Abanyeshuri biga mu mashuri abanza bagera kuri 90 bo muri Afurika yepfo boherejwe mu bitaro nyuma yo kurya cake bakekaga ko yari yashyizwemo urumogi.
Abayobozi bavuze ko abo banyeshuri baguze iyo mitsima(Cakes) ku mucuruzi wo mu muhanda berekeza mu ishuri ribanza rya Pulamadibogo, mu majyaruguru y’iburengerazuba bwa Pretoria.Bakimara kuzirya bagize isesemi no kubabara mu gifu no kuruka ndetse no kugeza ubu abakobwa batatu bakaba bakirembeye mu bitaro.Abantu babiri batawe muri yombi (...)
utuntu-nutundi
-
Abanyeshuri 90 barembye nyuma y’uko bariye cakes bicyekwa ko zari zikozwe mu rumogi
22 September, by Ndacyayisenga Fred -
Yataye urugo agaruka nyuma y’imyaka 51 baramwibagiwe
18 September, by Ndacyayisenga FredUmuryango utuye mu gace ka Homa Bay Sub-County urimo kwishimira kugaruka k’umusaza w’imyaka 81 wari warataye urugo imyaka 51 nyuma yo kutumvikana na murumunawe ahagana mu 1972.
Joseph Odongo yavuye iwe mu mudugudu wa Riwa, mu burengerazuba bwa Kanya afite imyaka 30. Ibi byabaye nyuma yo kutumvikana na bamwe mu bagize umuryango we ariko by’umwihariko akaba yari yagiranye ibibazo na murumuna we bituma batumvikana.
Uyu musaza ubwo yagarukaga nyuma y’iyo myaka, nta muntu uri munsi (...) -
Umugabo wibye imbogo ebyiri yatawe muri yombi
14 September, by Ndacyayisenga FredPolisi yo mu majyepfo y’Ubuhinde ya Karnataka yataye muri yombi umusaza w’imyaka 78 washinjwaga kwiba imbogo mu mwaka 1965.Ganapati Vitthal Wagore yiba iyo mbogo yari afite imyaka 20 ubwo yafatwaga bwa mbere mu myaka 58 ishize azira ubujura, hamwe n’undi mugabo.
Polisi yavuze ko yabanje kurekurwa by’agateganyo ariko aburirwa irengero nyuma ntibashobora kuboneka. Gusa mugenzi we bareganwaga yaje gupfa mu 2006.Mu cyumweru gishize, urukiko rwarekuye Wagore atanze ingwate kubera izabukuru. (...) -
Inyamaswa 5 zishobora kwica intare ugereranyije n’izindi
14 September, by Ndacyayisenga FredIntare rwabwiga, usanga ziba mu ishyamba bikaba binazwi ko arizo mwami w’ishyamba ariko burya hari inyamaswa zijya zizihiga kuburyo iyo ziziciye urwaho zishobora kuzica.
Muri izo nyamaswa zishobora guhiga intare harimo;
1.Impyisi
Iyi nyamaswa isanzwe izwiho kugira ubwoba ku bantu ariko iyo bigeze ku ntare birahonduka kuko zishobora kuyiteraniraho zikayica.
2.Ingona
Ingona iyo igize amahirwe ikabona intare ishobora kuyizonga kuko ishobora no kuyica.
3.Inzovu
Inzovu ubusanzwe ni (...) -
Impuruza ku mibare y’abanywa urumugi yatumbagiye muri Kenya
13 September, by Ndacyayisenga FredUbushakashatsi bushya bwakozwe n’Ikigo cy’Igihugu gishinzwe ubukangurambaga bwo kurwanya inzoga n’ibiyobyabwenge (NACADA) muri Kenya bwerekanye ko umubare w’Abanyakenya banywa urumogi wiyongereyeho 90% mu myaka 5 ishize.
Ubushakashatsi bwakozwe mu 2022, bwagaragaje ko Abanyakenya bagera kuri 518.807 bafite imyaka 15-65 kuri ubu bakoresha urumogi. Ibi bihwanye n’umwe muri 53 muri Kenya muriki cyiciro.
Ubushakashatsi bwagaragaje kandi ko kunywa urumogi i Nairobi, aho 6.3% by’abaturage (...) -
Impamvu nyamukuru Ssalongo yarongoye abagore 7 icyarimwe
11 September, by BABOU BénjaminHabibu Ssalongo wo muri Uganda, yatangaje ko yafashe icyemezo cyo kurongorera rimwe abagore barindwi mu rwego rwo kwesa umuhigo wo kubyara abana 100.
Uyu mugabo yabitangaje kuri uyu wa Mbere mu kiganiro yahaye Daily Monitor.
Ati: "Mu muryango wanjye turi bake cyane, rero ndashaka kubyara abana benshi kugira ngo nubake umuryango mugari."
Ku cyumweru ni bwo Ssalongo usanzwe ari umuvuzi gakondo yakoze ubukwe n’abagore be barindwi, barimo babiri bavukana.
Ubu bukwe budasanzwe bwabereye (...) -
Kevin Hart ‘azashakira’ ingagi telefone n’icyemezo cy’amavuko
1 September, by TUYIZERE JDUmunyamerika wamamaye ku rwego mpuzamahanga mu mwuga w’urwenya, Kevin Hart, yatangaje ko azashakira ingagi ye telefone, icyemezo cy’amavuko na konte ya imeyili (email).
Ibi yabivuze ubwo yitaga ingagi ikomoka mu muryango wa Muhoza izina rya ‘Gakondo’, mu muhango wo kwita izina abana b’ingagi uri kubera mu murenge wa Kinigi mu karere ka Musanze kuri uyu wa 1 Nzeri 2023.
Hart yagize ati: “Nkeneye kumenya amakuru ahoraho kandi nkeneye amafoto. Nkeneye icyemezo cy’amavuko. Ntabwo nzi niba (...) -
Umuganga akurikiranyweho gusambanyiriza umugore utwite mu bitaro
22 August, by Ndacyayisenga FredUmuganga w’imyaka 38 akurikiranyweho gusambanya umugore utwite wari waje kwisuzumisha inda mu bitaro bya Mparo Health Center IV mu gace ka Rukiga muri Uganda.
Umuvugizi w’igipolisi cya Kigezi Elly Maate yemeje aya makuru avuga ko ariyo, aho byabaye kuri uyu wa Mbere taliki 21 ubwo umubyeyi w’imyaka 20 yazaga kureba uwo muganga ngo amuhe serivisi zo kumusuzuma birangira amusambanyije.
Uyu Maate avuga ko ngo ibi byabaye ahagana saa 11 :00 z’ijoro ubwo uyu mubyeyi yari aje kwisuzumisha no (...) -
Abatifite bashobora guhomba zimwe muri Serivisi X yabahaga
17 August, by Ndacyayisenga FredX, urubuga nkoranyambaga ruzwi ku izina rya Twitter, nyuma yo gukurikiza amasezerano yayo mu gukora TweetDeck ariko itishyurwa,kuri ubu iyi serivisi yatangiye kwishyurwa.
Abakoresha iyi X yahoze yitwa twitter, barimo umujyanama w’imbuga nkoranyambaga, Matt Navarra, bavuze ko babonye urupapuro rwo kugurisha X Premium (abiyandikishije ku cyahoze ari Twitter Blue) , ubu ikaba yitwa XPro.
Ikinyamakuru The Verge kivuga ko ubu buryo bwo kwishyura TweetDeck, bwafashaga abakoresha urubuga (...) -
Umupfumu yazinze Habumugisha James na Habumugisha Robert bari banze kwirega
14 August, by TUYIZERE JDUmupfumu utuye mu gace ka Nyakabande, akarere ka Kisoro muri Uganda, arigamba kuzinga Habumugisha James na Habumugisha Robert bakekwagaho kwiba ibiribwa mu bubiko bw’ishuri rikuru rya tekiniki.
Nk’uko radiyo Voice of Mubahura yabitangaje, iri shuri ryibwe tariki ya 10 Kanama 2023, abarinzi batatu bose basanzwe baririnda; ba Habumugisha n’undi witwa Tukamushaba Edson, batabwa muri yombi ariko Polisi irabarekura kubera ko yabuze ibimenyetso.
Bijyanye n’uko ibiribwa by’iri shuri bimaze (...)
DUKURIKIRE
Weekly Newsletter
Iyandikishe ujye ubona amakuru yacu kuri Email