Umunya-Maurtanie Mohamed Wade utoza Rayon Sports, yatangaje ko hari abantu bo muri iyi kipe basigaye bamwita umusazi cyangwa ikirimarima kubera ibyemezo asigaye afata, gusa avuga ko kuri we ntacyo yumva bimutwaye.
Uyu mutoza yabibwiye itangazamakuru nyuma y’umukino w’umunsi wa 12 wa shampiyona Rayon yari imaze gutsindamo Bugesera FC igitego 1-0.
Igitego cyo ku munota wa 11 w’umukino cya myugariro Bugingo Hakim ni cyo cyafashije Murera kwegukana amanota atatu, inahita ifata umwanya (...)
imikino
-
Njya nitwa umusazi n’ikigoryi: Umutoza wa Rayon Sports
2 December, by BABOU Bénjamin -
CECAFA: Amavubi U-18 yandagaje Sudani, agera muri ½
1 December, by BABOU BénjaminIkipe y’Igihugu ’Amavubi’ y’abatarengeje imyaka 18 yageze muri ½ cy’irangiza cya CECAFA, nyuma yo kunyagira Sudani ibitego 3-0.
Amakipe yombi yari yahuriye mu mukino wa ¼ cy’irangiza wabereye kuri Stade ya Kisumu muri Kenya.
Byasabye umunota wa 36 w’umukino ngo abasore b’umutoza Kayiranga Baptiste bafungure amazamu, ku gitego cyatsinzwe na Ndayishimiye Didier.
Amavubi yatsinze igitego cya kabiri ku munota wa 61 abifashijwemo na Hoziyana Kennedy. Ni igitego uyu rutahizamu wa Bugesera (...) -
Ronaldinho ategerejwe mu Rwanda
1 December, by BABOU BénjaminRurangiranwa Ronaldo de Assis Moreira wamenyekanye mu makipe arimo FC Barcelona n’Ikipe y’Igihugu ya Brésil nka Ronaldinho Gaucho, ategerejwe mu Rwanda.
Uyu munyabigwi azaza mu Rwanda muri Nzeri 2024, aho azaba yitabiriye Igikombe cy’Isi cy’abakanyujijeho muri ruhago.
Dinho yemeje ko azaza i Kigali binyuze mu mashusho yamamaza ririya rushanwa yashyize hanze yifashishije imbuga nkoranyambaga ze.
Muri aya mashusho yumvikana avuga ko "uyu ni Ronaldinho, tuzahurire mu Rwanda mu Gikombe (...) -
U Rwanda rwazamutseho imyanya irindwi ruza imbere ku rutonde rwa FIFA
30 November, by Ndacyayisenga FredIgihugu cy’u Rwanda cyaje cyazamutseho imyanya irindwi ruza imbere ku rutonde ngarukakwezi rwa Fifa nk’uko byagaragajwe bikubiye kuri Liste yasohotse kuri uyu wa kane ibigaragaza.
U Rwanda rwaje ku mwanya w’ 133 ku rutonde rw’ukwezi k’Ugushyingo 2023, ruvuye ku mwanya w’ 140 rwariho mu kwezi gushize k’Ukwakira 2023.
Amanota y’u Rwanda kandi yiyongereyeho 20,01 kuko ku rutonde ruheruka rwari rufite amanota 1 087,03 ubu rukaba rufite 1 107,04. Iri zamuka riri mu mazamuka menshi (...) -
Champions League: Manchester United yaguye ikuzimu, Arsenal iha Lens umubatizo
30 November, by BABOU BénjaminAmahirwe ya Manchester United yo gukina ⅛ cya UEFA Champions league yongeye gusa n’ayoyoka burundu, nyuma yo kugwa miswi na Galatasaray ibitego 3-3.
Iyi kipe y’umutoza Erik ten Hag yari yasuye Galatasaray ku kibuga cya Stade ya Rams Park, mu mukino ubanziriza uwa nyuma wo mu tsinda A.
Ni ikibuga abafana ba Galatasaray basanzwe bagereranya n’ikuzimu (Hell), bijyanye n’igitutu cy’umurindi bazwiho kwakiriza ikipe zijya zibasura.
Na mbere y’uko umukino wo mu ijoro ryakeye utangira Stade (...) -
Mbaoma yafashije APR FC gutsinda Sunrise, ikura Musanze FC ku mwanya wa mbere
29 November, by BABOU BénjaminIkipe ya APR FC yafashe by’agateganyo umwanya wa mbere ku rutonde rwa shampiyona, nyuma yo gutsinda Sunrise FC igitego 1-0.
Amakipe yombi yari yahuriye mu mukino w’ikirarane w’umunsi wa Kabiri wa shampiyona utarakiniwe ku gihe, bijyanye no kuba APR FC yari ihagarariye u Rwanda mu mikino ya CAF Champions league.
Igitego cyo ku munota wa 82 w’umukino cya Victor Mbaoma ni cyo cyafashije APR FC gukura amanota atatu i Nyagatare.
Ni igitego uyu munya-Nigeria yatsinze kuri penaliti, nyuma (...) -
Rayon Sports yatsinze Police FC, yegera amakipe ayiri imbere
28 November, by BABOU BénjaminIkipe ya Rayon Sports yatsinze Police FC ibitego 2-1, bituma isatira amakipe ayiri imbere ku rutonde rw’agateganyo rwa Shampiyona.
Amakipe yombi yari yahuriye mu mukino w’umunsi wa kabiri wa shampiyona utarakinnwe ku gihe bijyanye no kuba Rayon Sports yari mu mikino ya CAF Confederation Cup.
Iyi kipe y’umutoza Mohamed Wade yafunguye amazamu ku munota wa cyenda w’umukino biciye kuri Musa Esenu, nyuma yo guhindurirwa umupira mwiza na myugariro Bugingo Hakim.
Umukino ubwo wari ugeze ku (...) -
Cristiano Ronaldo yanyomoje umusifuzi wari wemeje ko yakoreweho penaliti y’igihuha
27 November, by BABOU BénjaminUmunya-Portugal Cristiano Ronaldo yakoze ibitari bimenyerewe, ubwo yabuzaga umusifuzi kumuha penaliti nyamara yari yemeje ko yakoreweho ikosa mu rubuga rw’amahina.
Hari mu mukino wa Champions league yo muri Aziya ikipe ye ya Al Nassr yahuriragamo na Persepolis yo muri Iran.
Ubwo umukino wari ugeze ku munota wa kabiri w’umukino Cristiano Ronaldo yaguye mu rubuga rw’amahina umusifuzi ahita atanga penaliti, gusa Cristiano Ronaldo arabihakana ndetse asaba ko iyi penaliti yakurwaho. (...) -
APR FC na Rayon Sports zatsikiye
25 November, by BABOU BénjaminIkipe ya APR FC na Rayon Sports zabuze amanota y’umunsi wa 11 wa shampiyona, nyuma yo gutsikira imbere ya AS Kigali na Etincelles FC.
APR FC yari yakiriye AS Kigali kuri Kigali Pele Stadium, mu mukino w’umunsi wa 11 wa shampiyona.
Umunota wa gatandatu w’umukino wari uhagije ngo umunya-Nigeria Victor Mbaoma afungurire amazamu iyi kipe y’Ingabo z’Igihugu, ndetse ijya kuruhuka iri imbere n’igitego 1-0.
AS Kigali yagomboye ku munota wa 55 w’umukino ibifashijwemo na Ishimwe Fiston. Ni (...) -
RDF igiye kwipima na TPDF
23 November, by BABOU BénjaminIngabo z’u Rwanda zo muri diviziyo ya gatanu zigiye guhurira mu mukino wa gicuti n’iza Tanzania zo muri Brigade ya 202.
Uyu mukino uteganyijwe kuba ku wa Gatandatu tariki ya 25 Ugushyingo, ukazabera kuri Stade y’i Ngoma.
Kwinjira bizaba ari ubuntu.
RDF na TPDF basanzwe bafitanye umubano mwiza, ndetse hari amasezerano ya gisirikare impande zombi zisanzwe zifitanye.
Umukino wo ku wa Gatandatu uzaba uri mu rwego rwo gushimangira uwo mubano.
DUKURIKIRE
Weekly Newsletter
Iyandikishe ujye ubona amakuru yacu kuri Email