• english English
  • english Francais
  • english Swahili
  • Ahabanza
  • Amakuru
    Abamvuma cyangwa bakantera ubwoba nibareke kwirushya - Perezida Ndayishimiye
    Ibyihebe byishe abasirikare benshi ba Niger
    Pakistan: Byibuze abantu 50 biciwe mu birori byo kwizihiza ivuka ry’Intumwa Muhamadi
    Lutundula yabwiye akanama ka Loni ko kajugujugu ya RDF iherutse kugwa i Rumangabo
    Muhanga: ’Abahebyi’ bari guhigwa bukware nyuma yo gutema abarinzi b’ikirombe
  • Ibitekerezo
    IBITEKEREZO Soma izindi
    Kuvuga icyo umuyobozi wirukanwe yazize cyangwa akacyivugira byagabanya impuha
    Minisitiri w’ingabo wa RDC ashobora kuzira ubutaka afite i Kigali
    Ese kurwanya umuco wo kudahana ni inshingano rusange?
    Bamporiki azahabwa imbabazi, abone kuba Umushumba w’abarokore
    Yaba ari amahitamo meza u Rwanda rushakiye urubyiruko imirimo mu mahanga?
  • Zicukumbuye
    ZICUKUMBUYE Soma izindi
    Rwanda: Ubwinshi bw’imanza, gufunga n’ubucucike bikomeje kubera ihurizo ubutabera
    Covid-19: �Nyunganira mwana �, inzira nshya ishora abana mu muhanda
    Kayonza: Mu ntambara y�amahugu arwana n�inzego z�ibanze, Pascal Mutumwa aratabaza Perezida Kagame
    Ibivugwa: Ingabo z�Abafaransa mu batazibagirwa Inkotanyi ahahoze ari Komini Maraba
    Gen. Godefroid Niyombare ari mu yihe mibare?
  • Politiki
    POLITIKI Soma izindi
    Ambasaderi Gatete yatangaje ko ibihano byo gushimisha RDC ntacyo bizamara
    Mukuralinda yahishuye ko ubwo yahuraga na Lutundula, bateranye urwenya
    Abashingamategeko bo muri USA barasaba Menendez kwegura bwangu
    Perezida Ndayishimiye yavuze ku mwuka mubi uhwihwiswa mu Burundi
    Kenya: Umunyapolitiki ukomeye yibasiwe nyuma yo gusaba Perezida Kagame ko yarekera kuyobora u Rwanda
  • Imikino
    POLITIKI Soma izindi
    CAF Champions league: APR FC yasezerewe yandagajwe na Pyramids FC
    Rayon Sports mu ntambara na FERWAFA, Umujyi wa Kigali na Urid Technologies
    Ibihugu 3 bituranye n’u Rwanda byahawe kwakira CAN 2027
    Perezida wa Rayon Sports yemeje ko hari aba-Rayon bari kuyigambanira ngo izatsindwe na Al Hilal
    Kiyovu Sports: Jenerali yivunnye Juvenal
Iyandikishe
Bwiza Bwiza
  • Ibitekerezo
  • ibyegeranyo
  • Zicukumbuye
  • imikino
  • politiki
  • ubuzima
Search
  • Ibitekerezo
  • ibyegeranyo
  • Zicukumbuye
  • imikino
  • politiki
  • ubuzima
Dukurikire
  • Francais
  • English
  • Kiswahili
Copyright © 2014-2023 BWIZA MEDIA Ltd.
Gen. Godefroid Niyombare ari mu yihe mibare?

Zicukumbuye

Gen. Godefroid Niyombare ari mu yihe mibare?

Yanditswe na Munyakayanza Samuel
Yanditswe kuwa 02/05/2020 13:47

Imyaka itanu irirenze uwari umusirikari mukuru mu ngabo z’u Burundi w’ipeti rya Major General, Godefroid Niyombare amenyekanye cyane. Kumenyekana kwe kwatewe no kugerageza guhirika ubutegetsi bwa Petero Nkurunziza mu 2015, umugambi waje gupfuba no kuburizwamo bikarangira abawuteguye bahunze igihugu abandi barafatwa bashyirwa mu magereza. Ubu uwariwe wese yakwikabaza aho uyu musirikare aherereye cyane ko ari we wari kuruhembe rwo guhirika ubutegetsi nubwo bitamuhiriye.

Icyo gihe, mbere y’iyo "military coup" mu Burundi hari hashize amezi make hari umwuka utameze neza hagati y’inzego, ishyaka riri ku butegetsi n’andi batavuga rumwe n’ubutegetsi bishingiye ku kutumva kimwe icyemezo cya Perezida Nkurunziza cyo kwiyongeza manda. Abari ku ruhande rwa Petero Nkurunziza bamushyigikiraga bemeza ko ari mu kuri, abandi babyamagana bavuga ko bihabanye n’ibikubiye mu masezerano ya Arusha.

Uko kutumva no kutavuga ibintu kimwe byateje imvururu zaguyemo abaturage batari bake abandi bahunga igihugu. Mu batari bashyigikiye ko Nkurinziza yiyongeza indi manda, Gen. Niyombare yari abarimo ageraho yandikira Umukuru w’Igihugu amugira inama yo kutabikora.

Akora ibyo, icyo gihe Niyombare yari ayoboye urwego rw’iperereza ry’igihugu. Ibintu byabaye intandaro yo kutumvikana na sebuja bituma amukura kuri uwo mwanya, maze ibintu birushaho gukomera kugeza hatangajwe ko yamuhiritse ku butegetsi ariko ntibyamukundira, kuko umugambi waburijwemo. Burya koko hazima uwatse, kuko byari ibintu bitumvikana ko abo bayobozi bombi batumvikana hakurikije uburyo babaye inshuti bari inyeshyamba ubwo barwanyaga ubutegetsi bwa Major Pierre Buyoya, kugeza habaye amasezerano yitiriwe Arusha, yo gusaranganya ubutegetsi.

Muri uko gusaranganya ubutegetsi, ubwo Nkurunziza yagirwaga Umukuru w’Igihugu, Niyombare yagiriwe ikizere gikomeye agenda ahabwa inshingano zikomeye harimo kuba yarabaye Umugaba Mukuru w’Ingabo, ahagararira u Burundi muri Kenya nka Ambasaderi ndetse anayobora urwego rw’iperereza.

Major General Niyombare amaze kwamburwa inshingano n’Umukuru w’Igihugu, hashize amezi make ni bwo yahenze Nkurunziza yitabiriye inama y’abakuru b’ibihugu yari yabereye muri Tanzaniya, maze humvikana amakuru ko mu Burundi habaye ihirima ry’ubutegetsi, ibintu byahindutse bidatinze kuko uwo mugambi waburijwemo urapfa.

Dutekereza kwandika iyi nkuru, twibajije byinshi kimwe n’abandi benshi babyibaza, aho uyu musirikari ukomeye w’u Burundi aherereye, ibyo arimo, ibyo arambarayemo, icyo ategura, imibare arimo n’ibindi bibazo nk’ ibyo. Nk’umusirikari nyine ukoresha imvugo za gisirikari bikaba bitapfa koroha gusubiza ibyo bibazo abenshi bamwibazaho, usibye gukekeranya nabyo bidafite isoko nziza y’amakuru y’imvaho afatika.

Uko umugambi wo guhirika ubutegetsi wagenze n’uko waburijwemo

Ntabwo byoroshye kumenya uko uwo mugambi wateguwe ndetse n’abawushyigikiye kuko ari amabanga ya Niyombare na bagenzi be bari bafatanyije. Gusa ikizwi neza n’impamvu yavuzwe haruguru ni uko habaye kutavuga rumwe bitewe niyiswe manda ya gatatu ya Nkurunziza yo kongera kuyobora u Burundi. Amakuru adafitiwe gihamya akavuga ko uwo mugambi waburijwemo wari ushyigikiwe n’u Rwanda gusa rwabihakanye rwivuye inyuma ruvuga ko ntaho ruhuriye nabyo, ko ari ibihimbano.

Ku rundi ruhande, andi makuru nayo adafitiwe gihamya akavuga ko Uganda yaba yaragize uruhare mu kuburizamo uwo mugambi wa "military coup". Bamwe bagahera kuri ayo makuru bavuga ko iby’uwo mugambi wa Niyombare wo guhirika ubutegetsi bwa Nkurunziza, aribyo ntandaro y’umwuka mubi wagaragaye nyuma gato hagati y’u Rwanda n’u Burindi no hagati y’u Rwanda na Uganda. Ibi bintu birakomeye kandi biragoye kubihamya kuko nta bimenyetso bihari cyangwa biragaragara bibyemeza usibye gukekeranya.

Ibyakurikiye umugambi wo guhirika ubutegetsi

Nyuma gato, coup d’�tat� ipfubye, Perezida Nkurunziza yiraye mu bayikoze aberekeza mu buroko kugeza ubu. Ababashije gucika barimo Niyombare bikavugwa ko bahungiye mu bihugu bituranyi. By�umwihariko u Burundi bwakomeje kurega u Rwanda ko rucumbikiye abifuza guhungabanya umutekano wabwo, ibirego u Rwanda rwahakanye ruvuga ahubwo ko u Burundi ari bwo bucumbikira abifuza guhungabanya umutekano warwo. Habaye kuregana, guhakana, ibihugu byombi byitana ba mwana ku birebana n’umutekano wa buri kimwe.

Gen. Niyombare mu gihe ibihugu byombi byakomezaga guterana amagambo ari we bipfa, we mu bwihisho bwe yemezaga ko ari imbere mu gihugu hamwe n’abasirikari be bafite umugambi wo kurwanya no gukuraho ubutegetsi bwa Nkurunziza. Kuvuga ko ari imbere mu gihugu bikaba byarashobokaga nk’uko bitashobokaga kuko yakoreshaga iyo mvugo mu buryo bujijisha bwa gisirikari, nk’uko imitwe myinshi ya gisirikari ikoresha bene iyo mvugo.


Gen. Niyombare aherereye he, agamije iki?

Kuvuga aho uyu mu Jenerali aherereye biragoye kubyemeza keretse ukorana na we mu mutwe w’ingabo na politiki ye. Ikidashidikanywaho ni uko akiriho, atapfuye kuko yumvikanye ku maradiyo mpuzamahanga avuga ko yashinze umutwe wa politiki n’igisirikari witwa (FOREBU) yabereye umuyobozi n’abamwungirije bagizwe ahanini n’abasirikari bandi batorokanye nk’umugaba Mukuru w’Ingabo, Col. Gilles Ndihokubwayo.

N�ubwo ariko Gen. Niyombare yemeza ko umutwe wa FOREBU uba mu Burundi, birashoka ko ahubwo waba uhafite abayoboke ariko amakuru menshi avugwa na Leta y’u Burundi n’Umuryango mpuzamahanga yemeza ko FOREBU ifite ibirindiro muri Repubulika Iharanira Demukarasi ya Congo ,mu Ntara ya Kivu y�Amajyepfo cyane mu misozi miremire ya Uvira yunamiye ikibaya cya Rusizi n’igihugu cy’u Burundi.

Ibyo FOREBU iri gutegura cyangwa igamije ntibirasobanuka neza kuko kuva uwo mutwe washingwa ari gake wagiye utangaza ibikorwa byawo hamwe wakwibaza niba ukora cyangwa udakora, waba waracitse intege cyangwa zikiri zose, kuba utigamba cyangwa ngo wivuge ibigwi nko mu bitero byagiye bigabwa mu Burundi n’ibindi byagaragaza ukubaho kwawo.

Mu minsi ishize byatangajwe ko igisirikari cy’u Burundi cyambutse umupaka kijya muri RD Congo guhiga bukware no kurwanya umutwe wa FOREBU na Red Tabara, no gusenya ibirindiro byayo. Igisirikari cy’u Burundi cyahakanye ayo makuru.


Gen. Niyombare na FOREBU bahagaze bate mu matora ari gutegurwa?

Ni ngombwa kwibaza iki kibazo n�ubwo kitapfa kubonerwa igisubizo mu gihe nta kiganiro cyihariye bwiza.com yagiranye n’uwo mutwe. Amakimbirane atangira muri 2015, intandaro yari amatora y’Umukuru w’Igihugu, ibintu bitabujije Petero Nkurunziza gukomeza kuyobora no kurangiza manda batavugagaho rumwe. Mu gihe rero manda irangiye, Niyombare n’umutwe we yaba azitabira gufatanya no gushyigikira abo bahuje ingengabitekerezo ya politiki, bityo batsinda akazataha mu gihugu?

Yaba se azakomeza urugamba rwo kurwanya uzasimbura Nkurunziza batafatanyije? Intambara yo se izamworohera mu gihe bigaragara ko impamvu barwaniraga isa n’aho itakiriho? Ni uwuhe muvuno yiteguye kugeza ku Barundi kugira ngo intego afite azayigereho? Yaba se azabishingukamo, agataha mu mahoro agafatanya n’abandi Barundi kubaka igihugu? Imirwano yo yaba izamuhira se? dore ko amahanga asigaye ayihagurukira no kuyamagana? Ibyibazwa byo ni byinshi kandi byasubizwa na nyirubwite tutabashije kubona. Gusa nemera ko amateka mu gihe kizaza azatanga ibisubizo kubyo abantu benshi bibaza kuri Gen. Niyombare.

Izindi Nkuru Bijyanye


Kayonza: Mu ntambara y�amahugu arwana n�inzego z�ibanze, Pascal Mutumwa aratabaza Perezida Kagame
Ibivugwa: Ingabo z�Abafaransa mu batazibagirwa Inkotanyi ahahoze ari Komini Maraba
 Rwanda: Ubwinshi bw'imanza, gufunga n'ubucucike bikomeje kubera ihurizo ubutabera
Rwanda: Ubwinshi bw’imanza, gufunga n’ubucucike bikomeje kubera ihurizo ubutabera

Izindi wasoma

Rwanda: Ubwinshi bw’imanza, gufunga n’ubucucike bikomeje kubera ihurizo ubutabera

Covid-19: �Nyunganira mwana �, inzira nshya ishora abana mu muhanda

Kayonza: Mu ntambara y�amahugu arwana n�inzego z�ibanze, Pascal Mutumwa aratabaza Perezida Kagame

Ibivugwa: Ingabo z�Abafaransa mu batazibagirwa Inkotanyi ahahoze ari Komini Maraba

Covid-19: Abagore barambiwe akabariro, ibintu bafata nk’ihohoterwa

Munyakayanza Samuel
Isangize abandi
Tanga igitekerezo

5 Ibitekerezo

Gisagara Kuwa 02/05/20

Intambara siwo muti wibibazo byo mu isi.Imana ntabwo yaturemeye kurwana,ahubwo yaturemeye gukundana.Ikindi kandi,abarundi ni abavandimwe.Abashaka intambara,ni ukubera inyungu zabo gusa:Ibyubahiro namafaranga.Ariko babigeraho habanje gupfa abantu benshi cyane.Nyamara bakitwaza "akarimi keza",ngo barashaka kubohora igihugu.Niko inyeshyamba zose zivuga.Umukristu nyakuri,abima amatwi,akanga kubarwanirira.Imana yanga abantu bose bamena amaraso y’abandi nkuko Zaburi 5:6 havuga.Abakora ibyo itubuza,harimo nabarwana,Bible ivuga ko batazaba muli paradizo.Bisobanura ko batazazuka ku munsi wa nyuma wegereje.

Subiza ⇾

toro Kuwa 02/05/20

Haaaaa muratweza ngo niyambare aracariho twagahonyoreye muri congo kera twagavyfonze nkimbaragasa turakavungura nkikara nimutegereze mpaka yezu agaruyse

Subiza ⇾

toro Kuwa 02/05/20

Haaaaa muratweza ngo niyambare aracariho twagahonyoreye muri congo kera twagavyfonze nkimbaragasa turakavungura nkikara nimutegereze mpaka yezu agaruyse

Subiza ⇾

Red-F.K. Kuwa 02/05/20

Uyu mukino ujya gusa nikiryabarezi kuko akenshi abategura guhirika president ntibibahira byahireye umwe kwijana ... Nubwo ntakunda Nkurunziza ariko nanone uyu Niyombare ndamunenga nigute upanga guhitana,cg gusuzugura cg kugambanira uwugukamira Nibura iyo bikorwa na Husen Rajab byarikumvikana ... Hari nizindi njiji njya numva nino zabaye nka Niyombare... Kirazira mumuco no mubutwari ntawugambanira uwakugabiye cg uwugukamira namahano...I love He Paul Kagame

Subiza ⇾

Siboman Kuwa 06/05/20

niko ibintu bimeze ntitwagakwiye kugambanira uwatugaburiye uwo numucn mubi pe cyane!

Subiza ⇾

Mukoko Kuwa 02/05/20

Gen.Niyombare ari mu rwanda nta kibazo afite.

Subiza ⇾

THEOS Kuwa 07/05/20

Nibyo ari murda kdi ateranyije akarere bu ,rd ug, tz, rdc.

Subiza ⇾

Tanga igitekerezo

pre-moderation

This forum is moderated before publication: your contribution will only appear after being validated by an administrator.

Who are you?
Your post
  • *Kwandika mu bika kanda ahanditse Enter. Amategeko n'amabwiriza birakurikizwa

DUKURIKIRE

Wadusanga kuri izi nkoranya mbaga
Facebook Like
Twitter Follow
Youtube Subscribe

Weekly Newsletter

Iyandikishe ujye ubona amakuru yacu kuri Email

I have read and agree to the terms & conditions

Amakuru Agezweho

CAF Champions league: APR FC yasezerewe yandagajwe na Pyramids FC
CAF Champions league: APR FC yasezerewe yandagajwe na Pyramids FC

Abamvuma cyangwa bakantera ubwoba nibareke kwirushya - Perezida Ndayishimiye
Abamvuma cyangwa bakantera ubwoba nibareke kwirushya - Perezida Ndayishimiye

Prof. Harelimana yasobanuye byinshi ku majwi yumvikanyemo yigamba kwirukana abatemeranya na we
Prof. Harelimana yasobanuye byinshi ku majwi yumvikanyemo yigamba kwirukana abatemeranya na we

Ibyihebe byishe abasirikare benshi ba Niger
Ibyihebe byishe abasirikare benshi ba Niger

Pakistan: Byibuze abantu 50 biciwe mu birori byo kwizihiza ivuka ry'Intumwa Muhamadi
Pakistan: Byibuze abantu 50 biciwe mu birori byo kwizihiza ivuka ry’Intumwa Muhamadi

- DUTERE INKUNGA -

Mashya

CAF Champions league: APR FC yasezerewe yandagajwe na Pyramids FC
29/09/23 19:01
CAF Champions league: APR FC yasezerewe yandagajwe na Pyramids FC
Abamvuma cyangwa bakantera ubwoba nibareke kwirushya - Perezida Ndayishimiye
29/09/23 14:00
Abamvuma cyangwa bakantera ubwoba nibareke kwirushya - Perezida Ndayishimiye
Prof. Harelimana yasobanuye byinshi ku majwi yumvikanyemo yigamba kwirukana abatemeranya na we
29/09/23 13:24
Prof. Harelimana yasobanuye byinshi ku majwi yumvikanyemo yigamba kwirukana abatemeranya na we
Ibyihebe byishe abasirikare benshi ba Niger
29/09/23 12:01
Ibyihebe byishe abasirikare benshi ba Niger
Amakuru

Pakistan: Byibuze abantu 50 biciwe mu birori byo kwizihiza ivuka ry’Intumwa Muhamadi

Byibuze abantu 50 bishwe abandi barenga 50 barakomereka mu iturika ry’igisasu mu gihugu cya (...)

Yanditswe na Denis Nsengiyumva
ubukungu

Inyungu ku nguzanyo ziri gutera abato kwiyahura: Museveni

Perezida wa Uganda, Yoweri Kaguta Museveni, yategetse ko inyungu zisabwa abahabwa inguzanyo (...)

Yanditswe na TUYIZERE JD
Amakuru

Lutundula yabwiye akanama ka Loni ko kajugujugu ya RDF iherutse kugwa i Rumangabo

Mu ijambo yavugiye imbere y’Akanama k’Umuryango w’Abibumbye gashinzwe Umutekano kuri uyu wa (...)

Yanditswe na Denis Nsengiyumva
Amakuru

Muhanga: ’Abahebyi’ bari guhigwa bukware nyuma yo gutema abarinzi b’ikirombe

Inzego z’umutekano mu karere ka Muhanga ziri guhiga bukware insoresore zo mu gatsiko kazwi (...)

Yanditswe na BABOU Bénjamin

Bwiza Media is a leading online media company based in Rwanda that provides information and analysis on societal achievements and needs.


Service Dutanga

  • Itangazamakuru
  • Kwamamaza -Advert
  • Dufata amashusho -Video
  • Dutunganya Amashusho
  • Dukora websites
  • Amatangazo / Cyamunara

Ibyiciro Bikunzwe

  • politiki
  • imyidagaduro
  • imikino
  • ubuzima
  • utuntu-nutundi

© Bwiza Media. All Rights Reserved.