Irenée Murindahabi yiyunze n’umubyeyi wa Vestine & Dorcas

Umunyamakuru Irenée Murindahabi, yamaze kwiyunga na Uzamukunda Elisabeth, umubyeyi w’abahanzi Vestine na Dorcas ndetse impande zombi birangira zisubiranye. Ku wa Gatatu w’iki cyumweru ni bwo Murindahabi yari yasohoye itangazo rivuga ko yasezereye abahanzi Vestine na Dorcas yafashirizaga mu nzu ifasha abahanzi ye yitwa M. Irene Entertainment[MIE]. Ati: “Nyuma yo gusesengura imikoranire ya MIE na Vestine […]

Myugariro wigaragaje cyane muri AS Kigali arajya gusimbura Ange muri APR FC

Ikipe ya APR FC kuri uyu wa Gatandatu byitezwe ko isinyisha myugariro Karera Hassan wakiniraga AS Kigali, nk’umusimbura wa Mutsinzi Ange ugomba kwerekeza hanze y’igihugu. Nta gihindutse Karera arasinya amasezerano y’imyaka ibiri muri iriya kipe yo ku Kimihurura. Karera Hassan wari intizanyo ya Kiyovu Sports muri AS Kigali, ni umwe mu bari bayoboye ubwugarizi bw’ikipe […]

Natsinze amatora n’amajwi 62.11%, Tshisekedi ashyirwaho na Kabila_Martin Fayulu

Umunyapolitiki Martin Fayulu utavuga rumwe n’ubutegetsi bwa Repububulika Iharanira Demokarasi ya Congo, yongeye gutangaza ko ari we watsinze amatora y’Umukuru yo muri 2018 gusa birangira intsinzi ye ihawe Félix Tshisekedi. Martin Fayulu yabitangaje mu ijoro ryakeye ubwo yaganiraga na Radiyo Top Congo FM yo muri RDC. Ubwo Repubulika Iharanira Demokarasi ya yabagamo amatora y’Umukuru w’igihugu […]

Muzabe abanyamwuga cyane_DIGP Namuhoranye ahanura Abapolisi berekeje muri Mozambique

Umuyobozi wa Polisi w’Igihugu wungirije ushinzwe ibikorwa, DIGP/OPs Félix Namuhoranye, yahaye impanuro abapolisi b’u Rwanda berekeje muri Mozambique, abasaba kuzarangwa n’ubunyamwuga nk’uko basanzwe babigenza. Mu gitondo cy’ejo ku wa Gatanu tariki ya 09 Nyakanga nibwo DIGP Namuhoranye yahaye impanuro Abapolisi barenga 300 bagiye mu butumwa bw’akazi mu gihugu cya Mozambique, mu gikorwa cyabereye mu kigo […]

Urukiko rwateye utwatsi ubujurire bwa Dr Kayumba

Urukiko Rwisumbuye rwa Nyarugenge rwatesheje agaciro ubujurire bwa Dr Kayumba Christopher wahoze ari umwarimu muri Kaminuza y’u Rwanda, rutegeka ko icyemezo cy’urw’Ibanze rwa Kicukiro mu rubanza rwaciwe muri Nyakanga 2020 kigumaho. Dr Kayumba yari yajuririye icyemezo cy’Urukiko rw’Ibanze rwa Kicukiro rwamuhamije icyaha cyo guteza umutekano muke ku kibuga cy’indege, mbere yo kumukatira igihano cy’igifungo cy’umwaka […]

Manzi Thierry yerekeje ku mugabane w’u Burayi (Amafoto)

img_20210709_185141.jpg

Myugariro Manzi Thierry wari Kapiteni wa APR FC, yafashe rutemikirere yerekeza muri Georgia mu ikipe ye nshya ya FC Dila Gori yo mu cyiciro cya mbere muri kiriya gihugu. Mu masaha y’umugoroba wo kuri uyu wa gatanu ni bwo Manzi yahagurutse i Kanombe aho yari aherekejwe n’inshuti n’umuryango we yerekeza i Burayi. Ni nyuma ya […]

U Rwanda rurohereza muri Mozambique abasirikare n’abapolisi 1,000

Guverinoma y’u Rwanda yatangaje ko guhera kuri uyu wa Gatanu tariki ya 09 Nyakanga, yohereza muri Mozambique abasirikare n’abapolisi babarirwa mu gihumbi, mu rwego rwo gufasha ingabo za kiriya gihugu kukigaruramo umutekano. Itangazo rya Guverinoma y’u Rwanda rivuga ko aba basirikare boherezwa mu ntara ya Cabo Delgado iherereye mu mujyaruguru ya Mozambique, nyuma y’ubusabe bwa […]

Ntabwo napfuye_Museveni wategetse ko abamubitse bahigishwa uruhindu

Perezida wa Uganda, Yoweri Kaguta Museveni, yategetse inzego zishinzwe umutekano gukora iperereza vuba na bwangu zigakurikirana abakwirakwiza ibihuha ku mbuga nkoranyambaga. Ni nyuma y’amakuru yakwirakwiye ku mbuga nkoranyambaga avuga ko uyu mukuru w’igihugu cya Uganda n’umuhungu we Gen Muhoozi baba barembeye mu mahanga, andi avuga ko Museveni yaba yapfuye. Perezida Museveni ubwo yarahizaga icyiciro cya […]

Rwatubyaye yafashije ikipe ye gutsinda umukino wa mbere muri UEFA Conference League

Myugariro w’ikipe y’igihugu ‘Amavubi’, Rwatubyaye Abdul, yafashije ikipe ye ya FC Shkupi kwitwara neza mu mukino wa mbere wa UEFA Conference League itsinda Llapi FC ibitego 2-0. Europa Conference League ni irushanwa rishya ryemejwe na UEFA, rikaba riri munsi ya Champions League na Europa League. Ikipe iryegukanye, izajya ibona itike ya Europa League mu mwaka […]

Nta mpamvu yatuma mpunga igihugu cyanjye nkunda_Ingabire Victoire

Umunyapolitiki Ingabire Victoire Umuhoza utavuga rumwe n’ubutegetsi bw’u Rwanda, yanyomoje amakuru yavugaga ko yahunze igihugu, ashimangira ko nta mpamvu yatuma ahunga ‘igihugu cye akunda’. Ni nyuma y’amakuru yiriwe acicikana ku mbuga nkoranyambaga kuva ejo ku wa Kane avuga ko uyu mugore uyobora Ishyaka Dalfa-Umurinzi yaba amaze iminsi ine atakigaragara iwe mu rugo, ku buryo n’abaturanyi […]

Abakekwaho gushaka kwica Gen Katumba bagejejwe mu rukiko baragizwe intere (Amafoto)

img_20210708_170718.jpg

Abantu batanu bakekwaho kugerageza kwica Minisitiri wa Uganda w’Umurimo n’Ubwikorezi, Gen Katumba Edouard Wamala, bagaragarije urukiko ibisebe bavuga ko byaturutse ku iyicarubozo bakorewe na Polisi ya Uganda ubwo bari bafunzwe. Aba batanu ubwo bagezwaga imbere y’urukiko rwa Nakawa kuri uyu wa Kane, bose bagaragaye basuka amarira bavuga ko bakorewe iyicarubozo rikomeye. Beretse itangazamakuru imihirihiri y’inkoni […]

Nyaruguru: Rwabuze gica hagati y’Akarere, ikigo cy’Abashinwa n’abaturage basaba ingurane

img-20210708-wa0025.jpg

Abaturage bagize ingo zisaga 28 zituye mu nkengero z’uruganda rw’Abashinwa ruturitsa intambi rukanasya amabuye mu Mudugudu wa Ntanda, Akagari ka Raranzige, Umurenge wa Rusenge, Akarere ka Nyaruguru bateye utwatsi imyanzuro bashyikirijwe n’Akarere na Sosiyete y’Abashinwa SINO-HYDRO yubaka umuhanda wa kaburimbo Huye-Kibeho-Munini-Ngoma ku bijyanye n’ingurane bagomba guhabwa kubera imitungo yabo uruganda rwangiza: inzu zisenyuka, imyaka yangirika […]

Sergio Ramos na we agiye kujya yamamaza u Rwanda

Ikipe ya Paris Saint-Germain yo mu gihugu cy’u Bufaransa, yatangaje ko yamaze gusinyisha umunya-Espagne Sergio Ramos wahoze ari Kapiteni w’ikipe ya Real Madrid. Ramos winjiye muri iriya kipe y’i Paris ku buntu yasinye amasezerano y’imyaka ibiri nk’uko PSG yabyemeje ku mbuga nkoranyambaga zayo imuha ikaze. Iti: “Ikaze Sergio! PSG inejejwe no gutangaza ukuza kwa Sergio […]

Gen Kambale Kabamba yatawe muri yombi na Polisi ya RDC

Polisi ya Repububulika Iharanira Demokarasi ya Congo, yataye muri yombi Gen Kambale Kabamba usanzwe ari Umuyobozi Mukuru w’inyeshyamba z’umutwe wa Maï-Maï urwanya ubutegetsi bwa RDC. Radio Okapi yatangaje ko Gen Kambale yatawe muri yombi mu ijoro ryo ku wa Kabiri rishyira ku wa Gatatu tariki ya 7 Nyakanga, afatiwe muri Teritwari ya Beni ho mu […]

Gen Muhoozi yavuze umutwe wari ushatse kwivugana Gen Katumba Wamala

Lt Gen Muhoozi Kainerugaba, Umugaba w’Ingabo za Uganda zirwanira ku butaka akanaba umuhungu wa Perezida Yoweri Kaguta Museveni, yatangaje ko ibyihebe byo mu mutwe wa ADF urwanya ubutegetsi bwa Uganda ari byo byari bishatse kwivugana Gen Katumba Wamala. Gen Muhoozi yemeje aya makuru abinyujije kuri Twitter ye. Ati: “Mu minsi ine ishize uwiyita Colonel Atochon, […]

Mugisha Gilbert yabaye umukinnyi wa 3 APR FC isinyishije

Rutahizamu uca ku mpande, Mugisha Gilbert wakiniraga ikipe ya Rayon Sports, yamaze kwerekeza muri APR FC aba umukinnyi wa gatatu iyi kipe y’ingabo z’igihugu isinyishije. Uyu musore yasinye amasezerano y’imyaka ibiri muri APR FC nyuma yo kumuha Frw miliyoni 15 ya recruitment n’umushahara wa 900,000 Frw buri kwezi. Mugisha wari umaze imyaka ine muri Rayon […]

Mushikiwabo yamaganye yivuye inyuma iyicwa rya Perezida wa Haïti

Umunyamabanga Mukuru w’Umuryango Mpuzamahanga w’ibihugu bikoresha ururimi rw’Igifaransa, Mme Louise Mushikiwabo, yamaganye yivuye inyuma iyicwa rya Jovenel Moïse wari Perezida wa Haïti. Mushikiwabo yamaganye iyicwa rya Perezida wa Haïti anafata mu mugongo abaturage ba kiriya gihugu, mu butumwa yanyujije kuri Twitter ye. Ati: “Nyuma y’inkuru y’iyicwa rya Perezida Jovenel Moïse, namaganye nivuye inyuma iki gikorwa […]

Umunyezamu wa Argentine yahaye isezerano rikomeye Messi wamuvuze imyato

Umunyezamu w’ikipe y’igihugu ya Argentine, Emiliano Martinez, yahaye isezerano Kapiteni we Lionel Messi ry’uko azamufasha ibishoboka byose bagatwara Igikombe cy’Isi. Uyu munyezamu wa Aston Villa yo mu Bwongereza yabigarutseho nyuma y’umukino Argentine yatsinzemo Colombia kuri za penaliti, igera ku mukino wa nyuma wa Copa America igomba guhuriramo na Brésil ku Cyumweru. Ati: “Ndizera gufasha Messi […]

Gen Nyakarundi na bagenzi be bihaye imyaka 2 yo gushyira iherezo ku mitwe yitwaje intwaro

Abakuriye ubutasi bwa gisirikare mu bihugu byo mu karere k’ibiyaga bigari, bihaye igihe cy’imyaka ibiri ngo babe bamaze gushyira iherezo ku mitwe yitwaje intwaro yayogoje akarere. Gushyira iherezo kuri iyi mitwe biri mu bikubiye mu myanzuro yafatiwe mu nama yabahurije i Bujumbura ku wa kabiri tariki ya 06 Nyakanga. Ni inama yitabiriwe n’abakuriye ubutasi bwa […]

Argentine yatsinze Colombia, isanga Brésil ku mukino wa nyuma wa Copa America

Ikipe y’igihugu ya Argentine, Albicelest, yageze ku mukino wa nyuma wa Copa America isezereye Cafeteros ya Colombia kuri penaliti 3-2. Hiyambajwe za penaliti nyuma y’uko iminota isanzwe y’umukino yari yarangiye amakipe yombi anganya igitego 1-1. Rutahizamu Lautaro Martinez ni we wafunguriye Argentine amazamu ku gitego cyo ku munota wa karindwi w’umukino, ku mupira yari ahawe […]

Euro: U Butaliyani bwageze ku mukino wa nyuma busezereye Espagne

Ikipe y’igihugu y’u Butaliyani yageze ku mukino wa nyuma w’Igikombe cy’u Burayi (Euro 2020), nyuma yo gusezerera Espagne kuri penaliti 4-2. Amakipe yombi yari yarangije iminota 90 y’uyu mukino wa 1/2 cy’irangiza na 30 y’inyongera anganya igitego 1-1. Ni ibitego byombi byinjiye mu gice cya kabiri cy’umukino. Espagne yihariye umukino gusa inanirwa kubyaza amahirwe menshi […]

Kwizera Olivier na bagenzi be bakatiwe igifungo cy’umwaka umwe, bararekurwa

Urukiko rw’ibanze rwa Kicukiro kuri uyu wa kabiri, rwakatiye umunyezamu wa Rayon Sports n’ikipe y’igihugu ‘Amavubi’, Kwizera Olivier na bagenzi be igifungo cy’umwaka umwe usubitse, rutegeka ko bahita barekurwa. Ni nyuma yo guhamwa n’icyaha cyo kunywa ibiyobyabwenge byo mu bwoko bw’urumogi. Tariki ya 04 Kamena ubwo Amavubi yakinaga umukino wa gicuti na Repubulika ya Centrafrique, […]

Gen Vincent Nyakarundi ari i Bujumbura mu Burundi

Brig Gen Vincent Nyakarundi ukuriye iperereza mu gisirikare cy’u Rwanda (RDF), ari i Bujumbura mu gihugu cy’u Burundi aho yitabiriye inama y’abakuriye ubutasi bwa gisirikare mu karere k’ibiyaga bigari. Gen Nyakarundi yahuriye i Bujumbura n’abakuriye ubutasi bwa gisirikare mu bihugu bya Uganda, Tanzania, u Burundi na Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo. Insanganyamatsiko y’iyi nama igira […]

Nsabimana Aimable yasubiye muri APR FC, ashobora gusangwayo n’abarimo 2 ba Rayon Sports

Myugariro Nsabimana Aimable wari kapiteni wa Police FC, yasubiye muri APR FC yahoze akinira ayisinyira amasezerano y’imyaka ibiri. Nsabimana wari usoje amasezerano muri Police FC, yasubiye muri APR FC nyuma yo kumvikana na yo muri iki cyumweru. Uyu myugariro wo hagati yari amaze imyaka itatu akinira Police FC yagezemo muri Gashyantare 2018, avuye muri Minerva […]

Rutahizamu Kiyovu Sports yagenderagaho yumvikanye AS Kigali

Ikipe ya AS Kigali yamaze kumvikana n’umunya-Ghana Robert Saba wakiniraga ikipe ya Kiyovu Sports ngo ayibere umukinnyi. Uyu musore uri mu bo Kiyovu Sports yari yubakiyeho ubusatirizi bwayo yamaze kumvikana na AS Kigali kuyikinira imyaka ibiri iri imbere. Ni nyuma yo kurangiza amasezerano muri iriya kipe yo ku Mumena yatsindiye ibitego 11 muri shampiyona y’umwaka […]

Gakenke: Gitifu wagaragaye mu mashusho ahondagura umumotari arafunzwe

Urwego rw’Igihugu rw’Ubugenzacyaha (RIB) rwatangaje ko rwafunze Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’umurenge wa Muhondo w’akarere ka Gakenke, Hakuzimana Valens, n’abandi bantu batandukanye; nyuma y’amashusho yabo yagiye hanze bahondagura umumotari. RIB yemeje aya makuru ibinyujije kuri Twitter yayo. Iti: “RIB yafunze Hakuzimana Valens, Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Muhondo mu Karere ka Gakenke n’abandi bari kumwe bagaragaye ku mashusho […]

Umukomanda mukuru wa Al-Shabaab mu barwanyi bayo bivuganwe na SNA

Igisirikare cya Somalia (SNA) cyatangaje ko cyivuganye umwe mu bakomanda bakuru b’imutwe wa Al-Shabaab mu bikorwa bya gisirikare byabereye mu majyepfo y’igihugu. SNA yemeje ariya makuru ku Cyumweru cy’itariki ya 04 Nyakanga. Iki gisirikare kibinyujije kuri Radiyo yacyo, cyatangaje ko umukomanda wa Al-Shabaab cyivuganye ari Mohamed Abdi Suubiye wari uzwi nka Toosoow. Uyu ngo yishwe […]

Mico The Best yateye ivi, ava isoko ry’abasore bategerejwe n’inkumi (Amafoto)

img_20210705_105127.jpg

Umuhanzi Mico Prosper uri mu bakunzwe mu muziki nyarwanda nka ‘Mico The Best’, yambitse umukunzi we impeta amusaba ko yazamubera umugore. Ku Cyumweru tariki ya 4 Nyakanga nibwo Mico The Best yasabye Clarisse ko yazamubera umutwe undi akamubera umutima, undi abimwemerera atazuyaje. Amakuru avuga ko aba bombi bari bamaranye igihe gito bakundana, ndetse urukundo rwabo […]

Inyeshyamba za Tigray zahaye Ethiopia umukoro kugira ngo zirambike intwaro

Inyeshyamba z’ishyaka TPLF riri ku butegetsi mu ntara ya Tigray, zasabye Leta ya Ethiopia kwemeza Guverinoma y’iriya ntara nk’iyemewe n’amategeko kugira ngo zibone gushyira intwaro hasi. Kuba ingabo za Eritrea zava ku butaka bwa Ethiopia na byo biri mu byo inyeshyamba zasabye. Inyeshyamba zo muri Tigray zahaye Ethiopia aya mabwiriza, nyuma y’uko ingabo z’iki gihugu […]

FC Barcelona yaciye amarenga y’uko Messi akiri umukinnyi wayo

Ikipe ya FC Barcelona yaciye amarenga y’uko Lionel Messi akiri umukinnyi wayo, binyuze mu butumwa iyi kipe yanyujije ku rubuga rwayo rwa Twitter. Magingo aya Messi nta kipe afite nyuma yo kurangiza amasezerano yari afitanye na FC Barcelona ku wa 30 Kamena 2020. Kuba uyu mugabo nta kipe ifite, byazamuye ibihuha by’uko hari amakipe nka […]

Inyeshyamba za Tigray zerekanye ibihumbi by’ingabo za Ethiopia zafashe mpiri

Ibihumbi by’ingabo za Ethiopia zazengurukijwe imihanda y’umujyi wa Mekelle wo mu ntara ya Tigray, nyuma yo gufatwa mpiri n’inyeshyamba z’ishyaka riri ku butegetsi muri iriya ntara bamaze igihe bahanganye. Aba basirikare berekanwe ejo ku wa Gatanu mbere yo kujya gufungwa. Amashusho yafashwe n’ikinyamakuru The New York Times yerekana ibihumbi bya bariya basirikare bashorewe n’inyeshyamba za […]

Yanga Africans yatsindiye Simba mu maso ya Perezida Samia Suluhu

Ikipe ya Yanga Africans yatsinze mukeba wayo Simba Sports Club igitego 1-0, zombi zikomeza guhatanira igikombe cya shampiyona ya Tanzania. Amakipe yombi yakinaga umukino w’ikirarane w’umunsi wa 28 wa shampiyona ya Tanzania wabereye kuri Stade yitiriwe Benjamin Mkapa. Ni umukino wagombaga kuba Tariki ya 08 Gicurasi, gusa uza gusubikwa habura iminota mike ngo utangire kuko […]

Perezida Kagame na Tshisekedi batumiwe i Roma, bazahurirayo na Biden

Perezida wa Repubulika, Paul Kagame na mugenzi we wa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, Félix Antoine Tshisekedi Tshilombo, batumiwe mu nama ya G20 izabera i Roma mu Butaliyani. G20 ni umuryango uhuriwemo n’ibihugu bikize kurusha ibindi ku Isi. Perezida Kagame na Tshisekedi batumiwe mu nama ya 16 y’uyu muryango iteganyijwe hagati y’itariki ya 30 n’iya […]

Uganda: Abatwa barashinja Leta kubirengagiza

Abanya-Uganda bo mu bwoko bw’Abatwa bo mu turere twa Kisoro, Kanungu na Rubanda, basabye Leta ya Uganda kubazirikana na bo ikabashyira mu bagomba guhabwa ubufasha mu gihe cya COVID-19, nyuma yo kubirengagiza. Itsinda ryashyizweho muri Uganda riyobowe na Minisitiri w’Intebe, Robinah Nabbanja, ryemeje ibyiciro birindwi by’abantu bagomba guhabwa Amafaranga yo kubafasha kubaho, mu gihe Uganda […]

Burundi: Bucura bwa Perezida Ndayishimiye mu bacyesheje ibirori by’ubwigenge (Amafoto)

img_20210703_091308.jpg

Bucura bwa Perezida Evariste Ndayishimiye w’u Burundi, ari mu bacyesheje ibirori by’umunsi mukuru w’ubwigenge bwa kiriya gihugu byabaye tariki ya 01 Nyakanga. U Burundi bwizihizaga isabukuru y’imyaka 59 bumaze buhawe ubwigenge n’u Bubiligi. Akarasisi k’ibyiciro bitandukanye by’abantu, imyiyereko y’abakomando, imbyino n’indirimbo; biri mu byakesheje biriya birori. Mu matsinda y’urubyiruko yiyerekanye imbere y’abarimo Minisitiri w’Intebe w’u […]

APR FC yashimiwe na Perezida wa FIFA, ayiha umukoro

Perezida w’impuzamashyirahamwe y’umupira w’amagaguru ku Isi (FIFA), yashimiye APR FC nyuma yo kwegukana igikombe cya Shampiyona cya 19 mu mateka yayo. Mu mpera z’ukwezi gushize ni bwo APR FC yegukanye igikombe cya 19 cya shampiyona, kiba icya kabiri cyikurikiranya iyi kipe y’igihugu yari yegukanye idatsinzwe. Infantino yashimiye APR FC ku wa 01 Nyakanga, abinyujije mu […]

Euro: Espagne yageze muri 1/2 nyuma yo kugorwa n’umuzamu w’u Busuwisi

Ikipe y’Igihugu ya Espagne, La Furia Roja, yabaye iya mbere igeze muri 1/2 cy’irangiza cya Euro 2020, nyuma yo gusezerera u Busuwisi kuri penaliti 3-1. Amakipe yombi yari yarangije iminota isanzwe y’umukino ndetse na 30 y’inyongera anganya igitego 1-1. Espagne yafunguye amazamu ku munota wa 8 ku ishoti Jordi Alba yatereye hanze y’urubuga rw’amahina, umupira […]

Hakizimana Muhadjiri yateye umugongo AS Kigali na Rayon Sports yamwifuzaga

Rutahizamu w’Ikipe y’Igihugu ‘Amavubi’, Hakizimana Muhadjiri, yamaze gutera umugongo AS Kigali yakiniraga na Rayon Sports yamwifuzaga yerekeza muri Police FC. Uyu musore w’i Rubavu yari amaze umwaka umwe akinira AS Kigali, nyuma yo kuyerekezamo mu mpeshyi y’umwaka ushize ateye umugongo Rayon Sports yamukozagaho imitwe y’intoki. AS Kigali yayifashije kwegukana umwanya wa kabiri muri shampiyona, anayihesha […]

Amavubi U-23 yakiriye rutahizamu ukina mu Bwongereza (Amafoto)

img_20210702_171731.jpg

Ikipe y’igihugu ‘Amavubi’ y’abatarengeje imyaka 23, yakiriye rutahizamu Isima Musa ukina mu Bwongereza witabiriye imyitozo ku nshuro ya mbere. Isima ari mu bakinnyi bahamagawe n’umutoza Habimana Sothène mu rwego rwo kwitegura CECAFA izabera muri Ethiopia guhera tariki 17/0/2021. Isima Musa ubarizwa mu gihugu cyu Bwongereza ariko kugeza ubu akaba nta kipe afite, ni umwe mu […]

Nishe umugabo wanjye_Umugore w’i Gatsibo nyuma yo kwishyikiriza Polisi

Umugore wo mu karere ka Gatsibo witwa Abayisenga wo mu karere ka Gatsibo, ari mu maboko y’Urwego rw’Igihugu rw’Ubugenzacyaha (RIB) akekwaho icyaha cyo kwica Kamizikunze Jean Pierre wari umugabo we. Ubu bwicanyi bwabereye mu Mudugudu wa Rwabihumbi, Akagali ka Gituza Umurenge wa Kageyo ho mu karere ka Gatsibo. Byabaye mu ijoro ryakeye. Umuvugizi w’umusigire wa […]

FNDB iravuga ko hari imitwe yitwaje intwaro yitegura gutera u Burundi

Igisirikare cy’u Burundi (FNDB), cyatangaje ko hari imitwe yitwaje intwaro irwanya kiriya gihugu iri kwitegura kukigabaho ibitero. Ni ibikubiye mu ibaruwa Umugaba Mukuru w’ingabo z’u Burundi zirwanira mu mazi, General de Brigade, Venant Bibonimana, yandikiye bagenzi be bayoboye ibirindiro by’ingabo abasaba kuba maso, ngo kuko umwanzi ari hafi. Gen Bibonimana yavuze ko muri rusange umutekano […]

Perezida Kagame yirukanye ku mirimo Umuyobozi Mukuru wa WASAC

Perezida wa Repubulika, Paul Kagame, yirukanye ku mirimo Dusenge Byigero Alfred wari umuyobozi Mukuru w’ikigo gishinzwe amazi, isuku n’isukura, WASAC. Itangazo ryaturutse mu biro bya Minisitiri w’Intebe, Edouard Ngirente, rivuga ko ukwirukanwa kwa Byigero kugomba guhita gushyirwa mu bikorwa. Minisitiri Edouard Ngirente washyize umukono kuri ririya tangazo mu cyimbo cya Perezida wa Repubulika, Paul Kagame, […]

Burundi: Imyiyereko y’abakomando ba FNDB mu byaranze ibirori by’ubwigenge (Amafoto)

img_20210701_175149.jpg

Imyiyereko y’abakomando bo mu gisirikare cy’u Burundi (FNDB), iri mu byaranze ibirori by’Umunsi w’ubwigenge abatuye kiriya gihugu bizihije kuri uyu wa Kane. Byari ku nshuro ya 59 u Burundi bwizihiza umunsi w’ubwigenge, nyuma yo kwigobotora ingoyi y’abakoloni b’Ababiligi. Minisitiri w’Intebe w’u Rwanda, Dr Edouard Ngirente, ari mu banyacyubahiro bifatanyije n’Abarundi mu buriri byo kwizihiza uriya […]

Ni cyo gihe noneho ngo twubake ikipe ikomeye_Aba-Rayon kuri Messi

Abafana ba Rayon Sports cyo kimwe n’ab’andi makipe akomeye hirya no hino ku Isi, bigambye ko igihe cyigeze ikipe yabo igasinyisha kabuhariwe Lionel Messi. Ni nyuma y’uko uyu munya-Argentine yahindutse umukinnyi wigenga, bijyanye n’uko amasezerano yari afitanye na FC Barcelona yari abereye Kapiteni yamaze kurangira. Kuba Messi yarangije amasezerano yari afitanye na FC Barcelona, bisobanuye […]

Minisitiri w’Intebe Edouard Ngirente ari i Bujumbura (Amafoto)

img_20210701_102028.jpg

Minisitiri w’Intebe w’u Rwanda, Dr Edouard Ngirente, ari i Bujumbura mu Burundi aho yahagarariye Perezida wa Repubulika, Paul Kagame, mu birori byo kwizihiza imyaka 59 u Burundi bumaze bubonye ubwigenge. Ni ibirori byizihizwa kuri uyu wa kane tariki ya 01 Nyakanga. Minisitiri Edouard Ngirente akigera i Burundi yakiriwe na Visi-Perezida w’u Burundi, Prosper Bazombanza mbere […]

Lionel Messi ntakiri umukinnyi wa FC Barcelona

Lionel Messi wari usanzwe ari Kapiteni wa FC Barcelona ntakiri umukinnyi wayo, nyuma y’uko amasezerano yari afitanye na yo yarangiye. Magingo aya Messi ari gufatwa nk’umukinnyi udafite ikupe (Free agent). Mu ijoro ryakeye ni bwo amasezerano Messi yari afitanye na FC Barcelona yarangiye, nyuma y’amezi 12 yifuje gutandukana n’iriya kipe gusa ubuyobozi bwayo bukabimwangira. Cyakora […]

Euro: Nyina wa Rabiot yarwanye n’umuryango wa Pogba na Mbappé

Nyina wa Adrien Rabiot ukina hagati mu kibuga mu kipe y’igihugu y’u Bufaransa, yarwanye n’imiryango ya Paul Pogba na Kylian Mbappé nyuma y’uko u Bufaransa bwari bumaze gusezererwa n’u Busuwisi. Byabaye ku wa Mbere w’iki cyumweru nyuma y’umukino wa 1/8 cy’irangiza cya Euro u Bufaransa bwari bumaze gusezererwamo n’u Busuwisi, nyuma y’uko umukino wari warangiye […]

Joseph Kabila ntabwo ari umwanzi wanjye_Perezida Tshisekedi

Perezida Félix Tshisekedi wa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo yavuze ko nta rwango ruri hagati ye na Joseph Kabila wamubanjirije, akuraho urwikekwe rwari rumaze iminsi mu babashyigikiye bombi. Tshisekedi yabigarutseho mu kiganiro aheruka kugirana na Jeune Afrique. Ni nyuma y’uko mu mpera z’umwaka ushize yitandandukanyije na Kabila bari bahuriye mu mpuzamashyaka FCC-CACH nyuma y’ubwumvikane buke […]

Uruganda ‘Eswatini Beverages’ umwami Mswati afitemo imigabane rwatwitswe

Uruganda rukora ibinyobwa bisembuye rwa Eswatini Beverages Ltd umwami Mswati III afitemo imigabane, rwatwitswe n’abaturage bakomeje imyigaragambyo bamusaba ko yava ku butegetsi. Eswatini imaze igihe yugarijwe n’imyigaragambyo ikomeye y’abasaba ko umwami Mswati yava ku ngoma igihugu kigahinduka Repubulika. Imyigaragambyo ikomeye muri iki gihugu cyahoze cyitwa Swaziland yafashe indi ntera mu mpera z’icyumweru gishize, ku buryo […]

Perezida Ndayishimiye yirukanye nabi umuyobozi wamubeshye

Perezida Evariste Ndayishimiye w’u Burundi, yirukanye igitaraganya Albert Maniratunga wari Umuyobozi Mukuru w’ikigo OTRACO amuziza kumubeshya. Byabaye ejo ku wa Kabiri ubwo Perezida Ndayishimiye yari yasuye iki kigo gikorera mu mujyi wa Gitega, mu rwego rwo gusuzuma neza imikorere yacyo. Ikigo OTRACO gisanzwe gifite inshingano zo gusuzuma ubuziranenge bw’ibinyabiziga (Contrôle Technique) no gutanga impushya mu […]

Jacob Zuma wahoze ari Perezida wa Afurika y’Epfo yakatiwe gufungwa amezi 15

Uwahoze ari Perezida wa Afurika y’Epfo, Jacob Zuma, yakatiwe igifungo cy’amezi 15 n’Urukiko rushinzwe kurinda itegekonshinga rya kiriya gihugu, nyuma yo kumuhamya icyaha cyo kurusuzugura akanga kurwitaba ngo rumukoreho iperereza. Ni iperereza ryerekeye ibyaha bya ruswa uyu wahoze ari Perezida wa Afurika y’Epfo ashinjwa. Muri Gashyantare uyu mwaka ni bwo Jacob Zuma yari yatumijweho n’Umucamanza […]

Euro: U Bufaransa bwirangayeho, busezererwa n’u Busuwisi

Ikipe y’Igihugu y’u Bufaransa, Les Bleus, yaraye isezerewe mu irushanwa ry’Igikombe cy’u Burayi (Euro 2020), nyuma yo gutsindwa n’u Busuwisi kuri penaliti 5-4. Ni nyuma y’uko iminota 90 y’umukino na 30 ya kamarampaka yarangiye rwabuze gica, kuko amakipe yombi yanganyaga ibitego 3-3. U Bufaransa bwasezerewe butarenze 1/8 cy’irangiza, mu gihe bwahabwaga amahirwe menshi yo kwegukana […]

Sunrise FC yakurikiye AS Muhanga mu cyiciro cya Kabiri

Ikipe ya Sunrise FC yo mu karere ka Nyagatare, yakurikiye AS Muhanga mu cyiciro cya kabiri nyuma yo gutsindwa na Gorilla FC ibitego 2-1. Gorilla FC yari yakiriye Sunrise mu mukino w’umunsi wa nyuma wa shampiyona wabereye kuri Stade Mumena i Nyamirambo. Ni umukino amakipe yombi yagombaga kwishakamo imanuka mu cyiciro cya kabiri, ariko nanone […]

Nyaruguru: Umugabo aravugwaho kwica umugore we amugobanyije ijosi

Mu ijoro ryo kuwa 27 rishyira uwa 28 Kamena, umugore witwa Nyiraneza Venantie w’imyaka iri hagati ya 45 na 50, wari utuye mu Mudugudu wa Mushwati, Akagari ka Ngeri, Umurenge wa Munini mu Karere ka Nyaruguru, yapfuye bivugwa ko yishwe n’umugabo we, witwa Ruziranenge Callixte w’imyaka 49, amugobanyije ijosi. Abaturanyi babo bavuga ko ahagana saa […]

Gen Muganga yavuze igihe APR FC ishobora kuzongera gukinishiriza abanyamahanga

Umuyobozi wa APR FC, Lt Gen Mubarak Muganga, yavuze ko nta gahunda ya vuba iyi kipe ifite yo gusinyisha abanyamahanga, kereka mu gihe bizaba byagaragaye ko gahunda yo gukinisha Abanyarwanda yihaye nta musaruro yatanze. Gen Muganga yabigarutseho, mu gihe hari amakuru avuga ko APR FC ishobora guhindura umuvuno, ikaba yasubira kuri Politiki yo gukinisha abanyamahanga […]

Euro: Portugal n’u Buholandi zasezerewe, Denmark na Tchèque ziratungurana

Ikipe y’Igihugu ya Portugal yaraye isezerewe muri Euro 2020, nyuma yo gutsindwa n’u Bubiligi igitego 1-0 mu mukino wa 1/8 cy’irangiza. Igitego cyo ku munota wa 42 cya Thorgan Hazard ni cyo cyafashije u Bubiligi gusezerera Portugal, busanga muri 1/4 cy’irangiza u Butaliyani. Ubu Butaliyani bwa Mancini bumaze imikino 31 yikurikiranya budatsindwa, bwo bwageze muri […]

Ange Kagame mu bakuriye ingofero Perezida Kagame wavugiye Igifaransa i Goma

Perezida wa Repubulika, Paul Kagame, yakuriwe ingofero n’abarimo Ingabire Ange Kagame usanzwe ari umukobwa we, nyuma yo kugerageza kuvugira Igifaransa i Goma. Mu busanzwe Perezida Kagame asanzwe ari mwiza cyane mu rurimi rw’Icyongereza, ndetse imbwirirwaruhame ze nyinshi akunze kuzivuga muri uru rurimi iyo atakoresheje Ikinyarwanda. Mu ruzinduko Perezida Kagame yagiriye i Goma muri Repubulika Iharanira […]

Umusirikare wa RDF ari kumwe n’uwa FARDC batashye imitima ya benshi (Amafoto)

photocollage_1624772889339.jpg

Ifoto yerekana umusirikare w’u Rwanda afatanyije gucunga umutekano n’uwa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, yatashye imitima ya benshi mu bakoresha imbuga nkoranyambaga. Ni ifoto yafashwe n’umunyamakuru wa Kigali Today ku wa Gatanu tariki ya 24 Kamena, ikaba yarafatiwe i Gisenyi mu karere ka Rubavu. Kuri iyi foto yakunzwe n’abatari bake umusirikare w’u Rwanda wo mu […]