Kalehe: Ingabo za Congo zishe zinakomeretsa abaturage benshi

Abantu barindwi bo mu gace ka Shanji muri Teritwari ya Kalehe mu ntara ya Kivu y’Amajyepfo, biciwe mu gitero bagabweho n’ihuriro ry’Ingabo zirwana ku ruhande rwa Leta ya Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo. Umutwe wa AFC/M23 biciye mu muvugizi wawo, Lawrence Kanyuka, watangaje ko igitero cyiciwemo bariya bantu cyabaye ku Cyumweru tariki ya 29 Werurwe […]

Tshisekedi yijeje abanye-Congo ko Amerika igiye kumwubakira ‘igisirikare karahabutaka’

Perezida Félix Antoine Tshisekedi wa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, yijeje abaturage b’igihugu cye ko Leta Zunze Ubumwe za Amerika zigiye kubaha ubufasha burimo kububakira igisirikare gikomeye. Yabivuze mu mpera z’icyumweru gishize, ubwo yahuriraga mu mujyi wa Bandundu n’abatware gakondo bo mu ntara ya Kwilu. Akomoza ku masezerano igihugu cye giheruka gusinyana na Leta Zunze […]

Umunsi Habyarimana yakira Rayon Sports agaca amarenga y’umugambi wa Jenoside yagombaga gukorerwaAbatutsi 

Minisitiri w’Ubumwe bw’Abanyarwanda n’Inshingano Mboneragihugu, Bizimana Jean Damascène, yagaragaje ko muri Werurwe 1994 ubwo Habyarimana Juvenal wari Perezida w’u Rwanda yakiraga ikipe ya Rayon Sports, yaciye amarenga y’umugambi wa Jenoside leta ye yarimo yitegura gukorera Abatutsi. Habyarimana icyo gihe yakiriye abakinnyi n’abatoza ba Rayon Sports muri hoteli Horizon ku Rebero, nyuma yo kwitwara neza mu […]

Uko byagenze ngo Ndayishimiye wari wararahiye ko Bunyoni azarekurwa ari mu mva ave ku izima

Amakuru aturuka mu butegetsi bw’u Burundi aravuga ko Perezida Evariste Ndayishimiye w’u Burundi yemeye kurekura Général Alain-Guillaume Bunyoni wahoze ari Minisitiri w’Intebe wa kiriya gihugu, nyuma yo gushyirwaho igitutu na Tanzania ndetse na ba Jenerali bakomeye mu gihugu cye. Muri uku kwezi kwa Werurwe ni bwo Gen. Bunyoni, yafunguwe nyuma y’imyaka itatu yari amaze afunzwe. […]

FARDC yaba yatangiye guhiga abafatanyabikorwa bayo ba FDLR

Umugaba Mukuru wungirije w’ingabo za Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, Lt. Gen Jacques Ychaligonza, yatangaje ko yamaze gutangiza ibikorwa byo guhiga abarwanyi b’umitwe wa FDLR bari ku butaka bwa Congo Kinshasa. Ni ibikorwa Ychaligonza avuga ko yatangirije mu mujyi wa Kisangani wo mu ntara ya Tshopo, ku Cyumweru tariki ya 29 Werurwe 2026. Ibitangazamakuru bikorera […]

Ba Jenerali 2 ba UPDF batawe muri yombi ku itegeko rya Gen. Muhoozi 

Umugaba Mukuru w’Ingabo za Uganda, Gen Muhoozi Kainerugaba, ku wa Kane tariki ya 26 Werurwe yategetse ko Maj. Gen Don William Nabasa na Brig Gen Johnson Namanya Abaho batabwa muri yombi, kubera ibyaha bifitanye isano na ruswa. Ubutumwa bwo kubata muri yombi bwohererejwe ndetse bunashyirwa mu bikorwa n’Umugenzuzi Mukuru w’Ingabo za Uganda akanaba Umugaba Mukuru […]

Abahoze muri FDLR bagiye kwipima na Musanze FC

Abarwanyi bahoze mu mitwe yitwaje intwaro ikorera mu mashyamba ya Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo by’umwihariko uwa FDLR, bateguriwe umukino wa gicuti igomba kubahuza n’ingimbi z’ikipe ya Musanze FC. Komisiyo y’Igihugu Ishinzwe Gusezerera no Gusubiza mu Buzima Busanzwe Abahoze ari Abasirikare, yatangaje ko uyu mukino uzabera kuri Stade Ubworoherane y’Akarere ka Musanze, ku Cyumweru tariki […]

Abasirikare ba RDF barimo ba Ofisiye basoje imyitozo ya ‘Special Force’

Abofisiye n’abandi basirikare bo mu Ngabo z’u Rwanda (RDF), ku wa Gatanu tariki ya 27 Werurwe basoje amahugurwa y’ibanze y’Ingabo zidasanzwe. Ni amahugurwa bari bamazemo amezi icyenda mu Kigo cy’Amahugurwa cya Gisirikare cy’i Nasho mu karere ka Kirehe. Umuhango wo gusoza aya mahugurwa wayobowe n’Umugaba Mukuru w’Ingabo z’u Rwanda, Gen MK Mubarakh. Mu ijambo rye, […]

Gen. Muhoozi yirukanye intasi nkuru yungirije muri UPDF

Umugaba Mukuru w’Ingabo za Uganda, Gen Muhoozi Kainerugaba, yirukanye Col Abdul Rugumayo wari umukuru wungirije w’ubutasi bwa gisirikare amusimbuza Brig. Gen Oscar Munanura. Ibitangazamakuru byo muri Uganda bivuga ko hatazwi icyatumye Rugumayo wari muri ziriya nshingano yari yarahawe na Perezida Yoweri Kaguta Museveni muri 2022 yirukanwa. Ni inshingano yari yarasimbuyeho Brig Gen Charles Asiimwe. Mu […]

Nduhungirehe yahishuye uko abakuru b’ibihugu bya Afurika baciye agasuzuguro ka Ndayishimiye washatse kubashyiraho igitutu

Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga, Amb. Olivier Nduhungirehe, yagaragaje ko ubwo Perezida Evariste Ndayishimiye w’u Burundi yari amaze gutanga Macky Sall nk’umukandida ku mwanya w’Umunyamabanga Mukuru wa Loni, yashyize igitutu ku bakuru b’ibihugu bagenzi be abasaba kuzashyigikira kandidatire ye nyamara nta n’umwe muri bo yari yarabanje kugisha inama. Ku wa Gatanu ni bwo Umuryango wa Afurika Yunze […]

AU yanze kandidatire ya Macky Sall wari watanzwe na Ndayishimiye ngo azayobore Loni

Umuryango wa Afurika Yunze Ubumwe (AU), wanze gushyigikira kandidatire ya Macky Sall wahoze ari Perezida wa Sénégal wari umaze igihe atanzwe n’u Burundi ngo abe Umunyamabanga Mukuru mushya w’Umuryango w’Abibumbye. Mu ntangiriro z’uku kwezi kwa Werurwe ni bwo u Burundi bwari bwatanze Sall kuri uriya mwanya, nyuma gato y’uko yari amaze kwakirwa i Bujumbura na […]

Mikenke: 2 biciwe mu gitero cya drone

Umutwe wa AFC/M23 kuri uyu wa Gatanu watangaje ko abasivili bapfuye undi umwe akomereka bikomeye, nyuma y’ibitero ihuriro ry’ingabo za Leta zagabye mu gace ka Mikenke ho mu ntara ya Kivu y’Amajyepfo no mu nkengero zako. Umuvugizi wa AFC/M23, Lawrence Kanyuka, yatangaje ko ibyo bitero byabaye saa tatu n’iminota 40 z’ijoro ry’ejo ku wa Kane, […]

Abakinnyi 5 b’Amavubi bavanwe mu bazakina FIFA Series 

Abakinnyi batanu b’ikipe y’igihugu ‘Amavubi’, bavanwe mu bazakina imikino ya FIFA Series imaze umunsi umwe itangiye kubera mu Rwanda. Abakinnyi basigaye barimo umunyezamu Niyongira Patience wa Police FC, Ruboneka Jean Bosco wa APR FC, Niyo David wa NK Veres Rivne yo muri Ukraine, Nshuti Innocent wa Stade Tunisien yo muri Tunisie na Ndayishimye Karl Matteo. […]

Gen. Muhoozi yidoze ko UPDF yafata Tehran bitarenze ibyumweru 2

Umugaba Mukuru w’Ingabo za Uganda, Gen. Muhoozi Kainerugaba, yatangaje ko ingabo ayoboye byazitwara igihe kitageze ku byumweru bibiri ngo zibe zamaze kwigarurira Umurwa Mukuru wa Iran, Tehran. Uyu Jenerali mu butumwa yanditse ku rubuga rwe rwa X, yagize ati: “Gufata Tehran ntibishobora kudufata igihe kirenze ibyumweru bibiri. Brigade imwe ya UPDF irahagije kuri iyi misiyo.” […]

Umugore wa Tshisekedi yasabye ko umuganga wahohoteye umugore wari umaze kubyara ahanwa by’intangarugero

Umugore wa Perezida Félix Antoine Tshisekedi wa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, Denise Nyakeru Tshisekedi, yasabye ko umuganga wagaragaye ahohotera umubyeyi wari umaze kubyara ahanwa by’intangarugero. Amashusho yakwirakwiye ku mbuga nkoranyambaga, agaragaza uwo muganga akubita inshyi nyinshi uwo mubyeyi wari wambaye ubusa; nyuma yo kubyarira mu bitaro bikuru bya Kinkole biherereye mu mujyi wa Kinshasa. […]

Massad Boulos wa Amerika yongeye kwikoma u Rwanda 

Umujyanama wa Perezida Donald Trump ushinzwe ubufatanye hagati ya Leta Zunze Ubumwe za Amerika na Afurika, yikomye u Rwanda arushinja kongera ubukana bw’intambara mu burasirazuba bwa Repububulika Iharanira Demokarasi ya Congo. Massad Boulos yabigarutseho mu ijambo yagejeje ku kanama gashinzwe amahoro n’umutekano mu Muryango w’Abibumbye, mu nama yako yigaga ku kibazo cy’umutekano wo mu burasirazuba […]

Impamvu indwara z’umutima, Diyabete na Kanseri zikomeje kwiyongera mu Rwanda

Minisitiri w’Intebe, Dr. Nsengiyumva Justin, yagaragaje ko u Rwanda rwugarijwe n’ikibazo cy’indwara zitandura ziri kugenda zisimbura izandura, ndetse mu myaka mike ishize zikaba zaragiye ziyongera. Yabigarutseho kuri uyu wa Kane tariki ya 26 Werurwe, ubwo yagiranaga ikiganiro n’abagize imitwe yombi y’Inteko Ishinga Amategeko. Ni ikiganiro cyibanze ku bikorwa bya Guverinoma birebana n’umuturage ku isonga, by’umwihariko […]

Umujyi wa Kigali wisobanuye ku bishyimbo byaranduwe

Ubuyobozi bw’Umujyi wa Kigali bwasobanuye ko ibishyimbo abaturage bari barahinze byaranduwe, kubera ko ba nyirabyo bari barabihinze ku nkengero z’umuhanda wa kaburimbo. Byari nyuma y’impuruza yatanzwe n’uwitwa Bagiruwubusa Eric wifashishije urubuga rwa X mu kubaza ubuyobozi bwa Kigali impamvu bwafashe icyemezo cyo kurandura ibishyimbo byari hafi kwera, nyamara hari abaturage bashonje. Ati: “Ibi birasa n’ibyo […]

Nyuma ya AFC/M23, UPDF na yo yaba igiye kuvana ingabo zayo muri Lubero 

Umugaba Mukuru w’Ingabo za Uganda, Gen. Muhoozi Kainerugaba, yatangaje ko igihugu cye cyiteguye kuvana ingabo zacyo muri Teritwari ya Lubero mu burasirazuba bwa Repububulika Iharanira Demokarasi ya Congo, nyuma y’igihe kirekire zaroherejweyo. Gen. Muhoozi yemeje ayo makuru biciye mu butumwa yanditse ku rubuga rwe rwa X. Yagize ati: “Dutangaje ko twiteguye kuva mu birindiro byacu […]

U Rwanda mu bihugu byatoye ko ubucakara ari ‘icyaha ndengakamere kiruta ibindi’ cyibasiye inyoko muntu

Inteko Rusange y’Umuryango w’Abibumbye, ku wa Gatatu tariki ya 25 Werurwe yatoye umwanzuro wemeza ko ubucakara bwakorewe Abanyafurika mu bucuruzi bw’abacakara bwambukaga inyanja ya Atlantique ari “icyaha gikomeye kurusha ibindi byibasiye inyokomuntu”. Ni nyuma y’icyifuzo cyari cyatanzwe na Ghana isaba ko ririya zina rihabwa ubucakara, ikindi ibihugu bigize Loni bigatekereza gusaba imbabazi ku byabaye no […]

Shingiro wahoze ari Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga w’u Burundi yahawe inshingano nshya

Umuryango wa Afurika Yunze Ubumwe, wahaye Amb. Albert Shingiro wahoze ari Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga w’u Burundi inshingano zo kuba intumwa yawo idasanzwe izafasha mu ishyirwa mu bikorwa ry’icyemezo cyafashwe n’Urukiko Mpuzamahanga ku bijyanye n’amakimbirane ari hagati ya Gabon na Guinée-Equatoriale. AU mu itangazo yasohoye ku wa Gatatu tariki ya 25 Werurwe, yavuze ko Shingiro azafasha […]

Biruta yashyikirije Perezida Saasou Nguesso ubutumwa bwa Perezida Kagame 

Perezida Denis Sassou N’Guesso wa Congo-Brazzaville, ku wa Gatatu yakiriye Minisitiri w’Umutekano mu Gihugu, Dr. Vincent Biruta wamushyiriye ubutumwa bwa mugenzi we w’u Rwanda, Paul Kagame. Ni ubutumwa bwifuriza Perezida wa Congo ishya n’ihirwe, nyuma yo kongera gutorerwa kuyobora igihugu cye muri manda ya gatanu. Muri ubu butumwa kandi Perezida Kagame yasabye Sassou Nguesso kuzashyigikira  […]

Impamvu AFC/M23 yatangiye kuvana ingabo muri Lubero

Umutwe wa AFC/M23 kuva ku wa Mbere tariki ya 23 Werurwe, watangiye kuvana ingabo zawo mu bice bitandukanye wagenzuraga byo muri Teritwari ya Lubero, mu ntara ya Kivu y’Amajyaruguru. Amashusho akomeje gukwirakwira ku mbuga nkoranyambaga yerekana ingabo za AFC/M23 ziva mu bice bitandukanye, zikoreye n’ibikoresho byazo. Uduce byamenyekanye ko uriya mutwe wamaze kuvanamo ingabo turimo […]

Perezida Kagame yijeje Abayisilamu ko azabishyura vuba umwenda amaze imyaka 15 ababereyemo 

Perezida Paul Kagame yijeje abayoboke b’idini ya Islam mu Rwanda ko mu gihe cya vuba azabishyura umwenda amaze imyaka ibarirwa muri 15 ababereyemo. Muri 2011 ni bwo Umukuru w’Igihugu yijeje Umuryango w’Abayisilamu mu Rwanda ko Leta igomba kubatera inkunga, ndetse ikanabaguranira ubutaka bafite ibaha ubundi bifuje kuzubakaho inyubako zigomba kuzakorerwamo ibikorwa bitandukanye. Umukuru w’Igihugu kuri […]

Washington: Umurinzi w’umunyacyubahiro w’u Rwanda yasagarariwe n’abanye-Congo

Ambasade y’u Rwanda muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika yatangaje, ko hari ushinzwe umutekano ushinzwe kurinda umwe mu banyacyubahiro b’u Rwanda uri muri Amerika wasagarariwe n’abashinzwe gucunga umutekano w’umugore wa Perezida Félix Antoine Tshisekedi wa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, nyuma yo guhurira muri imwe muri Hoteli z’i Washington. Iyi Ambasade yemeje ayo makuru mu […]

RDC yashinje u Rwanda kugerageza gucengera muri hoteli umugore wa Tshisekedi acumbitsemo muri Amerika

Guverinoma ya Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo yatangaje ko hari abantu bagerageje “gucengera muri hoteli” umugore wa perezida w’icyo gihugu acumbitsemo mu ruzinduko arimo i Washington, ishyira mu majwi u Rwanda. Umuvugizi wa Guverinoma ya RDC, Patrick Muyaya, yaraye abwiye abanyamakuru ko bamenye amakuru y’abo bantu bataramenyekana, ndetse ko leta ya DRC irimo gukorana bya […]

RP Tumba College yemeje urupfu rw’umunyeshuri wayo wasanzwe yapfanye n’umukobwa

Ishuri Rikuru ry’Imyuga n’Ubunenyingiro, ishami rya Tumba ryo mu Karere ka Rulindo, ryatangaje ko hari umunyeshuri w’umuhungu waryigagamo wasanganwe n’umukobwa bombi bapfuye. RP Tumba College ibinyujije ku rubuga rwayo rwa X, yagize iti: “Tubabajwe n’urupfu rutunguranye rw’umunyeshuri wacu, IRAKOZE Angelo. Umuryango mugari wa RP Tumba College wifatanyije n’umuryango we muri ibi bihe bikomeye by’akababaro.” Iri […]

Inoti zimwe z’amafaranga y’u Rwanda zigiye gutakaza agaciro

Banki Nkuru y’u Rwanda (BNR) yatangaje ko hari inoti z’amafaranga y’u Rwanda ziganjemo izakozwe mu mwaka wa 2004 zizaba zatakaje agaciro tariki 1 Werurwe 2027. Itangazo BNR yasohoye kuri uyu wa Kabiri tariki ya 24 Werurwe, rivuga ko izo noti zirimo iya 500Frw yakozwe mu 2004 ndetse n’iyakozwe mu 2013. Hari kandi inoti ya 1000Frw […]

Imbonerakure n’abarwanyi bavuga Ikinyarwanda bari gutorezwa n’abazungu mu Kibira

Amakuru aturuka mu gihugu cy’u Burundi aravuga ko mu ishyamba rya Kibira riherereye muri Komine Bukinanyana mu ntara ya Bujumbura, hari kubera imyitozo ya gisirikare ikomeye iri guhabwa Imbonerakure zari zaroherejwe kurwana muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo n’abarwanyi bavuga Ikinyarwanda. Ni imyitozo imaze ibyumweru birenga bitatu. Abaturage baturiye ishyamba rya Kibira, babwiye SOS Médias […]

Icyo AFC/M23 ivuga kuri raporo ya RSF iyishinja gufunga no kwica urubozo abanyamakuru

Umutwe wa AFC/M23 urwanya ubutegetsi bwa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, wahakanye wivuye inyuma ibirego by’umuryango mpuzamahanga w’abanyamakuru batagira umupaka (RSF) uwushinja gufunga no kwica urubozo abanyamakuru. Umuvugizi wa AFC/M23, Lawrence Kanyuka, mu butumwa yanditse ku rubuga rwe rwa X kuri uyu wa Kabiri yagaragaje ko iriya raporo ya RSF igamije gusiga icyasha AFC/M23, anenga […]

Kagame yasabiye ubutabera umubyeyi w’i Karongi wimwe serivisi kwa muganga bikamuviramo urupfu

Perezida Paul Kagame yasabye Minisitiri w’Ubutabera kongera gukurikirana akamenya niba abantu bagize uruhare mu rupfu rw’umubyeyi wo mu karere ka Karongi wagiye kubyara bikarangira arangaranwe barabiryojwe. Muri Gashyantare 2020 ni bwo umubyeyi wari ukuriwe yagiye ku kigo nderabuzima cya Biguhu giherereye mu murenge wa Kirinda, agiye kwipimisha inda yari yegereje kuvuka. Nk’uko amabwiriza yo kwivuza […]

Meya wa Nyabihu yasobanuye icyateye akarere ke kuba aka nyuma mu mihigo

Umuyobozi w’Akarere ka Nyabihu, Mukandayisenga Antoinette, yatangaje ko akarere ke kabaye aka nyuma mu mihigo bitewe n’umuhanda wa Tubungo-Nyakiriba wagombaga kujya ku kigo nderabuzima utarakozwe kubera ibihe by’imvura byabaye bibi cyane. Yabwiye RBA ati: “Twagize ikibazo cy’ibikorwaremezo aho twari dufite igikorwa cy’umuhanda witwa Tubungo-Nyakiliba wagombaga kujya kuri Centre de Santé yafashaga abaturage kuba babasha kujyana […]

AFC/M23 yatanze impuruza ku mperuka iri kuba mu Minembwe

Umutwe wa AFC/M23 kuri uyu wa Kabiri tariki ya 24 Werurwe, watanze impuruza ku bihe bisa n’imperuka bikomeje kubera muri Komine Minembwe mu ntara ya Kivu y’Amajyepfo, aho ingabo za Leta ya RDC zikomeje gukorera abaturage ubwicanyi bw’indengakamere. Umuvugizi wa AFC/M23, Lawrence Kanyuka, abinyujije ku rubuga rwe rwa X, yavuze ko usibye kuba Abanye-Congo bo […]

Muri abirasi kandi mwiratana ubusa: Perezida Kagame wakurugutuye abayobozi 

Perezida Paul Kagame yaburiye abayobozi bo mu nzego za Leta ko imico mibi bagira irimo ubwirasi ishobora kuzasiga bashenye igihugu. Umukuru w’Igihugu yabigarutseho kuri uyu wa Mbere, ubwo yasozaga inama nyunguranabitekerezo y’Abayobozi b’Inzego Nkuru za Leta n’Inzego z’Ibanze. Ni inama y’umunsi umwe yabereye mu Ishuri Rikuru rya Gisirikare ry’i Gako mu karere ka Bugesera. Muri […]

Trump yabaye ahagaritse kurasa kuri Iran

Perezida Donald Trump wa Leta Zunze Ubumwe za Amerika, yatangaje ko yategetse Minisiteri y’ingabo z’igihugu cye kuba ihagaritse ibikorwa byo kurasa ku nganda z’ingufu za Iran mu gihe cy’iminsi itanu. Trump yemeje aya makuru kuri uyu wa Mbere tariki ya 24 Werurwe, mu butumwa yanditse ku rubuga rwe rwa Truth Social. Yavuze ko mu minsi […]

Kenya: Uwahoze ari Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga yaburiwe irengero

Polisi ya Kenya iri gukora iperereza ku ibura rya Raphael Tuju wahoze ari Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga wa kiriya gihugu, mu gihe amakuru avuga ko yaba yashimuswe. Umuryango wa Tuju uvuga ko we n’umushoferi we baburiwe irengero ku wa Gatandatu w’icyumweru gishize, ubwo barimo bajya gutanga ikiganiro kuri imwe muri radiyo zo muri kiriya gihugu. Polisi […]

Igisubizo cya Kabila ku bafashe kuba ari mu matware ya M23 nk’ikibazo 

Joseph Kabila Kabange wahoze ari Perezida wa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, yagaragaje ko kuba ari mu mujyi wa Goma ugenzurwa n’inyeshyamba zo mu mutwe wa AFC/M23 nta kibazo abibonamo, kuko i Goma ari we. Uyu mugabo wategetse RDC hagati ya 2001 na 2019 yabigarutseho mu kiganiro yagiranye n’ikinyamakuru La Libre cyo mu Bubiligi cyabereye […]

Kabila yashimangiye ko igihe kigeze ‘ubutegetsi bw’igitugu’ bwa Tshisekedi bukavaho

Joseph Kabila Kabange wahoze ari Perezida wa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, yatangaje ko ari ngombwa ko ubutegetsi bw’igihugu bwa Perezida Félix Antoine Tshisekedi wamusimbuye buvaho. Kabila yabitangaje mu kiganiro yagiranye n’ikinyamakuru La Libre cyo mu Bubiligi. Ni ikiganiro cyabereye mu rugo rwe ruherereye mu mujyi wa Goma. Muri iki kiganiro, Kabila yongeye gushinja Tshisekedi […]

KNC wa Gasogi United nyuma ya mpaga ya Rayon Sports yavuze

Perezida wa Gasogi United, Kakooza Nkuliza Charles (KNC) yatangaje ko batangiye urugendo rw’amategeko mu rwego rwo guhangana n’akarengane avuga ko ikipe ye yakorewe ku mukino wa shampiyona y’u Rwanda wagombaga kuyihuza na Rayon Sports. Ku Cyumweru tariki ya 22 Werurwe ni bwo Gasogi United yatewe mpaga y’ibitego 3-0, nyuma yo kutagaragara ku mukino w’umunsi wa […]

Icyo Green Party ivuga ku musanzu wa mituweli wiyongereye

Ishyaka Riharanira Demukarasi no Kurengera Ibidukikije mu Rwanda, rivuga ko rigikora isesengura ku bijyanye n’umusanzu wa mituweli uheruka kongerwa, mbere yo kuzakora ubuvugizi mu gihe byaba bibaye ngombwa. Mu kwezi gushize kwa Gashyantare ni bwo iteka rya Minisitiri w’Intebe rishyiraho ingano n’uburyo bwo gutanga umusanzu w’ubwisungane mu kwivuza, ryagaragaje ko umusanzu w’ubwisungane mu kwivuza uzwi […]

M23 yateye utwatsi ibyo kuvana ingabo i Bukavu

Umutwe wa AFC/M23 wabeshyuje inkuru z’uko wasabye ingabo zawo ziri mu mujyi wa Bukavu wo mu ntara ya Kivu y’Amajyepfo kuwuvamo. Ni nyuma y’uko ku mbuga nkoranyambaga harimo hazenguruka itangazo ryitiriwe Umuyobozi wungirije wa AFC/M23 ushinzwe ibikorwa bya politiki, demokarasi n’imiyoborere, Bertrand Bisimwa, rivuga ko iri huriro ryafashe icyemezo cyo kuva i Bukavu kugira ngo […]

Kwizera Olivier yongerewe mu Mavubi

Umunyezamu wa Rayon Sports, Kwizera Olivier, yongerewe mu ikipe y’igihugu ‘Amavubi’ iri kwitegura imikino ya FIFA Series izabera mu Rwanda. Uyu munyezamu yongerewe mu Mavubi nyuma y’impaka nyinshi zavutse ubwo byamenyekanaga ko atari mu banyezamu bane bari bahamagawe. Mu kiganiro ubuyobozi bwa FERWAFA bwagiranye n’itangazamakuru muri iki cyumweru ubwo herekanwaga umutoza Stephen Costantine, Perezida wa […]

Muri Katanga na ho havutse umutwe urwanya ‘ubutegetsi bw’igitugu’ bwa Tshisekedi

Umutwe witwa Mouvement Debout Katanga pour la libération du Congo (MDKC), watangaje ko wamaze gutangiza intambara mu rwego rwo kubohora intara ya Katanga n’abanye-Congo muri rusange ‘ubutegetsi bw’igitugu’ bwa Perezida Félix Tshisekedi. Umuvugizi w’uyu mutwe, Colonel Ngoy Kumwimba Tigre, mu itangazo yasohoye ku wa Gatanu tariki ya 6 Werurwe, yavuze ko abarwanyi bawo bamaze kwigarurira […]

Rayon Sports yatandukanye n’umutoza Ferry

Ikipe ya Rayon Sports yatangaje ko yamaze gutandukana n’Umufaransa Bruno Ferry wari umaze igihe gito ari umutoza wayo mukuru. Iyo kipe ibinyujije ku mbuga nkoranyambaga zayo, yatangaje ko yo n’uriya mutoza batandukanye “ku bwumvikane bw’impande zombi”. Ferry yari umutoza wa Murera kuva mu mezi atatu ashize. Rayon Sports na we batandukanye, nyuma yo kugorwa no […]

Chuck Norris yapfuye 

Umunyamerika Carlos Ray wamamaye muri filime no gukina imikino njyarugamba nka Chuck Norris, yapfuye ku myaka 86 y’amavuko. Urupfu rwe rwemejwe n’umuryango we, mu butumwa wanyujije ku mbuga nkoranyambaga. Wavuze ko uriya mukambwe yapfuye ejo ku wa Kane, wungamo ko “yapfuye akikijwe n’umuryango we kandi mu mahoro.” Mu myaka ya 1960, Chuck Norris yari umwe […]

Uwasimbuye Maduro yashyizeho abayobozi bashya b’igisirikare

Perezida w’inzibacyuho wa Venezuela, Delcy Rodríguez, yashyizeho abayobozi bashya b’igisirikare nyuma y’umunsi umwe ashyizeho Minisitiri w’Ingabo mushya. Mu itangazo yasohoye ku wa Kane, Rodríguez yavuze ko izo mpinduka zigamije kurinda “ubusugire bw’igihugu, amahoro, umutekano n’ubusugire bw’imipaka ya Venezuela.” Izi mpinduka mu buyobozi bukuru bw’ingabo za Venezuela zije nyuma y’igitero ingabo za Leta Zunze Ubumwe za […]

Israel yivuganye Jenerali Ali Mohammad Naini wa IRGC 

Brigadier General Ali Mohammad Naini wari usanzwe ari umuvugizi w’Ishami ry’Ingabo za Iran zishinzwe Kurinda Impinduramatwara (IRGC), yishwe n’ingabo za Israel. Itangazamakuru rya leta ya Iran ni ryo ryabanje kumubika, mbere y’uko urupfu rwe rwemezwa n’ingabo za Israel (IDF) kuri uyu wa Gatanu. IDF ibinyujije ku rubuga rwayo rwa X, yasobanuye ko Naini yari umuntu […]

AFC/M23 yahagaritse umuyobozi wayo uvugwaho gushaka gufata ku ngufu 

Ubuyobozi bw’umutwe wa AFC/M23 bwahagaritse Yannick Tshisola Kwasa Mukwenu wari usanzwe ari Umuyobozi Mukuru w’urwego rwa Politiki muri ririya huriro, nyuma yo kuvugwaho imyitwarire idahwitse. Umuhuzabikorwa wungirije wa AFC/M23, Bertrand Bisimwa, mu ibaruwa yandikiye Tshisola ku wa 16 Werurwe, yamumenyesheje yahagaritswe nyuma y’uruhererekane rw’amakuru yagaragazaga imyitwarire ye idakwiye. Ni imyitwarire mibi irimo kurenga ku nshingano […]

Perezida Kagame yashimiye ‘umuvandimwe we’ Denis Sassou Nguesso

Perezida Paul Kagame ku wa Kane tariki ya 19 Werurwe, yashimiye mugenzi we Denis Sassou Nguesso wa Congo-Brazzaville nyuma yo gutorerwa gukomeza kuyobora igihugu cye muri manda ya gatanu. Umukuru w’Igihugu abinyujije ku rubuga rwe rwa X, yagize ati: “Ndashimira byimazeyo umuvandimwe wanjye, Perezida Denis Sassou Nguesso, wongeye gutorerwa kuyobora Repubulika ya Congo. U Rwanda […]

Senateri Dr. Habineza yatorewe inshingano nshya

Umuyobozi w’Ishyaka Riharanira Demokarasi no Kurengera Ibidukikije mu Rwanda (DGPR), Senateri Dr. Frank Habineza, yatorewe kuba umuvugizi w’Ihuriro ry’Igihugu Nyunguranabitekerezo ry’Imitwe ya politiki (NFPO). Ni inshingano Dr. Habineza yatorewe kuri uyu wa Kane tariki ya 19 Werurwe 2026, akaba agomba kuzungirizwaho na Ingabire Neema Eugenie wo mu Ishyaka Riharanira Ubumwe bw’Abanyarwanda na Demokarasi (UDPR). Ni […]

Bahati Lukwebo udashyigikiye ko Tshisekedi ahindura itegekonshinga yeguye muri Sena

Senateri Modeste Bahati Lukwebo yeguye muri Sena ya Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, nyuma y’iminsi mike agaragaje ko adashyigikiye umugambi wa Perezida Félix Antoine Tshisekedi wo guhindura itegekonshinga. Mu ibaruwa yandikiye Sama Lukonde uyobora Sena, Lukwebo wari Visi-Perezida wa kabiri wayo yasobanuye ko yafashe kiriya cyemezo kubera umwuka uri muri Sena ya Congo Kinshasa muri […]

Minisitiri Mukazayire yashyikirije Perezida Diomaye Faye ubutumwa bwa Perezida Kagame

Minisitiri wa Siporo, Nelly Mukazayire, ku wa Gatatu tariki ya 18 Werurwe yakiriwe anagirana ibiganiro na Perezida Bassirou Diomaye Faye wa Sénégal. Minisiteri ya Siporo ibinyujije ku rubuga rwa X, yatangaje ko Minisitiri Mukazayire yashyikirije Perezida wa Sénégal “ubutumwa bwa Nyakubahwa Perezida Paul Kagame.” Iyi Minisiteri kandi yasobanuye ko ibiganiro bya Minisitiri Nelly Mukazayire na […]

Ibyo u Rwanda na RDC byumvikanye nyuma yo kongera guhurira i Washington 

Intumwa z’u Rwanda na Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo zemeranyije ku ngamba zifatika zigamije gukomeza gushyira mu bikorwa Amasezerano y’Amahoro ya Washington, nyuma yo kongera guhurira i Washington muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika. Ku wa Kabiri tariki ya 17 Werurwe no ku wa Gatatu tariki ya 18 Werurwe ni bwo intumwa z’ibihugu byombi zahuye. […]

Israel yishe Minisitiri w’Ubutasi wa Iran

Igisirikare cya Israel (IDF) kuri uyu wa Gatatu tariki ya 18 Werurwe, cyatangaje ko cyivuganye Esmail Khatib wari Minisitiri wa Iran ushinzwe ubutasi. Khatib yiciwe “mu bitero byageze ku ntego zabyo” ingabo za Israel zagabye i Tehran mu ijoro ryacyeye. IDF ibinyujije ku rubuga rwayo rwa X, yatangaje ko Minisiteri y’Ubutasi uriya mugabo yari akuriye […]

Minisitiri Nduhungirehe yashyize mu gatebo kamwe Ndayishimiye na Habyarimana

Minisitiri w’ububanyi n’amahanga w’u Rwanda Olivier Nduhungirehe, yagaragaje ko ibyakozwe na Perezida Evariste Ndayishimiye w’u Burundi wakiriye itsinda ry’Abanyamulenge ngo barwanye bene wabo atari bishya, kuko na Habyarimana Juvenal wahoze ari Perezida w’u Rwanda yigeze kubikora. Ku wa Kabiri ni bwo Ndayishimiye yakiriye mu biro bye ririya tsinda ryari rikuriwe n’uwitwa Charles Nteze. Ubwo yaryakiraga […]

Sénégal yavuze ikigomba gukurikiraho nyuma yo kwamburwa Igikombe cya Afurika 

Ishyirahamwe ry’Umupira w’Amaguru muri Sénégal (FSF), ryateye utwatsi icyemezo cy’Impuzamashyirahamwe y’Umupira w’Amaguru muri Afurika (CAF) cyo kwambura Sénégal Igikombe cya Afurika cya 2025 yari yaratwaye kigahabwa Maroc. FSF mu itangazo ririmo uburakari yasohoye, yamaganye kiriya cyemezo, ivuga ko ari “akarengane, kadasanzwe kandi katemewe.” Ririya shyirahamwe ryashimangiye ko ibyavuye mu kibuga aho Sénégal yari yatsinze Maroc […]

Abanyamulenge bagiye gushimira Ndayishimiye

Perezida Evariste Ndayishimiye w’u Burundi ku wa Kabiri tariki ya 17 Werurwe, yakiriye itsinda ry’Abanyamulenge bavuga ko bagiye kumushimira kubera uruhare rwa leta akuriye mu “kurengera ubuzima bwari mu kaga” bw’Abanyamulenge mu ntambara iri mu gihugu cyabo. Iryo tsinda ryitwa Banyamulenge Global Advocacy ryashimiye Ndayishimiye “ku mihate y’amahoro muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo” no […]

M23 yongeye gusatira Uvira

Ingabo z’umutwe wa AFC/M23 kuri uyu wa Kabiri tariki ya 17 Werurwe zigaruriye agace ka Kirungu gaherereye mu bilometero bike uvuye mu mujyi wa Uvira wa kabiri mu ntara ya Kivu y’Amajyepfo. AFC/M23 yafashe burundu aka gace, nyuma y’uko ejo ku wa Mbere yari yigaruriye igice kimwe cyako. Kirungu yafashwe ubwo ingabo z’uriya mutwe zasubizaga […]