Uganda: Hasakaye amakuru avuga ko Gen. Peter Elwelu “yasaze”

Ikinyamakuru cyo muri Uganda cyitwa The Capital Times cyanditse inkuru kuri uyu wa 1 Werurwe 2020 kivuga ko Umugaba w’Ingabo za Uganda zirwanira ku butaka, Lt. Gen. Peter Elwelu yafashwe n’indwara itamenyerewe maze imuviramo kurwara mu mutwe. Iki kinyamakuru cyavuze ko Gen. Elwelu afite abaganga bo mu gisirikare cy’igihugu n’abahanga mu buvuzi bwo mu mutwe […]

Umuryango wanjye uhora unsaba ubufasha, nkabura icyo nisigariza

Nitwa Emmanuel Mfite imyaka 26 y’amavuko, ntuye mu ntara y’Iburengerazuba. Mfite ababyeyi bombi, batubyaye turi abana batatu, njye nkaba ndi imfura. Mu rugo, ni njye wagize amahirwe mbona akazi, nkaba mpembwa 50,000 rwf ku kwezi. Murumuna na mushiki wanjye bo nta kintu binjiza gusa bagerageza gushaka aho bakorera amafaranga, bakahabona rimwe na rimwe ariko hari […]

Jeannette wakubiswe n’abajura avuga ko batekerezaga ko atwite

Uyu ni Irakoze Emmanuel afata Jeannette

Tuyisenge Jeannette wamburiwe n’abajura mu Murenge wa Remera mu Karere ka Gasabo tariki ya 23 Gashyantare 2020, bagasiga bamugize intere, avuga ko bamukubise mu nda batekereza ko yaba atwite, bukaba ari bwo buryo bumvaga bwatuma apfa vuba. Mu kiganiro yagiranye na Bwiza TV, Jeannette yasobanuye uko byamugendekeye kuri uwo munsi na nyuma yaho. Bigaragara ko […]

Ibaruwa ya Paul Muvunyi kuri Perezida Kagame n’impinduka muri guverinoma mu nkuru z’icyumweru

Icyumweru gishize cyatangiye tariki ya 24 Gashyantare, kirangira tariki ya 1 Werurwe 2020. Cyaranzwe n’amakuru y’ingeri zirimo politiki, ubutabera ndetse n’umutekano. Hari ibyiciro bigenda bigaruka mu gice cy’inyuma cy’icyegeranyo nk’utuntu n’utundi, inkuru z’imikino ndetse n’imyidagaduro. Umunyemari Paul Muvunyi asaba Perezida Kagame Amakimbirane ari hagati ye n’ikigo cya Horizon Group Ltd cy’igisirikare cy’u Rwanda, yatumye umuherwe […]

Nigeria: Yibye igare, bamukata ikiganza

Lawali Isa ni umuturage wo muri Nigeria urukiko Zamfara rwimakazaga amategeko ya Sharia rwategetse ko acibwa ikiganza cy’iburyo azira kwiba igare tariki ya 1 Werurwe mu 2001, gusa ngo ababajwe n’uko atacyubahirizwa. Mu kiganiro yagiranye n’ikinyamakuru cyo muri iki gihugu, The Punch mu nkuru yasohotse kuri uyu wa 29 Gashyantare 2020, yavuze ko atari we […]

Ibisobanuro bitangwa na Google Translate ku Kinyarwanda biri hasi

screenshot_20200301-153416_1583069887012_1583070200442.jpg

Abakoresha urubuga rwa Google bari gutungurwa n’ibisobanuro ruri kubaha ku rurimi rw’Ikinyarwanda muri serivisi ya Google Translate , bitewe n’uko biri kuba bihabanye n’ibizwi ndetse bikaba bikiri bikeya. Byagaragaye nyuma y’igihe gito uru rurimi rushyizwe kuri Google, batangira guhererekanya amafoto (screenshots) z’ibisobanuro babonye ku magambo n’interuro bashyizwemo mu Kinyarwanda cyangwa mu zindi ndimi. Aya mafoto […]

Burundi: Hakwirakwiye igihuha ko hagaragaye umurwayi wa Coronavirus

Aya makuru yakwirakwiye mu gitondo cy'uyu wa 1 Werurwe

Amakuru mahimbano yakwirakwiye ku mbuga zitandukanye mu gitondo cy’uyu wa 1 Werurwe 2020, avuga ko mu Burundi hagaragaye umurwayi w’icyorezo cya Coronavirus, wari uturutse mu Bushinwa. Nk’uko bigaragara ku ifoto yahimbwe, uwayikoze yashyizeho ko yaturutse ku gitangazamakuru cya France 24, aho agira ati: “Urgent: Premier Cas de Coronavirus au Burundi” mu Kinyarwanda bisobanuye ngo: “Umurwayi […]

Umunya-Erithrea yegukanye Tour du Rwanda 2020

Urutonde rw'agace ka munani

Umukinnyi w’Umunya-Erithrea, Tesfazion Natnael yegukanye Tour du Rwanda 2020 nyuma y’igihe kirekire yambaye umwenda w’umuhondo. Iri rushanwa ryari rigizwe n’uduce umunani ryatangiriye ku muhanda Kigali-Rwamagana-Kigali, rirangirira Kigali-Kigali. Aka gace ka nyuma kari ku ntera ya kilometero 89.3 gatwawe na Diaz Gallego Jose Manuel, umunya-Espagne ukinira Niko Delko Provence yo mu Bufaransa. Yakoresheje ibihe bingana n’amasaha […]

Gasabo: Umwana w’imyaka 12 yiganye icyogajuru n’imashini isya isombe

Rabani yakoze icyogajuru n'isekuru ateranyije udukoresho dutandukanye

Nibishaka Rabani w’imyaka 12 y’amavuko ufite ababyeyi batuye mudugudu wa Muhororo, akagari ka Kagugu murenge wa Kinyinya mu Karere ka Gasabo, mu mujyi wa Kigali yiganye icyogajuru ndetse n’imashini isya isombe yifashishije udukoresho atora ahantu hadukanye. Ni umwana wa gatandatu mu bana icyenda, wabyawe na Ndahunga Gerasi ndetse na Uwizeyimana Liberatha, ubu aka yiga mu […]

Inyeshyamba bitazwi aho zarengeye: Gen. Wilson Irategeka na mugenzi we Hamada

Gen. Wilson Irategaka na Gen. Maj. Habimana Hamada bari mu banogeje umugambi wo kwitandukanya na FDLR, bashinga FLN ishamikiye mpuzamashyaka ya MRCD-Ubumwe. Bitandukanyije na FDLR ku mpamvu zirimo ko uyu mutwe wari uyobowe n’abashinjwa ibyaha bya jenoside nka Gen. Mudacumura. Aba bombi haribazwa aho baherereye muri iki gihe. Hari amakuru atandukanye yavuzwe kuri Gen. Irategeka […]

Ubushinwa bwasabye Kenya kureka ivangura rishingiye kuri Coronavirus

Ambasade y’Ubushinwa muri Kenya yasabye iki gihugu ko cyabuza abaturage bacyo gukomeza kuvangura Abashinwa bashingiye ku cyorezo cya Coronavirus cyibasiye igihugu cyabo. Ibi byatangajwe kuri uyu wa 28 Gashyantare 2020 nk’uko The Standard yabitangaje. Ubwo abagenzi 239 baturukaga mu Bushinwa bageraga muri iki gihugu, Abanyakenya batekereza ko baba bazanye iki cyorezo. Iyi Ambasade yagize iti: […]

None Mudacumura w’imyaka 70 aracyarwana, njyewe wa 50 nataha-Gen. Mubaraka Muganga

Uhagarariye Ingabo z’u Rwanda mu Ntara y’Iburasirazuba n’Umujyi wa Kigali, Gen. Maj. Mubaraka Muganga avuga ko urugamba rwo guhangana n’abashaka guhungabanya u Rwanda akirukomeje cyane ko n’abakuze mu myaka kumurusha nka Lt. Gen. Sylivestre Mudacumura w’imyaka 70, yishwe ariko atarava ku izima. Ni mu nama yagiranye n’abamotari mu Mujyi wa Kigali kuri uyu wa 26 […]

RDC: Gen. Kahimbi wari umugaba mukuru w’ingabo wungirije yapfuye, bikekwa ko yiyahuye

Gen. Delphin Kahimbi wari umugaba mukuru w’ingabo wungirije ushinzwe iperereza muri Repubulika Iharanira Demukarasi ya Congo yapfiriye iwe mu rugo kuri uyu wa 28 Gashyantare 2020. Ni nyuma y’amasaha atageze kuri 24 yegujwe kuri iyi mirimo ye, 7 Sur 7 dukesha aya makuru ikavuga ko ashobora kuba yiyahuye. Gen. Kahimbi yahawe izi nshingano kuva ku […]

Tour du Rwanda: Umunya-Colombia atwaye agace ka 6

Uko abakinnyi basiganwe ku gace ka 6

Umunya-Colombia Jhonathan Valencia Restrepo atwaye agace ka 6 ka Tour du Rwanda kavaga mu mugi wa Musanze kagana i Mihanga. Aka gace kari ku ntera ya kilometero 127.3 kabaye aka gatatu uyu mukinnyi atwaye kuva iri rushanwa ryatangira. Kiyongereye ku ka Rubavu-Musanze na Kigali-Huye. N’ubwo nta munyarwanda uratwara agace na kamwe, uyu munsi wabahiriye kuko […]

Umwe mu bajura bakubise umukozi wa Mobile Money yarashwe arapfa, undi arafatwa

Uyu ni Irakoze Emmanuel, mugenzi wa Irumva warashwe

Polisi y’u Rwanda imaze gutangaza ko abajura umwe mu bajura babiri bafashwe amashusho bari kwiba umukozi wa Mobile Money, bakanamusiga bamugize intere, yarashwe arapfa, undi arafatwa. Ku wa 25 Gashyantare ni bwo amashusho y’aba bajura babiri bafashwe na CCTV Camera yashyizwe hanze n’umunyamakuru Samuel Baker Byansi. Bafashe uyu mukozi witwa Tuyisenge Jeannette, bamwambura amafaranga, banasiga […]

Igitutu kuri Joseph Kabila kimubuza kwivanga mu butware bwa Tshisekedi

Mu gihe kitarenze ibyumweru bibiri, Repubulika Iharanira Demukarasi ya Congo yasuwe n’intumwa eshatu, izo zose zigera no kuri Joseph Kabila wabaye umukuru w’iki gihugu, bivugwa ko zasabye kureka kwivanga mu butegetsi bwa Perezida Tshisekedi. Izi ntumwa harimo iyo mu muryango w’Afurika yunze ubumwe mu by’amahoro n’umutekano, SmaĂŻl Chergui wahuriye na Kabila muri Kingakati tariki ya […]

Kwambura ibibanza abarengeje imyaka itatu batabyubakamo-ibitekerezo

Minisitiri w’Ibidukikije, Dr. Mujawamariya Jeanne d’Arc kuri uyu wa 25 Gashyantare 2020 yatangaje ko abarenza imyaka itatu batubaka mu bibanza baguze, bagiye kujya babyamburwa. Mu nkuru dukesha Igihe, Dr. Mujawamariya yagize ati: “Uzajya amara imyaka itatu adakoresha icyo kibanza, azajya acyamburwa. Usanga abantu bagura ibibanza ko byazamura ibiciro. Hari byinshi muri Kigali usanga bitubatswe, ubu […]

Umusimbura wa Me Evode Uwizeyimana yamenyekanye

solina.png

Nyuma y’ubwegure bwa Me Evode Uwizeyimana wari Umunyamabanga wa leta muri Minisiteri y’Ubutabera ushinzwe iby’itegekonshinga n’andi mategeko bwo ku wa 6 Gashyantare 2020, Madame Nyirahabimana Solina ni we umaze kumusimbura. Bigaragara mu itangazo rya Perezida wa Repubulika y’u Rwanda rimaze gusohoka mu ijoro ry’uyu wa 26 Gashyantare, ashingiye ku biteganwa n’itegeko nshinga rya Repubulika y’u […]

Uganda: Amashilingi hafi miliyari 5 ari kuri Mobile Money ya nimero zitagikoreshwa

Umuyobozi w’ikigo cy’itumanaho cya MTN muri Uganda, Wim Vanhelleputte yatangaje kuri uyu wa 26 Gashyantare ko akayabo ka miliyari 4.7 z’amashilingi ya Uganda ziri kuri Mobile Money za nimero zimaze umwaka urenga zidakoreshwa. Uyu muyobozi yatangaje iby’aya mafaranga arenga miliyari 1.2 y’amafaranga y’u Rwanda, ubwo we na bagenzi be bagahagariye ibigo by’itumanaho bagezaga kuri komite […]

Martin Ngoga yabaye asimbujwe ku mwanya wa Perezida wa EALA

Kuri uyu wa 24 Gashyantare 2020 i Arusha muri Tanzania ku cyicaro cy’Umuryango w’Afurika y’Iburasirazuba (EAC), Inteko ishinga amategeko yawo (EALA) yatoye uyiyobora mu gihe Perezida wayo, Martin Ngoga adahari. Aya matora yatsinze LĂ©ontine Nzeyimana ukomoka mu Burundi wagize amajwi 27, wari uhatanye n’Umunyarwanda Fatuma Ndangiza wagize amajwi 18. Hari amakuru yabanje gucaracara ku mbuga […]

Ibyavuye mu busesenguzi bw’iperereza ku rupfu rwa Kizito Mihigo-NPPA

Itangazo ry'ubusesenguzi NPPA yakoze ku iperereza ku rupfu rwa Kizito

Ubushinjacyaha Bukuru (NPPA) kuri uyu wa 26 Gashyantare 2020 bwatangaje ibyavuye mu busesenguzi bwakoze kuri raporo y’iperereza ryakozwe n’Urwego rw’Igihugu rw’Ubugenzacyaha (RIB) ku rupfu rw’umuhanzi Kizito Mihigo. NPPA ivuga ko yakiriye raporo igaragaza ibyavuye mu iperereza: ry’ahantu Kizito Mihigo yapfiriye, raporo y’ibyavuye mu isuzuma ry’umurambo (Medical-Legal Autopsy Report) yakozwe na Rwanda Forensic Lab n’ibyavuye mu […]

Ngisha inama umukozi, umugore akandeba nabi

Nitwa Albert Mfite umugore n’abana babiri, ubu tukaba tubarizwa muri Kigali. Dufite umukozi w’umukobwa, nkamukundira ubwenge n’ubuhanga afite, mbese mubona nk’umujyanama mu rugo. Ubusanzwe iyo mu rugo habaye ikibazo cyangwa se hari icyo tugiye gukora, uyu mukobwa na we muha umwanya, nkamwegera akambwira uko abyumva ndetse abasha no kutwunga, iyo nagiranye ikibazo n’umugore. Gusa umugore […]

Prof. Malonga avuga ko kwita umuntu umuhutu atari ikibazo

Prof. Malonga Pacifique wabaye umwarimu muri kaminuza y’u Rwanda avuga ko kwita umuntu ubwoko runaka atari ikibazo, ubwo yasobanuraga urubanza yigeze kugirana na James Musoni wabaye Minisitiri w’ubutegetsi bw’igihugu n’ibikorwaremezo. Ni mu kiganiro yagiranye na Ukwezi TV cyagiye hanze kuri uyu wa 26 Gashyantare 2020. Prof. Malonga agira ati: “Usibye ko mu mibereho no mu […]

Iran: Minisitiri yanduye Coronavirus

Minisitiri w’Ubuzima wungirije muri Iran, Iraj Harirchi kuri uyu wa 25 Gashyantare 2020 yatangaje ko yamaze kwandura indwara y’icyorezo ya Coronavirus. Iyi Min. Harirchi yemeje ubu burwayi nyuma y’ikiganiro yagiranye n’abanyamakuru ku wa mbere tariki ya 24 Gashyantare mu mugi wa Tehran, agaragaraho bimwe mu bimenyetso by’iyi ndwara birimo gukorora no kubira icyuya. Uyu minisitiri […]

Botswana iravugwaho kuba indiri y’abamafia b’Abashinwa n’Abarusiya

Ibiro by’Umukuru w’Igihugu wa Botswana,Mokgweetsi Masisi kuri uyu wa 24 Gashyantare 2020 byamaganye ikinyamakuru Sunday Standard cyayise ‘indiri y’Abamafia b’Abashinwa n’Abarusiya’. Itangazo riturutse muri ibi biro rivuga ko inkuru ‘Botswana a Chinese and Russian Mafia have’ ari uguharabika isura y’igihugu. Riramenyesha abaturage ko iyi nkuru igamije kubayobya kandi ishingiye ku makuru atagifite agaciro. Iyi nkuru […]

Musanze: Abaturage bagabiwe inka ku bw’uruhare bagize mu ihagarikwa ry’igitero cy’iterabwoba

img-20200225-wa0070.jpg

Komisiyo y’Igihugu y’Ubumwe n’Ubwiyunge (NURC) yasuye abaturage bo mu mirenge ya Kinigi, Musanze ndetse na Nyange, ibagabira inka zihaka mu rwego rwo kubashimira uruhare bagize mu ihagarikwa ry’igitero cyagabwe n’umutwe wa RUD Urunana mu ntango z’Ukwakira 2019. Ni igikorwa cyabereye mu murenge wa Kinigi, mu kagari ka Kampanga kuri uyu wa 25 Gashyantare 2020, cyitabiriwe […]

Kibeho: Hakenewe amahoteli n’amaresitora

N’ubwo icy’ingezi ari ugusenga, ku butaka butagatifu bwa Kibeho, hakenewe amahoteli na restaurants byiza byatuma abahasura buri munsi bafite amikoro bashobora kuharara bakahamara igihe. Abenshi mu banyamahanga basura buri munsi i Kibeho baza mu matsinda. Muri iki gihe, nubwo ibikorwaremezo by’ibanze nk’amazi n’amashanyarazi byahageze ndetse n’umuhanda wa kaburimbo Huye-Kibeho ukaba waratangiye kubakwa, benshi mu basura […]

Abagura mbere amatike y’igitaramo ‘Ikirenga mu Bahanzi’ cyo gushimira CĂ©cile Kayirebwa bagabanyirijwe

full_postor_final-1.jpg

Abashinzwe gutegura igitaramo ‘Ikirenga mu Bahanzi 2020’ cyo gushimira umuhanzi wabaye indashyikirwa mu kwimakaza umuco nyarwanda abinyujije mu ndirimbo, batangaje ko abashaka kugura amatike y’igitaramo bashobora kuyagura hakiri kare atarashira , kandi ko imyiteguro igeze kure ndetse n’abahanzi bazasusurutsa abantu bamaze kunoza imyiteguro. Uyu mwaka, CĂ©cile Kayirebwa azashimirwa mu gitaramo “IKIRENGA MU BAHANZI 2020 “giteganyijwe […]

AU irashimira Perezida Tshisekedi uruhare rwe mu kunga u Rwanda na Uganda

Intumwa y’Umuryango w’Afurika yunze ubumwe (AU) mu by’amahoro n’umutekano, SmaĂŻl Chergui kuri uyu wa 24 Gashyantare i Kinshasa, yashimiye Perezida Tshisekedi umusanzu atanga mubano w’ibihugu by’akarere, by’umwihariko mu kunga u Rwanda na Uganda bitagicana uwaka. Chergui yakomoje ku nama iherutse guhuriza Perezida Tshisekedi, Perezida Kagame, Perezida Museveni na Perezida JoĂŁo Laurenço wa Angola, ku mupaka […]

Indonesia: Minisitiri arasaba abakire kurongora abakene kugira ngo ubukene bucike

Minisitiri w’Iterambere n’Umuco muri Indonesia, Muhadjir Effendy yasabye abaturage bakize mu gihugu ko barongora/bashyingiranwa n’abaciye bugugufi (abakene) kugira ngo igihugu kigabanye ubukene. Mu nama yabereye mu Mugi wa Jakarta ku wa Gatatu tariki ya 19 Gashyantare 2020 nk’uko ikinyamakuru Tempo cyabitangaje, Minisitiri Muhadjir ati: “Bigenda bite iyo umukene ashakanye n’umukene? Haziyongera ingo zikennye. Iki ni […]

Umukozi wo mu rugo ashinja umukoresha w’Umudiyakoni kumuta aho atazi

Mutuyimana Joselyne akomoka mu karere ka Gicumbi mu murenge wa Rukomo, ubu akaba abarizwa mu murenge wa Kanombe mu karere ka Kicukiro, aho yakoraga akazi ko mu rugo. Avuga ko amasengesho yakoraga yatumye abakoresha be bajya kumujugunya aho atazi batanamwishyuye, mu gihe nyirabuja avuga ko yahisemo gusembera. Uyu mukobwa aganira na Bwiza TV, yavuze ko […]

Umugabo ansaba kubwira iwacu bakamusubiza inka yankoye, niba nshaka amahoro

Nitwa JanviĂšre Ndubatse mfite umugabo n’umwana umwe. Uyu mugabo tumaze imyaka itatu dushakanye ariko ambwira ko iwacu (kwa nyirabukwe) batamwubaha, bityo ngo inka imwe yankoye yapfuye ubusa. Uyu mugabo ambwira ko iwacu batamwakira neza nk’umukwe, mbese bamufata nk’umusangwa. Ngo arankunda ariko ansaba ko ubuzima bwacu twabuvanamo ababyeyi banjye. Si ibyo gusa kuko ambwira ko iyo […]

Abaturage baranenga imvugo ya Min. Ignatienne bafashe nk’ibatesha agaciro

Bamwe mu baturage banenga imvugo y’Umunyamabanga wa Leta muri Minisiteri y’Ubutegetsi bw’igihugu ushinzwe Imibereho Myiza y’Abaturage, Nyirarukundo Ignatienne, yumvikanye mu mu kavidewo kacaracaye ku mbuga nkoranyambaga kuva tariki ya 21 Gashyantare 2020. Aka kavidewo dukesha TV1 mu cyegeranyo kivuga ku bayobozi bagiye bagaragaraho imvugo mbi barimo Visi-Meya w’Akarere ka Huye ushinzwe Imibereho Myiza y’Abaturage, Kankesha […]

Bite ku mudepite unenga ubutegetsi bwa Perezida Nkurunziza?

Umudepite witwa Fabien Banciryanino uhagarariye Intara ya Bubanza bamwe bita intwari, utemera imigirire y’ishyaka riri ku butegetsi rya CNDD-FDD ntabwo yigeze ashyigikira ingingo iha icyubahiro n’izina Perezida Nkurunziza nk’uwaharaniye amategeko mu gihugu. Uyu mudepite ngo yaba yaramaze kurambirana, akaba yarakuriweho n’ubudahangarwa (immunitĂ© Parlementaire). Muri Mutarama 2020 ni bwo inteko ishinga amategeko y’iki gihugu yatoye ingingo […]

Inama ya Gatuna, Dr Kayumba na Kizito Mihigo mu nkuru z’icyumweru

Icyumweru gishize cyatangiye tariki ya 17 Gashyantare kirangira tariki ya 23 Gashyantare 2020. Cyaranzwe n’inkuru za politiki y’ububanyi n’amahanga, ubutabera n’inkuru zidasanzwe mu buzima bwa buri munsi. Inkuru za siporo n’imyidagaduro na zo zigaruka muri iki cyegeranyo. Rwanda-Uganda: Inama ku mupaka wa Gatuna/Katuna Inama ya kane ihuza abakuru b’ibihugu by’u Rwanda, Uganda, Angola na Repubulika […]

Kenya: Polisi yajyanye ku bitaro abakekwaho Coronavirus, abaganga baratoroka

Kuri uyu wa 22 Gashyantare 2020, polisi ya Kenya yajyanye ku bitaro bya Makueni Abashinwa batanu bakekwagaho indwara y’icyorezo ya Coronavirus, abaganga bakibimanya baratoroka, bava mu kazi. Inkuru ya Daily Nation ivuga ko aba baganga/bavuzi bavuraga abandi barwayi ariko bakimenya iby’aba Bashinwa, bagiye barahera amasaha arashira. Umuganga umwe wahunze yabwiye iki kinyamakuru ati: “Ubwoba bwadutashye […]

Rayon Sports irasaba umuyobozi wa SKOL ibisobanuro ku magambo ivuga ko ayisebya

Kuri uyu wa 23 Gashyantare 2020 habaye inama ya komite yaguye y’umuryango wa Rayon Sports yafatiwemo imyanzuro irimo gusobanuza umuyobozi wa SKOL, Ivan Wulffaert amagambo yavuze ivuga ko ayisebya. Ni nyuma y’aho tariki ya 19 Gashyantare, Ivan Wulffaert yakoresheje inama n’abakozi ba SKOL avugiramo amagambo anenga ubuyobozi bw’iyi kipe, gusa umwe muri abo bakozi yamufataga […]

Tour du Rwanda 2020: Umunya-Kazakhstan ni we utwaye agace ka mbere

Federov mu mwambaro w'ubururu, Maral-Erdne (iburyo) na Uhiriwe Renus (inyuma) bamaze igihe kinini bari imbere ya bagenzi babo

Umunya-Kazakhstan Yegveniy Fedorov ukinira ikipe ya Vino-Astana Motors yo muri icyo gihugu ni we wegukanye agace ka mbere ka Tour du Rwanda 2020 yatangiye kuri uyu wa 23 Gashyantare. Uyu mukinnyi atwaye aka gace ka Kigali-Rwamagana-Kigali yari amaze igihe kinini ari kumwe n’Umunyarwanda Uhiriwe Renus ukinira Benediction Club ndetse na Maral-Erdene Batmunkh ukinira ikipe ya […]

Uganda: Gen. Elwelu asaba ko abataka ubukene bajya bafungwa

Lt. Gen. Peter Elwelu uyoboye ingabo za Uganda zirwanira ku butaka avuga ko abaturage bavuga ko ari abakene bagomba gufungwa. Gen. Elwelu yatangaje aya magambo kuri uyu wa gatatu tariki ya 19 Gashyantare 2020, ubwo hizihizwaga isabukuru y’ishyaka rya NRM riri ku butegetsi mu gace ka Kamuda kari mu karere ka Saroti. Uyu musirikare avuga […]

Gusezera kuri Kizito Mihigo, misa yo kumusabira no kumuherekeza i Rusororo (Amafoto)

img-20200222-wa0017.jpg

Kuri uyu wa gatandatu tariki ya 22 Gashyantare 2020 habaye umuhango gusezera kuri Kizito Mihigo wabereye mu rugo mu karere ka Kicukiro, umurenge wa Ndera mu kagari ka Busanza, misa yo kumusabira yabereye muri Paruwasi Gatulika ya Ndera ndetse no kumuherekeza ku irimbi rya Rusororo. Iyi mihango yitabiriwe n’abagize umuryango wa nyakwigendera, inshuti ze, abo […]

Umwihariko wa Miss Rwanda 2020 urimo ubwitabire bw’ibyamamare biturutse mu mahanga + amafoto

Miss Rebecca Kwabi wa Ghana (ibumoso) n'igisonga cye cya kabiri, Deborah Opoku bageze mu Rwanda kuri uyu wa 22

Tariki ya 21 Ukuboza 2019 ni bwo hatangiye amarushanwa yo gushaka abakobwa bazahagararira intara zitandukanye ndetse n’umugi wa Kigali. Urugendo rwatangiriye mu ntara y’Uburengerazuba, rukurikizaho Amajyaruguru, Amajyepfo akurikiraho, Uburasirazuba biba uko, iyi ntambwe irangirira mu mugi wa Kigali. Mu ntara zose n’umugi wa Kigali, habonetsemo abakobwa 54. Tariki ya 23 Mutarama 2020 hatangiye amatora kuri […]

Coronavirus: Ibihugu by’Afurika bifite ubuvuzi bukiri hasi byitaweho

Ishami ry’ubuzima mu Muryango w’Abibumbye (OMS/WHO) riteganyirije ubufasha butandukanye ibihugu by’Afurika bifite ubuvuzi bukiri hasi mu rwego rwo kurwanya indwara y’icyorezo ya Coronavirus (COVID-19) imaze gufata no gutwara ubuzima bw’imbaga y’abantu mu Bushinwa. Umunyamabanga Mukuru wa OMS, Dr. Tedros Adhanom atanga ishusho y’iki cyorezo muri Afurika , ingamba zamaze gufatwa mu kucyirinda ndetse n’iziteganyijwe. Ni […]

Inama ihuza abakuru b’ibihugu bigize umuryango wa EAC yasubitswe

Inama ya 21 yagombaga guhuza abakuru b’ibihugu bigize Umuryango w’Afurika y’Iburasirazuba (EAC) yamaze gusubikwa nyuma y’Ubusabe bwa Repubulika ya Sudani y’Epfo iherutse gusesa guverinoma. Ibi byatangajwe mu ibaruwa y’Umunyamabanga Mukuru w’Uyu muryango, Amb. Liberat Mfumukeko yashyizeho umukono kuri uyu wa 21 Gashyantare 2020 binyuze ku Munyamabanga wa Leta ku bw’uyu muryango, Amb. Olivier Nduhungirehe. Repubulika […]

Abanyeshuri baterura bababajwe n’urupfu rw’uwavumbuye Copy, cut na paste

Tariki ya 16 Gashyantare 2020 ni bwo umuhanga mu bumenyi bwa mudasobwa, Umunyamerika, Lawrence Gordon Tesler (Lary Tesler) yapfuye afite imyaka 74 y’amavuko. Urupfu rwe rwababaje abafite mudasobwa na telefone bakoresha uburyo bwa copy, cut na paste mu birimo inyandiko. Uretse ubu buryo butatu, Lary Tesler yavumbuye n’ubundi bwo gushaka (Find) no gusimbuza buzwi nka […]

Iperereza no gukurikirana abakekwaho ruswa mu myanzuro y’Umwiherero wa 17

Imyanzuro y’Umwiherero wa 17 w’Abayobozi wabaye kuva ku itariki ya 16 kugeza ku ya 19 Gashyantare 2020 mu kigo cy’Ingabo z’Igihugu gitanga amasomo ya Gisirikare kiri i Gabiro mu Karere ka Gatsibo, uyobowe na Nyakubahwa Paul Kagame, Perezida wa Repubulika y’u Rwanda. Nyuma yo kungurana ibitekerezo ku biganiro byatangiwe muri uyu Mwiherero, hafashwe imyanzuro 16 […]

Nigeria: Umuyobozi ukomeye yizera ko Coronavirus yatewe na ruswa

Umuyobozi wa Komisiyo ishinzwe kurwanya ibyaha by’ubukungu n’imari muri Nigeria, Ibrahim Magu yavuze ko yizera neza ko icyorezo cya Coronavirus giteje impagaragara isi yose ko cyatewe na ruswa. Ibrahim Magu yatangaje ku wa kabiri tariki ya 11 Gashyantare 2020, mu muhango w’abofisiye bato 281 bari barangije amahugurwa, wabereye mu ishuri rya gisirikare rya Kaduna. Muri […]

Nduhungirehe avuga ko inama ya Gatuna itagamije gufungura imipaka

Umunyamabanga wa Leta muri Minisiteri y’Ububanyi n’Amahanga y’u Rwanda, Amb. Olivier Nduhungirehe yavuze ko inama ihuza abakuru b’ibihugu by’u Rwanda, Uganda, Angola na RDC ku mupaka wa Gatuna/Katuna kuri uyu wa 21 Gashyantare 2020 itagambiriye gufungura imipaka. Ni mu kiganiro yagiranye na televiziyo y’igihugu mu rurimi rw’Igifaransa nyuma y’amakuru yavuzwe na benshi ko amahirwe menshi […]

S.A: Umwana w’imyaka 6 yakubitishijwe ishoka na nyirakuru

Ni uku umwana yakomerekejwe bituma ahunga mu rugo, yanga gusubirayo

Umwana w’imyaka 6 y’amavuko muri Afurika y’Epfo (S.A) avugwaho gukubitishwa ishoka na nyirakuru tariki ya 14 Gashyantare 2020, ubwo yari avuye kwiga mu ishuri ribanza. Aya makuru yamenywe bwa mbere n’umwe mu barimu, ubwo yashakaga gukinga iri shuri, abanza kureba ibisigaye bitari ku murongo, ni bwo yasanze uyu mwana wari ucyambaye impuzankano y’ishuri, atitira, afite […]

Urunturuntu hagati ya Rayon Sports na SKOL rushobora gutuma ubufatanye buhagarara

Ijambo rya Ivan Wulffaert ryakuruye umwuka mubi

Hari umwuka mubi uri hagati y’ubuyobozi bwa Rayon Sports ndetse n’umuterankunga mukuru, SKOL ushobora gutuma ubufatanye hagati y’impande zombi buhagarara. Uyu mwuka uje nyuma y’aho umuyobozi wa SKOL, Ivan Wulffaert yagiranye inama n’abakozi b’uru rwengero kuri uyu wa 19 Gashyantare 2020, anenga Perezida wa Rayon Sports, Munyakazi Sadate avuga ko ari umuntu udafite ubushobozi bwo […]

Urukiko rwategetse ko Dr. Stella Nyanzi watutse Perezida Museveni afungurwa

Urukiko Rukuru muri Uganda rwategetse kuri uyu wa 20 Gashyantare 2020, ko Dr. Stella Nyanzi, wari umushakashatsi akaba na mwarimu muri kaminuza ya Makerere yarekurwa nyuma yo gutsinda ubujurire ku cyaha cyo gituma Perezida Museveni n’umubyeyi we. Amakuru ku ifungurwa ry’uyu mwarimu tuyakesha The Independent. Dr. Nyanzi yari yarakatiwe igifungo cy’amezi 18 nyuma yo guhamwa […]

Ese birashoboka ko idini ryasenya ingo?

Umuhanga mu bumenyi bw’ubuzima bw’umuryango mugari (sociology), Umufaransa Émile Durkheim, mu gitabo cyitwa ‘Durkheim on Religion’ yashyize hanze mu 1912 yasobanuye idini nk’uburyo buhuriye ku myizere imwe y’ikintu bafata nk’icyera, ibikorwa bimwe, imiziro ihuriweho, ibi byombi bigahuriza abantu mu muryango umwe witwa itorero. Uyu muryango ahantu uhurira usangira ibijyanye n’imyemerere yawo ni ho hitwa isinagogi, […]

Kenya: Umuturage yambuye umupolisi ruswa yakaga abashoferi, akizwa n’igihuru

Umuturage utuye mu gace ka Embu muri Kenya, kuri uyu wa Gatatu tariki ya 19 Gashyantare 2020 ubwo yaturukaga mu gihuru kiri hafi y’umuhanda wa Nairobi-Meru, yambuye umupolisi umushandiko w’inoti za ruswa yakaga abashoferi maze akizwa n’amaguru. Nairobi News ivuga ko iyi nkuru yabaye mu masaa saba y’icyo gihugu (mu Rwanda ni saa sita), ubwo […]

Kicukiro : Umusore w’imyaka 19 yishwe n’urutsinga rw’amashanyarazi

Kuri uyu wa 19 Gashyantare 2020, Mu karere ka Kicukiro, umurenge wa Niboye, umusore w’imyaka 19 y’amavuko witwa Bizimana Claude yishwe n’umuriro uva mu rutsinda rw’amashanyarazi. Amakuru dukesha umuvugizi wa polisi y’u Rwanda mu mujyi wa Kigali, CIP Umutesi Gorette avuga ko uyu musore yari kumwe na bagenzi be b’abafundi, umwe muri bo akora kuri […]

U Rwanda rwafunguye Abagande batatu, rusaba ibintu bitatu

Minisiteri y’Ububanyi n’Amahanga y’u Rwanda yatangaje ko ubushinjacyaha bwahagaritse imanza z’Abagande 17, rufungura abandi batatu barangije igihano, ruboneraho no gusaba leta ya Uganda ibintu bitatu. Muri iri tangazo iyi Minisiteri yashyize hanze kuri uyu wa 19 Gashyantare, u Rwanda rwabanje gushimira leta ya Uganda kuba yarekuye Abanyarwanda 13 bari bafungiweyo no kohereza abarwanyi babiri b’umutwe […]

Ifungwa rya Dr. Kayumba ryibajijweho, Hon. Habineza yiyemeza gukurikirana ikiryihishe inyuma

Ikibazo cy’ifungwa rya Dr Christopher Kayumba wigeze kuba umwarimu muri Kaminuza y’u Rwanda, cyubuwe na bamwe mu bakoresha imbuga nkoranyambaga, bemeza ko amaze iminsi irenze iyo yari yarasabiwe gufungwa ari muri Gereza ya Mageragere. Tariki ya 10 Ukuboza 2019 ni bwo Dr Kayumba yatawe muri yombi, akurikiranweho ibyaha by’ubusinzi no guteza akavuyo ku kibuga cy’indege […]

8-year-old girl dies after being raped by 16 men including uncles

In a shocking and tragic incident that reported from Chennai, an 8-year-old child, who was raped by 16 men, including her relatives, over a period of 3 years, passed away on Thursday, February 13. The victim’s mother had reportedly filed a complaint in July 2019 that her daughter was being molested by several men, including […]

Umwana w’imyaka 8 yapfuye azize gufatwa ku ngufu n’abagabo 16 barimo ba nyirarume

Umwana w’umukobwa w’imyaka 8 y’amavuko yaguye mu bitaro bya Chennai muri leta ya Tamil Nadu mu Buhinde, azira gufatwa ku ngufu n’abagabo 16 barimo na ba nyirarume. Ababyeyi b’uyu mwana batangarije polisi y’igihugu ndetse n’abayobozi b’iwabo ko aba bagabo batangiye kumufata ku ngufu mu 2017, ubwo yari afite imyaka itanu y’amavuko. Mbere y’iki gihe, batangiye […]

8 erreurs à ne pas commettre durant sa recherche d’emploi

Lorsqu’ils candidatent, les chercheurs d’emploi ont tendance Ă  commettre certaines erreurs frĂ©quentes mais sur lesquelles il est facile d’agir. 1. Se contenter d’un seul CV Vous avez postulĂ© Ă  plusieurs postes en envoyant le mĂȘme CV et la mĂȘme lettre de motivation ? Il y a de fortes chances que votre dossier finisse directement Ă  […]

Mu Banyarwanda Uganda yarekuye, haba harimo bamwe mu bagabye igitero i Musanze

Minisiteri y’Ububanyi n’Amahanga ya Uganda yatangaje ko Urukiko rwa gisirikare rwarekuye Abanyarwanda 13 bari bakurikiranweho ibyaha bitandukanye, gusa amakuru avuga ko harimo abarwanyi b’umutwe wa RUD Urunana bagabye igitero mu karere ka Musanze mu Kwakira 2019. Itangazo rigenewe itangazamakuru, rishyira abarekuwe mu byiciro bine : Icyiciro cya mbere : Abashinjwa ibyaha birimo ubutasi n’ibindi byaha […]

Uganda ivuga ko Umunyarwanda umaze hafi amezi 6 abuze, yatorotse ibitaro

Sendegeya ThĂ©ogĂšne, umwe mu banyarwanda bafunzwe n’urwego rw’ubutasi rwa gisirikare muri Uganda (CMI) amaze hafi amezi 6 aburiwe irengero, ubushinjacyaha buvuga ko yatorotse ibitaro bya Butabika yari arwariyemo. Gutoroka kwa Sendegeya kwatangajwe kuri uyu wa mbere tariki ya 17 Gashyantare 2020 n’Umushinjacyaha Brian Musota mu izina ry’Umushinjacyaha Mukuru, nk’uko The Daily Monitor dukesha aya makuru […]