Ihuriro LAMUKA rihuriwemo n’amashyaka atavuga rumwe n’ubutegetsi bwa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, rirashinja ubutegetsi bwa Perezida Tshisekedi kugambirira gushora igihugu mu muriro n’amaraso.
Ni ibyatangajwe na Matthieu Kalele kuri ubu uyoboye ririya huriro ribarizwamo umunyapolitiki Martin Fayulu.
Abadepite bo mu ishyaka UPDS rya Tshisekedi muri iki cyumweru batoye umushinga w’itegeko ryemera ko ibyicaro amatora y’abagize Inteko Ishinga Amategeko, aya ba Guverineri (...)
Amakuru
-
Ubutegetsi bwa Tshisekedi burashaka gushora RDC mu mvururu: Lamuka
8 June, by BABOU Bénjamin -
Mackenzie ushinjwa urupfu rw’abarenga 240 n’agirwa umwere ngo azakomeza afungwe
8 June, by Ndacyayisenga FredMuri Kenya Inkuru y’abapfuye bategetswe na Pasiteri Paul Mackenzi ikomeje kuba uruhererekane, aho kuri ubu havugwa ko ngo n’iyo uyu mugabo urukiko rwamugira umwere azakomeza gufungwa.Ibi byagarutsweho n’umunyamabanga wa Leta muri minisiteri y’umutekano w’imbere mu gihugu Kithure Kindiki , aho yashimangiye ko uyu Mackenzi agomba kuzafungwa ubuzima bwe bwose, anasaba Imana ko yakomeza kumwongerera imyaka kugirango azakore uburoko neza ari mu gihome.
Uyu Kithure, avuga ko igikorwa uyu (...) -
Umusirikare w’u Burundi yapfuye atera akabariro
8 June, by TUYIZERE JDUmusirikare w’u Burundi witwa Dusabeyezu Vianney, yapfiriye muri hoteli iherereye muri komini Mutukura, intara ya Cankuzo ubwo yari aryamanye n’umugore w’imyaka 31 y’amavuko.
Nk’uko urubuga SOS Burundi rubivuga, iyi mpanuka y’uyu musirikare w’imyaka 40 y’amavuko wari umushoferi w’ikigo cya gisirikare cya Mutukura yabaye mu gitondo cy’uyu wa 7 Kamena 2023.
Nyiri hoteli yamenye inkuru y’urupfu rw’uyu musirikare, ahamagara Polisi, iza guta muri yombi uyu mugore bari baryamanye witwa (...) -
Intasi za RDC zasatse urugo rwa Moïse Katumbi
8 June, by BABOU BénjaminAbakozi b’urwego rushinzwe ubutasi bwa gisirikare muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, kuri uyu wa Kane basatse urugo rw’umunyapolitiki Moïse Katumbi Chapwe.
Urugo rwa Katumbi abakozi ba ANR basatse ni uruherereye mu gace ka Ngaliema i Kinshasa, nk’uko byemejwe n’umunyamategeko we.
Uyu ubwo Isaka ryarimo rikorwa yagize ati: "Abakozi b’urwego rw’ubutasi kuri ubu barimo gusaka urugo [icumbi] rwa Moïse Katumbi, aho we n’abagize itsinda rye bamaze iminsi bacumbitse." (...) -
Burera: Barishyuza rwiyemezamirimo Frw miliyoni 4
7 June, by SETORA JanvierAbaturage bo mu karere ka Burera by’umwihariko abo mu murenge wa Kinyababa, barasaba inzego zo hejuru kubishyuriza rwiyemezamirimo Murengezi Jean de Dieu bavuga ko yabambuye agera kuri miliyoni enye z’amafaranga y’u Rwanda (4,000,000 Frw) kandi ko biyambaje ubuyobozi bw’akarere bukabarangarana none imyaka ikaba imaze kuba hafi itatu amaso yabo yaraheze mu kirere.
Umunyamakuru wa BWIZA akimenya iyi nkuru yihutiye gushaka bamwe mu baturage bavuga ko bambuwe n’uyu na Murengezi maze (...) -
Amafoto: Abana b’irerero rya PSG bageze i Kigali, batura Perezida Kagame intsinzi
7 June, by Biregeya JustinKuri uyu wa 7 Kamena 2023 ni bwo ikipe y’abana batarengeje imyaka 11 n’iy’abatarengeje 13 y’amavuko barererwa mu irerero rya Paris Saint Germain (PSG) riri mu Karere ka Huye bageze i Kanombe mu masaa munani n’igice bavuye mu mu Bufaransa mu irushanwa ryahuzaga amarerero yose y’iyi kipe ku Isi rizwi nka PSG Academies World Cup 2023, aho begukanye ibikombe bibiri by’ibyiciro byombi.
Byemayire Masabo, umwe mu bakinnyi b’irerero rya PSG avuga ko intsinzi bayituye Umukuru w’Igihugu. Ati: (...) -
Rurageretse hagati ya nyiri Red Blue JD n’umunyamakuru
7 June, by Ndacyayisenga FredUmunyamakuru Abayo Yvette Sandrine umenyerewe mu byegeranyo binyura ku muyoboro wa YouTube ye, ndetse akaba yanakoreye ibitangazamakuru bitandukanye, aravuga ko kompanyi ya Red Blue JD avuga ko ihagarariwe na Dushimimana Jackson yamwambuye hakiyongeraho kumwibasira hashingiwe ku kuba ari igitsina gore (sexual harrassment).
Abayo abinyujije ku muyoboro we wa YouTube, yagaragaje uburyo ngo yambuwe n’iyi kompanyi amafaranga agera kuri miliyoni na maganane (2,400,000frw), ndetse ngo (...) -
Nyaruguru: Abakora ibikoresho by’ikoranabuhanga barasaba gukurwa ku izuba
6 June, by Domice GasarabweAbasore n’inkumi bakora amatelefone n’ibindi bikoresho by’ikoranabuhanga mu mujyi wa Kibeho w’akarere ka Nyaruguru, bavuga ko babangamiwe cyane n’uko aho bakorera ubu ngubu mu isoko rya kijyambere hadasakaye. Iyo imvura iguye irabanyagira ikangiza ibikoresho byabo n’izuba ryava ari ryinshi rikabica.
Ni nyuma yuko, mu rwego rwo guca akajagari, muri Mutarama 2023, ubuyobozi bw’umurenge wa Kibeho bubimuye aho bakoreraga ku mbaraza z’inzu z’ubucuruzi hirya no hino mu mujyi, bukabashyira (...) -
Umunyeshuri yaburiwe irengero, aza kubonwa yapfuye
6 June, by Byungura CesarMuri Kenya, umunyeshuri wari umaze igihe yaraburiwe irengero yasanzwe mu kinamba yapfuye, nyuma y’ibyumweru bibiri ashakishwa.
Ku itariki 24 Gicurasi 2023 ni bwo Stallion Kepletting Bett wigaga mu ishuri ryisumbuye rya Ndururumo riherereye ahitwa Laikipia muri Kenya, yaburiwe irengero mu buryo bw’urujijo ubwo basohokaga muri iri shuri berekeza mu mujyi wa Nyahururu.
Nyuma y’ibyumweru bibiri aburiwe irengero, uyu munyeshuri w’imyaka 14 y’amavuko yaje gusangwa mu cyobo cyacukuwe ibi (...) -
Muhanga: Meya yahagaritse igikorwa cyo kunyaga umuturage
6 June, by TUYIZERE JDUmuyobozi w’akarere ka Muhanga, Kayitare Jacqueline, yahagaritse igikorwa cyo kunyaga umuturage utishoboye kandi ufite ubumuga witwa Mujawamariya Françoise ikimasa yaherukaga kugabirwa muri gahunda ya ’Gira Inka Munyarwanda’.
Ni nyuma y’aho Umukuru w’Umudugudu wa Kagitaba n’Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’akagari ka Remera mu murenge wa Kiyumba bananiwe kumvikana ku inyagwa ry’uyu muturage wari warahawe inka mu buryo butubahirije amabwiriza y’iyi gahunda.
Mujawamariya avuga ko (...)
DUKURIKIRE
Weekly Newsletter
Iyandikishe ujye ubona amakuru yacu kuri Email