Hari umuvugabutumwa uherutse gutabwa muri yombi n’urwego rw’igihugu rw’Ubugenzacyaha (RIB) akurikiranyweho icyaha cy’ubwambuzi bushukana. Ikibazo cye kiracyari mu iperereza ku buryo kumuvugaho byinshi naba nkosheje ariko reka mvuge kuri iyi ngingo bita “Ivugabutumwa”.
Mbere yo kuvuga ku ivugabutumwa nyir’izina tubanze twibaze ibi bibazo:
– Ese koko buriya IMANA ibaho?
– Ese niba Imana ibaho iba iri hehe iyo ibintu nk’ibyo byose bitavugwaho rumwe biba ?
– Ese koko hari akamaro k’Iyobokamana muri ubu buzima?
– Ni gute watandukanya gukorera Imana no gukorera Idini cyangwa Itorero ?
Abatuye kuri iyi si benshi, cyane cyane Abantu bo mu bihugu bikennye n’ibiri mu nzira y’Amajyambere (n’u Rwanda niho ruri) bahangayikishijwe no kugera ku butunzi bwinshi kandi vuba. Muri iki gihe cy’ikoranabuhanga ryahinduye isi umudugudu bwo rero byoroheye buri wese kubona uko abandi b’ahandi bateye imbere.
Muri uko kubona ibyo abandi bagezeho, bituma twifuza natwe kubigeraho maze bigatuma dutangira gutekereza inzira za vuba zadufasha kugera ku iterambere, iyi niyo mpamvu muri iki mu bihugu bikennye ari ho usanga ku bwinshi kampani z’imikino y’amahirwe abandi bakajya gushaka abahanuzi ngo babaturireho imigisha ariko rwose nkubwije ukuri ko bidakora!
IYI NKURU WANAYUMVA HANO MU BURYO BW’AMAJWI
Reka mbabwize ukuri, nta nzira y’ubusamo ibaho mu bijyanye no gutera imbere. Njye nemeza ko gutera imbere ari mu buryo bubiri, icya mbere ni Ugukora cyane icya kabiri ni Amahirwe, Reka mbisobanure.
Mpereye ku gukora cyane: Ndaguha urugero, uzabaze abantu bose uzi bateye imbere cyangwa se ubaze google n’abahanga mu mateka, abo bose bazakubwira ko nta terambere ribaho hatabanje kubaho gukora cyane, ni ugukora amanwa n’ijoro kandi ugakora akazi kose. Bitangira byanga cyangwa binagaragara nk’ibidafite icyerekezo ariko nyuma y’igihe bigakunda.
Niyo mpamvu uzabona abantu b’abacuruzi bakomeye ariko akakubwira ko yahereye ku gucuruza ikarito ya Biscuit cyangwa bombo yunguka amafaranga 5 gusa ariko ubu akaba ageze ku mitungo ya Miliyari cyangwa se shaka aho wakura amakuru ku nkomoko y’ubukungu bw’igihugu cya Singapore.
Singapore ni igihugu gito cyane ariko kibarizwa mu bihugu byateye imbere kandi ibyo byose byagezweho kuva mu mwaka w’1959 ubwo abatuye iki gihugu babifashijwemo n’umwami w’impinduramatwara wabo witwaga Lee Kuan Yew (yapfuye muri 2025 afite imyaka 91) babashije kwigobotora ubukoroni bw’Abongereza none ubu tuvugana Singapore ntushobora no kuyigereranya n’ibindi bihugu ituranye nabyo nka Thailand cyangwa Malaysia mu gihe nyamara byose ubukungu bwabyo bushingiye ku bucuruzi bwifashisha ibyambu byinshi bafite.
Singapore irutwa n’Umujyi wa Kigali mu bunini ariko binyuze mu gushakira abatuye iki gihugu imirimo no kubashishikariza gukora, Lee Kuan Yew yifashishije imyaka itarenze 50 abageza ku iterambere rifatita aho ubu umuturage wa Singapore abarirwa ko yinjiza byibura amadorali ibihumbi 65 ku mwaka.
Icya kabiri navuze kigeza ku iterambere ni amahirwe: Aha ho murahita mubwira muti amahirwe niyo atuma nyine tujya gusenga kugira ngo tuyashake. Ariko mubanze mumenye uko amahirwe asobanurwa; Ni ikintu cyiza umuntu ashobora kugeraho nta ruhare na busa yabigizemo. Ayo ni yo mahirwe. Muti, none ubwo ava hehe?
Njye nemera ko hariho Imana, nyifata nk’imbaraga zisumba izindi zose zibaho zaba izo tubona cyangwa se izo twumva, urugero ushobora kuba ujya wumva ibikorwa bavuga bikorwa n’Ibivejuru by’Abanyamerika, Njye rero nemera ko Imana iri hejuru y’Ibivejuru n’izindi mbaraga zose.
Ibyo icyo bivuze ni uko, nk’uko bavuga ko Ibivejuru bishobora gufasha Amerika kugira icyo igeraho gihambaye (Izi ariko ni inkuru zidafitiwe gihamya) ariko muri ubwo buryo nemera ko n’Imana ishobora gutuma ibintu bigira uko bigenda kandi ibyo bikaba nta ruhare umuntu wese abigizemo.
IMANA nemera ko ariyo ishobora gutuma imvura igwa ubundi igahagarara, n’ubwo Science igaragaza ko hari uburyo imvura ibonekamo ariko ubwo buryo nemera ko nabwo bufite ikibuyobora, Imana niyo ishobora gutuma Putin n’intambara ze muri Ukrain zihagarara, twe dushobora kubona ko wenda habayeho ibiganiro akagira ibyo yemeranyaho na Ukrain ariko Imana niyo iba yatumye ibyo biganiro biba. Uko niko mfata Imana.
Muri ubwo buryo rero, mpamya ko Imana ishobora kuguha umugisha ukugeza ku iterambere, nay a Singapore na Lee Kuan Yew wayo byarashobokaga ko ibitekerezo bye byatsindwa ntibibashe kugera ku ntego, rero nyuma yo gutekereza no gukora, nizera ko tuba dukeneye no gutegereza igeno ry’Imana kuri twe kuko iryo ryo twe ntabwo rwose tuba turizi.
Iki kintu nise Igeno (Destiny) uzagishake urusheho kukimenya n’uburyo gikoramo.
Ku bw’ibyo rero:
1. Ni murekere kwangiza umwanya wanyu musenga
Gufata umwanya ukajya ku ngoro iberamo amasengesho simbirwanyije, ariko icyo namaganye ni ukujyayo wizeye kugira icyo ukurayo. Nta na kimwe kiriyo pe! Ahubwo hari icyo uhatakaza.
Kujya gusenga nifuza ko twajya tubikora mu gihe hari icyo dushaka gushimira Imana (N’ubwo twanabikorera n’ahandi hatari mu nsengero kandi Imana yatwumva) ariko basi mu gihe ugiye gusenga ntugate umwanya ugira ibyo usaba Imana kuguha, ntabwo ibyo byahindura Umugambi wayo kuri wowe pe!
Ahari ubwo muraza kumbwira ngo Bibiliya iravuga ngo musabe muzahabwa ndetse ngo na Hezekiya yasabye Imana imwongerera imyaka yo kubaho, ariko se mu by’ukuri ni nde muri mwe waba yari azi umugambi w’Imana mbere y’uko asaba noneho akabona ko nyuma yo gusaba hari icyahindutse? Nta we. Kandi iyo Bibiliya ni nayo ivuga ko Imana Itivuguruza, kandi ko izi ibyo yibwira kutugirira, mureke rero dutuze dutegereze hanyuma nitugira icyo tubona idufashije kugeraho tujye twibuka kuyishimira kuko byose niyo ibigena ariko mu bushake bwayo.
2. Rekera aho kwangiza udufaranga n’ubutunzi bwawe buke wifitiye.
Ese ubundi kuba abafite menshi ari abatajya bajya gusenga byo ubitekerezaho iki? Kuba se mu bihugu byateye imbere nta nkubiri y’amadini n’amatorero iba ihari byo wumva ari ibiki? Abandi barahuze. Abo ni abantu baba baramaze kumenya ko ubutunzi bukomoka mu gukora hanyuma Imana ikabibaheramo umugisha kuko bazi ko yo n’ubusanzwe ifite umugambi wo kugirira neza abantu bayo bose.
Rero wikwemerera ba pasiteri nka Idigirimidigiri n’abandi ngo bagushuke bagufatanye n’ubukene twifitiye bakubeshye ngo bazagusabira umugisha, nawe wawisabira uretse ko nanakubwiye ko gusaba kuri njye bidakora kuko igikora Ugukora n’ Igeno.
Utwo duke wabonye dukoreshe ushaka uburyo watubyazamo utundi cyangwa unaturye urebe ko wasunika iminsi utegereze ko igihe cyawe nawe cyagera kuko Imana yo iba izi icyo iguteganyiriza n’igihe cyawe iba ikizi.
Amafaranga mutanga mu nsengero se koko ajya mu ijuru ku Mana? Oya. Niyo atunga ba nyiri izo nsengero, insengero ni Business, rero ntukemere gukorana ubucuruzi n’abantu mutari kungurana (Ubundi muri business hakenerwa ibyitwa ‘Win Win’) niba rero wowe utanga ibyawe kandi ntihagire ikikugarukira menya ko uri kwibwa.
3. Ntukishuke rwose wowe ntacyo wakorera IMANA.
Tekereza nko kumva akana k’agahinga gakenera ibere rya Mama wako karibura kakarira kari kwigamba ngo gafasha nyina kukabonera amashereka? Bitekerezeho. Ku Mana ho rero binarenze ibyo, wenda kariya kana gashobora no gufasha nyina kakemera gukurura Ibere agatamitse amashereka akaza kuko kaba gashonje ariko ku Mana ho, itanabishatse mama yamara no kugaha rya bere kagafatwa n’uburwayi butuma kadakurura kakaba kanapfa.
Muri rusange byumvire ku rwego rwabyo ko nta kintu na kimwe wowe wafasha Imana, bariya bantu baratubeshya ntabwo baba bakorera Imana ahubwo baba b’ikorera ubwabo, bo ni abantu bamaze kumenya ahubwo ko iterambere riva mu gukora.Baba rero bari kugukoramo akazi.
Gukorera Imana bibaye bibaho ubwo byaba bikorwa binyuze mu kwitabira umurimo tugashaka imibereho noneho wenda tukaba twavuga ko turi kuyifasha kudufasha kuko yo n’ubundi ibyo ni byo ihoramo.
4. Leta ikwiye gutunga itoroshi muri ibi bintu
Zimwe mu nshingano za Leta z’Ibihugu ni ugutuma mu guhugu haba gahunda nziza ndetse hakanaba umutekano. Iyo niyo mpamvu abajura Leta zibadukiza zikabajyana ukwabo.
Muri ubwo buryo rero mbona Leta z’ibi bihugu byacu cyane cyane ibi bikiri mu bukene n’ibiri kubuvamo zikwiye guhagurukira ibikorwa by’amadini n’Amatorero. Hakwiye kubaho uburyo buhamye bwo kugenzura inyigisho zihabwa abayoboke b’amadini ndetse hakanabaho uburyo bw’ubukangurambaga buhoraho bwo kwigisha abaturage (cyane ko abenshi birirwa mu nsengero ari n’abatarize) , abantu bakemenya ko mu rusengero nta bukungu cyangwa iterambere rihakomoka.
Birakwiye kandi ko hafatwa ingamba ku madini n’amatorero agaragaramo ubu bumamyi bwo gucucura abaturage bababeshya ko babahanurira cyangwa babasezeranya imigisha ndetse byaba na ngombwa zimwe mu nsengero zigafungwa.
5. Ndabibutsa ko IMANA yo iriho kandi ikora.
Kwemera Imana byo ni ngombwa! Imyumvire yanjye nshaka kubasangiza ni uko twakwizera ko hariho Imana itaboneka mu nsengero, ntiboneke mu bitabo n’amagambo by’Abavugabutumwa ahubwo iboneka mu kwizera.
Dukwiye kuba twizera ko hariho umugenga wa byose, utureberera ariko udakeneye ko tumufasha izo nshingano ze.
ZABURI 100:3 “Mumenye y’uko ari we Mana, Ni we waturemye natwe turi abe, Turi ubwoko bwe, Turi Intama zo mu cyanya cye.”
4 Ibitekerezo
Evariste Kuwa 09/10/23
Reka mbanze mbashimire kubwiyi nyandiko igaragaza ibitekerezo mufite ku iyoboka Mana, ikigaragara muriyo ntimuhakana Imana nabyo nibyo kwishimirwa ahubwo bigaragaraga ko yaba mwe kimwe n’abandi bananiwe kuvangura ukuri mu binyoma dore ko ibinyoma ari nabyo byinshi mu myizerere kuruta ukuri. Aho mwavuze ko mwizera Imana ariko tudakwiriye kuyizezwa nibitabo habayeho kwivuguruza ubwo mwasozaga mutanga isomo ryo muri Biblia werekanye ko hari ibitabo byiza byatwigisha kumenya Imana kandi niko kuri kuko ikibazo isi ifite kugeza ubu si ibitabo kuko hari ibitabo byiza byabayeho kubw’umugambi w’Imana ngo bitwigishe ahubwo icyabuze mu bantu n’ubushake bwo kwiga no gushakashaka ngo bamenye ukuri. Ibyakozwe n’intumwa 17:10-11
Subiza ⇾Reka ab’iberoya batubere urugero rwiza Natwe dushakashake iminsi yose mu byanditswe tureba ko ibyo twigishwa bihuje koko nukuri kwa Biblia.
Kuwa 10/10/23
Amadini nayo ari mubituma abanya furika dukena
Subiza ⇾Kuwa 03/11/23
Utaranigwa agaramye agora ngo ijuru riri hafi.
Kuba hari abakora amakosa bitwaje amasengesho ntibikuraho akamaro ko Gusenga.
Ibyavuzwe muri iyo nkuru ni ibitekerezo byumuntu kugiti cye, Kubera ko hari abantu bafite ibimenyetso byuko bagiriwe neza n’Imana biturutse ku Gusenga. Wowe niba utabyemera reka abazi aho Imana yabakuye kubera Gusenga babikomereho.
Birashoboka ko abizera basenga bakanakora Kandi bagatera imbere.
Abasenga bose ntabwo ari abakene Kandi abakora cyane bose ntabwo bakira. Murakoze
Subiza ⇾Kuwa 03/11/23
AMAHORO! MUVANDIMWE RERO NANJYE SINEMERANYA NIBI BYAMADINI.
ARK NANONE NDAGIRA NGO NKUMENYESHO KO KUBA UVUGA KO UZI IMANA BIDAHAGIJE NGO BIGUKIZE KUZARIMBUKA,
NIMBA WIZERA KO IMANA IRIHO, ABE ARIKO WIZERA KO HARIHO IJURU N’ IKUZIMU. BITYO WIBAZE IYO WAJYA UPFUYE UBU NONAHA
Subiza ⇾Tanga igitekerezo