda umukobwa bivugwa ko atari […]
Umwe mu barwanyi ba FLN bahawe imbabazi na Perezida Kagame yaratorotse
Ntabanganyimana Joseph uri mu bahoze ari abarwanyi ba FLN mbere yo kurekurwa ku mbabazi za Perezida Paul Kagame, yaratorotse nyuma yo kugera i Mutobo mu karere ka Musanze. Muri Werurwe uyu mwaka ni bwo Ntabanganyimana na bagenzi be 19 bari bafunganwe barimo Paul Rusesabagina na Nsabimana Callixte ‘Sankara’ barekuwe nyuma yo guhabwa imbabazi n’Umukuru w’Igihugu. […]
Igihangange hagati ya Davido na Burna Boy mu mboni z’umuhanzi Akon
Umuhanzi Akon wamenyekanye mu myaka yo hambere mu ndirimbo zitandukanye yatangaje uwo abona ukomeye mu nganzo hagati ya Davido na mugenzi we Burna Boy. Ubwo yari mu kiganiro kuri podcast ya Drink Champs afatanije na N.O.R.E na DJ EFN, Akon yasabwe guhitamo umuhanzi urenze hagati ya Davido na Burna Boy kandi atitaye ku gihe umwe […]
Wagner igiye kohereza muri Afurika abacancuro bayo bari bamaze igihe barwana muri Ukraine
Umutwe w’abacancuro wa Wagner Group watangaje ko ugiye kohereza muri Afurika abarwanyi bawo bari bamaze umwaka urenga bafasha Ingabo z’u Burusiya mu ntambara zirimo muri Ukraine. Ni amakuru yemejwe na Yevgeny Prigozhin washinze uriya mutwe, ubwo yakiraga abarwanyi bawo muri Belarus. Mu mashusho yagiye hanze Prigozhin yumvikana abwira abacancuro ba Wagner ko batazigera basubira mu […]
U Rwanda rwihanangirije RDC
Guverinoma y’u Rwanda yihanangirije iya Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, nyuma y’itangazo iheruka gusohora u Rwanda rwafashe nk’urwitwazo rwo kurushozaho intambara. Ku wa Gatatu tariki ya 19 Igisirikare cya Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo (FARDC) cyasohoye itangazo rishinja u Rwanda kuba mu myiteguro yo kohereza ingabo zarwo ku butaka bwa kiriya gihugu. Ni itangazo ryashyizweho […]
FDLR yemeje ko ikomeje imyiteguro yo gutera u Rwanda
Umutwe wa FDLR ugizwe n’abiganjemo abasize bakoze Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994, wemeje ko ukomeje imyiteguro mu rwego rwo kugaba ibitero ku Rwanda. Uyu mutwe wemeje aya makuru binyuze mu muvugizi wawo, Curé Ngoma, mu kuganiro na VOA. Yagize ati: “Mu by’ukuri twebwe turi mu rugamba rurwanya ubutegetsi bwa Leta y’i Kigali, kuva rero twatangira […]
Imbuto ziva mu bihaza burya ni imari n’ubwo zikunda kujugunywa
Ni kenshi usanga abantu bategura amafunguro y’ibihaza ariko mu gihe bagiye kubiteka imbuto zivamo bakazijugunya ntibamenye ko burya ari imari ishyushye ku buzima bwa muntu bitewe n’intungamubiri zikubiyemo. Kubera iyo mpamvu, imbuto y’ibihaza zigiye zifitanye isano n’inyungu nyinshi zubuzima, harimo kurinda ingaruka z’uburwayi bw’umutima, kurinda prostate, no kwirinda kanseri zimwe na zimwe. Urubuga rwa Healthline […]
Bénjamin Mendy uheruka kuva mu ibohero yabonye ikipe nshya
Umufaransa Bénjamin uheruka kuva muri gereza nyuma yo guhanagurwaho ibyaha byo gufata ku ngufu yari akurikiranweho, yerekeje muri Lorient y’iwabo. Uyu myugariro ukina inyuma ku ruhande rw’ibumoso yasinye imyaka ibiri muri Lorient. Mu minsi itanu ishize ni bwo uyu myugariro w’imyaka 29 y’amavuko yavuye muri gereza, nyuma yo guhanagurwaho ibyaha byo gufata ku ngufu yari […]
Iperereza kuri Dosiye y’urupfu rwa Tupac ryongeye kuburwa
Nyuma y’imyaka itari micye umuhanzi w’umuraperi 2Pac yitabye Imana ariko bikaza kuba amayobera ku ku iyicwa rye,Polisi muri leta ya Nevada muri Amerika yongeye kubura iyi dossier ivuga ko muri iki cyumweru hari urugo yasatse hacyekwa ko yahatahura ibimenyetso. . Abakora iperereza basatse urugo ruri mu gace ka Henderson mu mujyi wa Las Vegas aho […]
Masisi: M23 yongeye guha isomo Nyatura
Imirwano mishya ku wa Kabiri yongeye gusakiranya inyeshyamba za M23 ndetse n’izo mu mutwe wa Nyatura ziswe na Guverinoma ya RDC ‘Wazalendo’. Ni imirwano yabereye muri Teritwari ya Masisi. Amakuru yemezwa na Sosiyete Sivile yo mu ntara ya Kivu y’Amajyaruguru avuga ko imirwano yasize M23 bigaruriye imidugudu itandukanye yo muri Masisi. Imidugudu uyu mutwe wirukanyemo […]
Yaje ku kazi yakererewe ahanishwa kuvoma amazi yuzuye indobo akoreshejeje ikiyiko
Mu gihugu cya Nigeria, haravugwa umukoresha wahanishije umukozi we kuvoma amazi yuzuye indobo akoresheje ikiyiko nyuma y’uko ngo aje kukazi yacyererewe. Umukoresha yabwiye uyu gore kuzana indobo n’ikiyiko hakurya y’umuhanda mu maze akavoma amazi.Bidatinze yahise atangira icyo gikorwa kuburyo byamugoye ariko arahanyanyaza kugeza ubwo ababibonye batangiye kuka inabi uwamuhaye icyo gihano. Amakuru avuga ko kuva […]
Uganda na DR.Congo byategujwe ubushyuhe bukabije
Raporo nshya ya kaminuza ya Oxford ivuga ko Uganda, Sudani y’Amajyepfo na Repubulika Iharanira Demokarasi ya Kongo biri mu bihugu by’Afurika bishobora kwibasirwa n’ubushyuhe bukabije biturutse ku ihindagurika ry’ikirere. Isesengura ry’isi yose ryanzuye ko ibihugu bya Afurika bitari bifite gusa ubukonje bukabije mu mateka, hagati ya 2009 na 2018, ariko kandi bizahura n’ubwiyongere bukabije bw’ubushyuhe […]
Nyaruguru: Umwana yishwe azira ibishyimbo
Umugore witwa Mukeshimana Julienne, wubatse urugo mu mudugudu wa Kibayi, akagari ka Mpanda, umurenge wa Kibeho, akarere ka Nyaruguru, akekwaho kwica umwana w’umuturanyi we witwa Ndayisenga Claude, w’imyaka 12, amukubise inkoni n’imigeri. Ngo yamukekagaho kumwiba mu nzu mironko 3 z’ibishyimbo (hafi ibilo bine n’igice). Ubu bwicanyi bwabaye ku gicamunsi cyo kuwa 17 Nyakanga 2023. Ubwo […]
Captain (Rtd) Ntazinda yongeye kugirwa Team Manager wa APR FC
Ikipe ya APR FC yemeje ko Captain (Rtd) Ntariza Eric ari we mukozi mushya wayo ushinzwe gukurikirana imibereho ya buri munsi y’abakinnyi (Team Manager). Iyi kipe y’Ingabo z’Igihugu yemeje aya makuru mu butumwa yanyujije kuri Twitter yayo. Captain Ntazinda Eric si ubwa mbere agiye kuba Team Manager wa APR FC, kuko yigeze gukora izi nshingano […]
Ingabo za Mozambique zaba zatangiye kugira ishyamba RDF
Amakuru aturuka muri Mozambique aravuga ko hari bamwe mu bo mu ngabo z’iki gihugu batangiye kugirira ishyari Ingabo z’u Rwanda, kubera impungenge z’uko zishobora gushinga imizi muri kiriya gihugu. Mu ntara ya Cabo Delgado yo mu majyaruguru ya Mozambique harabarizwa Ingabo z’u Rwanda n’abapolisi babarirwa mu 2,500, nyuma yo kuhoherezwa mu butumwa bwo kugarura amahoro. […]
APR FC yabonye abatoza bashya
Ikipe ya APR FC yamaze kubona abatoza bakomoka mu gihugu cy’u Bufaransa bayobowe na Thierry Froger. Uyu mutoza w’imyaka 60 y’amavuko yatoje amakipe atandukanye arimo TP Mazembe yo muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo na USM Alger yo muri Algerie. Froger kandi yatoje Arta Solar7 yo muri Djibouti. Uyu mutoza wari uhanganiye gutoza APR FC […]
Umunya-Pakistan yishe umugandekazi nyuma yo gupimisha DNA agasanga umwana si uwe
Igipolisi cya Uganda gifashe umunya-Pakstan bivugwa ko yishe umugore we akamuhisha ibisigazwa bye mu kigega bashyiramo amazi.Nk’uko abapolisi babitangaza, Waeed Taheed, utuye mu Karere ka Mpigi, yatangaje ibura ry’umugore we Monica Nabukenya w’imyaka 25, ku ya 16 Nyakanga 2023 avuga ko atazi aho yaburiye. Ni nyuma y’uko Taheed ngo yakekaga Nabukenya ubuhemu bwamuteye gufata umwana […]
Hamisa Mobetto yaciye amarenga yo kurongorwa n’umugabo wamuguriye Range Rover

Umunyamideli akaba n’umushabitsi wo muri Tanzaniya, Hamisa Mobetto, yatangaje ko agifite ikizere cyo gushyingirwa, nubwo atarasabwa ngo anakobwe ariko icyizere cyo kiracyahari kuko akiri muto.Mobetto, ufite abana babiri harimo n’uwo yabyaranye n’umuhanzi Diamond Platnumz, yavuze ko yemera ko igihe cy’Imana ari cyo kizabigena bityo akaba agitegereje.Ati: “Nta mugore udashaka kurongora, nanjye rero ndategereje”. Mu ruhererekane […]
Harry Maguire yariye karungu
Erik Hag utoza Manchester United yambuye myugariro Harry Maguire inshingano zo kuba Kapiteni, mu gihe hari amakuru akomeje kwerekeza uyu Mwongereza muri West Ham United. Biteganijwe ko Ten Hag azatangaza kapiteni mushya mugihe gikwiye, ariko umwirondoro yirinze kuwushyira hanze. Maguire yavuze ko yababajwe cyane no kwamburwa kuba kapiteni, ariko yiyemeza gukomeza gutanga ibishoboka byose muri […]
Jose Chamelione yavuze akari imurori ku bashatse kungukira ku burwayi bwe
Umuhanzi Jose Chamelione uherutse kuva mu bitaro muri Leta Zunze Ubumwe Za Amerika yavuze ko hari abashakaga ko akomeza kurwara kugirango umuryango we uzime ukene. Yunze mu rya Se nawe wigeze kuvuga ubwo uyu muhungu we yari mu bitaro ko hari abakomeje kumwifuriza inabi nkaho aribo bamuremye.Icyo gihe uyu mugabo yavugaga ko umuryango we ukomeje […]
Uwabaye Captain wa Caméroun yabaye umunyamahanga wa 7 APR FC isinyishije
APR FC kuri uyu wa Mbere yatangaje ko yamaze gusinyisha myugariro Salomon Charles Bienvenue Banga Bindjeme. Uyu munya-Caméroun yasinye amasezerano y’imyaka ibiri yo gukinira ikipe y’Ingabo z’Igihugu. Salomon Bindjeme w’imyaka 27 y’amavuko, yari asanzwe akinira Al-Hilal Omdurman yo muri Sudani. Uyu myugariro kandi yanyuze mu makipe arimo Difà¢a El Jadida yo muri Maroc, cyo kimwe […]
Bidasubirwaho Jonathan Ifunga Ifasso ni umukinnyi wa Rayon Sports
Rayon Sports kuri uyu wa Mbere yatangaje ko yamaze gusinyisha umunye-Congo Jonathan Ifunga Ifasso. Uyu musore ukina nka numéro 10 yasinye amasezerano yo gusinyira Murera mu myaka ibiri iri imbere, nk’uko iyi kipe yabyemeje ibinyujije kuri Twitter yayo. Jonathan Ifunga Ifasso yakiniye amakipe arimo AS Nyuki Dauphins Noir na AS Simba y’iwabo muri Repubulika Iharanira […]
Police FC mu nzira zo gusinyisha umunyamahanga wa mbere
Ikipe ya Police FC iri mu nzira zo gusinyisha Rukundo Onesme, umunyezamu w’Umurundi ushobora kuba umunyamahanga wa mbere isinyishije nyuma y’imyaka icyenda. Rukundo w’imyaka 24 y’amavuko asanzwe akinira Le Messager de Ngozi y’iwabo. Amakuru avuga ko ibiganiro hagati ye na Police FC bigeze kure, ku buryo nta gihindutse ashobora kwinjira muri iyi kipe ya Polisi […]
Menya aho wafata umugabo agasa n’ufashwe n’amashanyarazi mbere y’imibonano
Inshuro nyinshi abakundana iyo bagiye guhuza urugwiro mu cyumba bashaka kwishimisha ,abagore benshi bo ntibajya bita kumenya aho wafata ku mubiri w’umugabo agafatwa n’amashanyarazi akavuga urushinwa atararwize. Imibonano mpuzabitsina n’ingezi cyane kuko mujya kuyikora mushaka ko mwembi muryoherwa niyo mpamvu uba ukwiye kumenya ibice by’umubiri w’uwo mukundana wafataho akarushaho kuryoherwa kandi iyo ubimukoreye kurusha abandi […]
Ni gute warwanya imirire mibi wifashishije indagara?
Indagara ni kimwe mu bintu bikokomoka mu nyanja bikungahaye ku ntungamubiri nyinshi cyane ,ibyo bigatuma zigira uruhare runini mu kunoza imirire ndetse no mu kurwanya no kuvura indwara ziterwa n’imirire mibi. Cyane cyane ku bantu bafite imirire mibi ,indagara zifasha umubiri wabo kongera kwiyubaka no kwivura ya mirire mibi ,byose bishyingiye kuri za ntungamubiri dukesha […]
Wema Sepetu yakorogoshowe n’uwamutwerereye umwana wa baringa
Wema Sepetu wigeze kuba nyampinga muri Tanzaniya, yongeye kugaragaza ko anyotewe no kuba umubyeyi nyuma yo gukorwa mu nkovu n’abafana bamwibutsa ko akwiye kubyara umwana.Mu kiganiro Sepetu yagiranye n’ibitangazamakuru byo muri Tanzaniya, yavuze ko mu bihe byashize yakuyemo inda, kandi ko asenga azashobora gusama nawe agashyira umwana mu mugongo. Imvano y’iki cyifuzo cya Sepetu yakomotse […]
FARDC yashyize urupfu rw’abasivile baheruka kwicirwa mu Rutshuru ku mutwe wa RDF
Igisirikare cya Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo (FARDC) cyashinje Ingabo z’u Rwanda n’umutwe wa M23 kuba nyirabayazana w’ubwicanyi bivugwa ko buheruka gukorerwa abasore 11 b’abanye-Congo. FARDC binyuze mu muvugizi wayo, Général-Major Sylivain Ekenge, yavuze ko ubwo bwicanyi bwakorewe mu gace ka Bukombo no mu biturage bigakikije, mu ijoro ry’itariki ya 15 rishyira ku wa 16 […]
Umusanzu w’u Rwanda mu guhosha intambara y’u Burusiya na Ukraine mu mboni za P. Kagame
Perezida Paul Kagame yagaragaje ibiganiro nk’inzira rukumbi ishoboka yahosha intambara y’u Burusiya na Ukraine, nyuma y’umwaka n’amezi ane impande zombi zihanganye. Umukuru w’Igihugu yabitangaje ku Cyumweru, ubwo we na mugenzi we Katalin Novà¡k wa Hongrie wari mu ruzinduko rw’akazi mu Rwanda baganiraga n’itangazamakuru. Hongrie isanzwe ituranye na Ukraine iri mu bagizweho ingaruka n’iriya ntambara, bijyanye […]
Nyaruguru: La FERWAFA vise une académie de football pour chaque secteur

La Fédération Rwandaise de Football Amateur (FERWAFA) prône la création d’un centre de formation de football pour chacun des 14 secteurs du district de Nyaruguru et promet d’en apporter une assistance technique nécessaire. Le commissaire en charge du développement technique au sein de la Fédération, Sheikh Hamdan Habimana, a révélé cette vision lors de la […]
Huye: Abatishoboye bishyize hamwe bizeye kuva mu bukene vuba

Itsinda ry’abagore 4 n’abagabo 4 bo mu mu kagari ka Kibingo, umurenge wa Karama, akarere ka Huye, babarizwaga mu byiciro by’ubudehe by’abatishoboye (icya 1 n’icya 2) bafite icyizere ko umusaruro bagiye kubona mu mushinga wabo wo korora amafi, uzabateza ndi ntambwe ihamye ibakura mu byiciro by’abatishoboye bakajya mu byisumbuyeho. Ibi barabivuga nyuma yuko bateye ifi […]
RDF yiteguye guha RDC umusada mu gihe yaba iyibisabye: Brig Gen Rwivanga
Igisirikare cy’u Rwanda (RDF) cyatangaje ko cyiteguye guha Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo ubufasha bwo kugarura amahoro mu burasirazuba bwayo, mu gihe iki gihugu cyaba kibyifuje. Umuvugizi w’Ingabo z’u Rwanda, Brig Gen Ronald Rwivanga yabitangaje ku wa Gatanu tariki ya 14 Nyakanga, ubwo yaganiraga n’urubyiruko 65 rw’Abanyarwanda baba mu mahanga. Muri iki kiganiro cyabereye ku […]
Ubutumwa bwa Léandre Onana busezera aba-Rayon Sports
Umunya-Caméroun Léandre Essomba Willy Onana, yasezeye ku Bakunzi ba Rayon Sports nyuma yo gutandukana n’iyi kipe akerekeza muri Simba Sports Club yo muri Tanzania. Muri iyi mpeshyi ni bwo uyu rutahizamu yerekeje muri Simba nyuma yo gusoza amasezerano y’imyaka ibiri yari afitanye na Rayon Sports. Ni imyaka yahetsemo iyi kipe ku buryo bugaragara, ibyatumye yigarurira […]
FDLR irateganya gutera za Grenades i Rubavu: Lt Col Ryarasa
Umuyobozi w’Ingabo z’u Rwanda mu turere twa Rubavu, Nyabihu na Rutsiro, Lt Col Ryarasa William, yasabye abatuye mu karere ka Rubavu kuba maso bijyanye no kuba umutwe wa FDLR ufite umugambi wo guhungabanya umutekano muri aka karere. Lt Col Ryarasa yabitangarije mu nama mpuzabikorwa iheruka guhuza abayobozi b’inzego zitandukanye mu karere ka Rubavu ndetse n’abahagarariye […]
Centrafrique: Hatangiye imyigaragambyo ikomeye yamagana Manda ya 3 ya Touadéra
Amagana y’abaturage ba Centrafrique kuva ku wa Gatanu yiraye imihanda y’i Bangui mu murwa mukuru wa Repubulika ya Centrafrique, mu rwego rwo kwamagana Perezida Faustin-Archange Touadéra ushaka kwiyamamariza manda ya gatatu. Ni nyuma y’uko Leta y’iki gihugu ifashe icyemezo cyo kuvugurura itegekonshinga. Imyigaragambyo muri Centrafrique yateguwe n’ihuriro ry’amashyaka atavuga rumwe n’ubutegetsi Bloc Républicain pour la […]
Itariki y’ubukwe bwa The Ben na Miss Pamella yamenyekanye
Umuhanzi Mugisha Bénjamin uzwi mu muziki Nyarwanda nka The Ben, azarongora umukunzi we Miss Uwicyeza Pamella mu Ukuboza uyu mwaka. Ku wa 27 Ukuboza ni bwo aba bombi bazakora ubukwe, mu birori bizabera muri Kigali Convention Center. Ni ubukwe byitezwe ko bugomba kuzitabirwa n’ibyamamare bitandukanye, byiganjemo abanyamuziki. The Ben mu busanzwe ukorera umuziki muri Leta […]
RDF iracyaryamiye amajanja ku mipaka y’u Rwanda na RDC: Yolande Makolo
Guverinoma y’u Rwanda yatangaje ko Ingabo zarwo zikiri ku bwinshi ku mipaka yarwo na Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, mu rwego rwo gukumira ko hari icyaturuka hakurya kigahungabanya umutekano. Byatangajwe n’Umuvugizi wa Guverinoma, Yolande Makolo, mu kiganiro aheruka kugirana na Radiyo yitwa Channel Africa yo muri Afurika y’Epfo. U Rwanda rumaze umwaka urenga rurebana ay’ingwe […]
Icyo abarwayi ba Diabete bakwiye kumenya mu gihe basonzeye amatunda
Amatunda cyangwa Marakuja ni zimwe mu mbuto abahanga bashishikariza abantu kurya bitewe n’intungamubiri zikubiyemo.Marakuja ni nziza ku mubiri w’umuntu ariko hakabaho irengayobora ku barwayi ba Diabete kuko ngo sibyiza kuyirya kenshi kuko yifitemo amasukari menshi. Itunda rimwe ringana na garama 100 ni isoko y’intungamubiri zitandukanye harimo; antioxydants, vitamin zitandukanye nka A, C, na za B, […]
RIB yafashe 7 bakekwaho kuba mu gatsiko k’abajura bibaga tefoni muri Kigali
Urwego rw’Igihugu rw’Ubugenzacyaha kuri uyu wa Gatanu rweretse itangazamakuru abantu barindwi rwafashe bakekwaho kuba mu gatsiko kamaze iminsi gakora ubujura bwa terefoni muri Kigali. Mu bo RIB yafashe harimo abamotari babiri, umukozi utanga serivisi za Mobile Money, umugabo ucuruza telefone ahazwi nko ku iposita mu Mujyi wa Kigali, uwibaga telefone akazibashyira n’undi waziguraga. Umuvugizi w’uru […]
Nkore iki?Mama agiye gushaka umugabo twigeze kuryamana nkiri i Kampala
Umukobwa wabaga i Kampala aragisha inama y’icyo yakora nyuma y’uko umubyeyi we agiye gushaka umugabo bigeze kuryamana ubwo yari akiba mu gihugu cya Uganda. Yagize ati” Sindibuvuge amazina yanjye kuko hari abashobora kumenya.Muri macye ubusanzwe nakunze kuba mu gihugu cya Uganda kuko narahize nyuma mpabona akazi birangira mpamaze igihe kirekire. Navukiye mu Rwanda ariko mama […]
Myugariro usimbura umunya-Caméroun wapapuwe APR FC ategerejwe i Kigali
Ikipe ya APR FC kuri uyu wa Gatanu byitezwe ko yakira myugariro w’umunya-Caméroun, Salomon Charles Bienvenue Banga Bindjeme. Kuri gahunda byari byitezwe ko uyu myugariro wo mu mutima w’ubwugarizi agera i Kigali saa saba zo kuri uyu wa Gatanu. Salomon Bindjeme w’imyaka 27 y’amavuko, yari asanzwe akinira Al-Hilal Omdurman yo muri Sudani. Uyu myugariro kandi […]
Diamond yigaramye umugandekazi byavugwaga ko bari mu rukundo
Umuhanzi Diamond Platnums uri muri Uganda, bikomeje kuvugwa ko ari mu rukundo n’uhanzi Spice Diana ndetse ko bateganya ku rushinga ariko we akabihakana yivuye inyuma, icyakora ngo Imana ibishatse byaba. Uyu muhanzi ukomoka muri Tanzaniya Bongo Flava yahakanye ibihuha bivuga ko akundana n’umuhanzikazi mugenzi we Spice Diana. Mu kiganiro n’abanyamakuru i Kampala, aho Diamond yiteguye […]
Umusirikare wa UPDF yarashe mu cyico bagenzi be 2
Umusirikare wo mu ngabo za Uganda (UPDF) yarashe mu cyico bagenzi be babiri, undi umwe aramukomeretsa. Byabereye mu gace ka Fort Port mu burengerazuba bwa Uganda. Amakuru avuga ko Cpl Avugo Lomuro wo mu ngabo za Uganda zirwanira mu kirere yarashe bagenzi be mu ijoro ryakeye, mbere yo guhita acika. Umuvugizi wungirije wa UPDF, Col […]
Mama Sava yitotombeye itorero rya ADEPR ryatumye yisanga ku mihanda
Umunyana Annalisa wamenyekanye nka Mama Sava yitotombeye itorero rya ADEPR ryamutenze bigatuma ajya ku mihanda(kujya mu mirimo itandukanye idafite aho ihuriye n’ubutumwa bwiza). Uyu mubyeyi w’abana babiri, aganira n’umunyamakuru, yavuze ko yasengeye muri ADEPR agakirizwamo akanabatirizwamo,ariko nyuma ngo baje kumutenga atangira kwigira hanze ariko ngo icyamubabaje ni ukuntu nta muntu n’umwe wo muri iryo torero […]
Aruna Moussa Madjaliwa yerekanwe nk’umukinnyi wa Rayon Sports (Amafoto)

Rayon Sports kuri uyu wa Gatanu yerekanye Umurundi Aruna Moussa Madjaliwa yasinyishije nk’umukinnyi wayo. Madjaliwa yinjiye muri Rayon Sports avuye muri Bumamuru FC y’iwabo mu Burundi. Uyu musore unasanzwe akinira ikipe y’Igihugu y’u Burundi ‘Intamba mu Rugamba’, kuri uyu wa Kane ni bwo Rayon Sports yamusinyishije amasezerano y’imyaka ibiri. Amafoto iyi kipe yashyize ku mbuga […]
Iyo umukobwa/gore asomanye n’umugabo bibungura iki?
Ubushakashatsi bwerekana ko kutabasha gusomana neza ari ikimenyetso cy’uko utishimye mu buzima bwawe. Bukomeza bwerekana ko kubikora neza, byongera cyane kwiyumvanamo, bigatuma umubiri ukora neza, ndetse n’amarangamutima akarushaho kuba meza. Niba wifuza kugira ubuzima bwiza no kongera umubano mwiza hagati yawe n’uwo ukunda, bishobora kuba uburyo bwiza ndetse no kongera ubushake no gukundana cyane.Ku batabizi […]
Akari ku mutima w’Umunyarwanda watsindiye Manchester Manchester United igitego cya mbere
Umunyarwanda Emeran Noam, yishimiye gutsindira igitego cye cya mbere nk’umukinnyi wa Manchester United. Emeran yafashije Manchester United ku wa Gatatu yatsinze Leeds United ibitego 2-0, mu mukino wa gicuti amakipe yombi yari yahuriyemo. Mu bakinnyi iyi kipe y’i Manchester yari yitabaje muri uyu mukino, harimo Umunyarwanda Emeran Noam. Ni umukino uyu musore ukiri muto yigaragajemo […]
Ubutinganyi na SIDA bikomeje kuvuza ubuhuha mu magereza yo muri Uganda
Muri Uganda haherutse gutangazwa mu bitangazamakuru, bivugako abagororwa benshi bakomeje gukwirakwiza virusi itera SIDA mu igihe bari muri gereza, ahanini biturutse ku butinganyi bukomeje kuhavugwa . Raporo y’ibitangazamakuru yagaragaje ko ubwandu bwa virusi itera SIDA mu bagororwa bwatewe ahanini no kuryamana kw’abahuje igitsina icyakora, Baine yashimangiye ko abagororwa bamwe bandura virusi itera sida kubera ubujiji […]
Tshisekedi yategetse ko abishe Chéburin Okende bahigwa bukware
Perezida Félix Antoine Tshisekedi wa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, yategetse ko hakorwa ibishoboka byose kugira ngo abishe Chéburin Okende wahoze ari Minisitiri bafatwe bahanwe. Kuri uyu wa Kane ni bwo Okende wahoze ari Minisitiri w’Ubwikorezi n’Itumanaho muri RDC yasanzwe mu modoka ye yiciwe i Kinshasa. Uyu mugabo wabaye Minisitiri hagati ya 2021 na 2022 […]
Chéburin Okende wari washimuswe yabonetse yapfuye
Chéburin Okende wahoze ari Minisitiri w’Ubwikorezi n’Itumanaho muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, yabonetse yapfuye nyuma y’amasaha make ashimuswe. Chéburin yari asanzwe ari umuvugizi wungirije w’ishyaka Ensemble Pour la République rya Moà¯se Katumbi utavuga rumwe n’ubutegetsi bwa RDC. Inkuru y’urupfu rwe yemejwe n’Umuvugizi wa ririya shyaka, Dieudonné Bolengetenge wavuze ko “bamwishe.” Umwe mu bantu ba […]