Kenya: Imiryango ikennye yugarijwe n’inzara

Abakomoka mu miryango ikennye muri Kenya bugarijwe n’ikibazo cy’inzara ikabije kubera igabanuka ry’imvura n’ubuke bw’ ibyo kurya. Ibyo bikaba bigira uruhare mu izamuka ry’ibiciro bitoroheye Abanyakenya benshi. Iki kibazo kikaba cyibasiye cyane abatuye mu byaro bakorera amafaranga make ndetse n’abatuye mu kajagari mu migi. Nk’uko byemejwe n’abashizwe iby’ubumenyi bw’ikirere, ibice byinshi byo muri Kenya bizakomeza […]

DRC: Ebola imaze guhitana abarenga 700

  Icyorezo cya Ebola gikomeje guhitana abantu benshi muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, aho kugeza ubu kimaze guhitana abarenga 700 kuva icyi cyorezo cyagera muri Congo mu kwezi kwa Kanama 2018. Minisiteri y’ubuzima muri iki gihugu yatangaje ko Umubare w’abahitanwe n’iki cyorezo ukomeje kwiyongera aho mu byumweru bitatu gusa, Ebola yahitanye abarenga 100 , […]

Abakuru b’ibihugu n’Abaminisitiri baje kwifatanya n’Abanyarwanda mu ‘Kwibuka 25’

Ku munsi w’ejo, tariki ya 7 Mata, Abanyarwanda n’isi yose turaba twibuka abazize Jenoside yakorewe Abatutsi muri Mata 1994, ku nshuro ya 25. Abayobozi batandukanye baturuka hanze y’u Rwanda, baje kwifatanya n’Abanyarwanda muri iki gikorwa. Uyu munsi, ku wa 6 Mata, Perezida wa Niger, Mahamadou Issoufou, Minisitiri w’Intebe w’Ububiligi, Charles Michel, Minisitiri w’Intebe wa Ethiopia, […]

Amajyaruguru: Abagabo n’abagore barashinjanya kuba intandaro y’amakimbirane mu miryango

Abagabo n’abagore mu Ntara y’Amajyaruguru baritana ba mwana abagore bashinja abagabo kuba ba nyirabayazana b’amakimbirane mu miryango akomeje kugaragara muri iyi ntara mu gihe abagabo bo babashinja kumva nabi ihame ry’uburinganire. Abagore barashinja abagabo kuba intandaro y’amakimbirane mu miryango, abagabo nabo bakavuga ko abagore bumvise ihame ry’uburinganire nabi bikaba bituma barengera bakanashaka gutegeka abagabo no […]

Nta kigero cy’ihakana cyahindura ibyabaye- Min.w’Ubutabera wa Gambia

Min. w’Ubutabera wa Gambia, Ba Tambadou atangaza ko uko ihakana n’ipfobya rya Jenoside yakorewe Abatutsi ryangana kose ntacyo byahindura ku kuba yarabaye kandi isi yose ikaba ibizi. Ibi uyu  muyobozi wabaye n’Umushinjacyaha mu Rukiko Mpanabyaha Rwashyiriweho u Rwanda (ICTR) yabitangarije abantu 500 bari bitabiriye inama mpuzamahanga yigaga kuri jenoside kuri uyu wa Gatanu. Min. Tambadou […]

Perezida Nkurunziza yakiriye umuryango wa Ntaryamira wicanwe na Habyarimana Juvenal

Mu gihe Abarundi bibuka kuri iyi tariki ya 6 Mata, urupfu rwa Perezida wabo, Ntaryamira Cyprien wiciwe mu Rwanda, umukuru w’igihugu Pierre Nkurunziza yakiriye uwari umugore we n’abana be. Nk’uko byatangaje na Perezidansi y’u Burundi, Perezida Nkurunziza yakiriye umupfakazi wa Ntaryamira, abakobwa be babiri ndetse n’umwuzukuru umwe, ngo akaba yabakomeje muri ibi bihe bibuka umubyeyi […]

Gasabo: Babiri bakekwaho kuba mu gatsiko k’abajura ba za moto batawe muri yombi

Abantu babiri, kuri uyu wa Gatanu itariki 05 Mata, batawe muri yombi na polisi bavugwaho kuba mu gatsiko k’abajura ba za moto mu Murenge wa Gisozi, mu Karere ka Gasabo. Umuvugizi wa Polisi mu Mujyi wa Kigali, CIP Marie Goretti Umutesi yavuze ko abatawe muri yombi ari Jean Nshimiyimana n’undi witwa Niyonsenga bakunze kwita Rukara. […]

RDC: Umuyobozi w’inyeshyamba yafashwe na FARDC amaze kuraswa

Umuyobozi w’inyeshyamba za Raia Mutomboki, Masudi Alimasi Kokodiko, zishinjwa gufata abagore n’abakobwa ku ngufu yafashwe n’igisirikare cya Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo (FARDC). Nk’uko byemezwa n’umuvugizi w’igisirikare cya Congo,  Capt. Dieudonne Kasereka, avuga ko Masudi Alimasi Kokodiko, yayoboraga inyeshyamba za Raia Mutomboki, yafatiwe ahitwa i Shabunda mu Ntara ya Kivu y’amajyepfo ku wa kabiri w’iki […]

Isezerano ry'Imana ntiribura gusohora kubera uko uteye

Zakariya abaza marayika ati ” ibyo nzabibwirwa n’iki, ko ndi umusaza n’umugore wanjye akaba ari umukecuru?” Aya magambo aboneka mu gitabu cy’inkuru nziza nkuko cyanditswe na Luka 1:18, aho Zakariya yagaragarizaga marayika w’Imana ugushidikanya gukomeye ubwo yari amaze kumugezaho isezerano ry’uko azabyara Yohani. Uko gushidikanya kwa Zakariya kwarimo kwizera guke kandi wasuzuma neza ukaba wabona […]

Igipolisi cya Tanzania cyemeje ko kimaze kwica Abarundi 24

Igipolisi cya Tanzania, mu Karere ka Kigoma, gitangaza ko kimaze kwica Abarundi 24 bashinjwa ibyaha, binjiraga ku butaka bw’iki gihugu mu buryo bunyuranyije n’amategeko. Aba barundi 24 ngo bishwe mu mikwabo inzego z’umutekano za Tanzania zakoze mu mashyamba ari ku mupaka, aho ihana imbibi n’u Burundi. Uyu mukwabo ukaba warakozwe mu gihe hari abantu bitwaje […]

Umugore wari urembejwe n’inkari, yanyaye muri Banki Nkuru y’igihugu

Umugore utatangajwe amazina yihagaritse muri Banki Nkuru yo muri Afurika y’Epfo, nyuma yo kumara igihe kirekire ategereje guhabwa serivisi. Uyu mugore asobanura icyamuteye kunyara muri Banki, yagize ati “Nagerageje gusunika, isaha yose yashize ngerageza, ubwiherero bwari bufunze”. Uyu mugore wamanuye ikariso akanyara ahagaze muri iyi banki, ahagatiye imyenda yo hasi yari yambaye n’isakoshi ye, avuga […]

U Rwanda rwaje mu bihugu 10 byambere ku isi byateje ubukerarugendo imbere muri 2019

  U Rwanda rwaje ku mwanya wa gatandatu(6) ku isi mu guteza imbere urwego rw’ubukerarugendo mu buryo bwihuse muri 2019. Nk’uko tubikesha raporo y’ikigo gishinzwe ibijyanye n’ingendo n’ubukerarugendo ku isi cyitwa World Travel and Tourism Council , igihugu cya Ethiopia nicyo kiyoboye ibindi ku isi mu guteza ubukerarugendo imbere muri 2019 naho Uganda iza ku […]

Umugande yareze u Rwanda mu rukiko

Umuturage wa Uganda, Steven Kalali yareze u Rwanda mu rukiko rw’Ubutabera rw’Akarere ka Afurika y’Iburasirazuba ku cyaha yise icyo gufunga imipaka bitemewe mu gihe gisaga ukwezi. Kuwa 28   Gashyantare 2019 u Rwanda rwatangaje ko   ku mupaka wa Gatuna hari gukorerwa imirimo y’ubwubatsi ko amakamyo aremereye yakoresha indi mipaka. Ibi Uganda yabifashe nko gufunga […]

Amerika yatesheje agaciro visa ya Fatou Bensouda kubera iperereza yatangije

Leta Zunze Ubumwe za Amerika zatesheje agaciro visa y’Umushinjacyaha Mukuru w’Urukiko Mpuzamahanga Mpanabyaha, Fatou Bensouda, nyuma y’uko uyu atangije mu buryo butunguranye iperereza ku byaha byakorewe muri Afghanistan n’abasirikare b’Abanyamerika. Nyuma yo kunengwa n’abatari bacye guhanagura ibyaha ku wahoze ari Perezida wa Cote d’Ivoire, Laurent Gbagbo n’Umunyekongo Jean Pierre Bemba, kuri ubu Urukiko Mpuzamahanga Mpanabyaha […]

Ubuhinde: Umwana yahembwe nk'intwari nyuma yo kuvuna inkoko akayijyana kwa muganga

Derec Lalchhanhima, umwana w’imyaka 6 mu gace ka Mizoran mu Buhinde yajyanye umushwi kwa muganga nyuma yo kuwukomeretsa, ahabwa igihembo ku bw’umutima mwiza. Ni inkuru yasakaye kuri murandasi kuri uyu wa 5 Mata, ivuga ku gihembo(certificat) uyu mwana yahawe nyuma ko kugaragaza umutima wo gutabara umushwi wavunitse awirukaho, yifashishije amafaranga ababyeyi bamuhaye ngo ayagure icyo […]

Paris: Perezida Nkurunziza yatsinzwe mu rubanza yaregagamo abamushinje ubwicanyi

Perezida Nkurunziza w’u Burundi yatsinzwe mu rubanza aregamo Umunyamategeko w’Umubiligi, Bernard Maingain, Umwanditsi w’Umurundi, David Gakunzi ndetse na Televiziyo France 3, ashinja kumuharabika. Mu 2015 ubwo ibintu byari bikomeye mu Burundi, by’umwihariko mu murwa mukuru Bujumbura, uyu munyamategeko wakunze kunenga manda ya gatatu ya Perezida Nkurunziza yaje kwakira amafoto agaragaza ubwicanyi bwari burimo burakorwa. Nyuma […]

RDC: Abantu 10 barimo abasivili babiri baguye mu mirwano hagati y’inyeshyamba

Abantu bagera ku 10 barimo abasivili babiri nibo bivugwa ko baguye mu mirwano yahuje kuwa Kane ushize inyeshyamba za NDC/RĂ©novĂ© zifatanyije na Nyatura zihanganye n’inyeshyamba zo mu mutwe wa APCLS w’uwitwa Janvier Kalahiri. Ni imirwano yabereye ahitwa Rukenge, muri Lukweti, muri groupement ya Bashali Mukoto, ho muri Teritwari ya Masisi nk’uko Radio Okapi dukesha iyi […]

Nyarugenge: Umugabo yafatanwe ibikoresho yifashishaga mu gukora amafaranga y'amiganano

Kuri uyu wa 05 Mata, Polisi y’u Rwanda ikorera mu karere ka Nyarugenge mu murenge wa Kigali yafatanye Bikorimana Fulgence ibikoresho bitandukanye yifashishaga akora amafaranga y’amiganano. Bimwe muri ibyo bikoresho uwo mugabo ukomoka mu karere ka Rutsiro mu murenge wa Kivumu yafatanwe bigizwe na wino, akamashini kamufasha kuyakora, ipamba yifashisha ayahanagura n’urundi rusobe rw’imiti yifashisha […]

Ubushomeri na bamwe mu bakoresha, bimwe mu bidingiza kwishyura inguzanyo ya buruse

Kuva mu mwaka wa 1980 nibwo Leta y’u Rwanda yatangiye gutanga amafaranga ya Buruse ku banyeshuri biga muri Kaminuza, aho ishyiriyeho gahunda yo kuyishyuza, bamwe bavuga ko batarabona ubushobozi ngo babashe kuyishyura mu gihe batari babona akazi, na bamwe mu bafite akazi, abakoresha babo bakaba babahishira. Bamwe mu baturage bavuga ko byaba byiza abahawe aya […]

Se wa Lionel Messi mu maboko ya polisi

Umubyeyi wa Lionel Messi, Jorge Messi ari mu maboko ya polisi mu iperereza nyuma yo kugonga umusore w’imyaka 24 wari utwaye moto mu mugi wa Rosario muri Argentine. Muri iyi mpanuka yabaye kuri uyu wa 4 Mata, uyu musore akimara kugongwa na Jorge Messi watwaraga imodoka yo mu bwoko bwa BMW, yahise ajyanwa ku bitaro […]

France: Perezida Macron yategetse ko hakorwa iperereza ku ruhare rw’Ubufaransa muri Jenoside yakorewe Abatutsi 1994

  Perezida w’Ubufaransa Emmanuel Macron yashyizeho itsinda ryo gukora iperereza ry’imbitse ku ruhare rw’igihugu cy’Ubufaransa muri Jenoside yakorewe Abatutsi mu mwaka 1994. U Rwanda rushinja Ubufaransa kugira uruhare muri Jenoside yakorewe Abatutsi ariko iki gihugu cyagiye kibihakana inshuro nyinshi. Jenoside yakorewe Abatutsi yabaye mu mwaka 1994 aho Abatutsi barenga miliyoni bishwe mu gihe cy’iminsi ijana. […]

Uwari umugore w’umuherwe wa mbere ku isi mu bagore bane bakize nyuma y’ubutane

MacKenzie Besos, umugore wari uwa Jeff Besos, umuherwe wa mbere ku isi, Kuwa 04 Mata 2019, mu butumwa bwe yashize ku rukuta rwe rwa Twitter yagaragaje ko barangije gukora ibisabwa kugira ngo batandukane. Ibyo byatumye asigarana miliyali $35.6 mu migabane y’ikigo cyabo cy’ubucuruzi cya Amozon.com, Inc. MacKenzie yavuze ko yishimiye guha uwari umugabo we 75 […]

Lt. Irakoze DieudonnĂ© watorotse igisirikare cy’u Burundi ‘yagaragaye’ i Kigali

Irakoze DieudonnĂ© wari ufite ipeti rya Liyetona mu gisirikare cy’u Burundi yatorotse, ngo yagaragaye i Kigali mu gihe afite n’ibindi byaha ashinjwa birimo n’ubutekamutwe. Amakuru agera kuri SOS Medias/ Burundi avuga ko Liyetona Irakoze yagaragaye mu mujyi wa Kigali ari kumwe n’inshuti ze z’Abarundi, bari mu kabari k’i Remera, aho bafatiraga icyo kunywa banareba umukino […]

RDC : Ibiciro bya Rwandair birariza abakeba ayo kwarika 

Nyuma yo kumva ko  indege za Rwandair zigiye gutangira gukorera ingendo i Kinshasa abayobora amasosiyete y’ indege muri Congo-Kinshasa batangiye kwinubira ibiciro  bya Rwandair bivugwa ko biri hasi. Rwandair izatangira ingendo tariki ya 17, Mata 2019  muri Repubulika Iharanira Demokrasi ya Congo, biravuga ko yazishyizeho ibiciro byo hasi ugereranyije ni uko byari bisanzwe ku indege […]

Imyaka 25 irangiye umubano w’Ubufaransa n’ U Rwanda ucumbagira

Amateka ya politiki agaragaza ko Ubufaransa bwari bufitanye imikoranire ya hafi cyane na Perezida Juvenal Habyarimana  ariko kuva nyuma ya jenoside yakorewe Abatusti muri 1994, umubano w’ ibi bihugu byombi wakomeje gucumbagira. N’ubwo bimeze bityo, kuva Perezida Emmanuel Macron yatangira kuyobora Ubufaransa muri 2017 hagiye hagaragara ibimenyetso byerekana ko umubano w’ igihugu cye n’ U […]

Uganda: Abanyarwanda 40 batawe muri yombi.

Polisi ya Uganda mu karere ka Kasese, iratangaza ko kuva ku wa kane, tariki ya 4 Mata ifunze Abanyarwanda 40 bazira kutagira ibyangombwa n’ibyemezo by’ingendo. Aba banyarwanda bose ngo bari muri bisi eshatu zifite ibirango bya UBD 338D, UBA 841D na UBE 325P, zanyuraga muri pariki yitiriwe Umwamikazi Elizabeth (Queen Elizabeth National Park). Chimp Reports […]

Kiliziya yari Leta, Leta ikaba Kiliziya- Gen. Kabarebe avuga impamvu Kiliziya Gatolika itarezwe ibyaha bya jenoside

Umujyanama wa Perezida mu by’Umutekano n’Igisirikare, Gen James Kabarebe avuga ko nta bisobanuro afite ku mpamvu Kiliziya Gatolika itigeze igezwa imbere y’ubutabera kandi itungwa agatoki mu kugira uruhare muri Jenoside yakorewe Abatutsi mu  1994. Mu kuvuga Kiliziya Gatolika mu magambo akomeye, ubwo yasubizaga ikibazo cy’umwe mu mu rubyiruko ruvuye mu bihugu bitandukanye bya Afurika rwitabiriye […]

Abifuza kwinjira mu gisirikare cy’u Rwanda ku rwego rwa Ofisiye bafunguriwe amarembo

Ubuyobozi bw’Ingabo z’u Rwanda bwasohoye itangazo aho bushishikariza ababyifuza kwinjira mu ngabo z’igihugu ko amarembo afunguye ku bujuje ibisabwa bikubiye muri iryo tangazo. Iri tangazo ryashyizweho umukono n’Umuyobozi Ushinzwe Abakozi, Lt. Col Mutsinzi Peterson, ku wa 3 Mata 2019, asaba abifuza kwinjira mu gisirikare cy’u Rwanda ku rwego rwa Ofisiye, ko bakwihutira kwiyandikisha ku cy’icaro […]

Imbonerakure ishinjwa ubutasi yafatiwe mu nkambi y’impunzi z’Abarundi muri Tanzania

Umwe mu rubyiruko rw’Imbonerakure yafashwe ashinjwa kuba maneko ya Leta y’u Burundi mu nkambi y’impunzi z’Abarundi ya Nduta muri Tanzania. Impunzi z’Abarundi zatunguwe n’uwo musore w’Imbonerakure uzwi ku izina rya Mwarabu, zitangaza ko zifite impungenge z’umutekano wazo, mu gihe zibona Leta y’u Burundi bahunze ikomeje kubakurikirana kugera no mu bihugu bahungiyemo. Mwarabu wafashwe atagira ibyangombwa […]

Wema Sepetu yajyanwe mu bitaro nyuma yo kuvugwaho ubutinganyi

Icyamamare mu gikina filimi mu gihugu cya Tanzania, Wema Sepetu yajyanwe mu bitaro bitewe n’uburwayi bw’umuvuduko w’amaraso. Ibi bibaye nyuma y’aho nyina w’uyu mukobwa nk’uko Ghafla ibitangaza, amushyize ku karubanda avuga ko umukobwa we afite umukobwa w’inzobe babana mu nzu nk’incuti ye. Mu ijwi ryasakaye ku mbuga nkoranyambaga, nyina wa Wema Sepetu yumvikana yinginga incuti […]

Abarwanashyaka ba FDU-Inkingi bagejejwe mu rukiko bambaye amapingu ku maboko n’amaguru

Ku munsi wa Mbere w’iburana mu mizi ry’abarwanashyaka b’ishyaka FDU-Inkingi ritari ryemerwa mu Rwanda, bagaragaye mu rukiko bambaye amapingu ku maboko n’amaguru. Mu cyumba cy’urukiko bari mu mpuzankano y’iroza iranga abagororwa, bari bambitswe amapingu ku maboko n’iminyururu ku maguru, uburyo butari busanzwe mu Rwanda. Abagabo bagejejwe mu rukiko, buri umwe yambitswe amapingu n’iminyururu ku maguru, […]

Telephone ya mbere ikoresha murandasi(internet) ya 5G yageze ku isoko.

Ikigo gikora ibikoresho by’itumanaho, Samsung, kuri uyu wa Gatanu cyashize hanze telephone ya Galaxy S10 5G, telephone yambere ikoresha ikoranabuhanga n’itumanaho rigezweho rya 5G muri Korea y’Epfo. Ku wa gatatu kandi ibigo bitatu byo muri Korea y’Epfo byishyize hamwe, byatumye Korea y’Epfo iba igihugu cya mbere ku Isi cyashyize ku mugaragaro itumanaho rishingiye kuri internet […]

Amerika yashyize igitutu kuri Leta y’u Burundi yahagaritse BBC na VOA

Minisiteri y’Ububanyi n’Amahanga n’Ubutwererane ya Leta Zunze Ubumwe za Amerika, yasabye Leta y’u Burundi kwisubiraho ku ngingo yafashe yo guhagarika radiyo Ijwi rya Amerika (VOA) ndetse na BBC. Iyi Minisiteri y’Ububanyi n’Amahanga ya Amerika irasaba kandi Leta y’u Burundi kurekera abanyamakuru uburenganzira bwabo, bagakomeza gutara amakuru agatambutswa nk’uko byari bisanzwe kuri izi radiyo mpuzamahanga, bakishyira […]

Ambasaderi  w’u Budage mu Rwanda yarahambirijwe

Amakuru atangazwa n’Ikinya makuru cyo mu Budage “welt.de” agaragaza ko uwari uhagarariye u Budage mu Rwanda yasabwe kuva mu gihugu, kubw’ikosa ryafashwe nk’irikomeye mu mikorere ye. Mu nkuru yacyo yiswe “DIPLOMATISHE SPANNUNGEN” bisobanuye intugunda muri dipolomasi (Tension diplomatique), WELT.DE ivuga ko  Dr Peter Woeste , Ambasaderi w’u Budage mu Rwanda yasubiye mu gihugu cye ku […]

Icyegeranyo cyagaragaje ko abapilote ba Boeing 737 Max ya Ethiopian bakoze ibishoboka bikananirana

Icyegeranyo cy’ibanze ku cyateje impanuka y’indege yo mu bwoko bwa Boeing ya kompayi Ethiopian Airlines yakoze impanuka ku itariki ya 10 y’ukwezi gushize kwa gatatu, kivuga ko abapilote bayo “bakomeje” gukurikiza amabwiriza ateganywa na sosiyete Boeing yakoze iyo ndege. Dagmawit Moges, minisitiri wo gutwara abantu n’ibintu wa Ethiopia, yavuze ko nubwo bwose abo bapilote bakurikije […]

Bobi Wine ntiyemeranya na Besigye wavuze ko nta Demukarasi yakura ku butegetsi Museveni

Umwe mu bagize inteko ishinga amategeko muri Uganda, Robert Kyagulanyi uzwi nka Bobi Wine mu muziki,yatangaje kuri uyu wa 4 Mata ko yatunguwe na Col. Dr Kizza Besigye nyuma y’aho atangarije ko kuvana ku butegetsi Museveni biciye muri demukarasi(amatora) bitashoboka. Tariki ya 2 Mata, Kizza Besigye utavuga rumwe n’ubutegetsi bwa Leta ya Uganda yatangaje ko […]

2019: Filimi 20 zimaze kwinjiza ari hejuru ya miliyari y’amadolari kugeza ubu.

Uko isi ikataza mu iterambere ni ko n’uruganda rwa filimi rukomeje gutera imbere mu myidagaduro. Umuntu ukina filimi yatungwa na zo, akanabarwa muri bamwe mu baherwe hano ku isi. Muri uyu mwaka wa 2019, hasohotse urutonde rwa filimi zimaze kwinjiza amadolari asaga miliyari. Wowe ukunda kureba filimi, ndakwizeza ko inyinshi uraba warazirebye harimo ‘AVATAR’ iri […]

Ubushyamirane hagati y’ibihugu by’ibihangage bushobora guhungabanya ubukungu bw’isi muri 2019.

Ubucuruzi mpuzamahanga bushobora kuzagabanukaho 2.6% muri uyu mwaka kurusha mu mwaka wa 2018. Ibi byatangajwe n’ umuryango mpuzamahanga wita ku bucuruzi, WTO(World Trade Organization), ku wa 2 Mata 2019 i Geneva mu Busuwisi. Uyu muryango uvuga ko bishobora guterwa n’ubushyamire hagati y’ibihugu by’ibihangange nk’Amerika n’Ubushinwa. Iyi nkuru dukesha The New Vision, ivuga ko WTO yari […]

Mozambique: Umugore yabyariye mu giti cy’umwembe mu gihe cy’umwuzure

  Umugore witwa Amelia wo mu gihugu cya Mozambique, yibarukiye mu giti cy’umwembe aho yari yahungiye kubera ikibazo cy’umuyaga n’umwuzure udasanzwe uri muri icyo gihugu aho umaze guhitana abarenga 700. Uyu mubyeyi wibarutse ari mu giti hejuru, yabyaye umwana w’umukobwa ahita amwita Sara. Akaba yamubyaye ari kumwe n’umuhungu we w’imyaka ibiri aho bari bahungiye mu […]

Rusizi: Ubuke bw'amarerero buracyari imbogamizi mu burezi bw'abana bato

Ubuyobozi bw’akarere ka Rusizi buvuga ko bugifite ikibazo gikomeye cyane cy’amarerero y’abana bato, aho kugeza ubu ngo ari 132 gusa mu midugudu 596 ikagize kandi buri mudugudu wagombye kurigira, bikaba bikibangamiye uburezi bw’abana bari munsi y’imyaka 5 y’amavuko. Ni bimwe mu byo umuyobozi w’akarere ka Rusizi wungirije ushinzwe imibereho myiza y’abaturage, Nsigaye Emmanuel  yavuze ubwo […]

Umufotozi yamaze amasaha abiri arangariye Gasumbashyamba yabyaraga- REBA AMAFOTO

Umufotozi witwa Richard Lane w’imyaka 46 y’amavuko avuga ko yamaze amasaha abiri ahanze amaso kuri Gasumbashyamba (giraffe) yabyaraga. Ni Gasumbashyamba yo muri pariki ya Masai Mara muri Kenya. Richard avuga ko bwari ubwa mbere abonye iyi nyamaswa ibyara. Yagize ati “Yari amahirwe kuri njye ya mbere yo kubona iki gikorwa cy’umwimerere gishamaje”. Nk’uko DM ibitangaza, […]

Umwana w’imyaka icyenda yashyingiranwe n’uw’imyaka itandatu bicaye ku nzoka

Abaturage bo mu cyaro cya Nakapyata mu Karere ka Buyende mu Burasirazuba bwa Uganda bitabiriye ubukwe bw’umwana w’umuhungu w’Imyaka icyenda n’umukobwa w’imyaka itandatu. Aba bana bombi biga mu mwaka wa Kane w’amashuri abanza  bakoze ubukwe kuwa Mbere w’iki cyumweru. Bivugwa ko aba bombi bavukanye amenyo abiri. Abaturage bemeza ko aba bana batangiye kurambagizanya ubwo umuhungu […]

Ruhago: Amavubi yasubiye inyuma imyanya itatu ku rutonde rwa FIFA

  Ikipe y’igihugu y’u Rwanda y’umupira w’amaguru ‘Amavubi’ yasubiye inyuma imyanya itatu ku rutonde rusange rusohorwa n’ishyirahamwe ry’umupira w’amaguru ku isi (FIFA) , rugaragaza uko ibihugu bikurikiranye ku isi. Kuri uyu wa kane tariki ya 4 Mata 2019, nibwo ishyirahamwe ry’umupira w’amaguru ku isi ryasohoye urutonde rw’uko amakipe y’ibihugu akurikiranye ku isi. U Rwanda rukaba […]

Amerika ihangayikishijwe n’ibisasu bishobora guhanura indege 80 icyarimwe Turikiya igura n’u Burusiya

Visi-Perezida wa Leta Zunze Ubumwe za Amerika, Mike Pence, yaburiye Turukiya ku kugura n’u Burusiya uburyo bw’ubwirinzi bwa misile bwo guhanura indege buzwi nka S-400, Amerika ibona ko bubangamiye indege zayo. Yavuze ko Turukiya “igomba guhitamo” hagati yo kuguma ari umunyamuryango w’umuryango OTAN w’ubwirinzi w’ibihugu by’i Burayi no ku mugabane w’Amerika, cyangwa ikabura ubwo bwirinzi […]

Paris: Komisiyo izafungura inyandiko ku ruhare rw’u Bufaransa mu Rwanda yateje impaka itaratangazwa

Mu gihe biteganyijwe Komisiyo ishinzwe iperereza ku ruhare rw’u Bufaransa muri Jenoside yakorewe Abatutsi mu Rwanda mu 1994 izatangazwa mu mpera z’iki cyumweru, abayigize batangiye kutavugwaho rumwe n’abanyamateka batangiye kunenga ubwigenge izaba ifite. Impuguke 2 z’Abafaransa ngo zaba zamaze no gushyirwa ku ruhande. Mu gihe biteganyijwe biteganyijwe ko izatangazwa mu mpera z’icyumweru na Perezidansi y’u […]

Habayeho ukurasana mu nkambi y’impunzi muri Tanzania

Mu ijoro ryo ku wa Gatatu tariki ya 3 Mata 2019, humvikanye urusaku rw’amasasu mu nkambi y’impunzi z’Abarundi ya Nduta, muri Tanzania. Aya masasu yatangiye kumvikana ahagana saa tatu z’ijoro (21:00) amara igihe kigera ku minota 40, impunzi z’Abarundi ziyikambitsemo zikaba zitangaza ko zitarasobanukirwa ikiyihishe inyuma. Umwe mu mpunzi aganira na SOS Medias/ Burundi yagize […]

Umuvandimwe wa Brig. Abel Kandiho ari mu bashinja Abanyarwanda bakekwaho ubujura bwitwaje imbunda

Umuvandimwe wa Brig. Abel Kandiho, Umuyobozi w’Urwego rw’Ubutasi bw’Igisirikare cya Uganda (CMI), Mukama Moses Kandiho ari mu batanga ubuhamya bushinja Abanyarwanda babiri Emmanuel Rwamucyo na Augustin baburanira mu rukiko rwa Gisirikare, Makindye mu Mujyi wa Kampala. Aba bombi batawe muri yombi kuwa 26 Gicurasi mu Mujyi wa Mbarara. Byatangiye aba bagabo baregwa gutunga intwaro mu […]

RDC: Inyeshyamba za ADF zashimuse abasivili 36 nyuma y’igitero kuri FARDC

Sosiyete sivile yo mu Beni muri Repubulika iharanira Demokarasi ya Congo, iravuga ko mu gitondo cyo kuri uyu wa gatatu ushize abantu babarirwa muri 30 bashimuswe nyuma y’igitero cy’umutwe wa ADF ahitwa Samboko, mu burasirazuba bwa Komini Oicha, yo muri iyi Teritwari ya Beni. “ Hari Saa kumi n’imwe za mugitondo uyu munsi. Icyo twabonye […]

KU MUNSI NK'UYU: Mu 1968, Martin Luther King yaratabarutse.

  Mbahaye ikaze mu cyegeranyo gishingiye ku mateka, KU MUNSI NK’UYU. Uyu munsi ni tariki ya 4 Mata. Ese ni iki cyawuranze kuva mu myaka yo ha mbere? 1841: Umukuru wa leta Zunze Ubumwe za Amerika wa 9, William Henry Harrison yatabarukiye mu ngoro ya White House. 1865: Umukuru wa USA, Abraham Lincoln yarose yapfuye, […]

Umunyamerika yafashwe bugwate muri Uganda

Umugore w’Umunyamerika, Kimberley Sue, hamwe n’umushoferi wari umutwaye, bafashwe bugwate mu ishyamba ryo muri Pariki iri mu Majyepfo ashyira Uburengerazuba bwa Uganda. Abagizi ba nabi babafashe bugwate barasaba ibihumbi 500 by’amadolari ya Amerika ngo babarekure ari bazima.  Itangazo ryashyizwe ahagaragara n’umuvugizi w’igipolisi wungirije cya Uganda, riravuga ko Kimberley Sue Endecott, ufite imyaka 35, na Jean […]

Abanyeshuri bangije ifoto ya Perezida Nkurunziza iri mu gitabo bahawe igihano gikakaye

Ubuyobozi bw’ishuri Ecofo Akamuri ryo mu Ntara ya Kirundo, mu gihugu cy’u Burundi,  bwirukanye burundu abanyeshuri batandatu bashinjwe konona ifoto y’umukuru w’igihugu Pierre Nkurunziza iri mu gitabo bigiragamo. Iki cyaha cyashinjwe abana batandatu, batatu b’abakobwa barafunzwe ndetse bagezwa no mu rukiko baza kurekurwa by’agateganyo, nyuma y’ubusabe bwa benshi barimo n’imiryango iharanira uburenganzira bwa muntu, yasabaga […]

Ngoma: Abagororwa b'abagore bibasirwa n'ihungabana baterwa no kudasurwa n'imiryango yabo

Bamwe mu bagore bafungiye muri gereza ya Ngoma iherereye mu karere ka Ngoma, Intara y’Uburasirazuba, bavuga ko bahura n’ikibazo cy’ihungabana bitewe no kudasurwa n’imiryango yabo. Ubuyobozi bwa gereza butangaza ko abagore 15% aribo bagerwaho n’imiryango yabo, abandi bakaba basa n’abo yahaye akato bitewe n’ibyaha bafungiye. Gusa ngo bibagiraho ingaruka cyane ku buzima bwabo. Uyu aragira […]

Rubavu: Umushoferi yafashwe agerageza guha ruswa umupolisi

Umushoferi witwa Musafiri Francois w’imyaka 42 yafashwe akekwaho guha  ruswa y’amafaranga 10,000frw umupolisi nyuma yo kujya gusuzumisha ubuziranenge bw’imodoka ye igasanganwa amakosa. Uyu mugabo yafatiwe mu karere ka Rubavu mu murenge wa Gisenyi, ku gicamunsi cyo kuri uyu wa 02 Mata 2019. Umuvugizi wa Polisi mu Ntara y’Iburengerazuba, Chief Inspector of Police (CIP) Innocent Gasasira […]

Ibyemezo by’Inama y’Abaminisitiri yateranye ku wa Gatatu tariki ya 03.04.2019

None ku wa Gatatu, tariki ya 03 Mata 2019, Inama y’Abaminisitiri yateranye iyobowe na Nyakubahwa Perezida wa Repubulika, Paul KAGAME. 1. Inama y’Abaminisitiri yemeje imyanzuro y’Inama y’Abaminisitiri yo ku itariki ya 28 Mutarama 2019. 2. Ashingiye ku bubasha ahabwa n’Amategeko, Nyakubahwa Perezida wa Repubulika yamenyesheje Inama y’Abaminisitiri ko yahaye imbabazi abagore n’abakobwa magana atatu na […]

Kwanga ubutegetsi bisobanuye kwanga igihugu? Gukunda ubutegetsi bivuga gukunda igihugu?

Umusomyi wa bwiza.com, ntaribuze kuvuga amazina ye kubera ibanga ry’umurimo, aherutse kumbaza ibyo bibazo mubona hejuru maze numva arampamije by’ukuri. Nibajije aho mpera ndacanganyikirwa ariko nihagararaho kigabo ngo ataza kundunguruka kandi basanzwe banyemera. Yabanje kuntera ubwoba ati ariko Muzehe wowe inkuru zawe zose ziba ari ibibazo gusa? Musubiza bwangu ko no ku ntebe y’ishuli ariko […]

Ijisho riramutse rihorewe irindi, abatuye isi bose bakwisanga ari impumyi- Amwe mu magambo Gandhi yasize avuze

Mbere y’uko mbagezaho amawe muri ayo magambo y’ubwenge, reka mbanze mbabwire muri make uyu mugabo uwo ari we. Ubusanzwe ni umuhindi witwa Mohandas Karamchand Gandhi, wavutse tariki ya 2 Ukwakira, 1869 yitaba Imana tariki ya 30 Mutarama 1948. Yabaye impirimbanyi ya politiki mu gihugu cye, aharanira ubwigenge arwanya ubukoloni bw’Abongereza. Akoresheje inzira yo kutubahiriza amategeko […]

Burundi: Pasiteri yatawe muri yombi azira kuvuga ko ikipe y'igihugu itazigera itsinda muri CAN

Umuyobozi w’itorero rya Faith Practice Miracles, Kayihura Modeste uzwi nka Prophete Modeste, yatawe muri yombi n’inzego z’umutekano nyuma yo kuvuga ko ikipe y’igihugu y’umupira w’amaguru mu Burundi nta mukino n’umwe izatsinda mu irushanwa rihuza ibihugu by’Afurika, CAN kubera ko abakinnyi batamuhaye icya 10 cy’amaturo. Ibi yabitangaje kuri uyu wa 2 Mata abitewe n’uko ngo “Abakinnyi […]