Umuhanzi Rema yahagaritse ibitaramo bye byose yari kuzakora mu Kuboza kugira ngo ashyire imbere ubuzima bwe “yirengagije” kubera ibitaramo bye bitabarika yakoze mu bihe byashize.
Ati: “Biranshengura umutima kuvuga ko ntazaririmbira ahantu hose muri uku kwezi Nirengagije ubuzima bwanjye kandi nkeneye igihe cyo kwisubiraho. 2024 niteguye kuyitwaramo neza ".
Ni nyuma y’uko indirimbo ye Calm Down, yasubiranyemo na Selena Gomez, yatumye abura umwanya wo kwita ku buzima bwe bitewe no (...)
imyidagaduro
-
Rema yahagaritse ibitaramo byose yagombaga gukora muri uku kwezi
2 December, by Ndacyayisenga Fred -
Master Fire yarangije Kaminuza yari amazemo imyaka 18
1 December, by BABOU BénjaminHakizimana Innocent wamenyekanye ku izina ry’ubuhanzi rya Master Fire, yasoje Kaminuza nyuma y’imyaka 18 yari amaze ayiga.
Uyu muhanzi wamenyekanye mu ndirimbo zirimo iyitwa mtoto wa kijiji, ari mu banyeshuri 788 kuri uyu wa Gatanu bahawe impamyabumenyi, nyuma yo gusoza amasomo muri Kaminuza ya UTAB.
Umuhango wo guha impamyabumenyi aba banyeshuri wabereye ku cyicaro cy’iriya Kaminuza mu karere ka Gicumbi. Ni ku ncuro ya 12 UTAB yatangaga impamyabumenyi.
Muri Nyakanga uyu mwaka uyu (...) -
Kwamamara bigiye kwica abahanzi ba Uganda-Eddy Kenzo
1 December, by Ndacyayisenga FredEddy Kenzo uri mu byamamare bikomeye mu gihugu cya Uganda, aravuga ko ubwamamare mu bahanzi bo muri iki gihugu bigiye kubamara .
Kenzo avuga ko ubundi umuhanzi yakabaye yicisha bugufi haba mu itangazamakuru no ku muturage ariko ngo kubahanzi bo muri Uganda si uko bimeze kuko usanga bazamura intugu iyo bagize amahirwe yo kumenyekana.
Ati: "Umuziki ni ikintu kitoroshye gucunga kuko buri wese aba ashaka kuba icyamamare, kubona amafaranga, n’imbaraga, ibyo bigatuma benshi biyumva uko (...) -
Bruce Melodie yabaye indi nkuru
29 November, by Ndacyayisenga FredUmuhanzi Itahiwacu Bruce wamamaye nka Bruce Melodie akomeje kuba inkuru mu myidagaduro yo mu Rwanda nyuma yo guhura n’umunyabigwi Shaggy bakagirana ibihe byiza bishingiye ku muziki.
Nk’uko bikomeje kugenda bigaragara ku mbuga nkoranyambaga, Melodie yagiye agaragara kenshi arikumwe n’uyu muhanzi ndetse n’irindi tsinda ry’abakorana bya hafi na Shaggy bose babarizwa muri Leta Zunze Ubumwe za America .
Bruce Melodie yakoze ikiganiro kuri radio ari kumwe na Shaggy yavugiyemo (...) -
Laika Umuhoza yahishuye uko Harmonize yamushotoye anakomoza ku ndirimbo bakoranye
28 November, by Ndacyayisenga FredLaika Umuhoza yatangaje ko agiye gushyira hanze ibihangano by’indirimbo yakoranye na Harmonize mu minsi ishize.
Mu mezi atatu ashize, itangazamakuru ryagiye ritangaza amakuru avuga ko umuririmbyi Laika n’umucuranzi wo muri Tanzaniya Harmonize bakundana. Bombi bagiye babihakanira kure ariko uko bwije n’uko bucye ibimenyetso by’umubano wabo udasanzwe bikagenda bigaragara.
Icyakora, ukwezi gushize, ubwo Harmonize yazaga muri Uganda mu gitaramo, yabajijwe ibijyanye n’umubano na Laika, (...) -
Urukiko rwategetse ko X-Dealer ushinjwa kwiba telefoni ya The Ben arekurwa by’agateganyo
24 November, by Ndacyayisenga FredUrukiko Rwisumbuye rwa Nyarugenge rutegetse ko Eric Ndagijimana uzwi nka X-Dealer ukurikiranyweho kwiba Telephone ya TheBen250 ko afungurwa by’agateganyo akazajya yitaba buri wa Gatanu wa nyuma w’ukwezi.
Iyi Telefoni Eric ashinjwa byavuzwe ko yibiwe mu Burundi ubwo The Ben yakoraga igitaramo taliki 1 Ukwakira 2023.Icyo gihe amakuru yavuze ko uyu musore yayibye akayambukana mu Rwanda nk’uko ubushinjacyaha bwabihamyaga.
Eric Ndagijimana uzwi nka X-Dealer, mu rukiko yaje gusaba (...) -
Urunturuntu hagati ya Cindy na Eddy Kenzo bapfa amafaranga ya Guverinoma
24 November, by Ndacyayisenga FredUmuhanzikazi Cindy Sanyu arashinjya Eddy Kenzo kwigwizaho umutungo wa Federasiyo y’abahanzi abereye umuyobozi akirengagiza bamwe mu bahanzi.
Hashize igihe, federasiyo ya Eddy Kenzo ikorana n’abayobozi ba leta, ibasaba gushyiraho amategeko agenga uburenganzira bwa muntu no gutanga inkunga k abahanzi. Icyakora, nk’uko Cindy abitangaza ngo federasiyo ya Eddy Kenzo yakiriye miliyari 18 UGSH, ariko ibyo bikaba bitamenyeshejwe abandi bahanzi.
Cindy yagize ati: "Ni ukuri; Eddy Kenzo yahawe (...) -
Harmonize ageze kure gahunda yo kwiyunga na Diamond
23 November, by Ndacyayisenga FredAmakuru akomeje kumenyekana ku bitangazamakuru bitandukanye, aravuga umuhanzi Harmonize yiyemeje kwiyunga na Diamond wahoze ari boss we.
Harmonize yemera ko ibyo batumvikanagaho kera na Diamond byatewe n’ubusambanyi bwabo kandi akizera ko igihe kizakiza ibikomere byabo.
Mu kiganiro aherutse kugirana n’ikinyamakuru,Harmonize yavuze ko ubushyamirane bwabo bumaze imyaka myinshi, avuga ko Diamond amaherezo azakura agashaka gukemura ibibazo byabo.Yashimangiye ko nta rwango afitiye (...) -
The Ben yihanangirije abakoresha ijambo ’Battle’ kubera Bruce Melodie
20 November, by Ndacyayisenga FredUmuhanzi the Ben yatanze umucyo ku byari bimaze iminsi bivugwa ko ahanganye na Bruce Melodie ndetse ko binabaye byiza bakora igitaramo cyo guhangana mu gitaramo runaka cyaba cyabahuje ubwabo.
Mu kiganiro n’itangazamakuru,The Ben yabajijwe iby’iyi ngingo maze avuga ko bijyanye n’amateka u Rwanda rwanyuzemo nta muntu ukwiye guhanganisha umuntu n’undi.
yagize ati"Bitewe n’amateka igihugu cyacu cyagize nta battle dukeneye ahubwo hakwiye kubaho igitaramo cya Bruce Melodie na The Ben.Ijambo (...) -
Minisitiri Utumatwishima yakuriye ingofero indirimbo ’BANA’ ya Chris Eazy na Shafi
18 November, by Ndacyayisenga FredMinisitiri w’urubyiruko Utumatwishima Abdallah , yishimiye indirimbo umuhanzi Chris Eazy yakoranye na Shafi.Ni indirimbo ikomeje kwigarurira imitima y’abakunda umuziki by’umwihariko urubyiruko.
Abinyujije ku rukuta rwe rwa Twitter (X), yavuze ko n’ubwo ngo hari amagambo ari mu ndirimbo atabasha kumva ariko ngo iyi ndirimbo ni nziza ku buryo byatumye ayiha umwanya akayireba bityo aboneraho no gusaba gushyigikira abahanzi.
Yagize ati"BANA (muri salon de coiffure, coffee shop, Radio,…). (...)
DUKURIKIRE
Weekly Newsletter
Iyandikishe ujye ubona amakuru yacu kuri Email