Muri iyi minsi igihugu cya Isiraheli gihanganye mu ntambara n’umutwe wa HAMAS, muri ibyo bihugu byombi hari intambara y’amasasu ariko mu Burayi hafi ya bwose imvururu zikomeje kwiyongera. Intambara iri muri Gaza na Israel ariko mu Bufaransa igipolisi nticyemerewe gusinzira kuko kiri mu kazi gakomeye gihanganye n’abashyigikiye Palestine cyane Israel.
Mu murwa mukuru wa Parisi kuva ku wa 12 Ukwakira 2023 hiriwe ikivunge cy’abantu bari mu mwigaragambyo yumvikanagamo amajwi y’abasakuzaga bavuga ngo “Isiraheli ni Abacinyi” “Ni muhe amahoro Palestine” “Macron ni icyitso”
Macron ni perezida w’Ubufaransa, abigaragambya bamwise icyitso kubera ko yatangaje ko “Yifatinyije na Isiraheli.”
Ubufaransa ni bwo ntanzeho urugero kuko ari nacyo gihugu gicumbikiye abantu benshi bakomoka muri ibi bihugu bibiri biri kurwana ariko ntibikuraho ko mu Burayi bwose ibikorwa nk’ibyo by’imyigaragambyo bikomeje no mu bindi bihugu byinshi ku mugabane w’Uburayi n’Amerika. Byagaragaye no mu Bwongereza, Australia, USA n’ahandi.
Abenshi mu bari muri iyi myigaragambyo bageze muri ibyo bihugu mu buryo butemewe n’amategeko, bamwe bambutse Inyanja ya Mediterane bagenda hejuru y’imirambo y’abo bari batangiranye urwo rugendo ariko bakisanga ubwato butari kwemera gutwara umubare munini bakagwa mu Nyanja batyo.
Kuri ibyo bikorwa by’imyigaragambyo ikorwa n’abimukira mu Burayi, Ongeraho n’ibitero by’ubwiyahuzi bya hato na hato, ahanini abababikora ni ababa binjiriwe cyangwa se bakaba basanganywe imyumvire imwe n’iy’abo mu mitwe yitwaje intwaro ya Kisilamu. Ba bandi bica abantu bari kuririmba ngo "AllÄ hu akbaru" bivuze ngo “Imana niyo nkuru”.
Iyi rero ni imwe mu mpamvu nyamukuru Abongereza bararambiwe, niyo mpamvu ituma mumaze iminsi mwumva iby’urubanza rukomeje kubera mu gihugu cy’Ubwongereza ku bijyanye n’ishyirwa mu bikorwa ry’amasezerano icyo gihugu cy’Uburayi cyagiranye n’u Rwanda yo kohererezanya abimukira binjiye mu Bwongereza mu buryo bunyuranyije n’amategeko bakajya bazanwa mu Rwanda.
Biriya bihugu byateye imbere byose ntabwo bigikeneye abantu baturuka mu bihugu bikennye babyinjiramo bataje byibuze mu kazi, ni abantu babibere umutwaro mu buryo bw’umutekano no mu by’ubukungu.
Ni abimukira baba baraturutse mu bihugu byiganjemo iby’Afurika ndetse hakanabamo n’abaturuka muri za Iraq, Afghanistan, Liban, Iran n’ahandi.
Aba bimukira icyo baba bahunga ni ubuzima bubi buba buri mu bihugu byabo cyane cyane inzara, bakubwirako umuntu ashobora guhitamo guta akazi yari afite nko mu gihugu cye, akemera yewe no gutanga amafaranga yagera nko kuri miliyoni ebyiri cyangwa anarenga z’amanyarwanda kugira ngo bakunde bamwambutse agere mu Burayi maze akibera ku mihanda y’uwo mugabane kuko aba yizeye ko isaha iyo ari yo yose yahita afatisha ubuzima.
Ibi ni ibintu byumvikana kandi kuko bakubwira ko umuntu ukora akazi gaciriritse cyane mu Burayi ariko hakaba hari abo arusha imibereho myiza kandi bafite akazi keza cyane muri Afurika no mu bindi bihugu bikennye.
Ibyo binabonekera no mu mutekano basanga i Burayi kuko henshi mu bihugu byabo baba babisize mu ntambara za hato na hato, ibijyanye no kwita ku burenganzira bwa muntu na byo i Burayi biri hejuru cyane ndetse no kubahiriza amahame ya Demokarasi i Burayi baza mu ntanga rugero.
Ngarutse kuri ya masezerano y’Ubwongereza n’u Rwanda, Abongereza bavuga ko bariya bimukira iyo babagezemo babatangaho amafaranga menshi yo kubitaho, ibintu icyo gihugu gifata nko guhomba kuko aba ari ubutunzi butagiye ku bene gihugu.
U Rwanda rwo ruvuga ko impamvu rushaka kubitaho ari uko rufite umutima wo gukunda Afurika n’ikiremwa muntu ndetse ko kuba benshi mu barutegeka ari abantu bigeze kuba mu buzima nka buriya bw’ubuhuzi bituma rwumva neza uko babayeho nabi maze ngo rukishimira kubafasha.
Ku rundi ruhande, ababirwanya bo bakavuga bati “u Rwanda si igihugu gihageze neza mu kwita ku burenganzira bwa muntu ntabwo cyazafata neza bariya bantu.”
Muri rusange rero impamvu nyamukuru Uburayi bwose budashaka ko abo kuri uyu mugabane w’Abirabura babwinjiramo ni iyo babugezemo bamwe babubuza amahoro n’umutekano ndetse bakanabugora mu kubitaho nyamara nabwo bugikeneye gukomeza kwita ku baturage babwo.
Ntibazakubeshye rero ngo ni urukundo n’Impuhwe zituma badashaka Abimukira. Hakenewe ko ibihugu bikennye nabyo bishyiraho ingamba zihamye zituma ababituye batabona ko hari icyo badafite babonera mu mahanga ndetse hanongerwa imbaraga muri politiki ya Panafricanism igamije gutuma abatuye uyu mugabane bawiyumvamo bakanawukunda.
1 Ibitekerezo
ngabo Kuwa 14/10/23
None se urwanda two abantu bafite ingengabitekerezo nkiyo rushaa kwirahuriraho rwizeye ko batahagera bagakora ibikorwa by’iterabeoba nkibyo?cg n’impuhwe z’ifaranga gusa ziri muri deal?
Subiza ⇾Tanga igitekerezo