Urwibutso rwa Kizito Mihigo wakoze ku mitima y’Abanyarwanda
Kizito Mihigo wapfuye kuri uyu wa mbere tariki ya 17 Gashyantare 2020, yari umuhanzi w’indirimbo ziganjemo iziramya Imana no gukunda igihugu, wakundiwe ibihangano bye, ariko bamwe bakaza guhindurwa imitima n’ibyaha yahamijwe, arafungwa, ahabwa imbabazi, akaba yari aherutse kongera gutabwa muri yombi. Kizito Mihigo yakoze ku mitima ya benshi mu Banyarwanda mu buryo bwiza ndetse n’ububi. […]
Musanze: Abatsindiye akazi baratakamba basaba kurengenurwa nyuma yo kubwirwa ko imyanya bahataniye itagihari

Itsinda ry’abakandida mu burezi barangije icyiciro cya kabiri cya kaminuza mu mateka n’ubumenyi bw’isi (History+Geography A0), batuye mu Karere ka Musanze, riravuga ko ritazi irengero ry’imyanya ryatsindiye mu bizamini by’akazi byakozwe tariki ya 10 Ukuboza 2019,bityo rigashinja inzego zibishinzwe kuba inyuma y’icyo ryise akarengane. Ku rutonde rwasohowe n’Akarere ka Musanze rugaragara abakandida 13 batsinze iki […]
Perezida Kagame mu Mwiherero wamutindiye n’ifatwa rya Kizito Mihigo mu nkuru z’icyumweru
Tumaze gutera umugongo icyumweru cyatangiye tariki ya 10 Gashyantare kugeza tariki ya 16 Gashyantare 2020, dutangira ikindi gishya kizarangira tariki ya 23 Gashyantare. Icyumweru gishize cyaranzwe n’amakuru mu ngeri zitandukanye, zivanzemo politiki ndetse n’ubutabera. Utuntu n’utundi, imikino ndetse n’imyidagaduro na byo bigenda bigaruka muri iki cyegeranyo. INKURU ZISANZWE (POLITIKI, UBUTABERA N’UBUREZI) Perezida Kagame yahishuye ibitaramenyekanye […]
Ibintu bijyanye n’abaturage turaza kubipfa-Perezida Kagame
Kuri uyu wa 16 Gashyantare 2020 ni bwo Umwiherero w’abayobozi bakuru wa 17 watangiriye mu kigo cya gisirikare cya Gabiro, wari uyobowe na Perezida wa Repubulika y’u Rwanda, Paul Kagame. Mu ijambo yafashe, Perezida Kagame yanenze abitwaye nabi mu miyoborere yabo, bamwe muri bo bakaba baramaze kwegura/kweguzwa. Abeguye muri bo ni Umunyamabanga wa Leta muri […]
Perezida Kagame yemeza ko Uganda ari bo bafunze imipaka
Mu mwiherero w’abayobozi bakuru wa 17 uri kubera mu kigo cy’imyitozo ya gisirikare cya Gabiro, Perezida Kagame yagarutse ku kirego cya Uganda ivuga ko u Rwanda rwafunze imipaka ihuza ibi bihugu byombi. Ni umwiherero watangiye kuri uyu wa 16 Gashyantare, uzarangira ku wa 18 Gashyantare 2020. Perezida Kagame agaragaza ko impamvu y’ikibazo cy’imipaka ari umutekano […]
M23 barahakana gukorana na Kalev Mutondo wabaye intasi nkuru ku bwa Joseph Kabila
Nyuma y’itabwa muri yombi n’irekurwa rya Kalev Mutondo wari umuyobozi w’urwego rw’ubutasi rwa gisirikare (ANR) ku butegetsi bwa Joseph Kabila muri Repubulika Iharanira Demukarasi ya Congo, hari amakuru yavuze ko akorana n’umutwe warwanyaga ubutegetsi wa M23 wamaze kurambika intwaro, gusa ubuyobozi bwawo burabihakana. Kuri uyu wa 14 Gashyantare 2020, Radio Mpuzamahanga y’Abafaransa (RFI) yashyize hanze […]
Perezida Kagame afitiye u Rwanda n’Afurika icyerekezo cyiza-Sarkozy
Ikinyamakuru Le Point cyo mu Bufaransa cyagiranye ikiganiro na Perezida wa Repubulika, Paul Kagame muri Village Urugwiro tariki ya 31 Mutarama 2020, gisohora inkuru ivuga ku mateka y’u Rwanda, inzira uyu mukuru w’igihugu yanyuzemo mu myaka hafi 20 ayoboye u Rwanda ndetse n’imbogamizi ahura nazo zirimo n’abanenga ubutegetsi bwe. Le Point itanga ishusho y’u Rwanda […]
Uganda: Inzego z’umutekano zirasabwa kuryamira amajanja
Polisi ya Uganda yakiriye amakuru y’ibitero by’iterabwoba biri gutegurwa mu duce duhuriramo abantu benshi mu mugi wa Kampala, cyane cyane mu isoko rya Owino, ikaba isaba inzego zose bireba kuryamira amajanja. Ibi bigaragara mu itangazo nimero CT 11/6/3/7/1/2/1 ryasohotse tariki ya 10 Gashyantare 2020, rikaba ritanga impuruza ku nzego z’umutekano ndetse n’abatuye muri Uganda. Abakomanda […]
RIB iranyomoza abavuga ko Me Evode Uwizeyimana afunzwe
Urwego rw’igihugu rw’ubugenzacyaha (RIB) ruranyomoza amakuru avuga ko umunyamategeko Me Evode Uwizeyimana uherutse kwegura ku mwanya w’umunyamabanga wa leta muri Minisiteri y’Ubutabera, yatawe muri yombi. Aya makuru y’impuha yatangiye kuvugwa nyuma y’aho RIB itangarije ko yakiriye dosiye ye yo guhohotera umugore w’umusekirite. Byakomeje kuvugwa na nyuma y’aho uru rwego rwatangarije ko dosiye ya Me Evode […]
Abahungu turi idolari! Ntabwo nakwiteza umukobwa utararangije kaminuza cyangwa udafite 5M
Umusore yitwa Eric, afite imyaka 25 y’amavuko. Avuga ko we adashobora gukwa umukobwa ngo kuko yumvishe mu minsi ishize abakobwa b’i Rusizi ahubwo bakwa abahungu n’ibihumbi 500 RWF. Eric ngo yiyizeye ku buranga ndetse n’ubusore (imbaraga ndetse n’uburebure), bikaba ari byo bituma ngo atakwemera kurongora cyangwa gushaka umukobwa utarize kaminuza n’ubwo we yavuye mu ishuri […]
MINALOC irasaba ba meya 16 ibisobanuro ku makosa yakorewe abahinga ibishanga
Minisitiri w’Ubutegetsi bw’Igihugu, Prof. Shyaka Anastase yandikiye ba meya 16 abasaba ibisobanuro ku makosa uturere bayobora twakoreye abahinga ibishanga. Iyi baruwa bwiza.com ifitiye kopi (copy) yanditswe tariki ya 13 Gashyantare 2020, ifite impamvu igira iti : « Gutanga ubusobanuro ku mafaranga yaciwe abahinga ibishanga. », igashingira ku myanzuro yafatiwe mu Mwiherero wa 16 wabereye mu […]
China: Icyorezo cya Coronavirus kimaze gufata abaganga barenga 1700
Icyororezo cya Coronavirus nshya cyadutse mu Bushinwa kimaze gufata abavuzi barenga 1700 mu gihe 6 muri bo bamaze gupfa. Aba biyongera ku bihumbi by’abaturage byatangajwe ko cyabafashe, abandi barenga 1000 bakaba barapfuye. Inkuru kuri iki cyorezo zatangiye kumvikana muri Mutarama 2020 mu mugi wa Wuhan uherereye mu Ntara ya Hubei, kikaba ari ho kimaze kwibasira […]
Rayon Sports yagabanyirijwe ibihano yari yarahawe na FERWAFA

Komisiyo y’Ubujurire ya FERWAFA yagabanyije ibihano Komite Nyobozi y’iri shyirahamwe yari yarahaye Rayon Sports izira kwivana mu irushanwa ry’Ubutwari ryatangiye tariki ya 25 Gashyantare rikarangira tariki ya 1 Gashyantare 2020, ku munsi w’Intwari. Iki cyemezo gifashwe nyuma y’aho yaba ubuyobozi bw’iyi kipe ndetse n’abakunzi nayo babifashe nk”akarengane, ndetse ubuyobozi bw’iyi kipe bishyikiriza ubujurire iyi komisiyo. […]
Umwiherero 2020: Hazakorwa iki ku bibazo bigenda bigaruka?
Umwiherero ni inama ihuza abayobozi bakuru b’igihugu mu ntango z’umwaka, iyoborwa na Perezida wa Repubulika y’u Rwanda, Paul Kagame. Watangiye mu 2003, hategurwa ingingo zitandukanye aba bayobozi baganiraho ndetse ugafatirwamo n’imyanzuro y’ibigiye gukorwa. Buri mwiherero ubaye ugira insanganyamatsiko bitewe n’ikintu nyamukuru kigambiriwe, ukaba mu minsi itatu cyangwa irenga mu kigo cya gisirikare cya Gabiro (RDF […]
RIB yemeje ifatwa rya Kizito Mihigo

Urwego rw’Igihugu rw’Ubugenzacya (RIB) rwemeje ifatwa ry’umuhanzi Kizito Mihigo, nyuma y’amakuru yacicikanye ku mbuga nkoranyambaga kuri uyu wa 13 Gashyantare 2020. RIB ibinyujije mu itangazo kuri Twitter ivuga ko Kizito Mihigo yafashwe n’inzego z’umutekano, ziyimushyikiriza kuri uyu wa 13 Gashyantare 2020. Nk’uko byatangajwe mbere mu byitwaga ibihuha, koko Kizito Mihigo yafatiwe mu karere ka Nyaruguru, […]
Afrika: Louise Mushikiwabo na Clare Akamanzi mu bavuga rikumvikana
Umunyamabanga Mukuru w’umuryango w’ibihugu bikoresha ururimi rw’Igifaransa, Louise Mushikiwabo n’umuyobozi w’ikigo cy’igihugu cy’iterambere mu Rwanda (RDB), Clare Akamanzi baza mu rutonde rw’abantu 100 bavuga rikumvikana ku mugabane w’Afurika. Uru rutonde rushingiye ku bushakashatsi bukorwa na The Africa Report buri mwaka. Aba bombi bagaragara ku rwateguwe mu 2019. Abantu 100 bose baruriho barangajwe imbere n’umuherwe w’Umunya-Nigeria, […]
Coronavirus ishobora kwica abarenga miliyoni 45, igafata 60% by’abatuye isi
Impuguke mu by’ubuzima mu Bushinwa zivuga ko icyorezo gishya cya Coronavirus gishobora kwica abantu barenga miliyoni 45, mu gihe 60% bya miliyari 7.5 z’abatuye isi, ngo bishoboka ko bayandura mu gihe kidafatiwe ingamba zikakaye. Ni mu gihe iki gihugu n’isi bihangayikishijwe n’iki cyorezo kimaze kugira ingaruka zikomeye mu buzima bwabyo. Nk’uko ikinyamakuru The Guardian dukesha […]
Mwalimu na afande: Ni nde ukwiriye kuzamurirwa umushahara mbere y’undi?
Abarimu cyangwa se abarezi mu mashuri abanza n’ayisumbuye, abapolisi ndetse n’abasirikare bato (ba Afande) ndabasuhuje mu cyubahiro cyanyu mbagomba bitewe n’umurimo ukomeye mukora. Iyo mbatekereza ndeba no kuri ya mafaranga muhembwa ukwezi kurangiye (umushahara), bikaba n’ubwo nka bamwe muri mwe akererwa kubageraho. Aha ndavuga ku mushahara wa mwarimu wa Mutarama atarahabwa, ubu tukaba dukabakaba mu […]
St Valentin: Akanyafu ku basore bavuga ko ‘batarakura’
Harabura amasaha atangana umunsi kugira ngo twinjire mu munsi w’abakundana witiriwe Mutagatifu Valentin (Saint Valentin), byumvikane ko wizihizwa tariki ya 14 Gashyantare buri mwaka. Uyu munsi ni uwa babiri, bahuje umutima kandi batifurizanya ikibi. Ni uw’umusore n’inkumi cyangwa se umugore n’umugabo. Umunsi nk’uyu ni uw’ibyishimo ku bemeye kubana mu nzira y’urukundo, bakishimira ko batigeze bakomanya […]
Kizito Mihigo ngo yaba yafashwe agerageza gutoroka
Muri iki gitondo cyo kuri uyu wa 13 Gashyantare 2020, hazindutse amakuru avuga ko umuhanzi Kizito Mihigo ashobora kuba yafashwe n’inzego z’umutekano z’u Rwanda bikekwa ko yashakaga gutoroka. Urwego [cyangwa inzego z’umutekano] rwamufashe ntabwo rwigeze rutangazwa, cyane ko byavugwaga ko aya makuru ataremezwa. Kizito Mihigo ngo yafashwe ashaka gutorokera mu Burundi, impamvu yabyo na yo […]
Abaganga ntibemeranya na Minisitiri wabujije abakobwa guca imyeyo
Bamwe mu baganda muri Uganda ntibemeranya na Minisitiri w’Uburinganire n’Umuryango, Peace Mutuuzo watangaje ko umugenzo wo guca imyeyo ugira ingaruka ku mwana w’umukobwa. Aba baganga bashingira ku bushakasatsi bakoze kuri uyu mugenzo wo gukwedura kamwe mu duce tugize igitsina cy’abagore, bwagaragaje ko nta ngaruka na nkeya bahura nazo. Dr. Adam Kimala uzobereye mu kubaga yagize […]
Lil Wayne yasabye abagabo ibitangaje ku bijyanye no kubana n’abagore
Icyamamare mu njyana ya Rap muri Amerika no ku isi muri rusange, Dwayne Micheal Carter Jr. uzwi nka Lil Wayne araburira abasore bakibyiruka bakunda abagore cyane (biruka inyuma y’abagore) kuko bibicira icyerekezo cy’ubuzima. Lil Wayne kimwe n’abandi bahanzi bagenzi be bahuriye kuri iyi njyana, bavugwaho amakuru yo gukunda itabi, ubusinzi ndetse no gukunda abagore. Gusa […]
Musanze: Abasaga igihumbi bagiye gukora ikizamini cy’ubuyede, bataha amara masa

Abantu barenga 1000 batuye mu Murenge wa Kinigi mu karere ka Musanze kuri uyu wa 12 Gashyantare 2020 babyutse bajya mu kizamini cy’akazi ko gufasha abubatsi (ikiyede) ku kigo cy’ubushakashatsi cya Dian Fossey Gorilla Fund’s Ellen Degeneres Campus, kigiye kubakwa mu Kagari ka Kampanga, bose bataha amara masa. Kuva mu masaa kumi n’ebyiri y’igitondo kugeza […]
Umusaza w’imyaka 70 yafatiwe mu cyuho asambanya umwuzukuru w’imyaka 5 y’amavuko
Umusaza Keya Kafeero w’imyaka 70 y’amavuko utuye mu gace ka Buhirigi mu karere ka Hoima muri Uganda, yatawe muri yombi na polisi y’igihugu akekwaho icyaha cyo gusambanya umwuzukuru we w’umukobwa ufite imyaka 5 y’amavuko. Nyina w’uyu mwana yasobanuye ko yari yamutumye amasahani mu nzu ya sekuru kuri uyu wa mbere tariki ya 10 Gashyantare 2020, […]
Akekwaho kwiyita umukozi mu biro bya Perezida, agaha amabwiriza abakozi ba leta

Urwego rw’Igihugu rw’Ubugenzacyaha kuri uyu wa 11 Gashyantare 2020 rwataye muri yombi umukozi wo mu bushinjacyaha witwa Tuyisenge Christian ukekwaho kwiyita umukozi wo mu biro bya Perezida wa Repubulika y’u Rwanda, Paul Kagame. Mu itangazo yanyujije kuri Twitter, RIB ivuga ko uyu Tuyisenge yahamagaye abakozi mu nzego zitandukanye za leta, abaha amabwiriza nk’umukozi wo mu […]
Gasabo: Abaturage bavuga ko ubucuruzi bw’amazi bwahariwe umukire, bagashoka ibishanga

Bamwe mu baturage batuye mu karere ka Gasabo, Umurenge wa Rusororo mu Kagari ka Mbandazi, bavuga ko icyo bita ‘ubucuruzi bw’amazi’ bw’umukire witwa Twagirimana Theoneste uzwi ku izina rya Rujugiro bwatumye bafungirwa amazi , ubu umwaka ukaba umaze kurenga bamwe muri bi baragannye kuvoma mu bishanga. Abaturage mu majwi atandukanye, bose basabye Bwiza.com ko amazina […]
Guverinoma yasabwe kugaragaza intambwe yatewe mu ngamba yafatiye ibibazo biri mu itangwa ry’akazi

Inteko Rusange ya sena y’u Rwanda , kuri uyu wa 10 Gashyantare 2020 yasabye guverinoma kugaragaza ingamba yafatiye ibibazo byagaragaye mu itangwa ry’akazi n’imicungire y’abakozi. Ni mu isuzumwa rya raporo ya komisiyo y’imibereho myiza y’abaturage n’uburenganzira bwa muntu ku isuzuma rya raporo y’ibikorwa bya komisiyo y’igihugu ishinzwe abakozi ba leta y’umwaka wa 2018/2019 na gahunda […]
Kwirukanwa kwa Jacques Matand kwakuruye umwuka mubi muri Congo, IBUKA ishimira BBC
Tariki ya 7 Gashyantare 2020 ni bwo BBC, ishami ry’Igifaransa rifite icyicaro muri Senegal yirukanye umunyamakuru w’Umukongomani, Jacques Matand Diyambi, azira ibiganiro yagiranye n’umwanditsi w’umushakashatsi Charles Onana, nyir’igitabo ‘Rwanda: Ukuri kuri Operasiyo Turquoise’ yanditse mu rurimi rw’Igifaransa. Uyu mwanditsi afatwa nk’umuhakanyi wa jenoside yakorewe abatutsi mu 1994. Iki cyemezo cyishimiwe n’umuryango uharanira inyungu z’abarokotse jenoside, […]
Yasabye umugabo uburenganzira bwo gutanga ruswa y’igitsina, bimubyarira amazi nk’ibisusa
Ntibisanzwe kumva umuntu nka Marcelline (wahinduye amazina ku bwo kurinda ubuzima bwe bwite) wiyemereye ko yashatse gutanga ruswa y’igitsina kugira ngo abone akazi, gusa abanza gusaba uburenganzira umugabo we, na we amubera ibamba ariko ngo byarabateranyije. Marcelline yarangije amashuri yisumbuye, akomereza muri kaminuza aho yarangije icyiciro cya kabiri. Yashakatse akimara gukora ibirori bya ‘graduation’. Yashakanye […]
Umusekirite Minisitiri Evode yahohoteye yavuze uko byagenze n’uko yamwishyuye telefone

Umusekirite witwa Mukamana Olive yasobanuye uko byagenze ubwo yahutazwaga n’Umunyamabanga wa leta muri Minisiteri y’Ubutabera, Me Evode Uwizeyimana bigakurura impaka ku mbuga zitandukanye. Mu kiganiro yagiranye na Ukwezi TV, uyu musekirite witwa Mukamana Olive yavuze ko ubwo Me Evode yamuhutazaga, yinjiriye aho abantu basohokera, amubwiye ko agomba kunyura aho abandi binjirira, ntiyabyemera ahubwo aramusunika. Ngo […]
Ubwegure bw’abaminisitiri babiri n’ubutwari bwa Bunani mu nkuru z’icyumweru
Iki cyumweru kirangiye tariki ya 9 Gashyantare cyaratangiye tariki ya 3 Gashyantare 2020. Twagiteye umugongo, dutangira ikindi, dufata uyu mwanya ngo twiyibutse zimwe mu nkuru z’ingezi twasohoye kuri bwiza.com. Izi nkuru ziravuga kuri politiki, imibereho, utuntu n’utundi, imikino ndetse n’imyidagaduro. Ubwegure bwa Me Evode Uwizeyimana na Dr. Isaac Munyakazi Tariki ya 6 Gashyantare 2020, Minisitiri […]
Gen. Muhoozi agereranya igisirikare cya Uganda n’icy’ubwami bw’Ubwongereza

Umujyanama wa Perezida Museveni mu bya gisirikare, akaba n’umuhungu we, Lt. Gen. Muhoozi Kainerugaba kuri iki cyumweru tariki ya 9 Gashyantare 2020 yagereranyije ingabo za Uganda n’iz’ubwami bw’Ubwongereza, bityo ngo uzagerageza gutera igihugu cyabo, nta kabuza azatsindwa. Lt. Gen. Muhoozi yavuze aya magambo, yibutsa abamukurikira ku rubuga rwa Twitter, igihe yigiraga mu Bwongereza amasomo ya […]
Umunyamakuru wa BBC yirukanwe azira ibiganiro yagiranye n’uhakana jenoside yakorewe Abatutsi
Umunyamakuru w’Umukongomani wakoreraga BBC muri Sénégal witwa Jacques Matand Diyambi yikurakanwe kuri iki kinyamakuru azira ibiganiro yagiranye n’umwanditsi ufite ubwenegihugu bw’Ubufaransa na Cameroon, Charles Onana utemera amateka ya jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994. I Dakar mu mpera z’Ugushyingo, Jacques Matand yagiranye na Charles Onana ibiganiro bitatu, bivuga ku gitabo yanditse yise ‘Rwanda, ukuri kuri Operasiyo […]
Jacob Zuma na ‘rumenamabuye’ amaze gushyirirwaho impapuro zimuta muri yombi
Tariki ya 4 Gashyantare 2020, Urukiko Rukuru rw’Afurika y’Epfo rwashyizeho impapuro zita muri yombi Jacob Zuma wahoze ari Perezida w’iki gihugu. Tariki ya 5, yashyize hanze ifoto afite imbunda ya ‘rumenamabuye’ yagumishije ijisho mu gipimo n’urutoki mu mbarutso nk’uwiteguye kudahusha. Tariki ya 4 Gashyantare, Jacob Zuma yagombaga kwitaba urukiko kugira ngo yiregure ibyaha ashinjwa ko […]
Perezida Kagame yatorewe kuba umuyobozi w’akanama kiga kuri AUDA-NEPAD
Perezida wa Repubulika y’u Rwanda, Paul Kagame yatorewe kuba umuyobozi w’akanama k’abakuru b’ibihugu na guverinoma kiga ku cyerekezo cy’urwego rw’Umuryango w’Afurika Yunze Ubumwe rwiga ku iterambere ry’uyu mugabane, AUDA-NEPAD kuri uyu wa 8 Gashyantare 2020. Aya matora yabereye mu nama ihuza abakuru b’ibihugu na za guverinoma yiga kuri gahunda y’icyerekezo 2063 cya AU, izwi nka […]
Perezida wa Rayon Sports arasaba ubuyobozi bwa FERWAFA kwegura

Nyuma y’akanya gato ishyirahamwe ry’umupira w’amaguru mu Rwanda (FERWAFA) rishyize ahagaragara ibihano bitatu bikakaye Rayon Sports yahawe izira kwivana mu irushanwa ry’Ubutwari, umuyobozi w’iyi kipe, Munyakazi Sadate asabye komite nyobozi y’iri shyirahamwe kwegura. Ni ubutumwa Munyakazi Sadate yanditse ku rubuga rwe rwa Twitter agira ati: “Ubuyobozi bwiza bushingira ku cyizere ufitiwe nabo uyobora, iyo bagutakarije […]
Rayon Sports yahawe ibihano bitatu bikakaye izira kwivana mu irushanwa ry’Ubutwari
Komite Nyobozi y’ishyirahamwe ry’umupira w’amaguru mu Rwanda (FERWAFA) yakoze inama kuri uyu wa gatanu tariki ya 7 Gashyantare 2020, mu myanzuro yafashwe, harimo n’ibihano bitatu Rayon Sports yafatiwe izira kwivana mu irushanwa ry’Ubutwari ryarangiye tariki ya 1 Gashyantare. FERWAFA yahannye Rayon Sports kutitabira irushanwa ry’Ubutwari mu 2021, icibwa amande y’300,000 RWF ndetse yanzura ko iyi […]
Ethiopia: Ihagarikwa ry’intambara muri Afurika hejuru y’inzitane z’ibibazo by’amakimbirane
Abakuru b’ibihugu bigize Umuryango w’Afurika Yunze Ubumwe (AU) batangiye kugera muri Ethiopia, bitabiriye inama ya 33 yiga ku ihagarikwa ry’intambara kuri uyu mugabane, iratangira kuri uyu wa 9 Gashyantare 2020. Insanganyamatsiko y’iyi nama iragira iti: “Gucecekesha imbunda: Guharurira inzira iterambere ry’Afurika.” Iyi nama ituma hibazwa niba byashoboka ko uyu mugabane wabaho utarangwa n’itambara mu gihe […]
Igihuha cyakwiye isi: Ubushinwa burashaka kwica abantu 20,000 banduye Coronavirus
Ikinyamakuru AB-TC cyanditse inkuru tariki ya 6 Gashyantare 2020, kivuga ko leta y’Ubushinwa itegereje igisubizo cy’urukiko rw’ikirenga ku busabe yatanze ko abantu 20,000 bamaze kwandura icyorezo cya Novel Coronavirus bakwicwa kugira ngo batanduza abandi. AB-TC yagize iti: “Ubushinwa butegereje icyemezo cy’urukiko rusumba izindi (rw’Ikirenga) kuri uyu wa gatanu, cyo kwica abantu 20,000 bamaze gufatwa n’icyorezo […]
Umukire yantegetse kurongora umukobwa we bateye inda, nabyanga akantereza abo yita ‘abahungu be’
Nitwa Peter, Mu gace dutuyemo, uyu mukire afite ijambo ndetse buri bikorwa bijyanye n’iterambere bihakorerwa, abigiramo uruhare. Ni umuntu n’abayobozi mu nzego z’ibanze badashobora kuvugaho, ahari wenda ikaba ari yo mpamvu bivugwa ko uwanze icyo amusabye cyangwa se akamuvuguruza, ashobora kumufungisha, akazavamo ari uko atanze uburenganzira. Afite umukobwa uri mu kigero cy’imyaka 24 wakundanye n’abahungu […]
Ubugenzacyaha bwahamagaje Barafinda wigeze gushaka kuyobora igihugu

Urwego rw’Igihugu rw’Ubugenzacyaha, RIB rwahamagaje Barafinda Fred wigeze gushaka kwiyamamariza umwanya w’Umukuru w’Igihugu mu matora mu Rwanda yabaye mu 2017. Ibaruwa yacaracaye ku mbuga zitandukanye, igaragaza ibaruwa yanditswe na RIB igenewe Barafinda Fred. Iyi baruwa yanditswe n’Umugenzacyaha , Jean Claude Karasira tariki ya 5 Gashyantare 2020, imusaba kwitaba tariki ya 10 Gashyantare. Ikinyamakuru Igihe cyavuganye […]
Rayon Sports yaba ikwiriye igihano kuko yivanye mu gikombe cy’Ubutwari?
Mu gitondo cyo kuri uyu wa 7 Gashyantare 2020, hari amakuru yo kuri Radio/TV10 yavugaga ko Ishyirahamwe ry’Umupira w’Amaguru mu Rwanda (FERWAFA) rigiye gukora inama, ifite ingingo irimo no kureba impamvu Rayon Sports yikuye mu irushanwa ry’Ubutwari, nibiba ngombwa ihanwe. Mu Rwanda, haba amarushanwa atatu akomeye, abiri muri yo; Shampiyona y’icyiciro cya mbere n’Igikombe cy’Ubutwari […]
Kigali: Imyanya ya ba meya mu turere yavuyeho, hashyirwaho indi mishya n’abandi bayobozi
Uturere dutatu; Kicukiro, Gasabo na Nyarugenge tugize umugi wa Kigali twakuriweho imyanya ya Meya na ba Visi Meya duhabwa abayobozi nshingwabikorwa babiri, hashyirwaho n’abandi bayobozi bashya mu mugi muri rusange. Tubikesha itangazo ry’ibiro bya Minisitiri w’Intebe ryasohotse kuri uyu wa 7 Gashyantare 2020. Aba ni abayobozi bashyizweho: Madamu Rugaza Julian: Umuyobozi Mukuru w’Ibikorwa by’Umujyi/ City […]
Nateye inda umukobwa wa Afande, abimenye antegeka kumurongora ari uko ninjiye mu gisirikare
Nitwa Edison, Ubwo nari mu mashuri yisumbuye, nakundanye n’umukobwa rwa rukundo bita Amour Scolaire, ntamuzi neza, gusa byageze kure bigera aho mutera inda, turi hafi kurangiza amashuri yisumbuye. Nyuma yo kumbwira ko namuteye inda, uyu mukobwa yansobanuriye neza umuryango avukamo, ko se afite ipeti rya Lieutenant mu gisirikare. Icyo gihe byanteye ubwoba cyane ariko nta […]
Perezida Trump yemeje iyicwa ry’undi muyobozi ukomeye muri Al Qaeda
Perezida wa Leta Zunze Ubumwe z’Amerika, Donald Trump kuri uyu wa kane tariki ya 6 Gashyantare 2020 yemeje iyicwa ry’umuyobozi w’umutwe w’iterabwoba wa Al Qaeda, Qassim al-Rimi mu gitero ingabo z’igihugu ayoboye zagabye muri Yemen. Kwicwa kwa Qassim kubaye mu rwego rwo kwihorero ku mutwe wa Al Qaeda wigambye igitero cyagabwe ku birindiro by’ingabo z’Amerika […]
Minisitiri Dr. Isaac Munyakazi yeguye ku mirimo ye

Umunyamabanga wa leta muri Minisiteri y’Uburezi, Dr. Isaac Munyakazi yashyirije Minisitiri w’Intebe, Dr. Edward Ngirente ibaruwa y’ubwegure ku mirimo ye. Ni ibaruwa yageze kuri Minisitiri Dr. Edward Ngirente ku mugoroba w’uyu wa 6 Gashyantare 2020, nk’uko ibiro bya Minisitiri w’Intebe byabitangarije ku rubuga rwa Twitter. Ibaruwa y’ubwegure bwa Dr. Munyakazi yakiriwe hamwe n’iya Evode Uwizeyimana […]
Minisitiri Evode Uwizeyimana yeguye nyuma yo guhutaza umugore ucunga umutekano

Umunyamabanga wa leta y’u Rwanda muri Minisiteri y’Ubutabera ushinzwe iby’itegekonshinga n’andi mategeko, Me Evode Uwizeyimana yeguye ku mirimo ye nyuma yo kotswa igitutu, azira guhutaza umugore ushinzwe umutekano, ukorera ‘société’ ya ISCO. Ibaruwa y’ubwegure bwa Evode yashyikirijwe ibiro bya Minisitiri w’Intebe nk’uko iyi Minisiteri yabitangarije kuri Twitter. Ibiro bya Minisitiri w’Intebe byagize biti: “Kuri uyu […]
Munich 1958: Impanuka ikomeye ya Manchester United yashoboraga kuyihindura amateka

Manchester United ni ikipe yabayeho kuva mu 1878 yitirirwa agace ko mu mugi wa Manchester kitwa Newton Heath, ifata iri zina izwiho muri iki gihe mu 1902, ikaba ifite akabyiniriro k’Amashitani Atukura (Red Devils). Tariki ya 6 Gashyantare 1958 ni igihe kitabigarana mu mateka y’iyi kipe iri mu zikize cyane kurusha izindi muri ruhago y’isi. […]
Pasiteri yavuze ko Imana ari yo yamutinyuye ubwo yibasiraga Joseph Kabila
Pasiteri Mukuna uyoboye itorero rya Christian Assembly Church of Kinshasa muri Repubulika Iharanira Demukarasi ya Congo, aherutse kwibasira Joseph Kabila wabaye umukuru w’igihugu, avuga ko Imana ari yo yatumye abikora nta bwoba. Kimwe n’abanyapolitiki batavuga rumwe n’ubutegetsi bwa Congo, Pasiteri yavugiye mu rusengero mu mpera za Mutarama 2020 ko Kabila n’ishyaka rye, FCC babaye imbogamizi […]
Uganda: Abakobwa babujijwe guca imyeyo
Minisitiri w’Uburinganire n’Umuryango muri Uganda, Peace Mutuuzo ejo tariki ya 5 Gashyantare 2020 yabujije abakobwa umugenzo wo gukuna cyangwa se guca imyeyo. Nk’uko Daily Monitor yabitangaje, Minisitiri Mutuuzo yatangaje ibi mu gihe igihugu cyiteguraga kwizihiza umunsi mpuzamahanga wo kurwanya imigenzo yo gukeba bimwe mu bice bigize igitsina cy’abagore kizwi mu Cyongereza nka ‘Female Genital Mutilation’, […]
Sena yanze kweguza Donald Trump, Mitt Romney ahabwa urw’amenyo
Amakosa Perezida Donald Trump wa Leta Zunze Ubumwe z’Amerika, ashinjwa mu miyoborere ye kuva yajya ku butegetsi mu 2016 yatumye habaho itora ryo kweguza Sena yaritesheje agaciro, Umurepululike (Republicain) rukumbi wanyuranyije na yo, Bwana Mitt Romney yibasirwa bikomeye. Perezida Trump ashinjwa amakosa arimo kujya ku butegetsi nyuma y’amajwi akesha Leta y’Uburusiya yavuzweho ko yinjiye mu […]
Minisiteri y’Ibiza igiye guha ishimwe Bunani watabaye umwana mu mugezi wa Nyabugogo

Bunani Jean Claude, umugabo w’imyaka 27 y’amavuko yatabaye umwana w’imyaka 6 y’amavuko wari ugiye gutwarwa n’amazi mu mugezi wa Nyabugogo tariki ya 1 Gashyantare 2020, ari gutegurirwa ishimwe (igihembo) na Minisiteri y’Ibiza nyuma yo gushimirwa cyane n’ababonye video y’iki gikorwa cy’ubutwari yakoze. Bunani akimara gutabara uyu mwana, imbere y’abafataga amashusho, abafotoraga ndetse n’abandi bake bari […]
Abantu 13 bashinjwa ibyaha by’iterabwoba bahakanye ibyo bari bemeye mbere
Mu rukiko ruburanisha ibyaha by’iterabwoba n’ibyambukiranya imipaka ruherereye mu karere ka Nyanza mu ntara y’Amajyepfo, kuri uyu wa 5 Gashyantare 2020, rwaburanishije umunyamakuru Ndayizera Phocas na bagenzi be 12 bashinjwa by’iterabwoba bivuguruje, maze aba bahakana ibyaha bari baremeye mbere bitewe n’impamvu zitandukanye. Aba bose bashinjwa kuba mu mugambi bivugwa ko wari ukuriwe na Ntamuhanga Cassien […]
Biravugwa ko Gen. Bigirimana Mahoro, wiswe umwe mu bayobozi b’umutwe wa Gumino yafashwe
Amakuru aturuka muri Repubulika Iharanira Demukarasi ya Congo avuga ko uwiswe umwe mu bakomanda b’umutwe witwaje intwaro wa Gumino, Gen. (M)Bigirimana Mahoro yafatiwe muri Minembwe mu Ntara ya Kivu y’Amajyepfo. Aya makuru ni acaracara ku mbuga nkoranyambaga, nta ruhande rubifite mu nshingano rurayemeza, gusa ingabo za RD Congo (FARDC) zikomeje kugaba ibitero ku mitwe yitwaje […]
Umukobwa w’imyaka 26 yategetswe na Se kwinjira mu mutwe urwanya u Rwanda
Ikirenga Frida w’imyaka 26 y’amavuko ubu uri mu ngando ya Mutobo mu Murenge wa Busogo, mu karere ka Musanze asobanura uburyo yategetswe na se umubyara ngo yinjire mu barwanyi b’umutwe urwanya ubutegetsi bw’u Rwanda mu 2019. Ikirenga yari atuye mu Kagari ka Mumena mu Murenge wa Rwezamenyo, ho mu karere ka Nyarugenge. Mu 2017, inshuti […]
Afurika y’Epfo: Jacob Zuma wabaye Perezida yashyiriweho impapuro zimuta muri yombi
Ubushinjacyaha bukuru bw’Afurika y’Epfo bashyizeho impapuro zita muri yombi, Jacob Zuma wabaye Umukuru w’iki gihugu nyuma yo kutitaba urukiko kuri uyu wa 4 Mutarama 2020 kugira ngo yiregure ibyaha ashinjwa bya ruswa. Ikinyamakuru Sunday Times kivuga ko Bwana Zuma yari kwitaba urukiko ariko Daniel Mantsha umuhagarariye mu mategeko yavuze ko ubuzima bwe butameze neza, yerekana […]
Umugabo wanjye ampoza ku nkeke ngo nshake umukozi w’umukobwa ukuze kandi usobanutse-Umugore utuye Kicukiro
Nitwa Olive Uzamwikiriza, ntuye mu karere ka Kicukiro mu Mujyi wa Kigali. Mfite umugabo n’abana batatu. Umugabo wanjye arankunda kandi nanjye ndamukunda gusa icyifuzo cye singishyira amakenga. Mu rugo turifashije kuko twembi dufite akazi, Byabaye ngombwa ko dushaka umukozi w’umuhungu udufasha kwita ku bana mu gihe tutari mu rugo. Byageze aho umugabo wange ampoza ku […]
Dr. Gashumba na Dr. Corneille barasobanura iby’icyorezo cya Coronavirus bivugwa ko cyageze mu Rwanda
Mu gihe isi ihangayikishijwe n’icyorezo cya Novel Coronavirus cyaturutse mu Bushinwa, ibihugu bifiteyo abaturage byabasabye kwigengesera ndetse ingendo zo mu kirere mpuzamahanga zijya mu migi nka Hubei na Wuhan zirahagarara. Mu Rwanda, hari video yakwiye ku mbuga nkoranyambaga yavugaga ko iyi virusi yaba yarahageze, bamwe bacika igikuba. Video iri kuri ‘YouTube Channel’ ya Ishakiro TV […]
Uwatabaye umwana wari watwawe n’umugezi wa Nyabugogo arasabirwa igihembo
Ku munsi w’Intwari tariki ya 1 Gashyantare 2020, umujyi wa Kigali n’ibice bitandukanye by’igihugu byaguyemo imvura nyinshi. Ni ko umugezi wa Nyabugogo uherereye mu karere ka Nyarugenge watwaye umwana uri mu kigero cy’imyaka 10 gusa atabarwa n’umugabo witwa Bunani Jean Claude. Amashusho y’uburyo Bunani yatabayemo uyu mwana yakwirakwiye ku mbuga nkoranyambaga, abenshi bamushimira igikorwa cy’ubutwari […]
Rwanda-Uganda: Inama ya Gatuna, amarenga ku ifungurwa ry’imipaka
Mu myanzuro y’inama ya gatatu yahurije abakuru b’ibihugu by’u Rwanda, Uganda, Repubulika Iharanira Demukarasi ya Congo na Angola i Luanda, ku wa 2 Gashyantare 2020, harimo ko iy’ubutaha izabera ku mupaka wa Gatuna/Katuna uhuza Uganda n’u Rwanda tariki ya 21 Gashyantare 2020. Uwo mwanzuro kuri iyo nama ntiwerura ngo uvuge ibizaganirwaho usibye kuvuga gusa itariki […]