Nyuma y’uko bamwe mu bakoresha urubuga X, bakomeje kugaragaza amarangamutima yabo mu kunenga minisitiri w’urubyiruko, Dr Utumatwishima Jean, wanditse ubutumwa anenga imitegurirwe y’ikiganiro Isi ya none gitegurwa n’umunyamakuru wa RBA, Ferdinand Uwimana.
Bijya gutangira byatangiwe n’uwitwa Nsanga Sylvie, uyu yamenyekanye ku rubuga rwa X nk’impirimbanyi iharanira uburenganzirwa by’ab’igitsina gore. Uyu niwe wabanje kwandika avuga ko uko uriya munyamakuru ategura ikiganiro cye bigaragaramo ibimeze nko guheza abagore kuko atajya abatumira mu kiganiro cye.
Ifoto igaragaza abatumirwa b’uriya munyamakuru mu kiganiro cye igaragaraho abagabo bane, ibyo Nsanga yita ko ari uguheza abagore.
Ahereye kuri iyo foto, Minisitiri Dr Utumatwishima yanditse ati “ Muraho neza Ferdinand, Nk’uko Nsanga Sylvie akunda kubigarukaho, mujye mureba neza ikibazo cyo guha ijambo abategarugori. Si ukubisaba, ni amahitamo y’u Rwanda. Mu isi ya none, ibibazo bihari biratureba twese. Mujye mwibuka n’Urubyiruko. Ifoto y’Abagabo bane… Oya.”
Bahereye kuri ubu butumwa bwa Minisitiri, bamwe mu bakoresha uru rubuga rwa X bagaragaje kutemeranya na minisitiri, bamwe baramushinja kwinjirira umunyamakuru mu kazi ke, abandi bakamushinja guhuza ibidafitanye isano, hari n’abamugaragaje nk’ushaka kuba umukatolike kurenza Papa uyobora kiliziya.
Luckman Nzeyimana nawe usanzwe ari umunyamakuru wa RBA yagize ati “Guha ijambo abagore nibyo kandi nta nubwo ari bishya ku banyarwanda, Ariko ntitugashake kubivanga mu bintu byose, buri muntu agira uko ategura akazi ke nkuko Uwimana Ferdinand ategura ikiganiro cye! Ntabwo kuba nta mugore yatumiye cyangwa ,atumira bihinduka ikibazo kuko sicyo kiganiro cyonyine gipimirwaho guha ijambo umugore! Naho kuvuga ngo Nsanga Sylvie kuba avuga guha ijambo umugore niwo murongo afite ariko Minister muzamusabe ajye avugira abagabo nkuko musabye Uwimana Ferdinand gutumira abagore! Amahoro!”
Naho uwitwa Anastase Rwabuneza we yagize ati “Mwa bantu mwe niba hari ikintu kigora abanyamakuru, icya mbere ni ukukubona abatumirwa. Ikiganiro ISI YA NONE mbona gishingiye kuri facts, experience & research. Uwafasha Ferdinand kubona abatumirwa b’igitsina gore, nibwira yakwiruhutsa. Tumubere abaranga.”
Naho uwiyita Mungu Wangu we ati “Arikose banyakubahwa,Umunyamakuru ko agira uko ateguramo ikiganiro cye kandi yigenga ntanaho aba yishe itegeko ry’akazi, kuki mushaka kumutegeka uko akoramo ikiganiro ngo nuko aba Feminists bavuze”
Kayihura ati “Uri gushyira igitutu kuri Ferdinand Uwimana mu kazi ke kdi Sibyo. nategura ikiganiro se akazanamo umugore utabizi ngo n’ uko agomba kubonekamo,hanyuma kikabiha ntitucyunve, bizaba bimaze iki? Abari n’abategarugori ijambo bararikwiye,ariko nta kwica akazi na none kubera iryo hame.”
Muraho neza Ferdinand,
Nk’uko @NsangaSylvie akunda kubigarukaho, mujye mureba neza ikibazo cyo guha ijambo abategarugori. Si ukubisaba, ni amahitamo y’u #Rwanda.
Mu isi ya none, ibibazo bihari biratureba twese. Mujye mwibuka n’urubyiruko (<=30).
✋ Ifoto y’abagabo bane…OYA. https://t.co/cZDNk1WXxt
— UTUMATWISHIMA (@jnabdallah) June 13, 2024
1 Ibitekerezo
Kuwa 16/06/24
Ibi nabyo bigiye gukurura amatiku.None se umugore uri tayari gusobanura ibintu nka ziriya nararibonye nasabe audience bamutumire,ariko Sylvie azabe number one.
Subiza ⇾Tanga igitekerezo