Imana yambwiye ko iyi ntambara M23 irwana izarangirira i Goma: Col Kazarama

Colonel Vianney Kanyamuhanda Kazarama wahoze ari umuvugizi wa M23, yatangaje ko afite iyerekwa ry’uko intambara uriya mutwe urwanamo n’Ihuriro ry’Ingabo za Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo izarangirira mu mujyi wa Goma, ngo kuko nyuma yo kuwufata utundi duce tuzafatwa hatabayeho imirwano. Kazarama yahishuye iby’iyerekwa rye mu kiganiro yahaye BWIZA TV. Kuri ubu imirwano ikomeje gusakiranya […]

RRA yatangaje ingano y’imisoro yakusanyije mu 2023/2024

Mu mwaka w’ingengo y’imari 2023/2024, Ikigo cy’Igihugu cy’Imisoro n’Amahoro, RRA, cyatangaje ko imisoro yakusanyijwe ari miliyari 2,619 Frw. Byatangajwe kuri uyu wa Gatatu taliki 03 Nyakanga 2024 mu kiganiro komiseri yagiranye n’itangazamakuruaho iki kigo kivuga ko habaye izamuka rya 12% ugereranyije n’umwaka ushize. Komiseri Mukuru wa RRA, Ronald Niwenshuti, yagaragaje ko iki kigo gifite intego […]

Uganda: Umusirikare uherutse kwica bane bo mu muryango umwe yagejejwe mu rukiko

Polisi ya Mbarara iherutse guta muri yombi Private Herbertson Robert Birivumbuka, umusirikare mu ngabo zidasanzwe kabuhariwe , azira kwica abantu batanu bo mu muryango umwe barimo umwana , ingimbi ndetse n’abakuru. Ibi byabereye mu mudugudu wa Namutale, mu gace ka Kabeyingire, ahazwi nka Bwaya, mu karere ka Mayuge mu ntangiro z’uku kwezi. Umuvugizi wa Polisi […]

Abasirikare ba FARDC bafunzwe bazira guhunga M23 i Kanyabayonga

Abasirikare 32 bo mu ngabo za Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo (FARDC), bafunzwe bakurikiranweho ibyaha birimo guhunga M23 ubwo bari bahanganye na yo mu mirwano. Kuri uyu wa Gatatu tariki ya 2 Nyakanga ni bwo aba basirikare batangiye kuburanishirizwa i Butembo mu ntara ya Kivu y’Amajyaruguru. Ubushinjacyaha bwa gisirikare bubakurikiranyeho ibyaha birimo “guhunga umwanzi, gusesagura […]

Tanzania: Icyoba ni cyose ku mpunzi z’Abarundi ziba mu nkambi ya Nduta

Abahagarariye impunzi mu nkambi ya Nduta muri Tanzania, bahamagariye impunzi kwitegura gukora amarondo nijoro kugira ngo bahangane n’imitwe y’abagabo bitwaje imbunda basigaye bitwikira ijoro bakazenguruka mu nkambi. Kuri uyu wa mbere, tariki ya 1 Nyakanga, abayobozi b’inkambi ya Nduta mu ntara ya Kigoma, bateranije abayobozi bose b’uturere maze babategeka kumenyesha impunzi ko bidatinze, bazatangira amarondo […]

Inkubi y’umuyaga yateje ibibazo muri Jamaica

Mu majyepfo y’uburasirazuba bwa Karayibe (Caraïbes),Inkubi y’umuyaga Beryl, yahitanye abantu 7 byitezwe ko yibasira Jamaïque hanyuma bigere no mu birwa bya Caïman kuri uyu wa Gatatu. Ni umuyaga wari ku muvuduko mwinshi urenga kilometero 252 ku isaha ndetse zishobora guteza impanuka. Uyu akaba ariwo muyaga uremereye wa mbere uri mu cyiciro cya 5 cyagaragajwe na […]

Kenya: Abigaragambya batewe ibyuka biryana mu maso barushaho guteza impagarara

Amashyirahamwe aharanira uburenganzira bwa muntu muri Kenya, avuga ko kuva hadutse imyigaragambyo abantu 39 aribo bamaze kuyipfiramo. Ni imyigaragambyo ikomeje gufata indi ntera mu kwamagana umushinga w’itegeko ryo kuzamura imisoro no kuzamura ingengo y’imari reta izakoresha, mu mwaka utaha. Gusa perezida William Ruto mu kiganiro n’itangazamakuru , yavuze ko yamaze kwanzura ko uwo mushinga utagikomeje […]

Ku rubuga rwa ‘Irembo’ hagiye kujya hatangirwa icyangombwa cy’imyitwarire

Guhera taliki 08 Nyakanga 2024, ibyangombwa bimwe na bimwe bizongerwa ku byari bisanzwe bitangirwa ku rubuga Irembo. Muri ibyo byangombwa harimo icy’imyitwarire cyajyaga gitangirwa mu mudugudu. Urwego rw’Igihugu rw’Ubugenzacyaha, RIB , rwashyize ahagaragara itangazo rigaragaza izindi Serivisi zizajya zisabwa ku rubuga rwa Irembo. Kuri urwo rutonde harimo icyangombwa cy’imyitwarire, icyangombwa cy’imenyeka Isha ry’ibyabuze cyangwa ibyibwe, […]

Biden yifatiye ku gahanga Urukiko Rukuru ku ngingo irengera Trump ruherutse gusohora

Nyuma y’aho Urukiko Rukuru rwa Amerika, rusohoye ingingo y’uko abakuru b’igihugu cya Amerika bashobora kudakurikiranwa ku byaha bimwe na bimwe, Prezida wa Amerika Joe Biden yavuze ko iyo ngingo ishobora gutuma haba abategetsi birengangiza amategeko. Prezida Joe Biden , yanenze iyo ngingo Urukiko ruherutse gushyira hanze kuri uyu wa Mbere, avuga ko itabanje gusuzumwa . […]

Touadéra yitabaje u Rwanda ngo rumufashe kwigobotora Wagner

Perezida Faustin-Archange Touadéra wa Repubulika ya Centrafrique, yiyambaje abarimo Perezida Paul ngo bamufashe kwigobotora umutwe wa Wagner usa n’uwatangiye kumurusha imbaraga. Uyu mutwe w’abacanshuro b’Abarusiya umaze imyaka irenga itatu ufatanya n’Ingabo z’u Rwanda gucungira umutekano Touadéra, gusa uko bukeye n’uko bwije urasa n’ugenda umurusha imbaraga ndetse n’ububasha mu gihugu cye. Amakuru avuga ko Perezida wa […]

Haiti: Abana basaga ibihumbi 300 bahungishijwe amabandi- UNICEF

Ishami ry’umuryango w’abibumbye ryita ku bana UNCEF rivuga ko agatsiko k’amabandi muri Hayiti katumye abana barenga 300.000 bahungishwa. Muri Gashyantare nyuma y’ibitero byinshi byibasiye ibikorwa remezo bya guverinoma, byateje akaduruvayo bituma benshi bakurwa mu byabo abandi baricwa. Ibi byaje gutuma kandi Minisitiri w’intebe Ariel Henry yegura muri Mata bitewe n’igitutu yashyizweho na n’aya mabandi. Mu […]

RDC yiyambaje ikindi gihugu ngo kiyitize ingabo zo kuyifasha M23

Perezida Felix Antoine Tshisekedi wa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, biravugwa ko yaba yitabaje Tchad ngo imuhe ingabo zo kumufasha guhangana n’umutwe wa M23, nk’uko amakuru aturuka muri iki gihugu cyo mu majyaruguru ya Afurika abivuga. Amakuru avuga ko Tshisekedi yasabye Tchad kumuha ingabo, ubwo yari mu ruzinduko rw’akazi yagiriye i Ndjamena mu mpera z’ukwezi […]

Ibyago u Rwanda rwagize ni uko rwagize abayobozi b’abapumbafu- Kagame

Ibikorwa byo kwamamaza umukandida w’Umuryango RPF Inkotanyi, byakomereje mu Karere ka Kirehe, aho ibihumbi n’ibihumbi bahateraniye kuri uyu wa Kabiri taliki 2 Nyakanga 2024 mu gushyigikira Chairman w’uyu muryango Kagame Paul. Mu byagarutsweho mu buhamya bwatanzwe na Musabwasoni Sandra, harimo ko mu myaka yashize , ubuyobozi bubi bwariho bwajya buheza abaturiye muri aka karere ka […]

Umwaka utaha serivisi zo mu mavuriro zizaba zitangwa mu buryo bw’ikoranabuhanga

Mu mwaka utaha wa 2025, serivisi z’ubuzima zizaba zitagitangwa mu buryo bw’impapuro ahubwo hazaba hakoreshwa ikoranabuhanga. Regis Rugemanshuro umuyobozi mukuru w’ikigo gishinzwe ubwiteganyirize mu Rwanda (RSSB) agaragaza ko kugeza mu kwezi kwa 6 k’umwaka utaha byibuze muri serivise zitandukanye z’ubuvuzi hazaba hatagikoreshwa impapuro ahubwo byose ngo bikorerwa mu buryo bw’ikoranabuhanga. Ati “turashaka gushyira mu ikoranabuhanga […]

Kugira ubudahangarwa bishobora gukiza Trump umutwaro yari yikoreye

Nyuma gato Urukiko rw’Ikirenga rutanze icyemezo ku kirego cya Trump ashinjwamo ibyaha 34, rwasuzumye rusanga afite ubudahangarwa buhabwa umuntu wese wabaye perezida wa Leta Zunze ubumwe za Amerika, gusa iki cyemezo kikaba kireba ibifite aho byaba bihuriye n’inshingano. Donald Trump yifashishije imbuga nkoranyambaga yishimiye iki cyemezo agaragaza ko ari intsinzi agira ati: “Intsinzi nini ku […]

FARDC Vs M23: Ndayishimiye yikomanze ku gatuza

Perezida Evariste Ndayishimiye w’u Burundi ku wa Mbere tariki ya 1 Nyakanga, yikomanze ku gatuza avuga ko ingabo z’u Burundi zakubise ahababaza ‘umwanzi wa Congo’; ku buryo asigaye akubita agatoki ku kandi ahigira kuzihorera ku Burundi. Ndayishimiye yabitangaje ku wa Mbere ubwo yari mu birori byo kwizihiza imyaka 62 ishize u Burundi buhawe ubwigenge n’abakoloni […]

Amerika yasabye umukuru wa Hamas guhagarika intambara

Antony Blinken , Ministri w’ububanyi n’amahanga wa Leta zunze ubumwe z’Amerika, yasabye umukuru wa Hamas guhagarika intambara. Yanavuze ko kandi bari gukora gukora ibishoboka byose ngo hatazavuka intambara yeruye hagati ya Isirayeli n’abarwanyi ba Hezbollah bafite ibirindiro mu majyepfo ya Libani. Mu mboni za Blinken asanga hari ibimenyetso byeruye, bigaragaza ko intambara ishoboka, ariko nanone […]

Perezida Kagame yafunguye ku mugaragaro Stade Amahoro agaragaza ko ubu nta rwitwazo ruhari

Kuri uyu wa Mbere taliki 01 Nyakanga 2024, nibwo umukuru w’Igihugu Paul Kagame yafunguye Stade Amahoro ivuguruye. Perezida Kagame yari kumwe na DR Patrice Motsepe ukuriye Ishyirahamwe ry’umupira w’amaguru muri Afurika. Uyu muhango kandi wakurikiwe no kwesurana hagati ya APR FC na Police FC muri iyi stade yakira abantu bagera ku bihumbi 45 bavuye kuri […]

Ruto yaciye undi muvuno usimbura umushinga w’izamurwa ry’umusoro wanzwe n’abigaragambya

Perezida wa Kenya, William Ruto, avuga ko iki gihugu kigomba kuguza amafaranga menshi kugira ngo guverinoma ikomeze yiyubake nyuma y’uko abigaragambya banze umushinga w’itegeko ryo kuzamura imisoro. Perezida yatangaje ibi nyuma y’uko kandi yari yavuze ko azakuraho umushinga w’itegeko w’izamurwa ry’umusoro utavugwaho rumwe nyuma y’imyigaragambyo yigabije inteko ishinga amategeko muri Kenya. Kubera izo mpamvu Ruto […]

Burundi: Umwanda uturuka ku ibura ry’amazi mu mujyi wa Ngozi wakangaranyije abahatuye

Abatuye mu duce dutandukanye mu mujyi wa Ngozi bahuye n’ingorane zikomeye zo kwibasirwa n’indwara zituruka ku mwanda nyuma yo kumara ukwezi kurenga batabona amazi. Amakuru yakusanyijwe n’abatuye mu mujyi wa Ngozi (mu majyaruguru y’igihugu), amazi bakoresha muri iki gihe akurwa mu kibaya cya Budahangarwa na Kimanga kandi akaba ari mabi cyane ku buryo iyo badacunzwe […]

APR FC yakiriye umukinnyi wa 4 w’umunya-Brésil

Ikipe ya APR FC mu rukerera rwo kuri uyu wa Mbere yakiriye umunya-Brésil Juan Batista waje kuganira na yo mbere yo Gusinya amasezerano. Uyu mukinnyi w’imyaka 21 y’amavuko asanzwe akina hagati mu kibuga ariko asatira izamu. Amashusho yafashwe n’umunyamakuru Sam Karenzi wa Fine FM amwerekana agera ku kibuga cy’indege cy’i Kanombe, aho yageze aturutse i […]

Muri Teritwari ya Lubero haramukiye imirwano ikaze hagati ya M23 na FARDC

Imirwano ikaze yongeye gutangira mu gitondo cyo ku wa mbere Nyakanga 1 hagati y’ingabo za Congo zishyigikiwe n’imitwe yitwaje intwaro ndetse n’inyeshyamba za M23. Ni imirwano yibanze ahazwi nko ku muhanda wa N2 uhuza Kaseghe-Rusorobya muri teritwari ya Lubero. Muri iyi mirwano hifashishijwe intwaro ziremereye n’izoroheje muri ako gace nk’uko kivu morning post yabitangaje. Iyi […]

Umuti w’amaso wa Tetracycline Hydrochloride Ophtalmic wahagaritswe mu Rwanda

captureerthy6.jpg

Umuti w’amaso wa Tetracycline Hydrochloride Ophtalmic wahagaritswe ku isoko ry’u Rwanda nyuma y’uko Ikigo cy’Igihugu gishinzwe Ubugenzuzi bw’Ibiribwa n’Imiti (Rwanda FDA) gikoze ubugenzuzi kigasanga utujuje ubuziranenge. Farumasi, amavuriro ndetse n’abafite ububiko bw’iyi miti ko bahagarika kuyikoresha nk’uko bikubiye mu itangazo iki kigo cyashyize hanze. Iki Kigo kandi kirasaba umuntu wese waba ufite ubwoko bw’uyu muti, […]

Zelensky yongeye gutabaza

Mu gihe Uburusiya bukomeje kugaba ibitero kuri Ukraine, byatumye Perezida Volodymyr Zelensky akomeza gutakambira amahanga ayasaba ubufasha. Ubufasha yasabye n’ubwo kumuha intwaro zo kurinda ikirere cya Ukraine nyuma y’uko agabweho igitero cya misire cyahitanye abantu barindwi harimwo n’abana babiri. Iki gitero cy’Uburusiya cyagabwe mu mujyi wa Vilniansk, hafi y’agace ka Zaporizhzhia , gikomeretsa abagera kuri […]

Tshisekedi arakora iki nyuma y’uko M23 yigaruriye Kanyabayonga na Kirumba?

Perezida Félix Antoine Tshisekedi yongeye kwikoma “umuturanyi”nyuma y’uko inyeshyamba za M23 zari zimaze kwigarurira imijyi ya Kanyabayonga na Kirumba, atanga isezerano ryo gukora ibishoboka byose kugira ngo yisubize uduce izo nyeshyamba zigaruriye. M23 yinjiye muri Kanyabayonga ku wa Gatanu w’icyumweru gishize, nyuma y’amasaha make yigarurira undi mujyi wa Kirumba. Ni imijyi yombi yo muri Teritwari […]

Muri miliyoni zirenga 9 z’abanyarwanda bazatora, abarenga ibihumbi 77 bazatorera hanze y’igihugu

Mu mpera z’icyumweru dusoje nibwo komisiyo y’igihugu y’amatora NEC yashyize hanze urutonde ntakuka rw’abanyarwanda bazatora bazatora umukuru w’igihugu n’abagize Inteko ishingamategeko. Ni amatora ateganijwe kuwa 14 na 15 Nyakanga 2024. Mu mibare NEC yatangaje w’abanyarwanda bazatora, harimo abari imbere mu gihugu ndetse n’abari hanze yacyo. NEC yatangaje yatangaje ko abantu 9,071,157 aho 77,138 muri bo […]

2023: Abasuye u Rwanda baje mu nama mpuzamahanga binjirije igihugu asaga miliyoni 95$

Imibare igaragaza ko mu mwaka wa 2023, abasuye u Rwanda baje mu nama mpuzamahanga binjirije igihugu asaga miriliyoni 95 z’amadorari ya Amerika. Nyuma y’imyaka 30, u Rwanda rwibohoye impamvu zatumaga habaho kuruhunga zakuweho ahubwo hashyirwa imbaraga mu bikurura abarusura n’abaza mu nama ndetse no kuruturamo bavuye mu bihugu by’amahanga. Ibi bijyana n’uko nyuma gato ya […]

Nangaa yahamagariye abanye-Congo gufatanya na AFC bakirukanaTshisekedi

Umuhuzabikorwa w’Ihuriro Alliance Fleuve Congo, Corneille Nangaa, yasabye abaturage ba Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo ndetse n’ingabo z’iki gihugu guhuza imbaraga n’ihuriro ayoboye bakirukana ku butegetsi Perezida Félix Antoine Tshisekedi. Nangaa yabisabiye mu ijambo yagejeje ku banye-Congo kuri uyu wa Gatandatu tariki ya 29 Kamena 2024. Ni ijambo yavuze mbere y’umunsi umwe ngo Repubulika Iharanira […]

Kagame yongeye kuburira abafite umugambi wo gushaka guhungabanya umutekano w’u Rwanda

Chairman w’Umuryango FPR Inkotanyi, Paul Kagame yageze kuri Site ya Kagano mu Karere ka Nyamasheke ahari hateraniye abaturage baje kumva imigabo n’imigambi by’ibikorwa azabagezaho natorerwa kuyobora u Rwanda mu myaka itanu iri imbere. Abitabiriye iyi gahunda bari bafite morali yo hejuru, amabendera n’imyambaro biri mu mabara y’ibirango by’Umuryango FPR Inkotanyi, n’indirimbo zivuga ibigwi n’ibyiza Paul […]

Muhanga: Haravugwa umugabo wishe urubozo umugore ahita atoroka

. Mudugudu wa Musenyi, Akagari ka Gasagara, Umurenge wa Rongi mu Karere ka Muhanga , haravugwa amakuru y’umugabo wishe umugore we amukase ijosi ahita atoroka. Aya mahano yabaye kuri uyu wa Gatanu taliki 28 Kamena 2024. Bamwe mu baturage bavuga ko mbere y’uko umugabo amukata ijosi umugore we hari ibindi bikorwa bibi yabanje kumukorera. Ngo […]

APR FC igiye kwipima na Simba SC

Ikipe ya APR FC na Simba Sports Club yo muri Tanzania, zigiye guhurira mu mukino wa gicuti uteganyijwe mu kwezi kwa Kanama. Ni umukino uteganyijwe ku wa 3 Kanama, ubwo Simba izaba yizihiza ibirori by’umunsi mukuru wayihariwe uzwi nka Simba Day. Uzabera kuri Stade yitiriwe Benjamin Mkapa i Dar Es Salaam. Byitezwe ko uyu mukino […]

Amb. Bazivamo yakiriwe kwa Capitaine Ibrahim Traoré

Ambasaderi Bazivamo Christophe yakiriwe na Perezida Capitaine Ibrahim Traoré wa Burkina Faso, amushyikiriza impapuro zimwemerera guhagararira u Rwanda i Ouagadougou. Ku wa Gatanu ni bwo Bazivamo yakiriwe na Traoré, amushyikiriza ziriya mpapuro nk’uko Ambasade y’u Rwanda muri Nigeria yabitangaje. Bazivamo asanzwe ari na Ambasaderi w’u Rwanda i Abuja muri Nigeria, ari na ho afite icyicaro. […]

Uganda: Uwadoderaga Lucky Dube yogoshewe muri gereza umusatsi yateretse imyaka 17

Latif Madoi, wadoze imyenda y’ibyamamare nka nyakwigendera Lucky Dube wamamaye mu njyana ya reggae muri Afurika y’Epfo, ari mu gahinda nyuma yo kogoshwa umusatsi we uzwi nka dreadlocks . Ntabwo yigeze ahamwa n’icyaha icyo aricyo cyose ariko abayobozi ba gereza bakomeje gutsimbarara ku kumwogosha izi dreadlocks yari amaze imyaka 17 yitaho. Ku wa mbere yarekuwe […]

M23 yigaruriye Kanyabayonga

Umutwe wa M23 ku wa Gatanu wigaruriye umujyi wa Kanyabayonga wo muri Teritwari ya Lubero mu ntara ya Kivu y’Amajyaruguru, nyuma y’ukwezi uhanganye mu mirwano n’ihuriro ry’ingabo za Leta ya Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo. Mu ma saa 15:00 z’igicamunsi cyo kuri uyu wa Gatanu ni bwo M23 yinjiye muri uyu mujyi, nyuma y’amasaha menshi […]

97% by’ubuso bw’u Rwanda bwagejejwemo umuyoboro mugari wa interineti ya 4g

Minisiteri y’ikoranabuhanga na Inovasiyo igaragaza ko ubuso bungana na 97% bw’u Rwanda bumaze kugezwamo umuyoboro mugari wa inerineti ya 4g. Byagarutsweho na Minisitiri Paula uyobora iyo minisiteri, ubwo yari mu nama mpuzamahanga ku iterambere ry’isi ( World Economic Forum) iri kubera i Delhi mu Buhinde. Yavuze ko kandi u Rwanda ari kimwe mu bihugu bicye […]

Uburusiya bwaburiye Amerika ko bashobora kugirana intambara yeruye

Uburusiya bwaburiye Leta Zunze Ubumwe za Amerika ko hashobora kuba intambara hagati yabo yeruye nyuma y’uko Amerika igurukije utudege tutagira abapirote hejuru y’inyanja y’umukara. Ni nyuma y’uko hari hashize igihe gito Uburusiya buvuze ko Washington iherutse kugaba igitero mu ntara ya Crimea. Ukraine yagabye iherutse kugaba igitero ku cyambu cya Sevastopol cyigaruriwe n’Uburusiya cyateye leta […]

RDC: Mu kwezi kumwe gusa imfungwa zirenga 20 zimaze gupfira muri gereza

Ishami ry’umuryango w’abibumbye ryita ku burenganzira bwa muntu (UNJHRO) ryashyize ahagaragara raporo yaryo yo muri Gicurasi 2024, rigaragaza ko hapfuye abantu 22 baguye mu muri gereza atandukanye mu kwezi kumwe. Abapfuye biganje mu ntara za Kivu y’Amajyaruguru (11), Tanganyika (6), Ituri (3) na Kasaï-Hagati (2). Impamvu nyamukuru zitera urupfu zifitanye isano nimirire mibi, imiterere mibi […]

Ese wari uziko yawurute ifite akamaro kanini mu mubiri w’umuntu?

Yawurute ni kimwe mu bikomoka ku mata aho ikorwa amata abanje gukorerwa ibyitwa fermentation , Yawurute ikaba ari isoko nziza y’intungamubiri za poroteyine n’imyunyungugu itandukanye cyane cyane umunyungugu wa karisiyumu. Amoko amwe namwe ya za yawurute ashobora gukorwa,hifashishijwe amasukari ariko ibyo bikazigira mbi ku buzima ,ubundi yawurute nziza ni iyakozwe mu mata atavanze n’ikindi kintu […]

Rusizi: Abifuza guhungabanya umutekano nabo barabizi ko ntaho bafite bamenera- Kagame

Umukandida wa RPF Inkotanyi Kagame Paul yabwiye abari baje kumushyigikira mu bikorwa byo kwiyamamza mu Karere ka Rusizi, ko abashimira kuba ari inkotanyi koko kandi ko abifuza guhungabanya umutekano babizi ko ntaho bamenera. Uyu mukandida yageze muri Stade ya Rusizi yerekwa urukundo n’ibihumbi by’abitabiriye ibikorwa byo kwiyamamariza gukomeza kuyobora u Rwanda mu myaka itanu iri […]

U Rwanda nirutaduha abagerageje coup d’état ntabwo tuzafungura imipaka: Minisitiri Shingiro

Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga w’u Burundi, Albert Shingiro, yatangaje ko igihuugu cye kidateganya gufungura imipaka yacyo n’u Rwanda, mu gihe cyose rutaragishyikiriza abagerageje guhirika ubutegetsi bwa Pierre Nkurunziza mu myaka icyenda ishize. Shingiro yabitangarije mu kiganiro abaminisitiri batandukanye bo muri Guverinoma y’u Burundi bagiranye n’itangazamakuru kuri uyu wa Gatanu tariki ya 28 Kamena 2024. Mu ntangiriro […]

Minisitiri Mutabazi yaruciye ararumira ubwo yabazwaga ku mubare w’ingabo u Burundi bufite muri RDC

Minisitiri w’Ingabo z’u Burundi, Alain-Tribert Mutabazi, yahisemo kuruca ararumira ubwo yabazwaga umubare w’ingabo iki gihugu cyohereje mu ntambaran yo mu burasirazuba bwa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo. Kuva mu mwaka ushize u Burundi bufite ingabo muri Congo zifatanya ku rugamba n’abarimo FARDC na FDLR mu kurwanya inyeshyamba za M23. Minisitiri Mutabazi ubwo yari mu kiganiro […]

Burundi: Kawunga yarabuze muri gereza Ngozi none ubuzima buragerwa ku mashyi

Ubuzima muri Gereza ya Ngozi mu gihugu cy’u Burundi buragerwa ku mashyi nyuma y’uko abagororwa babuze ibyo kurya uhereye mu kwezi gushize kwa Gicurasi (5).Gusa byatangiye gukara uhereye mu minsi umunani ishize ubwo hatangiraga kubura ifu y’ibigori n’ibishyimbo ndetse n’amazi meza. Kugeza ubu ngo iyo hagize udushyimbo tuboneka nitwo basaranganya gusa, naho umutsima w’ibigori wo […]

Zabyaye amahari hagati ya Ramaphosa n’ishyaka bemeranyije gusangira ubutegetsi

Hadutse ubushyamirane bukomeye mu bagize ihuriro riri ku butegetsi muri Afurika y’Epfo, nyuma y’iminsi mike bemeranyije gusangira ubutegetsi. Ni ubushyamirane bushingiye ku kuba Perezida Cyril Ramaphosa ashinja umukuru w’ishyaka rya Democratic Alliance ryamufashije gutorerwa kuyobora Afurika y’Epfo kugerageza gushyiraho “leta ibangikanye” arenze ku itegekonshinga. Ni ibirego bikubiye mu ibaruwa Itangazamakuru ryo muri Afurika y’Epfo ryabonye […]

Sassou Nguesso na Putin bemeranyije ubufatanye mu by’umutekano

Kuri uyu wa kane, taliki 27 Kamena 2024, Perezida Vladimir Putin yakiriye mugenzi we wa Kongo Brazzaville ,Denis Sassou Nguesso i Kreml. Sassou ni umuyobozi wa Afurika uheruka gusura Moscou, mu rwego rwo kongera umubano n’iki gihugu cy’igihanganjye ku isi. Putin yashimiye Nguesso ko yagize uruhare mu nama ebyiri z’Uburusiya na Afurika, kandi ko arimo […]

Trump na Biden bahanganye imbonankubone mu kiganiro cyamaze isaha

Joe Biden na Donald Trump bahatanira kuyobora Amerika ejo kuwa Kane bateranye amagambo imbonankubone mu kiganiro cyamaze isaha. Aba banyacyubahiro bakimara kwinjira ahabaraga ibiganiro, Abanyamakuru bahise ako kanya batangira kubabaza ibibazo byibanze ku ubukungu bw’igihugu, ibibazo by’abimukira binjira muri Leta zunze ubumwe z’Amerika ku buryo bunyuranyije n’amategeko, n’intambara zo muri Ukraine no mu Burasirazuba bwo […]

Hari gukorwa ibishoboka byose ngo Kagame na Tshisekedi bahurire mu biganiro vuba aha

Perezida João Manuel Gonçalves Lourenço wa Angola, yatangaje ko hari gukorwa ibishoboka byose kugira ngo mu gihe cya vuba ba Perezida Paul Kagame w’u Rwanda na mugenzi we Felix Antoine Tshisekedi wa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo babe bahurira mu biganiro. Perezida Lourenço yabitangarije i Abidjan muri Côte d’Ivoire, aho ari mu ruzinduko rw’akazi rw’iminsi […]

Amerika yasabye Ruto kugabanya imbaraga z’umurengera abasirikare bakoresha mu bigaragambya

Umunyamabanga wa Leta zunze ubumwe za Amerika, Antony J. Blinken, yasabye perezida wa Kenya William Ruto kubuza abashinzwe umutekano gukoresha ingufu zikabije mu gukumira abigaragambya muri iki gihugu. Mu ijoro ryo ku wa gatatu, Minisiteri y’Ububanyi n’amahanga mu itangazo yashyize hanze, yavuze ko ingabo za Kenya zirimo gukoresha ingufu z’umurengera mu gutatanya abigaragambya bityo ko […]

Ubujurire bwa Gen Bunyoni bwakubise igihwereye

Urukiko rw’Ikirenga rw’u Burundi rwagumishijeho ibihano rwari rwarahaye Gen Alain-Guillaume Bunyoni, nyuma yo kujuririra ibihano rwari rwaramuhaye mu mpera z’umwaka ushize. Uru rukiko mu mwanzuro w’ubujurire bwa Bunyoni rwasomye rwategetse ko igifungo cya burundu Bunyoni yakatiwe mu Ukuboza umwaka ushize kigumaho, ikindi akamburwa imitungo ye yose ndetse akanatanga ihazabu ya miliyari 22.713 z’amafaranga y’Amarundi. Ni […]

DR.Congo: SADC yongereye umubare w’Ingabo zigiye guhashya M23

Amakuru akomeje kuvugwa ni uko SADC Umuryango w’ubukungu bw’ibihugu bya Afurika y’Amajyepfo SAMIDR, wongereye ingabo zawo muri Kivu ya Ruguru muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo. Umubare w’aboherejwe kugeza ubu ubarirwa mu 9000, bakaba biyongereye ku bandi 5000 harimo 2900 ba Afrika y’Epfo iyoboye ubu butumwa, n’izindi ngabo 2100 zirimo iza Tanzania na Malawi, gusa […]

Ibyo muzantorera ni namwe muzabikora- Umukandida Kagame wa FPR

Mu Karere ka Huye mu Majyepfo y’u Rwanda, ibihumbi by’abaturage biganjemo Abanyamuryango ba FPR Inkotanyi baturutse mu bice bitandukanye by’iyi Ntara , bazindukiye kuri Site ya Huye aho bakiriye Umukandida w’uyu Muryango. Paul Kagame yagiye kuhakomereza ibikorwa byo kwiyamamariza kuyobora u Rwanda mu myaka itanu iri imbere, aho yabwiye abari bahateraniye ko ibyo bazamutorera nabo […]

Goma: Suminwa yashimangiye umugambi wa Tshisekedi wo gutera u Rwanda

Minisitiri w’intebe wa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, Tuluka Suminwa, yatangaje ko abateye igihugu cye bazabakurikirana kugera iwabo; ibyashimangiye umugambi wa Perezida Félix Antoine Tshisekedi wo gutera u Rwanda. Suminwa yabitangaje ku wa Gatatu tariki ya 26 Kamena, ubwo yari i Goma mu ruzinduko rwe rwa mbere yagiriraga mu ntara ya Kivu y’Amajyaruguru. Iyi ntara […]

Abigaragambya bahaye Ruto amasaha 48 yo kuba yamaze kwegura

Abanya-Kenya bari mu myigaragambyo basabye Perezida William Ruto kwegura, nyuma y’amasaha make yemeye gucubya imvururu zimaze icyumweru mu gihugu. Abigaragambya kuri ubu baravuga ko batagifata Ruto nka Perezida wabo. Itangazo ryasohowe n’ababahagarariye rivuga ko “Twebwe abaturage ba Repubulika ya Kenya, dutangaje ko tutagifata William Ruto nka Perezida wa Kenya. Turamuhamagarira guhita yegura hanyuma ibiro bye […]

Bolivia: Polisi yataye muri yombi Jenerali wagerageje gukora Coup d’état

Polisi yo muri Bolivia yataye muri yombi Jenerali wagerageje gihirika ubutegetsi bw’iki gihugu, nyuma y’amasaha make Perezidansi yacyo yazengurutswe n’abasirikare. Gen. Juan José Zúñiga watawe muri yombi yari yabanje gutangaza ko ashaka “kugarura demukarasi mu gihugu”, ndetse ko n’ubwo asanzwe yubaha Perezida Luis Arce, Guverinoma ye igomba kuvaho. Ni Perezida Arce waherukaga kumwirukana mu nshingano […]

Biden yababariye abasirikare bari barirukanwe bazira ubutinganyi

Perezida Biden yemeje ko yakoresheje ububasha ahabwa n’amategeko mu guha imbabazi abasirikare b’abatinganyi birukanywe bazira ubutinganyi. Ibi Perezida wa Leta Zunze Ubumwe za Amerika yabitangaje ku munsi w’ejo kuwa Gatatu aho, yavuze ko yakosoye ikosa ry’amateka. Ati: “Hatitawe ku butwari n’ubwitange bwabo, bararenganyijwe. Ibi birareba icyubahiro cya muntu n’ikinyabupfura, no gukora ku buryo ingabo z’igihugu […]

Ruto yatangaje ko atazasinya ku mushinga w’itegeko wateje imyigaragambyo muri Kenya

Perezida wa Kenya, Dr William Samoei Ruto, yatangaje ko atazasinya ku mushinga w’itegeko wateje imyigaragambyo ikomeye muri kiriya gihugu. Ruto yabitangarije mu ijambo yavugiye mu biro bye, nyuma y’icyumweru mu bice bitandukanye bya Kenya hadutse imyigaragambyo ikomeye yatangijwe n’abiganjemo urubyiruko. Ni imyigaragambyo yatewe n’umushinga w’itegeko ryerekeye imari rigamije kongera imisoro uheruka kwemezwa n’abadepite. Ku wa […]

Ishyaka rya Kabila ryemeje ko riri kumutegurira kugaruka ku butegetsi

Ishyaka PPRD rya Joseph Kabila Kabange wahoze ari Perezida wa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, ryatangaje ko riri kumutegurira kugaruka ku butegetsi. Ni ibyatangajwe n’Umunyamabanga Uhoraho wungirije w’iri shyaka, Ferdinand Kambere. Uyu yavuze ko “Twiteguye igaruka rya Joseph Kabila ku butegetsi. Tuzakoresha inzira zose ziteganywa n’itegekonshinga. Nta nzitizi ziteganywa n’itegekonshinga zimubuza kwiyamamaza mu gihe yaba […]

Bujumbura: Ibiro by’ikinyamakuru iwacu byatewe n’abagizi ba nabi

Ibiro by’ikinyamakuru gifite ibiro mu mujyi wa Bujumbura mu ntangiro z’iki Cyumweru cyagabweho ibitero n’abagizi ba nabi batera amabuye kuri ibi biro by’ikinyamakuru bahita baburirwa irengero. Ibi bikimara kuba, abayobozi b’iki kinyamakuru, bwahise buhamagara inzego zishinzwe umutekano, gusa ngo mbere y’uko aba bagizi ba nabi bagaba ibitero bari baburiwe ko bashobora kugirirwa nabi. Aya mabuye […]

SADC: Babiri mu basirikare ba Afurika y’Epfo biciwe muri Congo abandi 20 barakomereka

Kuri uyu wa gatatu, ingabo za Afurika y’epfo zavuze ko zagabweho igitero cya rokete kuri kimwe mu birindiro byacyo biri mu Burasirazuba bwa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Kongo kiza guhitana abantu babiri abandi 20 barakomereka. Izi ngabo za Afrika y’epfo ziri muri congo mu rwego ku bungabunga amahoro, zoherejweyo n’umuryango w’Ubukungu w’Ibihugu by’Afurika y’Amajyepfo ‘SADC’ […]

Col. Kazarama yasobanuye impamvu atarasanga bagenzi be bo muri M23 ku rugamba

Col. Vianney Kanyamuhanda Kazarama wahoze ari umuvugizi w’umutwe wa M23, yasobanuye ko kuba amaze igihe kirekire yararashwe ari yo ntandaro yatumye ageze iki gihe atarasanga bagenzi be ku rugamba. Kazarama uri mu bashinze uyu mutwe, ni umwe mu basirikare barenga 1000 bahoze muri uyu mutwe batongeye kwihuza na wo ubwo wuburaga imirwano n’Ingabo za Leta […]