Coronavirus yatumye abayobozi bakuru muri Amerika basubiranamo

Donald Trump na Hillary Clinton ntibavuga rumwe

Icyorezo cya Coronavirus (COVID_19) kimaze kugera muri leta 50 zose zigize Leta Zunze Ubumwe z’Amerika (USA) cyatumye abayobozi bakuru barimo Donald Trump na Guverineri Andrew Cuomo basubiranamo bitewe n’ishyirwa mu bikorwa ry’ingamba zo kugikumira. Igisa n’impaka cyatangiye tariki ya 16 Werurwe 2020 ubwo Donald Trump yagiraga ati: “Nagiranye inama nziza na ba Guverineri. Cuomo wa […]

Abazashyirwa mu kato kubera Coronavirus, bazishyura-Museveni

Perezida wa Uganda, Yoweri Museveni mu butumwa amaze kugeza ku Bagande kuri uyu wa 18 Werurwe 2020 avuze ko abantu bazashyirwa mu kato kubera Coronavirus, basishyura ibizabatakazwaho. Uyu Mukuru w’Igihugu yavuze ko muri Uganda hashyizweho ingamba zitandukanye mu gukumira Coronavirus zirimo guhagarika amakoraniro y’abantu benshi minsi mirongo itatu (30) ndetse n’ingendo zitari ngombwa mu bihugu […]

Ubuhanuzi buvuga ko RDC ari ubutaka bwacu bw’isezerano-Impunzi z’Abarundi

Zimwe mu mpunzi z’Abarundi zahungiye mu Mugi wa Goma zitishimiye ko zasubizwa mu gihugu cyazo, zatangaje kuri uyu wa 17 Werurwe 2020 ko Repubulika Iharanira Demukarasi ya Congo ari ubutaka bwazo bw’isezerano. Muri uyu mugi habayeho ukwiyongera gukabije kw’impunzi z’Abarundi mu mpera z’icyumweru gishize cyane ku wa Gatanu tariki ya 13 Werurwe, ubuyobozi mu rwego […]

Rwanda: Hagaragaye umurwayi wa Coronavirus ukomoka mu Burundi

img-20200317-wa0046.jpg

Minisiteri y’Ubuzima yatangaje kuri uyu wa 17 Werurwe 2020 ko mu Rwanda hagaragaye umurwayi wa 8 wa Coronavirus. Nk’uko bigaragara mu itangazo, ni umugabo w’Umurundi ufite imyaka 35 y’amavuko. Yageze mu Rwanda kuri uyu wa 16 Werurwe aturutse i Dubai yerekeza mu mugi wa Bujumbura mu Burundi. Akigera ku kibuga cy’indege cya Kigali i Kanombe, […]

Blaise Matuidi abaye umukinnyi wa kabiri wa Juventus ugaragayeyo Coronavirus

Umufaransa ukinira Juventus mu Butaliyani, Blaise Matuidi abaye umukinnyi wa kabiri ugaragayeho icyorezo cya Coronavirus kuri uyu wa 17 Werurwe 2020 nyuma ya mugenzi we, Daniele Rugani. Aya makuru yemejwe n’iyi kipe kuri uyu mugoroba, aho yasobanuye ko uyu mukinnyi akibona igisubizo cyo kwa muganga, yahise yishyira mu kato mu rugo, aho abaganga bari kumwitaho. […]

Amakuru mashya: Afurika ifite abarwayi ba Coronavirus 456

corona.png

Ku mugabane w’Afurika, abantu barenga 456 ni bo bamaze kwandura icyorezo cya Coronavirus nk’uko tubikesha BBC. Ku mibare yari yatanzwe na WHO/Afurica ku gicamunsi, hamaze kwiyongeraho abantu 38 biganjemo abo mu Misiri. Misiri ni cyo gihugu gikomeje kuza ku isonga, aho ubu gifite abarwayi 166. Afurika y’Epfo iza ku mwanya wa kabiri n’abarwayi 62. Abantu […]

Imibare mishya: Afurika ifite abarwayi ba Coronavirus barenga 418

Imibare y’agateganyo Ishami ry’Umuryango w’Abibumbye Ryita ku Buzima (WHO/Africa) ryashyize ahagaragara ku gicamunsi cy’uyu wa 17 Werurwe 2020, yagaragazaga ko abantu bamaze kwandura Coronavirus kuri uyu mugabane ari 418, ubu bamaze kurenga. Misiri ni cyo gihugu gifite abarwayi benshi b’iki cyorezo, bamaze kugera ku 150 bavuye ku 110 bari babaruwe ku gicamunsi cy’uyu wa 16 […]

Ubutumwa bwa Donald Trump ku Bushinwa bwazuye akaboze

Coronavirus kuri Trump ni Virus y'Ubushinwa

Mu gihe Ubushinwa bukora iyo bwabaga mu kurwanya icyorezo cya Coronavirus, bamwe bakaba bashinja Leta Zunze Ubumwe z’Amerika kuzana iki cyorezo, ubutumwa bwa Perezida Donald Trump yanditse ku gicamunsi cy’uyu wa 17 Werurwe 2020 bwakuruye umwuka mubi. Donald Trump mu butumwa yanditse ku rubuga rwa Twitter, yabwiye Guverineri wa New York, Andrew Cuomo ati: “Leta […]

Ntihakenewe kwikiza mu kurwanya Coronavirus

Umuti w'amazi wa Oxalis

Isi ibabajwe n’abantu bamaze kwicwa n’icyorezo cya Coronavirus kandi ihangayikishijwe n’abo kimaze gufata ndetse n’umuvuduko gifite gikwirakwira mu bihugu bitandukanye. U Rwanda nk’igihugu kimaze cyagizweho ingaruka n’iki cyorezo, rumaze kubarura abarwayi barindwi. Rwashyishyizeho ingamba zitandukanye mu kukirinda no kugikumira ariko kugira ngo intego igerweho gusa birasaba ko bitakorwa mu buryo bwo kwikiza. Impamvu nyamukuru Muri […]

Uganda yasabwe gutegeka abashakanye gusubika akabariro amezi abiri

Impuguke zitandukanye mu by’ubuzima muri Uganda zirasaba Leta gushyiraho ibwiriza ritegeka abantu by’umwihariko abashakanye kumara amezi abiri batarara ku gitanda kimwe kugira ngo badatera akabariro, mu rwego rwo kwirinda icyorezo cya Coronavirus gihangayikishije Isi. Mu karere ka Afurika y’Iburasirazuba, Uganda n’u Burundi ni byo bihugu bitaragaragaramo umurwayi w’iki cyorezo, impuguke zivuga ko iyi itakabaye impamvu […]

Abayoboke b’amadini barasabwa kwirinda imyigishirize n’ubuhanuzi biyobya

Mu gihe ingamba zo kwirinda no gukumira icyorezo cya Coronavirus zikomeje gukazwa, Ikigo cy’Igihugu cy’Imiyoborere (RGB) kirasaba abayoboke b’amadini n’amatorero kwirinda imyigishirize n’ubuhanuzi bibayobya. Icyorezo cya Coronavirus gikomeje gufata indi ntera, ubu mu Rwanda hakaba hamaze kubarurwa abarwayi bacyo barindwi. Muri iki gihe hakwirakwizwa amakuru atandukanye; ay’ukuri n’ibihuha, usanga ayobora, akayobya cyangwa agaca igikuba mu […]

Imibare mishya: Afurika ifite abarwayi ba Coronavirus 327

Ishami ry’Umuryango w’Abibumbye ryita ku buzima muri Afurika kuri uyu wa 16 Werurwe 2020 ryatangaje ko abantu 327 ari bo bamaze kubarurwa ko banduye icyorezo cya Coronavirus. Misiri ni cyo gihugu gifite abanduye benshi, ubu bakaba bagera ku 110, ibihugu bigera ku 10 byo bifite umurwayi umwe umwe. Ni uku imibare mishya iteye mu bihugu […]

Thomas Lubanga wagereranyijwe n’imbeba yakorerwagaho igerageza yafunguwe

Thomas Lubanga akiri mu nyeshyamba

Thomas Lubanga wagereranyiwe n’imbeba yakoreweho igeregeza n’Urukiko Mpuzamahanga rw’i La Haye mu Buholandi (ICC) kuri uyu wa 16 Werurwe 2020 yasohotse muri Gereza ya Makala iherereye mu mugi wa Kinshasa muri Repubulika Iharanira Demukarasi ya Congo, aho yari afungiwe azira ibyaha by’intambara. Thomas Lubanga Dyilo yashyiriweho impapuro zimuta muri yombi tariki ya 12 Mutarama 2006, […]

Havutse umutwe wigamba kurwanya ubutegetsi bw’u Rwanda

Ibi ni ibirango bya FIAR

Hari amakuru avuga ko muri teritwari ya Kalehe mu Ntara ya Kivu y’Amajyepfo muri Repubulika Iharanira Demukarasi ya Congo haherutse kuvuka umutwe urwanya ubutegetsi bw’u Rwanda witwara gisirikare. Ibitangazamakuru byiganjemo ibyo hanze y’u Rwanda bivuga ko uyu mutwe witwa FIAR (Force Impartiale pour l’Avenir du Rwanda), ugizwe n’urubyiruko rubarizwa mu Rwanda, mu karere no ku […]

Goma: Abarundi barimo impunzi bagera ku 1400 bagiye gusubizwa iwabo

Ubuyobozi bw’Intara ya Kivu y’Amajyaruguru cyane cyane mu mugi wa Goma buhangayikishijwe n’Abarundi bagera ku 1400 bageze kuri ubu butaka kugeza mu ijoro rya tariki ya 13 Werurwe 2020 nta byangombwa bafite, bukaba bwanzuye ko bugiye kubasubiza iwabo. Aba Barundi basakaye mu nkengero ndetse no hagati mu mugi wa Goma, aho zagiye zigera ziri mu […]

Yasabye abasirikare kumusubiza umugabo we uri muri Boko Haram, bakwanga akiyahura

Asma’u Musa, umukobwa w’imyaka 18 y’amavuko wabohowe mu 2016 n’ingabo za Nigeria mu bari barashimuswe n’abarwanyi b’umutwe w’iterabwoba wa Boko Haram arashaka gusubira kureba umugabo we akunda, bitaba ibyo akiyahura. Asma’u ari mu bakobwa bashimuswe n’abarwanyi ba Boko Haram mu myaka ibiri ishize. Avuga ko yagezeho akundwa cyane n’umwe mu bahagarariye aba barwanyi maze bakundana […]

MINEDUC yemeye kwishyura amafaranga y’ingendo zo gucyura abanyeshuri

Nyuma y’amasaha make Minisiteri y’Ubuzima itangaje ko amashuri na kaminuza bya leta n’ibyigenga bifunga imiryango kuri uyu wa 16 Werurwe 2020 mu rwego rwo gukumira icyorezo cya Koronavirusi, Minisiteri y’Uburezi yiyemeje kwishyura amafaranga y’indendo zo gucyura abanyeshuri. Ibi bigaragara mu itangazo iyi Minisiteri yashyize ahagaragara, rishyiraho uburyo abanyeshuri biga mu bigo by’amashuri bibacumbikiye bazataha. MINEDUC […]

MINISANTE yatangaje ko amashuri na Kaminuza bifungwa guhera ku wa Mbere

Minisiteri y’Ubuzima (MINISANTE) ishingiye ku ntera icyorezo cya Coronavirus kimaze gufata, yashyizeho ibwiriza ryo gufunga amashuri na kaminuza, bya leta n’ibyigenga mu gihe cy’ibyumweru bibiri, mu rwego rwo kugabanya ikwirakwizwa ryacyo. Aya mashuri na kaminuza bizafungwa guhera ku wa Mbere tariki ya 16 Werurwe 2020 . Andi mabwiriza iyi Minisiteri yashyizeho harimo ko: Insengero zirafunga […]

Umupasiteri avuga ko Imana yamutumye kuryamana n’abagabo

Pasiteri Veronica washinze itorero ryitwa Life and Prosperity Ministry riri mu gace ka Asaba muri Leta ya Delta muri Nigeria, yavuze ko Imana yamutumye kuryamana n’abagabo, akabavura ikibazo cyo kutabyara (ubugumba). Inkuru zanditswe n’ibitangazamakuru byo muri Nigeria birimo Naija Post zivuga ko Pasiteri Veronica yatangarije aya magambo mu iteraniro ryabaye tariki ya 8 Werurwe 2020. […]

Ibya ADEPR n’umunyamakuru wanditse ko abayobozi bayo bakorana n’imitwe irwanya leta byahindutse urubanza

Abayobozi b’Itorero rya ADEPR bareze umunyamakuru Gatera Stanley mu buyobozi bw’Umuryango w’Abanyamakuru bigenzura (RMC), ku bw’inkuru yabanditseho igaragaza ko baba bakorana n’abarwanya Leta y’u Rwanda. Guhuzwa kwabo kwaranzwe n’impaka, bose bataha habuze ubwumvikane. Tariki ya 17 Mutarama 2020 ni bwo Gatera Stanley wandikira ikinyamakuru cyitwa Umusingi yanditse inkuru ifite umutwe ugira uti: “Abayobozi ba ADEPR […]

Twifurije abarwayi ba Coronavirus gukira vuba- Kagame

Mu gihe icyorezo cya Coronavirus gikomeje guhangayikisha Isi, Afurika ndetse umurwayi wa mbere akaba yagaragaye mu Rwanda, Perezida wa Repubulika, Paul Kagame ashyize hanze ubutumwa bugenewe Abanyarwanda, abafite aho bahuriye no kukirwanya ndetse n’abagizweho ingaruka nacyo. Perezida Kagame ati: ” Ibitekerezo n’amasengesho biri ku bagizweho ingaruka n’icyorezo cya COVID-19 ndetse n’abakundwa babo. Duteye ingabo mu […]

Football: FERWAFA yatangaje ko imikino yose itangira kuba nta bafana

Ishyirahamwe ry’umupira w’amaguru mu Rwanda (FERWAFA) rimaze gutangaza ko guhera uyu munsi, imikino yose ritegura igiye kujya ikinwa nta mufana uri ku kibuga kugeza igihe hazatangirwa andi mabwiriza. Bikurikiranye n’itangazo rya Minisiteri y’Ubuzima ryemeje ko umurwayi wa mbere w’icyorezo cya Coronavirus yagaragaye mu Rwanda kuri uyu wa 14 Werurwe 2020. FERWAFA kandi irizeza ko ikomeza […]

Uwahoze ari gitifu yashyizwe ku ka rubanda azira kwaka ishimishamubiri

Umuvunyi Mukuru, Anastase Murekezi yashyize ku karubanda urutonde rw’abantu 53 barimo abahamwe n’icyaha cya ruswa no kunyereza umutungo mu gihembwe cya mbere cy’umwaka wa 2019-2020, harimo Kanyarubindo Jean Baptiste wasabye ishimishamubiri rishingiye ku gitsina. Uyu yitwa Kanyarubindo Jean Baptiste, akaba abarizwa mu mudugudu wa Cyingoma, akagari ka Rusagara, Umurenge wa Mbazi mu karere ka Huye. […]

France: Umunara wa Eiffel ugiye kuba ufunze imiryango kubera Coronavirus

Abafite mu nshingano umunara muremure wa Eiffel uherereye mu mugi wa Paris mu Bufaransa batangaje ko guhera saa tatu mu masaha y’iki gihugu (saa yine z’ijoro mu Rwanda), urafunga imiryango kugeza mu gihe kitazwi bitewe n’icyorezo cya Coronavirus. Ifungwa ry’uyu munara rikurikiranye n’amabwiriza Minisiteri ifite mu nshingano ubuzima yafashe kuri uyu wa 13 Werurwe 2020, […]

Amb. Nduhungirehe aranenga imisifurire mibi na ruswa byugarije ruhago nyarwanda

Umunyamabanga wa Leta y’u Rwanda muri Minisiteri y’Ububanyi n’Amahanga, Ambasaderi Olivier Nduhungirehe aranenga imisifurire mibi na ruswa byuharije umupira w’amaguru mu Rwanda. Hashize iminsi mu mupira w’amaguru hari impaka zatewe n’umukino wahuje APR FC na Police FC, warangiye iyi kipe itsinze igitego 1-0, gusa byavuzwe ko iy’abapolisi yo yimwe penaliti yagaragariraga buri wese ku kibuga. […]

Gen. Tumukunde ntiyemera ikirego cyo gusaba u Rwanda gutera Uganda

Rtd. Lt. Gen. Tumukunde wabaye Minisitiri w’Umutekano muri Uganda, ukurikiranwe n’urwego rushinzwe iperereza ntiyemera ikirego cyo gushishikariza u Rwanda gutera igihugu cye. Gen. Tumukunde yaraye atawe muri yombi n’ingabo zifatanyije n’abapolisi mu masaa moya y’umugoroba, umuvugizi wa polisi CP Enanga asobanura ko uyu musirikare akurikiranweho icyaha cy’ubugambanyi. BBC yavuganye na Gen. Tumukunde ku murongo wa […]

U Rwanda rubona nta mpamvu ihagarika imyiteguro y’inama ya Commonwealth

Muri iki gihe Isi ihangayikishijwe n’icyorezo cya Coronavirus, ibikorwa bitandukanye birimo n’inama mpuzamahanga bikaba bikomeje gusubikwa, Umuyobozi Mukuru w’Ikigo cy’Igihugu cy’Iterambere, Clare Akamanzi abona nta mpamvu yahagarika imyiteguro y’inama ya Commonwealth (CHOGM) iteganyijwe kuzabera i Kigali. Ni mu kiganiro uyu muyobozi yagiranye n’abikorera kuri uyu wa 13 Werurwe 2020, ababwira aho imyiteguro y’iyi nama izahuza […]

RDC: Minisiteri y’Ubuzima yemeje umurwayi wa kabiri wa Coronavirus

Minisiteri y’Ubuzima muri Repubulika Iharanira Demukarasi ya Congo yemeje umurwayi wa kabiri w’icyorezo cya Coronavirus mu Murwa Mukuru, Kinshasa kuri uyu wa 13 Werurwe 2020. Nk’uko iyi Minisiteri ibivuga, uyu murwayi afite ubwenegihugu bwa Cameroon, ubu akaba ari kwitabwaho mu bitaro biherereye muri uyu mugi. Umurwayi wa mbere wa Coronavirus yemejwe muri iki gihugu tariki […]

Gen. Tumukunde yabwiye Museveni ko u Rwanda rwohereje ingabo 6,000 ngo zimuhirike

Rtd. Lt. Gen. Tumukunde wabaye Minisitiri w’Umutekano muri Uganda yatawe muri yombi kuwa 12 Werurwe, aho akurikiranweho ibyaha by’ubugambanyi. Ni umuntu wigeze kubwira Perezida Museveni ibyiswe ibinyoma byatuma umubano n’amahanga uzamo agatotsi, birimo ko u Rwanda rwohereje abasirikare 6,000 muri iki gihugu ngo zimuhirike ku butegetsi. Uyu musirikare ni we wagize uruhare mu ifungwa rya […]

Uganda: Abakomando bafite intwaro ziremereye bamaze guta muri yombi Gen. Tumukunde

Abasirikare ndetse n’abapolisi bafite intwaro ziremereye bamaze guta muri yombi Rtd. Gen. Henry Tumukunde wabaye Minisitiri w’Umutekano wa Uganda, bamusanze ku biro bye biri muri Kololo, impamvu yabyo ikaba itaramenyekana. Aya makuru tuyakesha umunyamakuru Andrew Mwenda uvuga ko mu mihanda ya Kololo aho Gen. Tumukunde afatiwe nta muntu cyangwa imodoka yemerewe kuhanyura, bose bahagaritswe. Gen. […]

Nyagatare: Umwana w’imyaka ibiri yakaswe umutwe, ururimi n’igitsina

Abagizi ba nabi mu mudugudu wa Runyinya mu kagari ka Nkoma, umurenge wa Tabagwe mu karere ka Nyagatare bishe umwana w’imyaka ibiri n’igice bamuciye umutwe n’ururimi ku wa kabiri tariki ya 10 Werurwe 2020. Igihe.com dukesha aya makuru, batangaje ko kuva icyo gihe uyu mwana yaburiwe irengero, umubyeyi we yari mu murima. Nyuma umwana yaje […]

Abakinnyi ba Real Madrid bashyizwe mu kato

Ikipe y’umupira w’amaguru yo mu gihugu cya Espagne, Real Madrid yatangaje kuri uyu wa 12 Werurwe 2020, abakinnyi bayo bose bashyizwe mu kato nyuma y’aho umwe mu bakinnyi b’iyi kipe bakina Basket Ball agaragayeho Coronavirus. Iby’ihagarikwa ry’ibikorwa byose bya Real Madrid bitewe n’iki cyorezo byatangajwe ubwo aba bakinnyi bari bageze ku kibuga cy’imyitozo kuri uyu […]

Amahanga arashima u Rwanda ku ngamba zo kwirinda Coronavirus

Mu gihe abarwayi b’icyorezo cya Coronavirus biyongera umunsi ku wundi mu bihugu bitandukanye, Leta y’u Rwanda yashyizeho ingamba zikgikumira mu nzego zitandukanye, amahanga akomeje gutungurwa n’uburyo iki gihugu gikomeje gufata ingamba. Tariki ya 6 Werurwe 2020, Minisitiri w’Intebe yashyize hanze itangazo risaba inzego zitandukanye gufata ingamba zikumira iki cyorezo. Ryakurikiye amabwiriza yari yaratanzwe na Minisiteri […]

RDC: Abantu 109 bahuye n’umurwayi wa Coronavirus barashyirwa mu kato

Minisitiri w’Ubuzima muri Repubulika Iharanira Demukarasi ya Congo, Dr. Eteni Longondo yatangaje ko umurwayi wa Coronavirus wagaragaye i Kinshasa yahuye n’abantu bagera ku 109 bagomba gushyirwa mu kato. Dr. Longondo yatangarije Top Congo ko iyi Minisiteri iri gukorana n’Urwego rw’abinjira n’abasohoka kugira ngo bafatanye gushaka aba bantu, bagendanye n’uyu murwayi kuva tariki ya 8 Werurwe […]

Iyo bigeze aho akazi keza gahinduka ikosi mu mashyamba ya Congo

Gushakisha akazi bikagera no mu mashyamba cyangwa se mitwe y’iterabwoba! Ni ikibazo gikomeye cyane iyo bigeze aho abiganjemo urubyiruko bibwira ko bagiye guhabwa akazi keza mu mahanga cyangwa, rukisanga mu mashyamba nk’ayo mu burasirazuba bwa Repubulika Iharanira Demukarasi ya Congo. Imitwe y’inyeshyamba cyangwa y’iterabwoba ikomeje gutwara urubyiruko irushukisha amafaranga menshi, hakaba n’ubwo bagiye bazi ko […]

Goma: Abasirikare bakuru baturutse mu karere bahuriye mu nama y’umutekano

Abasirikare bakuru barimo n’abo mu nzego zishinzwe iperereza baturutse mu bihugu bigize Akarere k’Ibiyaga Bigari bahuriye i Goma kuri uyu wa 11 Werurwe 2020 mu nama yigaga ku buryo bwo guhangana n’umutekano muke ubangamiye akarere. Nk’uko Radio Okapi yabitangarijwe n’Umuvugizi w’Ingabo za Repubulika Iharanira Demukarasi ya Congo, Gen. Léon Kasonga, byose bizagerwaho habayeho guhanahana amakuru. […]

Min. Mateke akomeje gushinjwa uruhare mu gitero cy’ i Musanze

Umunyamabanga wa leta ya Uganda muri Minisiteri y’Ububanyi n’Amahanga Ushinzwe Imibanire n’Akarere, Dr. Philemon Mateke akomeje gushinjwa kugira uruhare mu gitero cy’iterabwoba cyagabwe mu karere ka Musanze mu Kwakira 2019. Mu minsi ishize Uganda yoherereje u Rwanda Abanyarwanda 13 n’abarwanyi babiri ba RUD Urunana bari mu bagabye igitero i Musanze barimo Kabayija Seleman wari wungirije […]

RDC: Minisitiri w’Ubuzima yemeje ko hagaragaye umurwayi wa Coronavirus

Umurwayi wa mbere wa Coronavirus yagaragaye mu mugi wa Kinshasa muri Repubulika Iharanira Demukarasi ya Congo, bikaba byemejwe kuri uyu wa 10 Werurwe 2020 nyuma y’ibyavuye mu kizamini. Radiyo Top Congo dukesha aya makuru yahamirijwe na Minisitiri w’Ubuzima w’iki gihugu, Dr. Eteni Longondo, ivuga ko uyu murwayi yageze i Kinshasa aturutse mu Bubiligi, akaba yarahise […]

Umugore wanjye yansabye kwivuza umushyukwe, bitaba ibyo tuzashwana

Nitwa Simon (nahinduye amazina). Mfite umugore yambereye akayobera! Ntabwo akunda imibonano mpuzabitsina kandi njye numva ko byibuze twajya tuyikora inshuro enye mu cyumweru. Buri gihe mu masaha yo kubaka urugo, musaba guhindukira ariko akabyanga. Ndamwinginga ntako ntagira ariko yambereye icyanze, ku buryo yageze n’aho ansaba kujya kwivuza ngo ‘umushyukwe utuze’. Uyu mugore ambwira ko nintagabanya […]

Yishe mukuru we ubwo yamufataga asambana na nyina

Umusore w’imyaka 35 y’amavuko utuye mu Mudugudu wa Kegati mu gace ka Kiisi muri Kenya yishwe na murumuna we wari umaze kumufatira mu cyuho ari mu buriri bumwe na nyina, bikekwa ko basambanaga. Tariki ya 8 Werurwe saa tatu z’ijoro, ni bwo uyu muvandimwe wishe mukuru we yagiye kureba nyina mu rugo, ntiyahamusanga, arongera asubirayo […]

Uganda: Abaturage bahunze urusaku rw’amasasu rukomeje kumvikana iwabo

Abaturage batuye mu gace ka Oduk abitwa muri Zombo batangiye guhunga bava mu ngo zabo bitewe n’urusaku rw’amasasu rukomeje kuhavugira mu gikorwa cyo guhiga abagizi ba nabi bagabye igitero ku ngabo za Uganda. Iki gitero cyagabwe n’itsinda rigari ry’abagizi ba nabi bagera kuri 200 bari bitwaje intwaro zirimo imihoro, amacumu, imiheto ndetse n’imbunda nkeya. Bageze […]

Perezida Kagame yashyizeho abayobozi mu nzego zitandukanye

Ashingiye ku biteganywa n’Itegeko Nshinga rya Repubulika y’u Rwanda rya 2003 ryavuguruwe muri 2015 cyane cyane mu ngingo zaryo ya 112 na 116, none ku wa 9 Werurwe, Nyakubahwa Perezida wa Repubulika yashyizeho abayobozi mu buryo bukurikira: 1. Abagize Guverinoma: Dr Ngabitsinze Jean Chrysostome, Umunyambanga wa Leta muri Minisiteri y’Ubuhinzi n’Ubworozi 2. Abandi bayobozi: Madamu […]

Yaretse umugore we, aryamana n’umukobwa yibyariye

Umugore witwa Mariam Nagudi utuye mu Karere ka Mbale muri Uganda ashinja umugabo we, Sheikh Abdul Karimu Ssemakula kumwirengagiza akadukira umukobwa we w’imyaka 17 y’amavuko, ku buryo byageze aho basigaye baryamana. Nile Post dukesha aya makuru ivuga ko Sheikh Ssemakula yabanje kugurira uyu mwana w’umukobwa impano zitandukanye, kumusohokana, akaba aherutse no kumugurira telefone igezweho (Smart […]

Rubavu: Abayobozi bakurikiranweho guhishira icyaha cyo gusambanya umwana

Urwego rw’Igihugu rw’Ubugenzacyaha (RIB) rwatangaje ko rwataye muri yombi abayobozi batanu b’umudugudu wa Kiruhura uri mu murenge wa Cyanzarwe mu karere ka Rubavu ndetse n’umuturage umwe, bakekwaho guhishira cyo guhishira umwana. Abatawe muri yombi ni umuyobozi w’umudugudu, Niyigaba François, Niyonzima Pierre Celestin ushinzwe ubuhinzi, Ntizihabose Gilbert ushinzwe iterambere, Hakizimana David ushinzwe umutekano na Ndimukaga Jean […]

Gen. Muhoozi yagaye polisi yarebeye abahohoteye Bebe Cool

Lt. Gen. Muhoozi Kainerugaba uri mu basirikare bakuru ba Uganda akaba n’umuhungu wa Perezida Museveni agaya abapolisi barebeye abantu bahohoteye umuhanzi Bebe Cool mu gitaramo ndetse n’abakubise umugore bamuziza gukunda Se. Hari mu gitaramo cyateguwe n’umuhanzikazi Cindy, bamwe mu bari bitabiriye badukirikiye Bebe Cool usanzwe ari inshuti ya Museveni n’umuryango we, ubwo yari ku rubyiniro […]

Mwenda aragaruka ku buryo Gen. Tumukunde yigijeyo Gen. Kayihura akoresheje u Rwanda

Umunyamakuru Andrew Mwenda ashinja (Rtd) Lt. Gen. Henry Tumukunde kurangwa n’indimi zitandukanye ku nyungu ze za politiki, bikagera n’aho agonganisha ubuyobozi bw’igihugu cye n’amahanga ndetse no guhohotera abatavuga rumwe n’ubutegetsi buriho atibagiwe n’itangazamakuru. Kuri we, ni cyo gihe cyo kubyibuka byose mu gihe ashaka guhatana n’abarimo Museveni ku mwanya w’Umukuru w’Igihugu. Inkuru ya PM Daily […]

Uturere twamburwe uruhare mu bizamini n’itangwa ry’akazi

Ikizamini cy’akazi mu burezi giherutse, cyakozwe tariki ya 10 Ukuboza 2019. Cyabayemo impinduka zirimo kuba cyarakorewe rimwe mu gihugu hose kandi cyarateguwe n’Ikigo cy’Igihugu Gishinzwe Uburezi (REB). Izi mpinduka zari zigamije gukuraho amakimbirane yagiye agaragara mu nzego z’uturere n’abakandida bakoze ibizamini, kuko bazishinjaga uburiganya, gutonesha no korohereza abatanze ruswa, babyita ‘akarengane’. Bwiza.com yaganiriye n’abakandida bagize […]

Umuntu ukomeje gukoresha ‘Instagram’ ya Kizito Mihigo aribazwaho

Umuntu utaramenyekana akomeje kwandika ubutumwa butandukanye ku rukuta rwa Instagram rwa Kizito Mihigo uherutse gupfa, ntibuvugweho rumwe n’abantu babusoma. Uru rukuta rwitwa @kizitomihigoforpeace, uyu muhanzi yarukoreshaga atangaza ibikorwa bye bitandukanye, byiganjemo iby’umuziki. Nyuma ya tariki ya 11 Gashyantare, ntirwongeye kugaragaraho ubutumwa n’ibikorwa bye. Hashize iminsi 17 (tariki ya 28) uyu muntu wibazwaho yatangiye kurukoresha. Kuri […]

Umuryango wa EAC waba werekeza ku gusenyuka

Umuryango wa Afurika y’Iburasirazuba, EAC, muri iki gihe uragenda biguru ntege ku buryo buteye impungenge ko ushobora kongera gusenyuka uramutse udafashe ingamba zo kubikumira. Ni mu gihe ubona hari imbogamizi zitari nke zibangamiye intambwe zo kwihuza no kwishyira hamwe (Regional integration) ibihugu byiyemeje kugeza bibaye igihugu kimwe ( political federation), byiyemeje gukoresha ifaranga rimwe (Monetary […]

Umuhanda uhuza u Rwanda na Tanzania wongeye kuba nyabagendwa

Minisitiri w'Intebe, Kassim Majaliwa yitabiriye iki gikorwa

Nyuma y’iminsi itatu Minisiteri ishinzwe Ibikorwa by’Ubwubatsi muri Tanzania itangaje isenyuka ry’umuhanda Morogoro-Dodoma-Rusumo, wongeye kuba nyabagendwa guhera mu ijoro ry’uyu wa 4 Werurwe 2020 umaze gusanwa mu buryo bwihuse. Iteme ry’uyu muhanda ryaguye mu mugezi mu gace ka Kiyegeya nyuma y’imvura nyinshi yari imaze kuhagwa. Amashusho yakwirakwijwe ku mbuga nkoranyambaga yafashwe n’umuntu uvuga Ikinyarwanda, yatumye […]

Ntabwo RIB igikurikiranye Barafinda bitewe n’uburwayi yasanganwe

Umuvugizi w’Urwego rw’Igihugu rw’Ubugenzacyaha, Marie Michelle Umuhoza yavuze uru rwego rutagikurikiranye ibyaha Barafinda Fred Sekikuubo bitewe n’uko ibitaro bya Ndera byemeje ko arwaye. Mu minsi ishize ni bwo byatangajwe ko Barafinda wigeze gushaka kuyobora igihugu yajyanwe ku bitaro bya Ndera bivura indwara zo mu mutwe kugira ngo hamenyekane niba yaba afite bene ubu burwayi. Aya […]

Abajura baboneye isomo mu rugo rwa Gen. Lokech

Abajura bane bagiye kwiba mu rugo rwa Gen. Maj. Paul Lokech wahoze ari Umugaba w’Ingabo zirwanira mu kirere muri Uganda (UPDAF), mu mudugudu wa Papii uri mu karere ka Pader, uwafashwe arakubitwa agirwa intere. Umuvugizi wa polisi mu gace ka Aswa, Jimmy Patrick Okema yavuze ko aba bajura bagiye kwiba muri uru rugo mu masaa […]

Huye: Abakora uburaya bishimiye kumenya itegeko ryo gukuramo inda

Mporanyi Theobald, umujyanama wa HDI mu by’amategeko

Abakora uburaya 100 bahagarariye abandi mu Karere ka Huye bishimiye kumenya ibikubiye mu itegeko ryo gukuramo inda, biyemeza no kugira inama abakiri bato gusubira mu mashuri kugira ngo birinde ingaruka mbi ziva muri uyu mwuga zirimo kubicira ubuzima. Hari mu mahuguwa y’umunsi umwe yateguwe n’umuryango nyarwanda utabogamiye kuri Leta, HDI. Mporanyi Theobald, umujyanama wa HDI […]

Uganda: Ingabo zidasanzwe zasoje ikosi ry’amezi atandatu-amafoto

fb_img_15833059099293219.jpg

Abakomando mu gisirikare cya Uganda barangije amasomo ya ‘Special Force’ bari bamazemo amezi atandatu, Perezida Museveni abashimira akazi katoroshye bakoze, mu muhango wabereye mu ishuri rya gisirikare rya Butiaba kuri uyu wa 3 Werurwe 2020. Uyu muhango witabiriwe n’abasirikare bakuru barangajwe imbere n’Umugaba w’Ikirenga, Gen. Museveni, Lt. Gen. Peter Elwelu uyoboye ingabo zirwanira ku butaka, […]

Amb. Gasana Eugène ntaritaba urukiko rumukurikiranyeho gufata ku ngufu

Ihamagarwa rya Ambasaderi Gasana ryo ku wa 14 Kamena 2019

Urukiko rw’Ikirenga rwa Leta ya New York rwahamagaje Ambasaderi Gasana Eugène wahoze ahagarariye u Rwanda muri Muryango w’Abibumbye (LONI) kugira ngo yisobanure ku cyaha cyo gufata ku ngufu umukobwa w’Umunyarwanda wari ufite imyaka 21, ubugira kabiri ariko amaze hafi umwaka ataritaba. Amakuru yamaze kumenyekana ni uko Ambasaderi Gasana wegujwe ku mirimo ye muri LONI mu […]

MINEDUC: Minisitiri Dr Uwamariya afite akazi katoroshye ariko gashoboka

Dr Uwamariya Valentine ni Minisitiri w’Uburezi wa 15 kuva mu 1994. Ategerejweho impinduka nziza muri uru rwego gusa abasesenguzi batandukanye, bagiye bakurikirana politiki y’uburezi muri ibi bihe, bavuga ko afite akazi katoroshye, cyane ko uru rwego ari rwo rumaze kuyoborwa na benshi kuva icyo gihe, ariko kandi bakemeza ko bishoboka ko yazana impinduka nziza, cyane […]

Kuvuga ko amatsinda y’abahanzi azaramba ni nk’ubuhanuzi bw’ibinyoma

Mu mpera za Mutarama 2020, Platini Nemeye yavuze ko ‘nta gahora gahanze’. Icyo gihe yavugaga ku makuru avuga ko itsinda rya Dream Boys ritakiriho. Nyamara kandi iri tsinda ni ryo ryahabwaga amahirwe yo kumara ibinyacumi by’imyaka bihekeranye kugeza abahanzi byibuze bagejeje mu myaka nka The Rolling Stones, Golden Earring cyangwa The Beach Boys yabayeho kuva […]

Abageni bahagaritse ubukwe babanza kuvura uwakoze impanuka

Baciye bugufi baha uyu murwayi ubufasha bw'ibanze

Jonathan na Sarah ni abaganga bemeye kurushinga, bahitamo gukorera ubukwe bwabo muri Krabi ho muri Thailand tariki ya 17 Gashyantare 2020. Inkuru yabo yakoze ku mitima y’abayumvishe ubwo basubitse umuhango wo kwiyakirira muri hoteli, babanza kwita ku murwayi wari umaze gukora impanuka. Nk’uko igitangazamakuru Gh Gossip kibivuga, icyo gihe aba bageni bari bavuye mu wundi […]

RDC: Undi muyobozi ukomeye mu rwego rw’iperereza mu gisirikare yapfuye

Mu ijoro rya tariki ya 1 rishyira iya 2 Werurwe 2020 ni bwo hamenyekanye inkuru y’urupfu rwa Léon Lukaku wari ukuriye ishami rishinzwe amabanga y’iperereza no kurikurikirana (Counterintelligence service) mu gisirikare cya Repubulika Iharanira Demukarasi ya Congo. Urupfu rwe rukurikiye urwa Gen. Major Delphin Kahimbi wari Umugaba w’Ingabo za RD Congo Wungirije, ushinzwe iperereza, ubu […]