Ikibazo ’Ese naba ntwite?’ kiri mu bikunze kwibazwa kenshi n’ab’igitsina gore bifuza kubyara, cyangwa abatabyifuza nyuma yo gukora imibonano mpuzabitsina idakingiye.
Ni ikibazo gikunze gushyira abenshi mu rujijo, n’ubwo hari udukoresho (Test de grossesse/Pregnancy test kits) dushobora kwerekana niba umuntu atwite cyangwa adatwite.
Hari ibimenyetso cyakora cyo bishobora kwereka umugore cyangwa umukobwa ko yaba atwite bitamusabye ko yipimisha nk’uko urubuga webmd.com rubigaragaza.
Kubura imihango
Niba warakoze imibonano mpuzabitsina hanyuma igihe wakaboneyeho imihango kikaba kirenzeho icyumweru no kuzamura; ushobora kuba utwite.
Kubura imihango cyakora cyo si byo byonyine byakwereka ko waba utwite kuko hariho n’ibindi bimenyetso.
Kubona amaraso
Ushobora gutangira kuva amaraso macye mu gihe utwite, akaba akunze kuboneka akenshi hagati y’iminsi umunani na 12 nyuma yo gusama. Ni amaraso aterwa n’igi (intangangore iba yahuye n’intangore) riba ryagiye gufata muri nyababyeyi.
Kubyimba amabere
Kubyimba amabere ndetse akanaremera ku buryo iyo wunamye wumva asa n’agiye gutakara, ni ikindi kimenyetso gishobora kwereka umukobwa cyangwa umudamu yaba atwite. Ibi biterwa nuko imisemburo mu mubiri wawe iba iri kwiyongera.
Ubwiyongere bw’ururenda
Si ukwiyongera gusa ahubwo runaba umweru cyane gusa ntiruba runuka cyangwa ngo rurenduke nk’uruterwa na zimwe mu ndwara zandurira mu mibonano mpuzabitsina.
Kuremererwa umutwe
Ibi birangwa no kumva isereri ndetse kuri bamwe bakumva bameze nk’abagiye kugwa, ku buryo kwicara aribyo bituma bumva bamerewe neza.
Guhurwa
N’ubwo ubusanzwe guhurwa bimwe mu biribwa biboneka guhera ku cyumweru cya karindwi, kuri bamwe batangira guhurwa no mu cyumweru cya kabiri. Aha ibiryo bimwe na bimwe wanakundaga wumva biguhumurira nabi.
Kwihagarika no gusura kenshi
Ibi bikunda kugaragara ku nda ikiri nto, aho kunyara kenshi ndetse no gusuragura byiyongera.
Iseseme no kuruka
Iseseme ndetse no kuruka mu gitondo ni cyo kimenyetso gituma abenshi bahita bemeza ko batwite. Ibi bikunda kubaho cyane mu masaha y’igitondo.
Umunaniro
Uyu munaniro udasanzwe ujyana no gucika umugongo na cyo nk’ikimenyetso. Kunanirwa bikunze kubaho nta n’ikintu wakoze.
Ibara ry’igitsina rirahinduka
N’ubwo abenshi bizwi ko igitsina kiba kirabura, iyo habayeho gusama imiyoboro y’amaraso itwara menshi imbere bigatuma igitsina kijya kuba umutuku wijimye.
18 Ibitekerezo
Kuwa 17/12/22
IKIBAZO,KWISHIMAMUGITSINA
Subiza ⇾INEZA Diane Kuwa 10/11/23
m mwiriwe neza
Subiza ⇾nitwa INEZA Diane , nakoze imibonano mpuzabitsina mucyumweru cya kabiri mvuye mu mihango mubyukuri nahise numvako ubwo nahise ntwita , nyuma mucyumweru cya gatatu naje kubona imihango.
none ndibaza nti , ubwo simfite ikibazo cyo kutabyara .
Murakoze.
Damour Kuwa 26/01/24
Ntakibazo ufite 2
Subiza ⇾Damour Kuwa 26/01/24
Ntakibazo ufite kbx
Subiza ⇾Vedaste HAVUGIMANA H.V Kuwa 27/01/24
Mwiriwe neza nonese girl friend wanjye twakoze impibonano muzabitsi, amaze 2weaks avuye impihango none aratwite! Ubwo nambeshya koko byashoboka nyuma yibyumweru 2 ayivuyemo? Mubwire
Subiza ⇾Vedaste HAVUGIMANA H.V Kuwa 27/01/24
Mwiriwe umukobwa amaze ibyumweru 2 avuye mumpihango, mucya 3 agakora impibonano mpuzabitsina yasama?
Subiza ⇾Caline UMUTONI Kuwa 04/02/24
Nge nakoz imibonano mpuzabitsina none nabuz imihango kand nta bimenyetso by’uko nasamye ndabona kand maz 3wks
Subiza ⇾Kuwa 21/11/24
ewana ihangane p nange nuko ndaremerewe cyane ahubwo mumfashe
Subiza ⇾sandrah hageni Kuwa 07/03/24
Umukobwa wakoze impibonano muzabitsina nyuma Akanwa utunini ashobora gusama Kandi yankweye imiti nyuma
Subiza ⇾Kuwa 10/03/24
Mwiriwe nitwa umwari Vanessa nakoze imibonano nyuma Yi minsi 21 mvuye mumihango none ndipima ngasanga sinasamye ubwo ntakibazo mfite? Mubwire
Subiza ⇾Kuwa 10/03/24
Mwiriwe nitwa umwari Vanessa nakoze imibonano nyuma Yi minsi 21 mvuye mumihango none ndipima ngasanga sinasamye ubwo ntakibazo mfite? Mubwire
Subiza ⇾Kuwa 20/03/24
Nakoze iminonano nyuma yibyumweru bitatu mvuye mumihango ariko dukoreshya agakingirizo none nabuze imihango mbigenzente
Subiza ⇾Lizah Kuwa 05/04/24
Nakoze sexy Hashize four day mvuye mubihango none naba narasamye
Subiza ⇾Tanga igitekerezo