Home > ... > Forum 5072

Urugendo rwa Yesu/Yezu ku Isi n’uko yayivuyeho ntibivugwaho rumwe

16 May 2020, 20:57, by Visenti

Mwese mwikwirirwa muburana ayo manjwe y’amadini. Izi nyandiko zose, Bibiriya, Korowani, ..... ni inyandiko zisanzwe zanditswe n’abantu mu buhanga n’ubusizi byo mu mico yabo n’imyemerere yabo tutibagiwe n’amateka yabo.
Niba twese twemera ko Imana ari yo yaturemye, mwambwira impamvu yatoranyije Abayahudi cg Abarabu akaba aribo yandikira gusa ???
Kuva kera, Imana yari izwi ku isi yose, cyane cyane hano iwacu mu Rwanda, abakurambere bacu bemeraga badashidikanya ko ari yo yabaremye, ko ari yo ibabeshejeho, ko ari yo mugenga wa byose kandi iri hejuru ya byose.
Ibyo bitabo byombi n’ibindi biriho uretse kubyitwaza batwigisha mu nyungu zabo, ntacyo bimariye umunyarwanda mu kuyoboka Imana.
N’ikimenyimenyi, ijambo Imana ni ikinyarwanda cy’umwimerere, si iritirano, ni izina bwite, umunyarwanda wese iyo wamubwiraga ijambo Imana ntiyakekeranyaga cg ayitiranye n’ikindi kintu, kandi ibyo ibyo bitabo byigisha n’ubundi byari mu mico y’abanyarwanda; urukundo, gufashanya, koroherana no gutabarana.
Bavandimwe muve mu bukoroni, Imana si iy’abayahudi gusa, si iy’abarabu gusa, Imana ni umuremyi wa twese, ibindi ni ubukoroni n’ubucuruzi.
Reka mbibutse ko Islam yageze mu Rwanda izanywe n’abarabu b’abacuruzi, ubukirisitu buzanywa n’abakoroni b’abazungu, byose ni inyungu bishakiraga nta rukundo rwari rurimo, mukanguke rero muve ku giti mujye ku muntu, nako ku Mana Rurema, Rugira, Iyakare.

Tanga igitekerezo

Who are you?
Your post
  • *Kwandika mu bika kanda ahanditse Enter. Amategeko n'amabwiriza birakurikizwa