Abanya-Ukraine 1.762 bari barafashwe n’u Burusiya bamaze kurekurwa

Kuri uyu wa Gatandatu, Perezida Volodymyr Zelenskyy yavuze ko Abanya-Ukraine 1.762 bari barafashwe n’u Burusiya kuva intambara yatangira barekuwe . Zelenskyy mu butumwa bwa videwo kuri Telegram yavuze ko abandi basirikare 116 bo muri Ukraine barekuwe mu cyiciro gishya cyo guhana imfungwa hagati y’u Burusiya na Ukraine. Avuga ku mishyikirano yari imaze amezi, Zelenskiy yagize […]

Kenya: Umupolisi washinjwaga kwica impirimbanyi y’uburenganzira bwa muntu yakatiwe igihano cy’urupfu

Kuri uyu wa Gatanu, uwahoze ari umupolisi wa Kenya yakatiwe urwo gupfa azira kwica umunyamategeko w’uburenganzira bwa muntu Willie Kimani n’abandi bantu babiri . Abandi bapolisi babiri n’umusivili wahaga amakuru igipolisi na bo bahamwe n’icyaha cyo kwica Kimani, umukiriya we, n’umushoferi wa tagisi. Fredrick Leliman yakatiwe urwo gupfa, mu gihe abandi batatu bakatiwe igifungo kiri […]

Les attachés militaires accrédités au Rwanda sont informés des opérations des RDF

focqutkwyaiw2yz-2.jpg

Les attachĂ©s militaires accrĂ©ditĂ©s au Rwanda ont tenu hier un briefing sur la sĂ©curitĂ© au quartier gĂ©nĂ©ral des Forces de dĂ©fense rwandaises (RDF), Ă  Kimihurura. Ils ont Ă©tĂ© informĂ©s de la situation sĂ©curitaire intĂ©rieure et extĂ©rieure du Rwanda, des mises Ă  jour sur les engagements bilatĂ©raux des RDF au Mozambique et en RĂ©publique Centrafricaine et […]

Ba Attachés militaire bakorera mu Rwanda bagejejweho amakuru mashya ku bikorwa bya RDF

focqutpxgaawz9o.jpg

Kuri uyu wa Kane, ba AttachĂ©s militaire bakorera za ambasade z’ibihugu byabo mu Rwanda bitabiriye ikiganiro cy’umutekano ku cyicaro gikuru cy’ingabo z’u Rwanda, Kimihurura . Basobanuriwe uko umutekano w’imbere mu gihugu no hanze yacyo wifashe, amakuru agezweho ku bikorwa bihuriweho bya RDF muri Mozambike no muri Repubulika ya Centrafrica n’uruhare rwa RDF mu bikorwa byo […]

Amerika yahamagaje Ambasaderi wa Sudani kubera irekurwa ry’uwishe umudipolomate w’Umunyamerika

Amerika yahamagaje Ambasaderi wa Sudani mu rwego rwo kwamagana irekurwa rya Abdel-Ra’uf Abuzaid umurwanyi wa kisilamu wishe abakozi ba USAID muri Mutarama 2008 . Urukiko rw’Ikirenga i Khartoum rwategetse irekurwa ry’Abanyasudani bishe umudipolomate w’Umunyamerika, John Granville, n’umukozi w’Umunyasudani, Abdel Rahman Abbas. Irekurwa rye ku ya 30 Mutarama ryabaye nyuma y’ibaruwa yandikiye umuyobozi w’inama y’ikirenga n’umucamanza […]

Zambia: Hemejwe itegeko ribuza kwambara ecouteurs cyangwa kwitaba terefone mu gihe cyo kwambuka umuhanda

Zambia yemeje itegeko ribuza abanyamaguru gukoresha ecouteurs (Headphones) no kuvugira kuri terefone igihe bambuka umuhanda . Iri tegeko ryashyizweho umukono na minisitiri w’ubwikorezi n’ibikoresho, Frank Tayali, rivuga ko abazarenga ku itegeko bazahanishwa ihazabu itarenga Ama-Kwachas 300 ya Zambiya ($ 15.71) nibahamwa n’icyaha. Mu magambo ye kuri uyu w Kane i Lusaka mu itangazo yashyize ahagaragara, […]

Somalia: Bane barimo umusirikare, abapolisi n’umukozi w’ubutasi barasiwe ku karubanda

Kuri uyu wa Kane, abayobozi bane bo muri Somalia, barimo abo mu gisirikare, abapolisi ndetse n’ikigo cy’igihugu gishinzwe ubutasi n’umutekano (NISA) bishwe barasiwe ku karubanda mu rwego rwo gushyira mu bikorwa igihano cy’urupfu mu murwa mukuru Mogadishu . “Uyu munsi, ku itariki ya 02 Gashyantare 2023, urukiko rwa gisirikare rwishe Bukhari Awil Mohamud wo mu […]

Hafashwe ibihumbi n’ibihumbi by’intwaro zari zishyiriwe inyeshyamba

Ingabo zirwanira mu mazi z’u Bufaransa ziherutse gufata ibihumbi n’ibihumbi by’imbunda na misile zisenya ibifaru zari zivuye muri Iran zerekeza muri Yemen, nk’uko abayobozi babitangarije ikinyamakuru Wall Street Journal ndetse n’Ibiro Ntaramakuru by’Abanyamerika, Associated Press . Mu gihe Iran itahise yemera ifatwa ry’izo ntwaro, amashusho y’intwaro bivugwa ko zari zigenewe inyeshyamba z’Aba-Houthi yashyizwe ahagaragara n’ubuyobozi […]

Ukraine iravuga ko u Burusiya buri gutegura igitero simusiga ku itariki yatangirijeho igitero cya mbere

Minisitiri w’Ingabo wa Ukraine yavuze ko u Burusiya burimo gutegura igitero gikomeye, anaburira ko gishobora gutangira vuba ku ya 24 Gashyantare . Oleksii Reznikov yavuze ko Moscou yakusanyije ibihumbi n’ibihumbi by’abasirikre kandi ko ishobora “kugerageza ikintu” cyo kwizihiza isabukuru y’igitero cya mbere umwaka ushize. Iki gitero kandi ngo gishobora guhurirana n’Umunsi w’Umurinzi w igihugu cy’u […]

Une Rwandaise nommée Coordonnatrice des Nations Unies au Libéria

Christine Umutoni a Ă©tĂ© nommĂ©e Coordonnatrice rĂ©sidente des Nations Unies au LibĂ©ria le 1er fĂ©vrier, avec prise de fonction immĂ©diate . Elle a acquis une riche et vaste expĂ©rience des fonctions onusiennes et diplomatiques Ă  diffĂ©rents titres au cours des dernières annĂ©es et a rĂ©cemment occupĂ© le poste de coordonnatrice rĂ©sidente des Nations unies Ă  […]

Uteganya guhatana mu matora ya perezida arizeza Abanya-Ghana kubazanira ubuyobozi nk’ubwa Kagame

Depite Kennedy Agyapong uhagarariye Assin yo Hagati mu Nteko Ishinga Amategeko ya Ghana, yahishuye umuyobozi yemera kurusha abandi ku mugabane wa Afurika, aho yemeje atazuyaje ko yemera Perezida Paul Kagame . Ubwo yabazwaga perezida yemera hanze ya Ghana, nta kuzuyaza yagize ati “ u Rwanda”, yongeyeho ko Abanya-Ghana bakwiye kwitega umuyobozi ushyira abanyagihugu kuri discipline […]

Somalia, Kenya, Ethiopia, na Djibouti byiyemeje ubufatanye mu kurwanya Al Shabaab

Abayobozi ba Somalia, Kenya, Ethiopia, na Djibouti biyemeje gutangiza “urugamba ruhuriweho” rwo kurwanya umutwe w’iterabwoba wa al-Shabaab nk’uko iyi nkuru dukesha Anadolu Agency ivuga . Kuri uyu wa Gatatu, itriki 01 Gashyantare 2023, Perezida wa Somalia, Hassan Sheikh Mohamud, yakiriye Perezida wa Kenya, William Ruto, Minisitiri w’Intebe wa Ethiopia, Abiy Ahmed, na Perezida wa Djibouti, […]

Turabizi ko itorwa rya Tshisekedi ryari ikinyoma – Karidinali Fridolin Ambongo

Arkiyepiskopi wa Kinshasa, Fridolin Ambongo, mu kiganiro yagiranye n’itangazamakuru mu rwego rw’uruzinduko rwa Papa Fransisko muri Repubulika ya Demokarasi ya Congo (RDC), yongeye gushimangira aho Kiliziya Gatolika ihagaze ku byavuye mu matora y’umukuru w’igihugu ya 2018, byemeje ko umukuru w’igihugu uriho, FĂ©lix Tshisekedi, yatsinze . Nta guca ku ruhande, Karidinali Ambongo yemeje ko itorwa rya […]

Minisitiri w’ibikorwaremezo yavuze impamvu ibiciro bivuguruye by’amashanyarazi bitaratangazwa

Minisitiri w’Ibikorwaremezo yavuze ko Guverinoma ikomeje gusuzuma ibiciro by’amashanyarazi hagamijwe kubigabanya bitewe n’ibyifuzo by’abafatabuguzi, no kugabanya ibiciro by’umusaruro . Ernest Nsabimana yatangarije ikinyamakuru The New Times ati: “Tugiye kurangiza isuzuma, kandi turareba ibyiciro byose bihangayikishijwe n’amashanyarazi”, aha yavuze nk’inganda, ibigo nderabuzima, amashuri ndetse n’abaturage. Icyakora, ntabwo yavuze itariki nyayo igihe ibiciro bishya bizatangrizwa, yerekana ko […]

Bazivamo nommé envoyé alors que Gasinzigwa prend la présidence de la commission électorale

Un conseil des ministres, lundi 30 janvier, a dĂ©signĂ© Christophe Bazivamo comme nouveau haut-commissaire rwandais au Nigeria, en remplacement de Stanislas Kamanzi qui tenait le rĂ´le depuis 2015 . Bazivamo, qui est Ă©galement vice-prĂ©sident du parti au pouvoir, le Front patriotique rwandais (FPR-Inkotanyi), a rĂ©cemment terminĂ© son mandat de secrĂ©taire gĂ©nĂ©ral adjoint de la CommunautĂ© […]

Papa Francis yamaze kugera muri Repubulika ya Demokarsi ya Congo – Amafoto

fnzpef-acacx47x.jpg

Indege yari itwaye Papa Francis ku gicamunsi cyo kuri uyu wa Kabiri, itariki 31 Mutarama 2023, yageze ku Kibuga cy’Indege Mpuzamahanga cya N’djili i Kinshasa, muri Repubulika ya Demokarasi ya Congo, aho atangirira urugendo rwe mu karere azakomereza muri Sudani y’Epfo . Benshi mu bantu bakomeye bo mu gihugu, ariko kandi cyane cyane abayobozi ba […]

Perezida wa Croatia aremeza ko Crimea itazigera yongera kuba iya Ukraine

Kuri uyu wa Kabiri, minisiteri y’ububanyi n’amahanga ya Ukraine yanenze Perezida wa Croatia, Zoran Milanovic, wavuze ko Crimea itazigera yongera kuba iya Ukraine, ivuga ko igitekerezo cye ‘kitemewe .’ U Burusiya bwigaruriye umwigimbakirwa wa Crimea mu 2014. Mu ijambo rye, kuri uyu wa Mbere ushize, asobanura impamvu Zagreb (Umurwa mukuru wa Croatia) yanze guha inkunga […]

Ibirindiro bitandukanye bya M23 muri Kitshanga no mu nkengero byibasiwe n’ibitero bikomeye bya FARDC

Kuri uyu wa Kabiri, itariki 31 Mutarama, amakuru aturuka mu burasirazuba bwa Repubulika ya Demokarasi ya Congo arvuga imirwno mu bice bya Kitobo na Mungote, kandi irimo gusatira umujyi wa Kitshanga uherutse kwigarurirwa n’inyeshyamba za M23 . Ayo makuru akomeje gucicikana kuri twitter nko ku rukuta rw’Umunyamakuru Daniel Michombero, avuga ko indege y’intambara ya FARDC […]

Afurika y’Epfo: Umucamanza waburanishaga urubanza ruregwamo Jacob Zuma yikuye mu rubanza

Umucamanza mu rubanza rwa ruswa rw’uwahoze ari Perezida wa Afurika y’Epfo, Jacob Zuma, yatangaje kuri uyu wa Mbere ko yikuye muri uru rubanza, ibishobora gutuma rwongera gusubirwamo kuva mu ntangiriro . Umucamanza Piet Koen wo mu rukiko rwa Pietermaritzburg (mu majyepfo y’uburasirazuba) mu rubanza rwanyuraga kuri televiziyo yagize ati: “Naje gufata umwanzuro w’uko ngomba kwikura […]

Perezida Biden ntakozwa ibyo guha Ukraine indege za F-16 ikomeje gusaba

Perezida wa Leta Zunze Ubumwe za Amerika, Joe Biden, yanze kohereza indege z’intambara za F-16 muri Ukraine, nubwo abayobozi ba Ukraine bakomeje gusaba inkunga y’indege z’intambara . Kuri uyu wa Mbere ushize, abajijwe n’umunyamakuru niba Amerika izatanga indege, Perezida Biden yasubije ati “oya”. Ibi yabitangaje nyuma y’umunsi umwe umuyobozi w’u Budage na we yanze kohereza […]

Le célèbre musicien congolais diffuse de fausses nouvelles sur les réseaux sociaux

Au milieu des relations tendues entre le Rwanda et la RD Congo, le cĂ©lèbre chanteur congolais Mohombi a Ă©tĂ© pris dans un scandale de fausses nouvelles, après avoir partagĂ© sur son compte Twitter une fausse annonce . L’annonce non datĂ©e, prĂ©tendant provenir du bureau du Premier ministre rwandais, a Ă©tĂ© diffusĂ©e sur les rĂ©seaux sociaux […]

Ngororero: Ikibazo cy’agatsiko k’abagore bari barazengereje abaturage cyavugutiwe umuti

img-20220819-wa0100.jpg

Umuvugizi wa Polisi mu Ntara y’Iburengerazuba, CIP Mucyo Rukundo, aravuga ko ikibazo cyagaragajwe mu Karere ka Ngororero mu mpera z’umwaka ushize cy’agatsiko k’abagizi ba nabi byavuzwe ko kari kagizwe n’abagore gusa bari barajujubije abaturage bo mu Murenge wa Matyazo, babiba ndetse banabatega bakabambura, cyavugutiwe umuti ubu abo bagore baretse iyo ngeso mbi . Amakuru yavaga […]

Pakistan: Igisasu cyari giteze mu musigiti cyahitanye abantu hafi 20

Kuri uyu wa Mbere, igisasu cyaturikiye mu musigiti cyahitanye nibura abari barimo gusenga 19 abandi benshi barakomereka mu mujyi wa Peshawar uherereye mu majyaruguru y’iburengerazuba bwa Pakistan, kandi benshi mu bapfuye ni abapolisi bari bateraniye mu masengesho ya buri munsi . Polisi ivuga ko uyu musigiti wari hafi y’ibiro by’abapolisi, kandi hari abantu bagera kuri […]

U Burusiya burashinja Ukraine gukora ibyaha by’intambara muri Donbass

Kuri iki Cyumweru, Minisiteri y’ububanyi n’amahanga y’u Burusiya yatangaje ko Kiev n’abaterankunga bayo bo mu Burengerazuba bagomba kwemera uruhare rwabo mu gusenya ibitaro by’abasivili muri Donbass. Yongeyeho ko abakoze “icyaha cy’intambara” batazacika igihano . Minisiteri y’ingabo y’u Burusiya yavuze ko mu gitondo cyo kuri uyu wa Gatandatu ushize, Ingabo za Ukraine zarashe za roketi zikoresheje […]

Boris Johnson yahishuye uko Putin yigeze kumukangisha kumurasisha misile

Uwahoze ari Minisitiri w’Intebe w’u Bwongereza, Boris Johnson, yatangaje ko Perezida Vladimir Putin yamukangishije kuzamugabaho igitero cya misile mbere yo gutegeka Ingabo z’u Burusiya gutera Ukraine . Icyo gisa nk’iterabwoba ngo yakibwiwe kuri telephone mbere gato y’igitero cyo ku ya 24 Gashyantare, nk’uko filimi mberankuru nshya ya BBC iza gusohoka kuri uyu wa Mbere ivuga. […]

Afurika y’Epfo: Abantu 8 bishwe barasiwe mu birori byo kwizihiza isabukuru y’amavuko

Abantu umunani barashwe baricwa abandi batatu barakomereka mu kurasa kwabereye mu birori byo kwizihiza isabukuru y’amavuko muri Afurika y’Epfo . Serivisi ishinzwe abapolisi bo muri Afurika y’Epfo (SAPS) mu itangazo ryayo yatangaje ko ibi byabereye i Kwazakele, Gqeberha, mu Ntara Cape y’Iburasirazuba ku Cyumweru, ubwo abantu babiri bitwaje imbunda barasaga abashyitsi bari bateraniye aho. Polisi […]

Umuyobozi muri Amerika yatangaje ko Ingabo za Eritrea zikiri ku butaka bwa Ethiopia

Umuyobozi mukuru muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika kuri uyu wa Gatandatu yavuze ko ingabo za Eritrea zikiri muri Ethiopia nubwo zasubije inyuma umupaka, zivuguruza abategetsi ba Ethiopia bavuga ko Abanya-Eritereya bamaze kugenda . Ingabo za Eritrea zafatanyije n’ingabo za Ethiopia kurwanya inyeshyamba mu ntambara imaze imyaka ibiri ihuza guverinoma ya Ethiopia n’inyeshyamba zo mu […]

London: Minisitiri w’Intebe yirukanye muri guverinoma uwari chairman w’ishyaka riri ku butegetsi

Minisitiri w’Intebe w’u Bwongereza, Rishi Sunak, yirukanye Nadhim Zahawi wari umuyobozi w’ishyaka ry’aba conservateur nyuma y’uko umujyanama w’imyitwarire ye yemeje ko habaye “ukurenga gukabije” ku mahame agenga abaminisitiri . Mu ibaruwa yasohowe na Downing Street mu gitondo cyo kuri iki Cyumweru, Minisitiri w’Intebe yavuze ko yagize uruhare mu kubahiriza umuhigo we wo guharanira ko guverinoma […]

Tshisekedi yijeje Abanyekongo ko hafashwe ingamba zo guhagarika ibikorwa by’u Rwanda na M23

“Perezida wa Repubulika yifuje guhumuriza abaturage ba Congo bose muri rusange, ndetse n’abaturage bo muri Kivu y’Amajyaruguru, ko hafashwe ingamba zose zo guhagarika ibikorwa by’u Rwanda n’umutwe w’iterabwoba M23”, ibi minisitiri w’Itangazamakuru, Patrick Muyaya, yabitangaje akomoza ku byaganiriwe mu Nama y’Abaminisitiri yo ku wa Gatanu 27 Mutarama . Nk’uko yabitangaje, ngo Perezida wa Repubulika yamenyesheje […]

U Burusiya bwahambirije ambasaderi w’ikindi gihugu nyuma yo kwirukana uwa Estonia

Ambasaderi wa Latvia i Moscou, Maris Riekstins, yategetswe na Minisiteri y’ububanyi n’amahanga y’u Burusiya kuva mu gihugu bitarenze ibyumweru bibiri. Ku wa Gatanu, Dacija Rutka, charge d’affaires wa Latvia i Moscow, yahamagajwe muri Minisiteri y’ububanyi n’amahanga, aho yamenyesherejwe icyo cyemezo . Ku wa Mbere, Riga yari yavuze ko Moscow irimo kumanura urwego rw’ububanyi n’amahanga, avuga […]

Miliyari 30 z’Amadolari zigiye gushorwa mu kuzana impinduka mu buhinzi muri Afurika

Kuri uyu wa Gatanu ushize, abafatanyabikorwa ba Afurika mu iterambere biyemeje gutanga miliyari 30 z’amadolari mu iterambere ry’ubuhinzi n’ubusugire bw’ibiribwa ku mugabane wa Afurika mu myaka itanu iri imbere . Ibi byatangajwe nyuma yo gusoza inama y’ibiribwa ku mugabane wa Afurika yabereye mu murwa mukuru wa Senegal, Dakar. Inkunga izaba ishingiye ku nkunga itaziguye mu […]

Abavoka basaga 200 barahiriye inshingano zabo nshya basabwe kurangwa n’ubunyangamugayo

fne7vgbwqaqchu0.jpg

Perezida w’Urugaga rw’Abavoka, RBA, Me Nkundabarashi MoĂŻse, yibukije Abavoka bagera kuri 231 barimo nibura abanyamahanga 150 barahiriye kuba abavoka kuri uyu wa 27 Mutarama 2023 ko umwuga bajemo ugira amabwiriza, abasaba kurangwa n’ubunyangamugayo . Bamwe muri abo banyamahanga barahiriye kuba abunganizi mu mategeko harimo abakomoka mu bihugu bya Uganda u Burundi, Kenya ndetse na Cameroun. […]

Copenhague a suspendu les pourparlers avec le Rwanda sur son plan d’asile controversĂ©

Copenhague a interrompu les pourparlers avec le Rwanda sur son plan d’asile controversĂ© car il appelle Ă  un soutien europĂ©en pour la crĂ©ation d’un centre d’accueil des migrants en dehors de l’UE oĂą il peut transfĂ©rer les personnes demandant l’asile . Le Danemark a dĂ©clarĂ© qu’il souhaitait que les personnes demandant l’asile dans le pays […]

Ese koko Sukhoi-25 ya FARDC yarasiwe mu kirere cya RDC cyangwa cy’u Rwanda? Dore uko byagenze

capture-35.jpg

Mu gihe Guverinoma ya Repubulika ya Demokarasi ya Congo n’iy’u Rwanda bitavuga rumwe ku hantu indege y’intambara ya Sukhoi y’Igisirikare cya FARDC yarasiwe, amakuru yisumbuyeho akomeje kugaragara ashobora kugaragaza ufite ukuri . Hari ku isaha ya saa kumi n’imwe n’iminota itatu, ku itariki ya 25 Mutarama 2023, ubwo Igisirikare cy’u Rwanda cyarasaga iyi ndege y’intambara […]

Iran: Umuntu witwaje intwaro yagabye igitero kuri Ambasade ya Azerbaijan i Tehran

Umuntu witwaje imbunda yarashe ku biro by’abashinzwe umutekano kuri Ambasade ya Azerbaijan i Tehran muri Iran nk’uko byatangajwe na Minisiteri y’ububanyi n’amahanga i Baku (umurwa mukuru wa Azerbaijan). Umuyobozi w’abashinzwe umutekano kuri ambasade yishwe mu gihe abashinzwe umutekano babiri bakomerekeye muri icyo gitero cyagabwe mu gitondo cyo kuri uyu wa Gatanu . Minisiteri yavuze ko […]

Denmark yahagaritse ibiganiro yagiranaga n’u Rwanda ku kibazo cy’abahasaba ubuhungiro

Igihugu cya Denmark cyabaye gihagaritse ibiganiro cyagiranaga n’u Rwanda kuri gahunda yo gutanga ubuhungiro itavugwaho rumwe mu gihe gisaba inkunga y’u Burayi mu gushinga ikigo cyakira abimukira hanze y’ibihugu bigize Ubumwe bw’ibihugu by’u Burayi aho bashobora kohereza abasaba ubuhungiro . Denmark yavuze ko ishaka ko abantu bashaka ubuhungiro muri iki gihugu bimurirwa mu bigo byakira […]

Abiy Ahmed yasuye bwa mbere Sudani nyuma y’igihe ibihugu byombi birebana ay’ingwe

Kuri uyu wa Kane, Minisitiri w’Intebe wa Ethiopia, Abiy Ahmed, yageze mu murwa mukuru wa Sudani, Khartoum, aho yahuye na Gen. Abdel Fattah al-Burhan uri ku butegetsi nk’uko byatangajwe mu itangazo ryashyizwe ahagaragara . Perezidansi ya Sudani mu itangazo yagejeje kuri Anadolu Agency, yagize ati: “Uyu munsi abayobozi bombi bakoze inama, baganira ku bibazo by’ibihugu […]

Polisi y’u Rwanda yasinye amasezerano y’ubufatanye na Kaminuza ya Kent State

csm_whatsapp_image_2023-01-27_at_06.18_01_656308fd6f.jpg

Polisi y’u Rwanda na Kaminuza ya Kent State yo muri Leta Zunze Ubumwe z’Amerika, bashyize umukono ku masezerano y’ubufatanye mu by’uburezi n’ubushakashatsi . Ni amasezerano yashyizweho umukono kuri uyu wa Kane, tariki ya 26 Mutarama, ku cyicaro gikuru cya Polisi ku Kacyiru hagati y’Umuyobozi Mukuru wa Polisi y’u Rwanda, IGP Dan Munyuza na Marcello Fantoni, […]

Sudani y’Epfo: Perezida Salva Kiir yaburiye ababa bateganya kumuhirika ku butegetsi

Kuri uyu wa Kabiri ushize, Perezida wa Sudani y’Epfo, Salva Kiir, yihanangirije abateganya guhirika ubutegetsi muri iki gihugu, avuga ko batazabirokoka . Ibi yabivugiye mu muhango wo kurahiza umunyamabanga mukuru w’ishyaka riri ku butegetsi rya Sudan People’s Liberation Movement (SPLM), Peter Lam Bombi. Perezida Kiir, akaba ari na Perezida wa SPLM, yavuze ko amakimbirane ya […]

Yatawe muri yombi agerageza guha umupolisi ruswa y’ibihumbi 20Frw

Kuri uyu wa Gatatu tariki ya 25 Mutarama, Polisi y’u Rwanda yafashe umushoferi witwa Majyambere Jean D’Amour ubwo yageragezaga guha umupolisi ruswa y’amafaranga y’u Rwanda ibihumbi 20 kugira ngo ahabwe icyemezo cy’ubuziranenge bw’imodoka . Yafatiwe i Gikondo mu Karere ka Kicukiro ahamaze iminsi hakorera imashini isuzuma ubuziranenge bw’ibinyabiziga ikora yimuka mu rwego rwo korohereza abakeneye […]

Kagame et le patron du FMI ont eu des discussions sur le partenariat

fnvejjrx0aas0ol.jpg

Le prĂ©sident Paul Kagame et Kristalina Georgieva, directrice gĂ©nĂ©rale du Fonds monĂ©taire international (FMI), ont eu des discussions sur le partenariat en cours le 25 janvier au Village Urugwiro . Georgieva est au Rwanda pour une visite de travail de trois jours se terminant le 26 janvier, qui vise Ă  approfondir les systèmes de financement […]

Uwari Perezida wa Maurtania yatangiye kuburanishwa ku byaha byo kwigwizaho umutungo

Urubanza rw’uwahoze ari Perezida wa Mauritania, Mohamed Ould Abdel Aziz, rwatangiye kuri uyu wa Gatatu i Nouakchott, rutanga ishusho idasanzwe y’uwahoze ari umukuru w’igihugu watawe muri yombi akurikiranweho kwikungahaza mu buryo butemewe . Uyu waburanishijwe kubera gukoresha nabi ububasha bwe kugira ngo akusanye umutungo munini, yayoboye kuva mu 2008 kugeza muri 2019 iki gihugu kinini […]

U Burusiya bwongeye kubyuka busuka ibisasu kuri Ukraine

U Burusiya bwagabye igitero gishya cyo mu kirere kuri Ukraine mu gitondo cyo kuri uyu wa Kane, aho abayobozi ba Ukraine babwiye abasivili kwihisha mu gihe ingabo zirwanira mu kirere zarashe misile zinjiraga . Misile ebyiri zagaragaye hejuru y’akarere ka Mykolaiv, nk’uko byatangajwe na guverineri waho, Vitaly Kim, kuri porogaramu yo kohererezanya ubutumwa ya Telegram. […]

Beni: Ikindi gisasu cyaturikiye mu isoko gikomeretsa byibuze abantu 8

Ku mugoroba wo kuri uyu wa Gatatu ushize, itariki 25 Mutarama 2023, ku isoko rito rya Macampagne, riherereye mu gace ka Kalinda, i Beni (Kivu y’Amajyaruguru) haturikiye ikindi gisasu . Amakuru aturuka aho byabereye avuga ko byibuze abantu 18 bakomerekejwe n’iturika ry’icyo gisasu. Bamwe mu batangabuhamya babajijwe aho, bagaragaza ko igisasu cyari cyashyizwe muri kiosk […]

Umugore wa Joseph Kabila aravuga ko umugabo we atarakora ku mushahara we wa miliyoni zisaga 600 Frw

1645318933100.jpg

Marie Olive Lembe Kabila, umugore w’uwahoze ari Perezida wa Repubulika ya Demokarasi ya Congo, Joseph Kabila, yakiriye umuhango wo gufungura ivuriro rya Centre Hospitalier Initiative Plus (CHIP) yubatse n’amafaranga ye . Mu ijambo rye, umugore wa Joseph Kabila yavuze ingingo nyinshi zijyanye n’makuru avugwa muri Repubulika ya Demokarasi ya Congo, cyane cyane amateka y’ubutegetsi bw’umukuru […]

Le Premier ministre à Dakar avant le sommet continental sur la souveraineté alimentaire

Le Premier ministre Edouard Ngirente est arrivĂ© Ă  Dakar, au SĂ©nĂ©gal, oĂą il se joint aux dirigeants mondiaux pour des discussions centrĂ©es sur la libĂ©ration du potentiel de production alimentaire de l’Afrique . Le prĂ©sident sĂ©nĂ©galais Macky Sall, prĂ©sident de l’UA, accueillera le sommet de trois jours sur l’alimentation, avec la Banque africaine de dĂ©veloppement […]

Abasenateri batangiye gusuzuma umushinga w’itegeko rishobora guha polisi ubundi bubasha

Abasenateri bagize Komisiyo y’Ububanyi n’Amahanga, Ubutwererane n’Umutekano batangiye gusuzuma umushinga w’itegeko rigenga Polisi y’u Rwanda . Asobanurira Abasenateri uyu mushinga, Minisitiri w’Umutekano Alfred Gasana, yavuze ko muri rusange hagamijwe guha polisi bumwe mu bubasha itari isanzwe ifite bikagira ingaruka mu kuzuza inshingano zayo neza no kwimakaza ubunyamwuga muri Polisi. Minisitiri Alfred Gasana yavuze ko imwe […]

Ibifaru byose by’Abanyamerika byoherejwe muri Ukraine bizasenywa n’Ingabo z’u Burusiya – Amb. Antonov

Ibifaru byose by’intambara by’Abanyamerika byoherejwe muri Ukraine bizasenywa n’ingabo z’u Burusiya, nk’uko Ambasaderi wa Moscou muri Amerika yabitangaje, nyuma y’aho ibitangazamakuru bitangaje ko White House iteganya guha Kiev ibi bimooka by’intambara by’imitamenwa by’akataraboneka byo mu bwoko bwa Abrams nubwo mbere yari yabyanze . Abajijwe ibijyanye no kohereza ibifaru bya M1 Abrams muri Ukraine, Ambasaderi w’u […]

Somalia: Byibuze abantu 5 bahitanwe na bombe zari zigamije kwibasira ingoro y’umukuru w’igihugu

Byibuze abantu batanu barimo abanyeshuri babiri bo mu mashuri yisumbuye ndetse n’umugore bakomeretse ubwo bombe zari zoherejwe ku ngoro ya perezida wa Somalia zatigisaga umurwa mukuru, Mogadishu kuri uyu wa Kabiri ushize. Osman Mohamed, ushinzwe umutekano muri Mogadishu, yabwiye Anadolu Agency kuri telefoni ko ibisasu byinshi bya mortier bakeka ko byari bigamije kwibasira ingoro ya […]

U Rwanda ruri gushishikariza Tanzania kwinjira muri gahunda yo gukoresha viza imwe y’ubukerarugendo

fnpyeq-waaeyjza.jpg

Kuri uyu wa 24 Mutarama, Ambasaderi w’u Rwanda muri Tanzania, Maj. Gen. Charles Karamba, yagiranye ibiganiro na Minisitiri w’umutungo kamere n’ubukerarugendo muri Tanzania, Pindi Hazara Chana, ku kamaro ka gahunda ya Viza imwe y’ubukerarugendo muri Afurika y’Iburasirazuba . Visa imwe y’ubukerarugendo ya Afurika y’Iburasirazuba ni gahunda aho umukerarugendo azajya afatira viza muri kimwe mu bihugu […]

Amaherezo u Budage na USA byemeye guha Ukraine ibifaru kabuhariwe imaze iminsi irambagiza

Minisitiri w’Intebe w’u Budage, Olaf Scholz, yemeye guha Ukraine ibifaru by’intambara bya Leopard 2, nk’uko ibitangazamakuru byabitangaje, nyuma y’ibyumweru byinshi by’igitutu kuri Berlin ngo ihe Kyiv intwaro zikomeye ivuga ikeneye ngo ibashe gusubiza inyuma ingabo z’u Burusiya zabateye . Amakuru avuga ko Berlin izaha Kyiv ibyo bifaru aje mu gihe abayobozi muri Amerika batangarije itangazamakuru […]

Ukraine: Abayobozi batandukanye barimo ba minisitiri beguye ku mirimo yabo

Benshi mu bayobozi bakuru ba Ukraine beguye ku mirimo yabo nyuma y’uko Perezida Volodymyr Zelensky atangiye gucisha umweyo muri guverinoma ye . Kuri uyu wa Kabiri, umujyanama wo hejuru, abaminisitiri bane bungirije na ba guverineri batanu bavuye ku mirimo yabo. Kugenda kwabo bije mu gihe Ukraine yatangije gahunda nini yo kurwanya ruswa nk’uko iyi nkuru […]

Un juge amĂ©ricain rejette les allĂ©gations d’enlèvement et de torture dĂ©posĂ©es par Paul Rusesabagina

Un juge fĂ©dĂ©ral Ă  Washington, D.C., a rejetĂ© les plaintes contre le gouvernement rwandais et ses dirigeants dĂ©posĂ©es par Paul Rusesabagina . AttirĂ© au Rwanda en 2020, oĂą il a Ă©tĂ© reconnu coupable d’accusations de terrorisme et dĂ©tenu depuis, Rusesabagina et sa famille ont dĂ©posĂ© sa plainte initiale en fĂ©vrier 2022. Il a fait valoir […]

Uganda: Uwiragiye wafashije umuzungukazi wafashwe ku ngufu na pasiteri aravuga ko ubuzima bwe buri mu kaga

Umugore uvuga ko yafashije umuzungukazi ukomoka muri Latvia kuvuga ihohoterwa rishingiye ku gitsina yakorewe n’Umupasiteri wo muri Uganda, aravuga ko ubuzima bwe buri mu kaga . Uyu mugore witwa Sumaya Uwiragiye avuga ko byabaye ngombwa ko afunga iduka ricuruza likeri na resitora afite ahitwa Lukuli Nanganda muri Makindye nyuma y’uko uyu muzungukazi, Saulite Anda, atangarije […]

Washington: Umucamanza yateye utwatsi ikirego cyatanzwe na Rusesabagina arega Guverinoma y’u Rwanda

Umucamanza wo muri Washington D.C, muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika, yateye utwatsi ikirego kirega Guverinoma y’u Rwanda n’ubuyobozi bwayo cyatanzwe na Paul Rusesabagina ufungiwe mu Rwanda nyuma yo guhamwa n’ibyaha bifitanye isano n’iterabwoba . Rusesabagina wisanze mu Rwanda mu 2020, aho yahamijwe ibyaha by’iterabwoba kandi akaba yarafunzwe kuva icyo gihe, we n’umuryango we batanze […]

L’ancien SecrĂ©taire d’État Bamporiki condamnĂ© Ă  cinq ans de prison

L’ancien secrĂ©taire d’État Ă  la culture, Edouard Bamporiki a Ă©tĂ© condamnĂ© lundi Ă  cinq ans de prison et condamnĂ© Ă  une amende de 30 millions de Frw par la Haute Cour de Kigali . La dĂ©cision faisait suite Ă  des appels dĂ©posĂ©s par l’accusation et l’accusĂ© contestant un verdict rendu par le tribunal intermĂ©diaire de […]

Uwari umukozi wa FBI arashinjwa gufasha umuherwe w’Umurusiya gukwepa ibihano yafatiwe na Amerika

Minisiteri y’Ubutabera muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika kri uyu wa Mbere, itariki 23 Mutarama, yatangaje ko uwahoze ari umuyobozi mukuru ushinzwe iperereza muri FBI yatawe muri yombi akurikiranyweho gufasha umuherwe w’Umurusiya gukwepa ibihano yafatiwe na Amerika . Ku wa Gatandatu, Charles McGonigal w’imyaka 54 yajyanywe gufungwa ari kumwe na Sergey Shestakov w’imyaka 69, wahoze […]

Ntabwo twemera ko William Ruto ari Perezida wa Kenya – Raila Odinga

Kuri uyu wa Mbere, itariki 23 Mutarama 2023, umuyobozi w’abatavuga rumwe n’ubutegetsi muri Kenya, Raila Odinga, yabwiye ibihumbi by’abamushyigikiye ku kibuga cya Kamukunji i Nairobi ko atemera ko William Ruto ari perezida w’igihugu . Odinga yavuze ko amatora ya perezida muri Kanama umwaka ushize yabayemo uburiganya. Yashimangiye ko hari ba mafia bibiye Perezida Ruto amajwi […]