Mu nyandiko ya Bibilia mu gitabo cya Daniyeli mu gice cyaho cya mbere bavugamo iby’igitekerezo cy’abasore bane bo mubwoko bw’abayuda banyazwe bakajyanwa ahitwa i Babuloni, nkuko icyo gitekerezo kibivuga abo basore ngo bari abanyabwenge cyane bari bafite amazina bitwa yo mu muco wabo wa kiyuda ariyo Daniyeli, Hananiya, Mishayeli na Azaliya. Bamaze kujyanwa mu bunyage ngo umwami w’i Babuloni yategetse ko babahindurira ibyo kurya no kunywa ndetse n’amazina basanganywe agahinduka, uwitwaga Daniyeli bamwita Beluteshazari, Uwitwaga Hananiya bamwita Saduraka, Uwitwaga Mishayeli bamwita Meshaki naho uwitwaga Azariya we bamwita Abedenego.
Izina rivuze iki ku Munyarwanda?
Iyi nkuru y’aba basore uyinjiyemo neza wakumva icyo izina aricyo n’akamaro karyo kuri nyiraryo, Abanyarwanda twe tuti "Izina niryo muntu." Ibi bivuze ko imitekerereze imyitwarire n’imigirire bya muntu bigira imizi mu mazina ye, muri make izina niwo murage wa mbere ababyeyi baha umwana wabo.
Ikindi kandi no kuba twese twitwa Abanyarwanda ibyo biduha umurage n’inshingano byo kubaho mu gisobanuro cy’icyo u Rwanda bivuze. Ibi bikwiriye gukebura ababyeyi usanga bapfa kwita abana babo amazina babonye yemwe batanafitiye ibisobanuro ahubwo bakabikorera kuba avugitse neza, hari ahandi bayumvise se n’ibindi,.. ibyo mubyukuri biba ari ukwica umwana kuko uba umuteye kubaho mu buzima budafite igisobanuro.
Hadutse undi muvuno
Mu Rwanda aho ubukoroni buziye bwifashishije igikoresho cyabwo cyitwa iyobokamana ryigishwa mu madini, babwirije cyane mu banyarwanda ko amazina afite imizi mu muco wabo ayo ari amapagani babahimba andi yitwa Amakiristu.
Uko kwangishwa buri kintu cyose cyo mu muco wabo ahubwo bagakundishwa iby’ubukristu yemwe n’ubu Islam niko bagiye bava ni ruto ni ruto ku mazina yabo kugeza aho ubu usanga hari abantu amazina yabo ya kinyarwanda atera ipfunwe abandi bakumva nk’umuntu utagira izina ry’ikizungu cyangwa iry’icyarabu bikabatangaza.
Kuva icyo gihe hatangira iryo cengezamatwara ry’abamamazabutumwa b’abakoroni abanyarwanda batangiye gutakaza amazina arata akanabaraga ubutwari, amazina abaraga inshingano mu mibereho n’imibanire byabo bwite ndetse n’igihugu muri rusange bityo n’akamaro k’ibisobanuro by’ayo mazina bigenda bikamuka mu kubaho kwabo.
Buri wese arabizi ko iyo bakwise intwari wumva biguhaye ishema ndetse kandi ukumva wanakomeza gukora iby’ubutwari kugira ngo iryo shema urihorane, nubwo nzi ko ibi bintu hari abadahita babyumva ariko uwafata umwanya agatekereza yabona ko uku kwiyumva mu mazina duhabwa n’amadini bifite ingaruka mu mibereho n’imibanire muri twe, ntibitangaje kuba tubona ubwiyongere bukabije bwa za gatanya, amakimbirane n’uburara mu bakobwa n’abagore aterwa n’uko tutagifite amazina nka Mutimawurugo, Mugorewera, Nzamukosha, Murorunkwere n’andi,...
Kubwo gutakaza imbonezabitekerezo n’indangagaciro ziri muri ayo mazina hubwo bakiyumva mu mazina nka Rose, Yvette, Claudine n’andi usanga tutazi icyo avuze ariko kandi niyo twaba tukizi kandi ari na cyiza ariko ntacyo kivuze mu muco wawe kuko burya umuntu agizwe n’umuco we, ibyo ni kimwe n’uko usanga abandi biyumva cyane mu mazina nka Claude, Peter, Charles, Hesron n’andi ntidushaka kwitwa ba Ntwali, Murwanashyaka, Munyeshyaka, Shema, Rutikanga, Rutaneshwa n’andi,...
Ubu dufite amazina nka Mahoro, Uwitonze, Kwitonda n’andi,... ariko ukabasanga mu makimbira no guteza umutekano muke, imwe mu mpamvu yabyo ni uko iryo zina ryiswe iripagani kandi we kubera ko ari umukristu yiyumva murindi rya Gikiristu, kuriwe Mahoro nta gaciro ariha, mu gihe iyo ukurikiye ibigwi by’abakurambere bacu bacyiyumva mu mazina y’umuco wabo afite igisobanuro mu kubaho kwabo usanga imigirire yabo yose yarabaga ifite igisobanuro mu mazina yabo, ariko twe n’ayo twita/twa n’ubwo aba ari ikinyarwanda ariko usanga atari Kinyarwanda, niyo mpamvu iyo witegereje neza usanga dufite amazina avugitse neza ariko muby’ukuri akennye akamaro mu mibereho n’imibanire yacu.
Ibyitwa byiza cyangwa ibisa neza byose siko biba ari byiza dukwiririye gukuza imyumvire kugeza ku rwego rwaho tugira imyumvire yo gushakira ubwiza mu kamaro aho kubushakira mu nyito, aya madini twayobotse twakurikiye inyito nziza z’ibyo avuga ariko ubwiza mu kamaro twakomeje kubukena n’ubwo benshi batabibona kuko ubushobozi bubibona bwatsikamiwe, ntitwamenye ko ubwayo ari imishinga yaba Gashakabuhake igamije gukwirakwiza amatwara n’ingengabitekerezo zabo hagamijwe kuzimya umwimerere w’abo turibo ngo tube ibikoresho bihoraho byabo, aricyo ubona ko cyari kigambiriwe muri cya gitekerezo cya Bibiliya twabonye haruguru.
Aya mazina twita amakristu ndetse n’andi y’amadini nka Islam ni umuvuno ukomeye wo kubiba mu ntekerezo indangagaciro z’imico ayo madini akomokamo bigasiba buhoro buhoro indangagaciro z’umuco wacu, ibyo bituma umusaruro w’ukubaho kwacu usarurwa n’abo ba Gashakabuhake iwacu mu byacu tukarushaho gutindahara.
Hakorwe iki?
Dukwiriye kumenya icyo Izina aricyo n’akamaro karyo kuri nyiraryo, ibyo bigatuma abo tubyara none n’ejo tubaha umurage utuma bagira ubushobozi bwo kwiyubaka no gusigasira indangagaciro z’umuco wacu, tukagira abanyarwanda biyumva mu bunyarwanda kandi bifitemo inshingano zo kubaka no kurwanira ubunyarwanda, ndi Umunyarwanda ikwiriye gushinga imizi mu myumvire cyane bikarenga imvugo n’intero n’inyikirizo,kuko ntushobora gutoza Ndi umunyarwanda mu bantu bo biyumvamo ndi Umukristo, ndi Umwarabu ndi Umunyamerika ngo bikunde.
Niba agaciro k’abo turibo tukumvira mu mazina y’abo tutaribo, buri wese ku giti cye umaze kubona ubukene buri mubyo twirukira twizeyemo umukiro akwiriye gufata umwanzuro wo gusubirab ku isooko, u Rwanda rwejo tugaruka umurage urukwiriye duhe agaciro umuco wacu kuko niwo twe, twite abana bacu amazina afite intego intego yabo niyo y’u Rwanda, tubahe n’uburere buboneye bubaremamo kubaho mu ntego twabahaye, uburere mboneramuco kuko nubwo izina ari umurage urabungwabungwa, umunyarwanda ati "Izina ryiza ntiribuza umukobwa kuruha" iyo izina ryiza ribungabunzwe n’uburere mboneramuco birema umuntu ukwiriye, umuntu urema ibisubizo mu muryango mugari umuntu w’akamaro ku gihugu cye
Tube abanyarwanda mu nzira no munzu.
11 Ibitekerezo
Patrick Kuwa 26/08/21
Ibyo uvuga ni ukuri 100% ndemeranya nawe! Gukomera kwa ba Sekuruza bacu no ku izina n’igisobanuro cyaryo, Urwanda- Kwanda(kwaguka), byaturutse ku kumva neza abo aribo, icyerekezo cy’aho bashaka kugera ndetse n’indangagaciro zizabafasha kuhagera. Barabifashe babishyira mu bikorwa kandi babitoza abagiye babakomokaho uko ibihe byagiye biha ibindi kugeza umuzungu aje akabona ko intego ye atayigeraho atabanje gusenya ibyo byari imbogamizi kuri we. Ubu rero abubu twarayobotse tushyigikira kuba ingaruzwamuheto, uzi umuco nyarwanda akawubaha, uzi indangagaciro zawo akazigenderamo usanga yitwa umuturage, umuswa, n’andi mazina amugaya. Aho niho hava kwitwa amazina ashakiwe kuri murandasi n’andi y’amanyarwanda ariko mu by’ukuri adafite ibisobanuro bijyanye n’Urwanda twifuza. Kera abanyarwanda bari ba Karekezi, Gatanazi, Rutikanga, Mutiganda, Ntaganzwa, Rutwaza n’andi afite icyo avuze mu mibereho n’umuco nyarwanda. Ubu ni bake wabaza igisobanuro cya rimwe mu mazina navuze haruguru akakimenya. Uko bigenda bitakara buhoro buhoro ni nako ubunyarwanda butakarana n’umuco wabwo!Kandi utazi iyo ava ntamenya n’iyo ajya!
Subiza ⇾iganze Kuwa 31/08/21
Mu bukristu bwacu reka duharanire ubutagatifu, kandi tumenyekanishe abatagatifu bacu, kuko ndahamya ko bahari benshi, ahubwo batamenyekanye, maze hazabeho ba mutagatifu Rugamba, Ntwari, Rutikanga, Ngabonziza, Kanyarwanda, Uwicyeza, Muhorakeye, NyiramahoroMpnganzima, Nyampinga..... isi yose izajye iyita abana bayo. Nkuko burya abatagatifu nka Augustin, Raissa n’abandi ari abanyafurika.
Subiza ⇾mageza Kuwa 01/09/21
Ikibazo ntabwo ari AMAZINA.Iteka ikibazo giterwa n’imyitwarire y’abantu mu isi yose.Baramutse bumviye ibyo imana idusaba kandi byanditse mu gitabo rukumbi yaduhaye,isi yaba nziza.Intambara,ubujura,kubeshya,ruswa,ubusambanyi,etc...,byavaho burundu.Isi ikaba nziza.
Subiza ⇾Kuwa 28/09/21
Kizito na Lwanga n’amazina y’amany’Africa kdi n’abazungu basigaye bayitwa kubera icyo banyirayo baricyo,icyo bari bahagarariye.
Subiza ⇾mutumwa Kuwa 17/10/21
Ikibazo ntabwo ari amazina twitwa, kuko atari yo ateza ikibazo.
Subiza ⇾Ubwo se iyo urebye abantu birirwa bica bagenzi babo, abo bashakanye n’abandi
usanga bishingiye ku mazina yabo?
Amazina duhabwa nk’abasilamu, abakristo nta kindi kintu kibi kiyari inyuma, ahubwo
buri wese ashobora kuzamo ibintu bibi akaba yabikora, kandi nta wundi wabimutumye.
mutumwa Kuwa 17/10/21
Ikibazo ntabwo ari amazina twitwa, kuko atari yo ateza ikibazo.
Subiza ⇾Ubwo se iyo urebye abantu birirwa bica bagenzi babo, abo bashakanye n’abandi
usanga bishingiye ku mazina yabo?
Amazina duhabwa nk’abasilamu, abakristo nta kindi kintu kibi kiyari inyuma, ahubwo
buri wese ashobora kuzamo ibintu bibi akaba yabikora, kandi nta wundi wabimutumye.
mutumwa Kuwa 17/10/21
Ikibazo ntabwo ari amazina twitwa, kuko atari yo ateza ikibazo.
Subiza ⇾Ubwo se iyo urebye abantu birirwa bica bagenzi babo, abo bashakanye n’abandi
usanga bishingiye ku mazina yabo?
Amazina duhabwa nk’abasilamu, abakristo nta kindi kintu kibi kiyari inyuma, ahubwo
buri wese ashobora kuzamo ibintu bibi akaba yabikora, kandi nta wundi wabimutumye.
mutumwa Kuwa 17/10/21
Ikibazo ntabwo ari amazina twitwa, kuko atari yo ateza ikibazo.
Subiza ⇾Ubwo se iyo urebye abantu birirwa bica bagenzi babo, abo bashakanye n’abandi
usanga bishingiye ku mazina yabo?
Amazina duhabwa nk’abasilamu, abakristo nta kindi kintu kibi kiyari inyuma, ahubwo
buri wese ashobora kuzamo ibintu bibi akaba yabikora, kandi nta wundi wabimutumye.
Kuwa 06/01/22
Ntago inkuru ya Daniel na bagenzi be ari igitekere byabayeho.
Subiza ⇾Damas Kuwa 30/03/22
Mwavuze mu mutwe w’inkuru ngo INKOTA KIRIMBUZI MU MAZINA YA GIKRISTU.
Subiza ⇾None ko ntaho mwerekanye ukuntu ayo mazina ya gikrisitu ari kirimbuzi, ubwo uwanditse inkuru yashatse kutubwira iki?
Kwizera Kuwa 06/09/22
Ubwo se mwirengagije ibyabaye mugihugu ko abo biyita abakisto aribo bafashe iyambere bakajya kwica abo basengana abo babana babita amazina yinyamaswa bari bananiwe kumenya ko turi bamwe uriya numushinga wacuzwe ugirango urimbure africa dukomere kumuco wacu nka africa nabanyarwanda
Subiza ⇾diana Kuwa 18/09/22
Inkota kirimbuzi.... ntiwabitweretse! Ntekereza ko uwita izina rya gi kristu ahitamo akurikije ibigwi bya nyirizina, arbyo yifuriza umwana we! IKIBAZO SI IZINA , IKIBAZO NI IGISOBANURO KI IZINA ( i irya gikristu cg ikinyarwanda). Ikindi nakubwira wowe wanditse iyi nkuru, ni hake cyane aho ubwiza bwi izina bihuza na Nyiraryo, ingero ninyinshi...
Subiza ⇾Tanga igitekerezo