
Umuturage witwa Pascal Mutumwa, utuye Mudugudu wa Sabasengo mu Kagari ka Kageyo mu Murenge wa wa Mwiri, akarere ka Kayonza, avuga ko ari gukorerwa akarengane n�abakozi bashinzwe ubutaka ku Karere no ku Ntara y�Ibirasirazuba bashaka kumutwarira isambu. Ngo bamubwira ko atari iye kandi ayifitiye ibyangombwa, ubuyobozi bwo buvugaka ko bwabumvikanishije , umuturage akabibona akarengane, bityo uyu musaza ngo abona nta wundi wamurengera usibye Umukuru w�Igihugu, Perezida Paul Kagame.
Umunyamakuru wa Bwiza.com wagiye mu Karere ka Kayonza yaganiriye na Mutumwa Pascal, ari gutabaza ubuyobozi bukuru bw�igihugu ngo bumurenganure, nyuma yo kubona ubuyobozi bwose ku karere nka Visi meya, abashinzwe ubutaka ku karere, Gitifu w�umurenge wa Mwili, avuga ko baje bakagabanya ubutaka mo kane babuha abakozi bakora mu butaka mu karere no ku ntara.
Agira ati: "Ubu nta wundi wandengera. Kuko niba Visi Meya yarahageze ari kumwe n’abashinzwe ubutaka ku karere, niba barazanye na Gitifu w’umurenge bakagabanya ubutaka bwanjye mo kane, nta wundi wandengera usibye umuyobozi wacu mwiza Perezida Paul Kagame."
Abaturage bashyize mu majwi abakozi ku Karere ka Kayonza n�umwe ukora ku Ntara , bose bavugwaho gushaka guhuguza uriya muturage ubutaka yaguze ndetse akabukorera neza.
Icyangombwa cy’ubutaka cya Mutumwa Pascal n’umugore we
Iwe habaye ikibuga cy’abayobozi
Abashyirwa mu majwi ni Nzayizera Rodrigue usanzwe akora mu by�ubutaka ku Ntara uvuga ko ubu butaka ari ubwe ndetse abufitiye ibyangombwa. Hari kandi n�abandi barimo uwitwa Ruzindana Oswald, Rurangirwa ndetse na Justin bagiye baza mu isambu ye iri mu mudugudu wa Sabasengo. Muri uyu mwaka bahaje mu matariki atandukanye: hari nka tariki ya 27/01/2020, baje na none tariki 06/02/2020 bongera kuza 16/06/2020, baje tariki 01/07/2020 na tariki ya 08/07/ 2020.
Nyuma y�aha kandi, ngo ku cyumweru tariki ya 09/8 / 2020 haje umugabo uri kumwe n�abagore babiri ukoresha nimero ya 0783398244 wavugaga ko akorera Urwego rw�ubugenzacyaha (RIB). Uyu ngo yavugaga ko aje kugabanya ubutaka agashyiramo imbibi (borne) akabuha Ntambara Geoffrey.
Ku isambu ye, ngo hageze abayobozi batandukanye barimo Umuyobozi w�Akarere ushinzwe ubukungu ndetse n�umuyobozi w�Umurenge. Uku kuhagera kw�aba bayobozi ntibakemure iki kibazo, ni byo byateye Pascal n�abaturanyi be kubibonamo akarengane ndetse no kugira ubwoba, bagasaba ko barengerwa n�Umukuru w�Igihugu kuko kugeza ubu babona mugenzi wabo asumbirijwe n�amaboko akomeye.
Ibaruwa Mutumwa Pascal yandikiye ubuyobozi bw’akarere
Imvano y�ubu butaka
Mu 2016 ni bwo Mutumwa Pascal yaguze na Mukagahima Genevieve ubu butaka. Amaze kubugura bahinduranyirije ibyangombwa by�ubutaka (mutation), maze atangira kubutunganya no kubuhinga. Ubu butaka bwanganaga na hegitari 15, yabuguze amafaranga y�u Rwanda angana na miliyoni enye (4,000,000 Frw).
Mutumwa Pascal ndetse n�uhagarariye umuryango wa Mukagahima Genevieve ari we Segikwiye, bavuga ko bakoze mutation nk�ibisanzwe, maze abona ubutaka bwe yari amaze kwishyura. Gusa ngo ku cyangombwa hasohotseho hegitari 12 aho kuba 15.
Pascal yagize ati : �Rwose dukora mutation, twahinduranyije ibyangombwa, n’ubwo byasohotse bibusanyije. Icyangombwa cyaje bavanyeho hegitari eshatu kidahuje n’ibya mbere kuko icyambere cyari hegitari 15, ikindi gisohoka handitseho 12.� Uyu mugabo yemeza ko no kuba byarasohotse icyangombwa kidahuye n�icyambere, na byo akeka ko byatewe n�aba bayobozi kuko ari na bo babihindura, bityo bakaba bari bafite gahunda yo kumunyaga ngo bamujyane ahandi mu yindi misozi. Ari naho yahereye atungurwa no kubona muri uyu mwaka 2020, haza bamwe mu bayobozi b’Akarere kubugabana, bavuga ko ari ubwabo, ibintu avuga ko byamuhungabanyije ku buryo adasinzira.
Agira ati : �Baje bavuga ko ubu butaka bw�aha hantu basanze ari ubwabo; maze batangira kubugabana. Bavugaga ko ari ubwabo. Muri aba harimo ushinzwe ubutaka mu Karere, n�undi ushinzwe ubutaka ku Ntara ya, of Nzayizera Rodrigue ndetse n�uwitwa Ruzindana.�
Uyu muturage kugeza ubu avuga ko yitabaje ubuyobozi bw�Akarere tariki ya 22 Nyakanga 2020, yandika urwandiko rwo kwishinganisha BWIZA ifitiye kopi. Kugeza iyi saha dusohoreyeho iyi nkuru, ntaransubizwa. Uyu mugabo avuga ko aba bashaka ubu butaka akeka ko na bo bashaka kubugurisha n�umusirikare badikanyije hepfo ye, ati: �Ni we wanyibwiriye ngo azabugura nibabutsindira.�
Icyangombwa cya mbere Mukagahima Genevieve yari atunze
Mu kiganiro umunyamakuru wa Bwiza.com yagiranye na Nzayizera Rodrigue uvugwa mu kuba ashaka gutwara ubutaka bwa Mutumwa Pascal, yavuze ko koko uyu yaguze ubutaka na Mukagahima Genevieve ariko yamara kubugura bakamwereka ubutaka butari bwo, akaba ari bwo ahingamo.
Rodrigue avuga ko we afite hegitari 11, mu gihe uyu Mutumwa we ahafite 12. Rodrigue avuga kandi ko ubutaka yabuhawe mu 2012, yororeramo inka nyuma ziza gupfa, avamo. Uyu mugabo yakomeje avuga ko habayeho guhura na Pascal no kubumvikanisha, ariko ngo akomeza kunangira. Asobanura ko impamvu uyu Pascal akomeza gukora ibi ari uko ahari we ari umukozi wa Leta.
Umunyamakuru yamubajije niba mu myaka umunani ishize n�igice Mukagahima yari afite ubu butaka kugeza naho Pascal yahaguze akahatunganya yaba yarigeze abimenya, cyane ko yari umukozi no mu karere ka Kayonza wanakundaga kuhakorera nk’uko bivugwa n�abaturage. Yagize ati : �Reka da! Nagiyeyo 2018 nsanga arimo arahingamo, mubwira ko arimo guhinga mu butaka bwange, kandi ntabwo twegeranye n’ubwo we yitiranyije n�ubwo bwange.�
Pascal avuga ko yabonye Rodrigue bwa mbere mu 2019 ubwo yari aje kumufata ngo amufunge, icyo gihe yashijwaga gutwika ibiti, ibyo kuburana ubutaka ngo yamubonye tariki 16 Kamena 2020 ubwo yari kumwe n�abayobozi bandi na komisiyo y�ubutaka bamubwira ko ubutaka arimo atari ubwe, ndetse uyu musaza yemeza ko uyu Rodrigue nta butaka agira hariya.
Rodrigue we yakomeje avuga ko bafashe Pascal bamwereka ubundi butaka arabwanga, avuga ko atabwemera kuko ubwo yaguze ari bwo yakozemo ibikorwa bye, bityo akaba atajya mu butaka ataguze.
Ikindi ni uko amakuru avugwa ku butaka buvugwa ko ari bwo bugomba guhabwa Pascal, ni ubutaka ngo butagira ba nyirabwo bashaka kumuguranira, bityo tukaba tugikomeje iperereza mu kumenya niba ari ubw�akarere cyangwa butagira nyirabwo nk’uko abaturage babivuga.
Segikwiye wahagarariye uwagurishije, we yahamirije Bwiza.com ko ubutaka bagurishije bwari ubwabo bahawe ndetse babuherwa icyangombwa, ati: "Ubutaka bwari ubwacu baduhereye ibyangombwa. Ukuntu bwabaye ubwa Rodrigue ntabyo nzi. Ni ibintu bitumvikana na gato.�
Uyu Segikwiye yibaza ukuntu ubutaka bwahinzwemo imyaka yose ishize, akibaza impamvu aba bakora mu butaka batangaga ibyangombwa kandi bazi ko ubutaka ari ubwabo.
Urujijo muri ubu butaka
Igiteye urujijo ni uko ubu butaka ngo abaza bose baza bavuga ko bafite ibyangombwa byabwo, kandi na Pascal afite ibindi. Gusa we avuga ko atazi niba ibyangombwa bafite ari byo. Mu icukumbura Bwiza.com yakoze inyuze ku Kigo cy�Igihugu cy�Ubutaka yasanze nyir�ubutaka, (uwo bwanditseho ) bufite hegitari 12, ari Mutumwa Pascal n�umugore we Mukamuzima Aloysie. Bityo, hibazwa icyo aba banasanzwe bakora mu by�ubutaka, bashingiraho bemeza ko ari ubwabo.
Ikindi giteye urujijo ni uko Pascal avuga ko ari mu butaka bwe bwa hegitari 12 bwagakwiye kuba hegitari 15 ku cyangombwa, naho Rodrigue we avuga ko ubutaka Pascal akoreramo ari ubwe, kandi bufite hegitari 11.
Hakwibazwa kandi igituma hakomeje kugera abantu benshi batandukanye bavuga ko ari ubwabo, mu gihe abagurishijwe na Pascal bo bakomeza gushimangira ko ubwo arimo ari bwo bagurishije kandi babufitiye ibyangombwa.
Bivugwa ko ubwo Visi meya yazanaga na Komisiyo y�ubutaka na Gitifu w�umurenge, ubutaka bw�uyu musaza bwagabanyijwe abantu bane, barimo : Ruzindana Oswald , Rurangirwa, Justin na Rodrigue, bose bavuga ko ari abakozi b�Akarere. Nk�uko uyu Pascal yabitangarije Bwiza.com, avuga ko babugabanyijemo kane ndetse basiga bamubwiye ko atari ubwe, ahubwo ari ubw�abo bahawe n�Akarere. Aha wakwibaza uwabutanze akabugabira aba bakozi, ufite icyangombwa ni nde muri aba?
Icyo abaturage bavuga
Habimana Shadrack, utuye Sabasengo mu kagari Kageyo, yemeza ko ubu butaka ari ubwa Pascal, akavuga ko abona umuturanyi we Pascal ari kurenganywa n�aba bashaka kumwambura ubutaka .
Agira ati : �Rwose uyu mugabo yaraje agura ifamu nk’abandi , amafamu barayagurisha, iyi famu rero yayiguze na nyirayo. Afite icyangombwa cy’ubutaka yahawe na nyiri ifamu wari uyifite, na we yahawe na Leta! Twatangajwe n�abantu bashaka kumunyaga, amategeko ni ubuyobozi bw�Akarere, abo bayobozi bamunyaga ni abashinzwe ubutaka mu murenge ndetse n’akarere. � Nta rubanza rwabaye nk’abaturage ngo turumenye, ngo natwe turwinjiremo , aburane antsinde cyangwa nabo batsindwe, ni abantu baza bashyiraho amategeko y’iterabwoba gusa!� Habimana we abona ko kuba aba baza bazana ibyangombwa na bo bidatangaje kuko ni na bo babitanga bityo banabyikorera bagamije kumuhuguza.
Uyu muturage abona ko ibiba kuri uyu musaza birimo akarengane gakomeye, kuko Visi meya yahageze ntagire ikintu abivugaho. Gitifu w’umurenge na we yarahageze, bose ngo bagaragaza ko bashyigikiye ibiri kuba kuri uyu muturage, kuko nta bundi buryo bwo kubikemura bagaragaza buciye mu nzira y�amategeko.
Rutayisire Augustin, ni umuyobozi w�umudugdu wa Sabasengo , avuga ko na we ubwo butaka abuzi ari ubwa Pascal yaguze n�undi muntu. Icyo ahazi akaba azi ko uyu ahafite urutoki n�ibindi bikorwa akoreramo. Ngo ariko nyuma yabwo ubuyobozi bw’Akarere na komisiyo y�ubutaka babugezeho, nyuma yabonye haza abandi bantu babiri baza bagaragaza ko ubutaka ari ubwabo!
Rutayisire avuga ko aba bantu atibuka amazina yabo. Icyo gihe yabonye abo bashinzwe ubutaka bavuga ko bahawe ubutaka, bari kumwe n’umutekenisiye w’Akarere, ngo bamusanze mu rugo na we ahamagara Pascal, bavuga ko bahawe ubutaka muri 2012 kandi na bo bari bafite ibyangombwa byabwo.
Emmanuel Nsanzubuhoro utuye mu mudugudu wa Rwisirabo ya mbere Akagari ka Kageyo Umurenge wa Mwili Akarere ka Kayonza, we avuga ko icyo yaba aziho ari uko yumva ko hari abarimo gushaka kunyaga Pascal ubutaka mu buryo na we atazi.
Avuga ko icyabatangaje ari uko nk’abaturage, mu myaka uyu ahamaze, ni uko yaje akahagura ntihagire ikibazo agira cyangwa ngo hagire n�undi ugaragara nka nyiri ubutaka kugeza ahinduranyije ibyangombwa n�uburyo yahakoze agatanga akazi ku baturage bamufasha kubutunganya. Ati � ni ahantu hari habi cyane, mbese hakundaga no kuba inyamaswa mbere yuko hakorerwa neza. Nyuma twaramufashije arahatunganya, yakoreshaga amafaranga akaduha akazi, yari ahakoreye imyaka nk’itanu tukibaza abo bantu kuki bataje hatarakorwa!
Yongeraho ati �Ubuyobozi bwiza bw�igihugu dufite, umukuru w’igihugu utuberayo, twifuza ko rwose abayobozi bafatanya na we muri rusange bagakemura ikibazo cy’uyu musaza kuko ntabwo cyoroshye. Ntabwo cyoroshye kuko iyo uri kunyagwa ntabwo biba byumvikana burya , kuva ahantu wakoreye warahaguze ubuyobozi bukabimenya, ibyangombwa ukabihabwa hanyuma bagashaka kugukuramo, njye mbona bitoroshye ni cyo gukurikiranwa!�
Umunyamakuru wa Bwiza.com yaganiriye na Tuyishime Pacifique, ushinzwe iby�ubutaka ku murenge wa Mwili. Yamubajije niba yaba azi ikibazo cya Pascal kijyanye n�ubutaka afitiye icyangombwa, ariko bikaba bivugwa ko hari abashaka kubugabana.
Tuyishime yasubije ko akizi. Agira ati: � Mutumwa Pascal, ngira ngo, yaguze ubutaka ahari n�uwitwa, ngira ngo, Marigarita sinibuka neza afite umuhungu witwa Segikwiye! Ubutaka rero uko mbitekereza yaguze hegitari 15, hanyuma aza guhinga urutoki rufite nka hegitari ebyiri, harimo inka n�indi myaka. Hanyuma akora mutation, biva mu mazina y’uwo baguze bijya mu mazina ye. Muri iyi minsi, hari komisiyo idasanzwe kugira ngo ikemure ibibazo by’ubutaka biri mu ntara y’Iburasirazuba iyobowe na Guverineri igenda ireba ibibazo by’amakimbirane, igenda ireba ubutaka abaturage bagiye biha , ireba ibintu byinshi muri rusange.
Hanyuma iyo komisiyo iza kugera ku butaka bwe, umwe mu bari muri komisiyo ni umukozi w’intara, ariko uri muri iyo komisiyo ajya kureba ubutaka bwe yari yarabuhawe n’Akarere kera mu 2012. Noneho ahabwa ahongaho. Hari uburyo abantu bahabwa ubutaka ugasanga amaze imyaka ine itanu atarahagera.�
Avuga ko hakurikijwe ibipimo byafashwe na GPRS n’abo muri komisiyo bagaragaje ko UPI numero y’ubutaka buteyemo urutoki basanze ihura ni icyangombwa cya Rodrigue, noneho Pascal ubutaka bwe buri iruhande bufatanye n�ubwo bwa Rodrigue. Ngo bahuje Pascal na Rodrigue.
Umunyamakuru yakomeje kubaza tuyishime uko ubutaka bwa Rodrigue buri ku byangombwa bungana , Tuyishime ati � Ndibaza ari hegitari nka 12 ngira ngo ntabwo nibuka ingano yabwo.�
Umunyamakuru yabajije impamvu batamuhesheje ibyangombwa by’ubutaka bya nyabyo ahubwo bagashaka kuhamwambura , amubaza niba hari andi mabwiriza yaba yaratanzwe cyangwa urubanza baba bashingiraho?
Tuyishime yashubije ko nta rubanza rwabayeho, agira ati � icyo twamufashije ni ugukora ihinduranya n�uwo baguze, njye uko mbitekereza , njyayo na Vice meya ushinzwe ubukungu, imashini bakoresha ni yo yerekanye ko UPI Pascal afite atari iye ahubwo ko ubutaka Pascal yita ko ari ubwe bubangikanye n�ubwo yita ubwe! Ahubwo nkeka ko amakosa yaba yarakozwe n�uwamugurishije amwereka ahita ko ari ahe kuko hari ishyamba. �
Umunyamakuru yamubajije niba iyo habayeho amakosa ba nyiri masambu badahabwa amakuru. Tuyishime yagize ati �Ubundi bose barahamagazwa bakazana ibyangombwa kuko ibyangombwa bisohoka ari bishya.�
Yanabajijwe niba harabayeho gutumiza Pascal cyangwa uwari ubufite? Ati � Ntabwo mbizi neza ko yahamagajwe kuri office y’ubutaka, yaba iy’umurenge cyangwa iy�Akarere, haba harimo aba noteri bakora imirimo yabo mu buryo bw’ubwigenge.�
Umunyamakuru wa bwiza.com yavuganye na Mukagahima Genevieve , amubaza niba koko yaba ari we wagurishije ubu butaka, niba kandi ubwo Pascal ahingamo ari bwo bwa nyabwo. Yemeye ko ari we wabugurishije, maze abwira umunyamakuru ko yavugana n�umuhungu we Segikwiye Venuste kuko ari we wabikurikiranaga byose.
Segikwiye Venuste , umuhungu wa Mukagahima Genevieve, yabwiye umunyamakuru ko ubutaka koko ari bo babugurishije na Pascal , aho yatanze amafaranga mu byiciro barangije bakora mutation 2016. Ati � urumva twari tubumaranye imyaka. Abo bamutesha umutwe, sinzi impamvu bataje mbere. Abamutesha umutwe numva ngo bamaze kuba batandatu babaga hehe?�
Segikwiye yemeza ko iyo butaba ubwabo, na bo batari kuba barahawe icyangombwa cya burundu. Agira ati � niba ubutaka bubaruye ukajya gushaka icyangombwa cya burundu mu biro by’ubutaka ngo bakiguguhe bwanditseho undi muntu, iyo baguhaye icyangombwa kikwanditseho baba bemeje ko ubwo butaka ari ubwawe, baba barabisesenguye ntibaba baraduhaye mutation, bari kuvuga ngo ntabwo byemewe kugurisha!�
Akomeza avuga ko bamaze gukora mutation, bakuyeho hegitari eshatu ku cyangombwa cyahawe Pascal, basubira ku Karere kubihinduza, bagezeyo babwira Pascal bati �wowe banza ujye ku Murenge" ajyayo ku biro by�ubutaka , bamwandikiye ibaruwa agaruka ku Karere. Na bwo yarampamagaye njyayo naramufashije nubu namufasha.
Yemeza ko uyu witwa Rodrigue atari anamuzi ahubwo yabimenye ejo bundi. Mu icukumbura bwiza.com yakoze yasanze kuva mu 2014 uwasorerega ubutaka ari Mukagahima Genevieve, mu gihe kuva 2018 utanga umusoro ari Mutumwa Pascal kandi ni nawe wanditse ku cyangombwa, bwiza.com kandi ifite copy 2 zigaragaza ko ubutaka bwahoranye na Mukagahima Genevieve kuri ubu bukaba ari ubwa Mutumwa Pascal n�umugore we Mukamuzima Aloysie babufatanyije umwe 50% n�undi 50%.
Mu gusoza ikiganiro na Rodrigue umunyamakuru yamubajije uko yumva ikibazo cyakemuka niba Pascal n�abagurishije ubutaka bakomeje kwemeza ko ubutaka ari ubwabo. Yagize ati � Aho bigeze aha ngewe namubwira agahitamo kugumana aho yise ahe cyangwa agafata aho hirya kuko nange sinshaka kukuguma muri ibi.�
MUNGANYINKA Hope, Visi meya ushinzwe ubukungu mu karere ka Kayonza , yyatangaje ko iki kibazo akizi kandi ko muri uyu mwaka begereye umuturage witwa Mutumwa Pascal bakamubwira ko isambu ahingamo atari iye, ko yaza bakamwereka iye maze arabyanga. Agira ati �mu magambo make , nakubwira ko uriya muturage twamubwiye kuva mu butaka bw�abandi akabyanga, gusa dutunguwe no kuba uyu muturage arimo ahindura ibyo twari twumvikanye.�
Visi meya yakomeje avuga ko impamvu uyu muturage amaze imyaka muri ubu butaka nyirabwo ataraza kubureba nabyo bishoboka kandi ko ari uburenganzira bwe. Mu kumenya ingano y�ubu butaka bwateje amahari hagaragara kudahuza ku mbibi z�ubu butaka , kuko Visi meya avuga ko bahuje urugabano , Rodrigue we akavuga ko badahuje imbibe, ndetse batanegeranye. Pascal na Segikwiye bo bavuga ko kuba Rodrigue yaba agira ubutaka hariya babyumvishe vuba.
Visi Meya yongeyeho kandi bo ntacyo bafite bongeraho kuko byose bikorwa ni imashini; ariko kandi yavuze ko niba Pascal atabyumva bagomba kumwegera bakamwigisha akabyumva, bityo akaba yava mu butaka bw�abandi.
Umunyamakuru yashatse kumenya icyo Guverineri w�intara y�iburasirazuba Mufuruke Fred , abivugaho cyane ko ari we ukuriye komisiyo y’ubutaka ku ntara no gukemura ibibazo biburimo. Igihe yabonekera tubijeje kuzabagezaho icyo azatangaza.
9 Ibitekerezo
Nyandwi Zacharie Kuwa 18/08/20
Uyu musaza narenganurwe nababikuriye ku rwego rwigihugu yisunge na Transparency Rwanda. Kayonza ntiyoroshye kbs
Subiza ⇾jean Kuwa 19/08/20
Nanjye ndabazi abakozi b’ubutaka mu karere ka Kayonza ni Danger, Utabazi nagira ikibazo kijyanye n’ubutaka azababona.
Subiza ⇾jean Kuwa 19/08/20
Nanjye ndabazi abakozi b’ubutaka mu karere ka Kayonza ni Danger, Utabazi nagira ikibazo kijyanye n’ubutaka azababona.
Subiza ⇾Minani wilson Kuwa 19/08/20
Nanjye mfite ikibazo nkiki ariko njyewe ndabikorerwa n’abo mu muryango bafatanije n’inzego zibanze.
Subiza ⇾Muzaze mbahe amakuru
Numero yanjye ni 0784290139
jules Ombeni Kuwa 21/08/20
Akarengane kariho mubyiciro bitandukanye cne cne mubutaka, itangwa ry’akazi muturere bitandukanye.gusa baravangira umuyobozi w’igihugu cyacu Exc Paul K.none ndibaza niba inkingi "imibereho myiza,ubukungu,ubutabera n’imiyoborere myiza" abaturage tuzabyumva nkihame ry’iterambere ry’abene gihugu.abayobozi kunzego zose nibatubabarire bubahirize amategeko agenga igihugu cyacu n’ amahame remezo y’umuryango FPR kuko nicyo Our Excl yabaduhereye.
Subiza ⇾HITAMUNGU JEAN DAMASCENE Kuwa 23/08/20
KUKI MUNYONGA IBITEKEREZO BY’ABASOMYI BANYU?
Subiza ⇾Gennie Kuwa 03/05/23
Excellent ցoods fгom yоu, man. I’ᴠе understand yⲟur stuff previоuѕ to and
yоu’re juѕt toо great. І actually ⅼike what y᧐u’ve acquired here, reaⅼly lіke whаt
үou’rе stating ɑnd the ᴡay in whіch yօu ѕay it. Yοu make it
entertaining ɑnd you still tаke care of to keеp it sensible.
І can not wait tо reɑd mսch more fгom yοu.
This is actᥙally a terrific site.
Аlso visit my web paցe huaygen [Huaygen.com]
Subiza ⇾Gale Behrend Kuwa 04/05/23
If you wish for to take a great deal from this article then you have to apply such strategies to your won web site.
Have a look at my page - ยาคลายกล้ามเนื้อ นอร์จีสิค
Subiza ⇾Tyrone Mackintosh Kuwa 22/08/23
Hi there! Quick question that’s completely off topic. Do you know how
Subiza ⇾to make your site mobile friendly? My blog looks weird when browsing from my iphone 4.
I’m trying to find a template or plugin that might be able to fix this problem.
If you have any recommendations, please share.
Appreciate it!
Tanga igitekerezo