Perezida wa Uganda, Yoweri Museveni, yemeje ko yanduye icyorezo cya Covid-19, kandi ko byatewe n’uko atari acyambara agapfukamunwa mu rwego rwo kucyirinda.
Inkuru y’uko Museveni yanduye iki cyorezo yamenyekanye mu gitondo cy’uyu wa 8 Kamena 2023, nyuma yo gufatwa ibipimo bitatu.
Yasobanuye ko yahise ajya mu kato muri Nakasero kandi ko uyu munsi n’ejo akazi ke karaba gakorwa na Minisitiri w’Intebe, Robinah Nabanjja.
Museveni yavuze ko yakoraga ibishoboka byose, yirinda Covid-19 ariko (...)
ubuzima
-
Museveni yasobanuye uko Covid-19 yamuciye mu rihumye
8 June, by TUYIZERE JD -
Ibyiza byo kurya Avoka by’umwihariko ku bagore batwite
7 June, by Ndacyayisenga FredUrubuto rw’avoka, ni zimwe mu mbuto usanga abantu benshi bakunda ku buryo batafata amafunguro rutariho.Avoka nirwo rubuto rwonyine rukungahaye ku mavuta kurenza izindi mbuto zo zikungahaye ku isukari.
Umugore utwite acyenera intungamubiri nyinshi, vitamini ndetse n ibimurinda indwara. Kurya avoka byibuza imwe ku munsi, ni kimwe mu byamufasha kubungabunga ubuzima bwe n ubw uwo atwite.
Avoka ni isoko nziza ya folic acid. Iyi folic acid twavuze ko umugore wese uretse kuboneza urubyaro (...) -
Ibyago ku muntu ukunze kugira ikibazo cya rezo na interineti igenda gake
7 June, by TUYIZERE JDRezo na interineti bigenda gake ni ikibazo abenshi bakoresha telefone ngendanwa binubira kubera ko cyangiriza itumanaho hagati y’uyu n’undi, by’umwihariko mu gihe bahamagarana.
Umuhanga mu bugenge bwa nikeleyeri, Dr Mukarukaka Annely, mu gitabo cy’ubushakashatsi aherutse gukora cyitwa ‘Proper Utilization of Technology Particularly Mobile Phones’, yagaragaje ko ukoresha telefone ifite ‘rezo’ na interineti bigenda gake, aba afite ibyago byinshi byo kwinjirirwa n’ingufu z’imirasire (...) -
Kurya amashu, igisubizo ku bakunda kwibasirwa n’impatwe
5 June, by Ndacyayisenga FredAmashu ni zimwe mu mboga zifasha umubiri w’umuntu kugira ubuzima bwiza binyuze mu ntungamibiri wakira , ikindi kandi n’uko bifasha igogorwa no kurinda impatwe ku muntu yibasiye.Kurya byagaragajwe ko kurya imboga z’amashu bifitiye akamaro gakomeye umubiri w’umuntu. Ubundi amashu n’ibiribwa bibarizwa mu bwoko bw’imboga,aho usanga abenshi bavuga ko kuyarya nta mumaro ahubwo ngo atera inzara ,nyamara siko bimeze.
Amakuru dukesha urubuga Health Line agaragaza ko amashu ari mu bwoko (...) -
Wari uziko kurya Salade bishobora kurinda amagufa kumungwa?
2 June, by Ndacyayisenga FredHari abantu usanga batakwegera amafunguro adaherekejwe na Salade.Impamvu rero nta yindi usibye kuba ayirya baba bazi ibanga ryayo, aho ikungahaye ku ntungamubiri zitandukanye harimo n’izishobora kurinda amagufa kumungwa. Foodal.com ivuga ko kurya salade bifitiye umubiri akamaro kanini , kubera ko salade iba ikungahye ku ntungamubiri nyinshi kandi z’ingenzi ku mubiri wa muntu .Salade zikorwa mu buryo butandukanye no mu bwoko bw’imboga cyangwa imbuto butandukanye , bitewe nicyo salade (...)
-
Akugara kaba ku gitsina cy’umukobwa w’isugi gahurirahe no kuva amaraso mu gihe cy’imibonano ?
1 June, by Ndacyayisenga FredNtabwo kuva amaraso bisobanura ko umukobwa yari isugi. Umukobwa cyangwa umugore ashobora gukora imibonano akava amaraso biturutse ku mpamvu zitandukanye.
Uko ni na ko umukobwa w’isugi na we iyo akoze imibonano mpuzabitsina bwa mbere byanze bikunze atava amaraso. Icya mbere gituma hatabaho kuva amaraso ni uko umukobwa aba yakoze imibonano abishaka kuko yateguwe neza. Ikindi ni iyo akoranye imibonano n’umuhungu akunda, na byo bimufasha kwitegura mu buryo bworoshye mu mutwe. Kuva amaraso (...) -
Ese umubiri w’umuntu ukenera "Fbres" zingana iki? Dore indwara zirwanya harimo na Cancer
31 May, by Ndacyayisenga FredAbashakashatsi bo kuri Kaminuza ya Otago, muri Nouvelle Zélande na Kaminuza ya Dundee, bavuga ko umuntu akwiye gufungura nimiburiburi amagarama 25 ya "fibre" ku munsi.Bavuga ko ubishoboye yarenza amagarama 30, ko hari akarusho kanini.
Umuneke wose upima amagarama 120 (120g), ariko wose ntugizwe na "fibre". Ukuyemwo isukari n’amazi biwurimwo, usigarana 3g ya "fibre".Kw’isi abantu benshi barya amagarama ya "fibre" ari munsi ya 20 ku munsi.
Mu Bwongereza, munsi y’umuntu umwe kuri 10 nibo (...) -
Uturere two muri Kigali twateje igihombo gikomeye mu mavuriro n’ibitaro
30 May, by BWIZAUturere tugize umujyi wa Kigali dufitiye ibitaro n’amavuriro imyenda myinshi kubera kunanirwa kwishyurira abantu batishoboye bagiye bivuza, bagataha batishyuye serivisi bahawe.
Ibi byaganiriwe kuri uyu wa 30 Gicurasi 2023, mu nama mpuzabikorwa kuri serivise z’ubuzima, inama yitabiriwe n’inzego zitandukanye zo mu mujyi wa Kigali zifite aho zihurira cyane n’ubuzima ndetse n’imibereho myiza y’abaturage. Yari ifite intego yo kureba ibitagenda mu buzima bw’abatuye umujyi wa Kigali ndetse (...) -
Telefone ishobora kwangiza ubwonko mu gihe ikoreshejwe nabi
29 May, by TUYIZERE JDTelefone ni nziza ku muntu ushaka kugendana n’ibigezweho, ushaka gutera imbere mu ikoranabuhanga, ushaka kumenya amakuru yiriwe cyangwa yaraye hirya no hino ku Isi kandi yoroshya cyane itumanaho. Ariko kuyikoresha neza bikwiye kuba ihame.
Umuhanga mu bugenge bwa nikeleyeri, Dr Mukarukaka Annely, mu gitabo ‘‘Proper Utilization of Technology Particularly Mobile Phones’, yanditse cyigisha ku gukoresha neza telefone igendanwa, yagaragaje ko hari ibyago bikomeye bitegereje uwitaba telefone (...) -
Wari uziko Inkarishya zishobora gufasha umuntu wafashwe na Cancer?
26 May, by Ndacyayisenga FredInkarishya zagira uruhare mu kurwanya indwara ya kanseri kubera ko zigiramo ikitwa ‘trypsine’, gifite ubushobozi bwo kuburizamo za ‘cellules’ zitera kanseri. Kubera ko zigiramo ikitwa ‘bêta-carotène’, bituma zirinda ibyago byo kurwara indwara z’umutima zimwe na zimwe.
Intagarasoryo zirarura ku buryo umuntu utazimenyereye bitamworohera kuzimira, zishobora kuribwa ari mbisi cyangwa se zitetse. N’ubwo mu kanwa zitaryoha cyane cyane ku bantu batazimenyereye, ariko zigira ibyiza byinshi ku (...)
DUKURIKIRE
Weekly Newsletter
Iyandikishe ujye ubona amakuru yacu kuri Email