Umugabo wanjye akunda kunyonka- Umugore utuye muri Kigali

Umugore witwa Anita Kagoyire (amazina yahinduwe nk’uko yabidusabye)  yandikiye Bwiza.com avuga ko afite umugabo ukunda kumwonka amabere kuko akunda amashereka ye. Mu kutwandikira, yasabye ko abasomyi mwamugira inama y’icyo yakora ngo abireke kuko ibi byatumye amabere ye aba mato kandi atabikunda. Yagize ati ” Nari mfite amabere manini gusa bitewe n’umugabo wanjye akunda kuyonka, ubu […]

Umunyarwandakazi arashinja uwahoze ahagarariye u Rwanda muri LONI kumufata ku ngufu

Umunyarwandakazi utatangajwe amazina ye avuga ko mu 2014 yafashwe ku ngufu n’uwahoze ahagarariye igihugu cy’u Rwanda muri muri LONI, Eugene Richard Gasana. Mu nkuru y’ikinyamakuru New York Times yasohotse kuwa 14 Kamena uyu mwaka ivuga ko dosiye y’ikirego yashyikirijwe urukiko ivuga ko uyu mugore yemeza ko yafashwe ku ngufu na Gasana inshuro ebyiri. Avuga ko […]

USA: Joe Biden yiyemeje ko aramutse atowe azarandura Cancer

Umunyapoliti w’ umunyamerika , Joe Biden wari wungirije Perezida Barack Obama  ubwo yari mu mirimo ye, yatangarije abaturage kuzarandura indwara ya cancer muri Amerika nibaramuka bamutoreye kuyobora iki gihugu muri 2020. Iyi ntego yo guhangana n’ indwara ya cancer iri mu za mbere zibasiye Abanyamerika,  Joe Biden yashimangiye ubwo yari mu gikorwa cyo kwiyamamaza kuba […]

Rusizi: Abaturiye imipaka barasabwa kwirinda icyabangamira ubuhahirane bwabo n’imibanire myiza

Abaturage b’umurenge wa Bugarama mu karere ka Rusizi,aba kamanyola muri  Kongo n’aba Rugombo mu Burundi bavuga ko nubwo harikiri ibibazo ku mupaka w’u Rwanda n’u Burundi bikibangamiye  imigenderanire n’imihahiranire  yabo ariko muri rusange uko imyaka ishira urwikekwe rwagendaga rurangwa hagati y’abaturiye iyi mipaka rugenda rushira bakabyishimira,bagasabwa kwirinda icyasubiza inyuma ubumwe,imigenderanire n’imihahiranire yabo. Babisabwe n’umuryango Never […]

Gishari: Aba-DASSO 429 basoje amahugurwa yo gutyaza ubumenyi- AMAFOTO

Kuri uyu wa gatanu, i Gishari mu ishuri ry’amahugurwa Polisi y’u Rwanda (Police Training School) hasojwe amahugurwa yo gutyaza ubumenyi (refresher course) yari yaritabiriwe n’aba-DASSO 429 barimo 37 b’igitsina gore baturutse mu mirenge yose y’igihugu. Muri aya mahugurwa yari amaze ibyumweru bitatu (3) bahawe amasomo abongerera ubumenyi mu kazi kabo kaburi munsi bahawe n’inzego zitandukanye […]

Imana irakunda kandi ikanga: Umupasiteri wasabiye abatinganyi kwicwa

Umushumba w’itorero yobokamana akaba n’umupolisi muri Amerika yavuze ko abashakana bahuza ibitsina bakwiriye kwicwa ngo ‘kuko Imana ikunda kandi ikananga’. Aya magambo yayatangaje ku wa 2 Kamena ariko yatangiye gushyirwa ku mbuga nkoranyambaga ejo hashize. Ni amashusho yatangiye yashyizwe bwa mbere kuri rukuta rwa Facebook rw’itorero rye ryitwa ‘All Scripture Baptist’, agaragaza Fritts asomera itorero […]

Ubusuwisi: Umuhanzi Jah Bone D arakataje mu mikoranire n'abahanzi mpuzamahanga

Umuhanzi w’ Umunyarwanda, Rurangirwa Darius uzwi ku izina rya Jah Bone D, uririmba mu njyana ya Reggae, wamamaye cyane mu ndirimbo “Si Abantu” afatanyije n’ abacuranzi banditse amateka ,arateganya gushyira hanze umuzingo mushyashya w’ indirimbo ziri ku rwego mpuzamahanga. Iyi ntero yashimangiwe na Rurangirwa Darius uzwi ku izina rya Jah Bone D Kageme mu kiganiro […]

Kuva ku ya 01 Nyakanga 2019, ibitaro by’uturere bizatangira gukoresha ikoranabuhanga mu gupiganisha amasoko

Guhera ku itariki ya mbere y’Ukwezi kwa Nyakanga 2019, ibitaro byose by’Uturere two mu Rwanda bizatangira gukoresha uburyo bw’ikoranabuhanga (E-procurement system) mu gupiganisha amasoko. Ibi byatangajwe n’Umuyobozi Mukuru w’Ikigo cy’Igihugu Gishinzwe Gutunganya Amasoko ya Leta (RPPA), Bwana Augustus Seminega, mu kiganiro n’abanyamakuru mu mpera z’ukwezi gushize. Nk’uko Umuyobozi Mukuru wa RPPA, Bwana Augustus Seminega yabitangarije […]

Sarah Sanders wari umuvugizi wa Maison Blanche yasezeye ku mirimo ye

Sarah Sanders, umuvugizi wa Maison Blanche kuva muri Nyakanga 2017, wari umenyereweho kuvuganira Perezida Donald Trump cyane no mu bihe bikomeye kuri ubu yamaze gusezera ku mirimo ye. Nk’uko bisanzwe, abinyujije kuri twitter, Perezida Trump ubwe niwe watangaje kuri uyu wa kane ko Sanders yamusezeye azava ku mirimo ye mu mpera z’uku kwezi kwa Kamena. […]

Amakuru mu igura n'igurisha muri ruhago: Pogba arashakwa na Juventus, Lukaku muri Inter, Salah…

Amakuru y’igura n’igurisha ry’abakinnyi n’abakinnyi riracyakajije umurego cyane ku mugabane w’i Burayi. Hari abakinnyi bavuzwe ko bagomba kuva mu makipe bakinira ubu ngubu ariko ntibiraba. Twemera ko bashobora kugenda koko, tukanemera ko bashobora kugumamo ariko kandi ntitwanahakana ko amakipe avugwa cyane ko yabatwara byarangira atabashyikiriye. Byatangiye bivugwa ko Umufaransa Paul Pogba azagurwa na Real Madrid […]

Burundi: HRW iratabariza abanyapolitiki 10 baburiwe irengero

Umuryango mpuzamahanga uharanira uburenganzira bwa muntu, Human Rights Watch wemeza ko ishyaka CNDD-FDD riri kubutegetsi mu Burundi rifatanyije n’ Imbonerakure ryakubise, rifunga mu buryo butubahirije amategeko ndetse ryica abanyapolitiki bo muri opozisiyo. Ibi byatangajwe muri Raporo ya HRW yo kuwa 13 Kamena 2019, ubwo byagaragajwe ko Leta ya Perezida Pierre Nkurunziza yakomeje guhohotera abatavuga rumwe […]

RDC: Umusirikare wa FARDC yishe abantu batatu barimo umugore we mbere yo kwicwa na bagenzi be

Umusirikare wa Repubulika iharanira Demokarasi ya Congo,kuri uyu wa Kane, itariki 13 Kamena yarashe umugore we aramwica nyuma yo gutongana akanya gato muri Komini Mangobo, muri Kisangani, umurwa mukuru w’Intara ya Tshopo, mbere yo kwica abaturanyi babiri bari batabaye nawe akicwa na bagenzi be. Biravugwa ko nyuma yo kurasa umugore we akamwica, abaturanyi bagerageje kumufata […]

Umumotari yantwaye aho kunjyana iwanjye, anjyana iwe ku Gisozi ngo ansambanye

Muraho bakunzi ba Bwiza.com? Nitwa Jeanne Kamaliza (izina ryahinduwe), ndi umubyeyi w’imyaka 37 y’amavuko. Nifuje kubasangiza ibyambayeho mu ijoro ryo kuri uyu wa 14 Kamena 2019. Ndi umugore w’umwana umwe nkaba ntuye mu Mujyi wa Kigali, ubwo natahaga nimugoroba nka saa tatu yine nateze umumotari ku Kinamba ngira ngo angeze iwanjye. Namuhaye amafaranga 500 nurira […]

Mu gihe umupaka wa Gatuna umaze ufunze abacuruzi b’Abagande bamaze guhomba miliyari zisaga 170 

Mu gihe cy’amezi atatu umupaka wa Gatuna ufunze, abacuruzi b’Abagande ngo bahombye abarirwa muri miliyari 178.6 z’amashilingi nk’uko byatangajwe n’Urwego rw’Abikorera muri Uganda (PSF-U). Nk’uko byatangajwe n’Umuyobozi nshingwabikorwa wa PSF-U, Gideon Badagawa, ngo Uganda yasaruraga byibuze miliyoni zisaga 200 z’Amadolari buri mwaka avuye mu bucuruzi yakoranaga n’u Rwanda binyuze ku Mupaka wa Gatuna. Iki gihugu […]

Nyamasheke: Barajwe ishinga no kwegukana igikombe cy’imihigo 2018-2019

Nyuma y’uko ikipe y’abagore y’umurenge wa Gihombo mu karere ka Nyamasheke itwariye igikombe cy’umurenge Kagame Cup mu mupira w’amaguru itsinze iy’umurenge wa Nyakabanda mu karere ka Nyarugenge, kuri  penaliti 6 kuri 5 mu gihe umukino wari warangiye amakipe yombi anganya 0-0, imikino ya nyuma y’iki gikombe yose ikaba yari yabereye kuri Stade Huye mu ntara […]

Uvugwaho gutuma Diamond aca inyuma Tanasha yanze kuripfana

Umukobwa witwa Vivian ushinjwa kuba inshoreke y’umuhanzi Diamond Platnumz yagize icyo avuga ku byo ashinjwa. Hakomeje gucicikana amakuru ku mbuga nkoranyambaga zo muri Tanzaniya ko uyu mukobwa uba ibwotamasimbi. Ababivuga bashingira ku kuba uyu mukobwa yari mu ifatwa ry’amashusho y’indirimbo Inama kandi atari buyigaragaremo. Uyu mukobwa ufite umwana umwe uzwi nka Vivafabrica kuri instagram atangaza […]

Kenya: Impunzi zirimo n'iz'Abanyarwanda zishinjwa gutingana ziri mu kaga

Intsinda ry’impunzi zivuga ko ziva mu Rwanda, u Burundi, Repubulika ya Demokarasi ya Kongo, Uganda, na Tanzaniya barangwa n’imigirire mpuzabitsina inyuranye (LGBTI) rivuga ko ryirukanywe aho ryari ricumbitse i Nairobi kubera kwangwa n’abaturage. Izi mpunzi zirenga 60 zirimo abana 29 zivuga ko ubu ziri mu nzu y’ibyumba bitatu zakodesherejwe n’umuntu ku giti cye aho zivuga […]

Burundi: Umusirikare ushinjwa kubeshya ubwoko bwe ari mu mazi abira

Umusirikare w’u Burundi, Sergent Godefroid Nzeyimana, ufite nimero SC 5639, ukomoka muri Komini Nyabihanga, Intara ya Mwaro, ari mu mazi abira ku buryo bishobora kumuviramo kwirukanwa nyuma y’aho bitangarijwe ko yabeshye ubwoko bwe, ubwo yinjiraga mu gisirikare cy’u Burundi. Ku wa 29 Mata 2019, nibwo umugaba mukuru w’Ingabo, Gen. Major Prime Niyongabo, ngo yagejeje igitekerezo […]

Perezida FĂ©lix Tshisekedi mu ruzinduko rw’akazi i Burundi na Tanzania

Perezida FĂ©lix Tshisekedi kuri uyu wa 13 Kamena 2019, yatangiye uruzinduko rw’akazi rw’iminsi ibiri muri Tanzania aho biteganijwe ko azagirana ibiganiro na Perezida w’icyo gihugu, John Magufuli,  ibiganiro byabo bikaba biteganijwe ko byibanda ku gukomeza umubano w’ubufatanye hagati y’ibihugu byombi. Uru ni uruzinduko rwa mbere Perezida Tshisekedi agiriye muri Tanzania nyuma y’aho agiriye ku butegetsi. […]

Nyirasafari arakwigisha uko bakuna [Guca imyeyo] n'ibyiza byabyo- Reba Video

Nyirasafari Patricie ni umukecuru w’imyaka 77, ni umuvuzi gakondo uvuga ko uyu mwuga awumazemo imyaka myinshi, afasha abamugana kandi ngo bakanyurwa na serivisi abaha. Avuga ko Gukuna cyangwa Guca imyeyo kwa gikobwa ari umuco wa kera kandi n’ubu bamwe bagikomeje. Ku bwe avuga ko umukobwa utarakunnye cyangwa utaraciye mu rubohero bishobora kumugiraho ingaruka bitewe n’uko […]

Nta gihugu cyakwikemurira ibibazo by'iterabwoba cyonyine- IGP Dan Munyuza

Umuyobozi wa Polisi y’u Rwanda, I GP Dan Munyuza avuga ko ubufatanye ari ngombwa mu guhangana n’ibyaha bimwe na bimwe bishobora kwambukiranya imipaka. Avuga ko nk’ibibazo by’iterabwoba nta gihugu cyabyikemurira cyonyine hatabayeho ubufatanye. Mu nama ngarukamwaka ku mahoro n’umutekano yabereye mu ishuri rukuru rya Polisi mu Karere ka Musanze, Intara y’Amajyaruguru, kuri uyu wa Kane […]

Rutsiro: Umuganga yafashwe yibye ibikoresho by’ikigo nderabuzima yakoreraga

Mu gitondo cyo kuri uyu wa 13 Kamena, Polisi y’u Rwanda ikorera mu karere ka Rutsiro mu murenge wa Kivumu yafashe umuganga witwa Ngiruwonsanga Jean Damascene w’imyaka 31y’amavuko wakoraga aho bafatira ibizamini by’abarwayi (laboratoire) ku kigo Nderabuzima cya Kayove yibye ibikoresho yakoreshaga mu kazi. Ibyo bikoresho birimo inshinge amapaki abiri (2), udukoresho bifafisha bapima ubwandu […]

Icyabafasha kugera ku ntego nk'abatavuga rumwe n'ubutegetsi:Museveni

Ejo hashize, abaminisitiri b’imari mu bihugu bitanu bigize umuryango w’Afurika y’Iburasirazuba basomye ingengo y’imari ya 2019/2020. Muri Uganda, Museveni yari yitabiriye iki gikorwa, atanga igitekerezo ariko akomoza no ku batavuga rumwe n’ubutegetsi; bo agira inama yo kugera ku cyo bashaka. Museveni yatangiye abasangiza ku mateka ye yo kutavuga rumwe n’ubutegetsi bwariho, ababwira uko yabigenje kuva […]

BasketBall: Ikipe Perezida Paul Kagame afana muri NBA yatsinzwe na Toronto Raptors

Perezida Paul Kagame akunze kugaragara ashyigikira ikipe ya Golden State Warriors ikinamo ibyamamare nka Stephen Curry,Kevin Durant,Klay Thompson,Draymond Green muri NBA. Gusa ntiyabashije kwikura imbere ya Toronto Raptors kuko mu ijoro ryo kuwa 13 Kamena 2019 Golden State Warriors yatsinzwe na Toronto Raptors amanota 114 kuri 110 wari umukino wa gatandatu wahuza amakipe yombi. Toronto […]

Charles Ntakirutinka avuga ko Padiri Alexis Kagame yamubereye urugero rwiza

Charles Ntakirutinka avuga ko hagati 1967 na 1969, Padiri Kagame Alexis yamubereye umwarimu i Kansi i Butare amwigisha amasomo y’  Ikinyarwanda n’ Amateka y’ U Rwanda. Mu kiganiro na Bwiza.com, Charles Ntakirutinka yashimangiye ko Padiri Alexis Kagame waje guhabwa ubusenyeri bw’ icyubahiro yari umunyarwanda wuzuye ndetse yamuhaye n’ urugero rwiza mu mpande zose z’ ubuzima. […]

EAC: Ingengo y'imari ya Kenya iruta iy'ibihugu 4 byihurije hamwe

Uyu munsi, abaminisitiri b’imari mu bihugu bitanu bigize umuryango w’Afurika y’Iburasirazuba basomye ingengo y’imari ya 2019/2020, imbere y’inteko ishinga amategeko. Kenya ifite ingengo y’imari iruta iy’ibindi bihugu bine by’uyu muryango. Ibihugu byamaze kuyigaragaza ni u Rwanda rwagennye miliyari $3.2  (asaga tiliyari 2.8 z’amafaranga y’u Rwanda), Tanzania ni miliyari 14.2 z’amadolari y’Amerika, u Burundi ni miliyoni […]

Urukiko rwagize ibanga ubuzima Col. Tom Byagabamba na bagenzi be bafunzwemo

Urukiko rw’Ubujurire i Kigali, kuri uyu wa Kane tariki ya 13 Kamena 2019, ntirwavugiye mu cyumba cy’urukiko ibyo rwabonye mu isuzuma rwakoze ku buryo Col Tom Byabagamba na bagenzi be bafunzwemo. Byari biteganyijwe ko uyu munsi urukiko ruvuga uko rwasanze Col Tom Byabagamba na Rtd Gen. Frank Rusagara n’umushoferi we bafunzwe, kuko barubwiye ko bafunzwe […]

Iyo umugore wanjye ampemukiye, anshukisha imibonano mpuzabitsina-Mungire inama

Tumaze imyaka isaga itanu tubanye n’ umugore wanjye ariko ikimbabaza ni uko buri gihe iyo ankoreye amakosa aho kugira ngo yikosore ansaba imbabazi za nyirarushwa kuko aba azi neza ko nidukora imibonano mpuzabitsina mpita nibagirwa amakosa ye. Mperutse gutaha mu rugo ahagana saa tanu n’ igice za nijoro numva mu nzu hahumura ibintu byashiririye cyane […]

Musanze: Imiryango isaga itanu yazonzwe n’imbaragasa kubera kurara mu byatsi

Abaturage bo mu Kagari ka Mudakama, Umurenge wa Gataraga mu karere ka Musanze, bavuga ko barara mu byatsi kubera amikoro make, bityo ko batoroherwa n’imbaragasa zirara zibarya. Ni imiryango irenga itanu, bose bavuga ko bari mu kiciro cya mbere cy’ubudehe, bamwe n’ubwo barara ku byatsi cyangwa se amababi y’ibiti, bavuga ko biyorosa inzitiramibu. Nyirakadari Floride, […]

Tanzaniya: Yakatiwe imyaka 30 y’igifungo nyuma yo kubyarana n’umukobwa we akiregura ko satani yamushutse

  Umugabo witwa Jocob Shaban ukomoka mu karere ka Misungwi mu mujyi wa Mwanza mu gihugu cya Tanzaniya, yakatiwe n’urukiko rwa Misungwi gufungwa imyaka 30 nyuma yo guhamwa n’icyaha cyo kubyarana n’umukobwa we w’imyaka 14 y’amavuko. Uyu mugabo w’imyaka 30 y’amavuko yatangiye gusambanya umwana we w’umukobwa w’imyaka 14 y’amavuko nyuma y’uko uyu mugabo atandukanye n’umugore […]

Burundi : Amashyaka abiri niyo amaze kwemeza ko azahatana mu matora ya perezida

Kugeza ubu abakandida babiri ku mwanya w’umukuru w’igihugu nibo bamaze kumenyekana mu gihe habura amezi nka 12 ngo mu Burundi habe amatora ya Perezida ateganyijwe mu 2020. Amashyaka abiri, UPRONA benshi bita UPRO-DD ngo kuko ari cyo gice cyemewe na Leta iyobowe na CNDD-FDD, ndetse n’ishyaka CNL rya Agathon Rwasa niyo amaze gutangaza ko azahatana […]

Ihame ry'uburinganire n'imyemerere y'idini ntibitandukana ahubwo biruzuzanya- Bishop Rucyahana

Umuyobozi w’ihuriro ry’amadini n’amatorero mu Rwanda, Bishop Rucyahana John, avuga ko uburinganire ari inking ikomeye y’iterambere, bityo ko ihame ryabwo ryuzuzanya n’idini aho gutandukana. Yabitangarije urubyiruko ruteraniye mu Karere ka Karongi, Intara y’Iburengerazuba, kuri uyu wa Kane tariki ya 13 Kamena 2019, mu biganiro byahuje abayobozi barenga 100 b’urubyiruko, baturuka mu madini atandukanye mu Rwanda. Ni ibiganiro […]

Turkiya yanze igura ubwirinzi bwa missile bw'Abarusiya Amerika yayibujije

Perezida Recep Tayyip Erdogan wa Turukiya avuga ko yizeye ko ubwirinzi bwa misile bwo guhanura indege bukorwa n’Uburusiya, Leta Zunze Ubumwe za Amerika zibona nk’imbogamizi ku ndege zayo z’intambara, buzagera muri Turukiya mu kwezi gutaha kwa karindwi. Amerika yari yavuze ko Turukiya idashobora kugura icyarimwe ubwo bwirinzi bwa misile bwa S-400 n’indege zayo z’intambara zo […]

Chris Froome watwaye Tour de France 4 ntazayitabira uyu mwaka nyuma y'impanuka

Ku wa gatatu tariki ya 12 Kamena, ubwo Chris Froome yari mu irushanwa ry’amagare rya Criterium du Dauphine mu Bufaransa, yakoze impanuka ku buryo byamugizeho ingaruka yo kutazitabira ‘Tour de France 2019’. CNN dukesha iyi nkuru ivuga ko Chris Froome watwaye iri rushanwa ubugira kane, yagonganye na bagenzi be, agira ibikomere byinshi harimo n’imvune yo […]

Ubwenge ni cyo kintu nyakuri ukeneye kuri iyi Si

Imigani 4:7 Ndashaka ko usoma ibaruwa idasanzwe nkoherereje ibitekerezo byanjye yewe n’akababaro kanjye. Nzishyura icyo ari cyo cyose kugira ngo akababaro kawe gashire kugira ngo ugire ahazaza hawe hazabe hanini ndetse n’ukwemera kwawe gukure. “ Ubwenge ni cyo kintu nyakuri ukeneye kuri iyi Si” Ku mahitamo yawe bwite, si icyemezo Imana igufatira. Ubwenge ni bwo […]

Igisirikare cya Uganda kivuganye Umunyekongo nyuma yo gukozanyaho

Umunyekongo w’imyaka 28 kuri uyu wa gatatu yiciwe mu kurasana n’ingabo za Uganda mu bujura bwaberaga mu Karere ka Kisoro. Uyu munyekongo wishwe biravugwa ko yitwa Louise Louis Nambajimana utuye Busanza, muri Kivu y’Amajyaruguru muri Repubulika iharanira Demokarasi ya Congo. Uyu yarashwe n’abasirikare ba Uganda baturuka ahitwa Kanombe, mu Mudugudu wa Giharo, muri Muramba ahagana […]

Manchester United izatangira yakira Chelsea mu mikino ya Shampiyona y’Ubwongereza 2019/2020

  Kuri uyu wa kane tariki ya 13 Kamena 2019 , nibwo ishyirahamwe ry’umupira w’amaguru mu Bwongereza FA ryashyize ahagaragara uko amakipe azakina mu mwaka w’imikino ya Shampiyona y’igihugu cy’u Bwongereza 2019/2020. Iyi shampiyona ikunzwe kurusha izindi ku isi, izatangira tariki ya 9 Kanama 2019 isozwe tariki ya 17 Gicurasi 2020. Ku munsi wa mbere […]

Itangazo ryo guhinduza izina

Uwitwa Hakizimana Emmanuel mwene Kayitare Emmanuel na Mugorewayitu Agnes, utuye mu Mudugudu wa Mukoni, Akagari ka Kavumu, Umurenge wa Busasamana, Akarere ka Nyanza, Intara y’Amajyepfo, uboneka kuri Telefone No 0788211669/0783949176. Yasabye uburenganzira bwo guhindura amazina asanganywe, Hakizimana Emmanuel, agasimbuza izina Hakizimana, izina Kayitare, akitwa Kayitare Emmanuel mu irangamimerere. Impamvu atanga ni uko izina Hakizimana ari […]

Diamond aravugwaho guca inyuma Tanasha utwite imvutsi

Amakuru akomeje gucicikana avuga ko Diamond Platnumz yaba aca inyuma umukunzi we, Tanasha utwite akaryamana n’umukobwa witwa wo muri Kenya witwa Vivian. Abakoresha imbuga nkoranyambaga baravuga ibi ahanini bashingiye ku kuba uyu mukobwa wiyita Vivafabrica kuri instagram ari umwe mu bashyize hamwe amashusho atarigeze akoreshwa mu  (behind the scenes) mu ndirimbo Inama, uyu mugabo yafatanyije […]

Kamonyi/Kayenzi: Umuyoboro w’amazi wa Ntwali watumye abatuye ibice by’icyaro babona amazi meza

A baturage bo mu Kagari ka Cubi, Umurenge wa Kayenzi, mu Karere ka Kamonyi, bavuga ko umuyoboro  w’amazi wa Ntwali, utumye bava mu bwigunge ku kibazo cy’amazi batagiraga kuko byasabaga ko bakora urugendo  rw’isaha bajya kuvoma amazi  ari mu Maliba y’utubande  dore ko ari n’agace k’imisozi miremire. Havugimana Jean Bosco  utuye mu mudugudu  wa Nyakigezi  […]

Nyamasheke: SACCO ya Nyabitekeri yanyerejwemo asaga Miliyoni 84

Miliyoni zirenga 84 z’amanyarwanda ni yo mafaranga amaze kumenyekana yanyerejwe n’uwari umucungamutungo wa Nyabitekeri SACCO, Gombaniro Justin, uwari  umubaruramari Nahayo Kosima n’abandi bakozi Batatu bayikoragamo muri 2016, bose bakaba barirukanywe,uyu wari umubaruramari akaba ari mu maboko y’ubutabera na ho uwari umucungamutungo  Gombaniro Justin  agishakishwa  ngo na we ayaryozwe,a banyamuryango bayo  bagasaba ko  umutungo wabo ugaruzwa. […]

Yishwe n’umugabo amuziza ko atamushimishije mu buriri

Umugore ukomoka muri Nigeria uba mu Butaliyani witwa Blessing Benedicta Daniels yishwe n’umugabo ukomoka muri iki gihugu witwa Leopoldo Scalici amuziza ko atamushimishije mu buriri. Ikinyamakuru Modena today kivuga ko Scalici w’imyaka 40 yasabye Benedicta ko baryamana muri weekend ishize ubwo yari mu gace ka Modena y’amajyaruguru. Uyu mukobwa ukora akazi ko gucuruza umubiri yakubiswe […]

Ku myaka itatu, ubwonko bw’umwana buba bumaze gukura ku kigero cya 80%- Ubushakashatsi

Ababyeyi basabwa kwita ku buzima bw’umwana cyane cyane kugeza ku myaka itandatu, gusa ku ruhande rwabo bavuga ko bazi akamaro ko kumwitaho ngo n’ubwo bwose bagihura n’imbogamizi zitandukanye. Bamwe muri aba babyeyi bavuga ko umwana uganirijwe akiri mu nda abyumva kandi bikamugiraho ingaruka nziza, yamara kuvuka agahabwa amafunguro yateguwe neza no gukorerwa ibindi bikangura ubwonko […]

RDC: Abantu bafunzwe bazira uruhare mu iyicwa rya Laurent D. Kabila barasabirwa imbabazi za perezida

Urugendo rwari rugamije gusaba irekurwa rya Eddy Kapend na bagenzi be bafunzwe nyuma yo guhamwa no kugira uruhare mu iyicwa rya Perezida Laurent Desire Kabila, rwahagarikiwe ahitwa Palais du Peuple n’abapolisi, abari barurimo biganjemo inshuti n’imiryango yabo bimukira ku cyicaro cy’Umuryango utegamiye kuri leta, ASADHO aho bigaragambirije amasaha makeya basaba ko aba barekurwa. Urit Ndongo, […]

Urubanza mu mizi rw’Umushinwa ushinjwa gusambanya ku gahato Umunyarwandakazi rwasubitswe

Umucamanza mu Rukiko Rwisumbuye rwa Nyarugenge ntiyaburanishije mu mizi urubanza Umunyarwandakazi aregamo Umushinwa Wang Yang Jian, wamukoreshaga, kumusambanya ku gahato, aho umucamanza yabanje gusuzuma inzitizi z’ababuranira Jian bamusabira gukurikiranwa yidegembya kuko ngo ubuzima bwe butameze neza aho afungiye. Uyu Mushinwa ukurikiranweho gukoresha Umunyarwandakazi yakoreshaga imibonano mpuzabitsina ku gahato araburana mu rurimi rw’Igishinwa afite umusemuzi w’Umunyarwanda […]

Nyagatare: Batatu bafatanywe litiro 125 z’ikiyobyabwenge cya Kanyanga

Kuri uyu wa 11Kamena, Polisi ikorerera mu karere ka Nyagatare mu murenge wa Tabagwe yafashe abagabo batatu aribo Hagenimana Eric w’imyaka 27 y’amavuko, Dusabimana Eric w’imyaka 26 na Hagezwanimana Gasore w’imyaka 17 bafite litiro 125 z’ikiyobyabwenge cya Kanyanga. Umuvugizi wa Polisi y’u Rwanda mu Ntara y’Iburasirazuba, Chief Inspector of Police (CIP) Hamdun Twizeyimana yavuze ko […]

Rusizi: Akurikiranweho gusambanya abana batanu abashuka ko “abakorera umuti”

Umugabo wo murenge wa Nzahaha ,amaze ibyumweru bibiri afungiye kuri Polisi ya Gashonga akurikiranweho gusambanya ku ngufu abana batanu bose bo mu mudugudu wa Ryarusaro, mu kagari ka Butambamo. Mu kubashuka ngo ababwira ko bagiye “gukora umuti”, akabaha ibiceri, ibisheke cyangwa akabereka televiziyo. Kuri uyu wa mbere tariki 10 Kamena, ku biro by’umurenge wa Gashonga […]

Mont Kigali: Urutare rwa Semafigi rugiye guturitswa

Amasosiyete NPD/COTRACO na China Road amaze igihe ari kubaka umuhanda wa Nyamirambo- Karama uzahuza ibi bice bya Giti cy’ Inyoni, mu rwego rwo kurushaho kwihutisha imirimo yiyemeje kumena urutare rwa Semafigi rwatumye imirimo y’umuhanda isa nk’ikomwa mu nkokora . Nyuma yo kumenyeshwa ko uru rutare ruzaturitswa kuwa 13 Kamena 2019 ,abaturage baruturiye batangiye kugira impungenge […]

Raporo ya Global Peace Index 2019 yashyize ibihugu byo mu karere mu myanya y’inyuma

Ibihugu bya Tanzania n’u Rwanda nibyo biza imbere mu karere mu bijyanye n’amahoro nk’uko byagaragajwe n’Igipimo cy’uko ibihugu bihagaze ku Isi mu Mahoro (Global Peace Index 2019), ariko muri rusange ibi bihugu byo mu karere bikaba biri mu myanya y’inyuma. Iki gipimo gisohorwa buri mwaka n’ikigo Institute for Economics & Peace cyo muri Australia gikora […]

Ku munsi wa kabiri w’uruzinduko rwe, Hon. Mukabalisa yabonanye na Minisitiri w’Intebe wa Tanzania

Ku munsi wa kabiri w’uruzinduko rwe rw’akazi mu gihugu cya Tanzania, Perezida w’Inteko Ishinga Amategeko y’u Rwanda, Hon. Mukabalisa Donatille yabonanye na Minisitiri w’Intebe w’iki gihugu, Rt Hon. Kassim Majaliwa bagirana ibiganiro ku gukomeza imibanire n’ubufatanye mu nzego zitandukanye hagati y’ibihugu byombi. Aganira na Hon. Mukabalisa, Minisitiri w’Intebe wa Tanzania, Kassim Majaliwa yavuze ko Tanzania […]

Sam Gody mu banyamakuru 3 basigaye muri 70 barwanyaga Jenoside yakorewe Abatutsi

Nshimirimana Sam Gody , uyubora MIC, avuga ko mu banyamakuru basaga 70 bandikaga ibirwanya Jenoside bishwe n’ Interahamwe , ubu hasigaye abatarenze batatu we ubwe, Mugabo Justin na Adrien Rangira. Abo banyamakuru basaga 70  bishwe muri jenoside yakorewe Abatutsi mu Rwanda muri 1994 bagiye bazira uko baremwe ndetse n’ ibitekerezo byabo byiza kuko bandikaga ibinyamakuru […]

Rwamagana: Abahinzi barishimira ko Kawa yabahinduriye ubuzima

Abahinzi ba Kawa mu Murenge wa Karenge mu Karere ka Rwamagana bishimira uburyo igihingwa cya Kawa cyahinduye imibereho yabo kikabafasha  kwikura mu bukene. Abahinzi ba kawa bo mu Kagari ka Byimana,  muri uyu Murenge wa Karenge babwiye Bwiza.com ko bishimira uburyo amakoperative y’abahinzi bayo   yabafashije kwikemurira ibibazo byabangamiraga imibereho yabo. Ntawumenyumunsi Cyprien,  umwe  muri aba […]

Ijambo Rose Kabuye yavuze akiyobora Kigali ritangiye kuba impamo

Lt. Col. Rose Kabuye yayoboye Umujyi wa Kigali (1994-1998) , ubwo wari ugizwe na Komine eshatu arizo Kacyiru, Kicukiro na Nyarugenge yakunze kumvikana abwira abaturage bifuza kuba mu Murwa wa Kigali batabifitiye ubushobozi ko bazawivanamo ntawubirukanye. Muri icyo gihe cya nyuma ya jenoside yakorewe Abatutsi , urugamba rwo kubohoza igihugu hagati ya MRND na FPR […]

Gisagara: Abasenyewe n’ikorwa ry’umuhanda bashinja gitifu kubaka ‘akantu’ ngo abakorere ubuvugizi

Abaturage barenga 60 bo mu Murenge wa Gikonko mu Karere ka Gisagara bavuga ko inzu zabo zasenywe n’ikorwa ry’umuhanda, ariko bakaba barishyuye bamwe abandi barasigara, bityo bagashinja umuyobozi w’Akagari ko ariwe wanga ko babishyura kuko abasaba amafaranga. Ni umuhanda munini uva mu Karere ka Huye werekeza muri Gisagara, abatuye hafi y’uyu Muhanda, mu kagari ka […]

Yafashwe asambana n’ihene avuga ko yabitewe n’umugore we

Umugabo witwa Efwena wo mu gihugu cya Ghana yaguwe gitumo n’abaturanyi asambanya ihene, avuga ko impamvu ari umugore we. Uyu mugabo yabwiye abari aho ko umugore we atajya amuha akanya ngo batere akabariro kuko ngo akenshi amubwira ko aba afite umunaniro aterwa n’akazi. Ikinyamakuru Ghana web kivuga ko Efwena yabwiye umuyobozi w’icyaro ko yari amaze […]

Kuba abafite ubushobozi bajyana abana babo kwiga hanze, nta kibazo mbibonamo- Ingabire Immaculée

Ni kenshi abantu benshi bakunze kwibaza ku bayobozi bakomeye mu gihugu cyangwa se abandi bifite, bajyana abana babo kwiga mu mahanga rimwe na rimwe bakiri bato, mu gihe bivugwa ko mu Rwanda ireme ry’uburezi rwazamutse. Ku bwa Ingabire, avuga ko nta kibazo abibonamo. Ingabire Marie ImmaculĂ©e ni impirimbanyi mu kurwanya ruswa n’akarengane akaba n’Umuyobozi wa Transparence International […]

Afurika y’Epfo: Amakuru mashya ku iyicwa ry'Umunyarwanda Camir Nkurunziza yateje urujijo

Iraswa ry’Umunyarwanda Camir Nkurunziza muri Afurika y’Epfo ryajemo urujijo nyuma y’ubuhamya bw’ushinzwe iperereza kuri iri raswa wemeza ko babiri bafashwe bakekwagaho kumurasa batigeze barasa. “ Nta rasa ry’imbunda ryavuye ku bashinjwa numero ya mbere n’iya kabiri ,” uyu ni Sergeant Karen Richards ukuriye iperereza mu Rukiko rwa Goodwood. Aya akaba ari yo makuru aheruka arebana […]

Hatanzwe impapuro zo guta muri yombi Wema Sepetu

Urukiko rw’ibanze rwa Kisutu rwatanze impapuro zo guta muri yombi umukinnyi wa Filimi, Wema Sepetu. Uyu mukobwa wabaye nyampinga wa Tanzania, ashinjwa gusakaza amashusho y’urukozasoni. Ni nyuma yo kutitabira iburanisha ryurukiko nk’uko yari yabitegeteswe n’umucamanza. Umuhagarariye mu mategeko, Reuben Simwanza avuga ko ari gukora uko ashoboye ngo afashe umukiliya we. Uyu munyamategeko yabwiye urukiko nk’uko […]

Justin Bieber yasabye Tom Cruise ko yaza bagahangana mu iteramakofi

  Umuhanzi w’icyamamare mu njyana ya ‘Pop’ ukomoka mu gihugu cya Canada Justin Bieber yasabye umukinnyi wa filime Tom Cruise wamamaye cyane muri filime ya’’ Mission Impossible’’ ko yaza bagahangana mu mukino w’iteramakofe. Ibi Justin Bieber yabisabye icyi cyamamare muri filime abinyujije ku rukuta rwe rwa Twitter. Mu ijoro ryo ku cyumweru tariki ya 9 […]