Umutwe wa ADF woherereje FARDC ubutumwa
Umutwe witwaje intwaro wa ADF woherereje ubutumwa ingabo za Repubulika Iharanira Demukarasi ya Congo ku nshuro ya mbere kuva Operasiyo Sokola ya kabiri yatangira mu mpera z’Ukwakira 2019. Iyi operasiyo yatangiye tariki ya 30 Ukwakira, izana uburyo buvuguruye bugamije kurandura burundu imitwe yitwaje intwaro ikambitse mu ntara za Kivu y’Amajyaruguru n’Amajyepfo. Imwe muri yo yarashegeshwe, […]
Rusizi: Bahangayikishijwe n’umurengera w’amafaranga bakwa n’abasore ngo babagire abagore
Abakobwa bo mu murenge wa Nkungu mu karere ka Rusizi bahangayikishijwe n’amafaranga menshi abasore babaca kugira ngo babagire abagore, hakaba n’ubwo babahemukiye, bakishakira abandi. Mu kiganiro bagiranye na TV1 dukesha iyi nkuru, ababyeyi ndetse n’abakobwa bavuga ari ikibazo giteye inkeke kuko abakobwa batinya kugumirwa, ababyeyi bagatinya kubona abana babo baguma mu rugo, bakiyemeza bagashaka amafaranga […]
Uganda: Mu bukwe bwitabiriwe na Janet Museveni, uwahoze ari Minisitiri yatanze umukobwa we nta nkwano asabye

Mu muco w’ibihugu byinshi, inkwano ni ikintu gihabwa agaciro cyane, igafatwa nk’ishimwe ku babyeyi b’umukobwa, gusa hari n’abamaze kuyimenyera nk’igiciro cy’umukobwa cyangwa se umugeni (Bride Price), bihuye n’uko ubusanzwe hari ibihugu bitanga inkwano mu mafaranga, ibyari bisanzwe bitanga inka bikaba biri kuwigana. Mu karere k’uburasirazuba bw’Afurika, gutanga inkwano ni umuco umenyerewe mu bakomeye n’abohoroheje, umuryango […]
Abakozi babiri muri Minisiteri y’Ubuzima birukanwe n’uwatwitswe n’umugore we mu nkuru z’icyumweru
Icyumweru gishize cyatangiye tariki ya 27 Mutarama kirangira tariki ya 2 Gashyantare 2020. Twamaze kugitera umugongo, dutangira ikindi. Ni umwanya wo kwiyibutsa inkuru z’ingenzi zakiranze, ziganjemo izidasanzwe. Imikino n’imyidagaduro biza mu gice cy’inyuma cy’iki cyegeranyo. Ikaze! Umupangayi yakomerekeje nyir’inzu amwita Interahamwe n’Umuhutu Mu gihe u Rwanda rumaze gutera intambwe ishimishije muri gahunda y’ubumwe n’ubwiyunge no […]
RDC: Imwe mu mitwe y’inyeshyamba yarashegeshwe, ADF irushaho gukomera no kwica abaturage-biterwa n’iki?
Kuva Félix Tshisekedi Tshilombo yajya ku butegetsi, imwe mu mitwe yitwaje intwaro yatangiye kuzirambika. Byari muri Operasiyo Sokola 2 yatangijwe tariki ya 30 Ukwakira 2019 igamije kurandura burundu imitwe myinshi yasigaye iri mu mashyamba y’uburasirazuba bw’iki gihugu ariko umutwe wa ADF ukomeza kwica abaturage benshi muri Beni, imibare ikaba yarazamutse cyane ugereranyije n’uko byari bimaze […]
Olivier Nduhungirehe yanenze Rayon Sports yivanye mu irushanwa ry’Ubutwari

Ubwo irushanwa ry’Ubutwari rigamije guha icyubahiro intwari z’u Rwanda mu mupira w’amaguru ryapfundikiraga kuri uyu wa gatandatu tariki ya 1 Gashyantare 2020, Umunyamabanga wa Leta y’u Rwanda muri Minisiteri y’Ububanyi n’Amahanga, Ambasaderi Olivier Nduhungirehe yashimiye APR FC yaritwaye , anenga imyitwarire ya Mukura VS ndetse na Rayon Sports kuba yararyivanyemo. Ambasaderi Nduhungirehe usanzwe ari umukunzi […]
Rwanda-Uganda muri Angola: Hari icyiza inama igeraho cyangwa nta gihinduka?
Uyu munsi tariki ya 2 Gashyantare 2020, haraba inama ihuza abakuru b’ibihugu by’u Rwanda, Uganda, Repubulika Iharanira Demukarasi ya Congo ndetse na Angola i Luanda. Iraba ibaye inama ya gatatu ibaye yiga ku bibazo u Rwanda na Uganda. Inama ya mbere ihuza aba bakuru b’ibihugu muri Angola yabaye tariki ya 12 Nyakanga 2019, iyaherukaga yabaye […]
Inkwano: Umukobwa si igicuruzwa
Inkwano si ikiguzi cy’umukobwa ahubwo ni ishimwe iwabo w’umuhungu baha iwabo w’umukobwa kubera ko bamureze neza. Aha umukobwa yemera gusezera ku muryango wamureze, akajya kurushingana n’uwo yihebeye. Ni bwo busobanuro nyakuri bw’iri jambo rimaze igihe kinini rikurura impaka mu muryango nyarwanda (socièté). Abantu benshi byagaragaye ko bafata inkwano nk’ikiguzi, bikaba bisobanuye ko umukobwa ari igicuruzwa, […]
Nigeria: Umudepite yajyanye abagore n’bana be mu nteko kugira ngo yerekane ko ashoboye akazi

Depite Alhassan Ado Doguwa wo muri Nigeria yagiye kurahira mu nteko ishinga amategeko ari kumwe n’abagore be bane kugira ngo yemeze bagenzi be ko afite ubushobozi mu kubaka urugo no mu kazi. Uyu mudepite yamaze kumenyekana mu mahanga menshi nyuma y’aho amashusho ye n’aba bagore bari mu nteko yagiriye hanze gusa iki gikorwa cye ntikivugwaho […]
Congo nayisiba ku ikarita kuko nta ngabo ifite- Ne Muanda Nsemi
Umunyapolitiki uyoboye ishyaka rya Bundu dia Kongo ritavuga rumwe n’ubutegetsi bwa Repubulika Iharanira Demukarasi ya Congo, Zacharie Badiengila uzwi ku izina rya Ne Muanda Nsemi yavuze ko ashobora gusiba iki gihugu ku ikarita y’isi kiramutse kimushoyeho urugamba. Ne Muanda utarajya imbizi n’ingoma ya Joseph Kabila yemeza ko RD Congo nta basirikare ifite kuko ngo n’ibikoresho […]
Igihembo giteganyirijwe uzakura ipine mu ijosi ry’ingona ya metero 4-amafoto

Ikigo gishinzwe kubungabunga umutungo kamere muri Indonesia cyashyizeho igihembo ku muntu uzashobora kubohora ingona ipine imaze imyaka itatu yaraheze mu ijosi ryayo. Iyi ngona ifite uburebure bwa metero enye, yagaragaye bwa mbere mu mugezi wa Palu uri mu ntara ya Sulawesi yo Hagati mu 2016 yambaye iyi pine ya moto mu ijosi. Iki kigo (Central […]
Angola: Perezida Kagame, Museveni na Tshisekedi bongeye gutumirwa mu nama y’igitaraganya
Perezida w’Angola, João Laurenço yongeye gutumira Perezida wa Repubulika w’u Rwanda, Paul Kagame, Yoweri Museveni wa Uganda na Félix Tshisekedi wa Repubulika Iharanira Demukarasi ya Congo mu nama y’igitaraganya iraba kuri iki cyumweru tariki ya 2 Gashyantare 2020. Nk’uko bigaragara kuri Twitter ya Minisiteri y’Ububanyi n’Amahanga ya Angola (MOFA), iyi nama izabera i Luanda iziga […]
Kinshasa: Abanyeshuri ba kaminuza babujijwe kwambara imyenda migufi n’amapantaro
Abanyeshuri b’abakobwa biga muri Kaminuza ya Kinshasa (UNKIN) babujijwe kwambara imyenda migufi izwi nka ‘mini’ ndetse n’amapantaro mu rwego rwo gusigasira umuco w’igihugu. Iri bwiriza riri mu itangazo ryashyizwe hanze na Mwalimu Ular tariki ya 27 Mutarama 2020, rivuga ko bagomba kwambara amakanzu ndetse n’amajipo arenga ku mavi. Indi myenda irimo iciyeho (dechiré), amakabutura ndetse […]
Umukobwa wa Bill Gates yemeye gushinga urugo n’umuherwe wo mu Misiri

Umukobwa w’imfura w’umuherwe Bill Gates witwa Jennifer Gates yemeye gushinga urugo n’umusore w’umuherwe wo mu Misiri, Nayel Nassar. Jennifer Gates ni we wafashe iya mbere ashyira hanze iby’urukundo rwe na Nayel Nasar, ashyira amafoto bari kumwe mu butembere mu rubura ejo tariki ya 30 Mutarama 2020. Nayel Nassar na Jennifer Gates bagiye mu kiruhuko mu […]
Nkore iki ko umugabo wanjye warangije kaminuza yanze gushaka akazi ngo arashaka kwita ku bana?
Ndabasuhuje bavandimwe mwese duhurira kuri bwiza.com. Nitwa Emerine Ikwiyikuzo, ndubatse mfite umugabo n’abana babiri. Mfite akazi ko kwigisha mu mashuri yisumbuye kuko mfite impamyabumenyi y’icyiciro cya mbere cya kaminuza mu burezi. Umugabo wanjye na we yarangije icyiciro cya kabiri cya kaminuza mu myaka ibiri ishize. Yagerageje gushaka akazi inshuro imwe ntibyamuhira, ubu nkaba mufiteho ikibazo […]
Ese igihe kirageze ngo gahunda za leta zisanishwe n’ubuhanuzi bwo muri Bibiliya?
‘Ubuhanuzi burasohoye’ ni imvugo abemeramana biyeguriye amadini bakunze gukoresha basanisha gahunda za leta n’ibyavugiwe mu gitabo kirimo Ibyahishuriwe Yohana, iki kikaba igitabo cya 66 muri Bibiliya Yera. Bamwe babyita imyemerere, abandi bakabyita imyumvire mibi, bamwe bagashinja abayobozi b’amatorero kubiba inyuma, abandi bakavuga ko ari imyumvire y’abayoboke ku giti cyabo. Iyi myemerere usanga ari umwihariko w’idini […]
Muhanga: Umuturage avuga ko ibyuma yatewe n’umusirikare byatumye aba ikiremba
Umuturage witwa Ndayisenga Shadrack wo mu Karere ka Muhanga avuga ko yatewe ibyuma n’umusirikare w’u Rwanda, witwa Nyandwi Isaie, ku buryo byamuviriyemo kuba ikiremba nyuma yo kuvurwa. Ndayisenga yabitangaje tariki ya 27 Mutarama ubwo Urwego rw’Umuvunyi rwakiraga ibibazo by’abagiriwe akarengane mu Karere ka Muhanga, imbere y’Umuvunyi mukuru Anastase Murekezi, abayobozi mu nzego zitandukanye z’akarere ndetse […]
Amakamyo agera ku 100 amaze ibyumweru bibiri ahagaritswe ku mupaka wa Rusizi 2
Hafi imodoka ijana z’amakamyo zikoreye ibicuruzwa zakumiriwe ku mupaka kuva mu byumweru bibiri bishize, mu marembo y’umujyi wa Bukavu ku mupaka wa Rusizi/Ruzizi 2. Iki gice cy’umuhanda cyahagaritswe n’insorensore za karitsiye zigaragambije kubera umunyemari ushaka gusana uyu umuhanda ungana n’ibirometero bibiri wangiritse. Iyi nkuru dukesha Radio Okapi ivuga ko izi modoka zaturutse muri Kenya ndetse […]
Ifaranga rya Venezuela ryatakaje agaciro kugeza hafi 300,000%

World Economic Forum (WEF) yagaragaje urutonde rw’ibihugu icumi bifite ifaranga ryatakaje agaciro kurusha ibindi mu 2019, Venezuela iza ku isonga irusha Zimbabwe iyikurikiye inshuro zikubye hafi 2000. Ni ubushakashatsi uru rubuga rw’inama yiga ku bukungu bw’isi (WEF) rukesha Trading Economics bwagaragaje ko muri Mata 2019, ifaranga rya Venezuela (Bolivar) ryatakaje agaciro k’ibihumbi magana abiri na […]
Uganda: Babiri baguye mu mpanuka y’indege ya gisirikare

Umuvugizi w’igisirikare cya Uganda, Brig. Gen. Richard Karemire yatangaje ko indege ya gisirikare yo mu bwoko bwa Jet Ranger, nimero AF 302 imaze guhitana abantu babiri bari bayirimo. Iyi mpanuka yabaye kuri uyu wa 28 Mutarama 2020, ubwo iyi ndege yari mu myitozo ya gisirikare, ihanuka igeze mu gace ka Gomba nk’uko bimwe mu binyamakuru […]
Min. Mateke wakomye rutenderi n’ubutumwa bwa Tshisekedi ku Banyamulenge mu nkuru z’icyumweru
Icyumweru gishize cyatangiye tariki ya 20 Mutarama kirangira tariki ya 26 Mutarama 2020. Nacyo twagiteye umugongo, dutangiye igishya, twiyibutsa zimwe mu nkuru z’ingenzi twabagejejeho, ziganjemo izigifite icyo zivuze muri iki gihe. Inkuru ziri muri iki cyegeranyo ziravuga kuri politiki, umutekano, uburezi, utuntu n’utundi, imikino n’imyidagaduro. Ikaze! Rwanda-Uganda: Minisitiri Mateke yakomye rutenderi Mu gihe u Rwanda […]
Iraq: Misile zarashwe kuri ambasade y’America
Misile eshatu muri eshanu zo mu bwoko bwa ‘rocket’ zarashwe kuri ambasade y’America i Baghdad muri Iraq mu ijoro ryo kuri uyu wa 26 Mutarama 2020. Zirashwe nyuma y’imyigaragambyo yiriwe mu mugi wa Basra yamagana guverinoma iriho kuko itarashoboye kuvana ingabo z’America ku butaka bwabo. Aya makuru yemezwa na Minisitiri w’Intebe wa Iraq, Adil Abdul […]
Icyari cyihishe inyuma y’ihirikwa rya Col. Muammar Qaddafi
Col. Muammar Qaddafi wari Perezida wa Libya yishwe mu 2011 nyuma y’imyigaragambyo y’abataravugaga rumwe na we yari imaze igihe imusaba kwegura. Ihirikwa rye ryagizwemo uruhare n’umuryango wa NATO (North Atlantic Treaty Organisation) nyuma yo kumusaba kwegura, akanangira. Col. Qaddafi yari avuze byinshi ku bumwe bw’Africa ndetse yagize igitekerezo ko uyu mugabane waba leta zunze ubumwe […]
RDC: Ramazani Shadary na Chisambo bangiwe kujya i Bujumbura bitewe n’ibyangombwa bitagikora bitwaje
Amakuru akomeje gucicikana muri Repubulika Iharanira Demukarasi ya Congo avuga ko umunyamabanga uhoraho w’ishyaka rya PPRD ndetse na Marcelin Chisambo wigeze kuba guverineri w’intara ya Kivu y’Amajyepfo bahagarikiwe ku kibuga cy’indege mpuzamahanga cya N’Djili i Kinshasa bitwaje ibyangombwa by’inzira (passports diplomatique) bitagikora. Scoop RDC ivuga ko Shadary wiyamamarije umwanya w’umuuru w’igihugu na Chisambo bombi bari […]
Cambodia: Umukobwa utangiye gukura, se amwubakira akazu ke ngo ajye yakiriramo abasore
Umwana w’umukobwa yaba akiri muto cyangwa yaramaze gukura yitabwaho n’ababyeyi benshi. Ibi byose bigaragazwa n’igitsure babashyiraho igihe babonye atangiye gutandukire cyangwa se agana muri iyo nzira. Kwita ku mukobwa ahahoze ari mu bwami bwa Cambodia ni ukumurekere ubwisanzure mu gihe yakuze. Icyo bisobanuye ni uko iyo yamaze kwitwa mukuru, umubyeyi we (se) amwubakira akazu k’ibyatsi […]
America yatangaje ko abasirikare bayo 34 bakomerekeye mu gitero cya Iran
Ibiro by’ingabo z’America, Pentagon, byatangaje kuri uyu wa 24 Mutarama 2020 ko abasirikare bayo bangirikiye ubwonko mu gitero cya misile Iran yagabye ku birindiro byabo muri Iraq mu ntangiriro za Mutarama, amakuru aje ahabanye n’ayo Perezida Donald Trump yatangaje. Tariki ya 8 Mutarama ni bwo ingabo za Iran zarashe misile zirenga 12 ku birindiro 2 […]
Abanyonzi bagiye guhabwa ibirimo impushya zo gutwara n’ubwishingizi

Abatwazi b’amagare bazwi nk’abanyonzi bagiye kujya batwara abantu cyangwa imizigo ari uko bafite impushya z’agateganyo (Permit Provisoire) ndetse bahabwe n’ibindi byangombwa bijyanye n’igihe cy’iterambere bizatuma akazi kabo kitwa ak’umwuga. Ibi byatangarijwe mu gikorwa cyo kumurikira amakoperative y’abatwazi ikorabuhanga riranga icyerekezo ryitwa Tuza LED Indicators ry’ikigo cya Beno Holdings kuri uyu wa 24 Mutarama 2020 mu […]
America ya ruguru na Siberia: Bagurana abagore ngo bajijishe imyuka mibi
Urushako ni ikintu gikomeye mu buzima, gituma umugore n’umugabo bashaka inzira zose zatuma rubahira, mu gihe bitagenze neza bakabyita amahirwe make (imyaku) kandi byizerwa na bamwe ko aturuka ku myuka mibi. Mu majyaruguru y’umugabane w’America ndetse na Siberia y’Uburasirazuba (mu Burusiya), hari abantu bizera ko kugurana abagore mu gihe runaka bijijisha ya myuka mibi izana […]
Iby’u Rwanda na Uganda byaba byongeye gusubira irudubi

Inkuru yatambutse mu minsi mike ishize kuri Bwiza.com, yasabaga buri ruhande bireba kwirinda gukoma rutenderi bitewe n’icyizere cyari gitangiye kugaragara kuko hari intambwe ebyiri zari zimaze guterwa n’u Rwanda ndetse na Uganda ku bijyanye no gusubiza ibuzima umubano w’ibi bihugu byombi bimaze imyaka irenga ibiri utameze neza. Iyi ntambwe yatewe yishimiwe n’abatuye muri ibi bihugu […]
Ubuyobozi bw’uruganda rw’icyayi rwa Mata burishimira umusaruro n’ubwiza bwacyo byiyongereye mu 2019

Ubuyobozi, abakozi n’abafatanyabikorwa b’uruganda rw’icyayi rwa Mata (Mata Tea Company Ltd) ruherereye mu karere ka Nyaruguru, barishimira ko umusaruro w’icyayi cyumye warwo wavuye kuri toni 2,291.156 mu mwaka wa 2018 ugera kuri 2,575.679 mu 2019, igiciro cy’icyayi cya Mata ku isoko mpuzamahanga kiva ku madolari ($)2.4 kigera kuri 3 $. Ni muri urwo rwego kuri […]
Tanzania: Umunyeshuri yatawe muri yombi azira gushyira hanze ifoto y’abavomyi benshi
Umunyeshuri witwa Magaya Tungu wo muri Tanzania yatawe muri yombi bikekwa ko azira gushyira ku mbuga nkoranyambaga ifoto yafashe y’umurongo muremure wa bagenzi be bari kuvoma. Aya makuru dukesha BBC avuga Magaya Tungu akimara gusangiza iyi foto ya bagenzi be b’abanyeshuri bavomeshaga indobo, n’abandi bahise bayasakaza ku mbuga nyinshi. Ihuriro ry’imiryango iharanira uburenganzira bwa muntu […]
Rwanda-Uganda: Minisitiri Dr. Philemon Mateke ntashyigikiye amasezerano ya Luanda

Umunyamabanga wa leta ya Uganda muri Minisiteri y’Ububanyi n’amahanga ushinzwe imikoranire mu karere, Dr. Philemon Mateke yagaragaje kuri uyu wa 23 Mutarama 2020 ko ko adashyigikiye amasezerano ya Luanda gamije kugarura mu buryo umubano hagati y’u Rwanda na Uganda. Mu gihe yahise yibutswa n’abamukurikira kuba yarabaye inyuma y’ibitero byagabwe n’umutwe wa RUD-URUNANA byahitanye abantu i […]
RDC: Ramazani Shadary yarahiriye ‘kugagaza’ igihugu nihagira ikiba ku munyemari Albert Yuma
Umunyamabanga uhoraho w’ishyaka rya PPRD (Parti du Peuple pour la Reconstruction et la Démocratie) rya Joseph Kabila, Emmanuel Ramazani Shadary yarahiriye kugagaza (Paralyze) Repubulika Iharanire Demukarasi ya Congo mu gihe hari icyaba kuri Albert Yuma uyoboye ikigo cy’ubucukuzi bw’amabuye y’agaciro cya Gécamines. Bwana Shadary wiyamamarije umwanya w’Umukuru w’Igihugu mu 2018 yatangaje aya magambo mu nama […]
Nigeria: Kiliziya yahagaritse ubukwe 30
Kiliziya Gatulika, Diyoseze ya Orlu muri leta ya Imo iherereye muri Nigeria iherutse guhagarika ubukwe 30 kubera ko abari bagiye kubukora bahimbye ibyemezo by’amavuko bizwi mu Cyongereza nka ‘Birth Certificate’. Padiri Donsteve Nnagha uyoboye iyi diyoseze yavuze ko abakobwa benshi bari bagiye gushaka, ari bo bagerageje kongera imyaka y’amavuko kugira ngo bemererwe gushyingirwa imbere muri […]
Umuvunyi Mukuru arasaba abaturage gukemurira ibibazo mu miryango aho guhora mu nkiko

Umuvunyi Mukuru, Murekezi Anastase yasabye kuri uyu wa 21 Mutarama 2020 , abaturage bo mu murenge wa Nyamabuye, Akarere ka Muhanga, kugira umuco wo gukemurira ibibazo mu miryango, kurusha guhora mu nkiko. Ibi yabivugiye mu gikorwa cyo gutangiza ubukangurambaga bwo kurwanya ruswa n’akarengane kuri Stade ya Muhanga. Imitungo y’abashakanye baka gatanya mu nkiko ni kimwe […]
Bivugwa ko America n’Ubufaransa bari guhiga Moustapha Chafi uvugwa ko aherutse mu Rwanda mu mwaka ushize
Hari amakuru avuga ko Ingabo z’America ndetse n’Ubufaransa ziri guhinga mu ibanga Umunya-Mauritania, Moustapha Ould Lima Chaffi uvugwa ko herutse mu Rwanda muri Mata 2019. Uyu musaza wahoze ari umujyanama w’uwahoze ari Perezida wa Burkina Faso, Blaise Compaoré, yashyiriweho impapuro zimuta muri yombi na leta ya Mauritania mu 2011 hamwe n’abandi bayobozi ba Al Qaeda. […]
Kalehe: 216 bafashwe n’ingabo za Congo barimo CNRD barasabirwa kwimurirwa ahandi
Umuryango La Fondation Solidarité des Hommes (FSH) utegamiye kuri leta urasaba leta ya Repubulika Iharanira Demukarasi ya Congo kwimura abahoze ari abarwanyi b’umutwe wa CNRD, Nyatura na Kiritcho bagera 216 bacumbikiwe hafi y’ishuri ribanza rya Mutunza iri muri teritwari ya Kalehe kuko ngo bangiza ibikoresho byaryo. Mu bikoresho uyu muryango uvuga ko aba bahoze ari […]
RDC-Uvira: Ingabo z’igihugu zagaruje inka 60 zari zanyazwe na Mai Mai
Mu rugamba rw’iminsi ibiri ingabo z’igihugu zari zihanganyemo n’abarwanyi ba Mai Mai Mbulu, inka 60 muri 62 uyu mutwe wari waranyaze abaturage zagarujwe ejo tariki ya 21 Mutarama 2020, zishyikirizwa abo zibwe. Uyu mutwe wanyaze izi nka abaturage batuye mu mudugudu wa Nyarundari, Gurupoma ya Runingu muri teritwari ya Uvira tariki ya 18 Mutarama, basaba […]
RDC: Pasiteri wakundanye n’umukobwa , agashyira hanze amafoto bambaye ubusa ari gukurikiranwa
Pasiteri akaba n’umuhanzi Moïse Mbiye, umuyobozi w’itorero rya Cité Bethel riri mu murwa wa Kinshasa, watamajwe n’umukobwa bakundanye witwa Eliane Bafeno, ari gukurikiranwa n’urukiko nyuma yo gushinjwa ibyaha birimo gufata ku ngufu. Iki cyaha n’ibindi birimo gukangisha kwica, gukuzamo inda byose ashinjwa kubikorera Eliane Bafeno wigeze gushyira hanze amafoto y’igihe bari bakundanye, bombi bambaye ubusa, […]
Ububiligi burasabwa kohereza Marcel Sebatware ushinjwa kugira uruhare muri Jenoside
Komisiyo y’Igihugu yo kurwanya jenoside, CNLG irasaba ko Marcel Sebatware, umuyobozi uhagarariye ishyaka rya FDU-Inkingi mu Bubiligi, uvugwaho kuba mu buyobozi b’umutwe witwara gisirikare wa P5 urwanya ubutegetsi bw’u Rwanda ko yakoherezwa, akurikiranwa n’ubutabera. Mu nyandiko y’impapuro (pages) eshanu iyi komisiyo yashyize hanze, igaragaza uruhare rwa Marcel Sebatware mu itegurwa n’ishyirwamubikorwa rya Jenoside yakorewe Abatutsi […]
Perezida Tshisekedi yemeje ko yasesa Inteko yiganjemo abegamiye kuri Kabila
Perezida wa Repubulika Iharanira Demukarasi ya Congo, Félix Tshisekedi uri mu Bwongereza, mu inama ihuza Afurika n’Ubwongereza, yemereye diaspora y’Abakongomani ko hari ubwo byagera agasesa inteko ishinga amategeko, yiganjemo abo mu ihuriro mpuzamashyaka rya FCC rihagarariwe na Joseph Kabila wahoze ari umukuru w’iki gihugu. Aba bakongomani baba mu mahanga baganiriye na Perezida Tshisekedi bamugaragariza impungenge […]
Londres: Abanyarwanda bararushaho kugira ikizere cy’ubuzima- Perezida Kagame
Mu Bwongereza kuri uyu wa 21 Mutarama 2020, Perezida Kagame yagiriye ikiganiro muri kaminuza ya King’s College London, ku ntambwe umugabane w’Afurika umaze gutera, by’umwihariko u Rwanda ndetse na gahunda iteganyijwe mu minsi iri imbere. Mu ijambo umukuru w’igihugu Perezida Kagame yagejeje kubitabiriyeinama, yavuze ko mu myaka irenga 25, u Rwanda rwanyuze mu mateka mabi […]
Burera: Haravugwa iraswa ry’abantu batatu hafi y’urubibi rw’u Rwanda na Uganda

Amakuru avuga ko ku wa gatandatu tari ya 18 Mutarama 2020 mu karere ka Burera mu murenge wa Kagogo, abo mu rwego rw’umutekano bishe barashe Umugande umwe n’Abanyarwanda babiri bakekwaho ubucuruzi bwa magendu. Abishwe ngo ni: Theogene Ndagijimana usanzwe utuye muri Chahafi, mu gace ka Murora muri Uganda na babyara be, Bizimana Eric na Mbabazi […]
Uganda: Urukiko rwafunguye abapolisi bakuru bane baregwaga gushimuta impunzi z’Abanyarwanda
Urukiko rwa gisirikare rwa Makindye muri Uganda ku wa 20 Mutarama 2020 rwafunguye abapolisi bane barimo babiri bakuru bashinjwaga ibyaha birimo kugira uruhare mu gushimuta impunzi z’Abanyarwanda, bakabohereza mu Rwanda. Nk’uko The New Vision yabitangaje, aba bapolisi bafunguwe [hashingiwe ku byo itegekonshinga riteganyiriza ushinjwa uburiwe ibimenyetso] ni Joel Aguma wahoze ari komanda w’umutwe wa polisi […]
Ibyo kumenya ku muco wo kumviriza abashakanye batera akabariro
Mu gihe umusore yashakanye n’umukobwa, bashyingiwe mu rusengero cyangwa bisanzwe (civil marriage), hari imihango isanzwe ikorerwa muri urwo rugo rushya n’ubwo ititabirwa n’abantu benshi. Iyo ibamo guha ikaze umukobwa, bikaba bikorwa n’abandi bakobwa baturanye n’umuryango w’uwo musore, bamuganiriza, bakamubwira ko ahantu aje ari heza, mu bantu beza. Hari undi muhango kandi na wo usa n’uw’ibanga, […]
RDF-FARDC: Operation Umoja Wetu, ibitero bitageze ku ntego yabyo neza uko byari byitezwe
Tariki ya 20 Mutarama 2009 i Goma, umurwa mukuru w’Intara ya Kivu y’Amajyaruguru, ingabo z’u Rwanda (RDF) n’iza RD Congo (FARDC) zitangije ku mugaragaro igikorwa cyo kugaba ibitero byahawe izina ry’Igiswahili , ‘Umoja Wetu’, mu Kinyarwanda bisobanuye ‘Ugushyira hamwe kwacu’. Icyo gikorwa cyangwa operasiyo cyari kigamije kurandura (burundu) imitwe yitwaje intwaro irwanya ubutegetsi bw’u Rwanda […]
Panama: Mu idini, kwicwa no kubabazwa umubiri ni byo bihano bihabwa abanze kwihana ibyaha
Itorero (idini ) rya gikirisito , New Light of God ryo muri Panama rigizwe numuryango w’abantu (tribe) bitwa Ngabe Buglé ryagaragayeho umugenzo udasanzwe wo guhana abantu banze kwihana ibyaha bakoze. Iri dini rifite abayobozi 10 nk’uko byatangajwe tariki ya 16 Mutarama 2020, bakaba basaba abantu kwihana ibyaha babahata inkoni, babica urubozo birimo no kubakebesha imihoro […]
Urukuta rutandukanya u Rwanda na RDC, u Rwanda na Israël mu guhashya iterabwoba mu nkuru z’icyumweru
Icyumweru gishize cyatangiye tariki ya 13 kirangira tariki ya 19 Mutarama 2020. Twamaze kugitera umugongo, twinjira mu gishya gusa ni ngombwa ko twiyibutsa zimwe mu nkuru z’ingenzi zakiranze, cyane cyane izigifite icyo zivuze muri iki cyumweru twatangiye. Nk’uko bisanzwe iki cyegeranyo kirimo inkuru za politiki, umutekano, utuntu n’utundi, imikino ndetse n’imyidagaduro. Igitekerezo cyo kubaka urukuta […]
Borneo: Umugore n’umugabo ntibemerewe kujya mu bwiherero no koga mu minsi itatu bamaze gushakana
Borneo ni ikirwa kiri muri Malaysia gihuriweho na leta za Sabah, Sarawak hiyongeyeho Kalimantan ya Indonesia na Brunei. Iki kirwa bagira umuco wihariye ujyanye no gushakana hagati y’umugabo n’umugore, cyane mu bwoko bwa Tidong. Umusore n’umukobwa bashyingirwa mu buryo busanzwe muri iki gihugu ariko nyuma yaho, ntawemerewe kujya kwituma mu byiherero cyangwa se ngo ajye […]
RDC: Bivugwa ko komanda wa FLN, Gen. Irategeka n’abandi 100 baguye mu mutego wa ‘Special Force’
Hari amakuru avuga ko abarwanyi 100 b’umutwe wa FLN urwanya ubutegetsi bw’u Rwanda baguye mu mutego w’umutwe udasanzwe w’igisirikare kidasanzwe cy’ingabo z’igihugu witwa Hibou Special Force muri teritwari ya Luindi iherereye mu ntara ya Kivu y’Amajyepfo. Aya makuru avuga ko aba barwanyi bahanganye na Hibou amasaha agera kuri ane, mu rusaku rw’amasasu y’imbunda ziremereye tariki […]
Abandi barwanyi ba CNRD/FDLR bafatiwe muri Congo bagejejwe mu Rwanda
Abari abarwanyi b’umutwe wa CNRD/FDLR 10 baherutse gufatirwa muri Teritwari ya Mwenga mu ntara ya Kivu y’Amajyepfo bivugwa ko baba barashyikirijwe u Rwanda tariki ya 17 Mutarama 2020, biyongera ku boherejwe n’imiryango yabo barenga 300 mu mpera z’umwaka ushize . Aya makuru yemezwa n’urwego rw’ubutasi mu karere ka gisirikare ka 33 gaherereye mu ntara ya […]
Gasabo/Remera: Ukekwaho ubujura yafatiwe mu cyuho na camera yo mu biro

Imfatamashusho yo mu biro(Office CCTV Camera) yafashe ukekwaho ubujura witwa Muheshi Mouhamed mu kigo cy’ikoranabuhanga cyitwa ‘Pascal Tech’ kiri mu murenge wa Remera, akarere ka Gasabo mu mujyi wa Kigali uyu munsi tariki ya 18 Mutarama 2020. Uyu Muheshi avugwaho kuba umujura ruharwa wari wayogoje ibiro bitandukanye biri mu murenge wa Remera. Nk’uko bigaragara mu […]
Libya: Byagaragaye ko hari ibihugu by’Afurika byohereza abacanshuro bo gufasha Gen. Haftar
Mu mpera z’Ukuboza mu mwaka ushize byatahuwe ko abasirikare b’abacancuro (mercenaries) bo muri Chad na Sudan bajya gufasha Gen. Khalifa Haftar wigometse ku butegetsi bwa Fayez Mustafa al Sarraj, bwemewe n’Umuryango w’Abibumbye. Kuva mu 2011, ubwo Muammar Qaddafi yahirikwaga ku butegetsi yishwe, Libya nta mutekano urayirangwamo kuko yahise icikamo ibice biri; harimo icy’ubutegetsi buriho buvugwa […]
Mauritania: Menya impamvu iwabo w’umugore bakora ibirori mu gihe yatandukanye n’umugabo
Umugore n’umugabo bahitamo kwitwa abo ngabo kuko bakundanye, bagashima ko babana mu rugo rumwe, bakarara ku gitanda kimwe, bagafatanya imirimo itandukanye iteza imbere urugo. Iyo badahuje, buri wese abona ibyo yari yiteze ku wundi, hari ubwo babyumvikanaho bagatandukana ariko hari n’ubwo umwe agenda, undi atabizi, ibyo nakwita kwahukana. Muri Mauritania, uba ari umunsi w’ibirori iyo […]
Ukraine: Minisitiri w’Intebe yeguye azira gupfobya Umukuru w’Igihugu
Minisitiri w’Intebe wa Ukraine, Oleksii Gontcharouk yeguye ejo tariki ya 17 Mutarama 2020 kuri iyi mirimo nyuma y’ubutumwa bwagiye ku karubanda bupfobya imikorere ya Perezida w’Igihugu, Volodymyr Zelensky. Bivugwa ko hari amajwi yagiye ahagaragara muri Mata 2019 avuga ko ubumenyi bwa Perezida Zelensky mu bijyanye n’ubukungu ‘bushaje’. Minisitiri Oleksii yeguye kuri uyu wa 17 Mutarama […]
Babiri bari mu bayobozi bakuru b’umutwe wa FLN bafatiwe muri Congo, beretswe itangazamakuru
Urwego rw’Igihugu rw’Ubugenzacyaha rwerekanye, kuri uyu wa 17 Mutarama 2020 Capt. Herman Nsengimana wari umuvugizi w’umutwe wa FLN urwanya ubutegetsi bw’u Rwanda ndetse na Mutarambirwa Theobald wari ushinzwe kwinjiza urubyiruko muri uyu mutwe, bombi bafatiwe bari bahanganyemo n’abarwanyi ba Mai Mai Raia Mutomboki. Iki gihe uyu mutwe ukomoka muri Congo wari wiyemeje guhangana n’imitwe ikomoka […]
Imyigaragambyo yamagana gucamo ibice Congo: batangiye guhangana n’abapolisi

Nk’uko byatangajwe na Martin Fayulu mu mpera z’Ukuboza 2019, uyu munsi tariki ya 17 Mutarama 2020, hatangiye imyigaragambyo yamagana umugambi wo gucamo ibice Repubulika Iharanira Demukarasi ya Congo n’ubwicanyi bukomeje gukorerwa abatuye muri Beni. Iyi myigaragambyo yiswe iy’amahoro ku ruhande rwa Martin Fayulu na Adolphe Muzito yatangiriye muri misa yabereye muri Paroisse Sainte Famille muri […]
Urukundo rushobora gutuma Igikomangoma Harry cyiyambura icyubahiro cy’i Bwami, kikajya ishyanga

Igikomangoma cy’Ubwongereza Harry na Meghan Markle, umunyamerikazi wahoze ari umukinnyi wa filime bashyingiranwe tariki ya 19 Gicurasi 2018 muri kiliziya yitiriwe Mutagatifu George mu nyubako ya Windsor iri muri Berkshire saa cyenda z’igicamunsi ku masaha yo mu Rwanda, hari saa saba ku masaha ngengamasaha ya Greenwich (GMT). Urukundo rwabo ntirwavuzweho rumwe mu muryango w’i Bwami, […]
Iruka rya Nyiragongo i Goma: Amateka atazibagirana ubwo ibihumbi amagana by’abantu byakwiraga imishwaro

Nyiragongo ni ikirunga gifite uburebure bw’ibilometero 3.47 (metero 3,470) kiri ku ruhererekane rwa Virunga ruhuje pariki ya Virunga na Pariki y’u Rwanda y’Ibirunga. Kiri mu majyaruguru y’uburasirazuba bwa Repubulika Iharanira Demukarasi ya Congo, mu majyaruguru y’umugi wa Goma ho ibilometero hagati ya 19 na 20. Uruhererekane rwa Virunga (Virunga Mountains) rugizwe n’ibirunga bya Karisimbi (4,507m), […]
Col. Michel Rukunda (Makanika) yavuze impamvu yatumye atera umugongo ingabo za Congo
Hashize iminsi icyenda igisirikare cya Repubulika Iharanira Demukarasi ya Congo gitangaje ko Col. Michel Rukunda wari mu bakuru muri izi ngabo muri teritwari ya Walikale yatorotse. Uyu musirikare wamaze kwitwa umwanzi w’igihugu, ku nshuro ya mbere atanze ubutumwa nyuma yo gutoroka, yatangaje ko yagiye kwifatanya n’abaturage batereranwe. Ibi yabivuze mu kiganiro yagiranye na Radio Ijwi […]