Ouattara yongeye gutorerwa kuyobora Cote d’Ivoire muri manda ya 4

Kuri uyu wa Mbere, komisiyo y’amatora yatangaje ko Perezida wa Cote d’Ivoire, Alassane Ouattara yatsindiye manda ya kane mu byavuye mu matora by’agateganyo. Ku majwi arenga 89.7%, uyu mugabo w’imyaka 83 yiteguye kongera igihe amaze ku butegetsi imyaka hafi makumyabiri. Abantu babiri bakomeye bari guhangana na Ouattara, Tidjane Thiam wahoze ari umuyobozi wa Credit Suisse, […]
Ubufaransa: Umugabo w’Umunyarwanda yishe umugore we amuteye icyuma

Mu Bufaransa, mu mujyi wa Saint-Priest wo mu ntara ya RhĂ´ne, habereye urupfu rubabaje ku cyumweru tariki ya 26 Ukwakira 2025, ubwo umugabo w’Umunyarwanda w’imyaka 39 yishe umugore we w’imyaka 35 amuteye icyuma mu ijosi. Nk’uko bitangazwa n’ikinyamakuru Le Parisien, ubwo icyaha cyabaga, abana batatu b’uyu muryango bari baryamye, abo bana bafite imyaka 6, 9, […]
U Rwanda na Somalia byiyemeje gushimangira ubufatanye mu nzego zitandukanye

Kuri uyu wa Mbere, itariki 27 Ukwakira 2025, Hon. Olivier J.P. Nduhungirehe, Minisitiri w’ububanyi n’amahanga n’ubutwererane mpuzamahanga w’u Rwanda, yakiriye Abdisalam Abdi Ali, Minisitiri w’ububanyi n’amahanga n’ubutwererane mpuzamahanga wa Repubulika ya Somalia, uri i Kigali mu ruzinduko rw’iminsi ibiri. Abaminisitiri bombi bongeye gushimangira ko umubano hagati y’u Rwanda na Repubulika y’igihugu cya Somalia ushingiye […]
Perezida Kagame ari i Riyadh

Perezida Paul Kagame yageze i Riyadh muri Arabie Saudite, aho yitabiriye inama mpuzamahanga yiga ku ishoramari n’iterambere izwi nka Future Investment Initiative (FII9). Ni inama igomba kumara iminsi itatu. Biteganyijwe ko u munsi wa mbere w’iyi nama, Umukuru w’Igihugu azaganira na bagenzi be barimo Perezida wa Guyana, uwa Colombia, uwa Bulgaria n’uwa Albania. Ni biganiro […]
Green Party irishimira ko ntaho ikijya ngo iterwe imijugujugu

Ubuyobozi bw’Ishyaka Riharanira Demukarasi no Kurengera Ibidukikije mu Rwanda, burashima inzego bwite za Leta ku kuba ntaho iri shyaka rijya ngo riterwe imijugujugu nk’uko byagiye biba mu bihe byashize. Mbere y’amatora y’Umukuru w’Igihugu yabaye muri Nyakanga 2024, ishyaka Green Party ryakunze kunenga ko hari uturere ryagiye rijya gukoreramo ibikorwa byaryo, bikarangira rihutajwe n’inzego z’ubuyobozi. Nko […]
Imirwano mu igororero rya Nyamasheke hagati y’abagororwa n’abacungagereza yahoshejwe n’amasasu

Ku wa 26 Ukwakira 2025, mu Igororero rya Nyamasheke habaye imyigaragambyo y’itsinda rito ry’abagororwa, aho bivugwa ko habayeho gushyamirana gukomeye hagati y’abagororwa n’abacungagereza. Amakuru atangwa n’abaturage batuye hafi y’igororero avuga ko ibyo byabaye mu gitondo, ubwo Umuyobozi w’igororero yari aje gukora ibarura ry’abagororwa. Gusa, abandi bakozi ba Rwanda Correctional Service (RCS) ngo bahise batangira gusaka […]
U Burusiya bwagerageje igisasu cya kirimbuzi cyagera aho ari ho hose ku Isi

Perezida w’u Burusiya, Vladimir Putin, avuga ko igihugu cye cyagerageje cruise missile ishobora gutwara igisasu cya kirimbuzi, bise Burevestnik, ibasha guca ku bwirinzi butandukanye kandi ikaguma mu kirere igihe kirekire igenda intera y’ibirometero ibihumbi. Mu ijambo rye yashyize ahagaragara ku Cyumweru, Perezida Vladimir Putin yatangaje ko u Burusiya bwagerageje misile nshya ikoresha ingufu za […]
Perezida umaze igihe kinini ku butegetsi yongeye gutsinda amatora bidasubirwaho

Perezida wa Cameroun, Paul Biya, wayoboye igihugu kuva mu 1982, yongeye gutorwa nk’umukuru w’igihugu, nk’uko byatangajwe n’Urukiko rushinzwe amatora. Nk’uko byasohotse kuri uyu wa mbere, Urukiko rwemeje ko Biya w’imyaka 92 yabonye amajwi 53.66%, mu gihe umukandida w’ishyaka ritavuga rumwe n’ubutegetsi, Issa Tchiroma, yabonye 35.19%. Tchiroma, wahoze ari umuvugizi wa guverinoma ndetse n’umuminisitiri, yari yatangaje […]
Inkongi y’umuriro yahitanye abantu 14 i Bukavu

Abantu 14 basize ubuzima mu nkongi y’umuriro yadutse mu ijoro ryo ku Cyumweru, rishyira kuri uyu wa Mbere, itariki ya 27 Ukwakira, mu Mujyi wa Bukavu mu Ntara ya Kivu y’Amajyepfo. Nk’uko amakuru aturuka muri ako gace abitangaza, umubare w’abapfuye n’agateganyo. Amakuru amwe avuga ko ibyago byabereye hafi y’itorero rya Funu Nuru, kuri Avenue Maendeleo, […]
Nduhungirehe yanenze indimi ebyiri z’abayobozi ba Congo ku kibazo cya FDLR

Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga w’u Rwanda, Olivier Nduhungirehe, yagaragaje ko abayobozi ba Repubulika ya Demokarasi ya Congo bakomeje kurangwa n’indimi ebyiri ku kibazo cy’inyeshyamba z’Abanyarwanda zo mu mutwe wa FDLR Leta y’u Rwanda ivuga ko washinzwe n’abasize bagize uruhare muri Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994, aho usanga bamwe bemeza ko FDLR itakibaho, ariko abandi bakabavuguruza bagaragaza […]
Padiri w’Umubiligi wigishaga mu iseminari ya Karubanda yapfuye

AbbĂ© Claude Talbot, umupadiri ukomoka mu gihugu cy’u Bubiligi, wari umaze imyaka isaga 58 akorera Imana mu Rwanda, yapfuye ku Cyumweru tariki ya 26 Ukwakira 2025, azize uburwayi. Urupfu rwemejwe n’ubuyobozi bwa Seminari nto ya Karubanda Virgo Fidelis yo muri Diyosezi ya Butare, aho yakoreye igihe kirekire nk’umurezi. AbbĂ© Talbot yari umwe mu bapadiri b’inararibonye […]
Burundi: Mu minsi 2 mu Ruzi rwa Rusizi hamaze kuboneka imirambo 3 y’abantu batazwi

Mu Ruzi rwa Rusizi rutandukanya u Burundi na Repubulika ya Demokarasi ya Congo mu gihe cy’iminsi ibiri, hamaze kuboneka imirambo itatu muri Zone ya Buganda, Komini ya Bukinanyana, Intara ya Bujumbura. Abayobozi b’inzego z’ibanze bavuga ko bataramenya umuntu n’umwe mu bahohotewe cyangwa ngo bamenye neza uko bapfuye. Iki kibazo giteye impungenge cyane mu baturage baho. […]
Perezida wa Namibiya yirukanye minisitiri ahita akomeza inshingano yakoraga

Perezida wa Namibiya, Netumbo Nandi-Ndaitwah, yakuye Natangwe Ithete ku mirimo ye nka Visi-Perezida wa Guverinoma ndetse na Minisitiri w’Inganda, Amabuye y’Agaciro n’Energi, maze ahita afata izo nshingano zo kuyobora iyo minisiteri ubwe. Mu itangazo ryasohowe n’ibiro bya Perezidansi ku Cyumweru, Perezida yavuze ko iki cyemezo gifashwe “mu nyungu zo gukomeza ibikorwa neza no gushyira hamwe […]
Sudani: RSF iremeza ko yafashe Umujyi wa El Fasher wose

Kuri iki Cyumweru, itariki ya 26 Ukuboza, Ingabo z’Umutwe wa Rapid Support Forces uyoborwa na Gen. Hemedti zatangaje ko babanje kwigarurira icyicaro gikuru cy’ingabo muri El Fasher, mu majyaruguru ya Darfur, hanyuma bafata n’umujyi. El Fasher yafatwaga nk’indiri ya nyuma y’Ingabo za Leta ya Sudani mu karere, yari imaze amezi icumi igoswe n’Ingabo za RSF. […]
U Burusiya bwahaye Uganda intwaro z’arenga Frw miliyari 76

Perezida Yoweri Kaguta Museveni wa Uganda, yatangaje ko u Burusiya bwahaye igihugu cye ibikoresho bya gisirikare bifite agaciro ka $ miliyoni 53 (Frw miliyari 76). Perezida Museveni ubwe ni we wakiriye biriya bikoresho ku Cyumweru tariki ya 26 Ukwakira, nk’uko yabyemeje my butumwa yanyujije ku rubuga rwe rwa X. Ati: “Nakiriye ibikoresho bifite agaciro ka […]
Musenyeri Faustin Ngabu yapfuye, M23 na Tshisekedi bashengurwa n’urupfu rwe

Faustin Ngabu wari Umushumba wa Diyosezi Gatolika ya Goma mu burasirazuba bwa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo uri mu kiruhuko cy’izabukuru, yitabye Imana ku myaka 90 y’amavuko. Uyu mushumba wabaye Perezida w’Inama y’Abepisikopi Gatolika bo muri Congo Kinshasa (CENCO) hagati ya 1994 na 2002, yavuyemo umwuka ku Cyumweru tariki ya 26 Ukwakira aguye mu bitaro […]
Fizi: Imirwano hagati y’imitwe 2 ya wazalendo yiciwemo bane

Nibura abantu bane bishwe ndetse ibintu byinshi by’agaciro birangirika mu mirwano yabereye i Misisi na Lulimba, muri Teritwari ya Fizi (Kivu y’Amajyepfo), hagati y’imitwe ibiri ya Wazalendo: CNCCP ya Yakutumba na FABB ya Ngoma Nzito. Nk’uko imiryango itegamiye kuri Leta ibivuga, iyi mirwano ikaze yadutse mu midugudu myinshi yo mu murenge wa Ngandja, yangiza ibintu […]
Mu rusengero ni ho bavuga ko iyo ukubiswe urushyi ku itama ry’ibumoso, utanga n’itama ry’iburyo – Gen. Ekenge

“Ariko ntabwo turi mu rusengero. Mu rusengero ni ho bavuga ko uramutse ukubiswe urushyi ku itama ry’ibumoso, utanga n’itama ry’iburyo. Ntidushobora gukomeza kurebera iteka ibitero n’ubushotoranyi ntacyo dukora”, ibi ni bimwe mu byatangajwe n’Umuvugizi w’Igisirikare cya Repubulika ya Demokarasi ya Congo (FARDC), Gen. Major Sylvain Ekenge mu kiganiro cyihariye yagiranye na Deutsche Welle kuwa Gatanu. […]
Sudani: Inyeshyamba za RSF zafashe icyicaro cy’ingabo za leta muri Al Fashir

Kuri iki Cyumweru, abarwanyi b’umutwe wa Rapid Support Forces batangaje ko bafashe icyicaro gikuru cy’ingabo mu Mujyi wa al-Fashir, ahari ibirindiro bya nyuma by’Ingabo za Sudani mu karere ka Darfur mu burengerazuba bw’igihugu. Igisirikare nticyahise gitanga ibisobanuro ku hantu ubu giherereye. RSF yagose uyu mujyi, umurwa mukuru wa Leta ya Darfur y’Amajyaruguru, mu mezi 18 […]
Cabo Delgado: Total Energies yemeje ko igiye gusubukura gucukura gaz
Sosiyete TotalEnergies yemeje kuri uyu wa Gatandatu, itariki ya 25 Ukwakira, isubukurwa ry’umushinga wayo wo gucukura gaz mu Ntara ya Cabo Delgado muri Mozambike. N’ubwo mu majyaruguru y’igihugu hakomeje kuba impungenge z’ibitero by’abajihadiste, perezida w’iki gihugu arakora ibishoboka ngo imishinga yo gucukura gaz isubukurwe. Maputo kandi iherutse gusinyana amasezerano na Sosiyete ENI yo mu Butaliyani, […]
RIB yasubije imodoka 5 zibwe muri Afurika y’Epfo

Kuri uyu wa Gatandatu, u Rwanda rwashyikirije Afurika y’Epfo imodoka eshanu zibwe muri icyo gihugu. Imodoka zafatiwe ku mipaka ya Gatuna, Rusumo, na Bugarama mu bihe bitandukanye ubwo zinjiraga mu Rwanda ziva mu bihugu by’ibituranyi. Ihererekanya ryabereye ku cyicaro gikuru cy’Urwego rw’Igihugu rushinzwe Ubugenzacyaha (RIB). RIB yari ihagarariwe na Antoine Ngarambe, umuyobozi w’ishami ry’Igipolisi Mpuzamahanga […]
Lubero: Abawazalendo bataye muri yombi umuyobozi wa sosiyete sivile

Sosiyete sivile yo muri Musienene, muri Teritwari ya Lubero (Kivu y’Amajyaruguru), yamaganye ifatwa rya perezida wayo, Kambale Maboko Fanuel, watawe muri yombi kuva ku wa kane, itariki ya 23 Ukwakira 2025, n’itsinda ry’inyeshyamba za Wazalendo ziyobowe na Gen. Ngendo. Mu itangazo ryashyizweho umukono n’uyu muryango, ACTUALITÉ.CD yabonye, ​​havugwa ko ishimutwa rya Perezida wa Sosiyete Sivile […]
Nyamasheke: Ku myaka 62 arashinjwa gusambanya umwana w’imyaka 12

Umugabo w’imyaka 62 wo mu Karere ka Nyamasheke, yatawe muri yombi akekwaho gusambanya umwana w’imyaka 12 y’amavuko wari uvuye kuvoma. Ibi byabereye mu Mudugudu wa Boreza, Mu Kagari ka Gitwa, mu Murenge wa Gihombo, mu Karere ku wa 24 Ukwakira 2025. Mu masaha ya Saa cyenda n’igice (15h30′) nibwo uyu mugabo usanzwe ufite umugore bashakanye […]
M23 yemeje ko yafashe ‘Tokyo’ wa FDLR wari waramaze abanya-Masisi

Umutwe wa AFC/M23 wemeje ko wamaze gufata Yoweri uzwi nka Tokyo, umurwanyi mukuru w’umutwe wa FDLR wari umaze igihe kinini akorera ubwicanyi abanye-Congo bo muri Teritwari ya Masisi. Guverineri wungirije w’Intara ya Kivu y’Amajyaruguru wo ku ruhande rwa M23, Ngarambe Manzi Willy, yatangaje ko Tokyo ukomoka ahitwa i Kivuye mu burengerazuba bw’u Rwanda yafatiwe n’ingabo […]
Nyanza: Abahesha b’Inkiko b’Umwuga bashyikirije inzu nshya uwacitse ku icumu rya Jenoside yakorewe Abatutsi

Urugaga rw’Abahesha b’Inkiko b’Umwuga mu Rwanda (PBA), ku wa Gatanu tariki ya 24 Ukwakira rwashyikirije Mudahinyuka Aloys wo mu murenge wa Muyira w’akarere ka Nyanza warokotse Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994 inzu nshya yubakiwe, mu rwego rwo kumufasha kubona icumbi rimuhesha igaciro. Inzu uyu muturage utishoboye yashyikirijwe, yashyizweho ibuye ry’ifatizo mu minsi 100 yo kwibuka […]
Uganda ni cyo gihugu cya mbere ku Isi kibamo demukarasi kurusha ibindi: Museveni

Perezida Yoweri Kaguta Museveni wa Uganda, yatangaje ko igihugu cye ari cyo kiza ku mwanya wa mbere ku Isi mu kurangwamo demukarasi kurusha ibindi. Museveni yabitangaje ku wa Gatanu tariki ya 24 Ukwakira, ubwo yarimo aganirira n’abanyamakuru mu mujyi wa Gulu. Mu gihe abatavuga rumwe n’uyu mukambwe ndetse na bimwe mu bihugu byo mu burengerazuba […]
Menya ibirindiro 70 Ingabo z’u Burundi zashinze mu Banyamulenge

Umunyapolitiki Me Nyarugabo MoĂŻse, yagaragaje ko ingabo z’u Burundi zimaze gushinga ibirindiro birenga 70 mu gice cy’imisozi miremire ituwe n’abanye-Congo bo mu bwoko bw’Abanyamulenge, mu ntara ya Kivu y’Amajyepfo. U Burundi bufite muri iyi ntara ingabo zirenga 10,000 ziri mu mabatayo ari hagati ya 12 na 15. Izi ngabo zishinjwa gufatanya n’imitwe y’abanye-Congo ya Wazalendo […]
Tshisekedi yaba yamaze kwirukana burundu ba Jenerali barangajwe imbere na Tshiwewe muri FARDCÂ

Perezida FĂ©lix Antoine Tshisekedi wa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, biravugwa ko yamaze kwirukana burundu abasirikare batatu bo ku rwego rwa ba Jenerali mu ngabo z’igihugu cye. Aba ni Gen. Christian Tshiwewe Songesa wahoze ari Umugaba Mukuru w’Ingabo za RDC (FARDC), Lt. Gen Franck Ntumba wahoze akuriye ibijyanye n’igisirikare muri Perezidansi na GĂ©nĂ©ral de Brigade […]
Ukuri ku rukundo ruvugwa hagati ya Miss Muheto na Prosper Nkomezi

Byavuzwe mbere ko Prosper Nkomezi, umuramyi ukunzwe cyane mu Rwanda, yaba ari mu rukundo na Miss Rwanda 2022, Nshuti Divine Muheto. Ibyo byatangiye gukwirakwizwa ku mbuga nkoranyambaga nyuma y’uko aba bombi bakunze kugaragara bari kumwe mu bikorwa bitandukanye. Nyamara, mu burori bwo kumurika album ye ya kane yise “Warandamiye”, Prosper Nkomezi ubwe yahisemo kuvuguruza ayo […]
Yohereje inshuti ye gusuzuma umukunzi we birangira imurongoye

Umugabo wo muri Nijeriya yabaye ikimenyabose ku mbuga nkoranyambaga nyuma yo gusangiza inkuru ibabaje y’uko igeragezwa ry’ubudahemuka yakoreye umukunzi we ryamugendekeye nabi. Mu mwaka wa 2019, umugabo witwa @UsmanZannaah kuri X (yahoze ari Twitter) yavuze ko yohereje inshuti ye magara yitwa Aliyu kugira ngo agerageze umukunzi we. Intego ye yari ukureba niba uwo mukobwa azaguma […]
Uko Ingabo z’u Burundi zashutse Abanyamulenge mbere yo gutangira kubakorera amabi

Umunyapolitiki Me Moise Nyarugabo wigeze kuba Minisitiri w’Ubukungu muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo ndetse n’umusenateri, yagaragaje uburyo ingabo z’u Burundi zikomeje gukorera abanye-Congo bo mu bwoko bw’Abanyamulenge igisa n’ubukoloni bushya, anamagana ibyaha byibasira inyoko muntu ziriya ngabo zikomeje gukorera ku butaka bwa Congo. Nyarugabo mu kiganiro yanyujije kuri BWIZA TV ku wa Gatanu tariki […]
Umuhanzikazi Olisha yapfuye abyara

Amarira n’akababaro byasakaye mu ruganda rw’imyidagaduro muri Uganda nyuma y’inkuru y’incamugongo y’urupfu rwa Olisha M, umwe mu bahanzi b’abagore bari batangiye kwigarurira imitima ya benshi mu njyana ya Afrobeat n’urukundo. Amakuru yemejwe n’ibinyamakuru bitandukanye birimo MBU Uganda, avuga ko Olivia Mildred Namubiru wamenyekanye nka Olisha M, yapfuye mu gitondo cyo ku wa Gatanu, tariki ya […]
Amerika yafatiye ibihano Perezida wa Colombia

Leta Zunze Ubumwe za Amerika yatangaje kuri uyu wa gatanu tariki ya 24 Ukwakira 2025 ko ishyizeho ibihano bikomeye kuri Perezida wa Colombia Gustavo Petro, umugore we, umuhungu we Nicolás Petro, ndetse n’Umunyamabanga w’imbere mu gihugu Armando Benedetti aho byatangajwe n’Ikigo gishinzwe ibikorerwa mu bukungu muri Amerika. Amerika ivuga ko aba bayobozi “bananiwe guhagarika ubwiyongere bw’itunganywa […]
Madagascar: Andry Rajoelina wahiritswe ku butegetsi yambuwe ubwenegihuguÂ

Leta ya Madagasikari yatangaje ko yambuye uwahoze ari Perezida Andry Rajoelina ubwenegihugu bw’igihugu cye, nk’uko biteganywa n’iteka ryasinywe na Minisitiri w’Intebe Herintsalama Rajaonarivelo, ryasohotse ku mugaragaro kuri uyu wa Gatanu. Ni icyemezo gikomeye cyafashwe na leta ya Madagasikari ku wa Gatanu, tariki ya 24 Ukwakira 2025, leta yatangaje ko uwahoze ari Perezida Andry Rajoelina yambuwe […]
U Rwanda rwasabye u Burundi kureka kubangamira amasezerano y’amahoro rwasinyanye na RDC

Guverinoma y’u Rwanda yagaragaje ko kuba u Burundi bufite ingabo mu burasirazuba bwa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo biri mu bibangamiye amasezerano y’amahoro rwasinyanye na kiriya gihugu, ibusaba gutera intambwe bukareka “kongera amavuta mu muriro”. Byatangajwe na Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga, Amb. Olivier Nduhungirehe, mu kiganiro yagiranye n’umuyoboro wa YouTube wa Ukweli Times. Minisitiri Nduhungirehe yagaragaje […]
Perezida wa Nigeria yirukanye Umugaba Mukuru w’Ingabo

Perezida wa Nigeria, Bola Tinubu yirukanye General Christopher Musa, wari Umugabo Mukuru w’Ingabo za Nigeria, nyuma y’aho havuzwe amakuru y’ibihuha by’igeragezwa ryo gukora coup d’état mu gihugu. Nk’uko byatangajwe n’umujyanama wa Perezida mu by’itangazamakuru, Sunday Dare, izi mpinduka “zigamije gukomeza gushimangira umutekano n’ikwirakwizwa ry’ubunyamwuga mu ngabo za Nigeria.” Perezida Tinubu yahise ashyiraho abayobozi bashya mu […]
Perezida Kagame yakiriye indahiro y’abasenateri barimo Dr. Frank Habineza na Evode Uwizeyimana

Perezida Paul Kagame kuri uyu wa Gatanu tariki ya 24 Ukwakira 2025, yakiriye indahiro y’abasenateri bashya baheruka kwinjira muri Sena y’u Rwanda, barimo abo aherutse gushyiraho ndetse n’abatowe n’Ihuriro ry’Igihugu Nyunguranabitekerezo ry’Imitwe ya Politiki. Umuhango wo kwakira indahiro y’aba basenateri wabereye mu ngoro y’Inteko Ishinga Amategeko y’u Rwanda iherereye ku Kimihurura. Abarahiye ni Prof. Dusingizemungu […]
Burundi: Abanyeshuri 25 ba Green Hills International College batawe muri yombi

Abanyeshuri 25 bo mu ishuri Green Hills International College riherereye mu gace ka Bwoga, mu Ntara ya Gitega mu gihugu cy’u Burundi batawe muri yombi na polisi nyuma y’inyubako y’ubuyobozi y’iryo shuri yafashwe n’inkongi y’umuriro. Aba banyeshuri bakekwaho kwangiza inyubako y’ubuyobozi, irimo n’ibiro by’umuyobozi w’iryo shuri, yahiye burundu, ndetse no kumena amadirishya y’amashuri. Nk’uko byatangajwe […]
Amakipe atatu yo muri Sudani agiye gukina Shampiyona y’u RwandaÂ

Ishyirahamwe ry’umupira w’amaguru mu Rwanda (FERWAFA) ryatangaje ko amakipe atatu akomeye yo muri Sudani yemerewe kuzakina Shampiyona y’u Rwanda y’umwaka wa 2025–2026. Amakipe yemerewe ni: Al Merrikh S.C, Al Hilal S.C na El Ahli SC Wad Medani zose zo muri Sudani y’Epfo. FERWAFA ivuga ko iki cyemezo kigamije guteza imbere ubufatanye mu karere, kongera urwego […]
Ibiganiro bigamije guhuza ibikorwa byo kurwanya FDLR bizakomeza mu Gushyingo

Kuri uyu wa Kabiri, itariki ya 21 Ukwakira no ku wa Gatatu, itariki 22 Ukwakira 2025, abahagarariye Repubulika ya Demokarasi ya Congo, u Rwanda, Amerika, Qatar, na Komisiyo y’Umuryango wa Afurika Yunze Ubumwe yateraniye i Washington, DC, mu nama ya gatatu y’urwego ruhuriweho rwo guhuza ibikorwa by’umutekano (JSCM). Ibiganiro bigamije kwihutisha ishyirwa mu bikorwa ry’amasezerano […]
FBI yafunze abakinnyi 30 n’umutoza

Urwego rw’ubugenzacyaha rwa Leta Zunze Ubumwe za Amerika (FBI) rwafunze abantu 31, barimo umutoza wa Portland Trail Blazers, Chauncey Billups, n’abakinnyi barimo Terry Rozier wa Miami Heat na Damon Jones wahoze akinira Cleveland Cavaliers. Abo bose bakurikiranyweho kugira uruhare mu bikorwa byo kugena ibiva mu mikino no gukina imikino y’urusimbi mu buryo butemewe, bakoranye n’imiryango […]
MINEMA yateguje icyumweru cy’imvura ikabije ishobora guteza imyuzure

Kuva ku itariki 23 kugeza ku ya 31 Ukwakira, Minisiteri ishinzwe ibikorwa by’ubutabazi (MINEMA), yateguje Abanyarwanda imvura nyinshi ishobora gutera imyuzure n’inkangu basabwa kwitwararika. MINEMA yavuze ko mu Rwanda hateganyijwe imvura nyinshi ishobora kugwa muri aya matariki y’impera z’Ukwakira 2025, igira inama Abaturarwanda yo kubahiriza inama zitangwa n’inzego z’ubuyobozi zitandukanye. Iti:”Irinde urinde n’abandi ukurikize inama […]
Kisangani: Abantu bitwaje intwaro bateye ibitaro barabisahura

Abagabo bitwaje imbunda bateye ibitaro bikuru bya Kabondo mu mujyi wa Kisangani mu ijoro rishyira ku wa kane, itariki ya 23 Ukwakira, ahagana mu ma saa munani za mu gitondo abarwayi n’abashinzwe ubuzima barahahamuka, abashinzwe umutekano barabohwa, ndetse n’ibintu byinshi biribwa. Byari ijoro riteye ubwoba kuri iki kigo nderabuzima nk’uko byatangajwe na ACTUALITE.CD. Raporo yagejejwe […]
AFC/M23 yakomoje ku biganiro by’ibanga yavuzwemo na NdayishimiyeÂ

Umutwe wa AFC/M23 watangaje ko nta biganiro ibyo ari byo byose wigeze ugirana na Leta y’u Burundi bivugwa ko iheruka gusaba kureka imikoranire n’ubutegetsi bwa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo. Ikinyamakuru Africa Intelligence gisanzwe cyandikirwa i Paris mu Bufaransa, giheruka gutangaza ko mu ntangiriro z’uku kwezi Perezida Evariste Ndayishimiye yakiriye i Bujumbura itsinda ry’intumwa za […]
Ishimwe rya Perezida Kagame ku bamwifurije isabukuru nziza y’amavuko

Perezida Paul Kagame ku wa Kane tariki ya 23 Ukwakira, yashimiye abantu bose bamwifurije isabukuru nziza y’amavuko. Ku itariki nk’iyo mu 1957 ni bwo ababyeyi ba Perezida Paul Kagame (DĂ©ogratias Rutagambwa na Asteria Bisinda Rutagambwa) bamwibarutse, ibivuze ko yari yujuje imyaka 68 abonye izuba. Abantu batandukanye biganjemo Abanyarwanda n’abaturanyi bafashe umwanya bifuriza Umukuru w’Igihugu Isabukuru […]
M23 igiye kuvugutira umuti CH-4 za FARDC zimaze iminsi ziyisumbirije

Umutwe wa AFC/M23 watangaje ko ugiye gutangira kurasa drone z’Igisirikare cya Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo (FARDC) zimaze igihe zirasa ibirindiro byayo no mu duce dutuwe n’abaturage. Kuva mu mezi make ashize AFC/M23 yakunze gushinja ingabo za Leta kuyirasaho zikoresheje drone zo mu bwoko bwa CH-4 Kinshasa yaguze mu Bushinwa. Ibitero by’izi ndege zitagira abapilote […]
Abanyeshuri 25 ba Green Hills barafunzweÂ

Abanyeshuri 25 biga muri Green Hills International College yo mu ntara ya Gitega mu gihugu cy’u Burundi batawe muri yombi n’inzego z’umutekano nyuma y’imvururu zikomeye zabaye kuri iyi wa 22 Ukwakira 2025, zikangiza bikomeye ibikoresho by’ishuri. Ahagana saa mbiri z’ijoro, bamwe mu banyeshuri batangiye gukora imyigaragambyo ikomeye, bangiza kamera ya videwo, televiziyo, ndetse bagerageza no […]
Itsinda ry’intumwa zo mu Bwami bwa Eswatini zasuye Polisi y’u Rwanda

Kuri uyu wa Kane tariki 23 Ukwakira, Polisi y’u Rwanda yakiriye ku cyicaro gikuru ku Kacyiru, itsinda ry’intumwa icyenda (9) zo muri Eswatini ziri mu ruzinduko rw’akazi mu Rwanda. Izi ntumwa ziyobowe na Gideon Mhlongo, Umuyobozi mukuru w’Inama y’igihugu ishinzwe imihanda muri Eswatini, zakiriwe mu izina ry’ubuyobozi bukuru bwa Polisi y’u Rwanda na Commissioner of […]
Abasirikare ba FDNB bahanishijwe kuzenguruka u Burundi n’amaguru bazira kwishyuza umushahara barwaniye muri RDC

Amakuru ava mu Burundi aravuga ko hari abasirikare b’iki gihugu bahawe igihano cyo kuzenguruka igihugu cyose n’amaguru, bazira kwishyuza amafaranga bakoreye ubwo barimo barwana muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo. Aba basirikare banahoze mu butumwa bw’Umuryango wa Afurika Yunze Ubumwe bwo kugarura amahoro muri Somalia, amakuru avuga ko mbere yo guhanishwa kiriya gihano bagombaga gusanga […]
P-Diddy yagabweho igitero muri gereza

Umuhanzi w’icyamamare w’Umunyamerika Sean Combs, uzwi cyane ku izina rya P-Diddy yagabweho igitero muri gereza ya MDC Brooklyn aho afungiye muri iki gihe. Nk’uko byatangajwe n’inshuti ye Charlucci Finney, P-Diddy ngo yabyutse nijoro asanga imfungwa yamufatiye icyuma ku ijosi, hafi yo kumuhitana. Finney yabwiye Daily Mail ko atazi niba abashinzwe umutekano aribo batabaye cyangwa niba […]
Mwenga: Uruganda rwa Twangiza Mining rugenzurwa na M23 rwongeye kugabwaho igitero

Sosiyete ya Twangiza Mining itunganya amabuye y’agaciro ya zahabu, kuri uyu wa kane saa 1:12 za mu gitondo, byongeye kugabwaho igitero n’indege ya gisirikare y’Igisirikare cya Repubulika ya Demokarasi ya Congo (FARDC) bivugwa ko yarashe ibigega bya lisansi hamwe na ‘groupes Ă©lectrogènes’ zatangaga umuriro nyuma yo gusenya kontineri za Aggrecko zahatangaga umuriro mbere. Igitero cyo […]
Gasabo: Ubushinjacyaha bwakiriye dosiye iregwamo abashinjwa kwica umukecuru bamutwitse

Ubushinjacyaha ku Rwego Rwisumbuye rwa Gasabo kuri uyu wa Gatatu, itariki 22 Ukwakira, bwakiriye dosiye iregwamo abagabo babiri bakekwaho kwica umukecuru w’imyaka 71 bamutwikishije lisansi. Icyaha bakekwaho cyakozwe ku itariki ya 13/10/2025 mu Mumudugudu wa Kamusengo, Akagari ka Indatemwa, Umumurenge wa Rutunga, mu Karere ka Gasabo ubwo uyu mukecuru bamumenagaho lisansi bakamutwika akajyanwa kwa muganga […]
Jacob Zuma yategetswe kwishyura leta cyangwa agaterezwa cyamunara

Urukiko Rukuru rwa Pretoria rwategetse uwahoze ari Perezida wa Afurika y’Epfo Jacob Zuma kwishyura R28.9 miliyoni (miliyari 2 Frw) ku biro by’umushinjacyaha wa Leta kuko ari amafaranga yagiye akoreshwa mu manza zaregwaga Zuma ku giti cye. Aya mafaranga akubiyemo n’inyungu azunguka kugeza yishyuwe yose. Urukiko rwavuze ko niba Zuma atishyuye mu minsi 60 uhereye igihe […]
Polisi yarashe mu kico umwarimu wari uri mu myigaragambyo

Mu gihugu cya Cameroun, umwarimu witwa Zouhairatou Hassana yarashwe arapfa mu mujyi wa Garoua ku wa kabiri, ubwo habaga imyigaragambyo ikaze ikurikiye amatora ya perezida yateje umwuka mubi hagati ya Perezida Paul Biya n’umukandida utavuga rumwe na we, Issa Tchiroma. Amakuru atangwa n’abaturage avuga ko amasasu yarashwe n’umupolisi, ubwo abigaragambyaga basabaga ko amajwi y’amatora asubirwamo. […]
RDC: Umunyamerika arashinja abashinzwe kurinda perezida kugerageza kumwivugana

Umunyamerika ukomoka muri Repubulika ya Demokarasi ya Congo, Nyembo JosuĂ© Kalonji, yitabaje Ambasaderi wa Leta Zunze Ubumwe za Amerika yamagana umugambi wo kugerageza kumwica ndetse n’ibitero yagabweho kenshi n’abasirikare barinda perezida. Bivugwa ko ibyo bikorwa byabaye ku itariki ya 11 Kanama, iya 17 Nzeri, ndetse na 25 Nzeri 2025, i Ngaliema (Basoko), aho bivugwa ko […]
U Rwanda na RDC byateye indi ntambwe igana ku gusenya FDLR no gukuraho ingamba z’ubwirinziÂ

Leta Zunze Ubumwe za Amerika zatangaje ko u Rwanda na Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo byamaze gutera intambwe igana ku gusenya umutwe wa FDLR urwanya ubutegetsi bw’u Rwanda, ndetse no gukuraho ingamba z’ubwirinzi u Rwanda rwafashe. Byatangajwe n’Umujyanama Mukuru wa Perezida Donald Trump ushinzwe ibibazo bya Afurika, Massad Boulos, nyuma y’inama ya gatatu y’urwego ruhuriweho […]
Minisitiri w’ingabo yagaragaje ko ubufatanye mu mahugurwa ari ingenzi mu kubaka ahazaza ha Afurika

Inama mpuzamahanga yari imaze iminsi ibiri ibera i Kigali yahuje abagaba b’ingabo zirwanira ku butaka, yasojwe n’ibiganiro by’ingirakamaro byakanguriye abayobozi b’Afurika kugira uruhare rugaragara n’ubufatanye mu guhangana n’ibibazo bikomeye by’umutekano bikibangamiye iterambere ry’umugabane.Yasojwe ku mugaragaro na Minisitiri w’Ingabo w’u Rwanda, Juvenal Marizamunda. Iyi nama yagaragaje umuhate wa Leta y’u Rwanda mu guteza imbere ubufatanye mu […]
FERWAFA yahagaritse abasifizi barimo ‘Cucuri’

Komisiyo ishinzwe imisifurire mu Ishyirahamwe ry’Umupira w’Amaguru mu Rwanda (FERWAFA) yahagaritse abasifuzi batatu barimo Ishimwe Claude uzwi nka Cucuri, nyuma yo gukora amakosa mu mikino ya shampiyona y’u Rwanda baheruka gusifura. Abahagaritswe barimo Habumugisha Samuel wasifuye umukino w’umunsi wa gatatu wa Shampiyona Gasogi United yaguyemo miswi na Rayon Sports ibitego 2-2. Uyu musifuzi yahagaritswe mu […]
Igipolisi cy’u Budage cyarasanye n’abasirikare bari mu myitozo

Kuri uyu wa Gatatu ushize, abayobozi bavuze ko umusirikare yarashwe n’abapolisi ubwo yari mu myitozo minini y’Igisirikare cy’u Budage (Bundeswehr), mu mujyi wa Erding wo mu majyepfo ya Bavaria. Umuvugizi w’ubuyobozi bukuru bwa Bundeswehr yatangarije itangazamakuru ry’u Budage ko kwibeshya kwatumye habaho kurasana hagati y’abasirikare bitabiriye imyitozo n’abapolisi bari bahamagawe n’abaturage baho. Uyu musirikare warashwe […]
Gasabo:Uwishe mugenzi we bakoranaga amuziza imyenda yarakatiwe

Urukiko Rwisumbuye rwa Gasabo, mu ntangiriro z’icyumweru rwasomye urubanza mu mizi rw’umugabo w’imyaka 47 y’amavuko wari ukurikiranyweho kwica mugenzi we bakoranaga mu igaraje amunize. Ni icyaha cyakozwe ku itariki ya 02 Kanama 2025, mu Karere ka Gasabo, Umurenge wa Gatsata, Akagari ka Karuruma ubwo uregwa yagiranaga amakimbirane na mugenzi we akamufata akamuniga kugeza apfuye nk’uko […]