Umunyamakuru ubifatanya n’umuziki Nyarwaya Innocent wamenyekanye nka Yago Pon Dat yatutse kuri nyina Etienne Mbarubukeye uzwi nka Pundit.
Iminsi ibaye 9 shene ya YAGO TV SHOW ivuye ku muyoboro wa Youtube aho nyirubwite yemeza ko bayibye.
Kwibwa kw’iyo shene, Yago yamaze kubimenyesha Urwego rw’Igihugu rw’Ubugenzacyaha, RIB kugira ngo arebe ko shene ye yagaruka ikuwe mu maboko ya benengango.
Ku cyumweru nibwo Yago yatakambiye RIB nyuma y’uko abonye uwamwibye shene yayigaruye kuri Youtube gusa ayizana yayihinduriye amazina.
Icyo gihe bamwe batangiye kuvuga ko yababeshye itibwe ko ahubwo icyabaye ari ukuyihisha abafana mu gihe runaka (hide)
Mu gushaka kumenya amakuru y’ukuri, umunyamakuru Pundit ukora ku Isibo FM yahamagaye Yago maze amubaza ibya shene ye ya Youtube.
Ubwo Pundit yabazaga Yago iby’uko yaba yarayihishe shene aho kwibwa, uyu muhanzi ubifatanya n’itangazamakuru yahise amutuka kuri nyina amusaba na we kujya guhisha shene ze.
Amajwi Yago ari gutuka Pundit kuri nyina niyo akomeje gusakara cyane ku mbuga nkoranyambaga.
Nyuma yo gutukwa, Catfish izwi kuri X nka Godfather yaje guhamagara Pundit maze amubaza niba yiteguye kujya kurega Yago wamwandagaje.
Pundit avuga ko atahita ajya kumurega kuko si ubwa mbere yaba atutswe ari mu kazi aho yatanze urugero rw’ukuntu yatutswe ubwo yajyaga gutara inkuru kwa Pastor Theogene wari witabye Imana.
Kuri ubu Yago akomeje gutakambira RIB abasaba ko bamufasha kugarura shene ye mu biganza bye.
Tanga igitekerezo