Kayonza: Yirukanwe mu nzu yiyubakiye, ihabwa uwari umugore we uyibamo n’undi mugabo

Umugabo witwa Rurangirwa Alphred wo mu mudugudu wa Nyagacyamo, akagari ka Nkamba, umurenge wa Ruramira mu karere ka Kayonza avuga ko amaze amezi atandatu asembera nyuma yo gusohorwa mu nzu yubatse ikagabirwa uwahoze ari umugore wayizanyemo undi mugabo bayibanamo. Rurangirwa yabwiye Bwiza.com ko mu Kuboza 2021, Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’akagari ka Nkamba yamusohoye mu nzu, amusobanurira […]
Rwamagana: Umukecuru w’imyaka 90 arasaba gutabarwa kubera inzu ishobora kumugwira

Umukecuru witwa Nyirampakaniye Thérèse ufite imyaka 90, utuye mudugudu wa Ryamirenge, akagari ka Nkomangwa, umurenge wa Munyiginya mu karere ka Rwamagana arasaba ubuyobozi kumufasha gusana inzu abamo kuko ishobora kumugwira. Nyirampakaniye yabwiye Bwiza.com ko abayeho nabi kubera kutagira ibimutunga kuko nta nkunga zihabwa abatishoboye ahabwa bitewe n’uko yarisanze mu cyiciro cya gatatu cy’ubudehe kandi inteko […]
Rwamagana: Basabye Guverineri inkunga yo kuvugurura ibiro by’akagari, abizeza ibishya mu kwezi kumwe

Abaturage batuye mu kagari ka Nyamatete mu murenge wa Karenge w’akarere ka Rwamagana nyuma y’umuganda rusange wabaye kuri uyu 28 Gicurasi 2022, basabye Guverineri Gasana Emmanuel kubafasha kubona inkunga yo gusana ibiro by’akagari kabo, abizeza ko bazizihiza umunsi wo kwibohora muri Nyakanga bafite ibishya. Umuturage witwa Nyirishema Isaie ni we wagejeje iki kibazo kuri Guverineri […]
Kayonza: Umuryango washyikirijwe abana bireraga uravuga ko na wo utishoboye

Umuryango wa Banyaga Xavier mu cyumweru gishize washyikirijwe abana batatu bireraga b’umuhungu wabo ufunzwe uravuga ko ubuzima bwabo buri mu kaga ndetse badatabawe bakongera kuva mu ishuri basubijwemo n’ubuyobozi bw’akarere ka Kayonza. Nyuma y’inkuru ya Bwiza.com yo mu cyumweru gishije yatabarizaga aba bana bo mu mudugudu wa Gasharu, akagari ka Gikaya, umurenge wa Nyirangarama. Ubuyobozi […]
Musenyeri Rucyahana yakebuye abakirisitu basenga bakibagirwa kwita ku miryango yabo

Mu nyigisho Mgr John Rucyahana yatangiye mu giterane ‘Ngoma Shima Imana’ cyabereye mu murenge wa Kibungo kuri stade y’akarere Ngoma, yasabye abayoboke b’amadini n’amatorero guhindura imyumvire bagahuza gusenga no gukemura ibibazo biri mu miryango yabo. Iki giterane cyabaye kuri sitade Perezida Paul Kagame yahaye abaturage ba Ngoma, ku wa 22 Gicurasi 2022. Mu myaka ibiri […]
Rwamagana: Barasabwa ubufatanye mu gukemura ibibazo bibanganiye imibereho yabo

Mu rwego rwo kwitegura umunsi mpuzamahanga wo kwibohora kw’Abanyafurika uzaba ku wa 25 Gicurasi, mu karere ka Rwamagana hakozwe umuganda udasanzwe wari ugamijwe kubungabunga ibidukikije. Abaturage bitabiriye uyu muganda udasanzwe basabwe kutaba nyamwigendaho ahubwo bagafatanya gukemura ibibazo bibangamiye imibereho myiza yabo. Urubyiruko rwitabiriye uyu muganda rwasabye ubuyobozi gukurikirana bagenzi barwo nk’uko Byiringiro Emmanuel yabivuze. Yagize […]
Kayonza: Abana batatu birera barataka inzara nyuma y’aho se bari basigaranye afunzwe

Abana batatu bo mu karere ka Kayonza barimo ufite imyaka 5 y’amavuko, 11 na 13 y’amavuko, birera nyuma y’aho nyina yahukanye na se akaba amaze ibyumweru bitatu afunzwe akurikiranyweho kwiba igitoki, barataka inzara, bagasaba gukemurirwa uruhuri rw’ibibazo bibugarije bafite. Aba bana batuye mu mudugudu wa Gasharu, akagari ka Gikaya, umurenge wa Nyamirama bavuga ko baba […]
Rwamagana: Abana bitwa ‘Abamarine’ bashinja abarimu n’imiryango kugira uruhare mu buzima barimo
Mu bice bitandukanye mu mujyi wa Rwamagana hagaragara amatsinda y’abana b’inzererezi bakunda kwita ‘Abamarine’. Aba bavuga ko ubuzima barimo bubangamiye imibereho yabo bitewe n’ingorane bahura nazo zirimo gukubitwa bakanakebeshwa inzembe na bagenzi babo babarusha imyaka, bakemeza ko bakuwe mu buzererezi bagasubizwa mu mashuri byabafasha kubaho neza. Mu bihe bitandukanye hagati ya Werurwe na Gicurasi 2022, […]
Rwamagana: Urubyiruko rusanga ibibazo by’ubuzima bwo mu mutwe byababeraga inzitizi mu iterambere
Urubyiruko rwibumbiye mu makoperative yashinzwe hagamijwe gufasha abahuye n’ibibazo byihariye guhindura ubuzima, ruvuga ko ibibazo bahuye na byo bikabatera ipfunwe n’ihungabana biturutse ku bibazo bifitanye isano n’ubuzima bwo mu mutwe byanababeraga inzitizi, bigatuma batifatanya n’abandi mu ibikorwa bigamije iterambere. Ku wa 12 Gicurasi umuryango utegamiye kuri Leta ‘Uyisenga n’Imanzi’ wateguye inama nyunguranabitekezo yahuje amakoperative yo […]
Ngoma: Abaturage barasabwa kugira uruhare rusesuye mu kwesa imihigo

Kuri uyu wa 10 Gicurusi 2022, ubuyobozi bw’akarere ka Ngoma bwifatanyije n’abaturage bo mu murenge wa Rukumberi mu gikorwa cyo kubashimira kuba barahize abo mu yindi mirenge mu muhigo w’ubwiteganyirize bw’igihe kirambye ‘Ejo Heza’. Ubutumwa bwatangiwe muri uyu muhango abaturage basabwe gufasha ubuyobozi guhindura imibereho yabo bakagira uruhare mu kwihutisha imihigo. Mu muhango wo gushimira […]
Kayonza: Abayobozi b’amashuri 10 bafunzwe bakekwaho kunyereza arenga miliyoni 27
Urwego rw’ubugenzacyaha (RIB) rwataye muri yombi abayobozi b’amashuri 10 muri 11 bakekwaho kunyereza amafaranga y’u Rwanda 27.970.419 mu karere ka Kayonza. Amakuru agera kuri Bwiza.com avuga ko ubugenzuzi bwakorewe mu bigo by’amashuri yose muri Kayonza kuva mu 2019, bwagaragaje ko hari ibibazo mu micungire y’umutungo w’amashuri ndetse bamwe bigaragara batashoboye kugaragaza icyo amafaranga yakoreshejwe. Mu […]
Kayonza: Basaba gutabarwa kubera amazi aturuka ahakorerwa umuhanda abasanga mu nzu

Abaturage batuye mu mudugudu wa Murenge mu kagari ka Cyabajwa mu murenge wa Kabarondo w’akarereka Kayonza baratakamba basaba ubuyobozi kubarenganura kubera amazi aturuka ahakorwa umuhanda yinjira mu nzu zabo zishobora kubagwira. Abaganiriye na Bwiza.com bavuga ko ubuzima bwabo buri mu kaga kubera amazi abangiriza inzu batuyemo aturuka mu muhanda ukorwa n’abashinwa. Umuturage witwa Mukamusoni Riziki […]
Nyagatare: Umugore uyobora umudugudu avuga ko urukundo akunda abaturage ari rwo rwamugize indashyikirwa mu karere

Umugore witwa Tumuherwe Joyeuse uyobora umudugudu wa Cyemiyaga mu kagari ka Gataba, umurenge wa Kiyombe mu karere ka Nyagatare ahamya ko uburyo abaturage bamukunda na we akabakunda byatumye aba indashyikirwa ku rwego rw’akareremu kwesa imihigo. Tumuherwe yabitangaje ubwo yari amaze guhabwa igihembo cy’uko umudugudu ayobora wabaye indashyikirwa mu midugudu yo mu karere ka Nyagatare kuri […]
Kirehe: Bagiye gutwara umurambo w’uwabo wari mu buruhukiro bw’ibitaro, basanga abandi barawutwaye
Abo mu muryango w’uwitwa Kavubi Evariste wari utuye mu mudugudu wa Kaziba, Akagari ka Gahama, umurenge wa Kirehe mu karere ka Kirehe, batunguwe no kujya gutwara umurambo we wari mu buruhukiro bw’ibitaro by’akarere, basanga waratwawe n’abandi, ndetse baramaze no kuwushyingura. Kavubi wari ufite imyaka 100 cyangwa 101 y’amavuko yapfuye tariki ya 26 Mata 2021, azize […]
Nyagatare: Abaturage barasabwa kumenya inshingano z’abajyanama no gutanga ibitekerezo mu bibakorerwa
Mu kiganiro inama njyanama y’akarere ka Nyagatare ifatanyije na komite nyobozi yako bagiranye n’abanyamakuru, abaturage basabwe kumenya inshingano z’abajyanama babahagarariye mu nama njyanama bakanabafasha kwesa imihigo. Ni ikiganiro cyibanze ku cyumweru cy’umujyanama ndetse n’umusaruro witezwe mu bikorwa bizagikorwamo . Abatoni Faith uyobora Komisiyo y’imiyoborere myiza mu nama njyanama y’akarere ka Nyagatare, yavuze ko iki cyumweru […]
Iburasirazuba: Urubyiruko rwahawe umukoro wo gukemura ibibazo bibangamiye imibereho y’abaturage

Mu muhango wo gusoza amahugurwa y’iminsi 5 yahuje urubyiruko rw’abakorerabushake 250, bahagarariye bagenzi babo mu turere turindwi tugize intara y’Iburasirazuba, rwasabwe kongera imbaraga mu bikorwa bigamije gukemura ibibazo bibangamiye imibereho y’abaturage. Ayo mahugurwa yatangiye ku wa 20 Mata 2022, abera mu ishuri rya Polisi y’igihugu riri mu murenge wa Gishari mu karere Ka Rwamagana. Ubwo […]
Rwamagana: Umubyeyi yasobanuye uko Interahamwe zamwiciye abana, zikamusambanya

Ku wa 20 Mata 2022, mu muhango wo kwibuka abagore n’abana bishwe muri jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994, ahahoze ari muri segiteri Sovu yabarizwaga muri komini ya Rutonde, ubu ni mu murenge wa Kigabiro, humvikanye ubuhamya bw’umubyeyi Kayiraba Consesa ufite imyaka 68 Interahamwe ziciye abana, zikanamusambanya ku ngufu. Uyu mubyeyi yagize ati: “Nari ndi kumwe […]
Rwamagana: Abatwara ibinyabiziga basabwe kubirinda gusohora imyuka ihumanya ikirere
Mu karere ka Rwamagana kuri uyu wa 19 Mata 2022 habereye ubukangurambaga bugamije gushishikariza abatwara ibinyabiziga kubyitaho bakabisuzumisha kugira ngo babirinde gusohora imyuka ihumanya ishobora kugira ingaruka ku buzima bw’abantu n’urusobe rw’ibinyabuzima. Ubu bukangurambaga bwatangiye ku wa 24 Werurwe 2022 bwateguwe n’ikigo cy’igihugu gishinzwe kubungabunga ibidukikije (REMA) ku bufatanye n’izindi nzego zirimo Polisi y’igihugu. Bamwe […]
Rwamagana: Hashyinguwe mu cyubahiro imibiri 3 y’Abatutsi bishwe muri jenoside

Kuri uyu wa 18 Mata 2022 mu rwibutso rwa jenoside rwa Mwulire mu Karere ka Rwamagana hashyinguwemo imibiri itatu ya Fandi Denny n’abana be babiri bishwe muri jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994. Abitabiriye uwo muhango bunamiye kandi imibiri y’Abatutsi 26.927 bazize jenoside bashyinguwe muri uru rwibutso. Mu butumwa bwahatangiwe, abitabiriye uyu muhango basabwe kwitandukanya n’abahembera […]
Kwizera Evariste washakanye n’umurusha imyaka 27 yongeye gutabwa muri yombi

Kwizera Evariste wamamaye kubera gushakana n’umugore umurusha imyaka 27, yongeye gutabwa muri yombi n’urwego rw’igihugu rw’ubugenzacyaha, RIB. Amakuru Bwiza.com ifitiye amafoto n’amashusho yemeza ko Kwizera yaterewe muri yombi aho atuye mu kagari ka Ruhimbi, umurenge wa Gishari mu karere ka Rwamagana, ubwo RIB yari imaze kumenyeshwa ko uyu mugabo yafashe ku ngufu umukobwa usanzwe ukora […]
Iburasirazuba: Abayobozi basabwe gufasha abo bayobora kwirinda amacakubiri

Kuri uyu wa 10 Mata 2022, ku biro by’intara y’Iburasirazuba biri i Rwamagana habereye umuhango wo kwibuka abahoze ari abakozi ba perefegitura ya Kibungo n’amasuperefegitura byahujwe bikaba intara y’Iburasirazuba, uwo muhango wanahujwe no kwibuka abari abakozi b’amakomini 4 yahujwe akaba akarere Rwamagana bishwe muri jenoside yakorewe abatutsi 1994. Mu butumwa bwatanzwe na Dr Uwamariya Valentine, […]
Rwamagana: Barasabwa gutanga amakuru kugira ngo imibiri y’Abatutsi bishwe iboneke, ishyingurwe mu cyubahiro
Mu muhango wo gutangira icyumweru cy’icyunamo n’iminsi ijana yo kwibuka jenoside yakorewe Abatutsi muri Mata 1994, wabereye mu kagari ka Ruhunda ku rwego rw’akarere ka Rwamagana, abaturage batuye ahahoze ari muri komini ya Muhazi basabwe gutanga amakuru kugira ngo imibiri y’abishwe iboneke, ishyingurwe mu cyubahiro. Mu rwibutso rwa jenoside yakorewe abatutsi ruri i Ruhunda rushyinguyemo […]
Kayonza: Abayobozi barasabira ubutabera uwakubiswe n’abari bagaragiye Gitifu

Abayobozi batatu muri batanu bagize komite nyobozi y’umudugudu wa Mahumbezi mu kagari ka Mukoyoyo, umurenge wa Rwinkwavu mu karere ka Kayonza barashyira mu majwi gitifu w’akagari ubayobora, gutiza umurindi abaturage arimo umuyobozi ushinzwe imibereho myiza muri uwo mudugudu, bakubise umusore witwa Mugiraneza Jean Damascene bakamugira inoge. Mugiraneza Damascene avuga ko yakubiswe mu ijoro ryo ku […]
Rwamagana: Ababyeyi barishimira igisubizo babonewe ku bana babo baburiraga mu isoko

Abagore bakorera ubucuruzi buciriritse mu isoko rya Kigabiro ryo mu Karere ka Rwamagana barishimira ikigo mbonezamikurire bahawe cyakemuye ibibazo byo gutakaza umwanya bashakisha abana baburaga mu gihe bahugiye mu bucuruzi. Umuyobozi w’ishami ry’umuryango w’abibumbye ryita ku bana (UNICEF), Catherine Russell, ku wa 2 Mata 2022 yasuye ibikorerwa mu kigo mbonezamikurire kiri ku isoko rya Kigabiro, […]
Dukina Portugal style, amakipe yo mu cyiciro cya mbere atwitege tuzayaha akazi_Seninga
Umutoza Seninga Innocent utoza ikipe ya Sunrise y’i Nyagatare ibarizwa mu cyiciro cya kabiri, yateguje akazi gakomeye amakipe yo mu cyiciro cya mbere bazahurira mu gikombe cy’amahoro. Seninga yabigarutseho nyuma y’umukino Sunrise iheruka gutsindamo Rwamagana City ibitego 2-1. Kugeza ubu Sunrise ntiratsindwa umukino n’umwe, dore ko n’uwa Rwamagana City FC yari yatezwe yawutsinze ku bitego […]
Abakora mu nzego z’ubutabera barasaba ko hakorwa ubukangurambaga ku itegeko rirengera ibinyabuzima

Abakozi bo mu nzego z’ubutabera zirimo: Ubugenzacyaha, Ubushinjacyaha n’Ubucamanza ku wa 28 Werurwe 2022bateraniye muri Hoteli Dereva i Rwamagana mu nama nyunguranabitekerezo yateguwe n’urwego rw’igihugu rw’ubugenzacyaha (RIB), yari igamije gufatira hamwe ngamba zo kurengera ibidukikije no gushyira mu bikorwa itegeko ryo kurengera urusobe rw’ibinyabuzima, mu bitekerezo byatanzwe bavuze ko hakenewe ubukangurambaga bugamije kumenyekanisha itegeko 64/2021 […]
Iburasirazuba: Abayobozi b’imidugudu babaye indashyikirwa bakebuye abahutaza abaturage

Abayobozi b’imidugudu itatu yahize indi mu kuba indashyikirwa mu ntara y’Iburasirazuba bavuga ko abaturage iyo bayobowe neza, bumva neza gahunda za Leta, bikaborohera gushyira mu bikorwa ibyo biyemeje kandi badahutaje abaturage. Aba bayobozi b’imidugudu babitangaje nyuma yo guhabwa ibihembo byatangiwe ku munsi w’imiyoborere wateguwe n’ubuyobozi bw’intara y’Iburasirazuba, wabereye mu ishuri rya Polisi riiherereye mu murenge […]
Ngoma: Barasaba ubundi bwato buborohereza ingendo zo mu mazi
Abaturage batuye mu murenge wa Mugesera mu karere ka Ngoma, barasaba Leta kubafasha kubona icyombo (ubwato buto) gishya kibafasha koroshya ubuhahirarane hagati yabo n’akarere ka Rwamagana n’umujyi wa Kigali kuko icyo basanganwe gishaje. Icyombo cyifashishwa mu guhuza mu gutwara abantu n’ibintu mu kiyaga cya Mugesera kiri hagati y’uturere twa Ngoma na Rwamagana. Abaturage bavuga ko […]
Iburasirazuba: Abikorera bahawe umukoro wo kuvugurura imijyi

Mu mwiherero w’iminsi ibiri wahuje abahagarariye abikorera baturuka mu turere twose tugize intara y’Iburasirazuba kuva tariki ya 27 kugeza ku ya 28 Werurwe 2022 mu karere ka Kayonza, ubuyobozi bw’intara bwabasabye guhuza imbaraga bakavugurura imijyi bakoreramo bakayiteza imbere. Mu Kiganiro Guverineri w’intara y’Iburasirazuba, Gasana Emmanuel yagejeje ku bikorera bitabiriye uyu mwiherero, yabasabye gukorera hamwe bagahuza […]
Kayonza: Abasore babiri batawe muri yombi bakekwaho kubaga imbwa
Abasore babiri bo mu karere ka Kayonza batawe muri yombi, nyuma yo gufatirwa mu kagari ka Kageyo ho mu murenge wa Mwili bamaze kubaga imbwa mbere yo kugurisha inyama zayo. Abaturage bo mu murenge wa Mwili bavuganye n’umunyamakuru wa BWIZA bamubwiye ko abo basore bafatiwe mu kagari ka Kageyo bamaze kubaga imbwa, bakaba bari bagambiriye […]
Kayonza: Hari abatujwe mu Mudugudu w’Icyitegererezo basuhutse kubera inzara
Imiryango 13 yatujwe mu mudugudu w’icyitegererezo wa Muganza mu kagari ka Nkondo mu murenge wa Rwinkwavu w’akarere ka Kayonza baratakamba basaba ubuyobozi gukemura uruhuri rw’ibibazo bibangamiye imibereho yabo. Abaganiriye na Bwiza.com bavuga ko abatujwe muri uwo mudugudu ari abaturage batishoboye kandi abenshi bari mu za bukuru abandi bakaba bafite uburwayi budakira. Bavuga ko ibibazo bafite […]
Rwamagana: Abahoze ari abapolisi bari mu kiruhuko biyemeje guhangana n’ibibangamiye abaturage

Abahoze ari abapolisi muri Polisi y’u Rwanda bari mu kiruhuko cy’izabukuru batuye mu karere ka Rwamagana bavuga ko biyemeje gufatanya n’abandi Banyarwanda guhangana n’ibibangamiye imibereho y’abaturage. Babivugiye mu muganda udasanzwe bakoze wo kubakira ubwiherero n’igikoni umuryango utishoboye utuye mu Kagari ka Cyinyana mu Murenge wa Gishari, kuri uyu wa 22 Werurwe 2022. Karekezi Jean Nepomuscene […]
Bugesera: Udusimba tw’amayobera duhangayikishije abahinzi
Abahinzi bahinga imboga mu murenge wa Mareba mu Karere ka Bugesera baratakamba kubera udusimba tw’amayobera twangiza imboga tukabateza igihombo. Rucamumihigo Claver avuga ko igihembwe cy’ihinga gishize udusimba bahimbye Nyirakadori twamangirije impaka agataha amara masa. Ati: “Ubuhinzi bw’imboga hano bumaze gutera imbere kuko duhinga imiteja n’inyanya, ariko ikibazo gikomeye dufite n’udusimba twangiza imyaka. Muri sezo ishize […]
Nyagatare: Imbamutima z’abaturage bivuriza mu bitaro bahawe na Perezida Kagame
Abaturage batuye mu mirenge irindwi yo mu karere ka Nyagatare bemeza ko ibitaro bahawe na Perezida wa Repubulika, Paul Kagame byabaye igisubizo kuko boroherwa no guhabwa serivisi z’ubuzima begerejwe. Mu mwaka wa 2017 ubwo Perezida Kagame yiyamamarizaga mu karere ka Nyagatare, yemereye ibitaro abaturage batuye mu murenge wa Gatunda ndetse n’indi mirenge 6 bihana imbibi. […]
Gatsibo: Abavomaga mu gishaga barishimira amazi meza bahawe

Abaturage batuye mu murenge wa Gitoki barishimira kuvoma amazi meza bahawe nyuma y’igihe kinini bakoresha amazi mabi bavomaga mu gishanga. Abaturage batuye mu Gitoki muri Werurwe 2020 bari bari babwiye Bwiza.com ko bahangayikijwe no kutagira amazi meza. Ubu nyuma yo kuyagezwaho, barashimira ubuyobozi bw’akarere bwumvise gutakamba kwabo. Soma iyi nkuru https://bwiza.com/?Gatsibo-Gitoki-Bahangayikishijwe-no-kubura-amazi-muri-ibi-bihe-byo-kwirinda Manishimwe Dinah, umuturage utuye […]
Kayonza: Abaturage bibasirwa n’amapfa barasaba Leta kubagezaho uburyo bwo kuhira imyaka
Abaturage batuye mu murenge wa Ndego mu Karere ka Kayonza barasaba Leta kubagezaho uburyo bukoreshwa bwo kuhira imyaka buzwi nka kubera amapfa akunze kwibasira umurenge wabo bigatuma batihaza mu biribwa. Abaturage bavuga ko nubwo bafite ubutaka bwiza bwo guhingaho, bahura n’ikibazo cy’amapfa ntibabone umusaruro ukwiye. Bamwe mu baturage bavuga ko bahingamo ntibeze imyaka kubera kubura […]
U Buholandi bugura 89% by’umusaruro w’indabo Leta y’u Rwanda yohereza hanze
Leta y’u Rwanda yashoye amafaranga miliyari 13 mu buhinzi bw’indabo bukorerwa mu murenge wa Gishari hafi y’ikiyaga cya Muhazi, zigurishwa mu bihugu birimo u Buhorandi bugura umusaruro ungana 89% by’umusaruro wose ugurishwa hanze. Muganga Walteur ushinzwe imari muri Bella Flowers avuga ko 80% by’indabo bahinga zigurishwa hanze y’igihugu ndetse ko buri mwaka bohereza umusaruro upimye […]
Rwamagana: Abayobozi basabwe guharanira umutekano w’abaturage n’ubutabera

Mu nama ya komite mpuzabikorwa y’akarere ka Rwamagana yabaye ku wa 7 Werurwe 2022, abayobozi bayitabiriye basabwe gukorera mu mucyo bagakumira ibyaha kandi abaturage bakabona ubutabera n’umutekano usesuye. Rutaro Hubert uyobora urwego rw’ubugenzacyaha(RIB) mu ntara y’Iburasirazuba, yavuze ko abayobozi bakwiye kwita ku kibazo cy’ubujura burimo gufata indi ntera kuko buza ku mwanya wa mbere mu […]
Ngoma: Umugabo yatemye umugore amuziza kutamusinyira ngo agurishe inzu
Ku mugoroba wo ku wa 5 Werurwe 2022, umugabo witwa Niyitegeka uzwi ku izina rya Soso utuye mu kagari ka Gakenke, umurenge wa Kiramuruzi mu karere ka Gatsibo yasanze umugore we witwa Uwamurera mu rugo yahukaniyemo mu murenge wa Remera mu karere ka Ngoma amutema amaguru n’amaboko, arangije aratoroka. Niyitegeka yageze mu murenge wa Remera […]
Rwamagana: Ababyeyi badatanga umusanzu mu kugaburira abana ku ishuri barasabirwa ubukangurambaga bwihariye
Ababyeyi, abarezi n’abanyeshuri bo mu karere ka Rwamagana barasaba ubuyobozi gushyiriraho ubukangurambaga bwihariye ku babyeyi batitabira kwishyurira abana babo umusanzu w’ifunguro bafatira ku ishuri. Ni nyuma y’uko hari bamwe mu babyeyi batishyurira abana babo umusanzu wo gufasha ibigo by’amashuri kubagaburira ku ishuri. Mukamurara Stephanie utuye mu murenge wa Karenge, avuga ko ababyeyi bishimiye gahunda yo […]
Rwamagana: Barifuza ko ingengo y’imari igenerwa abafite ubumuga ko yakongerwa

Urubyiruko rufite ubumuga ndetse n’umuryango w’abanyeshuri biga muri kaminuza y’u Rwanda ishami rya Rwamagana witwa Juru Initiative, barasaba ko abana bafite ubumuga bagenerwa ingengo y’imari ihagije kugira ngo bafashwe kuvuzwa no kubasha kugera ku ntego zabo. Mu karere ka Rwamagana mu cyumweru gishize cyari cyahariwe ubukangurambaga ku burenganzira bw’abana bafite ubumuga bwari bufite intego igira […]
Ni iki cyaba cyihishe inyuma y’iyirukanwa rya Camarade na Rashid muri Etoile de l’Est?
Ikipe ya Etoile de l’Est yatangaje ko yamaze gutandukana n’abatoza bayo babiri bayifashije kwitwara neza mu cyiciro cya kabiri mu mwaka ushize bakayihesha itike yo gukina icyiciro cya mbere. Abo ni Banamwana Camarade wari umutoza wa mbere wungirije na Bakundakabo Rachid wari uwa kabiri wungirije basheshe amasezerano bari bafitanye na yo ku bwumvikane. Ubwo Etoile […]
Kayonza: Abarimu n’ubuyobozi bw’ishuri barapfa agahimbazamusyi
Abarimu bigisha ku rwunge rw’amashuri rwa Kayonza ruherereye mu kagari ka Kayonza, mu murenge wa Mukarange bavuga ko inama y’ababyeyi yemeje ko bazajya bahabwa agahimbazamusyi ariko igihembwe cya mbere cyarangiye batagahawe kandi abanyeshuri bakishyura. Abaganiriye na Bwiza.com ni abarimu bigisha mu ishuri ryisumbuye. Bavuga ko kuva umwaka w’amashuri watangira, ababyeyi basabwe gutanga agahimbazamusyi kangana n’amafaranga […]
Rwamagana: Abahinzi bashimira Perezida Kagame nyuma yo gusubizwa ibishanga byari byarahinduwe inzuri

Abaturage bahinga mu gishanga cya Gahogo mu kagari ka Rugarama mu murenge wa Musha w’akarere ka Rwamagana bavuga ko guhinga ibishanga cyari cyarahinduwe urwuri byatumye bihaza mu biribwa mu gihe bari bazahajwe n’inzara. Abo twasanze mu gishanga cya Gahoko tariki ya 18 Gashyantare 2022 ahatangirijwe igihembwe cy’ihinga 2022 B bavuga ko kibafitiye akamaro ku buryo […]
Rwamagana: Ibikorwaremezo bigiye kubakwa byitezweho guhindura isura y’umujyi
Abatuye mu mujyi wa Rwamagana bavuga ko ibikorwaremezo biteganyijwe kubakwa mu mwaka w’ingengo y’imari w’2021-2022 babyitezeho guhindura isura yawo, nk’umwe mu ivugwa ko itagaragaje itaragaragaje umuvuduko mu ivugurura. Uturere twa Rwamagana, Bugesera na Muhanga twemejwe ko ari imijyi igaragiye umujyi wa Kigali igomba gutezwa imbere ndetse imirenge ya Kigabiro, Fumbwe, Muhazi na Muyumbu ni uduce […]
Kirehe: Barasaba ubuyobozi gukemura uruhuri rw’ibibazo biri muri C.S Musaza
Abaturage bivuriza ku kigo nderabuzima cya Musaza ndetse n’abakozi bahakorera barasaba ubuyobozi gushaka umuti w’ibibazo birimo imitangire mibi ya serivisi zihabwa abaturage ndetse n’imiyoborere mibi irimo no gutonesha bamwe mu bakozi. Amakuru Bwiza.com ikesha abaturage ni uko hari ibibazo bimaze iminsi bivugwa mu kigo nderabuzima cya Musaza bituruka ku bwumvikane buke buri hahati ya bamwe […]
Rwamagana: Prof. Nshuti yibukije abayobozi ko imishahara yabo iva mu misoro y’abaturage

Ubwo Umunyamanga wa Leta muri Minisiteri y’Ububanyi n’Amahanga n’ubutwererane ushinzwe umuryango wa Afurika y’Iburasirazuba akaba imboni y’akarere ka Rwamagana, Prof Nshuti Manasseh, yasozaga umwiherero wahuje abagize inama njyanama y’akarere n’abayobozi mu nzego zitandukanye, yabasabye kwibuka ko inshingano zabo bazihabwa mu nyungu z’abaturage ndetse ko bahembwa amafaranga ava misoro batanga. Umwiherero wabaye kuva ku wa 3 […]
Rwamagana: Abayobozi basabwe gukorana ubwitange no kunoza imitangire ya serivisi

Kuri uyu wa Kabiri tariki ya 1 Gashyantare 2022, mu birori byo kwizihiza umunsi w’intwari byabereye mu murenge wa Kigabiro, abayobozi mu nzego z’ibanze mu Karere ka Rwamagana basabwe gukorana ubwitange mu kwesa imihigo no kunoza imitangire ya Serivisi. Umunsi w’intwari mu Karere ka Rwamagana witabiriwe n’abayobozi kuva ku rwego rw’umudugudu kugera ku rwego rw’akarere […]
Rwamagana: Meya avuga ko umusore warashwe yakomerekeje umusirikare

Mu gitondo cyo kucyumweru kuwa 16 Mutarama 2022, ubuyobozi bw’akarere ka Rwamagana buri kumwe n’inzego z’umutekano basuye abaturage batuye mu tugari twa Ntunga mu murenge wa Mwulire n’akagari ka Cyimbazi mu murenge wa Munyiginya basaba urubyiruko kwirinda ibikorwa by’ubujura bikorwa n’insoresore zurira amakamyo zikiba ibyo apakiye. Iyi gahunda yo gusura abaturage baturiye agasantire ka Ntunga […]
Rwamagana: Barasabwa kuzibukira inzoga z’inkorano nyuma y’uko 52 bajyanwe mu bitaro kubera kunywa ikigage
Ubuyobozi bw’akarere ka Rwamagana burasaba abagatuye kwirinda kunywa no gukora inzoga z’inkorano zishobora gushyira ubuzima bwabo mu kaga. Ni nyuma y’uko mu mpera z’icyumweru gishize mu kagari ka Nkungu mu murenge wa Munyaga hari abaturage 52 banyoye ikigage bavuye mu bukwe bwa Gitifu wa kariya kagari, bikarangira kibaguye nabi. Zimwe mu nzoga zitungwa agatoki na […]
Andreas Spiers watoje APR FC yavuze ibyamubabaje birimo no kugenda adatoje Rayon Sports

Umutoza ukomoka muri Romania ufite ubwenegihugu bw’u Budage, Andreas Andrei Spiers watoje APR FC kuva mu 2013 kugeza mu 2014 anayigeza ku mukino wa nyuma muri CECAFA yabereye muri Sudan batsinzwe na Vitalo FC yo mu Burundi, yemeza ko yavuye mu Rwanda ababajwe no kutagera ku ntego yari yazanye mu Rwanda ndetse bikiyongeraho no kuba […]
Rwamagana: Abaturage bahawe umukoro wo guha Polisi umwanya wo kubateza imbere bayifasha gukumira ibyaha
Ubuyobozi bw’akarere ka Rwamagana ubwo hasozwaga ukwezi kwahariwe Polisi y’igihugu bwasabye abaturage gufasha Polisi gukumira ibyaha kugira ngo abapolisi biborohere kubona umwanya wo gukemura ibibazo bibangamiye imibereho yabo. Abaturage bavuga ko ibikorwa Polisi ikorera abaturage bifite icyo bizahindura ku mibereho yabo ndetse bavuga ko bagiye kurushaho kujya bayifasha gukumira ibyaha bitaraba. Nyiransabimana Afisa, umuturage utuye […]
Ngoma: Abaturage basabwe gufata neza ibikorwaremezo bahawe na Polisi y’igihugu
Umuyobozi w’Akarere ka Ngoma, Niyonagira Nathalie ubwo yasozaga ukwezi kwahariwe ibikorwa bya Polisi y’igihugu yasabye abaturage bahawe amashanyarazi aturuka ku mirasire y’izuba ndetse n’uwubakiwe inzu na Polisi y’igihugu kubifata neza bikabafasha guhindura imibereho yabo. Mu karere ka Ngoma ku wa 28 Ugushyingo 2021 ni bwo hasojwe ukwezi kwahariwe ibikorwa bya Polisi byibanze ku gufasha abatishoboye, […]
Rwamagana: Abaturage barasabwa kwifashisha ikoranabuhanga rya telefoni bagamije kwiteza imbere

Umuyobozi w’akarere ka Rwamagana, Mbonyumuvunyi Radjabu mu mpera z’icyumweru gishize ku wa 3 Ukuboza 2021, ubwo abaturage 474 bahabwaga telefoni zigezweho zizwi nka Smartphone yabasabye gukoresha neza telefoni zikabafasha kwihutisha iterambere ryabo. Abaturage bahawe telefoni bagenewe na Perezida wa Repubulika bavuze ko bagiye kuzifashisha zikabafasha guhererekanya amakuru n’ubuyobozi mu rwego rwo gukumira ibyaha. Niyirora Fidel, […]
Kayonza: Aborozi barashinja ibigo by’ubwishingizi uburiganya

Aborozi bo mu Karere ka Kayonza batakambiye umuryango urwanya ruswa n’akarengane kubera uburiganya bavuga ko bakorerwa n’ibigo by’ubwishingizi, bakanabishinja imikorere mibi. Ku wa 3 Ukuboza 2021 umuryango urwanya ruswa n’akarengane n’itsinda ry’abanyamaku ryoherejwe n’umuryango w’abanyamakuru baharanira amahoro, Pax Press, bagiranye ibiganiro n’abaturage byabereye mu Murenge wa Ruramira, bigamije kureba uruhare rw’abahinzi borozi bagira mu mihigo. […]
Iyi Manda irihariye biradusaba kuryama gake – Meya Mbonyumuvunyi Radjab
Ubwo yarahiriraga kuyobora akarere ka Rwamagana kuwa mbere kuwa 22 Ugushyingo 2021, Umuyobozi w’Akarere ka Rwamagana yasabye abayobozi gukorera hamwe kandi bagakorana umurava kugirango buzuze inshingano bahawe. Prof Nshuti Manasseh, Umunyamanga wa Leta muri Minisiteri y’Ububanyi n’Amahanga n’Ubutwererane ushinzwe umuryango w’Afurika y’Iburasirazuba, usanzwe ari imboni ya guverinoma mu Karere ka Rwamagana yifashije ikoranabuhanga yakurikiranye umuhango […]
Rwamagana: Abakobwa babyariye iwabo batishoboye bavuga ko guhabwa imfashanyo bibafasha kwirinda kongera guterwa inda

Abakobwa bavuka mu miryango itishoboye batewe inda imburagihe, baravuga ko guhabwa imfashanyo bituma batsinda ibishuko by’abagabo bashobora kubashukisha kubafasha kubera ubuzima bubi baterwa no kurera abana badafite ubushobozi Kuwa Kane tariki ya 18 Ugushyingo 2021, abaturage batishoboye barimo abafite ubumuga 40 ndetse n’abakobwa 40 babyaye imburagihe batishoboye, bahawe ibiribwa n’bikoresho by’isuku, abandi batishoboye bagera ku […]
Rwamagana: Barasaba imiryango ifite abafite uburwayi bwo mutwe kubavuza

Abaturage barasabwa kuvuza abafite uburwayi bwo mutwe kuko ubuyobozi bw’akarere Rwamagana bwagiranye amasezerano n’ibitaro bya Rwamagana kugira ngo n’abadafite ubwisungane mu kwivuza babangamirwa no kutavuzwa bashobore kubona serivisi z’ubuvuzi. Mu karere ka Rwamagana hari abafite uburwayi bwo mu mutwe bativuza kubera kutitabwaho n’imiryango yabo, dore ko hari abo usanga batagira ibyiciro by’ubudehe binagenderwaho mu guha […]
Rwamagana/Gatsibo: Rwiyemezamirimo arashinjwa kwanga kwishyura abakozi
Abaturage bakora umwuga w’ububaji no gusudira mu turere twa Rwamagana na Gatsibo barashinja rwiyemezamirimo uyobora TRue D Energy Ltd kutabahemba kandi barakoze intebe zo mu mashuri, ubuyobozi bw’utu turere bukemeza ko yananiwe kubahiriza amasezerano bagiranye. Abaturage baganiriye na Bwiza.com bakorera mu dukiriro twa Rwamagana na Gatsibo mu magambo arimo akababaro babwiye umunyamakuru ko basaba gukorerwa […]
Kayonza: Barasaba ko gutora bahagarara inyuma y’abakandida bitasubira
Abaturage bo mu Kagari Nyagatovu mu murenge Mukarange mu Karere ka Kayonza barasaba ko uburyo budasanzwe bwakoreshejwe mu gutora komite nyobozi y’umudugudu bwakomeza gukoreshwa bugasimbura guhagarara inyuma y’abakandida. Mu karere ka Kayonza abatoye komite nyobozi mu Kagari ka Nyagatovu batowe mu masibo ya buri mudugudu batoreye ku kigo cy’amashuri cya G.s Mukarange Catholique bakaba batoye […]