Raila Odinga yabwiye William Ruto bimwe mu bintu agomba gukora kugira ngo abe Perezida mwiza, ufitiwe icyizere n’Abanyakenya.
Inkuru y’ikinyamakuru The Citizen ivuga ko umuyobozi w’ihuriro ry’amashyaka rya Azimio, rimwe mu mashyaka atavuga rumwe n’ubutegetsi muri Kenya, Raila Odinga, yagaragaje ibintu Perezida William Ruto asabwa gukora kugira ngo ashobore kugabanya ibyo Leta itakazamo amafaranga bitabaye umuzigo ku baturage.
Odinga yatangaje ibi mu kiganiro n’itangazamakuru, aho (...)
politiki
-
Odinga yahaye Ruto inama z’uburyo yaba umuyobozi mwiza
8 June, by Byungura Cesar -
Dr Frank Habineza yahamagariye amahanga kwamagana itegeko rya Uganda rihana abatinganyi
8 June, by TUYIZERE JDUmuyobozi Mukuru w’ishyaka DGPR (Democratic Green Party of Rwanda) riharanira demukarasi no kurengera ibidukikije, Dr Frank Habineza, yahamagariye amahanga kwamagana itegeko rihana abaryamana bahuje ibitsina riherutse gushyirwaho umukono na Perezida Yoweri Museveni wa Uganda, by’umwihariko ingingo yaryo iteganya igihano cy’urupfu.
Dr Habineza ubwo yatangaga ubutumwa bufungura inama mpuzamahanga yo kurengera ibidukikije iri kubera muri Koreya y’Epfo yatangiye kuri uyu wa 8 Kamena 2023 ku (...) -
Dutegereje ibihano by’u Bufaransa ku Rwanda: Muyaya
8 June, by TUYIZERE JDUmuvugizi wa guverinoma ya Repubulika ya demukarasi ya Congo, Patrick Muyaya, yatangaje ko igihugu cye gitegereje kubona u Bufaransa bufatira u Rwanda ibihano, kuko ngo rukomeje ubushotoranyi, rufasha umutwe witwaje intwaro wa M23.
Muyaya mu kiganiro yagiranye n’umunyamakuru wa Le Point, yavuze ko n’ubwo hafashwe imyanzuro ya Luanda na Nairobi, raporo z’urwego z’ubutasi zigaragaza ko “u Rwanda rukomeje kubiba ubwoba uburasirazuba bwa RDC.”
Yabajijwe niba mu gihe u Rwanda rudahagaritse (...) -
Perezida Kagame yaba aherutse kwakira intumwa ya Joseph Kabila
7 June, by BABOU BénjaminIkinyamakuru Africa Intelligence ku wa Kabiri w’iki cyumweru cyanditse ko Joseph Kabila Kabange wahoze ari Perezida wa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo aheruka kohereza intumwa ku bakuru b’ibihugu by’uturere Congo iherereyemo; barimo na Paul Kagame w’u Rwanda.
Iki gitangazamakuru kivuga ko mu byumweru bishize ari bwo Kabila yohereje intumwa ze muri za Perezidansi z’ibihugu bitandukanye.
Ni Kabila umaze imyaka irenga ine acecetse; kuva muri 2019 ubwo yabisaga ku butegetsi Félix (...) -
Perezida Ruto yishongoye kuri Uhuru Kenyatta
7 June, by Byungura CesarPerezida wa Kenya, William Ruto yishongoye kuri Uhuru Kenyatta wahoze amukuriye mu kazi ko kuyobora iki gihugu, asubiramo uko yatsinze umunyapolitiki Raila Odinga utavuga rumwe n’ubutegetsi.
Ibi Ruto yabivugiye mu muhango wo gusengera igihugu kuri uyu wa 7 Gicurasi 2023, avuga ukuntu bitangaje kuba yari Visi Perezida ariko kandi agahinduka utavuga rumwe n’ishyaka rya Uhuru kandi yari aribereye umunyamuryango.
Yakomeje yishongora kuri Uhuru, avuga ukuntu yamwigaranzuye ubugira kabiri, (...) -
Joseph Kabila abona Tshisekedi nk’’umunyagitugu ukwiriye guhashywa’
7 June, by BABOU BénjaminAmakuru aturuka muri Congo Kinshasa aravuga ko ishyamba ritakiri ryeru hagati ya Joseph Kabila Kabange wahoze ari Perezida w’iki gihugu na Félix Tshisekedi wamusimbuye ku butegetsi, ku buryo umwe asigaye afata undi nk’ ’umunyagitugu ukwiriye guhashywa’.
Ni Kabila kuri ubu umaze imyaka ine yaracecetse, kuva muri 2019 ubwo yahererekanyaga ubutegetsi yari amazeho imyaka 18 na Tshisekedi.
Kabila umaze igihe mu icuraburindi ndetse no guceceka kudasanzwe, kuri ubu biragoye cyane kumubona mu (...) -
Burundi: Leta yahagaritse ibikorwa byose by’ishyaka CNL
6 June, by BABOU BénjaminLeta y’u Burundi yahagaritse by’agateganyo ibikorwa byose by’ishyaka CNL ritavuga rumwe n’ubutegetsi bw’iki gihugu, kubera akavuyo n’umwiryane umaze iminsi urivugwamo.
Icyemezo cyo guhagarika ibikorwa by’iri shyaka cyafashwe na Minisitiri w’Umutekano w’Imbere mu Burundi, mbere yo kukimenyesha umunyapolitiki Agathon Rwasa uriyobora mu ibaruwa yamwandikiye kuri uyu wa Kabiri Tariki ya 06 Kamena 2023.
Minisitiri Martin Ninteretse yabwiye Rwasa ko “Ibikorwa byose [by’ishyaka] biteguurwa (...) -
Imbaraga Magufuli yabonye muri Ndayishimiye zikomeje kugaragara
5 June, by TUYIZERE JDEvariste Ndayishimiye uzwi nka ‘General Neva’ ayobora u Burundi kuva tariki ya 18 Kamena 2020, ubwo yarahizwaga byihuse bitewe n’uko Pierre Nkurunziza wayoboraga iki gihugu yapfuye igikorwa cyo kumushyikiriza ububasha kigitegurwa.
Igihugu cya mbere yasuye nka Perezida ni Tanzania yari ikiyoborwa na Dr John Pombe Magufuli. Ni uruzinduko rwabaye tariki ya 19 Nzeri 2020, yita mugenzi we umubyeyi, abanyapolitiki batavuga n’ubutegetsi bw’u Burundi bamagana iyi mvugo kuko ngo isuzuguza igihugu (...) -
Uganda: Bakoze amahugurwa yo gukura Museveni ku butegetsi
4 June, by Byungura CesarAbanyapolitiki batavuga rumwe n’ubutegetsi bwa Uganda bakoze amahugurwa agamije gukura Perezida Yoweri Kaguta Museveni ku butegetsi mu 2026.
Inkuru dukesha ikinyamakuru The Daily Monitor ivuga ko kuva tariki ya 2 Kamena 2023, abanyapolitiki bo mu mashyaka atavuga rumwe n’ubutegetsi muri Uganda bari mu mahugurwa agamije kwiga neza uburyo bazatsinda ishyaka riri ku butegetsi NRM, mu matora ateganyijwe kuba mu mwaka w’2026.
Muri aya mahugurwa, aba banyapolitike bahisemo kwishyira hamwe (...) -
Ingabire Victoire ahanze amaso Perezida Kagame
4 June, by BABOU BénjaminUmunyapolitiki Ingabire Victoire Umuhoza, yatangaje ko ahanze amaso Perezida Paul Kagame ugomba kumukuraho ubusembwa, kugira ngo yemererwe kwiyamamaza mu matora y’Umukuru w’Igihugu.
Mu Ukuboza 2013 ni bwo Ingabire yakatiwe imyaka 15 y’igiungo nyuma yo guhamywa ibyaha birimo kugambanira igihugu agamije kukibuza umudendezo ndetse no kurema umutwe w’abagizi ba nabi.
Ni icyaha yakatiwe nyuma y’uko we n’ubushinjacyaha bari barajuririye icy’imyaka umunani yari yarahawe muri 2010 ubwo (...)
DUKURIKIRE
Weekly Newsletter
Iyandikishe ujye ubona amakuru yacu kuri Email