Rwamagana: Barasaba ko ubushobozi bw’abanyerondo b’umwuga bwongerwa
Abaturage n’abanyerondo b’umwuga bo tugari twa Ruhimbi na Bwinsanga mu Murenge wa Gishari mu Karere ka Rwamagana bavuga ko babangamiwe n’utubari tutemewe dutiza umurindi abajura babajujubya babiba imyaka n’amatungo. Abaturage bavuga ko utubari tutemewe dukorera mu ngo ari two dutiza umurindi abajura bajujubije abaturage kandi ko bimwe byibwa bigurishirizwa muri izo ngo zahinduwe utubari dukora […]
Rwamagana: Bakeka ko kubyarana n’abagabo bakuze bituma abangavu bahishira ababateye inda
Abaturage bo mu karere ka Rwamagana bavuga ko abakobwa baterwa inda n’abagabo bakuze bakabatera ubwoba abandi bagatinya kuvuga abateye indaya batinya igisebo cyo kubyarana n’abababyaye. Bavungiye Francine utuye murenge wa Muyumbu avuga ko abana banga kuvuga ababateye inda, agakeka ko hari abangavu batinya kubavuga batinya guseba kubera imyaka yabo iba itandukanye n’ababateye inda barimo n’abagabo […]
Nyagatare: Basabye Karidinali Kambanda kuvuganira Umutara ukaba diyosezi

Mu birori byabaye kuri uyu wa 3 Ukwakira 2021byo kwizihiza yubile y’imyaka 25 Paruwasi Gatolika ya Nyagatare imaze, umushumba wa diyosezi ya Byumba nawe wizihizaga imyaka 25 amaze ari umwepisikopi yasabye Nyiricyubahiro Karidinali Antoine Kambanda gusaba Papa Francis kwemera ko umutara wagirwa Diyosezi. Umushumba wa diyosezi, Byumba, Musenyeri Seleverien Nzakamwita ubwo yifatanyaga n’abakirisitu kwizihiza yubile […]
Rwamagana: Umuyobozi w’ibitaro yasabye Akarere kumutiza umuyobozi w’ikigo nderabuzima

Mu rugendoshuri, abakozi bashinzwe guteza imbere ibikorwa by’ubuzima mu turere 10 dukoreramo umushinga w’ingobyi basuye ikigo nderabuzima cya Rubona cyabaye indashyikirwa mu guteza imbere ubuzima bw’abaturage nyuma y’o kugaragarizwa uburyo imicungire y’umutungo yafashije icyo kigo nderabuzima kwikemurira ibibazo byari bibangamiye imitangire ya serivisi zihabwa abarwayi, umuyobozi w’ibitaro bya Kabaya asaba ko akarere ka Rwamagana kabafasha […]
Rwamagana: Haravugwa urupfu rw’umusore wishwe n’imashini isya yakoreshaga
Mwijoro ryo kuri uyu wa gatatu tariki ya 22 Nzeri 2021, mu mudugudu wa Kamata akagari ka ka Cyanya mu murenge wa Kigabiro, haravugwa umusore uri mu kigero cy’imyaka 30 witwa Vincent wasanzwe mu mashini yarakoreshaga asya imyumbati yamuseye umutwe hasigaye igihimba. Ntwali Janvier Musa, uyobora umudugudu wa Kamata yavuze ko yamenye urwo rupfu ahamagawe […]
Rwamagana: Abaturage basabwa gufatanya n’ubuyobozi gukemura ibibazo bibangamiye abana
Guverineri w’Intara y’Iburasirazuba, CG Gasana Emmanuel ku wa kabiri tariki ya 14 Nzeri 2021 yifatanyije n’abayobozi mu bukangurambaga bwiswe ‘Tujyanemo mu Kurengera Abana’ bugamije gukemura ibibazo bibangamiye abana. Guverineri yasabye abatuye mu Murenge wa Fumbwe ko bagomba guhagurukira gukemura ibibazo bibangamiye abana n’urubyiruko. Ati: “Igihugu cyacu gitanga amahirwe angana ku baturage bacu ndetse bagomba kugira […]
Rwamagana: Ku myaka 15 yatewe inda n’umubyeyi w’abana bane, yabeshye iwabo ko agiye gusenga
Umukobwa ufite imyaka imyaka 21 utuye mu Karere ka Rwamagana, Umurenge wa Kigabiro yavuze uko yasuye umugabo nyuma yo kwitwaza Bibiliya akabeshya abamureraga ko agiye mu rusengero, aza kumutera inda. Mu buhamya uyu mukobwa twise Ingabire Sandrine (Amazina yahinduye). Yavuze ko yatewe inda afite imyaka 15 akabyara afite imyaka 16 nyamara uwamuteye inda akaba yari […]
Rwamagana: Guverineri yasabye ba Gitifu gukuramo amakote bakambara bote, bakajya mu bukangurambaga bwa mituweli
Guverineri w’Intara y’Iburasirazuba, Gasana Emmanuel yahaye umukoro abanyamahanga nshingwabikorwa b’imirenge mu karere ka Rwamagana wo gushaka uburyo bakwesa umuhigo wa mituweli, anasaba by’umwihariko ba gitifu bo mu mujyi gukuramo ikote n’intweto z’abasirimu bakambara bote bakegera abaturage bakabafasha kwishyura ubu bwisungane mu kwivuza. Mu nama mpuzabikorwa yateguwe n’akarere ka Rwamagana yabaye kuri uyu wa Kabiri tariki […]
Rwamagana: Gitifu arashinjwa kwita umuryango ‘ibicengezi’ no kuwirukana mu kagari
Umuturage witwa Dusabimana Claude utuye mu mudugudu w’Agatare mu kagari ka Karitutu, umurenge wa Muhazi mu Karere ka Rwamagana, arashinja Umunyambanga Nshingwabikorwa w’Akagari kwita umuryango we ibicengezi ndetse no kuwirukana mu kagari ayobora yitwaje ko atarishyura ubwisungane mu kwivuza. Tariki ya 24 Kanama 2021, ahagana saa munani z’amanywa, umunyamakuru nyuma yo kumenya iki kibazo yasuye […]
Gatsibo: Umushumba yishe umuntu amukubise inkoni
Umusore witwa Sibomana bita Kadogo usanzwe ari umushumba uragira inka mu kagari Ka Rubona mu murenge wa Kiziguro, mu karere ka Gatsibo ku mugoroba wo kuri uyu wa 2 Kanama 2021 yakubise inkoni ebyiri umugabo witwa Nsekarije Jean Damascene w’imyaka 35, arapfa. Kampire Jeanne ni Umubyeyi wiboneye Nsekarije akubitwa. Yatangarije Bwiza ati: “Uwo musore wakubise […]
Kirehe: Umubyeyi yashyikirijwe umurambo w’umwana we, yanga kuwushyingura
Umuturage witwa Rukiriza Reverien utuye mu mudugudu wa Nyabubare, Akagari ka Bisagara mu murenge wa Mushikiri w’Akarere ka Kirehe ku mugoroba wo ku wa Gatandatu tariki ya 31 Nyakanga 2021 yashyikirijwe umurambo w’umuhungu we witwa Bizimana Charles wishwe na Hakizimana Frodouard tariki ya 28 Nyakanga 2021. Inkuru yabanje https://bwiza.com/?Kirehe-Umugabo-yishe-umushyitsi-amukubise-ishoka Amakuru Bwiza.com ikesha abaturage bari mu […]
Kirehe: Umugabo wenga Kanyanga yishe umushyitsi, amwitiranyije n’umuhungu we
Mu ijoro ryo ku wa Kabiri tariki ya 27 Nyakanga 2021, umugabo wenga Kanyanga witwa Hakizimana Froduard w’imyaka 41 utuye mu mudugudu w’Umutuzo, akagari ka Bisagara mu murenge wa Mushikiri, yakubise umuhini umusore witwa Bizimana Charles w’imyaka 27 kuko yakekaga ko ari umuhungu we, amakuru akavuga ko yajyanwe mu bitaro bya Kirehe ari ho yapfiriye […]
Kirehe: Ubuyobozi burashinjwa gukingira ikibaba Gitifu warezwe kurarana umugore w’abandi na DASSO ushinjwa gufata ku ngufu
Umugabo witwa Uwizeye utuye mu Mudugudu wa Kampara, Akagari ka Bisagara mu Murenge wa Mushikiri w’Akarere ka Kirehe, aravuga ko yagiye kurega Umunyamanga Nshingwabikorwa w’Akagari kumuraranira umugore nyamara agafungwa, undi muturage witwa Grace Dusengimana Grace we agashinja DASSO witwa Elia gushaka kumusambanya ku ngufu agategekwa ubwiyunge. Uwizeye avuga ko tariki ya 1 Nyakanga 2021 yagiye […]
Kirehe: Hari abashinja Pasiteri Ruzihitiramo kubatuburira bakamuha Frw akikorera ubukwe
Hari abaturage bo mu Kagari ka Murehe mu Murenge wa Gahara mu Karere ka Kirehe bashinja pasiteri Ruzihitiramo Evariste wo mu Itorero Inkuru Nziza kubaka amafaranga 53, 000 buri umwe, kugira ngo biyandikishe mu mushinga wa compassion international umaze imyaka irenga wifuzwa n’abashumba b’itorero, Paruwasi ya Mugogo gusa ngo ntibikunde ahubwo akayikoresherezamo ubukwe. Abaturage baganiriye […]
Ruhango: Abantu 239 bafatiwe ku musozi wa Kanyarira basenga
Abantu 239 kuri uyu wa Gatandatu bafashwe n’inzego z’umutekano barimo gusengera ku musozi wa Kanyarira mu karere ka Ruhango, barenze ku mabwiriza yo kwirinda icyorezo cya COVID-19. Umunyamakuru wa RBA dukesha iyi nkuru wageze kuri uyu musozi wa Kanyarira uri mu kagari ka Mpanda mu murenge wa Byimana, yavuze ko abahafatiwe baturutse mu turere dutandundukanye […]
Rwamagana: Batewe ubwoba n’amabuye bavuga ko aterwa n’abazimu
Abaturage batuye mu Mudugudu wa Kabuye mu Kagari ka Cyanya, Umurenge wa Kigabiro mu Karere ka Rwamagana baravuga ko batewe ubwoba n’amabuye yatewe mu ngo zabo ariko ntihaboneke abayatera, bamwe bakavuga ko yaterwaga n’abazimu kuko baturiye irimbi. Abatuye mu ngo zigera kuri 14 batuye muri metero ziri hagati ya 20 na 70 uvuye ku irimbi […]
Rwamagana: Abacuruzi ‘bakandamijwe’ na Gitifu, bazira amaherere
Abacuruzi 6 bakorera mu Karere ka Rwamagana barashinja Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Nzige kubafungira butike zabo bazira kutavuza umuturage wavunikiye ukuguru hafi y’aho bacururiza, ahunga ubuyobozi bwagenzuraga amabwiriza yo kwirinda Covid-19. Amakuru abacuruzi bahaye Bwiza avuga ko batunguwe no kubwirwa ko batemerewe gukomeza ubucuruzi bwabo biturutse ku cyemezo cy’umurenge wa Nzige, bagatunga agatoki Karango Alphonse, […]
Igisupusupu yatawe muri yombi akekwaho gusambanya umwana
Amakuru yizewe Bwiza.com yakuye mu Murenge wa Kiramuruzi nuko Nsengiyumva François wamenyekanye nka Igisupusupu yatawe muri yombi na Polisi ikorera mu karere ka Gatsibo akekwaho gusambanya umwana. Umuturage wiboneye n’amaso ye bajyana Igisupusupu kuri sitasiyo ya Polisi yavuze ko yafashwe ahagana saa cyenda kuri uyu wa gatatu Yagize ati: “Umuhanzi Igisupusupu twabonye afashwe na Polisi […]
Kayonza: Umushumba yigize intakoreka, akubitisha abaturage impiri
Abaturage batuye mu Kagari ka Murundi mu Murenge wa Murundi w’Akarere ka Kayonza baratabaza kubera umusore witwa Ruzibiza uboneshereza imyaka, umuvuze akamukubita inkoni y’impiri agendana byatumye bamwe bafata umwanzuro wo kujya bitwaza amacumu n’imihoro kubera kumutinya. Abatuye imidugudu ya Kayongwe, Macuba na Nyanga muri aka kagari, ku mugoroba wo kuwa 29 Kamena babwiye BWIZA ko […]
Rwamagana: Akarere karasabwa kubaka ibikorwaremezo bizazana impinduka ku mibereho y’abaturage
Abatuye umujyi wa Rwamagana bavuga ko hakenewe ibikorwaremezo bizana impinduka mu mujyi wabo bishobora gukurura abashoramari kuhakorera, bikanatuma abaturage benshi babona akazi. Abaganiriye na Bwiza.com bavuga ko Rwamagana ari agace gakwiye kwitabwaho bakongererwa ibikorwaremezo bizakurura abashoramari kuhubaka amahoteri n’ibindi bikorwa bizatanga akazi ku baturage. Niyonshuti Jean Bosco ni umuturage utuye mu murenge wa Muhazi. Avuga […]
Kirehe: Barataka indwara y’inzoka kubera kuvoma ibirohwa

Abaturage batuye utugali twa Musaza na Kabuga mu Murenge wa Musaza w’Akarere ka Kirehe barinubira kuvoma amazi y’ibishanga bakeka ko abatera indwara y’inzoka ya Biraliziyoze. Umubyeyi uhatuye avuga ko abana benshi barwara inzoka kubera kutagira amazi meza. Agira ati: “Mu mu mudugudu wa Nyamugali hari ikibazo cy’amazi kuko bayagejeje ahandi twebwe ntibayatugezaho. Muri aka gace […]
Rwamagana: Imisanzu batanze n’inkunga y’Ubudehe byaburiwe irengero
Abatuye mu mudugudu wa Gisanza mu Kagari ka Mwulire mu Murenge wa Mwulire baratamba basaba ubuyobozi gukurikirana amafaranga y’imisanzu ndetse n’inkunga y’ubudehe bakeka ko byiririwe n’abayobozi. Abaturage baganiriye na bwiza bahavuga ko hashize imyaka 3 batanze amafaranga basabwa n’abayobozi b’umudugudu bababwira ko bagiye kubaha ivome rusange. Umuturage twise Ngarambe ku mpamvu z’umutekano we yavuze ko […]
Kirehe: Gitifu arashinjwa gutuka uwamubajije impamvu abakire basezeranye batambaye udupfukamunwa
Abaturage batuye mu Murenge wa Mushikiri mu karere ka Kirehe bavuga ko Umunyamanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Mushikiri, Hakizamungu Adelte, mu cyumweru gishize yanditse ku rubuga rwa WWhatsApp amagambo akomeye yita umusazi Murara Emmanuel imboni ya Radio Izuba. Umwe mu bakozi b’umurenge utarashatse ko amazina ye amenyekana yemeza ko Gitifu Hakizamungu yakoze ikosa ryo gusezeranya abantu […]
Rwamagana: Komite y’Ababyeyi n’ubuyobozi ntibumvikana ku mafaranga yishyuzwa abanyeshuri

Ubuyobozi bw’umurenge wa Munyiginya bwemeza ko kwaka amafaranga y’u Rwanda ibihumbi icumi (10,000 RWF) kuri buri mwana wiga ku ishuri ribanza rya Cyarukamba riherereye mu Kagari ka Cyarukamba byahagaritswe nyamara umuyobozi wa komite y’ababyeyi akemeza ko ayo mafaranga azakomeza gutangwa ndetse bahawe igihe ntarengwa cyo kuyatanga. Abaturage batuye mu Kagari ka Cyarukamba babwiye BWIZA ko […]
Rwamagana: Barataka kugura amazi bahenzwe, ayabo yarangijwe n’abakora umuhanda
Abaturiye umuhanda mushya wa kaburimbo mu Mudugugu wa Kabuye mu Kagari ka Cyanya mu murenge wa Kigabiro baratakamba basaba ubuyobozi kubasubiza amazi yabo kuko amatiyo yajyanaga amazi mu ngo zabo yakuwemo n’abakora umuhanda. Mukasagaga utuye hafi y’agakiriro avuga ko babangamirwa no kugura amazi ahenze kandi bari bayafite mbere yo kwangiza amatiyo yajyanaga amazi mu ngo […]
Rwamagana: Barinubira amashuri yubatswe mu kibuga cyakiniragaho ibigo by’amashuri 5
Abanyeshuri n’abarimu barinubira ko ikibuga cyakoreshwaga n’ibigo by’amashuri bitanu byose byubatse ku butaka bwa Paruwasi ya Rwamagana cyarubatswemo amashuri mu rwego rwo kugabanya ubucucuke mu rwunge rw’amashuri rwitiriwe Mutagatifu visenti wa Pawulo. Umwarimu wigisha muri kimwe mu bigo bitanu byifashishaga icyo kibuga bari barahaye izina ku mukino yabwiye Bwiza ko kubaka amashuri byonyine bidahagije hadatekerejwe […]
Rwamagana: Abakorera mu gakiriro barasaba gukorerwa umuhanda bamaze igihe bemerewe

Abakorera mu Gakiriro ka Rwamagana gaherereye mu murenge wa Kigabiro baratakamba basaba ubuyobozi kubakorera umuhanda wa kaburimbo bamaze igihe bemerewe. Abakorera imyuga y’ububaji ndetse n’abacuruza imbaho mu Gakiriro bavuga ko umuhanda wa Kaburimbo wakozwe hafi y’agakiriro kuba utinjira mu Gakiriro ahubwo ukaba unyura hafi yako ntukinjiremo, ari igihombo kubahakorera kandi bari bawitezeho gukuraho igihombo baterwa […]
Nyakaliro: Umugabo yatawe muri yombi akekwaho gusambanya abana b’abahungu
Umugabo w’imyaka 43 y’amavuko witwa Nzishimanumwe Alfred utuye mu mudugudu wa Kamashaza mu Kagari Ka Rwimbogo yatawe muri yombi n’Urwego rw’Ubugenzacyaha RIB kuri uyu wa 7 Gashyantare 2021 akekwaho icyaha cyo gusambana abana b’abahungu. Abatuye mu murenge wa Nyakaliro bavuga ko batunguwe n’inkuru y’uwo mugabo bivugwa ko yari amaze igihe kingana n’umwaka ashukisha amafaranga imineke […]
Rwamagana: Inzu zabo ziterwa amabuye, bakabwirwa ko ari amadayimoni

Abaturage batuye mu Mudugudu wa Kagarama mu Kagari ka Gishore mu Murenge wa Nyakaliro baratamba basaba gutabarwa kubera gutotezwa baterwa amabuye, bagashinyagurirwa n’abatabatabara bababwira ko baterwa n’amadayimoni. Abaturage bavuga ko abajya gutura mu Kagari ka Gishore batotezwa n’abahavukiye, bagakeka ko ari bo babaterera amabuye mu ngo zabo, bakababuza umudendezo kandi ntacyo bapfa. Niyomugabo Celestin ni […]
Ngoma: Bahangayikishijwe no kohereza abana kwiga bakabura abarimu
Ababyeyi bo mu Murenge wa Kazo mu Karere ka Ngoma bafite abana biga ku Kigo cy’Amashuri Abanza cya Fukwe giherereye mu Kagari k’Umukamba barinubira abarimu batigisha abana babo Kandi bahembwa na Leta. Abo babyeyi barasaba ubuyobozi bw’Akarere ka Ngoma gukemura ikibazo cy’abarimu bigisha mu mwaka wa gatanu n’umwaka wa Gatandatu . Umwe mu babyeyi waganiriye […]
Rwamagana/Kigabiro: Barataka gusenyerwa n’amazi ya ruhurura
Abaturage batuye mu Murenge wa Kigabiro bavuga ko babangamiwe n’amazi aturuka muri ruhurura yacukuwe ariko ntitunganywe, ntibahabwe ingurane z’ibyabo yangiza kugeza ubwo bavuga ko bari mu buzima bubagoye. Uwamahoro Chantal , utuye mu mudugudu wa Kabuye mu Kagari ka Cyanya mu murenge avuga ko basenyewe n’amazi yaturutse muri Ruhurura yacukuwe ariko ntikorwe. Aganira Bwiza.com yatangiye […]
Rwamagana: Masumbuko ushinja abayobozi kumuhiga, ashaka guhungira i Bugande
Masambuko Eliphase wari utuye mu Mudugudu wa Nyabishunzi Akagari ka Sovu mu Murenge wa Kigabiro w’Akarere ka Rwamagana, ubu avuga ko ari mu Murenge wa Karama mu Karere ka Nyagatare ashaka inzira imujyana i Bugande gushakirayo imibereho, agashinja abayobozi kumuhiga bamuziza ko yahamagaye itangazamakuru, arimenyesha imibereho mibi abayemo. Muri Nyakanga 2018, abatuye mu midugudu ya […]
Rwamagana: Umugore arashinja umugabo we kumutegeka kurerera inshoreke
Umugore witwa Nyirakamana Joselyne utuye mu mudugudu wa Ruseke, akagari ka Bushenyi mu murenge wa Mwulire arashinja umugabo kumutegeka kurera abana akomeje kubyara n’inshoreke amuziza kutabyara abana b’abahungu. Nyirakamana avuga agorwa no kurera abana be ndetse n’abo yabyaye ku bandi bagore ndetse ko umugabo n’inshoreke ze bishimisha mu mitungo avunikira wenyine. Uyu mugore avuga ko […]
Rwamagana: Abayobozi na REG ntibumvikana ku mpamvu imyaka 5 ishize abaturage bataragezwaho amashanyarazi
Ubuyobozi bw’Ikigo cy’Igihugu gishinzwe ingufu (REG), ishami rya Rwamagana buvuga ko ibikoresho byaguzwe hifashijwe inkunga y’ubudehe byabaye imfabusa kuko bitujuje ubuziranenge ndetse ko ubuyobozi bwakoranye n’abamamyi bakora ibitemewe bidashobora gukoreshwa. Mu kwezi k’Ukuboza 2020, abatuye umudugudu wa Kamamana babwiye BWIZA ko bamaze igihe bategereje umuriro bemerewe na Leta, ariko ntibawuhabwe kandi hashize imyaka ine haguzwe […]
Ngoma: Umukecuru yasenye inzu umukobwa we abamo kuko ‘amutuka’
Umukobwa witwa Ndayiringiye Annonciata w’imyaka 42 utuye mu kagari ka Sakara mu murenge wa Murama ashinja nyina umubyara kumusenyera inzu yasizwe na Se wapfuye. Ndayiringiye yabwiye Radio izuba ko yari atari mu rugo, mu kuva iyo yari yagiye, asanga nyina yasenye iyi nzu, akabura aho yerekeza. Yagize ati: “Habimana na Yozefu ni bo basenye iyo […]
Rwamagana: Abajura biba amatungo, bakayabagira mu ishyamba
Abaturage batuye mu mudugudu wa Karambo mu kagari Kazinga mu murenge wa Munyaga Barinubira abajura biba imyaka n’amatungo, amwe muri yo bakajya kuyabagira mu ishyamba rya Leta. Cyanzayire Jeannette ni umwe mu baturage uvuga yajujubijwe n’abajura bamwiba amatungo ndetse n’imyaka. Agira: “Ndi umwe mu bantu bamaze kwiba ndetse mu kwezi gushize banyibye ihene eshatu ndetse […]
Rwamagana: Polisi yerekanye barindwi bemera ko bibye umuzungu bashaka ay’Iminsi Mikuru

Polisi y’u Rwanda ikorera mu karere ka Rwamagana, yeretse itangazamakuru abagabo barindwi bakekwaho kwiba Umwongerezakazi ibikoresho bitandukanye, bakavuga ko bamwibye bashaka amafaranga y’Iminsi Mikuru. Saa tanu z’ijoro ryo ku wa 18 Ukuboza ni bwo abajura bateye mu rugo rw’uriya Mwongerezakazi witwa Hannan Louise ucumbitse mu kagari ka Nyagasenyi ho mu murenge wa Kigabiro, bamutwara ibikoresho […]
Kirehe: Abahinzi barataka konesherezwa, bavuga bagakubitwa
Abaturage batunzwe n’ubuhinzi bo mu mudugudu w’Irebero, mu kagari ka Kagasa ho mu murenge wa Nyamugari muri Kirehe, barinubira konesherezwa n’aborozi ntibishyurwe imyaka yabo ahubwo babivuga bagakubitwa. Abaturage bavuga ko amatungo yiganjemo inka abonera imyaka ntibarenganurwe, ahubwo ababoneshereje bakanakubita. Uwaganiriye na Televiziyo y’u Rwanda yagize ati: “Koko rwose tugira ikibazo cy’inka zitwonera wanavuga bakagukubita. Njyewe […]
Uburasirazuba: Nta muyobozi wemerewe kuva aho akorera ngo ajye gusangira iminsi mikuru n’umuryango we
Ubuyobozi bw’intara y’Iburasirazuba bwatangaje ko nta muyobozi wemerewe kuva aho akorera, ngo ajye gusangira iminsi mikuru n’umuryango we hagamijwe gukaza ingamba zo kwirinda icyorezo cya COVID-19 mu bihe by’iminsi mikuru ya Noheri n’Ubunani. Guvereneri w’iyi ntara, Mufulukye Fred mu Kiganiro yahaye Radio Izuba, yavuze ko ubuyobozi bw’intara bufatanyije na Polisi y’igihugu bashyizeho ingamba zidasanzwe, hagamijwe […]
Rwamagana : Baravuga ko abayobozi babahohotera babashinja gutera inkunga Nyamwasa na FDLR
Abaturage batuye mu Mudugudu wa Kamamana, mu Kagari ka Kaduha, mu Murenge wa Munyaga; barasaba kurenganurwa ku karengane bakorerwa n’umuyobozi bwabageretseho icyaha cyo gukorana n’umutwe w’inyeshyamba zirwanya ubutegetsi bw’ u Rwanda, Forces dĂ©mocratiques de libĂ©ration du Rwanda, (FDLR) no gukusanya amafaranga yo gutera inkunga umutwe wa Rwanda National Congress wa Kayumba Nyamwasa. Bavuga ko batangiye […]
Kirehe: Ubuyobozi bwasabye ko umwana bikekwa ko yatewe n’abadayimoni, ajyanwa ku ivuriro rya leta
Ubuyobozi bw’Umurenge wa Musaza mu Karere ka Kirehe bwasabye ababyeyi b’umwana bikekwa ko yatewe n’abadayimoni ko bamujyana mu ivuriro rya leta, aho kumujyana aho bavurira amarozi. Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Musaza, Bihoyiki LĂ©onard ni we wabitangarije BWIZA, aho yavuze ko uyu mwana afite ikibazo cyo mu mutwe, bitandukanye n’ibyo abaturage bavuga ko yatewe n’abadayimoni. Gitifu […]
Rwamagana: Amafaranga bamwe bashyize muri Ejo Heza yayobeye ku bandi
Umuhuzabikorwa w’ikigega Ejo Heza mu Karere ka Rwamagana, Rugamba Egide, kuri uyu wa 11 Ukuboza 2020 yavuze ko hari amafaranga y’umusanzu bamwe mu bakozi batanze muri iki kigega akayobera ku bandi, bitewe n’uko bahuje amazina. Ni nyuma y’aho bamwe mu barimu bigisha mu mashuri yisumbuye bari batangarije BWIZA ko bamaze amezi 15 batanga uyu musanzu, […]
Rwamagana: Urubyiruko rwasigajwe inyuma n’amateka rurashinja ubuyobozi kurwima ibikoresho rwemerewe na leta
Urubyiruko rwasigajwe inyuma n’amateka rwo mu Mudugudu wa Bigabiro mu Kagari ka Cyanya mu Murenge wa Kigabiro, ruratakamba rusaba guhabwa ibikoresho rwemerewe na Minisiteri y’Ubutegetsi bw’Igihugu (MINALOC) rumaze kwigishwa imyuga mu mwaka w’2017. Abo basore n’inkumi boherejwe mu Karere ka Ka Ruhango mu Ntara y’Amajyepfo muri Mata 2017 barangije amasomo y’imyuga y’ubudozi, gutenganya imisatsi ndetse […]
Rwamagana: Impaka mu gushyira abaturage mu byiciro by’ubudehe
Bamwe mu baturage batuye mu murenge ya Kigabiro barinubira gushyirwa mu byiciro by’ubudehe hatagendewe ku mibereho yabo ndetse bamwe bagashinja abayobozi guhisha ko bafite abakene mu mudugudu yabo. Umunyamakuru wa Bwiza.com ku wa 5 ukuboza 2020 yageze ahakorerwaga igikorwa cyo gushyiraho abaturage mu byiciro by’ubudehe, ahasanga abaturage bafite uburakari kubera ibyiciro bashyizweho. Abaturage bavuga ko […]
Rwamagana: Abanyerondo barashinjwa guha icyuho abajura babajujubije
Abaturage batuye mu Mudugudu wa Gisanza mu Kagari ka Mwulire, Umurenge wa Mwulire baratabaza basaba ubuyobozi gukemura ikibazo cy’ubujura bubugarije kandi bafite Abanyerondo b’umwuga bishyurwa. Bamwe mu baturage bavuga ko niba irondo ry’umwuga ridashobora gukorwa neza barikuraho abaturage bagashyiraho ubundi buryo bakicungira umutekano . Karara Drocella ni umukecuru wabwiye bwiza.com ko batakiryama batinya kwibwa amatungo […]
Gatsibo: Abasenyewe n’imvura barasaba gutabarwa

Abaturage batuye mu murenge Kiramuruzi mu Kagari k’Akabuga barasaba ubuyobozi n’abagiraneza kubagoboka bakabaha ubufasha kuko inzu zabo zasenyutse ndetse ibikoresho byabo bikangirika. Imvura yarimo umuyaga n’urubura ni yo yasenyeye abaturage, ikaba yaguye ahagana saa saba z’amanywa kuri uyu wa Gatanu. Mukatinda Christine utuye mu Kagari k’Akabuga yabwiye Bwiza.com ko bahuye n’akaga kubera imvura yamusenyeye inzu […]
Rwamagana: Ababuranishije Gacaca bamaze imyaka 8 batazi irengero ry’amafaranga bagenewe
Inyangamugayo zaburanishije imanza za Gacaca mu Murenge wa Munyaga zirasaba kugarurizwa amafaranga zivuga ko yaburiwe irengero biturutse ku bayobozi zishyiriyeho bagamije gushyiraho koperative yo kwiteza imbere. Mu mwaka w’2012 ni bwo abari inyangamugayo z’Inkiko Gacaca bagenewe ishimwe n’urwego rw’Inkiko Gacaca bashimirwa imirimo y’ubwitange bakoze mu manza. Aya mafaranga yashyikirijwe komite y’Inyamugayo, buri muturage yagombaga guhabwa […]
Kayonza: Umugabo ukekwaho kwica umugore mu 2011 yafashwe yarahinduye amazina
Ku wa Gatandatu tariki ya 20 Kamena 2020, umugabo witwa Mbyayingabo yatawe muri yombi n’inzego z’umutekano kubera amakuru yatanzwe y’uko yishe umugore we agahungira mu murenge wa Kabarondo, akaba yakoreraga ubucuruzi mu isoko rya Kabarondo riri mu Karere ka Kayonza. Amakuru Bwiza.com ikesha abaturage batuye mu kagari ka Cyabajwa ni uko uyu mugabo Mbyayingabo hashize […]
Gatsibo: Yakubiswe agirwa intere, bikekwa ko azira gutanga amakuru ku muntu wafunguwe
Umugabo witwa Gasangwa Dismas utuye mu mudugudu wa Kumana mu Kagari ka Gakoni mu murenge wa Kiramuruzi, mu ijoro ryo kuwa gatatu kuwa 17 Gicurasi yatezwe n’abagizi ba nabi baramukubita bamugira intere akaba arembereye mu bitaro bya Kanombe. Mukankumburwa Caritas umugore wa Gasangwa yabwiye Bwiza.com ko umugabo arembereye mu bitaro bya Kanombe bitewe n’inkoni yakubiswe […]
Rwamagana: Abatuye mu mujyi barinubira abana b’inzererezi babiba
Abatuye mu kagari ka Cyanya mu murenge wa Kigabiro mu mujyi wa Rwamagana barinubira abana b’inzererezi babajujubya basabiriza, abandi bakabiba kugira ngo babone ibibatunga. Mu mujyi wa Rwamagana hagaragara abana benshi b’inzererezi birirwa bazenguruka basaba amafaranga ndetse bamwe mu baturage bagahamya ko bamwe baniba . Ndagijimana Pierre ni umwe mu bakora ubucuruzi mu mujyi wa […]
Kirehe: Umugabo yatawe muri yombi akekwaho gusambanya umwana yibyariye
Rutaganzwa Donath utuye Kagari ka Mubuga mu murenge wa Musaza mu Karere ka Kirehe yatawe muri yombi  akekwaho gusambanya umwana yibyariye ufite imyaka 10 y’amavuko.  Amakuru dukesha  abaturanyi ba Rutangazwa Donath batuye mu kagari ka Mubuga bavuga ko yavuye mu rugo rwe mu mudugudu  wa Ryabega akajya  kwa Sebukwe basanzwe baturanye,  aho umugore amaze […]
Mukarange: Abarokotse jenoside barasabira Padiri Jean Bosco Munyaneza gushyirwa mu ntwari n’abatagatifu

Abarokotse jenoside yakorewe abatutsi muri Mata 1994 bahungiye kuri Paruwasi Gatulika ya Mukarange iri mu Karere ka Kayonza barasaba Kiliziya Gatulika gushyira Padiri Munyaneza Jean Bosco mu batagatifu na Leta ikamugira intwari kubera kwanga kwitandukanya n’abatutsi bari bamuhungiyeho muri icyo gihe, akemera gupfa. Abarokotse jenoside yakorewe abatutsi   bavuga ko uwo mupadiri yagaraje ubutwari yita ku […]
COVID-19 yatweretse ko hari byinshi abantu  tudashoboye: Musenyeri Rukamba
Perezida w’Inama y’Abepisikopi Gatolika mu Rwanda, Musenyeri Philippe Rukamba kuri uyu wa Gatandatu tariki ya11 Mata 2020 yasabye abakirisitu  kurushaho gusenga no gufasha abafite ibibazo muri ibi bihe Isi yugarijwe n’icyorezo cya COVID 19, cyane ko byagaragaye ko kirenze ubushobozi bw’abantu. Ubutumwa Musenyeri Rukamba yageneye abakirisitu mbere yo kwizihiza Pasika, abasaba gusenga no gufasha abagize […]
Kayonza: Habonetse imibiri 72 y’Abatutsi bajugunywe mu cyuzi cya Ruramira muri Jenoside
Ubuyobozi bwa Ibuka mu Karere ka Kayonza butangaza ko mu minsi itatu bamaze bashaka imibiri y’Abatutsi bishwe muri Jenoside mu 1994, bakajugunywa mu cyuzi cya Ruramira, hamaze kuboneka imibiri 72. Ibikorwa byo gushakisha imibiri yajugunywe mu cyuzi cya Ruramira byatangiye kuwa 6 Mata 2020, haboneka imibiri 15, kuwa Gatatu habonetse imibiri 5 naho ku munsi […]
Rwamagana: Abasheshe akanguhe bavuga ko badatabawe bakwicwa n’inzara

Abakecuru bari hagati yimyaka 80 na 97 batuye mu Mudugudu wa Bigabiro mu Karere ka Rwamagana , Umurenge wa Kigabiro, akagari ka Cyanya, barataka kwicwa inzara, nyuma y’aho imfashanyo babonaga mu bihe bisanzwe batakiyibona ndetse hakiyongeraho na guma mu rugo hagamijwe kwirinda icyorezo cya COVID-19 . Aba biganjemo abari mu myaka iri hejuru ya 80 […]
Rwamagana: Bafite ubwoba bw’inzara muri iki gihe cyo kwirinda Coronavirus
Bamwe mu baturage batuye mu murenge wa Kigabiro mu Karere ka Rwamagana bavuga ko muri iki gihe hafashwe ingamba zo gukumira icyorezo cya Coronavirus imirimo bakoraga igahagarara, bashobora kwicwa n’inzara. Mu mugi wa Rwamagana hari abanyonzi barenga 1000 babagaho kubera ko batwara abagenzi. Bamwe muri bo bavuga ko bahisemo kunyuranya n’aya mabwiriza bashaka gukomeza gukorera […]
Rwamagana:Abanyerondo ‘bakubise’ umusore ajyanwa mu bitaro
Abakora irondo ry’umwuga mu Mudugudu wa Gisanza mu Kagari ka Mwulire mu Murenge wa Mwulire baravugwaho gukubita no gukomeretsa bikabije umusore witwa Uwihanganye Eric w’imyaka 26 bakamugira intere akaba arembeye mu Bitaro bya Rwamagana. Abaturage baganiriye n’Umunyamakauru wa Bwiza.com mu Karere ka Rwamagana bemeza ko mu ijoro ryo kuwa Gatatu tariki ya 13 Werurwe 2020 […]
Rwamagana: Umugore yatoraguye igisasu akeka ko ari icyuma gishaje

Umugore utamenyekanye amazina wo mu Mudugudu wa Rurembo mu Kagari ka Cyanya mu Murenge wa Kigabiro mu Karere ka Rwamagana kuri uyu wa Kane tariki ya 5 Werurwe hafi y’urusengero rw’abadiventisite, yahatoraguye igisasu cyo mu bwoko bwa Gerenade akeka ko ari icyuma gishaje cyo ku gurisha bakunze kwita injyamane. Umwe mu baturage bakora umuhanda wari […]
Imikino ngororamubiri: APR yigaranzuye Polisi mu irushanwa ry’ i Rwamagana

Abakinnyi b’ikipe y’ingabo z’igihugu mu mikino ngororamubiri APR Athletics club bahigitse Ikipe ya Police Athletics club byari bihanganiye mu irushanwa ngarukamwaka rya Rwamagana Challenge Marathon ryabaye kucyumweru kuwa 16 Gashyantare 2020 i Rwamagana mu ntara y’iburasirazuba. Abasore ndetse n’inkumi b’amakipe ya APR Ac na Police Ac ni bo bari bahanzwe amaso mu gusiganwa ibirometero 21 […]
Rwamagana: Umusaza n’umwana we barara muri shitingi kubera inka bahawe muri Girinka

Nigurirwa Jean utuye mu mudugudu wa Gisanza mu kagari ka Mwurire mu murenge wa Mwurire n’umwana we barara mu nzu isakajwe shitingi kubera kutagira aho baragirira inka yahawe muri gahunda ya Girinka, bityo bagatinya ko inka yabo yakwibwa. Mu nkuru bwiza.com yabagejejeho mu mwaka wa 2019 , Ntigurirwa yatakambiraga ubuyobozi abusaba kumutabara we n’umuryango bagasanirwa […]