Sadio Mané yababaje Amavubi ku munota wa nyuma
Ikipe y’Igihugu ya Sénégal, Les Lions de la Téranga, yatsinze Amavubi igitego 1-0 mu mukino w’ijonjora ryo gushaka itike y’Igikombe cya Afurika cya 2023. Amakipe yombi yari yahuriye mu mukino wa kabiri wo mu tsinda L wabereye kuri Stade ya Abdoulaye Wade i Dakar. Amavubi yashoboye gucunga neza ibice byombi by’uyu mukino, gusa umunota wa […]
Robert Lewandowski yongeye kugaba igitero kuri Bayern Münich
Rutahizamu Robert Lewandowski yongeye kugaragaza ko ashaka gutandukana na Bayern Münich, ashimangira ko umubano we n’iyi kipe yo mu Budage wamaze gupfa. Uyu munya-Pologne amaze igihe atangaza ku mugaragaro ko ashaka gutandukana na Bayern Münich bitewe n’uko atakibanye neza n’ubuyobozi bwayo, bikavugwa ko FC Barcelona yo muri Espagne ari yo ashobora gukomerezamo ubuzima. Mu kwezi […]
RDC: CODECO yari imaze igihe yica abaturage umusubirizo yemeye gushyira intwaro hasi
Igisirikare cya Congo Kinshasa (FARDC), cyatangaje ko umutwe wa CODECO wiyemeje kureka ibikorwa by’ubwicanyi ugashyira intwaro hasi nyuma y’ibiganiro bya politiki na leta. Coopérative pour le développement du Congo (CODECO) ni umwe mu mitwe ivugwaho ubwicanyi bukomeye mu ntara ya Ituri. Uyu mutwe wiyemeje gushyira intwaro hasi ejo ku wa Mbere, nyuma y’ibiganiro bihuza amoko […]
Umutoza w’Amavubi yatangaje amagambo akomeye mbere yo guhura na Sénégal ya Mané
Umutoza w’Ikipe y’Igihugu ‘Amavubi’, Carlos Alòs Ferrer, yatangaje ko abizi neza ko Sénégal ari ikipe ikomeye; gusa nk’Amavubi bakaba biteguye guhatana na yo. Ku mugoroba wo kuri uyu wa Kabiri ni bwo Amavubi y’u Rwanda yesurana na Les Lions de la Téranga ya Sénégal, mu mukino wa kabiri wo mu tsinda L. Barahurira kuri Stade […]
Umunyarwanda yabaye uwa 2 mu gace ka 3 ka Tour du Caméroun
Umunyarwanda Mugisha Moïse ukinira ikipe y’Igihugu y’amagare, kuri uyu wa mbere yabaye uwa kabiri mu gace ka gatatu k’isiganwa rya Tour du Caméroun. Mu gace ka gatatu k’iri siganwa abakinnyi bari bahagurutse ahitwa Obala berekeza mu gace ka Ndikinimeki, ku ntera y’ibilometero 148.5. Umunya-Maroc Maatougui Eddine ukinira ikipe y’igihugu cye ni we wegukanye aka gace […]
Igishoboka cyose kigomba gukorwa amahoro akaboneka hagati y’u Rwanda na RDC_Perezida Sassou N’guesso
Perezida Denis Sassou-Nguesso wa Congo Brazzaville, yatangaje ko igishoboka cyose kigomba gukorwa kugira ngo amahoro agaruke hagati y’u Rwanda na Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo. Perezida Sassou N’guesso yabitangaje ku Cyumweru tariki ya 05 Kamena, ubwo we na mugenzi we Félix Antoine Tshisekedi wa Congo Kinshasa baganiraga n’itangazamakuru. Ni ikiganiro cyabaye gisoza uruzinduko rw’iminsi ibiri […]
Abasirikare 8 b’u Burundi barohamye mu ruzi rwa Rusizi
Abasirikare umunani b’u Burundi baheruka kurohama batwarwa n’amazi y’uruzi rwa Rusizi, ubwo bageragezaga kurwambuka bajya muri Congo Kinshasa. Aba basirikare barohamye mu gitondo cyo ku wa Gatandatu w’icyumweru gishize, muri Komine Buganda ho mu ntara ya Cibitoke. Muri Kivu y’Amajyepfo ho muri Congo Kinshasa aba basirikare bari bagiyeyo guhiga abarwanyi bo mu mutwe wa RED-Tabara […]
Messi yasubiyemo ibidasanzwe yaherukaga gukora mu myaka 10 ishize
Lionel Messi yaraye atsindiye ikipe y’igihugu ya Argentine ibitego bitanu, mu mukino wa gicuti wabereye muri Espagne yanyagiyemo Estonie ibitego 5-0. Ni Messi waherukaga gufasha Argentine kwegukana igikombe cya Finalissima, nyuma yo kunyagira u Butaliyani ibitego 3-0 mu mukino yatanzemo imipira ibiri yavuyemo ibitego. Bakina na Estonie, Messi yafunguye amazamu kuri Penaliti yo ku munota […]
Tshisekedi mu mvugo ikakaye na we yashinje u Rwanda gufasha M23
Perezida Félix Antoine Tshisekedi wa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, yatangaje ko bitagishidikanywaho kuba u Rwanda rufasha umutwe wa M23; gusa avuga ko agihagaze ku gushaka imigenderanire myiza n’u Rwanda biciye mu nzira y’amahoro. Tshisekedi yabitangaje kuri iki cyumweru, nyuma y’iminsi mike M23 isubukuye imirwano n’Ingabo za RDC muri Teritwari za Rutshuru na Nyiragongo muri […]
Abayobozi bakuru ba CMI barangajwe imbere na Gen Birungi bari mu Rwanda
Abayobozi bakuru b’urwego rushinzwe ubutasi bwa Gisirikare muri Uganda (CMI) bari hano mu Rwanda, aho bitabiriye inama yabahuje n’ab’urwego rushinzwe ubutasi bwa Gisirikare hano mu Rwanda. Iri tsinda ry’abatasi ba Uganda riyobowe na Maj Gen James Birungi ukuriye CMI. Umugaba w’Ingabo za Uganda zirwanira ku butaka, Lt Gen Muhoozi Kainerugaba, yifashishije Twitter yashimiye Perezida Paul […]
Gabon yongeye gutuma Abakongomani bifata mapfubyi
Ikipe y’igihugu ya Gabon, Les Panthères, yaraye yongeye kubabaza imitima y’Abakongomani nyuma yo gutsinda Les Léopards ya RDC igitego 1-0. Congo Kinshasa yari yakiriye Gabon itakigira Kapiteni Pierre-Emerick Aubameyang wamaze kuyisezeramo kuri Stade des Martyrs i Kinshasa, bashaka itike y’Igikombe cya Afurika kizabera muri Côte d’Ivoire. Abakongomani barushije Gabon ku buryo bugaragara, gusa bananirwa kubyaza […]
Gen Katumba yashimye Imana nyuma y’umwaka arusimbutse
Minisitiri w’Umurimo n’ubwikorezi muri Uganda, Gen Katumba Edward Wamala, yashimye Imana yamukingiye akaboko nyuma y’umwaka umwe abicanyi bagerageje kumwivugana. Muri Kamena umwaka ushize ni bwo imodoka yari itwaye uyu mujenerali w’inyenyeri enye yagabweho igitero n’abicanyi ubwo yari igeze mu gace ka Kisasi i Kampala. Umukobwa we Brenda Nantongo ndetse n’umushoferi we Haruna Kayondo bari kumwe […]
Umwuka mubi w’u Rwanda na RDC wajyanye Tshisekedi i Oyo kurebayo Sassou N’guesso
Perezida Félix Antoine Tshisekedi wa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, kuva ejo ku wa Gatandatu ari mu mujyi wa Oyo muri Congo-Brazzaville aho yagiye guhurira na Perezida mugenzi we Denis Sassou Nguesso. Oyo ni umujyi uherereye ku birometero 400 uvuye i Brazzaville, by’umwihariko akaba ari wo Perezida Sassou Nguesso avukamo. Perezidansi ya Congo Kinshasa yatangaje […]
Sadio Mané yihanije Bénin mbere yo guhura n’Amavubi
Ikipe y’Igihugu ya Sénégal, Les Lions de la Téranga, yaraye itsinze Les Ecureils ya Bénin ibitego 3-1 mbere yo guhura n’Amavubi y’u Rwanda. Sénégal yari yakiriye Bénin kuri Stade ya Abdoulaye Wade i Dakar, mu mukino wo mu itsinda L w’ijonjora ryo gushaka itike y’Igikombe cya Afurika cy’ibihugu kizabera muri Côte d’Ivoire. Ibitego bitatu byose […]
Nyaruguru: Urubyiruko rusoje urugerero rwasabwe gucana ku maso

Mu mpanuro yahaye intore z’Inkomezabigwi, icyiciro cya 9, zigizwe n’urubyiruko rwo muri Nyaruguru rushoje ibikorwa by’urugerero (abarangije mashuri yisumbuye muri 2021), umuyobozi wungirije w’akarere ushinzwe imibereho myiza y’abaturage, Byukusenge Assumpta, yabasabye ko bacana ku maso, bagashishoza kugira ngo bahangane n’ibibazo byugarije umuryango nyarwanda muri iki gihe, cyane cyane urubyiruko. Muri ibi bibazo, Visi Meya Byukusenge […]
Amavubi y’abagore yatsinzwe n’u Burundi, asezererwa muri CECAFA
Ikipe y’Igihugu ‘Amavubi’ y’abari n’abategarugori yasezerewe muri CECAFA ikomeje kubera muri Uganda, nyuma yo gutsindwa n’u Burundi ibitego 2-1. Hari mu mukino wa kabiri wo mu tsinda rya mbere wabaye kuri uyu wa Gatanu, nyuma y’uwo ku wa Gatatu w’iki cyumweru u Rwanda rwatsinzwemo na Uganda ibitego 2-0. Ibitego bibiri bya Sandrine Niyonkuru ni byo […]
Meddie Kagere yasobanuye icyatumye Amavubi ananirwa gutsinda Mozambique
Rutahizamu Meddie Kagere yatangaje ko kuba we na bagenzi be biraye nyuma yo gutsinda Mozambique igitego bigatuma ihita ibishyura, biri mu byatumye bananirwa kuyikuraho amanota atatu. Kuri uyu wa Kane ni bwo ikipe y’Igihugu ‘Amavubi’ yaguye miswi na Mozambique igitego 1-1, mu mukino wo mu tsinda L w’ijonjora ryo gushaka itike y’Igikombe cya Afurika kizabera […]
Gen Muhoozi yasobanuye impamvu akunze kwita Perezida Kagame ‘Uncle’ we
Umugaba w’Ingabo za Uganda zirwanira ku butaka, Lt Gen Muhoozi Kainerugaba, yasobanuye ko kuba Perezida Paul Kagame ari mwiza kuri we nka se umubyara ari yo mpamvu akunze kumwita ‘Uncle’ we. Ni mu butumwa uyu muhungu wa Perezida Yoweri Museveni yanditse kuri Twitter ye. Ati: “Hari abaswa benshi bigamba kutumenya twe n’umuco wacu ugoye cyane. […]
Perezida Tshisekedi yirukanye ba Ofisiye bane bakuru muri FARDC
Perezida Félix Antoine Tshisekedi wa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo akanaba n’Umugaba w’Ikirenga w’Ingabo z’icyo gihugu, yirukanye burundu mu gisirikare ba Ofisiye bane bakuru. Iteka rya Perezida Tshisekedi ryirukana aba basirikare ryasomewe kuri Radiyo na Televiziyo y’Igihugu (RTNC), ku wa Kane tariki ya 02 Kamena 2022. Abirukanwe barimo umwe ufite ipeti rya Lieutenant Colonel n’undi […]
Amavubi yihagazeho imbere ya Mozambique mbere yo gucakirana na Sénégal
Ikipe y’igihugu ‘Amavubi’ yaguye miswi na Mozambique igitego 1-1, mu mukino wa mbere wo mu itsinda mu ijonjora ryo gushaka itike y’Igikombe cya Afurika cy’ibihugu. Mozambique yari yakiriye u Rwanda mu mukino wabereye kuri Stade ya FNB i Johannesburg muri Afurika y’Epfo. Wari umukino wa mbere Amavubi y’u Rwanda yakinaga atozwa n’umunya-Espagne Carlos Ferrer, nyuma […]
Nyaruguru: Umwarimukazi w’imyaka 22 yagerageje kwiyahuza umuti w’imbeba
Umwarimukazi w’imyaka 22 witwa Uwamahoro Joselyne, wigisha mu rwunge rw’amashuri rwa Rasaniro mu murenge wa Rusenge, akarere ka Nyaruguru, tariki ya 24 Gicurasi 2022 yiyahuye anyoye umuti wica imbeba, atabarwa atarashiramo umwuka. Amakuru aturuka mu baturanyi aho acumbitse mu mudugudu wa Miko, akagari ka Mariba, avuga ko uyu mwarimukazi wonsa umwana utarageza ku mwaka umwe […]
Salomon Nirisarike yasezerewe na Urartu FC yakiniraga
Myugariro w’Ikipe y’igihugu ‘Amavubi’, Salomon Nirisarike, yamaze gusezererwa n’ikipe ya Urartu FC yo muri Armenie yari amaze igihe akinira. Iyi kipe ni yo yemeje aya makuru ibinyujije ku rubuga rwayo rwa Twitter. Salomon Nirisarike yatandukanye na Urartu FC ari kumwe n’umunya-Ghana Annan Mensah cyo kimwe na Armen Manucharyan; nyuma yo kurangiza amasezerano bari bafite. Urartu […]
Igisubizo cy’Umuvugizi wa FARDC abajijwe niba ifite ubushobozi bwo gutsinda RDF
Umuvugizi w’Igisirikare cya Congo Kinshasa (FARDC), Gen Léon Richard Kasonga, avuga ko hari ingingo zerekana ko igisirikare cya Congo gikomeye kurusha icy’u Rwanda, ku buryo gishobora kugitsinda mu gihe impande zombi zaba zisanze mu ntambara. Gén Kasonga yabitangarije mu kiganiro aheruka kugirana n’itangazamakuru. Ni ikiganiro cyabaye mu gihe umwuka mubi wari ukomeje gututumba hagati y’u […]
Argentine ya Messi yegukanye Finalissima inyagiye u Butaliyani
Ikipe y’Igihugu ya Argentine, Albicelest, yegukanye igikombe cya Finalissima itsinze Azzuri y’u Butaliyani ibitego 3-0. Argentine yatwaye igikombe cya Copa America giheruka n’u Butaliyani bwatwaye Euro, bari bahuriye ku mukino wa nyuma wiswe ‘Finalissima’ wabereye i Wembley mu Bwongereza. Ibitego byo mu gice cya mbere cy’umukino bya Lautaro Martinez na Angel Di Maria ndetse n’icyo […]
Amavubi yatangiye CECAFA y’abagore atsindwa na Uganda
Ikipe y’igihugu ‘Amavubi’ y’abari n’abategarugori yatangiye nabi irushanwa rya CECAFA y’abagore, nyuma yo gitsindwa na Uganda yayakiriye ibitego 2-0. Amakipe yombi yari yahuriye mu mukino wa mbere wo mu tsinda A wabereye ku kibuga cy’ishyirahamwe ry’Umupira w’amaguru muri Uganda (FUFA) i Njeri. Ibitego bibiri Uganda yatsindiwe na Fazila Ikwaput ni byo byayifashije gukura amanota atatu […]
Rayon Sports yamaze kumvikana na myugariro wifuzwaga na APR FC
Ikipe ya Rayon Sports yamaze kumvikana na myugariro Hirwa Jean de Dieu wakiniraga ikipe ya Marines FC, bemeranya ko mu mwaka utaha w’imikino agomba kuyikinira. Hirwa usanzwe akina mu mutima w’ubwugarizi, yumvikanye na Rayon Sports ko agomba kuyisinyira amasezerano y’imyaka ibiri. Ni nyuma yo kumuha abarirwa muri Frw miliyoni 6 nk’uko amakuru abivuga. Uyu musore […]
Perezida Museveni azongera kwiyamamariza kuyobora Uganda muri 2026
Perezida Yoweri Kaguta Museveni wa Uganda byatangajwe ko azongera kwiyamamariza kuyobora Uganda mu myaka ine iri imbere, ubwo azaba arangije manda ye yatorewe mu mwaka ushize. Ni amakuru yashyizwe hanze na bamwe mu bayobozi bakuru muri Guverinoma ya Uganda. Kuri ubu bivugwa ko imyiteguro irimbanyije imbere mu ishyaka NRM hategurwa ibikorwa byo kongera kwamamaza Perezida […]
Tshisekedi yemeye kurekura ba basirikare RDF ishinja FARDC na FDLR gushimuta
Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo yemeye kurekura abasirikare babiri b’u Rwanda ivuga ko yafatiye ku butaka bwayo, u Rwanda rwo rukavuga ko bashimuswe na FARDC ifatanyije n’umutwe wa FDLR. Ni amakuru yatangajwe na Perezida João Lourenço wa Angola, nyuma yo kubonana na mugenzi we Félix Antoine Tshisekedi wa Congo Kinshasa bahuye mu gitondo cyo ku […]
Rayon Sports yasinyishije umunya-Nigeria wakiniraga Bugesera FC
Ikipe ya Rayon Sports yamaze kumvikana n’umunya-Nigeria Raphael Olise Osalue wakiniraga Bugesera FC ko agomba kuyibera umukinnyi mu mwaka utaha w’imikino. Uyu musore ukina hagati mu kibuga yumvikanye na Rayon Sports amasezerano y’imyaka ibiri, kuri Frw miliyoni 15 ya Recruitment. Osalue umaze imyaka ibiri muri Bugesera FC, ni umwe mu bakinnyi bagaragaje ubuhanga bukomeye muri […]
Impinduka mu mukino Amavubi yagombaga kwakiramo Sénégal i Huye
Umukino Amavubi yagombaga kwakiramo Sénégal mu cyumweru gitaha ntukibereye kuri Stade ya Huye, nk’uko amakuru aturuka muri FERWAFA abivuga. Byari biteganyijwe ko Amavubi azakira i Huye Les Lions de la Téranga ya Sénégal, mu mukino w’ijonjora ryo gushaka itike y’Igikombe cya Afurika cya 2023 kizabera muri Côte d’Ivoire ku wa Kabiri Tariki ya 07 Kamena. […]
Perezida Kagame na Tshisekedi baganiriye ku mwuka mubi ukomeje gututumba hagati y’u Rwanda na RDC
Perezida Paul Kagame w’u Rwanda na Antoine Félix Tshisekedi wa Repubulika iharanira Demokarasi ya Congo, baganiriye kuri Terefoni ku kibazo cy’umwuka mubi ukomeje gututumba hagati y’ibihugu bayoboye. Aba bakuru b’ibihugu byombi baganiriye ku buhuza bwa Perezida Macky Sall wa Sénégal ari na we wemeje aya makuru abinyujije kuri Twitter ye. Ati: “Ndashimira Perezida Tshisekedi na […]
Ibyanjye na Bayern Munich byararangiye_Robert Lewandowski
Rutahizamu Robert Lewandowski yatangaje ko urugendo rwe nk’umukinnyi wa Bayern Munich rwamaze kurangira, ashimangira ko agomba gutandukana n’iyi kipe yo mu Budage mu mpeshyi y’uyu mwaka. Uyu munya-Pologne yari umukinnyi wa Bayern Munich kuva mu myaka umunani ishize, nyuma yo kuyigeramo avuye muri Borussia Dortmund. Uyu rutahizamu yavuze ko ibye na Bayern Munich byamaze kurangira, […]
Rutahizamu FC Barcelona yagenderagaho yafashe icyemezo cyo gutandukana na yo
Umufaransa Ousmane Démbélé wakiniraga ikipe ya FC Barcelona, yafashe icyemezo cyo gutandukana na yo ahitamo kwerekeza muri PSG. Ikinyamakuru Diario AS cyatangaje ko Démbélé ubwe yamaze kumenyesha ubuyobozi bwa Barça ko atazongera amasezerano, bijyanye no kuba yamaze gufata icyemezo cyo kwanga amafaranga iyi kipe yifuzaga kumuha. Uyu Mufaransa kuri ubu ari mu mpera y’amasezerano ye […]
RDF irashinja FARDC na FDLR gushimuta abasirikare babiri bayo
Igisirikare cy’u Rwanda (RDF) kirashinja icya Congo Kinshasa (FARDC) kuba giheruka gushimuta abasirikare babiri bacyo, kigasaba ko barekurwa. RDF yemeje aya makuru mu itangazo yasohoye kuri uyu wa Gatandatu. Yavuze ko aba basirikare ubwo bari ku irondo bashimuswe na FARDC ifatanyije na FDLR, nyuma yo kugaba igitero ku mupaka w’u Rwanda. Ni igitero cyagabwe nyuma […]
UPDF yasobanuye iby’imodoka za RDF zagaragaye muri Uganda zitwaye abasirikare
Igisirikare cya Uganda (UPDF) cyakuyeho urujijo nyuma y’imodoka z’igisirikare cy’u Rwanda ziheruka kugaragara mu mihanda ya Uganda zirimo abasirikare ba RDF. Kuva Ejo ku wa Gatanu ni bwo ku mbuga nkoranyambaga hatangiye gucicikana amakamyo ya RDF yarimo abasirikare ari mu muhanda munini uhuza Mbarara, Masaka na Kampala. Abayabonye bavugaga ko yabarirwaga muri 30, gusa aho […]
Kecapu wo muri Bamenya yasezeranye n’umukunzi we nyuma y’imyaka 12 bakundana (Amafoto)

Mukayizere Jalia uzwi muri filime y’uruhererekane ya Bamenya nka Kecapu, yamaze gusezerana imbere y’amategeko n’umukunzi we Jean Luc uheruka kumwambika impeta. Uyu mukobwa yemeje aya makuru binyuze mu mafoto yasangije abamukurikira ku rubuga rwe rwa Instagram. Ni amafoto yari aherekejwe n’amagambo agaragaza ko yasezeranye ku munsi w’ejo hashize ku wa Gatanu tariki ya 27 Gicurasi. […]
Rutahizamu w’Amavubi yatandukanye n’ikipe yo muri Botswana yari amazemo amezi 7
Rutahizamu w’Ikipe y’Igihugu ‘Amavubi’, Iradukunda Jean Bertrand, yamaze gutandukana n’ikipe ya Township Rollers yo muri Botswana yari amaze amezi arindwi akinira. Mu UKwakira 2021 ni bwo Bertrand yari yerekeje muri iyi kipe avuye muri Gasogi United, ayisinyira imyaka ibiri gusa mu kwezi kwakurikiyeho agira imvune yo mu ivi yatumye amara igihe kirekire adakina. Uyu mukinnyi […]
Gen Muhoozi yavuze ko nyuma yo gutsinsura ADF hazatahirwa FDLR, ayitegeka kuyamanika
Umugaba w’Ingabo za Uganda zirwanira ku butaka, Lt Gen Muhoozi Kainerugaba, yatangaje ko nyuma y’ibikorwa byo guhiga abarwanyi b’umutwe wa ADF Ingabo za Uganda zirimo muri Congo Kinshasa hazatahirwa umutwe wa FDLR urwanya ubutegetsi bw’u Rwanda. Gen Muhoozi yahishuye aya makuru mu butumwa yanyujije ku rubuga rwe rwa Twitter kuri uyu wa Gatandatu. Ati: “Nyuma […]
RDC yahagaritse ingendo za RwandAir ku butaka bwayo, Ambasaderi Karega arahamagazwa
Leta ya Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo yafashe imyanzuro iremereye irimo guhamagaza Ambasaderi Vincent Karega no guhagarika ingendo za RwandAir ku butaka bwa kiriya gihugu, nyuma yo gushinja u Rwanda gutera inkunga umutwe wa M23. Ni imyanzuro iri mu yafatiwe mu nama nkuru ya Gisirikare yateranye ku mugoroba w’ejo ku wa Gatanu, tariki ya 27 […]
Amavubi yakiriye abandi bakinnyi 3 bakina hanze, hasigara 2
Ikipe y’Igihugu ‘Amavubi’ ikomeje kwitegura imikino ibiri y’ijonjora ry’Igikombe cya Afurika cya 2023, yakiriye abandi bakinnyi batatu bakina hanze y’igihugu isigara itegereje abandi babiri. Batatu bamaze kugera mu mwiherero w’Amavubi barimo myugariro Nirisarike Salomon ukinira Urartu FC yo mu gihugu cya Armenia, akazaba ari na we uyoboye bagenzi be muri iriya mikino. Uyu musore yahuriye […]
U Rwanda rwasubije RDC irurega guha ubufasha M23
Guverinoma y’u Rwanda yamaganye ibirego by’iya Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo iyishinja guha ubufasha umutwe wa M23, igaragaza ko imirwano uyu mutwe urimo n’Ingabo za FARDC ari amakimbirane y’abanye-Congo ubwabo adafite aho ahurira n’u Rwanda. RDC iheruka kurega u Rwanda irushinja gufasha M23 binyuze muri Minisitiri wayo w’Ububanyi n’Amahanga, Christophe Lutundula; ubwo yagezaga ijambo ku […]
Perezida Kagame yihanganishije Macky Sall nyuma y’isanganya Sénégal yahuye na ryo
Perezida Paul Kagame yihanganishije mugenzi we Macky Sall wa Sénégal, nyuma y’inkongi y’umuriro yibasiye ibitaro by’ababyeyi muri kiriya gihugu igahitana impinja 11. Ku munsi w’ejo ni bwo inkongi y’umuriro yibasiye ibitaro bya Mame Abdou Aziz Sy Dabakh byo mu mujyi wa Tivaouane mu Burengerazuba bwa Sénégal, ihitana impinja zari zavutse 11. Umuyobozi w’uriya mujyi, Demba […]
Real Madrid yasesekaye i Paris mu makositimu adasanzwe (Amafoto)

Ikipe ya Real Madrid yamaze gusesekara i Paris mu gihugu cy’u Bufaransa, aho yitabiriye umukino wa nyuma wa UEFA Champions league. Iyi kipe y’i Madrid irahurira ku mukino wa nyuma wa ririya rushanwa ubera i Parc des Princes na Liverpool yo mu Bwongereza. Ni ku nshuro ya karindwi Liverpool iza kuba ishaka Igikombe cya UEFA […]
Amavubi ntagiciye mu ijonjora ry’ibanze rya CHAN 2023
Ikipe y’igihugu ‘Amavubi’ yamaze kuvanwa mu makipe azakina ijonjora ry’ibanze ryo gushaka Itike y’Igikombe cya Afurika cy’abakina imbere mu bihugu byabo (CHAN 2023). Ni irushanwa rizabera muri Algeria hagati ya tariki ya 8 n’iya 31 Mutarama 2023, rikazakinwa n’amakipe y’ibihugu 18 aho kuba 16 nk’uko byari bimenyerewe. Kuri uyu wa Kane saa Saba ni bwo […]
José Mourinho yanditse amateka atarakorwa n’umutoza n’umwe i Burayi
Umutoza José Mourinho yanditse amateka yo kuba umutoza wa mbere ushoboye gutwara ibikombe byo ku mugabane w’u Burayi mu makipe ane atandukanye, nyuma yo gufasha AS Roma atoza kwegukana Igikombe cya UEFA Conference League itsinze Feyenoord yo mu Buholandi ku mukino wa nyuma. Igitego rukumbi cyo mu gice cya mbere cy’umukino cya Nicolo Zaniolo ni […]
RDC yeruye, ishinja u Rwanda gufasha M23
Guverinoma ya Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo yashinje byeruye u Rwanda kuba ari rwo ruri guha ubufasha inyeshyamba z’umutwe wa M23 zihanganye mu ntambara n’Ingabo za kiriya gihugu. RDC yashyize ibi birego ku Rwanda binyuze muri Minisitiri wayo w’Ububanyi n’Amahanga, Christophe Lutundula wagezaga ijambo ku nama nyobozi y’Umuryango wa Afurika yunze Ubumwe. Ni inama yabaye […]
Perezida wa FC Barcelona yavuze icyatuma yongera gusinyisha Messi na Neymar
Perezida Joan Laporta w’ikipe ya FC Barcelona, yatangaje ko impamvu rukumbi ishobora gutuma iyi kipe yongera gusinyisha Lionel Messi na Neymar ari uko bakwemera kuzira ubuntu. Laporta yabigarutseho mu kiganiro yaraye agiranye n’ikinyamakuru L’Esportiu. Ni ikiganiro cyibanze ku ngingo zitandukanye, zirimo ikibazo cya Financial Fair Play, Frenkie de Jong, Ferran Torres, Lionel Messi, PSG n’izindi […]
Colonel muri FARDC yishwe na bagenzi be ashinjwa gukorana na M23
Igisirikare cya Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo (FARDC), cyishe umusirikare wacyo wo ku rwego rwa Colonel ashinjwa gukorana n’umutwe wa M23 bahanganye mu ntambara. Col Mushagalusha Birhuman Alias Tera Novo, yarasiwe na bagenzi be mu gace ka Kibati ho muri Teritwari ya Nyiragongo; mu ntara ya Kivu y’Amajyaruguru. Uyu musirikare w’Umushi ukomoka i Bukavu ho […]
Senateri Safari Stanley wari umuyoboke ukomeye wa RNC yapfuye
Amakuru aturuka muri Afurika y’Epfo avuga ko Senateri Safari Stanley wari umwe mu bayoboke bakomeye b’ishyaka RNC rya Kayumba Nyamwasa yapfuye. Urupfu rw’uyu mugabo wari Umuyobozi Mukuru wa RNC muri Afurika y’Epfo rwatangiye kuvugwa ku munsi w’ejo, gusa ntiharamenyekana icyo yaba yazize. Safari wabaye Senateri mu myaka yashize, yatangiriye politiki mu Ishyaka rya MDR ariko […]
FARDC yaruciye irarumira ibajijwe ku bisasu bikekwa ko ari ibyayo byaguye mu Rwanda
Igisirikare cya Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, FARDC, cyahisemo kuruca kirarumira ubwo cyabazwaga kugira icyo kivuga ku bisasu bikekwa ko ari ibyacyo biheruka kugwa mu Kinigi. Igisirikare cy’u Rwanda ejo ku wa Mbere mu itangazo cyasohoye, cyavuze ko cyifuza ibisobanuro ku ntandaro y’ibi bisasu byaturutse muri Congo. Umuvugizi w’Ingabo z’u Rwanda, Col Ronald Rwivanga, yavuze […]
Imirwano yafashe indi ntera hagati ya FARDC na M23, bari kurwanira hafi y’umupaka w’u Rwanda
Imirwano yamaze gufata indi ntera hagati y’Ingabo za Congo Kinshasa n’inyeshyamba za M23, mu gace ka Kibumba gaherereye nko ku birometero bitanu uvuye ku mupaka w’u Rwanda. Amakuru agera kuri BWIZA aravuga ko imirwano ikomeye yatangiye saa cyenda z’urucyerera rwo kuri uyu wa Kabiri. Ibinyamakuru byo muri Congo Kinshasa byatangaje ko ibirindiro byinshi by’Igisirikare cya […]
APR FC yatsinze Gorilla FC bigoranye, ikomeza kuyobora shampiyona
Ikipe ya APR FC yatsinze Gorilla FC ibitego 2-1, biyifasha gukomeza kuyobora by’agateganyo urutonde rwa shampiyona y’icyiciro cya mbere ibura imikino ibiri ikarangira. Iyi kipe y’Ingabo z’Igihugu yari yasuye Gorilla FC kuri Stade ya Kigali i Nyamirambo, mu mukino w’umunsi wa 28 wa shampiyona. Ibitego bya Omborenga Fitina (kuri Coup-Franc) yo ku munota wa 66 […]
U Rwanda rwegukanye Igikombe cy’Isi cy’amarerero ya PSG rutsinze Brésil
Irerero rya PSG rya hano mu Rwanda ni ryo ryegukanye Igikombe cy’Irushanwa ryahuzaga amarerero y’iriya kipe yo mu Bufaransa ari hirya no hino ku Isi, nyuma yo gutsinda iryo muri Brésil igitego 1-0. U Rwanda na Brésil bari bahuriye ku mukino wa nyuma wabereye i Parc Des Princes kuri Stade ya PSG mu batarengeje imyaka […]
Abakinnyi 2 ba Kiyovu Sports muri 33 ba Uganda bahamagawe n’umutoza Micho
Umutoza w’Ikipe y’Igihugu ya Uganda, Mulitin Micho Sredojevic, yahamagaye abakinnyi 33 barimo babiri ba Kiyovu Sports bagomba kuvamo abo azifashisha mu mikino y’ijonjora ryo gushaka itike y’Igikombe cya Afurika cya 2023 kizabera muri Côte d’Ivoire. Imisambi ya Uganda izatangira iyi mikino isura Algeria ku wa 04 Kamena, mbere yo kwakira Niger nyuma y’iminsi ine mu […]
Ingabo za MONUSCO zashenye ibirindiro bya M23
Umutwe wa M23 watangaje ko Ingabo za Loni ziri mu butumwa bwo kugarura amahoro muri Congo Kinshasa (MONUSCO) zashenye ibirindiro byawo, nyuma yo kubirasaho hakoreshejwe kajugujugu z’intambara. Uyu mutwe ejo ku Cyumweru wavuze ko abarwanyi bagera mu 100 ba FDLR-FOCA na FDLR-RUD Urunana ndetse n’ab’imitwe ya Mai-Mai na Nyatura, bafatanyije FARDC bateye ibirindiro byawo ahitwa […]
Perezida Tshisekedi yasuye u Burundi, yakiranwa ubwuzu (Amafoto)

Perezida Félix Antoine Tshisekedi wa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo yamaze kugera i Bujumbura mu gihugu cy’u Burundi, aho yatangiye uruzinduko rw’iminsi itatu. Saa kumi n’imwe z’umugoroba wo kuri uyu wa Gatandatu ni bwo indege yari itwaye Perezida Tshisekedi yageze ku kibuga cy’indege cyitiriwe Melchior Ndadaye i Bujumbura. Akihagera yakiriwe n’itsinda ry’intumwa z’u Burundi zari […]
Ikipe Kylian Mbappé agomba gukinira hagati ya PSG na Real Madrid yamenyekanye
Umufaransa Kylian Mbappé yamaze gufata icyemezo cyo kongera amasezerano mu kipe ya Paris Saint-Germain yari asanzwe akinira, nk’uko amakuru aturuka ku mugabane w’u Burayi abivuga. Transfert y’uyu rutahizamu ukiri muto ni imwe mu zimaze igihe zarateye abatari bake amatsiko, bategereje ko we ubwe atangaza ikipe agomba gukinira mu mwaka utaha w’imikino. Ni icyemezo byitezwe ko […]
Perezida Paul Kagame yatangaje abakinnyi 5 akunda kurusha abandi muri NBA
Perezida Paul Kagame kuri uyu wa Gatandatu, yatangaje amazina y’abakinnyi batanu akunda kurusha abandi bakina muri shampiyona ya Basketball muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika (NBA). Umukuru w’Igihugu yagarutse kuri aba bakinnyi ubwo yaganiraga na, Masai Ujiri, umunya-Nigeria uyobora ikipe ya Toronto Raptors yo muri Canada iri mu makipe akina NBA. Ikiganiro ubwo cyari kigeze […]
Abasirikare hafi 2,000 ba Ukraine ni bo bamaze kuyamanika imbere y’Ingabo z’u Burusiya
Minisiteri y’Ingabo z’u Burusiya yatangaje ko abasirikare ba Ukraine bagera ku 2,000 ari bo bamaze kuyamanika mu gace ka Azovstal. Azovstal gasanzwe ni agace kari muri Mariupol imaze igihe iri mu maboko y’Ingabo z’u Burusiya, gusa aka gace hari hashize igihe Ingabo z’u Burusiya zarananiwe kukigarurira; n’ubwo zidahwema kugasukamo ibisasu. Mu ntangiriro z’iki cyumweru Igisirikare […]
FARDC yivuganye ibyihebe 19 bya ADF, 21 ibifata mpiri
Igisirikare cya Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo (FARDC), cyatangaje ko cyishe ibyihebe 19 byo mu mutwe witwaje intwaro wa ADF; na ho 21 bifatwa mpiri. Ibi byihebe byiciwe mu gace ka Walese-vonkutu ho muri Teritwari ya Mambasa mu ntara ya Ituri. Umuvugizi w’Igisirikare cya Congo Kinshasa muri Ituri, Lieutenant Jules Ngongo, yabwiye itangazamakuru ryo muri […]