Hari impungenge ko mu gihe isi ikirangariye ku biri kubera muri Israel na Palestine ishobora kuzajya kwigarura isanga Putin w’Uburusiya ageze kure umugambi we wo kwiyomekaho Ukraine.
Hari abasesenguzi bakurikiranira hafi ibikomeje kubera mu Burayi no mu burasirazuba bwo hagati babona ko kuba ibihugu bikomeye nka Amerika, Ubwongereza, Ubufaransa n’ibindi muri iyi minsi birangajwe no kwihorera kuri HAMAS bishobora guha Uburusiya icyuho cyo gucamo bugera ku ntinzi mu ntambara bumazemo imyaka hafi ibiri burwana na Ukraine.
Kuba biriya bihugu ari byo byafashaga Ukraine mu rugamba irwanamo n’Uburusiya none kuri ubu iyo nkunga ikaba yimukiye kuri Israel nibyo byazamuye izi mpungenge ko Putin nawe utaryamye ashobora guhita afatirana Ukraine.
Ikigo mpuzamahanga gikora ubushakashatsi ku ntambara zibera mu isi (ISW) cyatangaje ko uburyo abafashaga Ukraine kuri ubu bose bimukiye ku gufasha Israel biteye impungenge cyane.
Iki kigo kinemeza ko bimwe mu bihugu byafashaga Ukraine kuri ubu biri gushyirwaho igitutu cyo gufasha Israel n’abantu bitwikira umutaka wo gutabara nyamara mu by’ukuri benshi muri bo ngo bakaba ari abasanzwe bashyigikiye Uburusiya.
Hari n’abadatinya kwemeza ko kiriya gitero cya HAMAS kuri Israel cyaba cyari cyarizweho ku bufatanye na bamwe mu bantu ba hafi b’Uburusiya bagamije kurangaza Amerika kuko ari yo ifasha Ukraine ku rugamba.
ISW yanditse ko nka Dmitry Medvedev wahoze ari perezida w’Uburusiya kuri ubu akaba n’umwe mu bantu bagikunzwe cyane mu gihugu cye, yavuze ko Amerika n’abafatanyabikorwa bayo bakagombye kuba bari guhangana na HAMAS bakayicogoza ntikomeze gushotora Israel aho gukomeza kwivanga mu bibazo by’Uburusiya na Ukraine.
Ibyo bikaba bishimangira ko Uburusiya bushaka ko Amerika ihindura icyerekezo cy’ubufasha bwayo bukava kuri Ukraine bukajya kuri Israel.
Undi musesenguzi mu bya gisirikare w’Uburusiya witwa Yuri Fedorov nawe yatangaje ko HAMAS ikigaba igitero kuri Israel perezida Vladimir Putin yahise ategeka ingabo ze gukurikiranira hafi ibikorwa by’ingabo z’ibihugu byose bigize umuryango wa NATO mu rwego rwo kumenya ahashobora kuboneka icyuho cyo gucamo batsinda Uburayi bwose.
Kugeza ubu Uburusiya na Ukraine biracyahanganye mu ntambara igiye kumara imyaka ibiri yatangijwe n’Uburusiya ku wa 24 Gshyantare 2022. Ni mu gihe ku rundi ruhande Israel na HAMAS yo muri Palestine nabo kuva ku wa 07 Ukwakira 2023 binjiye mu ntambara yeruye yatangijwe n’Igitero cyagabwe na HAMAS inyuze mu mazi, ku butaka no mu kirere bya Israel.
Leta zunze Ubumwe z’Amerika zahise zitangaza ko zifatanyije na Israel ndetse kuri ubu zamaze no koherereza Israel ubwato bw’indege z’intambara bwo kwifashisha mu kwihorera kuri HAMAS ku birindiro byayo muri GAZA Strip.
Amakimbirane ya Isiraheli na Palesitine ni ayo kuva mu mpera z’ikinyejana cya 19. Mu mwaka w’ 1947 ubwo umuryango w’Abibumbye wemezaga umwanzuro wiswe uw’181 w’ishyirwaho rya guverinoma nshya ya Isriraheli igakorera muri kariya karere k’Uburasirazuba bwo hagati.
Uwo mwanzuro niwo ka bitera ya byose kuko warakaje ibihugu by’Abarabu b’Abasiramu bibarizwa hariya birimo nka Misiri, Palestine, Syria na Jordanie kuko byo byemeza ko hariya nta butaka bwa Israel bugomba kuhaba.
Tanga igitekerezo