Leta Zunze Ubumwe za Amerika ku wa Mbere zashimangiye ibirego by’uko u Rwanda rufite mu burasirazuba bwa Congo ingabo zibarirwa mu 4,000.
Iby’izi ngabo bivugwa ko zoherejwe guha ubufasha inyeshyamba zo mu mutwe wa M23 bigaragara muri raporo nshya impuguke za Loni kuri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo ziheruka gushyira ahagaragara.
Leta Zunze Ubumwe za Amerika biciye muri Ambasade wazo wungirije w’agateganyo mu muryango w’Abibumbye, ku wa Gatanu zahaye umugisha iby’uko u Rwanda koko rufite ziriya ngabo mu burasirazuba bwa Congo.
Stephanie Sullivan yabwiye akanama ka Loni gashinzwe amahoro n’umutekano ku Isi ko "Ingabo z’u Rwanda zirenga 4,000 ziri ku butaka bwa RDC, kandi zigaba ibitero byahitanye abasivile, birimo n’igitero cyo ku ya 3 Gicurasi cyagabwe ku nkambi y’abavuye mu byabo ya Mugunga kigahirana abantu benshi, abandi bagakomereka".
Uyu mudipolomate yagaragaje ko Amerika ihangayikishije n’ubwiyongere bw’imirwano yo mu burasirazuba bwa RDC mu minsi mike ishize yageze mu gice cy’intara ya Kivu y’Amajyaruguru kizwi nka Grand-Nord.
Yakomeje agira ati: "Nk’uko amakuru yizewe abigaragaza, uruhare rw’ingabo z’u Rwanda mu bikorwa byo muri Kivu y’Amajyaruguru rwarenze guha M23 ubufasha bworoheje, ruba urufatika kandi rutaziguye ku buryo byatumye ingabo z’u Rwanda na M23 bigarurira uduce twinshi twa za Teritwari za Kivu y’Amajyaruguru kandi birasa n’aho bafite gahunda yo kwagura uturere bagenzura".
U Rwanda incuro nyinshi rwakunze guhakana ibyo kohereza ingabo mu burasirazuba bwa Congo.
Umuvugizi wa Guverinoma, Yolande Makolo icyakora aheruka gutangaza ko "u Rwanda ruzakomeza kwirwanaho" bijyanye n’amagambo rwahaye "agaciro gakomeye" ya Perezida Félix Tshisekedi wa RDC waruteguje kuzarushozaho intambara.
Ni Tshisekedi by’umwihariko umaze igihe akorana na FDLR, ndetse Ambasaderi w’u Bufaransa muri Loni yasabye ko iyo mikoranire yahagarara.
Amerika ku ruhande rwayo ivuga ko yiteguye gushyigikira ingamba zo gukemura amakimbirane yo mu burasirazuba bwa RDC kugira ngo abahatuye bashobore gutekana, ndetse no kugira ngo u Rwanda rutekane.
1 Ibitekerezo
titi Kuwa 11/07/24
Ariko se ko mu giswahili bavuga ngo RAPORO NDIYO KAZI, muratekereza ko izo mpuguke zitazanye raporo nkizo zidafite aho zishingiye, zo zahemberwa iki, ubwo se zasubira muri UN zivuga ko nta raporo zabashije kubona. Eseubundi M23 ko benshi ari abanyecongo bavuga ikinyrwanda izo mpuguke zibita abanyarwanda kubera ishusho yabo cyangwa ururimi bavuga. Ese izo muguke harya nta FDLR zabashije kubona, zireba bamwe zikareka abandi. Human Right Watch se yo ko idaheruka gukora ibyegeranyo ubu irimo kurya ayo ikuye hehee se raaaaaaa. Twarabamenye di.
Subiza ⇾Tanga igitekerezo