Muri iyi minsi igihugu cya Isiraheli gihanganye mu ntambara n’umutwe wa HAMAS, muri ibyo bihugu byombi hari intambara y’amasasu ariko mu Burayi hafi ya bwose imvururu zikomeje kwiyongera. Intambara iri muri Gaza na Israel ariko mu Bufaransa igipolisi nticyemerewe gusinzira kuko kiri mu kazi gakomeye gihanganye n’abashyigikiye Palestine cyane Israel.
Mu murwa mukuru wa Parisi kuva ku wa 12 Ukwakira 2023 hiriwe ikivunge cy’abantu bari mu mwigaragambyo yumvikanagamo amajwi y’abasakuzaga (...)
Ibitekerezo
-
Uburayi bwisanze mu kaga, Impamvu nyamukuru Ubwongereza bushaka kohereza abimukira i Kigali
13 October, by Niyonsenga Schadrack -
Intambara ya Israel na HAMAS, agatego Vladimir Putin yateze Amerika n’isi yose
10 October, by Niyonsenga SchadrackHari impungenge ko mu gihe isi ikirangariye ku biri kubera muri Israel na Palestine ishobora kuzajya kwigarura isanga Putin w’Uburusiya ageze kure umugambi we wo kwiyomekaho Ukraine.
Hari abasesenguzi bakurikiranira hafi ibikomeje kubera mu Burayi no mu burasirazuba bwo hagati babona ko kuba ibihugu bikomeye nka Amerika, Ubwongereza, Ubufaransa n’ibindi muri iyi minsi birangajwe no kwihorera kuri HAMAS bishobora guha Uburusiya icyuho cyo gucamo bugera ku ntinzi mu ntambara bumazemo (...) -
N’abandi bazashukwa, Ivugabutumwa rikwiye guhagurukirwa
8 October, by Niyonsenga SchadrackHari umuvugabutumwa uherutse gutabwa muri yombi n’urwego rw’igihugu rw’Ubugenzacyaha (RIB) akurikiranyweho icyaha cy’ubwambuzi bushukana. Ikibazo cye kiracyari mu iperereza ku buryo kumuvugaho byinshi naba nkosheje ariko reka mvuge kuri iyi ngingo bita “Ivugabutumwa”.
Mbere yo kuvuga ku ivugabutumwa nyir’izina tubanze twibaze ibi bibazo: Ese koko buriya IMANA ibaho? Ese niba Imana ibaho iba iri hehe iyo ibintu nk’ibyo byose bitavugwaho rumwe biba ? Ese koko hari akamaro k’Iyobokamana (...) -
Kuvuga icyo umuyobozi wirukanwe yazize cyangwa akacyivugira byagabanya impuha
29 August, by TUYIZERE JDNi kenshi amatangazo ava mu biro bya Minisitiri w’Intebe avuga ko umuyobozi yahagaritswe, yakuwe mu kazi, impamvu zibitera ntizigaragazwe cyangwa se bigasobanurwa ko yazize imyitwarire idahwitse, kutuzuza inshingano ndetse n’amakosa aremereye, bya bindi bidatanga igisubizo gitomoye ku babyibazaho.
Ha mbere aha humvikanaga umuyobozi w’akarere runaka, umwungirije cyangwa se undi mukozi yandika ibaruwa y’ubwegure, agasobanura ko yeguye ku mpamvu ze bwite, ariko nyuma bikaza kumenyekana ko (...) -
Minisitiri w’ingabo wa RDC ashobora kuzira ubutaka afite i Kigali
28 June, by TUYIZERE JDKuba Umunyarwanda, kuvuga Ikinyarwanda, kugira ibikorwa mu Rwanda cyangwa se umutungo muri iki gihugu birasa n’aho byahindutse ikizira mu maso y’ubutegetsi bwa Repubulika ya demukarasi ya Congo guhera mu mwaka ushize, ubwo bwatangiraga kurushinja gufasha umutwe witwaje intwaro wa M23.
Kuva icyo gihe ni bwo urwego rwa RDC rushinzwe iperereza (ANR) rwatangiraga gukora umukwabu muri buri wese ubutegetsi bukekaho gukorana na Leta y’u Rwanda cyangwa umutwe wa M23, rubata muri yombi, (...) -
Ese kurwanya umuco wo kudahana ni inshingano rusange?
14 June, by BWIZAMu ntangiriro z’iki cyumweru, uhagarariye u Rwanda muri Loni yasabye ibihugu bigize uyu muryango kugira uruhare mu guca umuco wo kudahana no kugaragaza abantu bakekwaho kugira uruhare muri jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994 bihishe hirya no hino ku Isi.
Yabwiye akanama k’Umuryango w’Abibumbye gashinzwe umutekano ku mikorere y’urukiko mpuzamahanga mpanabyaha rushinzwe gukurirana abagize uruhare muri jenoside.
Byagiye bigaragara ko benshi mu bahunze bashinjwa jenoside bamwe barafashwe (...) -
Bamporiki azahabwa imbabazi, abone kuba Umushumba w’abarokore
14 June, by BWIZAUmupagasi, umunyarwenya, umukinnyi wa filime, umunyamategeko, umunyapolitiki...ushatse umwite Depite cyangwa Minisitiri, uyu munsi ni umugororwa ariko urwandiko rwe ntirurasora (ntabwo ubuzima bwe bwarangiye).
Mbere na nyuma y’ibyo bigwi bye byose, Bamporiki Édouard ni umurokore, birenzeho ni umugaragu w’Imana kandi amaze kuvugwaho gutatira igihango, yihutiye gusaba imbabazi Perezida Paul Kagame ku byaha yaregwaga birimo kwaka ruswa.
Icyo gihe yasabaga imbabazi aciye bugufi, yavugaga (...) -
Yaba ari amahitamo meza u Rwanda rushakiye urubyiruko imirimo mu mahanga?
2 May, by TUYIZERE JDUmuryango mpuzamahanga uharanira iterambere ry’umurimo (ILO) ushamikiye ku Muryango w’Abibumbye (UN), muri Mutarama 2023 watangaje ko ku Isi hari abashomeri babarirwa muri miliyoni 208, bakaba bariyongereyeho 5.8% ugereranyije no mu mwaka wabanje, kandi kikaba ari ikibazo cyiganje cyane mu bihugu bikennye n’ibiri mu nzira y’iterambere.
Ikigo cy’u Rwanda cy’ibarurishamibare, NISR, na cyo gishingiye ku busesenguzi cyakoze ku isoko ry’umurimo mu Gushyingo 2022, kigaragaza ko ubushomeri mu (...) -
Ese koko u Rwanda ni gashozantambara mu karere k’ibiyaga bigari?
9 February, by David Eugene MarshallWitegereje umubano w’u Rwanda n’ibihugu bituranye na rwo, usanga iki ari ikibazo buri wese atabura kwibaza asubije amaso inyuma nk’imyaka 30 itambutse, cyane cyane guhera mu mwaka w’1994 kuzamura kugeza none.
Duhere iyi nkuru mu mwaka w’1996 ubwo u Rwanda bwa mbere rwagabaga ibitero kuri Za�re yari iyobowe na Mobutu Sese Seko, mu rugamba rwo gucura impunzi zari zarahungiyeyo mu 1994.
Ni intambara yadutse hagati y’ibihugu byombi mu buryo abakurikiraniraga hafi uko ibintu byari byifashe babon -
Kuki mu ntambara n’inyeshyamba kenshi za Leta zishyira imbere imirwano kurusha ibiganiro?
7 February, by David Eugene MarshallKugira ngo ubone aho Leta cyangwa ubutegetsi buhanganye n’inyeshyamba bufata iya mbere mu gusaba ibiganiro n’ababurwanya byagusaba gukora urugendo rwenda kungana n’urujya ku kwezi.
Ibi kandi ubisanga hafi mu moko yose atuye Isi, aho Leta cyangwa ubwami n’ababurwanya bajya kuganira ari uko amazi yarinze kurenga inkombe kandi na mbere hose ibibazo baba bafitanye byarageze kuri urwo rwego buri wese mu bahanganye bakanuye.
Tutagiye kure, dufatire urugero ku ntambara yabaye mu Rwanda mu (...)
DUKURIKIRE
Weekly Newsletter
Iyandikishe ujye ubona amakuru yacu kuri Email