Samia Suluhu Hassan yatorewe kuyobora Tanzania ku majwi menshi

Komisiyo y’amatora muri Tanzania yatangaje ko Samia Suluhu Hassan ari we watsinze amatora y’Umukuru w’Igihugu yabaye muri iki cyumweru, nyuma yo kugira amajwi 97.66%. Ku wa Gatatu tariki ya 28 Ukwakira ni bwo abanya-Tanzania baramukiye mu matora y’Umukuru w’Igihugu yakurikiwe n’imyigaragambyo ndetse n’imvururu zikomeye. Ishyaka Chadema rya mbere rikomeye mu yatavuga rumwe n’ubutegetsi ryatangaje ko […]
Igisirikare cya Guinea-Bissau cyaburijemo Coup d’etat

Mu gihugu cya Guinea-Bissau, igisirikare cyatangaje ko cyaburijemo igerageza ryo gufata ubutegetsi ku ngufu, ryakozwe n’abasirikare bakuru bari bagamije guhirika inzego zemewe n’amategeko. Nk’uko byemejwe na Jenerali Mamadu Ture, wungirije Umugaba Mukuru w’Ingabo, iri tsinda ryagerageje “guhungabanya inzego za Leta no gusenya inzira y’amatora” ateganyijwe gutangira mu mpera z’iki cyumweru. Ubuyobozi bw’igisirikare bwatangaje ko abasirikare […]
Cameroun: Ingabo za Leta zahishe utavuga rumwe n’ubutegetsi

Umuyobozi w’ishyaka ritavuga rumwe na Leta ya Cameroun, Issa Tchiroma Bakary yatangaje kuri uyu wa Gatanu ko yajyanywe ahantu hizewe n’abasirikare bamushyigikiye kugira ngo bamurindire umutekano, nyuma y’amatora arimo impaka nyinshi. Tchiroma yari amaze iminsi afungiye iwe mu rugo mu mujyi wa Garoua mu majyaruguru ya Cameroun, kuva ku itariki ya 12 Ukwakira ubwo habaga […]
Yafashwe nyuma y’imyaka 31 yihishe kubera uruhare yagize muri Jenoside yakorewe Abatutsi

Ndindabahizi Faustin, w’imyaka 62, yafashwe nyuma y’imyaka 31 yihishe kubera uruhare akekwaho muri Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994. Yafatiwe ku biro by’Umurenge wa Rubengera mu Karere ka Karongi ubwo yari yagiye gusaba serivisi z’ubutaka. Abaturage bamuzi neza bamutanzeho amakuru bituma afatwa. Uyu mugabo ukomoka mu Mudugudu wa Kabeza, Akagari ka Kibirizi, Umurenge wa Rubengera, ashinjwa […]
APR FC yihanangirije bwa nyuma abakinnyi yari yarahagaritse, irabababarira

Ikipe ya APR FC yatangaje ko yababariye abakinnyi bayo babiri bari mu bihano, Mamadou Sy na Seidu Yussif Dauda, ni nyuma yo kwihanangirizwa. Tariki ya 10 Ukwakira 2025 APR FC yari yahagaritse aba bakinnyi bombi kubera imyitwarire mibi bagaragaje ubwo yari mu Misiri bagasohoka mu mwiherero nta ruhushya. Icyo gihe bahagaritswe iminsi 30. APR FC […]
Tanzania: CHADEMA iravuga ko hafi 700 bamaze kugwa mu myigaragambyo

Ishyaka ritavuga rumwe n’ubutegetsi CHADEMA rivuga ko imyigaragambyo ishingiye ku matora muri Tanzaniya yaguyemo “abantu hafi 700” kuva ku wa Gatatu, itariki ya 29 Ukwakira. Abayoboke baryo basuye ibitaro byo hirya no hino kugira ngo bagere kuri iyi mibare. Umuvugizi wa CHADEMA, John Kitoka, yatangarije AFP ati: “Ubu tuvugana, abapfuye i Dar es Salaam bagera […]
RDC Ishyaka rya Katumbi ntirikozwa ibyo kwifatanya n’umutwe mushya wa Kabila

Mu gihe uwahoze ari Perezida Joseph Kabila yatangije inama ngishanama zitandukanye mu mwaka ushize ateganya gushyiraho urubuga rwe rwa politiki rushya, “Sauvons la RDC,” MoĂŻse Katumbi n’ishyaka rye, “Ensemble pour la RĂ©publique”, ntibashishikajwe no kwifatanya n’uyu mutwe uherutse gutangirizwa i Nairobi. Ubwo yabazwaga ku bijyanye no kubura mu nama yashingiwemo uyu mutwe, Sauvons la RDC, […]
Urukiko rwategetse ko umugore wahawe gatanya azajya asubiza umugabo we inkwano

Urukiko rw’ikirenga rwa Kisii, muri Kenya, rwatangaje umwanzuro watunguye benshi, aho rwategetse ko umugore wemerewe n’inkiko ko yatandukanye n’umugabo, agomba gusubiza inkwano yahawe n’umuryango w’umugabo. Uyu mwanzuro wasomwe ku wa 31 Ukwakira 2025 na Justice D.K.N. Magare, wasobanuye ko mu muco wa Kenya, ubukwe budaseswa burundu mu gihe inkwano itarasubizwa. Yagize ati: “Mu muco wacu, […]
Dar es Salaam: Ingendo mpuzamahanga zahagaritswe ikibuga cy’indege cya Arusha kirafungwa
Guverinoma y’u Bwongereza yavuze ko indege mpuzamahanga zahagaritswe kugwa cyangwa guhaguruka ku Kibuga cy’Indege cya Dar es Salaam, kandi ko Ikibuga cy’Indege cya Arusha hamwe n’ikindi cyegereye Umusozi wa Kilimanjaro byafunzwe. Ni nyuma y’uko Ambasade ya Amerika yagiriye inama abaturage bayo bari muri Tanzania ibasaba gushaka aho bikinga aho, ibabuza kugenda mu mihanda ivuga ko […]
RDC na yo iremeza ko Ikibuga cy’Indege cya Goma kizafungura ari uko itanze uburenganzira

Umuvugizi wa Guverinoma ya Repubukika ya Demokarasi ya Congo, Patrick Muyaya, yahakanye yivuye inyuma ibyatangajwe ku wa Kane, itariki ya 30 Ukwakira, na Perezida w’u Bufaransa, Emmanuel Macron, ubwo yari mu nama mpuzamahanga y’i Paris ku kibazo cy’ubutabazi mu Karere k’Ibiyaga Bigari. Umuvugizi yagaragaje ko gufungura Ikibuga cy’Indege cya Goma bizaba gusa ari uko byemejwe […]
Abahanzi bihaye gushyigikira Samia Suluhu ntiborohewe

Mu gihe Tanzania yari mu matora rusange yo ku wa 29 Ukwakira, abahanzi benshi bakomeye mu njyana ya Bongo Flava bagaragaje ko bashyigikiye Perezida Samia Suluhu Hassan, umukandida wa Chama Cha Mapinduzi (CCM). Icyo cyari kigamije kumwereka urukundo n’ishimwe kubera ibyo yakoze mu buyobozi bwe, ariko byaje gukurura uburakari bukomeye mu baturage bamwe, babashinja gukoresha […]
Aho u Rwanda ruhagaze kuri gahunda y’u Bufaransa yo kongera gufungura ikibuga cy’indege cya Goma

Guverinoma y’u Rwanda yagaragaje ko ikibuga cy’indege cya Goma kitagomba gufungurirwa i Paris mu Bufaransa, kuko impande zirebwa n’ibibazo byatumye gifungwa atari ho ziri kuganirira. Macron yatangaje ko kiriya kibuga cy’indege kigiye gufungurwa ku wa Kane tariki ya 30 Ukwakira, ubwo yari mu nama mpuzamahanga yiga ku mahoro n’umutekano mu karere ka Afurika y’ibiyaga bigari […]
Gen. JĂşlio Jane wa FADM yasuye RDF i MocĂmboa da Praia

Umugaba Mukuru w’Ingabo za Mozambique (FADM), Gen JĂşlio dos Santos Jane, ku wa Kane tariki ya 30 Ukwakira yasuye inzego z’umutekano z’u Rwanda ziri mu mujyi wa MocĂmboa da Praia, mu Ntara ya Cabo Delgado. Umugaba Mukuru w’Ingabo za Mozambique yari kumwe na mugenzi we Maj Gen AndrĂ© Rafael Mahunguane w’ingabo za kiriya gihugu zirwanira […]
AFC/M23 yateye utwatsi gahunda ya Macron na RDC yo gufungura ikibuga cy’indege cya Goma

Umutwe wa AFC/M23 wagaragaje ko udakozwa gahunda yatangajwe na Perezida Emmanuel Macron w’u Bufaransa, yo gufungura ikibuga cy’indege cyo mu mujyi wa Goma uri mu maboko yawo mu byumweru bike biri imbere. Macron yatangaje ko kiriya kibuga cy’indege kigiye gufungurwa ku wa Kane tariki ya 30 Ukwakira, ubwo yari mu nama mpuzamahanga yiga ku mahoro […]
M23 yisubije Ndete nyuma yo kubabaza umwanzi wayo

Umutwe wa M23 kuri uyu wa Kane tariki ya 30 Ukwakira wisubije agace ka Ndete ko muri Teritwari ya Masisi mu ntara ya Kivu y’Amajyaruguru, nyuma y’imirwano yawusakiranyije n’ihuriro ry’ingabo za Leta ya RDC. Amakuru avuga ko M23 yigaruriye kariya gace nyuma yo kugaba igitero gitunguranye ku ngabo za Leta, mbere ya saa sita z’amanywa. […]
Inteko Ishinga Amategeko y’u Burayi yamaganye amatora yo muri TanzaniaÂ

Ku itariki ya 30 Ukwakira 2025, Inteko Ishinga Amategeko y’u Burayi (European Parliament) yatangaje ko amatora rusange yo muri Tanzania atabaye mu buryo buboneye, ivuga ko “ataranzwe n’ubwisanzure n’ubutabera.” Mu itangazo ryasohowe n’abadepite bayo (MEPs), bavuze ko amatora yagombaga kuba umunsi w’ibyishimo bya demokarasi, ariko ahubwo ahinduka “igihe cy’igitutu, ubwoba n’iterabwoba.” Itangazo ryabo rigira riti: […]
Bakoze ubukwe bambaye imyenda y’ishuri

Emmanuel Friday Joseph na Grace Gideon Akpan bo muri Nigeria bakoze ubukwe budasanzwe bwavugishije benshi nyuma y’imyaka 18 bakundana. Icyatangaje abantu benshi ni uko mu mafoto y’ubukwe bwabo bifotoje bambaye impuzankano y’ishuri ryisumbuye bamenyaniyemo, nk’urwibutso rw’aho urukundo rwabo rwatangiriye. Urukundo rwabo rwatangiye ubwo bombi bigaga muri Comprehensive Secondary School Ediene Abak. Emmanuel wari ugeze mu […]
Abanya-Kenya bagerageje kujya kwifatanya n’abanya-Tanzania kwigaragambya

Polisi ya Kenya kuri uyu wa Kane tariki ya 30 Ukwakira yakumiriye abaturage b’iki gihugu bashakaga kwinjira muri Tanzania mu rwego rwo kwifatanya n’abaturage b’iki gihugu mu myigaragambyo. Ibinyamakuru byo muri Kenya byo muri Kenya biravuga ko Polisi yatangiriye bariya bantu ku mupaka wa Namanga uhuza kiriya gihugu na Tanzania. Kuva ku wa Gatatu tariki […]
Rubavu: Umwana w’imyaka 15 yabyaye umwana amuta mu bwiherero

Umukobwa w’imyaka 15 wo mu Murenge wa Kanzenze, Akarere ka Rubavu, yatawe muri yombi nyuma yo gukekwaho kubyara umwana akamujugunya mu bwiherero bw’umuturanyi wabo. Amakuru yemeza ko ku itariki ya 29 Ukwakira 2025, umwe mu baturanyi wagiye mu bwiherero bwo mu rugo rw’uwo muryango yasanzemo amaraso menshi n’uruhinja rwapfuye. Uwo muturanyi yahise atabaza nyir’ubwiherero n’abaturage, […]
Rubavu: U Rwanda rwakiriye abandi Banyarwanda 326 batahutse bava muri RDC

Kuri uyu wa Kane, itariki 30 Ukwakira 2025, u Rwanda rwakiriye Abanyarwanda 326 bari mu miryango 98 batahutse bava muri Repubulika ya Demukarasi ya Congo. Bakiriwe ku Mupaka Munini wa La Corniche mu Karere ka Rubavu, aho bavanwe bajyanwa gucumbikirwa mu Nkambi y’Agateganyo ya Nyarushishi iri mu Karere ka Rusizi. Kuva mu 2021, […]
Tshisekedi mu mugambi wo gukorana bya hafi n’umuhungu wa Habyarimana mu guhungabanya u Rwanda

Umuryango w’uwahoze ari perezida w’u Rwanda, Juvenal Habyarimana na Perezida wa Congo, Felix Tshisekedi, baba barimo gutegura “ihuriro rikomeye rya gisirikare” rigamije guhirika ubutegetsi bw’u Rwanda. Amakuru agera ku kinyamakuru The Great Lakes Eye avuga ko ubwo bufatanye bugamije guha ingufu umutwe witwaje intwaro ushyigikiwe na Kinshasa, FDLR, washinzwe n’abakoze Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994 […]
Burundi: Inzara ihangayikishije imiryango myinshi mu murwa mukuru w’ubukungu

Ubuzima buragenda bugora imiryango myinshi mu murwa mukuru w’ubukungu w’u Burundi. Ifaranga rikabije guta agaciro, izamuka ry’ibiciro by’ibiribwa, hamwe n’ikibazo cy’ubukungu kimaze igihe kinini cyibasiye ingo nyinshi. Bamwe mu bagore basobanura urwego rw’ubukene bugeze ku ntera iteye ubwoba. Ibura ry’ibiribwa riragaragara mu duce twinshi twa Bujumbura. Abagore, akenshi bamenya iby’ingo umunsi ku munsi, bavuga ko […]
Amerika igiye kongera kugerageza intwaro za kirimbuzi bwa mbere mu myaka isaga 30

Perezida Donald Trump yahamagariye abayobozi b’ingabo za Amerika kongera kugerageza intwaro za kirimbuzi za Leta Zunze Ubumwe za Amerika kugira ngo bakomeze kugendana n’ibindi bihugu nk’u Burusiya n’u Bushinwa. Yabyanditse ku mbuga nkoranyambaga mbere gato yo kubonana na Perezida w’u Bushinwa, Xi Jinping, muri Koreya y’Epfo. Yagize ati: “Kubera gahunda z’ibindi bihugu zo kugerageza, nasabye […]
Zimbabwe: Mnangagwa yavugiye ijambo rigenewe igihugu mu mwijima mu nteko

Ku wa Kabiri, umuriro w’amashanyarazi wabuze mu Inteko Ishinga Amategeko ya Zimbabwe bituma Perezida Emmerson Mnangagwa avugira ijambo ryari rigenewe abanyagihugu mu mwijima. Byabaye ngombwa ko uwegereye Perezida afata itoroshi aramumurikira kugirango abashe gusoma mu minota icumi ya nyuma y’ijambo rye. Hashize akanya arangije, umuriro uragaruka. Ntabwo ari ubwa mbere ibura ry’amashanyarazi rihungabanya ibikorwa bikomeye […]
Huye: Urukiko rwashyikirijwe dosiye iregwamo umusore ukekwaho kwica mugenzi we

Ubushinjacyaha ku Rwego Rwisumbuye rwa Huye kuwa 28 Ukwakira bwashyikirije Urukiko Rwisumbuye rwa Huye dosiye iregwamo umusore w’imyaka 19 ukekwaho kwica mugenzi we w’imyaka 32 amukubise ibuye mu mutwe. Icyaha cyabaye ku itariki ya 20/10/2025, ahagana saa Saba z’ijoro, mu Mudugudu wa Nyamiyaga, Akagari ka Kimana, Umurenge wa Musha mu Karere ka Gisagara, mu kirombe […]
Perezida Kagame ntiyitabira inama yagombaga guhuriramo na Tshisekedi kwa Macron

Perezida Paul Kagame ntari bwitabire inama mpuzamahanga yiswe iyo gushyigikira mahoro n’ubukire mu Karere k’Ibiyaga Bigari iri bubere i Paris mu Bufaransa, kuri uyu wa Kane tariki ya 30 Ukwakira 2025. Ni inama yateguwe na Perezida Emmanuel Macron w’u Bufaransa afatanyije na mugenzi we Faure GnassingbĂ© wa Togo. Ni inama by’umwihariko iri bwibande ku bikorwa […]
Ndayishimiye yikanze coup d’Ă©tat, asubika kujya kwa MacronÂ

Amakuru akomeje gukwirakwizwa mu Burundi aravuga ko Perezida Evariste Ndayishimiye w’iki gihugu yasubitse ku munota wa nyuma urugendo yagombaga kugirira i Paris mu Bufaransa, nyuma yo kumenya ko hari umugambi wo kumuhirika ku butegetsi wari wamaze gutegurwa. Ku mugoroba wo ku wa Kabiri tariki ya 28 Ukwakira ni bwo Ndayishimiye yagombaga guhaguruka i Bujumbura yerekeza […]
Tshisekedi yahaye isezerano abaturage bari mu matware ya M23

Perezida FĂ©lix Antoine Tshisekedi wa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, yamenyesheje abaturage batuye mu ntara za Kivu y’Amajyaruguru n’iy’Amajyepfo by’umwihariko mu duce tugenzurwa n’umutwe wa M23 ko Leta ye itigeze ibibagirwa, abaha isezerano ry’uko bari mu nzira zo kugera ku mahoro. Tshisekedi yatanze ubu butumwa mu ijambo yagejeje ku baturage be rijyanye n’imyaka 29 ishize […]
Leta ya Gambia yahaye gasopo Yahya Jammeh wifuza kuva mu buhungiro

Leta ya Gambia yahaye gasopo uwahoze ari Perezida w’iki gihugu, Yahya Jammeh nyuma y’uko atangaje ko ateganya gusubira mu gihugu mu kwezi k’Ugushyingo 2025. Mu itangazo ryashyizwe ahagaragara na guverinoma kuri uyu wa kabiri, yihanangirije Jammeh ko naramuka agarutse, azahita afatwa, agafungwa, kandi akurikiranwe ku byaha bikomeye ashinjwa kuba yarakoze mu gihe cy’imyaka 22 yamaze […]
Walikale: Abaturage 4 bashimuswe na wazalendo bashinjwa gukorana na M23

Nibura abaturage bane batuye Bukumbirwa, muri Gurupoma ya Ikobo (Teritwari ya Walikale) muri Kivu y’Amajyaruguru, bose b’abahinzi, bashimuswe ku wa Mbere, itariki ya 27 Ukwakira, n’inyeshyamba za Wazalendo zo mu mutwe wa Coalition des Mouvements pour le Changement (CMC). Amakuru agera kuri ACTUALITE.CD ava i Bukumbirwa avuga ko abahohotewe bashimuswe bakuwe mu mirima yabo ubwo […]
Amerika yaburiye abaturage bayo bari muri TanzaniaÂ

Leta Zunze Ubumwe za Amerika zasabye abaturage bazo n’bakozi ba Guverinoma yazo bari muri Tanzania kuba maso, nyuma y’imyigaragambyo ikomeye yadutse muri iki gihugu. Tanzania yadutsemo imyigaragambyo, mu gihe abaturage bayo kuri uyu wa Gatatu tariki 29 Ukwakira abaturage bayo babarirwa muri miliyoni 39 baramukiye mu matora y’Umukuru w’Igihugu. Ni amatora Perezida Samia Suluhu w’iki […]
Col. Migambi yagaragaje impamvu Abanyarwanda bakwiye gukomera k’Ubumwe n’Ubudaheranwa

Kuri uyu wa Gatatu, Umuyobozi w’Ishami rishinzwe Ubufatanye hagati y’Abasivili n’Abasirikare (Chief J9) mu Ngabo z’u Rwanda, Col DĂ©sirĂ© Migambi Mungamba, yatanze ikiganiro ku bitabiriye Ihuriro ngarukamwaka ry’Ubumwe n’Ubudaheranwa; yari ahagarariye Umugaba Mukuru w’Ingabo z’u Rwanda. Iri huriro ryabereye ku cyicaro cy’akarere ka Gasabo, rihuza abayobozi batandukanye mu rwego rwo kuzirikana urugendo rw’u Rwanda mu […]
FARDC ivuga ko yavumbuye ubuhisho bw’intwaro z’umutwe wa Lubanga

Ku Cyumweru, itariki ya 26 Ukwakira 2025, i Mabanga, agace kari mu Murenge wa Mambisa muri Teritwari ya Djugu, Intara ya Ituri, havumbuwe ubuhisho bw’intwaro z’umutwe w’inyeshyamba wa CRP / Zaire, aho bivugwa ko zavumbuwe n’Ingabo za Repubulika ya Demokarasi ya Congo (FARDC). Nk’uko byatangajwe na Lieutenant Jules Ngongo, umuvugizi w’ishami rishinzwe ibikorwa by’ingabo muri […]
Ba perezida Kagame na Ndayishimiye batumiwe mu nama izabera i Paris ku mahoro

Kuri uyu wa Kane, itariki ya 30 Ukwakira, i Paris, mu murwa mukuru w’u Bufaransa, hategerejwe inama yo gushyigikira amahoro n’iterambere mu karere k’Ibiyaga Bigari bivugwa ko yanatumiwemo na Perezida w’u Rwanda, Paul Kagame na mugenzi we w’u Burundi, Evariste Ndayishimiye. Iyi nama yateguwe ku bufatanye bwa hafi na Togo, umuhuza w’Umuryango wa Afurika Yunze […]
Washington: Minisitiri w’Intebe yashimangiye intego ikomeye u Rwanda rufite mu kurengera ibidukikije

Minisitiri w’Intebe Dr. Justin Nsengiyumva, mu ijoro ryakeye i Washinton yifatanyije n’abayobozi bo ku rwego mpuzamahanga, barimo Perezida Daniel Chapo wa Mozambique, Visi Perezida Esperança da Costa wa Angola, hamwe n’abagize Inteko Ishinga Amategeko ya Leta Zunze Ubumwe za Amerika, mu birori by’umusangiro bya ICCF International Conservation Gala by’umwaka wa 2025. Mu ijambo rye, Minisitiri […]
Nyanza: Ubushinjacyaha bukurikiranye ushinjwa kwica nyina

Ubushinjacyaha ku Rwego Rwisumbuye rwa Huye bukurikiranye umusore w’imyaka 33 ukekwaho kuba ku itariki ya 22 Ukwakira 2025 saa moya z’ijoro yarishe nyina umubyara w’imyaka 65 amukubise umuhoro mu mutwe amuhora ko yanze kumwubakira inzu. Icyaha uregwa akurikiranweho bivugwa ko cyakorewe mu rugo aho batuye mu Mudugudu wa Kanyinya, Akagari ka Mututu, Umurenge wa Kibirizi, […]
Kera kabaye u Burundi bwashyikirije u Rwanda umurambo wa Musirikare warohamye mu Rusizi

Ubutegetsi bw’u Burundi kuri uyu wa Gatatu tariki ya 29 Ukwakira, bwashyikirije u Rwanda umurambo w’umusore witwa Musirikare Obed waherukaga kurohama mu ruzi rwa Rusizi bikarangira ujyanwe i Bujumbura. Mu Cyumweru gishize ni bwo uyu musore wari ufite imyaka 31 y’amavuko yarohamye mu Rusizi, ubwo yari yagiye koga. Ku wa 24 Ukwakira ubuyobozi bwa Zone […]
Hamenyekanye ibice M23 iteganya koherezamo ingabo zayo nshya 17,000

Umutwe wa AFC/M23 urateganya kohereza abasirikare bashya wungutse mu mezi make ashize ku rugamba, mu rwego rwo kwagura ibice byo mu burasirazuba bwa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo ugenzura. Mu mezi abiri ashize ni bwo uyu mutwe wungutse abasirikare bashya babarirwa mu 17,000 basoje imyitozo mu kigo cya gisirikare cya Rumangabo ndetse n’icya Tchanzu. Umugaba […]
FERWAFA yateye utwatsi APR FC

Ishyirahamwe ry’Umupira w’Amaguru mu Rwanda (FERWAFA) ryatangaje ko ryasesenguye neza ubusabe bw’ikipe ya APR FC yasabaga gusuzuma imisifurire mu mukino wayihuje na Kiyovu Sports ku wa 25 Ukwakira 2025, ariko risanga umusifuzi yarafashe ibyemezo bikwiye mu mukino. Mu itangazo ryashyizwe ahagaragara kuri uyu wa 29 Ukwakira 2025, FERWAFA yavuze ko Komisiyo ishinzwe imisifurire yasuzumye amashusho […]
Bujumbura: Yabyaye umuhungu muzima, bamuha umukobwa wapfuye

Mu mujyi wa Bujumbura, inkuru ibabaje yaturutse mu bitaro bya Roi Khaled, aho umubyeyi yabyaye umuhungu muzima, ariko aza guhabwa umukobwa wapfuye kubera uburangare bw’abaganga. Ibi byabaye ku wa 28/10/2025, bikaba byateje urujijo n’imvururu mu bitaro. Amakuru aturuka ahabereye ibi avuga ko ku wa 26 Ukwakira, ababyeyi babiri babyariye rimwe umwe abyara umwana w’umuhungu n’undi […]
Brazil: Umukwabu wo guhashya abagizi ba nabi mu murwa mukuru wiciwemo 64

Abantu 60 bakekwaho ibyaha n’abapolisi bane baguye mu mukwabu udasanzwe mu duce dukennye dutuwe cyane (favelas) dukunze kugaragaramo udutsiko tw’abagizi ba nabi two mu murwa mukuru wa Brazil, Rio de Janeiro. Uyu mujyi ugiye kwakira ibirori bikomeye bijyanye n’inama mpuzamahanga ku mihindagurikire y’ikirere ya COP30 nk’uko bitangazwa na Radio y’Abadage, Deutsche Welle. Kuri uyu wa […]
Huye: Hapfundikiwe urubanza rw’umugabo w’imyaka 59 ushinjwa gusambanya umwana w’imyaka 6

Mu cyumba cy’iburanisha cy’Urukiko Rwisumbuye rwa Huye kuwa 27 Ukwakira, haburanishirijwe urubanza ubushinjacyaha buregamo umugabo w’imyaka 59 ukurikiranyweho gusambanya umwana w’imyaka 6 y’amavuko. Icyaha akurikiranweho cyakozwe ku itariki ya 20/05/2025 sa mbiri z’ijoro mu Mudugudu wa Gihama, Akagari ka Mbuye, Umurenge wa Kibilizi, Akarere ka Nyanza ubwo yari amusigaranye nyina agiye guhaha. Mu iburanisha, uregwa […]
Umusirikarekazi wa FARDC mu mazi abira nyuma yo gukora ‘Save the Date’ yambaye umwambaro w’akazi

Umusirikarekazi wo mu ngabo za Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo (FARDC), ari mu mazi abira nyuma yo gushyira hanze ifoto imugaragaza ahoberana n’umukunzi we. Ku wa Gatanu tariki ya 24 Ukwakira ni bwo Adjudant Sarah Ebabi Ebadjara yatawe muri yombi, mbere yo gushyikirizwa ubushinjacyaha bwa gisirikare. Ku wa Kabiri tariki ya 28 Ukwakira ubu bushinjacyaha […]
FDNB yamuritse imodoka ya gisirikare yakoze

Igisirikare cy’u Burundi (FDNB), ku wa Mbere tariki ya 27 Ukwakira cyamuritse imodoka ya gisirikare giheruka gukora. Minisitiri w’Ingabo z’u Burundi, Chantal Nijimbere ndetse n’Umugaba Mukuru w’Ingabo z’iki gihugu, Gen. Prime Niyongabo ni bo batashye iyi modoka. Ifoto y’iyi modoka nto yo mu bwoko bwa Pickup ikomeje guhererekanywa ku mbuga nkoranyambaga, yashyizwe hanze bwa mbere […]
Minisiteri ya Siporo igiye gufasha umwana ufite ubumuga wagaragaye akina umupira

Mu Karere ka Gatsibo, amashusho y’umwana w’umunyeshuri ufite ubumuga arimo gukina umupira w’amaguru hamwe n’abandi bana kuri GS Kiramuruzi yakomeje gukwirakwira ku mbuga nkoranyambaga, ashimisha benshi kandi akora ku mitima ya benshi. Uyu mwana, nubwo afite ubumuga bw’ukuguru n’ukuboko, yagaragaye yishimye kandi afite ishyaka rikomeye mu gukina umupira, ibintu byatumye benshi bamufata nk’intwari yerekanye ko […]
Impamvu FARDC ikomeje gusuka amabombe kuri M23 ikoresheje za CH-4Â

Umutwe wa AFC/M23 ukomeje gushinja Ingabo za Leta ya Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo (FARDC) kurasa mu duce ugenzura zikoresheje za drone z’intambara zo mu bwoko bwa CH-4. Kuri uyu wa Kabiri tariki ya 28 Ukwakira, umuvugizi wa AFC/M23, Lawrence Kanyuka, yatangaje ko mu ma saa cyenda z’igicuku Ingabo za Leta zakoresheje drone zikarasa “mu […]
Riyadh: Perezida Kagame yifatanyije n’abandi mu kiganiro ku kiguzi nyacyo cy’umutekano w’ubukungu

Kuri uyu wa Kabiri nyuma ya saa sita, Perezida Paul Kagame yifatanyije n’abandi bakuru b’ibihugu mu kiganiro ku kibazo kigira kiti: “Ni ikihe kiguzi nyacyo cy’umutekano w’ubukungu?” Perezida Kagame ari i Riyadh muri Arabia Saoudite, aho yitabiriye inama mpuzamahanga ya Cyenda yiga ku ishoramari n’iterambere ya Future Investment Initiative (FII9). Umukuru w’Igihugu yashimangiye akamaro ko […]
Rusizi: U Burundi bwimanye umurambo w’umunyarwanda ku itegeko rivuye ibukuru

Mu karere ka Rusizi, umurenge wa Bugarama, haravugwa inkuru y’umusore witwa Musirikare Obed waguye mu mugezi wa Rusizi umurambo we ukaza kujyanwa mu Burundi, gusa birangira ubuyobozi bukuru bw’iki gihugu butegetse ko utagomba gukurwa ku mupaka wa Ruhwa aho wari uri ngo uhabwe ba nyiri umuntu. Musirikare w’imyaka 31 y’amavuko, yari umukinnyi w’umupira ndetse akaba […]
Kenya: Impanuka y’indege itwaye ba mukerarugendo yahitanye abantu 11

Indege ntoya ya Cessna Caravan yari itwaye ba mukerarugendo 10 b’abanyamahanga parike y’igihugu cya Kenya ya Maasai Mara yaguye mu misozi y’amashyamba yo mu karere ka Kwale ku nkombe mu gitondo cyo kuri uyu wa Kabiri. Ikigo cy’indege za gisivili (KCAA) cyemeje ko “Indege yari irimo abantu 11” nk’uko inkuru dukesha Deutsche Welle ivuga. Ushinzwe […]
Umwana wa Nyuma w’Umwami Yuhi V Musinga yapfuyeÂ

Igikomangoma SpĂ©ciose Mukabayojo, umukobwa w’Umwami w’u Rwanda wagiyeho, Yuhi V Musinga, yatabarutse afite imyaka 93, nk’uko byemejwe n’abo mu muryango we. Yitabye Imana mu ijoro ryo ku wa Mbere mu bitaro byo i Nairobi muri Kenya, aho yari atuye. Umuryango we watangaje ko impamvu y’urupfu rwe yari indwara n’izabukuru. Igikomangoma Mukabayojo aheruka kugaragara mu ruhame […]
AFC/M23 yahishuye impamvu nyamukuru Ndayishimiye akomeje kwijandika mu ntambara yo muri RDC

Umutwe wa AFC/M23 wagaragaje ko impamvu u Burundi bukomeje gushora imbaraga zabwo zose mu ntambara ya RDC idafite aho ihuriye n’amasezerano y’ubufatanye mu by’umutekano buvuga ko bwasinyanye na Kinshasa, ko ahubwo ari ukubera ibirombe by’amabuye y’agaciro bwemerewe. AFC/M23 mu nyandiko yanyujije ku rubuga rwayo rwa X yagaragaje ko “u Burundi bwa Évariste Ndayishimiye bumaze igihe […]
Tokyo: Uwishe uwari minisitiri w’intebe yemeye icyaha ku munsi wa mbere w’urubanza

Umugabo ushinjwa kwica uwahoze ari Minisitiri w’Intebe w’u Buyapani, Shinzo Abe, yemeye icyaha ku munsi wa mbere w’urubanza rwe. Nk’uko ibitangazamakuru byo mu Buyapani bibitangaza, Tetsuya Yamagami w’imyaka 45, yabwiye urukiko mu murwa mukuru, Tokyo, ko ibyo ashinjwa “byose ari ukuri”. Yamagami yakoresheje imbunda yikoreye mu rugo kugira ngo arase Abe igihe yari mu gikorwa […]
Abanyekongo 800 birukanwe mu buryo bubi muri Angola

Ku Cyumweru, itariki 27 Ukwakira, abaturage 800 b’Abanyekongo birukanwe muri Angola boherezwa iwabo muri Repubulika ya Demokarasi ya Congo mu buryo byavuzwe ko atari ubwa kimuntu n’abashinzwe isuku n’ubuzima ku mipaka (CHSF). Nk’uko byatangajwe na Dr. Émile Mbikyo, umuhuzabikorwa w’ubuhuzabikorwa bw’isuku n’ubuzima ku mipaka, ngo abo bantu birukanwe “nta nteguza cyangwa ubufasha,” barunzwe mu gikamyo […]
Ibitangaje kuri sitade igiye kubakwa mu kirere cya Arabie Saoudite

Mu gihugu cya Arabie Saoudite, hatangajwe umushinga mushya utangaje cyane, wo kubaka stade ya mbere ku isi izaba iri hejuru mu kirere. Iyi stade izwi ku izina rya NEOM Sky Stadium, izaba igice cy’umushinga mugari wa NEOM, umujyi w’igihe kizaza wubakwa mu butayu bwa Saoudite. Umushinga wa NEOM ni umwe mu mishinga minini y’iterambere yashyizweho […]
Gatumba: Ba major 2 bakorera ku mupaka w’u Burundi na RDC barafunzwe

Umuyobozi wa sitasiyo ya polisi ya Gatumba, ku mupaka w’u Burundi na DRC, Major Sylvestre Nshimirimana, n’umwungirije, Priscille Ndayisenga, bafungiwe muri Gereza Nkuru ya Bujumbura (umurwa mukuru w’ubukungu) izwi ku izina rya Mpimba, kuva ku wa Gatatu, itariki 22 Ukwakira 2025. Abandi bapolisi batatu na bo bafunzwe muri dosiye imwe. Nk’uko amakuru aturuka mu begereye […]
I Doha M23 yeruye ko idashobora kuva muri Goma na Bukavu

Umutwe wa AFC/M23 wongeye kwerurira Leta ya Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo ko udateze kuva mu mijyi ya Goma na Bukavu umaze amezi menshi ugenzura. AFC/M23 yabitangarije i Doha muri Qatar, aho imaze igihe igiranira ibiganiro na Leta ya Kinshasa. Amakuru avuga ko mu cyumweru gishize impande zombi zohererejwe umushinga mushya w’amasezerano yerekeye ku “gusubizaho […]
Nyiri “Be One Gin” arafunzwe

Habumugisha Jean Paul, nyir’uruganda Roots Investment Group rukora inzoga zizwi nka Be One Gin, yatawe muri yombi, kandi dosiye ye yamaze gushyikirizwa Ubushinjacyaha. Amakuru y’itabwa muri yombi rye yamenyekanye nyuma y’iminsi havugwa ko yafashwe mu gihe cya operasiyo Usalama XI yabaye hagati ya tariki ya 15 na 17 Ukwakira 2025. Umuvugizi w’Urwego rw’Ubugenzacyaha (RIB), Dr. […]
Dani Alves yakijijwe nyuma yo kuva muri gereza

Umukinnyi w’icyamamare mu mupira w’amaguru, Dani Alves, wahoze akinira FC Barcelona na Brezili, yongeye kugaragara mu ruhame ariko mu buryo butandukanye cyane n’ubwo abantu bamumenyeyemo. Nyuma y’imyaka y’amakuba no gufungwa, Alves aravuga ko yakijijwe kandi ubu yabaye “umwigishwa wa Yesu Kristo.” Ku myaka 42, Dani Alves yavuze ubuhamya bwe mu rusengero rwa Elim Girona Church, […]
Walikale: Ibirindiro bya M23 bikomeje kwibasirwa n’indege

Inyeshyamba za AFC / M23 zagabweho igitero gishya n’ingabo z’igihugu cya Repubulika ya Demokarasi ya Congo (FARDC) muri Teritwari ya Walikale. Ibirindiro byabo biherereye ahitwa Muhanga / Burubi, hafi ya Kashebere, muri Gurupoma ya Luberike, byagabweho igitero mu ijoro ryo ku wa Mbere rishyira kuri uyu wa Kabiri, itariki 28 Ukwakira, na drone ya FARDC. […]
Maj. Gen Kagame yakiriye abasirikare ba RDF basoje ubutumwa i Cabo Delgado

Umugaba Mukuru w’Inkeragutabara, Maj Gen Alexis Kagame ari kumwe n’Umuyobozi Mukuru Wungirije wa Polisi y’u Rwanda ushinzwe ibikorwa, CP Vincent B Sano, ku wa Mbere tariki ya 27 Ukwakira bakiriye Inzego z’umutekano z’u Rwanda zari zimaze umwaka zikora ibikorwa byo kugarura amahoro mu Ntara ya Cabo Delgado muri Mozambique. Ingabo n’Abapolisi bagize Inzego z’umutekano z’u […]