Perezida w’u Burundi, Evariste Ndayishimiye, aravuga ko hari abantu basigara bamwidogera bamuvuma iyo afashe urugendo agiye mu mahanga guhagarikira u Burundi. Kuri we, ngo abo basigara bamuvuma bamwidogera cyangwa bamutera ubwoba babireka kuko ashyigikiwe n’Imana.
Ibi yabitangarije mu masengesho yabereye mu Ntara ya Gitega akunze gutegurwa n’ishyaka riri ku butegetsi, CNDD-FDD buri wa Kane wa nyuma w’ukwezi nk’uko iyi nkuru dukesha urubuga Ubmnews.com rwo mu Burundi ivuga.
Perezida (...)
Amakuru
-
Abamvuma cyangwa bakantera ubwoba nibareke kwirushya - Perezida Ndayishimiye
29 September, by Denis Nsengiyumva -
Ibyihebe byishe abasirikare benshi ba Niger
29 September, by BABOU BénjaminAbasirikare babarirwa mu icumi ba Niger bishwe n’ibyihebe, nyuma yo kubagabaho igitero.
Ni igitero cyagabwe mu gace ka Kandadji, agace gahuza imipaka y’ibihugu bya Niger, Mali na Burkina Faso.
Aka gace gaherereye mu bilometero 190 uvuye i Niamey, kamaze igihe karahindutse indiri y’ibikorwa by’iterabwoba; by’umwihariko ibitero by’aba-Jihadistes.
Amakuru avuga ko kiriya gitero cyo ku wa Kane kikimara kuba, Ingabo za Niger zahise zirasa ku bakigabye zikoresheje abasirikare barwanira ku (...) -
Pakistan: Byibuze abantu 50 biciwe mu birori byo kwizihiza ivuka ry’Intumwa Muhamadi
29 September, by Denis NsengiyumvaByibuze abantu 50 bishwe abandi barenga 50 barakomereka mu iturika ry’igisasu mu gihugu cya Pakistan nk’uko igipolisi cyabitangarije BBC.
Kuri uyu wa Gatanu, igisasu cyaturikiye hafi y’umusigiti wo mu majyepfo y’iburengerazuba bw’intara ya Balochistan ubwo abantu bateraniraga kwizihiza ivuka ry’Intumwa Muhamadi.
Polisi ikeka ko ari igitero cy’ubwiyahuzi cyibasiye igiterane cy’idini mu mujyi wa Mastung.
Abayobozi bahise batangaza ibihe bidasanzwe.
Abapfuye n’abakomeretse bajyanwe (...) -
Lutundula yabwiye akanama ka Loni ko kajugujugu ya RDF iherutse kugwa i Rumangabo
29 September, by Denis NsengiyumvaMu ijambo yavugiye imbere y’Akanama k’Umuryango w’Abibumbye gashinzwe Umutekano kuri uyu wa Kane, itariki ya 28 Nzeri i New York, Minisitiri w’ububanyi n’amahanga Christophe Lutundula yashinje u Rwanda kongera ingabo zarwo mu burasirazuba bwa Repubulika ya Demokarasi ya Congo.
Ati: “Kugeza ubu, u Rwanda rukomeje kongera ingabo zarwo mu burasirazuba bwa DRC. Ku munsi w’ejo, kajugujugu y’ingabo z’u Rwanda yageze i Rumangabo. Rumangabo ni muri Congo".
Yashinje M23 kuba yaranze (...) -
Muhanga: ’Abahebyi’ bari guhigwa bukware nyuma yo gutema abarinzi b’ikirombe
29 September, by BABOU BénjaminInzego z’umutekano mu karere ka Muhanga ziri guhiga bukware insoresore zo mu gatsiko kazwi nk’Abahebyi, nyuma yo gutema abakozi 10 barinda ikirombe gicukurwamo amabuye y’agaciro murenge wa Rongi.
Mu ntangiriro z’uku kwezi ni bwo aka gatsiko kateye ikirombe cy’Ikompanyi yitwa ETs Sindambiwe, abakagize batemagura abakirindaga.
Abahebyi bivugwa ko kagizwe n’insoresore zarahiye ko zitazakorera abandi ku mushahara, ko ahubwo ahubwo zizajya zicukura amabuye y’agaciro mu butaka bufite (...) -
Putin yavuganye n’uwari umuyobozi muri Wagner ushobora gusimbura Prigozhin
29 September, by Denis NsengiyumvaKuri uyu wa Gatanu, Perezida w’u Burusiya, Vladimir Putin, yerekanwe ari mu nama n’umwe mu bahoze ari abayobozi bakuru b’ikigo cya Wagner ndetse bavugana uburyo imitwe y’abakorerabushake (abacanshuro) ishobora kurwanira muri Ukraine ariko Perezidansi (Kremlin) yavuze ko uyu mucanshuro kuri ubu akorera minisiteri y’ingabo.
Iyi nkuru dukesha Reuters iravuga ko iyi nama yashimangiye uburyo Kremlin yagerageje kwerekana ko ubu leta yamaze kwigarurira uyu mutwe w’abacanshuro nyuma (...) -
Niteguye kuba umunyagitugu n’inkoramaraso ku bw’icyubahiro cya RDC: Tshisekedi
29 September, by BABOU BénjaminPerezida Félix Antoine Tshisekedi wa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, yatangaje ko ku bwo kurwana ku cyubahiro cy’igihugu cye yiteguye kuba umunyagitugu no kumena amaraso y’abantu.
Tshisekedi yabitangarije i Bruxelles, aho aheruka guhurira n’abanye-Congo baba mu Bubiligi.
Amagambo yababwiye yibanze ku kibazo cy’umutekano muke uri mu burasirazuba bwa RDC, aho Ingabo z’iki gihugu zimaze igihe mu mirwano n’inyeshyamba za M23.
Ni inyeshyamba nk’ibisanzwe Perezida wa RDC (...) -
Goma: Igisasu cyarashwe n’umusirikare wa FARDC cyishe kinakomeretsa abari muri Stade
29 September, by BABOU BénjaminUbuyobozi bw’intara ya Kivu y’Amajyaruguru bwatangaje ko igisasu cyaguye kuri Stade de l’Unité mu mujyi wa Goma, gihitana umuntu umwe na ho abarenga 10 kirabakomeretsa.
Ahagana saa kumi z’umugoroba wo ku wa Kane tariki ya 28 Nzeri nibwo iki gisasu “by’impanuka” cyavuye ku mbunda y’umusirikare wari uri ku modoka ya gisirikare ubwo “yari yicetse mu muhanda”.
Bamwe mu bari bari hafi y’iyi stade bavuga ko hahise haba impagarara ubwo bari bamaze kumva icyo gisasu no kumenya ko cyaba cyishe (...) -
Burkina-Faso: Abashinjwa kugerageza guhirika ubutegetsi baragenda bamenyekana
29 September, by Denis NsengiyumvaAmakuru macye y’inyongera aragenda amenyekana ku myirondoro y’abasirikare bashinjwa gushaka guhirika ubutegetsi muri Burkina-Faso batawe muri yombi, barimo Lt.Col. Cheick Hamza Ouattara (uri ku ifoto), uyobora Légion spéciale ya gendarmerie, na Captain Christophe Maïga, Komanda w’Umutwe udasanzwe ushinzwe gutabara w’iyo gendarmerie, wagereranya na GIGN y’u Bufaransa. Uyu ni umutwe kabuhariwe ushinzwe kurwanya iterabwoba.
Muri ba ofisiye batawe muri yombi kandi harimo na Abdoul Aziz (...) -
Amarangamutima yaganje Ambasaderi wa Zimbabwe wasanze Bigogwe imeze nk’iwabo
28 September, by TUYIZERE JDAmbasaderi wa Zimbabwe mu Rwanda, Prof. Charity Manyekure, yaganjwe n’amarangamutima ubwo yasuraga agace k’ubukerarugendo bushingiye ku bworozi bw’inka k’Ibereye rya Bigogwe, gahuza akarere ka Nyabihu na Rubavu.
Uyu mudipolomate yasuye aka gace kuri uyu wa 28 Nzeri 2023 hamwe n’itsinda ryaturutse muri Zimbabwe. Bari baherekejwe n’Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’akarere ka Rubavu, Ruhamyambuga Olivier.
Mu byo yakoze ubwo yasuraga aka gace, yatembereye mu misozi yaho, yigishwa amateka (...)
DUKURIKIRE
Weekly Newsletter
Iyandikishe ujye ubona amakuru yacu kuri Email