Ibyihebe bitanu byari byaratorotse gereza bigateza imvururu byafashwe

Minisiteri y’imbere mu gihugu cya Tuniziya yatangaje ko ku cyumweru, abaterabwoba bahamwe n’icyaha cy’iterabwoba batorotse gereza hafi ya Tuniziya batawe muri yombi. Minisiteri yagize ati: “Inzego zinyuranye z’umutekano w’igihugu, izamu ry’igihugu n’ingabo zashoboye guta muri yombi abaterabwoba batanu baherutse gutoroka saa kumi nimwe za mugitondo (ku ya 7 Ugushyingo.” Ku wa kabiri ushize, ubwo batoroka […]

Perezida Kagame yohererejwe ubutumwa na Abiy Ahmed

Perezida Paul Kagame kuri uyu wa Kabiri yakiriye mu biro bye Ambasaderi Girma Birru Geda wamushyikirije ubutumwa bwa Minisitiri w’Intebe wa Ethiopia, Dr Abiy Ahmed Ali. Nta makuru arambuye Ibiro by’Umukuru w’Igihugu byatangaje ku bikubiye muri buriya butumwa. Minisitiri w’Intebe Dr Abiy Ahmed cyakora yoherereje Umukuru w’Igihugu ubu butumwa, nyuma y’igihe imigenderanire ishingiye kuri dipolomasi […]

Umunyarwenya uzwi nka Mr Ibu yaciwe ukuguru

Umukinnyi w’icyamamare muri sinema ya Nigeria (Nollywood) John Okafor, uzwi ku izina rya Mr Ibu, Umuryango we watangaje ko yabazwe inshuro indwi kuri ubu ukaba utangaza ko uyu mukambwe w’imyaka 62 yaciwe ukuguru. Amakuru avuga ko yaciwe ukuguru kugirango ubuzima bwe burengerwe nyuma yo kubagwa inshuro nyinshi nta mpinduka zishobora gutuma amererwa neza kurushaho.Umuryango we […]

Abasirikare barenga 60 birukanwe bazira kuba Capt. Dadis Camara yaratorotse gereza

Abasirikare n’abacungagereza barenga 60 bo muri Guinée-Conakry birukanwe, nyuma y’uko Capitaine Moussa Dadis Camara wahoze ari Perezida w’iki gihugu atorotse gereza. Ku wa Gatandatu w’icyumweru gishize ni bwo Capt. Camara yacikishijwe gegereza yo mu murwa mukuru Conakry yari afungiyemo, gusa nyuma y’amasaha make ashakishwa yongera gufatwa arafungwa. Ubutegetsi bwa Guinée buvuga ko abirukanwe bazira “kwica […]

‘Afurika y’Epfo barimo kwigaragambya’Abadiplomate bayo bari muri Israel batumijweho

Nyuma y’uko ibihugu bitandukanye bikomeje kwinubira intambara iri mu Burasirzuba bwo hagati ,Afurika y’Epfo ivuga ko yahamagaje abayihagarariye (abadiplomate) bose i Tel Aviv, nyuma y’ibitero bikaze by’indege bya Israel kuri Gaza mu ijoro ryo ku cyumweru. Ni bimwe mu bisasu bya mbere byinshi Israel yamishe kuri Gaza kuva intambara yatangira mu kwezi gushize.Ibitaro bya Al-Shifa […]

Gen.Bunyoni yagaragaje u Rwanda nka nyirabayazana y’ifungwa rye

Mu mpera za Mata 2023, nibwo hamenyekanye amakuru y’uko General Alain Guillaume Bunyoni wahoze ari Minisitiri w’Intebe w’u Burundi n’umukuru wa polisi yatawe muri yombi n’inzego z’iperereza akurikiranyweho ibyaha bigera ku icyenda. Kuri uyu wa mbere rero nibwo Urukiko rw’Ikirenga mu Burundi rwaburanishije uyu Bunyoni mu kwiregura avuga ko ibyo ashinjwa byaturutse ku nzego z’iperereza […]

Simba SC yirukanye Robertinho n’Umunyarwanda wari umwungirije

Ikipe ya Simba Sports Club yo muri Tanzania yirukanye umunya-Brésil Roberto Oliveira Gonà§alves do Carmo ‘Robertinho’ wari umutoza wayo mukuru. Iyi kipe ibinyujije ku mbuga nkoranyambaga zayo, yatangaje ko yatandukanye n’uyu mutoza nyuma yo kugera ku bwumvikane bwo gusesa amasezerano bari bafitanye. Robertinho w’imyaka 60 y’amavuko yari umutoza wa Simba kuva mu mwaka ushize wa […]

Ubushinjacyaha bwavuze ku bya Dosiye ya Gasana Emmanuel bwashyikirijwe

Taliki 30 Ukwakira 2023, nibwo Dosiye ya Gasana Emmanuel wari Guverineri w’Intara y’Iburasirazuba yashyikirijwe Ubushinzacyaha kugirango nabwo buyishyikiriza urukiko. Ibi byagarutsweho na Nkusi Faustin usanzwe ari umuvugizi w’Ubushinjacyaha , aho yasobanuye ko Dosiye ya Gasana uru rwego rwayishyikirijwe bityo ikaba yarashyikirijwe urukiko. Mu kiganiro yagiranye n’itangazamakuru yavuze ko Dosiye ye RIB yayishyikirije urwo rwego abereye […]

U Rwanda rwagaragaje impamvu M23 atari yo nyirabayazana y’umutekano muke muri RDC

Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga, Dr Vincent Biruta, yagaragaje ko M23 atari yo nyirabayazana y’ikibazo cy’umutekano muke uri mu burasirazuba bwa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, agaragaza ko iki kibazo cyari gisanzweho na mbere y’uko uyu mutwe wubura intwaro. Minisitiri Biruta yabitangarije i Yaoundé muri Caméroun, ubwo ku Cyumweru gishize yari yahitabiriye inama ya 44 ya ba […]

Amerika yasabye P. Kagame na Tshisekedi ‘kuvana RDF na FARDC ku mupaka’

Leta Zunze Ubumwe za Amerika zasabye u Rwanda na Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo kuvana Ingabo zabyo ku mupaka uhuza ibihugu byombi, mu gihe hari ubwoba bw’uko ibihugu byombi bishobora kwisanga mu ntambara. Amerika yatanze ubu busabe biciye mu kiganiro cyo kuri telefoni Umunyamabanga wa Leta wazo ushinzwe Ububanyi n’Amahanga, Antony Blinken yagiranye na ba […]

Goma mu icuraburindi kubera imirwano ya FARDC na M23

Umujyi wa Goma kuva ku mugoroba wo ku wa Mbere wari mu icuraburindi, nyuma y’uko imirwano y’Ingabo za RDC na M23 yangije ibikorwaremezo by’amashanyarazi yacaniraga uyu mujyi. Amakuru yemejwe na sosiyete y’ingufu ya Virunga Energies avuga ko umuriro wabuze i Goma kubera iriya mirwano. Kuva mu gitondo cyo ku wa Mbere tariki ya 6 Ugushyingo […]

Muri Sudan abasivili bakomeje guhura n’inzira y’umusaraba

Ibintu bikomeje kurushaho kuba bibi nyuma y’uko abaturage b’abasivili babarirwa muri 20, bishwe n’ibisasu byarashwe n’ibimodoka by’intambara mu isoko riherereye mu murwa mukuru wa Soudan, Khartoum. Ibiro Ntaramakuru by’Abafaransa AFP byatangaje ko iki ari cyo gikorwa cy’intambara kiguyemo igihiriri cy’abasivili bangana gutyo, kuva muri Mata uyu mwaka aho imirwano ishyamiranyije ingabo za Leta ya Soudan […]

Perezida Kagame yagenewe ubutumwa na Ndayishimiye w’u Burundi

Perezida Paul Kagame kuri uyu wa Mbere yakiriye mu biro bye Minisitiri w’u Burundi ushinzwe ibikorwa by’Umuryango wa Afurika y’Iburasirazuba, Amb. Gervais Abayeho wamushyikirije ubutumwa bwa mugenzi we w’u Burundi, Evariste Ndayishimiye. Ibiro by’Umukuru w’Igihugu ntibyigeze bitangaza ibyari bikubiye mu butumwa Minisitiri Abayeho n’abari bamuherekeje bagejeje kuri Perezida Kagame. Ubutumwa bwa Perezida Ndayishimiye cyakora bwaje […]

Niba wafataga aya mafunguro ugiye kuryama umenye ko hari ingaruka urikwikururira

Abahanga mu by’imirire batanga inama ko mu gihe ugiye kuryama mu masaha ya Nijoro hari amafunguro ukwiye kwirinda gufata kuko usanga bifite ingaruka zirimo no kubura ibitotsi. Ubushakashatsi bugaragaza ko umuntu wafashe amafunguro ya nijoro tugiye kugarukaho haba hari ibyago by’uko ashobora kurwara igifu n’igogorwa ntirikorwe neza. Amafunguro akubiyemo Isukari Si byiza ko mbere yo […]

Kagame na Blinken baganiriye ku mutekano ukomeje kuzamba muri RDC

Perezida Paul Kagame kuri uyu wa Mbere yagiranye ibiganiro n’Umunyamabanga wa Leta Zunze Ubumwe za Amerika ushinzwe Ububanyi n’Amahanga, Antony Blinken byibanze ku kibazo cy’umutekano muke wo muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo. Abayobozi bombi baganiriye bifashishije Telefoni. Perezidansi y’u Rwanda ku rubuga rwayo rwa X yavuze ko “Perezida Kagame yagiranye ikiganiro bitanga umusaruro cyo […]

Ubwongereza bwakuyeho igihano bwari bwarafatiye Bobi Wine

Umuhanzi akaba n’umunyapolitiki, Bobi Wine, yishimye cyane nyuma yuko Ubwongereza bumukuriyeho ibihano bimukumuri muri iki gihugu . Iri tegeko ryatangiye gushyirwaho mu 2014 hashingiwe ku magambo ari mu ndirimbo za Bobi Wine zibasiraga abatinganyi. Itsinda tsinda ry’abanyamategeko ba Bobi Wine n’abamushyigikiye mu Bwongereza bakoze ibishoboka byose kugira ngo iryo tegeko riveho. Robert Kyagulanyi,uzwi nka Bobi […]

Rwamagana: Umugore afunzwe akekwaho gutwikisha amazi y’amarike umukozi we wo mu rugo

Umugore wo mu murenge wa Muyumbu w’akarere ka Rwamagana ari mu maboko y’Urwego rw’Igihugu rw’Ubugenzacyaha rumukekaho gutwikisha amazi y’amarike umwana w’umukobwa wari usanzwe ari umukozi we wo mu rugo. Amakuru avuga ko ku wa 27 Ukwakira ari bwo uriya mwana w’imyaka 15 y’amavuko yatwitswe na nyirabuja, nyuma yo gutaha agatinda kumufungurira igipangu. Uyu mwana kuri […]

Gisagara: Hari umurenge wugarijwe n’ubukene butuma abaturage batabaza

Abaturage bo mu murenge wa Gishubi mu karere ka Gisagara, baratabaza nyuma y’uko bugarijwe n’ubukene biturutse ku bucye bw’ibikorwaremezo ndetse n’ibihingwa bimwe byugarijwe n’uburwayi. Bavuga ko ubusanzwe bajyaga batabarwa n’ibihingwa bajyaga bakuraho amafaranga none ngo byibasiwe n’uburwayi bityo bikaba byaragize uruhare mu bukene bubugarije. Aba baturage kandi basanga kuba ibikorwa remezo ari bicye bidindindiza iterambere […]

Ukraine: Bakomeje kwicwa umusubirizo mu gihe benshi bahugiye ku bya Israel na Hamas

Abakuru b’igisirikare cya Ukraine barimo kurushaho kotswa igitutu kijyanye n’igitero cya misile Uburusiya buherutse kugaba, byemezwa ko cyishe kikanakomeretsa abasirikare benshi ba Ukraine. Ibitangazamakuru byo muri Ukraine hamwe n’imbuga za internet zo mu Burusiya zitangaza amakuru ajyanye n’igisirikare, bivuga ko abasirikare ba Ukraine barenga 20 biciwe mu muhango wo gutanga ibihembo wabaye ku wa gatanu […]

Museveni yanenze Amerika nyuma yo gukura Uganda muri AGOA

Perezida Yoweri Kaguta Museveni wa Uganda yanenze Leta Zunze Ubumwe za Amerika, nyuma yo gufata icyemezo cyo kuvana igihugu cye mu bihugu biri muri gahunda ya AGOA. The African Growth and Opportunity Act (AGOA) ni gahunda y’ubucuruzi Amerika yatangije mu mwaka wa 2000, mu rwego rwo gufasha ibihugu byo muri Afurika yo munsi y’ubutayu bwa […]

Perezida Samia Suluhu yashimagije Young Africans nyuma yo kwandagaza Simba SC

Perezida Samia Suluhu Hassan wa Tanzania yashimye ikipe ya Young Africans, nyuma yo kunyagira mukeba wayo Simba Sports Club kuri iki cyumweru. Aya makipe yombi ayoboye ruhago ya Tanzania yari yahuriye mu mukino wa shampiyona warangiye Young Africans inyagiye Simba ibitego 5-1. Umunota wa gatatu w’umukino wari uhagije ngo Yanga ifungure amazamu ibifashijwemo na Kennedy […]

SADC yashinze Perezida Lourenà§o gukora iyo bwabaga akunga u Rwanda na RDC

Umuryango wa SADC uhuriwemo n’ibihugu byo mu majyepfo ya Afurika, washinze Perezida Joà£o Lourenà§o wa Angola gukora iyo bwabaga mu rwego rwo kunga u Rwanda na Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo. Perezida Lourenà§o yahawe uyu mukoro kuri uyu wa Gatandatu tariki ya 4 Ugushyingo, mu nama idasanzwe y’abakuru b’ibihugu bigize SADC yabereye i Luanda muri […]

Rayon Sports yanyagiye Mukura VS, APR FC ikura amanota 3 i Ngoma

Ikipe ya Rayon Sports yegukanye amanota atatu y’umunsi wa 10 wa shampiyona nyuma yo kunyagira Mukura VS ibitego 4-1. Iyi kipe ikunzwe kurusha izindi yari yakiriye Mukura VS bakunze guhangana, mu mukino w’umunsi wa 10 wa shampiyona wabereye kuri Kigali Pele Stadium. Igice cya mbere cyawo cyarangiye amakipe yombi anganya igitego 1-1. Murera ni yo […]

Nepal:Abasaga 120 bahitanywe n’umutingito unakomeretsa abagera ku 100

Kuri uyu wa wa gatandatu, mu gihugu byibuze abantu 132 bahitanywe n’umutingito waraye wibasiye igihugu cya Nepal.Abashinze umutekano bahise bihutira gutabara. Amashusho n’amafoto yashyizwe ku mbuga nkoranyambaga yerekanaga abaturage baho batindura ibyangijwe mu mwijima kugira ngo bakure abarokotse mu bisigazwa by’amazu n’inzu byasenyutse. Umutingito wunvikanye kugera ku murwa mukuru w’Ubuhinde New Delhi, ku birometero 500 […]

Capt Moussa Dadis Camara wahoze ari Perezida wa Guinée yacitse gereza

Amakuru aturuka muri Guiné-Conakry aravuga ko Capitaine Moussa Dadis Camara wahoze ari Perezida w’iki gihugu yatorotse gereza yari afungiyemo. Mu rukerera rwo kuri uyu wa Gatandatu ni bwo i Conakry haramutse humvikana urusaku rwinshi rw’amasasu. Bikiba habanje kwikangwa ko muri iki gihugu harimo haba Coup d’état, ndetse ibikorwa hafi ya byose muri uyu mujyi byahise […]

Burundi:Impinduka ku buzima bw’umunyamakuru irangabiye wimuriwe mu yindi gereza

Umunyamakuru Floriane Irangabiye yimuriwe muri gereza ya Bubanza ahagana mu majyaruguru ashyira Uburengerazuba bwa Bujumbura. Ni nyuma y’uko bisabwe n’abamwunganira mu mategeko. Ku gicamunsi cyo ku cyumweru tariki ya 29 Ukwakira ni bwo yavuye muri gereza ya Muyinga ari kumwe n’itsinda ry’abagororwa bagenzi be. Uyu munyamakuru yari afungiye muri iyi gereza iri mu Majyaruguru y’Uburasirazuba […]

Musanze: Umusaza w’imyaka 70 yavuye kunywa ageze mu rugo arimanika

Hanyurwimfura André wo mu murenge wa Nkotsi w’akarere ka Musanze, yiyahuye yimanitse mu mugozi nyuma y’uko yari avuye gusangira agacupa n’umukecuru we. Byabaye ku wa Gatanu tariki ya 3 Ugushyingo 2023, ahagana saa cyenda n’igice z’umugoroba. Amakuru atangwa n’inzego z’ibanze muri kariya gace avuga ko mu busanzwe mu rugo rw’uyu musaza nta bibazo by’amakimbirane byahabaga. […]

Icyo wamenya kuri gahunda ya Leta yiswe Kane gukuba kane

Mu gihe mu Rwanda hakomeje kuvugwa ubucye bw’abaganga mu ngeri z’itandukanye by’umwihariko abatera ikinya, Minisiteri y’Ubuzima ivuga ko mu rwego rwo gucyemura icyo kibazo hari gahunda yiswe Kane gukuba Kane. Iyi akaba ari gahunda ya Leta igamije kongera abakozi bakora mu nzego z’ubuzima aho mu myaka ine bagomba kwikuba Kane. Iyi gahunda kandi iranareba cyane […]

Rayon Sports yahamagajwe n’ubutabera bwa Amerika

Ikipe ya Rayon Sports yarezwe mu rukiko rw’i Washington D.C muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika na Kompanyi yitwa Nsejjere Sports iyishinja kuba itarubahirije amasezerano y’imyaka 10 bagiranye. Muri 2009 ni bwo Rayon Sports yasinyanye amasezerano na Nsejjere Sports y’uwitwa Isaac Mayanja yo kuzajya ayambika no kuzana imyenda y’abafana bakayicuruza mu Rwanda. Amasezerano yavugaga ko […]

RDC yasabye SADC kuyoherereza Ingabo byihuse

Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo yasabye umuryango wa SADC uhuriwemo n’ibihugu byo muri Afurika y’amajyepfo kuyoherereza ingabo, mbere y’uko muri iki gihugu haba amatora rusange. Ni icyifuzo RDC yatanze biciye muri Minisitiri w’Ingabo zayo, Jean Pierre Bemba. Uyu Ku wa Gatanu aherekejwe na Mbusa Nyamwisi usanzwe ari umunyamabanga wa Leta ya RDC ushinzwe ukwihuza kw’akarere, […]

APR FC:Urukiko rugiye kuburanisha bundi bushya abarimo Eto’o

Urukiko rwa gisirikare ruburanisha abakozi ba APRC batatu barimo Eto’o rwanzuye ko ruzongera kuburanisha aba bagabo bundi bushya nyuma yo kwikorera iperereza . Ni urubanza ruregwamo abarimo ushinzwe igura n’igurisha ry’abakinnyi muri APR FC, Mupenzi Eto’o, umuganga w’iyi kipe, Maj Dr Nahayo Ernest, ndetse na Maj Uwanyirimpuhwe Jean Paul usanzwe ari Team Manager w’iyi kipe. […]

Abadepite ntibiyumvisha uburyo ki amazu ya Leta agera kuri 950 apfa ubusa

Ubugenzuzi butandukanye bwakozwe na bimwe mu bigo bya Leta birimo Rwanda Housing Authority byagaragaje ko inzu za Leta zigera kuri 950 zidakoreshwa ngo zibyazwe umusaruro. Muri iryo barura ryakozwe, ryagaragaje ko ubusanzwe Leta ifite inzu zirenga ibihumbi 49 ariko muri izo hakaba harimo izo zavuzwe haruguru ziba zipfa ubusa. Byarutsweho muri iki cyumweru ubwo Komisiyo […]

U Rwanda rwashyigikiye ko ibihano Amerika yafatiye Cuba bivaho

U Rwanda ku wa Kane rwashyigikiye umwanzuro w’umuryango w’abibumbye usaba ko ibihano Leta Zunze Ubumwe za Amerika zimaze imyaka 64 zarafatiye Cuba byavaho. Ni ku ncuro ya 31 Loni yasabaga Amerika ko yakuraho biriya bihano. Ibihugu 187 birimo n’u Rwanda ni byo byashyigikiye uriya mwanzuro, bibiri ari byo Leta Zunze Ubumwe za Amerika na Israel […]

Uganda yashenguwe no gukurwa muri AGOA

Kuri uyu wa gatatu, uganda yamaganye icyemezo cy’Amerika cyo kuyikura mu masezerano akomeye y’Ubucuruzi kubera ihohoterwa ry’uburenganzira bwa muntu by’umwihariko abaryamana bahuje ibitsina.Ivuga ko iki cyemezo cyangiza ubuhinzi n’ubucuruzi muri iki gihugu. Amerika yavuze ko muri iki cyumweru Uganda kimwe na Repubulika ya Centrafrique (CAR), Gabon na Niger bikuwe mu itegeko ryerekeye iterambere ry’amahirwe muri […]

2023: APR FC yaje imbere ya Rayon Sports mu makipe akomeye muri Afurika

Ikipe ya APR FC yaje imbere ya mukeba wayo Rayon Sports ku rutonde rugaragaza uko amakipe arutana gukomera ku mugabane wa Afurika. Ni urutonde rwakozwe n’urubuga rwitwa Opta rwo mu Bwongereza ruzwiho gukora intonde zitandukanye mu mupira w’amaguru rwifashishije statistics (ibarurishamibare). Urutonde uru rubuga ruheruka gusohora mu kugaragaza uko amakipe arutana gukomera muri 2023, rushyira […]

Abayobozi 7 barimo Gitifu wa Rulindo n’uwa Muhanga barafunzwe

Urwego rw’Igihugu rw’Ubugenzacyaha (RIB) rwatangaje ko rufunze abayobozi barindwi rukurikiranyeho kunyereza amafaranga y’ingurane yari agenewe abaturage bo mu Karere ka Rulindo. Uru rwego rwemeje ko mu bo rufunze harimo “abanyamabanga nshingwabikorwa babiri, uhari ubu n’uwo yasimbuye, ubu ukorera mu Karere ka Muhanga hamwe n’abandi bakozi bari bashinzwe gutanga amafaranga y’ingurane mu Karere.” Amafaranga aba bayobozi […]

Umunyamakuru Manirakiza Théogène yajuriye

Umunyamakuru Manirakiza Théogène yajuririye urukiko ku cyemezo rwafashe cyo kumufunga iminsi 30 y’agateganyo . Uyu munyamakuru usanzwe afite ikinyamakuru cya Ukwezi.com na shene yacyo , yajuririye urukiko rwisumbuye rwa Nyarugenge ku cyemezo rwafashe kimufunga by’agateganyo. Rwatanze italiki urubanza mu bujurire ruzaburanishirizwaho yo ku wa Mbere taliki ya 13,Ugushyingo 2023 saa tatu za mu gitondo. Ni […]

Uganda:Umuyobozi mu byihebe biherutse kwica ba mukerarugendo yafashwe

Uganda yavuze ko kuri uyu wa kane yafashe umuyobozi w’itsinda ry’ibyihebe bya ADF byitwara gisirikare byashinjwaga iyicwa rya ba mukerarugendo b’abanyamahanga babiri bari mu butembere muri parike yitiriwe Queen Elizabeth muri Uganda. Uganda yashinje ADF, umutwe w’ingabo witwaje intwaro ukorera muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Kongo ifitanye isano n’umutwe wa Kisilamu (IS) kwica abo bamucyerarugendo. […]

‘Sinajya ahantu bambuza kunywa urumogi’Burna Boy avuga uko yanze kujya i Dubai

Ubusanzwe amazina ye yiswe n’ababyeyi ni Damini Ogulu uzwi nka Burna Boy , akaba ari mu babica bigacika mu muziki wo muri afurika by’umwihariko mu gihugu cya Nigeria. Uyu muhanzi asanzwe atumirwa mu bitaramo bitandukanye agahabwa akayabo gusa kuri iyi nshuro ntibisanzwe bitewe n’uko yanze miliyoni 5 z’amadorali ya Amerika ngo abe yaririmbira abakunzi be […]

N’ukomeza kwihata imigati n’icyayi by’umurengera izi ngaruka ziragutegereje

Umugati ni ifunguro ryihariye ku bakunda kurirya haba mu gitondo cyangwa andi masaha bitewe n’uko ubishaka.Biba akarusho rero iyo uwo mugati uwufatishije icyayi ariko iyo bibaye umurengera biba ibindi bindi kuko ushobora guhura n’ingaruka nyinshi. Haba abakuze cyangwa abakiri bato, bayakoresha mu masaha ya mu gitondo cyane. Ibinyamakuru nka Medineplus na Webmd bibitangaza, hari impamvu […]

VIDEO- Dr Kayumba yakatiwe igifungo cy’imyaka 2

Urukiko Rukuru kuri uyu wa Gatatu rwakatiye Dr Kayumba Christopher wahoze ari umwarimu muri Kaminuza y’u Rwanda igifungo cy’imyaka ibiri isubitse mu gihe cy’umwaka umwe, nyuma yo kumuhamya icyaha cy’ubwinjiracyaha mu mu gukoresha undi imibonano mpuzabitsina ku gahato. Muri Gashyantare uyu mwaka Dr Kayumba yari yagizwe umwere n’Urukiko Rwisumbuye rwa Nyarugenge kuri iki cyaha yaregwaga, […]

Ubwongereza bwacyeje u Rwanda ku ruhare rwagize mu gutuma abimukira babwinjiragamo bagabanuka

Leta y’Ubwongereza yashimye u Rwanda ku ruhare amasezerano bagirane yagize mu gutuma abimukira babwinjiragamo bagabagabanuka. Ibi byagarutsweho na Minisiteri y’umutekano muri iki gihugu aho ngo abimukira binjiye mu Bwongereza binyuranye n’amategeko bagabanutseho 33% ugereranyije n’umwaka ushize. Ubuyobozi bw’iki gihugu buvuga ko ibi byose byagezweho kubera amasezerano ibihugu byombi byagiranye yo kohereza abimukira mu Rwanda. Robert […]

Ubudage bwemeye ko bwakoreye Tanzania Ubugome buyisaba imbabazi

Ubudage bwemeye icyaha n’ipfunwe buterwa n’amahano bwakoze muri Afurika by’umwihariko muri Tanzania mu myaka y’ubukoloni. Perezida w’iki gihugu yavuze ko atewe “isoni” n’ibikorwa by’ubugome bukabije igihugu cye cyakoreye Abanya-Tanzania mu gihe cy’ubukoloni. Mu 1900 , nibwo abarwanyi bari bibumbiye mu mutwe wa Maji Maji bigometse hanyuma abasirikare b’Abadage bicamo abagera ku 300’000.Ubu bwigomeke bwari bushingiye […]

Perezida Kagame yirukanye Dr Hitayezu muri MINECOFIN

Perezida Paul Kagame yaraye yirukanye Dr Patrick Hitayezu mu nshingano yari ashinzwe nk’Umuyobozi Mukuru ushinzwe ibijyanye n’Ubukungu muri Minisiteri y’Imari n’Igenamigambi. Itangazo rimwirukana Minisitiri w’Intebe, Dr Edouard Ngirente yashyizeho umukono mu izina rya Perezida Paul Kagame, rivuga ko “yirukanywe bijyanye n’imyitwarire mibi yakomeje kwiyongera mu mirimo yari ashinzwe.” Dr Hitayezu yari Umuyobozi Mukuru ushinzwe ibijyanye […]

Gambia:Umusirikare washinjwe gushaka kwica Perezida Adama Barrow yakatiwe

Urukiko rukuru rwa Gambiya rwakatiye igifungo cy’imyaka 12 umusirikare warindaga perezida Adama Barrow nyuma y’uko ashatse kumurasira mu rusengero ubwo bari mu masengesho.Uyu musirikare yafatanywe imbunda muri Gashyantare 2017, ubwo bari mu masengesho. Muri Mutarama 2022 nibwo uwo musirikare n’abandi umunani bashinjwe ubuhemu n’ubugambanyi kubera uruhare bagize mu gikorwa cyo gushaka guhirika ubutegetsi.Barindwi, barimo abasivili […]

Perezida Samia Suluhu ari i Kigali

Perezida Samia Suluhu Hassan wa Tanzania ari i Kigali, aho yitabiriye inama yiga ku bukerarugendo ya World Travel and Tourism Council Global Summit igomba kuhabera. Ku gicamunsi cyo kuri uyu wa Gatatu tariki ya 1 Ugushyingo ni bwo Samia yageze i Kigali. Perezida wa Tanzania ari mu barenga 2000 byitezwe ko bagomba kwitabira iriya nama.

Ikipe ya Sunrise yabonye umutoza uherutse kwirukanwa muri AS Kigali

Ikipe ya Sunrise yo mu karere ka Nyagatare, yabonye undi mutoza mushya nyuma yo gusezerera Muhire Hassan kubera umusaruro mucye yashinjwaga. Mutoza mushya w’iyi kipe witwa Mayanja Jackson, yabaye umukinnyi w’ikipe y’igihugu ya Uganda. Jackson Mayanja asanzwe amenyerewe muri shampiyona y’u Rwanda kuko yabaye umwungiriza wa Mike Mutebi mu ikipe ya As Kigali mu mwaka […]

Mu mwaka n’igice haratangira gutangwa indangamuntu zikozwe mu ikoranabuhanga

Mu mwaka n’igice mu Rwanda haratangira gutangwa indangamuntu ikozwe mu ikoranabuhanga nyuma y’uko izari zisanzwe zitabikaga amakuru yose akenewe. Ni gahunda ireba ingeri zose z’abaturage uhereye ku bakivuka abakuze n’abashesha akanguhe.Abana b’impinja bazajya bafatwa amafoto, ibikumwe byabo byo bigafatwa bamaze kugeza imyaka 5. Mu kwezi kwa 6 uyu mwaka, nibwo iri itegeko ryemeje uyu mushinga […]

Rubavu: Umuturage arashinja umuyobozi kumusambanyiriza umugore

Hakizimana Nzabonimpa Etienne wo mu kagari ka Rwangara ho mu murenge wa Cyanzarwe w’akarere ka Rubavu, arashinja ukuriye umutekano mu mudugudu wa Muti atuyemo kuvogera urugo rwe akamusambanyiriza umugore. Uyu muturage yabwiye itangazamakuru ko umugore we yahengereye agatotsi kamutwaye agahita ajya gusambana na mutekano. Yagize ati: “Navuye mu kazi kuko ntaha naniwe, umugore wange yahengereye […]

Uganda:Couple y’Abanyamerika yaciwe amamiliyoni ya $ nyuma yo gutegeka umwana kwikinisha

Umugabo n’umugore b’Abanyamerika baba mu gihugu cya Uganda baciwe akayabo k’amafaranga nyuma y’uko bashinjwaga gukora iyicarubozo umwana wabo bareraga.Aba baciwe amande y’amadolari y’Abanyamerika ibihumbi 29.000 n’urukiko rwa Uganda . Nicholas na Mackenzie Spencer w’imyaka 30 batawe muri yombi mu 2022 bakurikiranyweho icyaha cyo gucuruza abantu no gukorarera iyicarubozo umwana w’umuhungu muto ufite imyaka hafi icumi […]

Amavubi yemeje umutoza wayo mushya

Umudage Torsten Frank Spittler yamaze kwemeza nk’Umutoza mushya w’Ikipe y’Igihugu ‘Amavubi’. Torsten Frank Spittler yatoje amakipe y’ibihugu bya Bhutan na Nepal, gusa yanabaye Technical director mu makipe y’ibihugu bya Yemen, Sierra Leone na Mozambique. Byitezwe ko agomba gufasha Amavubi mu mikino yo gushaka itike y’Igikombe cy’Isi cya 2026 azahuriramo n’amakipe ya Zimbabwe na Afurika y’Epfo […]

Kenya:Minisitiri yitotombeye ubutegitsi kubera ko butarebera ku Rwanda

Minisitiri w’ubukerarugendo muri Kenya, Alfred Mutua, yamaganye gahunda y’ubutegetsi bwa Kenya bushaka gusoresha ba mukerarugendo cyangwa n’abanya Kenya bagarutse mu gihugu cyabe bafite ibikoresho bifite agaciro k’amadorali 500. Ni nyuma y’uko Abanya-Kenya barimo kwamagana aya mabwiriza y’abategetsi by’umwihariko abashinzwe gusoresha. Yavuze ko iki cyemezo cya KRA ari imwe mu mpamvu zituma abakerarugendo basura iki gihugu […]

Maj Gen Kayemba yise Tshisekedi umubeshyi

Maj Gen Silver Kayemba wo mu ngabo za Uganda (UPDF), yashinje Perezida Félix Antoine Tshisekedi wa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo n’ubutegetsi bwe kubeshya abaturage ba kiriya gihugu ku bijyanye na manda y’Ingabo EAC yohereje muri kiriya gihugu. Muri Nzeri umwaka ushize ni bwo EAC yatangiye kohereza muri RDC ingabo zo kuhagarura amahoro. Ni icyemezo […]

Meteo yateguje imvura izikuba kabiri mu minsi ya mbere y’Ugushyingo hagereranijwe n’iyarisanzwe

Muri uku kwezi k’Ugushyingo mu Rwanda hateganyijwe imvura izikuba kabiri ugereranije n’iyari isanzwe igwa mu gihe gishize. Ibi byatangajwe n’Ikigo cy’Igihugu gishinzwe ubumenyi bw’ikirere,’METEO’ aho cyagaragaje ko muri iyi minsi icumi y’uku kwezi twatangiye hazagwa imvura iremereye cyane. Iki kigo cyagaragaje ko imibare y’ingano y’imvura izagwa, igaragaza ko hazabaho kwikuba kabiri ugereranyije n’iyari isanzwe nk’uko […]

Rubavu: Abanyeshuri ba CS Cyanzarwe barataka kwicishwa inzara

Abanyeshuri bo ku Rwunge rw’amashuri rwa Ryabizige rwo mu murenge wa Cyanzarwe w’akarere ka Rubavu, baravuga ko bahinduriwe abatetsi none inzara ikaba igiye kubica. Ababyeyi barerera kuri iri shuri na bo bavuga ko abana babo bariraga ku gihe, gusa bagashimangiranko ibyabaye ku wa Kabiri tariki ya 31 Ukwakira ari agahomamunwa, bijyanye no kuba saa kumi […]

Cristiano Ronaldo yatuye umujinya abafana ba Al Ettifaq bamujujubije bifashishije Messi

Cristiano Ronaldo yagaragarije uburakari bukomeye abafana b’ikipe ya Al Ettifaq, nyuma yo kumukoba bifashishije izina Lionel Messi. Ku wa Mbere w’iki cyumweru ni bwo Messi yegukanye Ballon d’Or ye ya munani ahigitse abarimo Erling Haaland na Kylian Mbappé bari bahataniye icyo gihembo. Cristiano Ronaldo wagitwaye incuro eshanu ntiyitabiriye ibirori byo kugitanga byabereye i Paris mu […]

Umugore yishe umwana we kugirango ajye mu kazi ko mu rugo muri Soudi Arabia

Urukiko rukuru rwo muri Kenya rwahimije umugore icyaha cyo kwica umuhungu we w’umwaka umwe kugira ngo ajye muri Leta Zunze Ubumwe z’Abarabu gukora akazi ko mu rugo. Uyu mugore witwa Happy Mwenda Mumba ahamwa n’icyaha cyo guteza urupfu rw’umuhungu we, ufite umwaka umwe n’amezi atatu kuko yamubujije urugendo rwe rwerekeza muri UAE Abatangabuhamya umunani batanze […]

Undi muturage w’i Rubavu yakomerekejwe n’igisasu cyaturutse muri RDC

Umuturage wo mu murenge wa Bugeshi w’akarere ka Rubavu, yakomerekejwe n’igisasu cyaturutse muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo. Uwakomerekejwe n’iki gisasu ni uwitwa Hagumimana Pierre wo mu mudugudu wa Buringo, akagari ka Butaka ho mu murenge wa Bugeshi w’akarere ka Rubavu. Amakuru BWIZA yamenye ni uko igisasu cyaturutse ku ruhande rwa Congo cyamukomerekeje ukuguru, ubwo […]

RDC:Etat de siège yashyizwe mu majwi mu kuzabangamira abakandida batavuga rumwe na Leta

Raporo y’itsinda mpuzamahanga rishinzwe gukumira ihohotera (ICG), ivuga ko abaturage ba Repubulika Iharanira Demokarasi ya Kongo bakomeje guhura n’akaga muri iki gihe cy’amatora yegereje ariko kandi ngo sibo gusa kuko n’abakandida batavuga rumwe na Leta biteze kubuzwa umudendezo biturutse kuri gahunda y’ubutegetsi bwa Gisirikare mu ntara zitandukanye za Congo. ICG itangaza ko hakurikijwe uko amatora […]

Dosiye ya Jean Paul Nkundineza yaregewe Urukiko

Urukiko rw’Ibanze rwa Nyarugenge, rwaregewe umunyamakuru Nkundineza Jean Paul wamenyekanye mu gukora inkuru zibanda ku butabera, aho aregwa ibyaha birimo gutukana mu ruhame, guhohotera uwatanze amakuru ku byaha, guhoresha ibikangisho. Nkundineza Jean Paul ku wa 16 Ukwakira 2023, nyuma yo kwitaba Urwego rw’Igihugu rw’Ubugenzacyaha rwari rwamuhamagaje.Icyo gihe uru rwego rwatangaje ko rurimo kumukurikirana ku byaha […]