Beni: Inyeshyamba za ADF ziravugwaho kwica abasivili basaga 20

Nibura abasivili 23 bishwe n’inyeshyamba za ADF muri Sheferi ya Bashu, muri Teritwari ya Beni (Kivu y’Amajyaruguru), mu ijoro ryo ku Cyumweru rishyira kuri uyu wa Mbere, itariki 23 Mutarama 2023 . Nk’uko byatangajwe n’umudepite wo muri iyi ntara, Saidi Balikwisha, abateye bagose umudugudu wa Makungwe mu rukerera rwo ku Cyumweru, aho bivugwa ko biciye […]

Kiwanja: M23 yongeye gukozanyaho na FDLR nyuma yo kugwa mu mutego wayo

Nyuma y’imirwano hagati y’inyeshyamba za M23 n’izo mu mutwe urwanya ubutegetsi bw’u Rwanda wa FDLR, kuri iki Cyumweru gishize, itariki ya 22 Mutarama, ituze ryagarutse mu gace ka Kiwanja, muri Teritwari ya Rutshuru, Intara ya Kivu y’Amajyaruguru . Nk’uko amakuru aturuka muri ako gace abitangaza, iyi mirwano yabaye igihe ikamyo y’ibiribwa yari itwawe na M23 […]

U Burusiya bwahambirije Ambasaderi wa Estonia i Moscow

U Burusiya bwagabanije urwego rw’ububanyi n’amahanga na Estonia maze bubwira Ambasaderi wayo, Margus Laidre, kuva i Moscou bitarenze ku itariki ya 7 Gashyantare. Iki cyemezo kibaye nyuma y’uko Estonia isabye ko Moscou yagabanya abakozi ba ambasade yabo i Tallinn . Kuri uyu wa Mbere, Minisiteri y’ububanyi n’amahanga y’u Burusiya yatangaje ko “ubuyobozi bwa Estonia bwangije […]

Brazil na Argentine birateganya kuzajya bikoresha ifaranga rimwe

Ibihugu bya Brazil na Argentine bifite intego yo kwishyira hamwe mu bukungu, ku buryo binatekereza gushyiraho ifaranga rimwe nk’uko Perezida wa Brazil, Luiz Inacio Lula da Silva n’uwa Argentine, Alberto Fernandez, babitangaje mu kiganiro bahuriyemo . Inyandiko yasohotse ku rubuga rwa interineti rwa Perfil rwo muri Argentine igira iti: “Turashaka kurenga inzitizi zibangamiye ubucuruzi hagati […]

L’Allemagne prĂȘte Ă  restituer plus de 900 crĂąnes au Rwanda

Les autoritĂ©s allemandes se disent prĂȘtes Ă  restituer des centaines de crĂąnes humains prĂ©levĂ©s dans leurs anciennes colonies allemandes de la rĂ©gion de l’Afrique de l’Est aprĂšs avoir recherchĂ© leur origine pendant plusieurs annĂ©es . L’Afrique orientale allemande Ă©tait une colonie allemande pendant une partie des annĂ©es 1800. Il couvrait des zones qui comprenaient l’actuel […]

Gikondo: Yafashwe atwaye rukururana afite uruhushya rwa categorie ya B

Polisi y’u Rwanda irihanangiriza abashoferi batwara ibinyabiziga badafite uruhushya rwo gutwara ibinyabiziga bigendanye n’urwego rw’imodoka batwaye . Ni nyuma y’uko kuri uyu wa Gatandatu ushize, itariki ya 21 Mutarama, Polisi yafatiye mu Murenge wa Gikondo mu Karere ka Kicukiro uwitwa Harerimana Jean Baptiste wari utwaye ikamyo ya rukururana adafite uruhushya rumwemerera kuyitwara ubwo yari agiye […]

California: Umugabo w’imyaka 72 wishe arashe abizihizaga umwaka mushya yiyahuye ubwo polisi yamusatiraga

Umugabo w’imyaka 72 wishe arashe abantu 10 agakomeretsa abandi 10 ahitwa Monterey Park muri California ubwo bari mu mu kabyiniro mu birori byo kwizihiza umwaka mushya ushingiye ku mboneko z’ukwezi (Lunar Year) wizihizwa cyane n’Abanyaziya, mu ijoro ryo kuwa Gatandatu, kuri iki Cyumweru gishize yafashe icyemezo cyo kwiyahura ubwo abapolisi bendaga kumufata nyuma y’amasaha 12 […]

Cameroun: Umunyamakuru wari umaze iminsi ashimuswe yasanzwe yishwe

Kuri iki Cyumweru, itriki 22 Mutarama, umurambo watemaguwe w’umunyamakuru ukomeye wo muri Cameroun wabonetse hafi y’umurwa mukuru, Yaounde, nyuma y’iminsi itanu ashimuswe n’abagizi ba nabi batamenyekanye, nk’uko ihuriro ry’abanyamakuru na mugenzi we babitangaje nk’uko Ibiro Ntaramakuru by’Abongereza, Reuters, bibitangaza . Abavuganira itangazamakuru bavuze ko ibura rya Martinez Zogo n’urupfu rwe ari ikindi kimenyetso cyerekana akaga […]

Somalia: Hafi y’ibiro bya Meya humvikanye iturika rihambaye ryakurikiwe n’amasasu

Kuri iki Cyumweru, iturika rihambaye ryumvikanye hafi y’ibiro bya Meya mu murwa mukuru wa Somaliya Mogadishu, nk’uko umutangabuhamya wongeyeho ko icyo gisasu cyakurikiwe n’amasasu yabitangaje . Farah Abdullahi, umukozi mu biro by’umuyobozi w’akarere yabwiye Ibiro Ntaramakuru by’Abongereza, Reuters ati: “Ubwo twari mu biro twamenwe amatwi n’iturika, turahunga, amasasu arakurikira.” Ntabwo byahise bisobanuka uwari inyuma y’icyo […]

U Buhinde bwitambitse filimi mbarankuru ya BBC yibasira Minisitiri w’Intebe Modi

U Buhinde bwahagaritse filime documentaire ya BBC yibajije ku ruhare rw’ubuyobozi bwa Minisitiri w’intebe Narendra Modi mu gihe cy’imyivumbagatanyo yo muri Gujarat mu 2002, buvuga ko no gusangiza amashusho ayo ari yo yose binyujijwe ku mbuga nkoranyambaga byabujijwe . Kuri uyu wa Gatandatu, Kanchan Gupta, umujyanama wa guverinoma, ku rubuga rwe rwa Twitter, yatangaje ko […]

Uvira: Twirwaneho iravugwaho kwivugana ofisiye wa FARDC mu mirwano yabahuje

Nyuma y’imirwano yahitanye abarimo ofisiye yabaye hagati y’abasirikare bo muri regiment ya 3301 y’ingabo za Repubulika ya Demokarasi ya Congo (FARDC) n’abarwanyi ba Twirwaneho, kuva ku cyumweru gishize ku ya 15 Mutarama, ituze ryagarutse kuva ku itariki ya 20 Mutarama, mu turere tw’imirwano i Mugeti, mu misozi ya Uvira, intara ya Kivu y’Amajyepfo . Iyi […]

RRA yijeje abanyenganda kuborohereza umutwaro w’imisoro iremereye

Ikigo gishinzwe kwinjiza imisoro n’amahoro mu Rwanda (RRA) cyiyemeje koroshya imisoro iri hejuru muri iki gihe, intambwe izagirira akamaro ubucuruzi ndetse n’igihugu muri rusange . Ibi byatangajwe ku wa Gatanu ushize, itariki 20 Mutarama, mu nama ngishwanama n’abanyenganda i Kigali. Impungenge z’imisoro ikabije zagaragaye vuba aha, zatumye uru rwego rushinzwe imisoro n’amahoro rusabwa kugira icyo […]

Burkina Faso: Ingabo zidasanzwe z’u Bufaransa ziri muri iki gihugu zahawe ukwezi kumwe ko kuhava

Guverinoma ya gisirikare ya Burkina Faso yategetse ingabo z’Abafaransa ziri muri iki gihugu cya Afurika y’iburengerazuba kuhava bitarenze ukwezi kumwe . Iki cyemezo cyatangajwe na Agence d’Information du Burkina (AIB) kuri uyu wa Gatandatu, nicyo kimenyetso giheruka cyerekana ko umubano wifashe nabi hagati y’u Bufaransa n’igihugu bwahoze bukolonije kuva haba ihirika ry’ubutegetsi rya kabiri rya […]

Umupasiteri wo muri Ghana yakatiwe imyaka 519 y’igifungo

Umupasiteri wo muri Ghana yakatiwe igifungo cy’imyaka 519 azira gutekera umutwe abantu barenga 100 bashoye ibihumbi magana by’amadolari muri sosiyete ye . Nk’uko GhanaWeb ibitangaza, Urukiko Rwisumbuye rwa Accra rwakatiye Pasiteri Edward Buabeng igihano nyuma yo guhamwa n’ibyaha 173 byo gucura umugambi wo gukora icyaha n’uburiganya. Pasiteri, bivugwa ko ari umuyobozi mukuru wa Career Link […]

L’Ă©conomie du Rwanda devrait croĂźtre de 7,8 % en 2023 – BAD

L’Ă©conomie rwandaise devrait croĂźtre de 7,8 % en 2023 et de 8,1 % en 2024, selon la Banque africaine de dĂ©veloppement (BAD) . Le ministĂšre des Finances a laissĂ© entendre que l’Ă©conomie a augmentĂ© de 6,8 % en 2022. Dans un rapport sur les performances et les perspectives macroĂ©conomiques de l’Afrique publiĂ© le 19 janvier, […]

RDC: Inzego z’umutekano zaburijemo igitero cy’ubwiyahuzi cyari kwibasira umuyobozi wa Beni

Igitero cyari kigamije kwibasira umuyobozi wa Teritwari ya Beni cyaburijwemo n’inzego zishinzwe umutekano za Repubulika ya Demokarasi ya Congo ku wa Mbere ushize, itariki 16 Mutarama mu Mujyi wa Kasindi-Luburiha, Umurenge wa Ruwenzori, mu ntara ya Kivu y’Amajyaruguru, nk’uko amakuru ava mu gisirikare agera ku Biro Ntaramakuru bya Congo (ACP) avuga . “Ndashimira inzego z’umutekano […]

Al Shabaab yongeye kwivugana abasirikare ba Somalia mu gitero ku kigo cyabo

Kuri uyu wa Gatanu, abarwanyi ba al Shabaab bishe abasirikare batanu mu kigo cya gisirikare cya Somalia mu mujyi uherutse kongera gufatwa na guverinoma, nk’uko abasirikare n’abaturage babyemeza . Igitero cyaje guhagarikwa, nk’uko umusirikare uri mu birindiro biri mu mujyi wa Galcad rwagati muri Somalia yabitangarije Reuters. Yavuze ko abapfuye barimo umuyobozi wungirije w’ikigo, wari […]

Icyifuzo cyose cyo kurimbura u Burusiya gisobanuye imperuka y’Isi – Umukuru w’Aba-Orthodoxe

“Bamwe mu ‘basazi’ bemeza ko u Burusiya bushobora gutsindwa, ariko ibi bishobora gutuma Isi irangira,” ibi byatangajwe kuri uyu wa Kane, itariki 19 Mutarama 2023, n’umukuru w’idini ry’Aba-Orthodoxe mu Burusiya, Vladimir Mikhailovich Gundyayev uzwi nka Kirill wemeza ko kugerageza gusenya u Burusiya bizateza akaga Isi yose. Nyuma y’igikorwa cya misa cyo kwizihizaga umunsi mukuru w’Abakirisitu […]

U Rwanda na Tanzania biri kureba uko byakomeza gushimangira no kunoza ubufatanye mu bya gisirikare

fmrupnuxoaao8ny.jpg

Ambasaderi w’u Rwanda muri Tanzania, Maj Gen Charles Karamba, aravuga ko ibihugu byombi biri kureba uko byakomeza gushimangira no kunoza ubufatanye mu bijyanye n’ubwirinzi . Mu ntangiriro z’iki cyumweru, Ambasaderi Karamba yabonanye na Minisitiri w’ingabo w’igihugu cya Tanzania, Innocent Bashungwa i Dar es Salaam, maze baganira ku mubano w’ibihugu byombi n’isano y’amateka hagati y’ibihugu byombi, […]

Igisirikare cya Kenya kishe abarwanyi 10 ba Al Shabaab mu burasirazuba bw’igihugu

Kuri uyu wa Kane, umuyobozi wa leta yavuze ko abashinzwe umutekano muri Kenya bishe abarwanyi 10 bo mu mutwe wa kisilamu wo muri Somalia wa al Shabaab mu burasirazuba bwa Kenya . Komiseri wungirije w’akarere Bura y’Iburasirazuba, Thomas Bett, yavuze ko bavumbuye kandi ibisasu bya grenade biterwa n’imbunda zirasa roketi ndetse n’ibikoresho biturika nyuma yo […]

Ibihugu bifite ikibazo cy’abaturage bagenda barushaho kugabanuka

Imibare yatangajwe ku wa Kabiri ushize ivuga ko ku nshuro ya mbere mu myaka 60 ishize abaturage b’u Bushinwa bagabanutse cyane, ariko ntabwo ari ho honyine . Ibihugu byinshi, cyane cyane mu Burayi no muri Aziya, bizabona umubare w’abaturage wabyo ugabanuka mu myaka icumi iri imbere, niba ibiteganijwe mu 2100 byatangajwe na Loni muri Nyakanga […]

Perezida Zelensky yabwiye abari mu nama ya World Economic Forum ko bazisubiza Crimea

Ukraine izongera yisubize Crimea, nk’uko Perezida Volodymyr Zelensky yabirahiriye, ashimangira ko kiriya gice cyigaruriwe n’u Burusiya mu 2014 ari ubutaka bwa Ukraine nk’uko iy nkuru dukesha Daily Mail ivuga . Ibi Perezida Zelensky yabitangarije abitabiriye inama ya World Economic Forum i Davos mu Busuwisi , aho yanaboneyeho kunenga u Budage ku bijyanye no gutanga ibifaru […]

Armenia: Inkongi y’umuriro yibasiye ikigo cya gisirikare yahitanye abasirikare 15

Kuri uyu wa Kane, Minisiteri y’ingabo ya Armenia yatangaje ko inkongi y’umuriro mu kigo cya gisirikare mu mujyi wa Azat yahitanye abasirikare 15 abandi batatu barakomereka bikabije . Mu itangazo rigufi, Minisiteri y’Ingabo yemeye aya makuba: “Dukurikije amakuru y’ibanze, abasirikare 15 bapfuye bazize inkongi y’umuriro yadutse mu kigo cya kompanyi y’aba injeniyeri na ba mudahusha […]

RDC: Havumbuwe imva rusange ishyinguyemo abasivili basaga 40

Kuri uyu wa Gatatu, Umuvugizi w’Umuryango w’Abibumbye yavuze ko Ingabo z’Umuryango w’Abibumbye zavumbuye imva rusange mu burasirazuba bwa Repubulika ya Demokarasi ya Congo irimo imirambo y’abasivili 42 . Nk’uko byatangajwe na Farhan Haq, Umuvugizi Wungirije w’Umunyamabanga Mukuru w’Umuryango w’Abibumbye, Antonio Guterres, ngo abahohotewe barimo abagore 12 n’abana batandatu, bavumbuwe mu mudugudu wa Nyamamba mu ntara […]

California: Umukinnyi wa filimi uzwi cyane, Julian Sands, yaburiwe irengero

Umukinnyi wa filimi w’Umwongereza, Julian Sands, uzwiho kugenda ingendo ndende mu buryo bwo kwishimisha yaburiwe irengero mu misozi ya San Gabriel muri California mu cyumweru gishize . Uyu mugabo w’imyaka 65 yaburiwe irengero mu gace ka Baldy Bowl ku wa Gatanu,, mu gihe ikirere cyari kibi mu majyepfo ya California nk’uko iyi nkuru dukesha BBC […]

Umunyamakuru w’Umufaransakazi mu rubanza yarezwemo n’ushinjwa uruhare muri Jenoside yakorewe Abatutsi

Kuri uyu wa Kane, itariki ya 19 Mutarama, umunyamakuru w’Umufaransakazi, Maria Malagardis, yiteguye kwitaba urukiko kubera ikirego cyatanzwe na Aloys Ntiwiragabo w’imyaka 74, umwe mu bakekwaho kuba barateguye Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994 mu Rwanda, ikintu bivugwa ko kibangamiye abaharanira uburenganzira . Nk’uko byatangajwe na Collectif des Parties Civiles pour le Rwanda(CPCR) ikorera mu Bufaransa, […]

Goma: Abanyamakuru 3 barimo abakorera VOA na AFP bakomerekejwe na Polisi

Umuryango JED (Journaliste En Danger ) uratangazaa ko abanyamakuru batatu bo mu Mujyi wa Goma, muri Kivu y’Amajyaruguru, bahohotewe n’abapolisi ubwo bakurikiranaga imyigaragambyo yo kuri uyu wa Gatatu, itariki 18 Mutarama 2023 . Ibi byatangajwe mu itangazo rigenewe abanyamakuru ryashyizwe ahagaragara kuri uyu wa Gatatu nyuma yo gutatanya abigaragambyaga bamagana ingabo za EAC zoherejwe muri […]

Visi Perezida Badara Alieu Joof wa Gambia yapfiriye mu Buhinde

Perezida Adama Barrow yatangaje ko Visi-Perezida wa Gambia, Badara Alieu Joof, yapfiriye mu Buhinde ku myaka 64 y’amavuko . Visi-perezida yapfuye nyuma y’uburwayi yari amaranye igihe gito, nubwo Perezida Barrow atavuze niba yari arimo kwivuriza mu Buhinde. Joof yari amaze amezi atagaragara mu ruhame, nk’uko byatangajwe na Omar Wally wa BBC ukorera mu murwa mukuru, […]

RDC: Icyicaro cy’ishyaka rya Katumbi byagabweho igitero n’abayoboke b’ishyaka riri ku butegetsi

Icyicaro gikuru cy’ishyaka rya politiki rya ” Ensemble pour la RĂ©publique ” rya MoĂŻse Katumbi i Kasumbalesa, umujyi uri ku birometero 90 uvuye i Lubumbashi muri Haut-Katanga, cyasahuwe n’abarwanashyaka b’ishyka riri ku butegetsi UDPS kuri uyu wa Kabiri, itariki 17 Mutarama 2023 . MoĂŻse Kawaya, Perezida w’ishyaka rya MoĂŻse Katumbi i Kasumbalesa arashinja abayoboke b’ishyaka […]

U Bushinwa burashinja Leta Zunze Ubumwe za Amerika gusahura umutungo wa Syria

U Bushinwa buratangaza ko “ingabo z’Abanyamerika” ziri muri Syria “zirimo gusahura” umutungo w’iki gihugu . U Bushinwa bwashinje Amerika “ubujura” muri Syria, buvuga ko ibikorwa bimaze imyaka myinshi bya gisirikare bya Washington ndetse no “gusahura” umutungo wa Syria byashyize iki gihugu mu kaga. Ku wa Kabiri, umuvugizi wa Minisiteri y’ububanyi n’amahanga y’u Bushinwa, Wang Wenbin, […]

Umuntu wari ukuze kurusha abandi ku Isi yapfiriye mu bitotsi

Umuntu wari ushaje cyane kurusha abandi ku Isi, umubikira w’Umufaransa, Lucile Randon, yapfuye afite imyaka 118 . Randon, wafashe izina rya Sister AndrĂ© igihe yafataga icyemezo cyo kwiyegurira Imana mu 1944, yapfiriye mu bitotsi mu kigo cyita ku bageze mu za bukuru i Toulon, mu Bufaransa. Yavutse mu 1904 mu majyepfo y’u Bufaransa, yabayeho mu […]

Iyo mugira ubushobozi bwo kugikemura ubwanyu muba mwarabikoze kera – Akamanzi abwira Tshisekedi

capture-33.jpg

Umuyobozi w’Ikigo cy’igihugu cy’Iterambere (RDB), Clare Akamanzi, uri I Davos aho yitabiriye inama y’Ihuriro ry’Ubukungu ku Isi (WEF) yabajije Perezida Felix Tshisekedi impamvu atemera kubahiriza ibyemejwe mu nama za Luanda na Nairobi kandi gukemura ibibazo ku giti cye byaramunaniye . Ni mu kiganiro cyari cyateguwe n’ikinyamakuru Time mu rwego rw’inama ya World Economic Forum aho […]

M23 yahakanye amakuru avuga ko hari ibice byo muri Rutshuru yavuyemo

Umutwe wa M23 wahakanye amakuru yavugaga ko hari ibice bimwe na bimwe bya Rutshuru wavuyemo guhera ku Cyumweru no kuri uyu wa Mbere ushize, nyuma y’aho Radio Okapi yari yatangaje ko uyu mutwe wavuye mu bice bya Kiwanja, Nyamilima, Buramba na Kisharo muri Rutshuru . Mu kiganiro yagiranye na Bwiza TV na Bwiza.com kuri uyu […]

Le gouvernement renoncera Ă  27 milliards de francs rwandais d’impĂŽt suite aux rĂ©formes

Le gouvernement renoncera Ă  27 milliards de francs rwandais cette annĂ©e alors que le gouvernement assouplit les taux d’imposition actuels dans le cadre des rĂ©formes en cours, a indiquĂ© l’AutoritĂ© fiscale du Rwanda (RRA) . Les taux d’imposition Ă©levĂ©s dans le pays ont rĂ©cemment suscitĂ© l’indignation du public, une prĂ©occupation qui, selon le prĂ©sident Paul […]

Umuyobozi wa CIA yaburiye Perezida Zelensky ko ashobora kwicwa

Umuyobozi wa CIA yaburiye Perezida Volodymyr Zelensky ko yashoboraga kwicirwa mu nama y’ibanga yabaye mbere gato y’igitero cy’u Burusiya . Mu gitabo cye yise ‘The Fight Of His Life: Inside Joe Biden’s White House’, Umwanditsi Chris Whipple avuga ko mu gihe Perezida wa Ukraine atafataga nk’ibintu bikomeye umuburo wa Amerika ko igitero cy’u Burusiya cyegereje, […]

Igisirikare cy’u Rwanda n’icya Amerika bigiye guhurira mu myitozo izitabirwa n’ibihugu 20

Igisirikare cya Leta Zunze Ubumwe za Amerika muri Afurika kigiye gukorana imyitozo n’amahugurwa n’abafatanyabikorwa bayo bo muri Afurika barimo u Rwanda . Ingabo z’u Rwanda, Botswana, Uganda, Kenya, Djibouti na Somalia zizitabira imyitozo yiswe “Justified Accord” guhera mu mpera z’uku kwezi. Nk’uko byatangajwe na Task Force y’Igisirikare cya Amerika gishinzwe Amajyepfo y’u Buryi na Afurika, […]

USA: Byibuze abantu umunani barasiwe mu birori byo kwibuka Martin Luther King

Byibuze abantu umunani bakomerekeye mu iraswa ryabereye mu birori byabereye muri Leta ya Florida yo muri Amerika mu rwego rwo kwibuka impirimbanyi y’uburenganzira bwa muntu, Dr. Martin Luther King, Jr. mu ijoro ryo kuri uyu wa Mbere ushize . Iraswa ryabereye muri Ilous Ellis Park muri Fort Pierce nk’uko ibitangazamakuru byo muri Leta Zunze Ubumwe […]

Kicukiro: Umuyobozi w’ishyirahamwe ry’ibigo by’imari iciriritse mu rukiko

Kuri uyu wa Kabiri, itariki ya 17 Mutarama, urukiko rwibanze rwa Kicukiro rurafungura ibanzirizarubanza mu rubanza rw’uburiganya buregwa Aimable Nkuranga, wahoze ayobora Ishyirahamwe ry’ibigo by’imari iciriritse mu Rwanda (AMIR) na mugenzi we Eugene Bagire . Umuvugizi w’Ubushinjacyaha, Faustin Nkusi, yemeje ko aba bombi bakurikiranweho ibyaha bitatu byo gukora mu buryo butemewe ubucuruzi bw’amafaranga, uburiganya n’iyezandonke. […]

Uganda: Pasiteri Twahirwa ushinjwa gufata ku ngufu umuzungukazi yataye muri yombi

Igipolisi cya Uganda cyataye muri yombi umupasiteri n’abapolisi bacyo batatu nyuma y’aho uyu mupasiteri ashinjwe gufata ku ngufu umugore w’umunyamahanga bakanamwambura amafaranga . Mu mpera z’icyumweru gishize, Nation Media Group yatangaje ibijyanye n’ukuntu uyu mugore witwa Anda yafashwe ku ngufu na Joseph Collins Twahirwa nyuma gato yo kugera muri Uganda ku itariki ya 11 Ukuboza […]

Minisitiri w’ingabo w’u Budage yeguye ku mirimo ye

Minisitiri w’ingabo w’u Budage, Christine Lambrecht, yeguye ku mirimo ye nyuma y’ibibazo byinshi birimo kudateza imbere Igisirikare cy’u Budage . Bije mu gihe Berlin ikomeje kotswa igitutu kugirango yemere guha Ukraine ibifaru by’intambara byakorewe mu Budage. Minisitiri Lambrecht yahawe urw’amenyo ubwo yatangazaga ko u Budage bugiye gufashisha Ukraine ingofero 5000 za gisirikare. Yamaganwe kandi cyane […]

Tom Transfers ishinjwa guhuguza abakiriya miliyari 2 frw yafunze imiryango mu gihe iperereza rikomeje

Ikigo cya Tom Transfers, kigurisha kikanakodesha imodoka mu Rwanda no mu bindi bihugu, gikurikiranyweho icyaha cyo guhuguza abakiriya miliyari 2 z’amafaranga y’u Rwanda y’imodoka, cyafunze imiryango mu gihe iperereza rigikomeje ku byaha bivugwa . Abantu benshi babwiye ikinyamakuru The New Times ko bahaye isosiyete amafaranga yo kubatumiriza imodoka, ariko kuva muri Gicurasi umwaka ushize ntibabonye […]

Tom Transfers interrompt ses opérations suite à des allégations de fraude

Tom Transfers Company, un concessionnaire d’appartements et de location de voitures au Rwanda et dans d’autres pays, qui est poursuivi pour avoir prĂ©tendument fraudĂ© des clients de 2 milliards de francs rwandais de voitures, a fermĂ© ses portes au milieu d’enquĂȘtes en cours sur des crimes prĂ©sumĂ©s, a appris le New Times . Plusieurs personnes […]

U Burusiya na Belarus byatangiye imyitozo ya gisirikare ihuriweho ihangayikishije Ukraine

Kuri uyu wa Mbere, u Burusiya na Belarus byatangiye imyitozo ya gisirikare ihuriweho, bitera ubwoba Kyiv n’u Burengerazuba ko Moscou ishobora gukoresha umufasha wayo kugira ngo igabe igitero gishya muri Ukraine . U Burusiya n’ubundi bwakoresheje umuturanyi wabwo, Belarus nk’ikiraro mu gutera Ukraine muri Gashyantare umwaka ushize nk’uko iyi nkuru dukesha Reuters ivuga. Minisiteri y’ingabo […]

Zambia: Polisi yataye muri yombi Abarundi 29 bendaga kwinjizwa muri Zimbabwe magendu

Polisi n’ishami rishinzwe abinjira n’abasohoka muri Zambia bagabye igitero ku nzu iherereye ahitwa Chirundu aho basanze abantu 29 bakekwaho kuba abimukira binjiye binyuranyije n’amategeko bakomoka mu Burundi . Mu itangazo ryahurijwe hamwe ryasomwe n’umuvugizi wungirije wa polisi, Danny Mwale, hamwe n’umuvugizi w’urwego rushinzwe abinjira n’abasohoka, Josephine Malambo, ngo iperereza ry’ibanze ryerekanye ko abimukira bari hafi […]

Afghanistan: Umwe mu bagore bake b’abayobozi bagumye mu gihugu wari umudepite yishwe

Polisi yo muri Afghanistan yatangaje ko uwahoze ari umudepite muri iki gihugu n’umurinzi we barasiwe iwe mu murwa mukuru Kabul . Mursal Nabizada w’imyaka 32, yari umwe mu badepite bake b’abagore bagumye i Kabul nyuma y’uko abatalibani bafashe ubutegetsi muri Kanama 2021. Kuri iki Cyumweru, musaza we n’umurinzi we wa kabiri bakomerekeye muri icyo gitero […]

Nigeria: Umupadiri yishwe atwitswe ari muzima mugenzi we araraswa

Umupadiri umwe yatwitse ari muzima undi araraswa arakomereka agerageza gutoroka inyubako. Impamvu yateye icyo gitero ntiramenyekana, ariko cyateye impungenge ku mutekano mu gihe habura ukwezi ngo amatora ateganijwe muri Nigeria abe . Abagizi ba nabi batamenyekanye batwitse inzu y’umupadiri w’Umugatolika muri Nigeria mu majyaruguru y’iburengerazuba bw’igihugu, batwika umupadiri umwe arapfa, barasa ndetse banakomeretsa undi wagerageje […]

Beni: Igisasu cyaturikiye mu rusengero rwa Églises Pentecîtistes du Congo

Igitero cy’iterabwoba kuri iki cyumweru, itariki 15 Mutarama 2023 cyabereye mu burasirazuba bwa Repubulika ya Demokarasi ya Congo, aho igiturika cyaturikiye muri paruwasi ya Églises PentecĂŽtistes du Congo (CEPAC) kigahitana abantu benshi, mu mujyi wa Kasindi muri Teritwari ya Beni, muri Kivu y’Amajyaruguru. Aho hantu, abatangabuhamya bavuganye na POLITICO.CD bavuga ko umubare w’abapfuye utaramenyekana. Icyakora, […]

Ituri: Lt. Col. Jules Ngongo yashinje Depite Tchombe kuba ari we washinze CODECO

img-20230115-wa0024.jpg

Umuvugizi w’Igisirikare cya Repubulika ya Demokarasi ya Congo mu Ntara ya Ituri, Lt.Col. Jules Ngongo, arashinja Perezida w’inteko ishinga amategeko y’intara, SimĂ©on Tchombe, kuba ari we watangije kandi akaba umuterankunga mukuru w’umutwe wa CODECO, ukomeje gukora ubwicanyi bukabije muri kiriya gice k’igihugu . Ni ibintu byatunguye benshi kuko batari babyiteze. Gusa, Umuvugizi w’ingabo za Repubulika […]

Kirehe: Isoko ryambukiranya imipaka rimaze imyaka 5 ryuzuye ridakoreshwa

Isoko ryambukiranya imipaka rimaze imyaka 5 ryuzuye hagati ya Tanzania n’u Rwanda ntabwo riratangira gukorerwamo n’ubu, aho abaturiye umupaka wa Rusumo mu Karere ka Kirehe n’abahagenda basanga rikwiye gukoreshwa kugira ngo rigirire akamaro abaturage n’igihugu muri rusange kuko kudakoreshwa biteza ibihombo . Nubwo abaturage bambuka umunsi ku wundi bajya guhahira muri Tanzania, neza neza ku […]

France: Urukiko rwategetse umujyi gukura mu nzira ishusho ya Bikira Mariya

fmwohvlxgaehaah.jpg

Urukiko rwo mu Bufaransa rwategetse umujyi muto gukuraho ishusho ya Bikira Mariya, ruvuga ko iyo shusho inyuranyije n’itegeko ryo gutandukanya amatorero na leta . Iyi shusho iherereye mu masangano y’i La Flotte, komini ituwe n’abaturage 2.800 ku kirwa kizwi cyane cy’ibiruhuko, Ile-de-Re, ku nkombe z’Inyanja ya Atlantika z’u Bufaransa. Ni shusho yubatswe n’umuryango waho nyuma […]

Abapolisi b’u Rwanda bari mu butumwa bw’amahoro bahuguye abo muri Sudani y’Epfo

csm_aid_8382a0b1df.jpg

Kuri uyu wa Gatandatu, itariki ya 14 Mutarama, abapolisi b’u Rwanda bari mu butumwa bw’Umuryango w’Abibumbye bwo kugarura amahoro mu gihugu cya Sudani y’Epfo (UNMISS) batanze amahugurwa ajyanye no gucunga umutekano n’ubutabazi bw’ibanze ku bapolisi bo muri iki gihugu . Ni amahugurwa y’iminsi ibiri yatanzwe n’itsinda (RWAFPU 1-7) rikorera mu Ntara ya Upper-Nile mu Mujyi […]

Zimbabwe: Polisi yafashe 25 batavuga rumwe n’ubutegetsi barimo abadepite

Kuri uyu wa Gatandatu, Igipolisi cya Zimbabwe cyarashe ibyuka biryana mu maso mu iteraniro ry’ishyaka ritavuga rumwe n’ubutegetsi ryabereye i Harare maze gita muri yombi abayoboke baryo 25, barimo babiri mu bagize inteko ishinga amategeko, nk’uko byatangajwe n’iri shyaka, Citizens Coalition for Change (CCC) . Aba batawe muri yombi nyuma y’urugomo rw’ihohoterwa bivugwa ko bishingiye […]

Nepal: Impanuka y’indege yari irimo abantu 72 ntiharamenyekana niba hari abayirokotse

Indege irimo abantu 72 yakoreye impanuka mu gihugu cya Nepal kuri iki Cyumweru, aho ibtangazamakuru byo muri iki gihugu bivuga ko iyi ndege yaguye hagati y’ikibuga cy’indege cya kera n’igishya cya Pokhara mu gihugu rwagati . Umuvugizi wa Yeti Airlines, Sudarshan Bartaula, yatangarije ibiro ntaramakuru AFP ati: “Muri iyo ndege harimo abagenzi 68 hamwe n’abakozi […]

Mu myaka ine iri imbere ibihugu byo mu karere bizaba bifite ifaranga rimwe – EAC

fml4r9ywiaesm7c.jpg

Umunyamabanga Mukuru w’Umuryango wa Afurika y’Iburasirazuba (EAC) yatangaje ko mu myaka ine iri imbere uyu muryango uzaba ufite ifaranga rimwe . Ibi Umunyamabanga Mukuru wa EAC, Peter Mathuki, yabitangaje kuri uyu wa Gatatu ushize, itariki 11 Mutarama 2023 mu mwiherero w’abakozi b’uyu muryango wabereye Machakos mu gihugu cya Kenya. Ati: “Ifaranga rimwe rizoroshya ubucuruzi no […]