Umuhanzi umaze kubaka izina mu muziki wo mu karere Jacob Obunga uzwi nka Otile Brown yatandukanye n’uwari umujyanama we mu by’umuziki nyuma y’uko bari bamaze imyaka itandatu bakorana.
Uyu muririmbyi ukomoka mu gihugu Kenya, yemeje ko yatandukanye na Joseph Noriega wari usanzwe areberera inyungu ze mu muziki ariko akomeza kumushimira intambwe yamugejejeho. Abinyujije ku ku mbuga nkoranyambaga by’umwihariko ku rukuta rwe rwa Instagram uyu musore yatangaje ko mu myaka itandatu yari ishize (...)
imyidagaduro
-
Urujijo ku cyatandukanyije Otile Brown n’umujyanama we
8 June, by Ndacyayisenga Fred -
Pastor Bugembe yatakambiye Alien Skin uherutse guhondagurwa na Pallaso
6 June, by Ndacyayisenga FredPasiteri akaba n’umunyamuziki muri Uganda, Wilson Bugembe yatakambiye umuhanzi Alien Skin ngo ababarire Pius Mayanja uzwi nka Pallaso nyuma y’uko uherutse kumukubita.
Bugembe asabiye imbabazi Pallaso nyuma y’uko nawe yari aherutse kuzisaba avuga ko ibyamubayeho atazabyongera.Amakimbirane ahanini yatangiye uyu muhanzi ubwo yashinjaga Alien Skin kubangamira igitaramo yarimo ategura. Nyuma yaho Pallaso yifashishije imbuga nkoranyambaga yasabye imbabazi abafana avuga ko ibyabaye ari (...) -
Abanyamideli bavuga ko barijijwe n’ifungwa rya Turahirwa
4 June, by Byungura CesarBamwe mu bakora mu mwuga wo kumurika imideli mu Rwanda bavuga ko barijijwe bakanababazwa no kuba Turahirwa Moses yaratawe muri yombi.
Ibi babivuze, ubwo baganiraga n’umunyamakuru wa The Choice Live ubwo bari mu muhango wo gutanga ibihembo by’irushanwa rya Kalisimbi International Multicultural Festival.
Ncogoza Jean Tekno avuga ko kuba Turahirwa yaratawe muri yombi bidakwiye kwitirirwa urubuga rw’imideri, kuko ibyo akurikiranyweho ari iby’ubuzima bwe bwite, gusa ku rundi ruhande ngo (...) -
Igisubizo cya Israel Mbonyi ku bibaza niba yaba afite umukunzi
3 June, by BABOU BénjaminUmurambyi Mbonyicyambu Israel yasubije abibaza niba yaba afite umukunzi, ashimangira ko amufite.
Mbonyi asanzwe ari umwe mu baririmbyi b’indirimbo zo kuramya ndetse no guhimbaza Imana buje igikundiro cyinshi, bitewe n’indirimbo ze zikora ku mitima y’abazumva.
Hejuru y’ibi hiyongeraho kwigarurira imitima y’abiganjemo igitsina gore, bitewe n’uburanga buhebuje afite.
Uyu musore mu kiganiro aheruka kugirana na ISIMBI TV yabajijwe niba yaba afite umukunzi, mu magambo make asubiza ko (...) -
Rwatubyaye yasabye imbabazi Perezida wa Rayon Sports
2 June, by BABOU BénjaminKapiteni wa Rayon Sports, Rwatubyaye Abdul, yasabye imbabazi Captain (Rtd) Uwayezu Jean Fidèle usanzwe ari Perezida wa Rayon Sports nyuma yo kugumura bagenzi be.
Kuva ku wa Mbere w’iki cyumweru muri Rayon Sports haravugwamo amakuru y’abakinnyi bari barigumuye bakanga kujya gukina umukino wa nyuma w’Igikombe cy’Amahoro iyi kipe ifitanye na APR FC kuri uyu wa Gatandatu.
Abakinnyi ba Murera bigumuye ku buyobozi nyuma yo kunanirwa kubishyura amezi abiri y’umushahara bwari bubabereyemo, (...) -
Ama G The Black yarimiyeho itaka abahanzi baririmba inkundo
2 June, by Ndacyayisenga FredUmuhanzi Hakizimana Amani uzwi nka Ama G the Black, yibasiye abahanzi baririmba indirimbo zibanda ku rukundo, aho abashinja gutanga ubutumwa bwo gukundana batihereyeho.
Ibi yabigarutseho, mu kiganiro yagiriye kuri Magic Fm, aho uyu muhanzi yashimangiye ko n’ubwo ngo hari ahanzi baririmba urukundo batarumurusha.Ikindi kandi ngo bo baririmba ibyo badakora ahubwo bagashora abandi.
Ati " Simeze nka bya bisore biririmba inkundo bibeshya, wabibaza ngo sheri (Cherie) wawe arihehe bikavuga (...) -
Abahanzi bayobowe na Riderman bahishuye uwo bazaba bafana hagati ya APR FC na Rayon Sports
2 June, by BABOU BénjaminAbahanzi batandukanye bazwi mu muziki nyarwanda batangaje amakipe bazaba bashyigikiye, ubwo kuri uyu wa Gatandatu APR FC izaba yesurana na Rayon Sports.
Aya makipe yombi afatwa nk’ayoboye ruhago nyarwanda azaba yesuranira kuri Stade Mpuzamahanga ya Huye, mu mukino wa nyuma w’Igikombe cy’Amahoro.
Ni umukino wahagurukije imbaga y’Abanyarwanda b’ingeri zitandukanye, kugera no ku banyamuziki.
Abahanzi nka Riderman, Alyn Sano, Kenny Sol na Davis D batangaje ko bazaba bari inyuma ya Rayon (...) -
Ariel Wayz yanze gusangirwa n’abasore babiri ahitamo kutongera gukundana
1 June, by Ndacyayisenga FredUmuhanzikazi Ariel Wayz, wamenyekanye cyane ubwo yakundanaga na Juno Kizigenza, avuga ko yasanze kutongera gukundana ariyo nzira nziza y’amahoro kuruta uko yari gusangirwa n’abasore babiri bari inshuti.
Mu minsi ishize ubwo yaganiraga, n’igitangazamakuru kimwe ko yigeze gukundana n’umusore, hanyuma indi nshuti y’uwo mukunzi we ikajya ica inyuma ikamutereta abona ntabwo yabivamo ahitamo kubivamo.
Yabikomojeho nk’inkuru y’ukuri yari ikubiye mu ndirimbo aherutse gusohora, aho yavuga ko (...) -
Anita Pendo yigeze kwangira Tidjara gukora ubukwe inshuro ebyiri we atarabukora biba impfabusa
30 May, by Ndacyayisenga FredUmunyamakuru akaba n’umushyushabirori Anita Pendo,yavuze ukuntu yigeze kwangira mugenzi we Tidjara Kabendera gukora ubukwe inshuro ebyiri we nta narimwe arabukora.Anita usanzwe ari umubyeyi w’abana babiri, ariko akaba akunda kwiyita umukobwa w’irwanyeho, yavuze ko mu gihe Tidjara Kabendera yamuhamagaraga amubwira ko agiye muri Tanzania gukora ubukwe n’umugabo babana ubu Anita yamubwiye ko ataribubyemere.
Mu kiganiro aba bombi bagiranye na Chita magic, basobanuye urugendo rw’ubuzima bwabo (...) -
Zari yigambye impamvu yemeye igitabo cya Quran nk’inkwano
29 May, by Ndacyayisenga FredNyuma y’igihe gito Zari Hassan yambitswe impeta n’umugabo yasimbuje Diamond Platnumz , aherutse gutangaza ko kuba yarakowe igitabo gitagatifu cya Quran ntacyo bitwaye kuko yihaye byose bityo ko ntacyo abuze.
Ibi yabitangaje mu kiganiro aherutse kugirana n’itangazamakuru, aho yagarutse ku mubano we n’umugabo we Shakib Lutaaya bivugwa ko yamukoye Quran nyamara bikavugwa ko uwahoze ari umugabo we Ivan Ssemwanga yari yaramukoye inka zirenga 100.
Uyu muherwe yashimangiye ko yatangiye (...)
DUKURIKIRE
Weekly Newsletter
Iyandikishe ujye ubona amakuru yacu kuri Email