Bamwe mu babyeyi bagana Inzu y’ababyeyi (Materineti) yo mu bitaro bikuru bya Kibuye baratabaza Leta y’u Rwanda, ngo ibafashe iyagure kuko ikorera mu mfunganwa, abayigana bakaba bisaba ko baryama ari babiri ku gitanda kimwe.
Bamwe mu baganiriye na Bwiza bavuze ko bibabaje kubona ababyeyi babiri n’impinja ku gitanda kimwe, aho bavuga ko ibyago byo kwanduzanya indwara biri hejuru.
Niyonsenga Beatrice, atuye mu murenge wa Rugabano, akagari ka Mukimba ho mu mudugudu wa Kigarama avuga ko mu bitaro bya Kibuye bahabwa Serivisi nziza gusa zikomwa mu nkokora no kutagira inzu y’ababyeyi ihagije.
Ati "Duhabwa serivisi nziza ariko zikomwa mu nkokora no kuba Ibitaro byakira ababyeyi baje kubyara barusha ubwinshi ibitanda bihari, bigeze aho ababyeyi dutwite turyama turi babiri ku gitanda kimwe."
Akomeza asaba ko Leta y’u Rwanda yakwagura inyubako y’inzu y’ababyeyi, bagashyiramo ni aho barwaza bakinga umusaya nabo bikabarinda gukumbagurika.
Undi mubyeyi utarifuje ko imyirondoro ye ijya hanze, twamusanze muri ibi bitaro arwaje umubyeyi w’ibarutse, avuga ko Leta y’u Rwanda yagakwiriye kwagura inzu y’ababyeyi.
Ati "Baratwakiriye batwitaho, ariko kuri ubu tubangamiwe nuko ababyeyi babiri n’impinja ku gatanda kamwe nako gato."
Uyu nawe avuga ko Leta y’u Rwanda ikwiriye kubatabara ikagura inyubako y’inzu y’ababyeyi, batibagiwe n’ibikoresho biyikoreshwamo, ku kurengera ubuzima bw’umubyeyi ni umwana.
Umuyobozi mukuru w’Ibitaro bya Kibuye, Dr. Ayingeneye Violette, ahamya ko ikibazo bafite ar’inzu y’ababyeyi nto idahagije.
Uyu muyobozi uri mu butumwa bw’akazi hanze y’u Rwanda, ibi yabitangarije BWIZA mu butumwa bwa Whatsapp.
Ati "Ikibazo gihari ni inyubako y’ababyeyi (Maternity) ntoya, aho yubatswe muri 2010, ubwo Ibitaro byari bikiri ku rwego rw’akarere itangira gukorerwamo muri 2015, bimaze kuba ibyo ku rwego rw’ igihugu (Referral Hospital) bityo abarwayi byakira si abo mu karere ka Karongi gusa ahubwo byakira n’abo mu tundi turere tw’ intara y’Iburengerazuba, byatumye imibare itajyanye n’ iyari iteganijwe. Twashatse uko twongera umubare w’ibitanda mu rwego rwo gukemura icyo kibazo ariko inyubako itubana nto ku buryo n’ibitanda byashoboye kujyamo byegeranye cyane."
Akomeza avuga ko bateganya kubaka inyubako nshya (y’ababyeyi) yujuje ibisabwa (Maternity&Neonatology) bizajya mu gice cya 2 cy’iyubakwa ry’ibitaro bikuru bya kibuye.
Aho kugeza ubu inyigo yayo iri kugana ku musozo, hakaba hasigaye gushaka ubushobozi bwo ku byubaka, bakaba bizeye ko mu minsi idatinze, bibonera inyubako yisanzuye haba ku barwayi bayirwariramo ndetse n’ abaganga bayivuriramo kuko iyo abarwayi baryamye mu bucucike bibangama mu kubaha serivice ifite ireme.
Amakuru Bwiza yamenye ni uko ubucucike mu bitaro bya Kibuye budahoraho, ahubwo bugira amezi bwiganzamo kuruta ayandi.
Tanga igitekerezo