Perezida Kagame mu nama y’Umushyikirano ya 18 yagize ati “Abantu baricara gusa bagakora ubusa? Bakaba bafite ikibazo ariko ntibige uko giteye n’ukuntu cyakemuka? Abayobozi, abayobozi bicaye hano. Mwakemura mute ikibazo mutize, mutazi uko giteye? Cyakemuka gite? Mwe ntabwo mushinzwe gukemura ibibazo rero, ni iby’abaterankunga mu bitwara mu baterankunga akaba ari bo bajya kubibakemurira?”
Kuva ku wa 23 kugeza ku wa 24 Mutarama 2024 Guverinoma y’u Rwanda izateranira hamwe na bamwe mu banyarwanda bahagarariye abandi mu byiciro bitandukanye baba imbere mu gihugu ndetse n’ababa hanze yacyo mu nama y’Igihugu y’Umushikirano izaba iteranye ku nshuro yayo ya 19.
Iyi ni inama abantu benshi baba biteze ko isiga itanze umurongo ku bibazo bitandukanye cyane cyane ibiba bingamiye iterambere n’imibereho myiza by’abaturage.
Ni inama iteranye mu mwaka wa nyuma wa manda ya Perezida Kagame wari watangiranye iyi manda gahunda yiswe NST 1 yari irimo zimwe muri gahunda yigamije guteza imbere u Rwanda n’Abanyarwanda mu gihe cy’imyaka 7.
Mu nama y’umushyikirano habamo umwihariko w’uko abayobozi batandukanye babazwa inshingano zabo cyane cyane ababa batarashoboye gukora neza ibyo bashinzwe ndetse hakanabaho ko abaturage ubwabo bahabwa umwanya wo kubaza ibibazo no gutanga ibitekerezo by’ibyo bifuza ko byakorwa.
Muri iyi nkuru ya Bwiza.com turagaruka kuri bimwe mu byo iyi nama ya 19 ikwiye kuzaha umwihariko ntibirenzwe ingohe, ni ibibazo bikomeje kubangamira Abaturarwanda ndetse bigaragara ko kubikemura bisa n’ibyananiranye burundu kuko hafi ya byose si ubwa mbere bivuzwe. Igitangaje ni uko bisa nk’ibisigara aho bivugiwe buri gihe iyo bivuzwe.
Byazaba birushijeho kuryoha iyi nama ya 19 iramutse ihaye umwihariko abafite inshingano zo kwita kuri ibi bikurikira bakavuga ingorane bahuye nazo zababujije gukemura ibibazo ndetse bakanatanga umurongo w’icyo bagiye kubikoraho.
1. Hari umuntu ukwiye kuzabazwa ku mibereho y’Abanyarwanda bafungiye muri za Gereza
Imfungwa n’Abagororwa bo mu Rwanda ni bamwe mu bantu bibagirana kenshi mu buzima bw’iterambere ry’Igihugu. Muri za gereza zose Abantu bagaburirwa ikilo kimwe cy’imvage y’ ibigori n’Ibishyimbo wongeyemo amavuta n’umunyu gusa.
Wakwibaza impamvu ya nyayo ituma Leta itemera ko ababishoboye bita ku bantu babo bafunzwe ?
Kuri ibyo hiyongeraho Litiro y’Igikoma cy’amasaka kitagira isukari. Iryo ni ryo funguro abo bantu babarirwa mu bihimbi mirongo barya buri munsi, umwaka ugashira undi ugataha kugeza basoje ibihano byabo cyangwa igihe bazabisoreza bitewe n’uko bingana. Ibi ni ibintu bibagiraho ingaruka kuko abatagize amahirwe yo kuba bakomoka mu miryango yifashije bisanga barwaye indwara zituruka ku mirire mibi kandi ari abagabo n’abagore bakuru.
Kuri ibyo wongereho, ikibazo cy’ubucukike mu magereza atandukanye mu Rwanda kikiri ingorabahizi, mu mpera za 2023, Imibare ya Komisiyo y’Igihugu y’Uburenganzira bwa muntu yagaragazaga ko ubucukike muri za gereza bwari ku kigero cya 140,7%. Byarazamutse biva ku 129% mu mwaka wari wabanje. Igiteye impungenge kurushaho ni uko hari n’aho iki kigero kigera kuri 215%.
Sinzi niba Abo bireba bajya bagerageza kwiyumvisha iki kintu ariko birakabije, mu bucukike bungana gutya wakwibaza niba aba banyarwanda bari ahantu hameze gute? Abo ntibaba bagishobora kubona uko barambika umusaya, ntibaba bagishobora kubona uko bakoga ngo bisukure bitagoranye, ubuzima bw’abantu bahekeranye gutyo bukwiye gutekerezwaho bakarengerwa.
Hagiye hatangwa ibitekerezo byatuma iki kibazo kibasha koroha ariko byose nta na kimwe cyari cyashyirwa mu bikorwa, muri byo harimo ko inkiko zagabanya kubona ko gufunga abantu ari cyo gisubizo gusa ku bibazo byose zigejejweho, aha zari zasabwe no gutekereza ku buhuza n’ubwunzi ndetse no ku guca Amanda abahamwe n’ibyaha cyane cyane ibidakomeye.
Havuzwe kuri gahunda y’uko hakoreshwa igikomo ku bafungwa bakaba bakurikiranywa batari muri gereza ariko nabyo byabaye nka ya mabati,….
Kutita kuri iki kintu biri mu biza imbere mu bituma bidakemuka akaba ari yo mpamvu bikwiye ko abo bireba bazasobanurira umukuru w’Igihugu n’Abanyarwanda bose icyo bateganyiriza bariya bantu bari muri za gereza.
2. Ikibazo cyo gusenya inzu zuzuye hazagire ukibazwaho kirakabije
Bimaze kuba byinshi, mu Rwanda abashaka kubaka barasiragizwa, bakavuga ko bakwa ruswa n’inzego zitandukanye kandi nabwo ibyo bubatse bikamera nka cya cyari cy’inyoni yaritse ku nzira itizeye ko abahisi n’abagenzi batazayarurira.
Mu mujyi wa Kigali ho birarenze ariko n’ahandi birahari, iteka humvikana inkuru zivuga ko inzu ya kanaka yasenywe biturutse ko yubatse adafite ibyangombwa bibimwemerera.
Ntiturwanya gahunda n’Itegeko ryo gusaba uruhushya mbere yo kubaka n’ubwo dushaka twanavuga ko habaye hashyizweho gahunda ihamye kandi izwi byakuraho uko kwirukanka ku byangomba. Ariko no mu gihe bikimeze gutyo wakwibaza ngo, ese inyubako irubakwa ikuzura harabuze iki ngo uwubaka niba adafite ibyangombwa ahagarikwe? Ese niba inyubako yuzuye cyane cyane izi ziba zigaragara ko zashoweho amafaranga menshi, buriya igisubizo gikwiye ni ukuyisenya cyangwa harebwa uko ibyo byangombwa nyirayo yabihabwa wenda akanacibwa n’amande ndetse akanakomereza aho yari agejeje ajyanisha n’igishushanyo mbonera? Ni gute inzu isenywa gitifu w’Akagali n’Umurenge yari ihereyemo ntibabazwe uko byagenze ngo iyo nzu igere ubwo yuzura?
Iyi nama y’umushyikirano ya 19 ikwiye gufata umwanzuro kuri iyi ngingo, ababibshinzwe bakagaragaza imbogamizi zituma abashoramari bahombya kariya kageni ariko hakanashakwa umuti kuri iyi ngingo yo gusenya kuko iri mu zihesha isura mbi igihugu.
3. MINALOC izabazwe umurongo yaba yarahaye Ibyiciro by’ubudehe
Kugeza ubu mu Rwanda hari serivise ujya kwaka bakakubaza icyiciro cyawe cy’ubudehe, muri izo iyiza ku isonga ni mituweli.
Ntabwo minisiteri y’Ubutegetsi bw’Igihugu irabasha gusobanurira Abanyarwanda niba ibyiciro by’ubudehe bikibaho cyangwa bitakibaho ndetse ngo inagaragaze ibyo buri muntu abarizwamo.
Amakuru avuga ko byavuyeho ariko ugatungurwa no kwisanga hari aho ubisabwe, aha wakwibaza ngo ese abantu bari mu byiciro byabo mu by’ukuri? Nk’umuntu wagombaga kuba yaravuye ku cyiciro cy’ababyeyi be kuva muri 2022, ubu yahawe ikihe cyiciro kandi hagendewe kuki?
MINALOC ntikwiye kuzasohoka mu mushyikirano wa 19 idatangarije Abanyarwanda icyabuze ngo hashyirweho uburyo busobanutse bwasimbura ibyiciro by’ubudehe cyangwa se ngo yemeze ko ibyo byiciro bigikoreshwa.
4. MINEDUC izasobanure iimpamvu Gahunda yo kugaburira abana ku mashuri (School Feeding) idatanga umusaruro
Iyi gahunda nayo yaje yitezweho gutanga umusaruro ku kibazo cy’inzara yiciraga abana ku ishuri ahanini bitewe n’uko bamwe babaga bavuye mu rugo ntacyo kurya babonye bagera ku ishuri bagasinzira mu gihe cy’amasomo abandi bikanabaviramo kuba bata ishuri bakajya mu buzererezi.
Hirya no hino mu bigo by’amashuri hakunze kumvikana abana bavuga ko bagaburirwa indyo imwe nayo idashimishije aho ahenshi bagaburirwa ibigori by’impungure n’ibishyimbo, aho babapfuye agasoni ho bagaburirwa akawunga n’ibishyimbo.
Mu by’ukuri iri funguro ridahagije kandi ridafite intungamubiri zihagije ntirikwiye umwana w’u Rwanda muri 2024. Hari kandi n’ahavugwa ubujura bw’ibiryo by’abanyeshuri byibwa n’abashinzwe ku bicunga, barangajwe imbere na bamwe mu bayobozi b’ibigo by’amashuri. Hakwiye kurebwa ku buryo iyi gahunda yanozwa ibigo by’amashuri bigahabwa ingengo y’imari ihagije yo kunoza iyi gahunda ndetse hakanabaho ubugenzuzi bwa MINEDUC bwo kureba uko bikorwa kuko henshi usanga abayobozi b’ibigo by’amashuri baba barabigize uturima twabo.
5. Manda ya perezida irangiye 100% ry’Amazi meza ritagezweho ?
Guverinoma y’u Rwanda yari ifite gahunda ko uyu mwaka wa 2024 uzasozwa Abanyarwanda bafite amazi meza bari ku kigero cy’100%. Kugeza ubu nta mibare ntakuka y’abafite amazi twifuje kwandika kuko igenda itangazwa yose hari ubwo ubona ifite ibyo gukemangwa, muri 2018 Abasenateri nabo babwiye Minisitiri w’Intebe ibimeze nk’ibyo ubwo bamubwiraga ko ibyavugwaga icyo gihe ko Abanyarwanda 84% bari bafite amazi meza byari itekenika.
Nko mu karere ka Bugesera, aha bavuga ko bageze ku kigero cya 82% nyamara mu mirenge 15 ihabarizwa harimo itatu itazi uko amazi meza amera. Kimwe n’ahandi hirya no hino mu gihugu iki kibazo cy’amazi kiri mu bikunze kugarukwaho n’abatari bake akaba ariyo mpamvu abashinzwe uru rwego bakwiye kuzageza ku banyarwanda ibisobanuro ku mpamvu yatumye binanirana.
Twabibutsa ko gahunda ya Guverinoma y’imyaka 7 (NST1) yavugaga ko uyu mwaka uzarangira abanyarwanda bafite amazi meza ku kigero cy’100%.
6. Mu mashanyarazi naho ntibiratungana
Uko byifashe ku mazi ni nako bimeze no ku mashanyarazi, nabwo nta mibare twifuje kwandika y’abafite amashanyarazi uretse ko yo birimo itandukaniro, ukoresheje ijisho ry’umunyamakuru ubona ko amashanyarazi yo apfa kugera kuri benshi ariko nayo si 100% nk’uko byari byiyemejwe.
7. Mu bucukuzi bw’Amabuye y’agaciro haracyumvikana induru z’urudaca
Ibibazo bihora bigaruka biri muri uru rwego rw’ubucukuzi bw’amabuye y’agaciro ni iby’abacukura batabifitiye uruhushya, impanuka za hato na hato z’ibirombe bigwira abacukura bikabahitana, kutagira ubwishingizi bw’abakozi kuri zimwe muri kampani n’abaturage bangirizwa imitungo n’ibikorwa by’ubucukuzi bakimwa ingurane na ba nyiri ibyo bikorwa.
Bizagorana ko abantu bibagirwa ko mu karere ka Huye bamaze ukwezi bashakisha abantu bagwiriwe n’ikirombe kitari cyizwi n’Akarere nyuma hakanzurwa ko bakibarekeramo, kuba batarababonye bisonanuye ko bashobora no kuba baranzuye kubashyingura bakiri bazima.
Urwo ni urugero rumwe dutanze muri nyinshi zikunda kugaragara hirya no hino mu gihugu. Muri iyi nama Abashinzwe uru rwego bakwiye kuzabazwa igihe n’uburyo buzakoreshwa ngo ubucukuzi buhabwe umurongo bube ubudateza ibibazo n’ibyago ahubwo bube ubutanga umusaruro.
Ibi bintu birindwi twagarutseho muri iyi nkuru ni byo twahisemo gutindaho ariko hari n’ibindi byinshi bitarakemuka kandi biri mu byo Leta yemereye Abanyarwanda gushakira ibisubizo, muri ibyo twavuga imibereho y’Abakora kwa muganga bakigaragaza ko bakora amasaha menshi bagahembwa amafaranga macye, Imibereho y’abiga muri za Kaminuza bakigorwa no kubona amacumbi n’imirire idakwiye, ibibazo bya Interineti nabyo biracyahari n’ubwo minisiteri ibishinzwe yavuze ko bizakemuka muri Mata 2024, Amarezo yo guhamagara aracyari ikibazo hirya no hino mu byaro n’ibindi.
14 Ibitekerezo
ndungutse Kuwa 21/01/24
Ongeraho abaturage bangirizwa imitumgo mugihe hagiye gukorwa ibikorwa by’imirimo rusange ibikorwa biri kubutaka bwabo nubutaka bwabo ntibyishyurwe bigafata imyaka n’imyaka cg bagasiragizwa ntibanishyurwe
Subiza ⇾uwitonze Kuwa 21/01/24
IYI NAMA Y’UMUSHIKIRANO BAZIBUKE ABATUZWA NA PREZIDA WA REPUBLIKA MU MAZU MEZA AGEZWEHO, AKABAHA N’INKOKO ZO KUBAVANA MU BUKENE ZIBAVANIRE N’ABANA IMIRIRE MIBI, BYARANGIRA ABATURAGE BAGAHERUKA BINJIRA MUNZU IBINDI BIKABA IBY’ABAYOBOZI, IBI MBIVUGIYE KUBATUJWE MU MUDUGUDU W’ICYITEGEREREZO WA MUHIRA-RUGERERO, MU KARERE KA RUBAVU, ABATURAGE BARATABAZA PREZIDA KAGAME KO YA COPERATIVE Y’INKOKO YABAHAYE ZABAYE IZ’ABAYOBOZI BA KARERE N’UMURENGE, NIYO BAVUZE BARATUKWA NGO URUSAKU RW’IBIKERI NTIRUBUZA INKA GUSHOKA, NGO NTIBAZABUZA IMBWA KUMOKA, BAKENYE ODITE AHO COPERATIVE YINJIZA MILIONI NIGICE KUMUNSI, ARIKO ABAZIHAWE NTA N’ISABUNE
Subiza ⇾uwitonze Kuwa 21/01/24
IYI NAMA Y’UMUSHIKIRANO BAZIBUKE ABATUZWA NA PREZIDA WA REPUBLIKA MU MAZU MEZA AGEZWEHO, AKABAHA N’INKOKO ZO KUBAVANA MU BUKENE ZIBAVANIRE N’ABANA IMIRIRE MIBI, BYARANGIRA ABATURAGE BAGAHERUKA BINJIRA MUNZU IBINDI BIKABA IBY’ABAYOBOZI, IBI MBIVUGIYE KUBATUJWE MU MUDUGUDU W’ICYITEGEREREZO WA MUHIRA-RUGERERO, MU KARERE KA RUBAVU, ABATURAGE BARATABAZA PREZIDA KAGAME KO YA COPERATIVE Y’INKOKO YABAHAYE ZABAYE IZ’ABAYOBOZI BA KARERE N’UMURENGE, NIYO BAVUZE BARATUKWA NGO URUSAKU RW’IBIKERI NTIRUBUZA INKA GUSHOKA, NGO NTIBAZABUZA IMBWA KUMOKA, BAKENYE ODITE AHO COPERATIVE YINJIZA MILIONI NIGICE KUMUNSI, ARIKO ABAZIHAWE NTA N’ISABUNE
Subiza ⇾Mugire Paccy Kuwa 22/01/24
Ikibazo cy’imishahara y’abakozi ba Leta itongerwa mu gihe ibiciro ku isoko byikubye inshuro! Kuri iyi ngingo hongejwe frw menshi ku bayobozi bakuru (DG kuzamura) abandi baribagirana. Ikindi kibazo: Kuki abakozi ba Leta bose uhereye kuri ba diregiteri/specialist kumanura nabo batakoroherezwa kubona imodoka ntibigume gusa mu bayobozi bakuru bazihabwa buri myaka ine uko ishize bazongezwa? Ikindi kibazo abakozi ba Leta barenganamo kigaragara mu cyitwa "Indices" zitandukanye abakozi bari kuri "Levels" zimwe ntibahembwe kimwe ku buryo umuntu ukorera mu Kigo runaka arusha umushahara uwo bari kuri Level imwe ukorera muri Ministeri icyo Kigo gishamikiyeho. Rwose Minisitiri w’Abakozi ba Leta yasobanura impamvu atumvikanisha ibi bibazo mu bo bayoborana Igihungu ngo babifateho umwanzuro wungura abakozi ba Leta cyane cyane abo kugeza ku rwego rwa ba Directors/Specialists muri za Ministeri! Murakoze.
Subiza ⇾Mugire Paccy Kuwa 22/01/24
“Ikibazo cy’imishahara y’abakozi ba Leta itongerwa mu gihe ibiciro ku isoko byikubye inshuro! Kuri iyi ngingo hongejwe frw menshi ku bayobozi bakuru (DG kuzamura) abandi baribagirana. Ikindi kibazo: Kuki abakozi ba Leta bose uhereye kuri ba diregiteri/specialist kumanura nabo batakoroherezwa kubona imodoka ntibigume gusa mu bayobozi bakuru bazihabwa buri myaka ine uko ishize bazongezwa? Ikindi kibazo abakozi ba Leta barenganamo kigaragara mu cyitwa "Indices" zitandukanye abakozi bari kuri "Levels" zimwe ntibahembwe kimwe ku buryo umuntu ukorera mu Kigo runaka arusha umushahara uwo bari kuri Level imwe ukorera muri Ministeri icyo Kigo gishamikiyeho. Rwose Minisitiri w’Abakozi ba Leta yasobanura impamvu atumvikanisha ibi bibazo mu bo bayoborana Igihungu ngo babifateho umwanzuro wungura abakozi ba Leta cyane cyane abo kugeza ku rwego rwa ba Directors/Specialists muri za Ministeri! Murakoze.â€
Subiza ⇾Bihimana Kuwa 22/01/24
Ko mutavuga se ikibazo cya Muganga n’imishahara yabo idafatika?
Subiza ⇾Janvier Kuwa 22/01/24
Muzatubarize ikibazo cyijyanye na traffic fine, aho usanga uri Gisagara warandikiwe na police ya Nyagatare kandi utarigeze uhagera. wabaza impamvu ukabwirwa ko ntacyemeza ko utigeze uhagera. Twandikirwa nta SMS ubonye ukazabibona ukerererwe bigatuma bagutwarira ikinyabiziga.
Subiza ⇾Bazumitima Seth Kuwa 22/01/24
Ikibazo cya
Subiza ⇾1)Umuhanda uva I Nyange muri Ngororero werekeza ku bitaro by’akarere bya Kilinda urababaje kuko imodoka itwara abarwayi akenshi mu mbura ihera muri uwo muhanda.
2) Isomo ry’imisoro (taxation) n’iry’ihangamurimo(Entrepreneurship )byaba byiza byigishijwe mumashuri yose kuva S1kugeza S6 mu rwego rwo kurusha kugira abaturage basobanukiwe n’umumaro wo gutanga umusoro ndetse no gucunga imirimo ibyara inyungu.
3) Uruhushya rw’agateganyo rwo gutwara ibinyabiziga byaba byiza rutabaye kwemererwa kwiga ikinyabiziga runaka gusa.
Bazumitima Seth Kuwa 22/01/24
Ikibazo cya
Subiza ⇾1)Umuhanda uva I Nyange muri Ngororero werekeza ku bitaro by’akarere bya Kilinda urababaje kuko imodoka itwara abarwayi akenshi mu mbura ihera muri uwo muhanda.
2) Isomo ry’imisoro (taxation) n’iry’ihangamurimo(Entrepreneurship )byaba byiza byigishijwe mumashuri yose kuva S1kugeza S6 mu rwego rwo kurusha kugira abaturage basobanukiwe n’umumaro wo gutanga umusoro ndetse no gucunga imirimo ibyara inyungu.
3) Uruhushya rw’agateganyo rwo gutwara ibinyabiziga byaba byiza rutabaye kwemererwa kwiga ikinyabiziga runaka gusa.
Kagabo Faustin Kuwa 22/01/24
Uzabaze icyatunze Inkotanyi igihe zari ku rugamba usibye ibigori gusa bitagira n’ibishyimbo ,hari bwaki barware?
Subiza ⇾Uzabaze niba nicyo gikoma cy’amasaka barakibonaga Ubwo ufite mwenewanyu ufunzwe uvugira
Tanga igitekerezo