Abarobyi bavanye mu nyanja umugabo wari umaze iminsi 67 aburiwe irengero

Umugabo w’Umurusiya witwa Mikhail Pichugin w’imyaka 46 ,yatabawe nyuma y’ amezi abiri n’iminsi irindwi aburiye mu nyanja ya Okhotsk mu burasirazuba bw’Uburusiya.Uwo mugabo yabonywe n’abarobyi bari mu bwato ku ntera y’ibirometero 1000 uturutse aho ubwato yarimo bwahagurukiye . Imirambo y’umuvandimwe we na mwishywa we w’imyaka 15 bivugwa ko bayisanze muri ubu bwato bapfiriyemo. Umugore wa […]

General Muhoozi Kainerugaba yishongoye kuri USA agaragaza ko adatinya Abanyamerika

Umugaba Mukuru w’Ingabo za Uganda , General Muhoozi Kainarugaba yishongoye kuri Leta Zunze Ubumwe z’Amerika, avuga ko atinya Nyina wenyine kandi ko mu gihe akimushyigikiye nta bwoba afite kubera ibyo atangaza kuri Leta Zunze Ubumwe z’Amerika. Ibi yabitangaje akoresheje urubuga rwe rwa x mu gitondo cyo kuri uyu wa Kabiri, tariki ya 15 Ukwakira 2024, […]

Rwamagana: Hatahuwe uruganda rukora inzoga zitujuje ubuziranenge bita ibipyampya

img_20241011_192938__1000_x_600_pixel_.jpg

Mu gitondo cyo kuri uyu wa Gatanu, tariki ya 11 Ukwakira 2024 ,Polisi y’u Rwanda ikorera mu karere ka Rwamagana yatahuye uruganda rwakoraga inzoga zitujuje ubuziranenge zakorerwaga mu ruganda rwitwa Haby Ubuzima Bwiza Ltd ruherereye mu Murenge wa Rubona , Akagari ka Kabatasi, Umudugudu wa Kiboha . Uruganda rwitwa Haby Ubuzima Bwiza Ltd rwafatiwemo inzoga […]

USA:Ntibavuga rumwe ku miyoborere ishingiye ku mahame ya Gikiristu

Abaturage ba Leta Zunze Ubumwe z’Amerika binganjemo abo mu ishyaka riharanira Repubulika rizwi nk’Abarepubulike ( Republican) bifuza ko Leta zunze ubumwe z’Amerika zayoborwa zigendera ku mahame ya Gikiristu mu gihe abo mu ishyaka riharanira Demukarasi bazwi nk’Abademukarate ( Democrats) bo icyo cyifuza bacyamaganiye kure . Umugambi wo kugena uburyo imiyoborere ya leta Zunze ubumwe z’Amerika […]

VIDEO-Kirehe: Uwari waburiwe irengero yabonetse hifashishijwe imbaraga z’amasengesho

img_20241006_113730__1000_x_600_pixel_.jpg

Nyuma y’uko umusore witwa Masezerano Samuel ufite imyaka 19 yari yaburiwe irengero mu buryo bw’amayobera yabonetse mu ijoro ryo ku wa Gatanu rishyira ku wa Gatandatu tariki ya 6 Ukwakira 2024 . Amakuru atangwa n’ababyeyi be avuga ko yari yatwawe n’abantu bari bakoresheje abadayimoni ndetse bakaba barongeye kumubona kubera imbaraga z’amasengesho. Nyina wa Masezerano Samuel […]

Tanzania: Ibinyamakuru bitatu byahagaritswe bishinjwa kwibasira Perezida Samia Saluhu

Ibinyamakuru bitatu bikomeye byo muri Tanzania byahagaritswe ku mbuga nyuma yo gutangaza amashusho ya ‘animation’ ubutegetsi bubishinja kwibasira Perezida Samia Suluhu Hassan hakoreshejwe amashusho azwi nka cartoon. Ibinyamakuru bya kompanyi Mwananchi Communications Limited MCL byahagaritswe n’ikigo gishinzwe kugenzura ibitangazamakuru mu Gihugu cya Tanzania nyuma gukwirakwiza amashusho anyeganyega azwi nka animated Clip. Nubwo ayo mashusho yasibwe […]

Rwamagana: Umugore wishwe n’abataramenyekana biravugwa ko babanje kumusambanya

img_20241001_123217__1000_x_600_pixel_.jpg

Mu gitondo cyo kuri uyu Kabiri tariki ya 1 Ukwakira 2024 ,mu Mudugudu wa Gahonogo Akagari ka Nyagasenyi, Umurenge wa Kigabiro mu karere ka Rwamagana,hamenyekanye urupfu rw’umugore witwa Bihoyiki uri mu kigero cy’imyaka 35 bivugwa ko yishwe nyuma yo gusambanywa n’abantu bataramenyekana . Umunyamakuru wa BWIZA yageze aho Bihoyiki yabaga mu ma saa tatu za […]

Rwamagana: Abashoferi bishyuriye abatishoboye 100 mituweli banatanga umukoro

img_20240928_183842__1000_x_600_pixel_.jpg

Nyuma y’umuganda rusange wabereye mu Mudugudu wa Kabuye mu kagari ka Cyanya , mu Murenge wa Kigabiro,Akarere ka Rwamagana kuri uyu wa Gatandatu tariki ya 28 Nzeri 2024 ,abashoferi bibumbuye mu itsinda ryitwa Rwamagana drivers bahaye ubwisungane abaturage batishoboye 100. Mu butumwa bwatanzwe na Gasana Ally,uhagarariye abashoferi bavuka mu karere ka Rwamagana yasabye abafite ubushobozi […]

Gatsibo: Umugabo yakubiswe arapfa azira intoryi

Amakuru yatanzwe n’abaturage avuga ko umugabo wari utuye mu karere Gatsibo, mu Murenge wa Kiziguro yakubiswe nyuma y’uko bamuguye gitumo n’umugore we bamaze kwiba intoryi zari zihinze mu murima w’umuturage. Uwo mugabo yafatiwe mu Murenge wa Murambi bikavugwa ko we abamukubise bamufatiye mu cyuho we n’umugore we bamaze kwiba intoryi banazipakiye mu mifuka itatu . […]

Kirehe: Abahinzi b’umuceri bararira ayo kwarika nyuma yo kwamburwa,none abanyeshuri baheze mu rugo

img_20240917_213443__1000_x_600_pixel_.jpg

Abanyamuryango ba koperative Mushikiri Rice Growers ,ibarizwa mu karere ka Kirehe, bavuga ko bamaze hafi amezi atatu bahaye koperative itwaye umusaruro wabo, ariko abishyuwe bakaba ari bake, mu gihe abenshi muri bo bahangayikishijwe nuko abana babo bashobora kuva mu ishuri kubera kubura amafaranga n’ibikoresho by’ishuri. Abanyamuryango ba koperative Mushikiri Rice Growers, bavuga ko ubusanzwe batangaga […]

Kayonza: Abatuye Ndego bagiye kubakirwa ibikorwa remezo bifuzaga

img_20240916_173447__1000_x_600_pixel_.jpg

Mu mwiherero w’abayobozi bo mu karere ka Kayonza wabereye mu karere ka Ngoma mu mpera z’icyumweru gishize , hafashwe ingamba zo kwihutisha imishinga igamije kwihutisha iterambere ry’umuturage muri ako karere mu rwego rwo gukemura ibibazo bibangamiye abaturage .Ubuyobozi bwatangaje ko Umurenge wa Ndego uzitabwaho by’umwihariko hagamijwe guhindura imibereho y’abawutuye. Mu nkuru ya BWIZA muri 2015 […]

Kirehe: Bahangayikishijwe n’ibyumba by’amashuri byasambutse abanyeshuri bagiye gutangira

img_20240908_175201__1000_x_600_pixel_.jpg

Abaturage batuye mu kagari ka Nyarutunga, mu Murenge wa Nyurubuye , bavuga ko bahangayikishijwe n’uburyo abana babo bazigamo nyuma y’uko igisenge cy’ikigo cy’ishuri rya G.s Migongo kigurutse kikanangiza n’ibindi bikorwa remezo by’abaturage batuye hafi y’iryo shuri . Imvura ivanze n’umuyaga yaguye ku gicamunsi cyo ku wa Gatandatu tariki ya 7 Nzeri 2024, niyo yasambuye igisenge […]

Kirehe: Abashumba b’amatorero yafunzwe bapfukamye basaba Perezida Kagame imbabazi

img_20240905_153542__1000_x_600_pixel_.jpg

Abashumba b’amatorero atandukanye mu karere ka Kirehe ku wa mbere Tariki ya 2 Nzeri 2024, basabye imbabazi kubera ifungwa ry’insengero banagaragaza ko byaturutse ku burangare bw’abayobora amadini n’amatorero ubwabo ndetse bavuga ko biteguye gukosora amakosa yakozwe mu matorero ya Gikirisito . Ibi babitangarije mu mahugurwa bahawe ku bufatanye bw’Itorero rya Assemble de Dieu Nyakarambi n’Umuryango […]

Iburasirazuba: Hagaragajwe inzitizi mu iyubahirizwa ry’uburenganzira bwa Muntu

img_20240904_132721__1000_x_600_pixel_.jpg

Imboni z’imiyoborere myiza 150, zibarizwa mu turere dutatu Ngoma,Kayonza na Kirehe mu mpera z’icyumweru gishize zahawe amahugurwa yibanze ku iyubahirizwa ry’uburenganzira bwa muntu no gufasha abaturage kugira uruhare mu bibakorerwa. Ayo mahugurwa yabereye mu karere ka Ngoma ,yateguwe n’umuryango utari uwa Leta uharanira Uburenganzira bwa Muntu n’iterambere mu Rwanda no mu karere k’ibiyaga bigari GLIHD […]

Kirehe: Amanyanga na Ruswa byatumye ibitoki bibura isoko ubuyobozi bwigaramiye

Abahinzi b’urutoki bo mu Murenge wa Nasho mu Karere ka Kirehe,bibumbuye muri koperative “KAWUNA”, bavuga ko amafaranga ya ruswa yakwa abacuruzi bashaka kugura umusaruro wabo ,ariyo ntandaro yo kubura isoko ry’ibitoki byabo mu gihe bagaragaza ko byatangiye guhira mu nkoki zabo. Aba bahinzi bavuga ko ubuyobozi bwa Koperative busanzwe bwishyuza umuntu wese ushaka kugura ibitoki […]

Padiri Ntagungira Jean Bosco yagizwe umwepisikopi wa Diyosezi Gatolika ya Butare

img_20240812_131808__1000_x_600_pixel_.jpg

Kuri uyu wa 12 Kanama 2024, Papa Fransisiko yatoreye Padiri Ntagungira Bosco kuba umwepiskopi wa Diyosezi Gatolika ya Butare. Ku isaha ya Saa Sita, isaha y’i Kigali ni bwo Vatikani yatangaje inkuru y’itorwa ry’umwepiskopi mushya wa Butare ugiye gusimbura Msgr. Philippe Rukamba wari usanzwe ayobora iyi Diyosezi. Padiri Ntagungira Jean Bosco yavukiye i Kigali tariki […]

Iburasirazuba: Imiyoborere mibi y’amakipe n’inyerezwa ry’umutungo,intandaro yo kumanuka

img_20240808_165147__1000_x_600_pixel_-2.jpg

Abakunzi b’umupira w’amaguru mu Ntara y’Iburasirazuba bavuga ko imiyoborere mibi mu makipe yo mu Ntara y’Iburasirazuba aribyo byayabujije kugera ku ntego yari igamijwe.Uturere tubiri twagiye duhabwa gucunga ikipe mu rwego rwo kongera ingengo y’Imari yakoreshwaga. Nubwo ayo makipe yahawe uturere hagashyirwamo amafaranga atandukanye cyane nayatangwagwa n’akarere kamwe,yakomeje gutsindwa ndetse yose aza mu myanya 4 ya […]

Rwamagana: Abanyamahanga mu bitabiriye ibirori byo kwizihiza umuganura -AMAFOTO-

img-20240802-wa0053.jpg

Ibirori byo kwizihiza umunsi w’Umuganura mu karere ka Rwamagana byabaye ku wa Gatanu tariki ya 2 Kanama 2024, birangwa no kwishimira umusaruro no gusangira n’abana. Byabereye mu Murenge wa Musha ku rwego rw’Akarere, binabera mu midugudu igize Akarere ka Rwamagana. Mu butumwa bwatanzwe n’abayobozi batandukanye, basabye abaturage kugira indangagaciro z’abanyarwanda zirimo Ubumwe, kwigira no gukunda […]

Rwamagana: Rurageretse hagati y’abayobora Itorero n’umuturage ubashinja kumutwarira ubutaka

img_20240730_070642__1000_x_600_pixel_.jpg

Mu murenge wa Gishari w’akarere ka Rwamagana hashize igihe havugwa amakimbirane hagati y’abayobora Itorero ryitwa Imbuto Nziza pantekoti n’umuturage ubashinja kumutwarira ubutaka atuyemo bakubaka urusengero basatira ubutaka bwe. Twagirayezu Gaspard avuga ko amaze igihe kirekire asiragira mu buyobozi, nyuma yo gusanga ubutaka atuyemo igice kinini kibaruye ahubatse urusengero ruyoborwa na pasiteri Kayibanda Samuel n’umugore we, […]

Umuryango wa Dorimbogo wahuye n’ihurizo ryo kumushyingura aho yifuje mbere yo gupfa

Umuryango wa Nyiransengiyumva Valentine wamenyekanye ku mbuga nkoranyambaga nka ‘Dorimbogo’, uravuga ko utorohewe no kumushyingura aho yifuje mbere y’uko apfa. Mu kiganiro umubyeyi wa nyakwigendera yagiranye n’umuyoboro wa YouTube witwa Impanuro TV, yavuze ko abo mu muryango benshi bifuza ko Dorimbogo ashyingurwa hafi y’aho batuye, mu gihe mbere yo gupfa we yari yamusabye kuzamushyingura mu […]

Rwamagana: Abanyonzi barasaba gukemurirwa uruhuri rw’ibibazo byabaye agatereranzamba

img_20240728_170015__1000_x_600_pixel_.jpg

Abanyamuryango ba (COTRAVERWA) Koperative y’abatwara abagenzi ku magare, bakorera mu mujyi wa Rwamagana, bavuga ko barambiwe abayobozi ba Koperative banyereza umutungo wayo, aba banyonzi bakaba basaba ko bashyirirwaho ubuyobozi bushya kugirango umutungo wabo udakomeza kunyerezwa. Umunyamuryango winjiye muri COTRAVERWA, yishyura ibihumbi 28 Frw nk’umugabane shingiro, umunyamuryango wese kandi atanga umusanzu w’amafaranga 300 Frw buri cyumweru, […]

Nyagatare: Urupfu rw’Umusore waciwe umutwe rurimo kuvugisha benshi

img_20240726_205658__1000_x_600_pixel_.jpg

Umusore wo mu kigero cy’imyaka 19 y’amavuko wakoreraga ubucuruzi buciriritse mu Murenge wa Musheri mu karere ka Nyagatare yishwe n’abagizi ba nabi bamuciye umutwe. Nyuma yo kumwica , urwego rw’Igihugu rw’ubugenzacyaha RIB rwahise ruta muri yombi abantu babiri bakekwaho kugira uruhare mu rupfu rwe. Nyuma y’urupfu rw’uwo musore wacururizaga mu gasantere kazwi nko muri Gatandatu […]

Aba DASSO bashya bahawe umukoro

img_20240725_172655__1000_x_600_pixel_.jpg

Kuri uyu wa Kane tariki ya 25 Nyakanga 2024 mu kigo cy’amahugurwa cya Polisi giherereye mu karere ka Rwamagana mu Murenge wa Gishari habereye umuhango wo kwinjiza mu rwego rwa DASSO abasore n’inkumi baturutse mu turere 12 . Abanjiye mu rwego rwunganira Akarere mu gucunga umutekano ( DASSO) bari bamaze amezi atatu mu kigo cy’amahugurwa […]

Burundi: Batatu bapfiriye mu mirwano y’abapfaga umukobwa

Ku mugoroba wo ku Cyumweru Tariki 21 Nyakanga 2024, nibwo habaye imirwano yapfiriyemo abantu batatu, bituma hatabwa muri yombi abagera kuri babiri bakekwaho kugira uruhare muri ubwo bwicanyi . Iyi mirwano yabereye ahitwa Kigamba muri Komini Gisiru, Intara ya Ruyigi mu Gihugu cy’u Burundi, yabaye ku Cyumweru mu gihe cya Saa moya n’igice zo ku […]

Nyagatare: Umukobwa wapfuye biravugwa yazize inyama z’ipusi yasangiye n’abavandimwe be

img_20240717_170351__1000_x_600_pixel_.jpg

Umukobwa witwa Musenga wari mu kigero cy’imyaka 20 wo mu kagari ka Kirebe, Umurenge wa Rwimiyaga Akarere ka Nyagatare yashyinguwe kuwa Kabiri tariki ya 16 Nyakanga 2024, nyuma yo gupfa kuwa Mbere bikavugwa ko yazize ibiryo birimo inyama z’ipusi yasangiye n’abavandimwe bivuye ku muturanyi wabo ku cyumweru. Nyina w’uwo mukobwa ,avuga ko umugore baturanye yaje […]

Iburasirazuba: Imbamutima z’abarimo urubyiruko bazindutse iya rubika bajya gutora

img_20240715_162933__1000_x_600_pixel_.jpg

Abatoreye mumu Ntara y’Iburasirazuba mu turere twa Rwamagana, Kayonza na Ngoma rwabwiye Bwiza.com ko rwishimiye gutora ku nshuro ya mbere mu matora ya perezida wa Repubulika ndetse n’abadepite.Urwo rubyiruko runavuga ko abo batoreye kubayobora bazabagezaho iterambere bifuza. Uwase Diane ni umwe baturage bageze aho kuri biro by’itora mu rukerera, umunyamakuru wa Bwiza.com yaganiriye nabo abasanze […]

Rwamagana: Abaturage bakoze igisa n’imyigaragambyo banga kuva ahaberaga ibikorwa byo kwamamaza

img_20240711_224042__1000_x_600_pixel_.jpg

Nyuma yo gusoza ibikorwa byo kwamamaza abakandida bazahagararira Ishyaka Riharanira Demukarasi n’Imibereho myiza y’abaturage PSD mu Nteko Ishinga Amategeko, byabereye mu Karere ka Rwamagana mu Murenge wa Kigabiro, abaturage bakoze igisa n’imyigaragambyo, banga gutaha ndetse bashaka kwangiza ibikoresho by’indanguramajwi byayakoreshejwe mu kwamamaza abakandida depite b’iryo shyaka . Iki gikorwa cyabereye mu Kagari ka Nyagasenyi ku […]

Uburasirazuba: Urubyiruko rwahaye umukoro abadepite ruzatora mu matora aziguye

img_20240703_183223__1000_x_600_pixel_.jpg

Urubyiruko rwo mu turere tugize Intara y’Iburasirazuba rwitabiriye ibikorwa byo kwiyamamaza kw’abakandinda 31 bahatanira kuzaruhagararira mu Nteko Ishinga Amategeko umutwe w’abadepite, rurasaba abazatorwa kuzarwegera bakarukorera ubuvugizi ku bibazo birubangamiye. Ibikorwa byo kwiyamamaza kw’abakandinda biyamamariza ubudepite byabereye i Rwamagana ku wa Gatatu tariki ya 3 Nyakanga 2024. Rumwe mu rubyiruko rugize inteko izatora abadepite babiri b’urubyiruko […]

Umukinnyi uheruka guhesha Rayon Sports Igikombe cy’Amahoro aravugwa muri Muhazi United F.C

Umukinnyi Ngendahimana Eric , warangiye amasezerano mu ikipe ya Rayon Sports, amakuru Bwiza.com ikesha inshuti ze avuga ko ashobora kwerekeza muri Muhazi United f.c ibarizwa mu karere ka Rwamagana mu gihe bigaragara ko ikipe ya Rayon sports nta gahunda yo kumwongerera amasezerano ifite. Amakuru yizewe avuga Muhazi united, yifuza guha amasezerano uwo mugabo wigeze gukinira […]

Rwamagana: Urubyiruko rw’abayoboke ba PDI rwiyemeje gutora Kagame runamusaba Sitade

Urubyiruko rw’abayoboke b’Ishyaka Ntangarugero muri Demukarasi PDI rwo mu karere ka Rwamagana, rwasabye Perezida wa Repubulika Paul Kagame kuzabaha Sitade kugira ngo ifashe Abanya-Rwamagana guteza imbere siporo by’umwihariko umupira w’amaguru ukunzwe na benshi mu mujyi wa Rwamagana. Ibi urubyiruko rw’abayoboke b’Ishyaka Ntangarugero muri Demukarasi PDI, babivugiye mu kagari ka Nyagasenyi, Umurenge wa Kigabiro mu karere […]

Rwamagana: Abarimo n’abageze mu zabukuru bagiye kwamamaza Kagame iyarubika (Amafoto)

img_20240625_150452__1000_x_600_pixel_.jpg

Kuri uyu wa Kabiri tariki ya 25 Kamena 2024 , abanyamuryango ba FPR-Inkotanyi mu karere ka Rwamagana, bazindukiye mu gikorwa cyo kwamamaza umukandida Paul Kagame ndetse n’abadepite bazahagararira FPR – Inkotanyi mu matora y’abadepite azaba tariki 15 Nyakanga 2024. Mu rukerera rwo Kuri uyu wa kabiri abanyamuryango ba RPF- Inkotanyi nibwo batangiye kugera ahabereye ibikorwa […]

Bangladesh: Inzoka zijujubya abaturage zatumye Leta itanga impuruza

Leta Bangladesh yasabye ibitaro n’ibigo Nderabuzima byose gushaka imiti ihagije yo kuvura abarumwa n’inzoka nyuma y’uko umubare w’abaturage zirya ukomeje kwiyingera muri icyo gihugu. Nyuma yo gusaba ibyo bitaro n’ibigo nderabuzima gushyira imiti ihagije mu bubiko ,Minisitiri w’ubuzima muri Bangladesh,Dr Samanta Lal Sen yanashishikarije abaturage kujyana ku bitaro abarumwe n’inzoka vuba bishoboka. Ibitaro bitandukanye mu […]

Abakirisitu bavuga ko mu gitambo cya Misa habereyemo igitangaza ukaristiya igahinduka amaraso

Abakirisitu Gatolika mu Burundi baganiriye na Iris News bavuze ko kuwa Gatandatu tariki 22 Kamena 2024 mugenzi wabo wari umaze guhazwa habaye igitangaza,ukaristiya yahawe igahinduka amaraso. Aba bakirisitu Gatolika bavuga ko iyo Misa yarimo abagize Umuryango w’umutima mutagatifu wa Yezu muri paruwasi Gatolika ya Rumonge, ibyabaye kuri mugenzi wabo ari igitangaza. Umwe mu bakirisitu, bari […]

Abarenga 1000 bapfiriye i Mecca abenshi muri bo bakomoka mu Misiri

Amakuru yatanzwe na bamwe mu bayobozi mu Gihugu cya Misiri avuga ko abantu barenga 1000 bapfiriye mu rugendo rutagatifu i Mecca abenshi muribo ari Abanya Misiri. Abo bayobozi babiri bavuga ko Abanyamisiri bagera kuri 630 bapfiriye mu rugendo rutagatifu bari bagiyemo mu Gihugu cya Arabia saoudite, bazize ubushyuhe bukabije bwibasiye icyo Gihugu. Bivugwa ko Abanyamisiri […]

Nouvelle Zélande: Umugore yajyanye umugabo mu rukiko amushinja kwanga kumujyana Ku kibuga

Urukiko rwo mu Gihugu cya Nouvelle Zelande kuwa Kane tariki ya 20 Kamena 2024, rwafashe icyemezo cyo gutesha agaciro ikirego umugore wo muri icyo Gihugu yari yarezemo umukunzi we, yashinjaga kutamujyana ku Kibuga cy’indege bigatuma asingwa n’indege yari kumujyana yari agiye mu gitaramo yagombaga guhuriramo n’inshuti ze. Umugore wahawe izina rya CL muri Werurwe 2024 […]

Rwamagana: Abarimu bihaye umukoro wo gukumira amakimbirane mu miryango

img_20240619_201441__1000_x_600_pixel_.jpg

Abarimu 12 bigisha mu mashuri y’incuke,abanza ndetse n’ayisumbuye bishyize hamwe biyemeza gufasha Leta gukumira amakimbirane mu muryango nyarwanda no guhangana n’ibiteza amakimbirane birimo ubukene n’ ubujiji . Aba barimu bigisha mu turere twa Rwamagana ,Gasabo na Kicikiro bavuga biyemeje gufasha imwe mu miryango yugarijwe n’amakimbirane kuyasohokamo Kugira ngo ibeho mu mudendezo . Aba barimu bibumbuye […]

Justin Timberlake yatawe muri yombi azira gutwara imodoka yasinze

Umuhanzi w’icyamamare Justin Timberlake yatawe muri yombi mu Mujyi wa New York, muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika, akurikiranyweho icyaha cyo gutwara imodoka yasinze. Mu gitondo cyo kuwa Kabiri tariki ya 18 Kamena 2024 nibwo Justin Timberlake yafatiwe ku kirwa kitwa Long Island muri New York kizwiho kuba isango y’ibyamamare mu gihe cy’impeshyi. Nyuma yaje […]

Mecca: Abanya Jordania bapfiriye mu mutambagiro bazize ubushyuhe bukabije

Ubwami bwa Joradania bwatangaje ko abaturage b’aba Joradania bari mu bitabiriye umutambagiro mutagatifu i Mecca bapfuye kuwa Gatandatu bishwe n’ubushyuhe bukabije. Croissant Rouge yo mu Gihugu cya Iran nayo yatangaje ko Abanya Iran 5 nabo bapfuye. Ubuyobozi bwa Arabia Saoudite nabwo bwemeje ko abo banya Jordania bari mu rugendo nyobokamana rwa Hajj i Mecca, bishwe […]

Abazindukiye Ku mugezi basanze umurambo w’umusore mu gishanga

Mu gitondo cyo kuri uyu wa Mbere tariki ya 10 Kamena 2024 ,abaturage bazindukiye ku mugenzi bagiye kuvoma amazi ,basanze umurambo w’umusore mu gishanga Kiri hafi zi aho bagiye kuvoma. Amakuru avuga ko umurambo w’uwo musore wagaragaragaye mu gishanga giherereye mu Murenge wa Shyogwe mu kagari ka Mbare nyuma y’uko ubonywe n’abagore n’abana bari bagiye […]

Rwamagana: Uwari uhetse umwana yaguye mu cyobo ugiye kubatabara nawe agwamo

Amakuru Bwiza.com ikesha abaturage batuye mu Mudugudu wa Kabuga, mu Murenge wa Kigabiro mu Karere ka Rwamagana, avuga ko ku mugoroba wo ku Cyumweru, tariki ya 9 Kamena 2024, umukobwa wabyariye iwabo n’umwana yari ahetse baguye mu cyobo giteganywa kugirwa ubwiherero ndetse n’uwagiye kubatabara nawe agwamo. Uwaguye mu cyobo cyacukuriwe kugirwa ubwiherero witwa Umurangamirwa bivugwa […]

Uwakiniye ikipe y’Igihugu ya RDC yapfuye

Uwo mugabo wahoze akinira As Vita Club ndetse n’ikipe y’Igihugu ya Repubulika Iharanira Demukarasi ya Kongo Les Leopards yapfiriye mu mujyi wa Kinshasa kuwa Gatanu Tariki ya 7 Kamena 2024. Amakuru y’urupfu rwa Jean Makulu Kasongo Banza bakundaga kwita Korondo yemejwe na Perezida wa LISPED (Ligue sportive pour la promotion et la dĂ©fense de droit […]

Ngoma: Bahangayikishijwe n’imbwa zizerera ku gasozi zirya abaturage

Abaturage batuye mu tugari twa Musya na Rwikubo ,mu Murenge wa Rurenge mu karere ka Ngoma, bavuga ko bahangayikishijwe n’imbwa zizerera ku gasozi zikarya bamwe muri bo cyangwa abana babo mu gihe basaba ubuyobozi kubatabara izo mbwa zikicwa . Umwe mu baturage avuga ko imbwa y’umuturanyi we yamuririye umwana, asabye nyiri iyo mbwa kumufasha kuvuza […]

Depite Manirambona Prosper yapfiriye mu mpanuka yahitanye umupolisi n’umushoferi

Inteko Ishinga Amategeko mu Gihugu cy’u Burundi yatangaje ko umudepite witwa Manirambona Prosper yaraye apfuye mu ijoro ryo kuwa Kabiri tariki ya 4 Kamena 2024. Depite Manirambona Prosper watorewe kuba intumwa ya rubanda mu Ntara ya Muramvya yapfuye nyuma y’impanuka ikomeye yanahitanye umushoferi we ndetse n’umupolisi wari ushinzwe kumurindira umutekano . Depite Manirambona Prosper wabaye […]

Umuherwe Murdoch uzwi mu gushora imari mu Itangazamakuru yashyingiranywe n’umugore wa Gatanu

Umuherwe washoye mu itangazamakuru Rupert Murdoch yarongoye umugore wa gatanu mu birori byabereye mu rugo rwe rukikijwe n’imirima ye y’imizabibu i California muri Leta Zunze Ubumwe z’Amerika. Umuherwe Murdoch ufite imyaka 93, ku wa gatandatu yashyingiranywe n’umugore we mushya Elena Zhukova w’imyaka 67, Umurusiyakazi w’ inzobere mu binyabuzima ubu uri mu kiruhuko cy’izabukuru. Muri Mata […]

Gatsata: Uwo bivugwa ko yigeze kwikata urutoki akarukuraho yasanzwe amanitse mu mugozi

Mu gitondo cyo kuri uyu wa Mbere tariki 3 Kamena 2024, abaturage batuye mu Mudugudu wa Nyagasozi, Akagari ka Karururuma, mu Murenge wa Gatsata mu Karere ka Gasabo, basanze uwitwa Hagenimana Vedaste ufite imyaka 36 amanitse mu mugozi yapfuye. Bamwe mu baturage barimo abamubonye akimanitse mu mugozi bikekwa ko yiyahuriyemo ,yavuze ko bahurujwe n’umugore w’uwapfuye […]

Abagore barasaba siporo rusange yihariye

1717345684274-2.jpg

Mu gitondo cyo kuri iki cyumweru Tariki ya 2 Kamena 2024 , abagore batuye mu mujyi wa Rwamagana no mu nkengero zawo bitabiriye siporo rusange yateguwe n’Inama y’Igihugu y’abagore ku bufatanye na minisiteri y’uburinganire n’iterambere ry’umuryango. Nyuma y’iyo siporo rusange yitabiriwe n’abagore benshi abaganiriye na Bwiza.com basabye ko abagore bashyirirwaho siporo yabo yihariye kugira ngo […]

Kayonza: Urubyiruko rwitabiriye Inteko rusange i Mukarange rwasabwe gufasha bagenzi barwo guhindura imyumvire

Mu Nteko rusange y’Urubyiruko rwo mu karere ka Kayonza yabereye mu Murenge wa Mukarange kuwa Kabiri tariki ya 28 Gicurasi 2024, abayitabiriye basabwe kugira uruhare mu kubungabunga umutekano no gufasha bagenzi babo bishora mu byaha guhindura imyumvire. Mu kiganiro urubyiruko rwagejejweho na ACP Kanyamihigo Rutagarama Innocent, umuyobozi wa Polisi mu Ntara y’Iburasirazuba ,yagaragarije abitabiriye Inteko […]

Rwamagana: Ibyavuzwe na Gitifu ubwo Mudugudu yamburwaga inka ya Girinka ntibivugwaho rumwe

Abaturage batuye mu Mudugudu wa Cyahafi mu kagari k’Akanzu mu Murenge wa Nzige mu karere ka Rwamagana, banenga uburyo ubuyobozi bwitwaye mu gukemura ikibazo bagaragarije itangazamakuru nyuma y’uko umuyobozi w’Umudugudu wa Cyahafi ahawe inka yateje impagarara mu baturage bavugaga ko atarayikwiriye ndetse akayijyana wundi Murenge mu buryo budasobanutse. Aba baturage bavuga ko batanyuzwe n’umwanzuro wafashwe […]

Rwamagana: Urubyiruko rwagaragaje imbogamizi zituma ubushomeri bwiyongera

img-20220610-wa0015.jpg

Kuri uyu wa 9 Kamena 2022, urubyiruko rusaga 300 rwitabiriye inteko rusange, rugaragaza imbogamizi zituma ubushomeri bwiyongera, runasaba ikigega cya BDF gukuraho inzitizi zibuza imishinga yabo guhabwa inguzanyo. Uru rubyiruko rwagaragaje ko birugora kubona inguzanyo zitangwa na BDF kubera kutagira ingwate. Ingabire Aline yabajije umukozi wa BDF icyo bateganya gukora kugira ngo imishinga y’urubyiruko ijye […]

Rwamagana: Abayobozi basabye abaturage kubafasha kwesa imihigo

img-20220609-wa0029.jpg

Ku wa 8 Kamena 2022, abagize inama njyanama mu karere ka Rwamagana bafatanyije n’inzego zishinzwe umutekano bashoje ibikorwa byo kureba aho imihigo igeze ishyirwa mu bikorwa. Mu butumwa bwagejejwe ku baturage, basabwe gufasha ubuyobozi kwesa iyo mihigo. Nyuma yo gusura ibikorwa biri mu mihigo baganiriye n’abaturage mu nteko rusange babakemura ibibazo. Musabyeyezu Dative, umujyanama mu […]

Gen. Kabarebe yasobanuye uko Inkotanyi zarindiye umutekano Habyarimana

urubyiruko_rwitabiriye_aya_mahugururwa_rwaturutse_mu_ntara_y_amajyaruguru.jpg

Umujyanama wihariye wa Perezida Paul Kagame mu by’umutekano, General James Kabarebe, yasobanuye uko ingabo za RPA Inkotanyi zigeze kurindira umutekano Habyarimana JuvĂ©nal wayoboraga Repubulika y’u Rwanda. Uyu musirikare yabisobanuriye urubyiruko rw’abakorerabushake rwo mu ntara y’Amajyaruguru ruri mu mahugurwa “ku ruhare rw’urubyiruko mu rugamba rwo kubohora igihugu n’uruhare rw’urubyiruko mu kucyubaka” ari kubera mu ishuri rikuru […]

Rwamagana: Intore zasoje urugerero zasabwe guhindura imyumvire ya bagenzi bazo bitwara nabi

img-20220604-wa0034.jpg

Urubyiruko rw’abanyeshuri basoje amashuri yisumbuye mu mwaka w’amashuri wa 2021, mu karere ka Rwamagana, rwasabwe guhindura imyumvire bagenzi barwo kandi rugakomeza ibikorwa by’ubwitange. Kuri uyu 3 Kamena 2022, umuhango wo gusoza urugerero rw’intore z’Inkomezabigwi, icyiciro cya 9, wabereye mu murenge wa Rubona. Urubyiruko rwitabiriye uru rugerero ruvuga ko rwigiyemo gukora ibikorwa by’ubwitange ndetse ko rwakuyemo […]

Rwamagana: Polisi iraburira abakora n’abanywa inzoga z’inkorano

img-20220602-wa0029.jpg

Mu nama y’inteko rusange y’abaturage yabereye mu murenge wa Fumbwe mu karere ka Rwamagana ku wa 31 Gicurasi 2022, Polisi y’igihugu yaburiye abakora n’abanywa inzoga z’inkorano kuko ziri mu biyobyabwenge. Umuvugizi wa Polisi mu ntara y’Iburasirazuba, SP Twizeyimana Hamudun, yabwiye abaturage bitabiriye inteko y’abaturage ko bagomba kwirinda kunywa no gukoresha ibiyobyabwenge kuko bigira ingaruka ziri […]